Category: Uncategorized

  • Umuturage arashinja Mobisol kumushyirisha muri ba bihemu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bikoresho Mobisol igurisha n
    Bimwe mu bikoresho Mobisol igurisha n’abaturage

    Uwo muturage tutashatse gutangaza amazina ye, avuga ko yahawe na Mobisol ibikoresho by’imirasire y’izuba mu mwaka wa 2017, akaza kubibazubiza mu mwaka wa 2018 kandi bakamuha inyandiko igaragaza ko basheshe amasezerano, akaza gutungurwa no kubona nyuma y’imyaka itatu asubije ibyo bikoresho akibarwaho ideni.

    Nk’uko amasezerano yo gusubiza ibikoresho bya Mobisol yashyizweho umukono n’umuturage wahawe umurasire ndetse n’umukozi wa Mobisol wabyakiriye abigaragaza, uwo murasire wasubijwe Kompanyi ya Mobisol.

    Kuri iyo nyandiko hasi handitseho ko uwo mukiriya wayo yari atakiwukoresha kuko aho yakoreraga yari yarahatijwe na Leta ikaza kuhisubiza nyuma y’umwaka umwe ahawe uwo murasire wa Mobisol.

    Ku nyandiko isesa amasezerano uwo muturage afitanye na Mobisol kandi ntaho bigaragara ko azishyura ikindi kiguzi, cyangwa amafaranga yaba yarasigaye ngo ideni ryose ribe rirangiye.

    Byaje kumutungura ubwo uwo muturage avuga ko yagiye kwaka inguzanyo muri banki ngo yiteze imbere, akabwirwa ko hari ideni afitiye Kompanyi ya Mobisol agomba kubanza kuryishyura.

    Abajije muri Mobisol ikibazo cyabaye yasubijwe ko umurasire yasubije icyo kigo ukiri uwe agomba kugaruka kuwufata akawishyura hanyuma ideni rye rikamuhanagurwaho agakurwa ku rutonde rwa ba bihemu.

    Agira ati “Njyewe nibaza ukuntu nasubije ibikoresho kandi ngahabwa urwandiko rugaragaza ko dusheshe amasezerano ku mpamvu yumvikana, none nkaba narashyizwe ku rutonde rwa ba bihemu ntashora kubona uko niteza imbere kandi ibyabo narabisubije, ndasaba kurenganurwa”.

    Byagenze bite ngo Mobisol ishyirishe umukiriya wayo ku rutonde rwa ba bihemu?

    Umukozi ushinzwe gusobanurira abakiriya ku by’ibikoresho by’imirasire y’izuba bya Mobisol avugana na Kigali Today, yatangaje ko umukiriya wabo yahawe Kode yishyuriraho akaba atararangiza kwishyura umwenda usaga ibihumbi 400 yasigayemo kuko umurasire yawusubije amaze kwishyura hafi ibihumbi 100.

    Ku bijyanye no kuba ibikoresho asabwa kwishyura yarabisubije Kompanyi bityo nta deni afite, uwo mukozi yasobanuye ko n’ubundi nta kibazo umukiriya wabo afitanye na Kompanyi ya Mobisol kuko iyo baba bagifitanye baba baza kumwishyuza, ngo ahubwo agifitanye na (CRB).

    Agira ati “Nta kibazo dufitanye n’umukiriya ariko kugira ngo akurwe muri (CRB) bisaba ko yishyura amafaranga yasigayemo hanyuma umwenda we ukangana na zeru, cyangwa agategereza igihe umwenda we uzaba ushaje agakurwa kuri urwo rutonde rw’abanyamadeni”.

    Ati “Niba ashaka ibikoresho bye yagaruka kubifata agakomeza kwishyura uko bisanzwe kuko twe twatanze amakuru y’uko arimo Kompanyi ideni kuko atarangije kwishyura, ariko ibikoresho bye turabifite ubundi amasezerano ateganya ko ibikoresho tubisubirana iyo ahantu twabitanze hageze umuyoboro w’amashanyarazi asanzwe”.

    REG ivuga iki kuri iki kibazo n’amasezerano igirana na Molisol?

    Umukozi wa Sosiyete Nyarwanda ishinzwe Ingufu (REG) mu ishami rishinzwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba Mwesigye, avuga ko ubusanzwe REG igirana amasezerano na Mobisol yo kugurisha imirasire ku baturage bayifuza binyuze mu ipigana n’andi makompanyi.

    Ibyo ngo bivuze ko hari abaturage bahabwa imirasire binyuze mu masezerano hagati ya REG, Mobisol n’umukiriya ariko Mobisol nk’ikigo cy’ubucuruzi gishobora no kwigurishiriza imirasire n’ababyifuza.

    Mwesigye avuga ko umuturage washyizwe muri CRB wavuzwe hano, we atanyuze muri ayo masezerano ahubwo yaguze na Mobisol kuko nta masezerano ye agaragara muri REG, bityo ko icyo kibazo cyakemukira hagati ye na Mobisol.

    Icyakora na we yemeza ko bidakwiye ko umukiriya yishyuzwa ibintu byasubijwe uwabimugurishije igihe ntaho biteganyijwe mu masezerano.

    Iyi ni yo nyandiko yo gusesa amasezerano na Mobisol
    Iyi ni yo nyandiko yo gusesa amasezerano na Mobisol

    Agira ati “Birumvikana ko niba ibyari byahawe umuturage byasubijwe Kompamnyi nta kindi yari ikwiye kumukurikiranaho kereka niba hari aho amasezerano bagiranye abiteganya, kuko ikigaragara ku nyandiko yo gusesa amasezerano ntaho bigaragara ko umuturage yasigayemo ideni ry’ibikoresho runaka, icyakora turagerageza kuvugana na Mobisol yenda tumenye impamvu y’ikibazo”.

    RURA yanenze kuba umuturage yarashyizwe muri CRB

    Umukozi mu ishami ryo kurengera inyungu z’abakiriya mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA) Alex, avuga ko nyuma yo gusuzuma inyandiko isesa amasezerano hagati y’umukozi wa Mobisol wakiriye ibikoresho bisubizwa bigaragara ko ntaho byanditse ko umukiriya azakomeza kwishyura.

    Avuga kandi ko ntaho bigaragara ko umukiriya yasabwe kugira ikindi kiguzi yongeraho ngo yenda abe ari cyo giherwaho kimushyira mu ideni, kandi ko n’iyo bibaho yari kubimenyeshwa aho gushyirwa muri ba bihemu.

    Alex avuga ko ku bwe inyandiko isesa amasezerano afitiye kopi kandi yashyikirijwe Mobisol isobanutse, ku buryo umukiriya nta kibazo yari akwiye kugirana na Kompanyi yamuhaye ibikoresho ikaza kubisubizwa nyuma.

    Agira ati “Inyandiko isesa amasezerana ntaho igaragaza ko umukiriya yagombaga kwishyura andi mafaranga runaka ndi gukurikirana ngo menye amasezerano y’ibanze umukiriya yagiranye na Mobisol naho ubundi nta kosa mboba yakoze ryamushyirisha muri CRB, kereka niba hari utundi tubazo tw’imikorere muri mobisol”.

    Mobisol yateye utwatsi umunyamakuru agerageje kubaza iby’icyo kibazo

    Kigali Today yifuje kumenya icyo ubuyobozi bukuru wa Mobisol buvuga kuri iki kibazo, maze Umuyobozi mukuru wa Mobisol Sylvie Kanimba amaze kumva imiterere yacyo, avuga ko nta kintu afite cyo kuvugana n’umunyamakuru.

    Umunyamakuru yifuje kumenya niba ikigo nka Mobisol cyaba gifite umuvugizi ngo abe ari we usobanura icyo kibazo maze Kanimba amusubiza amubwira ko bitemewe kuvugisha itangazamakuru kandi ko atari buvuge ku ngufu.

    Yagize ati “Urifuza kumenya iki? Unyihanganire ntabwo tuvugana na radiyo, none se urifuza kumfata ngo nkuvugishe ku ngufu? Nta kintu tuvugana uwo muntu azaze kwibariza ikibazo cye”.

    Ibyo kwanga gusobanurira umunyamakuru kandi byanakozwe n’umukozi wa Mobisol witwa Louis wavuze ko hari undi ushobora kubisobanura ariko bikarangira na we atamutanze.

    Ntitwabashije kuvugana n’urwego rwa (CRB) ngo tumenye uko rukorana n’ibigo runaka mu gushyira ababibereyemo amadeni ku rutonde rwa ba bihemu n’uburyo bakurwamo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuturage-arashinja-mobisol-kumushyirisha-muri-ba-bihemu

  • USA: Biden ati: 'ndagana ku ntsinzi', Trump ati: 'bari kwiba amajwi' #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu , Joe Biden yagejeje ijambo kuri rubanda, avuga ko ari mu nzira zo gutsinda, mukeba we Trump yanditse kuri Twitter ko bari 'kugerageza kwiba amajwi'.

    Bwana Biden yavuze ko bari babizi ko bishobora gufata igihe kumenya ibyavuye mu matora, ati: 'Ndi hano kubabwira ko twizeye ko turi mu nzira igana ku gutsinda aya matora'.

    Yongeyeho ko 'birangira ari uko buri jwi rimaze kubarwa'.

    Bwana Trump, yanditse kuri Twitter ko ahagaze neza, ati: 'ariko bari kugerageza kwiba amatora, ntituzabibemerera'.

    Ubutumwa bwa Perezida Trump ariko bwahise bushyirwaho ikimenyetso n'urubuga rwa Twitter ko 'bushobora kuba buyobobya ku matora'.

    Si Biden na Trump gusa bari kwiyamamariza kuyobora America, ahubwo aba nibo bari buvemo umwe uri butorerwe gutegeka Amerika kuko aribo bari imbere cyane mu matora, ariko hari n'abandi nubwo bari inyuma cyane mu majwi.

    Madamu Jo Jorgensen umwalimu muri kaminuza ya Clemson University ahagarariye ishyaka 'Libertarian Party' naho Bwana Howie Hawkins ahagarariye ishyaka 'Green Party'.

    Aba bombi ariko kugeza ubu bari inyuma cyane, kugeza ubu nta n'uragira ijwi rimwe (electoral vote) muri 270 aba akenewe ngo umuntu atsindire kuba perezida wa Amerika.

    Gusa nko mu majwi asanzwe ya rubanda, Madamu Jo kugeza ubu amaze gutorwa n'abarenga miliyoni 1.3.

    Perezida mushya wa Amerika uza gutorwa biteganyijwe ko azarahira tariki 20 z'ukwezi kwa mbere 2021.

    Biden aramutse atsinze yaba ari we wa mbere mu myaka 28 ishize utsinze perezida uri ku butegetsi, kuva mu 1992 Bill Clinton yatsinda George H. W. Bush.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/usa-biden-ati-ndagana-ku-ntsinzi-trump-ati-bari-kwiba-amajwi/

  • Ubuyobozi bwa KIM university bwatangaje ko itazongera gukora kubera ikibazo cy'amikoro. #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa kaminuza ya KIM bwatangaje ko iyi kaminuza itazongera gufungura imyigishirize n'izindi serivisi zijyanye na yo kubera ibibazo by'amikoro

    Iyi kaminuza yabitangaje mu itangazo yahaye abanyeshuri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020, ryashyizweho umukono n'umuyobozi wungirije w'agateganyo wayo, Jean-Baptiste Mugabe.

    Iki cyemezo gikurikira inama yahuje ubuyobozi bwa kaminuza n'abahagarariye abanyeshuri yabaye ku ya 20 Ukwakira 2020.

    Iri tangazo riragira riti 'Ibiro by'umuyobozi w'ikigo birashaka kumenyesha abanyeshuri bose ko kubera ibibazo by'amafaranga twicujije kubamenyesha ko kaminuza ya KIM itazongera gufungura imyigishirize n'izindi serivisi zijyanye nayo.'

    Iki cyemezo cyo gufunga iri shuri cyafashwe nyuma y'ukwezi kumwe izindi kaminuza zisubukuye gahunda yo kwigisha nyuma y'amezi umunani zidakora kubera icyorezo cya Covid-19.

    Kaminuza yagiriye inama abanyeshuri kuza gufata ibyangombwa kugira babone uko bajya gushaka ahandi bakomereza amasomo yabo.

    Hamaze iminsi havugwa ibibazo mu mashuri makuru na za kaminuza zigenga ndetse zimwe zanahagaritswe burundu nk'iya Kibungo yahagaritswe n'Inama y'Igihugu y'amashuri makuru na za Kaminuza.

    Ririya shuri ryo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, yahagaristwe burundu kubera ibibazo by'amikoro byari bimazemo igihe kinini.

    The post Ubuyobozi bwa KIM university bwatangaje ko itazongera gukora kubera ikibazo cy'amikoro. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/04/ubuyobozi-bwa-kim-university-bwatangaje-ko-itazongera-gukora-kubera-ikibazo-cyamikoro/

  • Millions Of Votes Still Being Counted As Contest Between Trump And Biden Narrows To Key States #rwanda #RwOT

    Millions of legally cast votes are being counted in elections offices around the country as the presidential race between President Donald Trump and former Vice President Joe Biden comes down to a handful of battleground states.

    Biden holds the lead in the Electoral College at this stage in the night, 224-213; 270 electoral votes are needed to become president.
    Experts had warned for months that a result may not be known on election night, or even days afterward, as voters voted by mail in record numbers. As of early Wednesday morning, it was still too close to call in Arizona, North Carolina, Nevada, Wisconsin, Michigan, Maine, Georgia and the potentially critical state of Pennsylvania.
    Trump won a close race in Florida, which was one of the states Biden had hoped to peel away from the President's 2016 map and has a narrow edge in North Carolina. The former vice president has taken the lead in Wisconsin and is hoping that Arizona, where he has a 5-percentage point lead with 82% of the ballots counted, could be his first victory of the night that turns a red state blue.
    With 89% of the vote counted in Wisconsin, Biden holds a narrow lead of fewer than 10,000 votes over Trump, with all of Milwaukee's vote counted. There was still outstanding vote in Kenosha and Brown counties, which includes 62,312 absentee ballots yet to be reported, according to those two counties' websites. In Brown County, there are also some in-person votes still to be counted, according to CNN's Pamela Brown and Kristen Holmes.
    The state of Nevada, which Clinton won by a slender margin in 2016, also appeared to be a much closer race than Democrats had expected. With 85% of the votes counted in that state, Biden leads by a percentage point.
    Increasingly it appears that the result of the entire election could hinge on whether Biden can restore the Democratic 'blue wall' in Michigan, Wisconsin and Pennsylvania, a scenario that could stretch into the coming days as large numbers of mail-in votes are counted.
    The night unfolded as the most unorthodox election night in modern memory. At times it appeared like one candidate or the other was heading for an early win in important states. But batches of mail-in and early votes meant the count often dramatically shifted one way or the other.
    Polls are now closed across the US on a nerve-jangling night that will set the nation's course for the next four years and cast judgment on the most tumultuous presidency of the modern age. Results are flowing in from battlegrounds and it's too early to make a projection in many key states.
    CNN projects Biden will win Hawaii, Rhode Island, Minnesota, Virginia, California, Oregon, Washington, Illinois, New Hampshire, New Mexico, Colorado, Connecticut, New Jersey, New York, Vermont, Delaware, Washington, DC, Maryland, Massachusetts and one of Nebraska's five electoral votes. Nebraska awards two electoral votes to its statewide winner and divides three others over its three congressional districts.
    CNN projects Trump will also win in Montana, Texas, Iowa, Idaho, Ohio, Mississippi, Wyoming, Missouri, Kansas, Utah, Louisiana, Alabama, South Carolina, North Dakota, South Dakota, Arkansas, Indiana, Oklahoma, Kentucky, West Virginia and Tennessee and four of Nebraska's five electoral votes.

    Trump's chilling threat to vote counting

    Trump attempted to claim victory in the presidential race and called for a halt to legitimate vote counting that is underway around the country in a chilling threat to American democracy
    In fact, the election is far from over with millions of votes outstanding in key states like Pennsylvania, Wisconsin and Michigan — ballots that were cast before Election Day that have yet to be counted. Yet Trump sought to mislead his loyal supporters by conflating the legitimate counting of ballots with voting as he falsely claimed Democrats were trying to 'steal the election.'
    Facing the real possibility that he could lose, Trump — as expected — appeared to be seizing the opportunity to confuse his supporters about the democratic process and suggest that there was something nefarious about the fact that many states are still counting votes. The lengthy vote count, which could extend for several days, was widely anticipated because so many Americans cast vote-by-mail ballots to protect themselves from exposure to the coronavirus in the middle of a pandemic.
    While making the ludicrous suggestion that the counting of legally cast votes should stop as he watched his margins narrow in several key swing states, Trump made a wild threat that his lawyers would take their case to the Supreme Court even though it remains unclear what their legal rationale would be.
    Even within Trump's short speech there was a glaring inconsistency in his position as he advocated for votes to continue to be counted in Arizona, a state that he believes is more favorable to him, while expressing anger that one network had called it early. CNN has not projected a winner in Arizona.
    He celebrated his victories in Florida and Ohio, and claimed to win multiple states that CNN has yet to project. His call for an end to the counting was the kind of dangerous election night speech that political observers long feared Trump would make, in which he falsely claimed, 'This is a major fraud on our nation.'
    Biden campaign manager Jen O'Malley Dillon ripped Trump's speech as 'a naked effort to take away the democratic rights of American citizens.'
    'The President's statement tonight about trying to shut down the counting of duly cast ballots was outrageous, unprecedented, and incorrect,' she said, adding, 'It was unprecedented because never before in our history has a president of the United States sought to strip Americans of their voice in a national election. Having encouraged Republican efforts in multiple states to prevent the legal counting of these ballots before Election Day, now Donald Trump is saying these ballots can't be counted after Election Day either.'
    Biden was the first candidate to speak to supporters early Wednesday morning, after a night of results didn't deliver a quick winner, saying that 'we believe we're on track to win this election.'
    The former vice president said it was not up to him or Trump to decide the winner of the election and that the votes would be counted.
    'Keep the faith guys, we're going to win this,' Biden said.

    Trump wins two must-have states

    Wins for Trump in the Sunshine State and Ohio are crucial to keep open his pathway to win a second term.
    Florida Democrats were concerned early in the night about populous southern Miami-Dade County where Biden appeared to be underperforming Clinton's mark in 2016.
    The early Biden deficit in Miami-Dade could be a sign of what was apparent in pre-election polls that suggested the President had been making incursions into traditional Democratic support with Black and Latino men. Former President Barack Obama made two trips to Miami-Dade in the closing days of the race to drive up turnout.
    Miami-Dade, which Biden is still likely to win, has large concentrations of voters of Cuban and Venezuelan descent who tend to be more conservative than other Latino groups and were targeted by the President with claims that Democrats were akin to socialists.
    The President also opened up a solid lead in Ohio after early returns showed Biden in the lead. The Buckeye State was another battleground that Trump's campaign thought he must win in order to earn another four years in Washington. Biden spent time in the state on Monday and was another place that the Democrat had hoped to flip.
    Biden does not need to win Florida and Ohio in order to win the presidency, but his campaign had hoped to flip those states after several encouraging polls in the final weeks of the campaign.

    Biden performs well in Arizona

    Biden appears to have made significant gains in Arizona where demographic changes have accelerated the state's shift from traditional Republican territory to a potential Democratic pick up. The President's unpopularity and the rapid growth of the state — from its rising Latino population to the influx of retirees from the Midwest and other parts of the country — has made its politics more unpredictable, even in just the four years since 2016, when Trump beat Hillary Clinton in the state 49% to 45.5%.
    Clinton built up Democratic margins in populous Maricopa County, which includes Phoenix and its suburbs — and the majority of the state's voters — and Biden appears to be continuing that trend Tuesday night, with turnout looking strong in that key county.
    Even within the patchwork of early returns, some trends were emerging that pointed to the fact that is a very different race than 2016. In states like Ohio and parts of Florida, Biden appears to be performing better in the suburbs than Clinton did four years ago.
    At the same time, the President's team seems to have succeeded in turning out their voters as promised — in some cases making up for what appeared to be an advantage for Democrats in the early vote count in key swing states.

    Results may not be known for days

    Millions of ballots were still outstanding in those critical three states of Michigan, Pennsylvania and Wisconsin, many of them vote-by-mail ballots that were cast early and were expected to favor Democrats.
    Even Georgia appeared at a standstill as officials in Fulton County, which includes Atlanta and its populous suburbs said they had stopped counting mail-in ballots around 10:30 p.m. ET and that count would resume at 8 a.m. Wednesday.
    The Fulton County tabulation was initially delayed by a water leak near the room where ballots were being counted but no ballots were damaged.
    Election officials in the so-called 'Blue Wall' states of the Midwest tried to prepare the public late Tuesday night for the likelihood that a full count would continue through the night, and could stretch well into Wednesday and later this week — meaning America may not know the winner of the presidential contest for quite some time.
    The slow count in those Midwestern states is creating mounting anxiety for Democrats, who had hoped Biden could post some early wins on the board in swing states to prevent President Trump from declaring a premature victory before even crossing the 270 electoral vote threshold that he needs to win.
    For weeks now, Trump has hammered the message that voters should know the results on election night — even though that is rarely the case in America — while suggesting that a later count could be a sign of voting irregularities, even though there is no evidence to support that and counting has been much more complex this cycle because so many people cast votes by mail in order to stay safe during the pandemic.
    Michigan officials are predicting record turnout, and are hoping that ballots counted overnight could give a sense of at least the unofficial result within 24 hours of poll closures, instead of several days as some were initially expecting, but that appeared uncertain.
    Michigan Secretary of State Jocelyn Benson told reporters Tuesday night that the state could 'potentially see a full result of every tabulation out of Michigan in the next 24 hours,' which would be an improvement on the state's original prediction that it would not finish tabulating results until Friday. The state is on track to break turnout records with more than 3 million absentee ballots cast.
    'I'm here tonight to ask you all to be patient,' Benson said. 'No matter how long it takes, no matter what candidates say, we're going to work methodically and meticulously to count every single valid ballot and that, and only that, will determine who wins every race on the ballot in the state of Michigan.'
    The tipping point state of Pennsylvania may see some of the longest delays, not only because of its very complex ballot with its inner and outer envelopes, but also because election officials were not permitted to start counting the vote-by-mail ballots until Election Day.
    Late Tuesday night, the Pennsylvania secretary of state urged patience and told result-watchers to expect batches of vote totals to come in in fits and starts throughout the night.
    In Wisconsin, some results in the key area of Milwaukee may not be reported until after 5 a.m. on Wednesday, meaning the vote tallies in some of the most critical areas for Biden would not be known until then.

    Historic amount of early votes

    Across the country, officials were counting the more than 100 million votes that were cast before Election Day, according to a survey of election officials by CNN, Edison Research and Catalist.
    In an unprecedented move, which could indicate some mail-in votes are in danger of not reaching their destination in time to be counted, a federal judge in Washington ordered the US Postal Service to start sweeping all processing facilities by 3 p.m., including in parts of battleground states Pennsylvania, Michigan, Texas, New Hampshire and Florida. Democrats had previously criticized the US Postmaster General Louis DeJoy, a Trump donor, for introducing reforms in the agency that they said could slow down the delivery of mail-in ballots.
    Democrats are nervous about widespread slowdowns within the Postal Service system after budget cuts and staff shortages, which has led to intense scrutiny of DeJoy's motivations.
    Polls began closing at 6 p.m. ET but there are wide variations in ballot counting rules across the country.
    The economy is the top issue on the minds of voters Tuesday, according to the preliminary results of a nationwide CNN exit poll.
    Those results are incomplete because Americans were still voting, but in those early measures about a third said the economy is the most critical issue. About 1 in 5 said racial inequality is the top issue and 1 in 6 said the coronavirus pandemic was most important to their vote. However, a majority said the nation should prioritize containing Covid-19 over rebuilding the economy.
    Republicans have made a huge effort to invalidate ballots and limit voter turnout through legal challenges and questionable monitoring tactics that bordered on voter intimidation in some states. Trump spent his final days trying to cast aspersions on vote counting, insisting that a winner should be declared on Tuesday night, even though America has long counted ballots well into the days and weeks after Election Day.
    With Biden leading in many national and battleground state polls, the President's team is counting on explosive Election Day turnout within the GOP and relying on their intensive, data-driven ground game to turn out quiet Trump voters, who they say have not been reflected in the polls.
    This is a breaking story and will be updated.

    The post Millions Of Votes Still Being Counted As Contest Between Trump And Biden Narrows To Key States appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/millions-of-votes-still-being-counted-as-contest-between-trump-and-biden-narrows-to-key-states/

  • RIB yataye muri yombi Nsengiyumva Jean Claude ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Nsengiyumva Jean Claude  washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we ku italiki ya 31/10/2020 agahita atoroka yafashwe muri iki gitondo cyo kuwa 04/11/2020.

    Iki cyaha cyakorewe mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, Akagari ka Mubuga, Umudugudu wa Rwankuba

    Amakuru aravuga ko Nsengiyumva Jean Claude ukurikiranyweho kwica umugore we Benimana Angelique wo mu Murenge wa Nyabirasi muri Rutsiro, yafatiwe ahitwa i Congo Nil ari mu modoka itwara abagenzi agerageza gutoroka.

    RIB irashimira abagize uruhare mu ifatwa rye bose. Nsengiyumva Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/rib-yataye-muri-yombi-nsengiyumva-jean-claude-ukekwaho-icyaha-cyo-kwica-umugore-we/

  • Umucuruzi Alfred Nkubili azakomeza kuburana afunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Binyuze mu ijwi ry’abamwunganira mu mategeko, Nkubili yari amaze iminsi ajuririra icyemezo giherutse gufatwa n’urwo rukiko rwamusabiraga gukomeza gufungwa mu gihe hari irindi iperereza ryagombaga gukorwa ku byaha byo kunyereza umutungo, magendu, gukoresha inyandiko mpimbano, no gushaka kubangamira urubanza aregwamo kuriganya Guverinoma amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri.

    Icyemezo cyo kwigiza inyuma urubanza rw’uwo muherwe ukorera mu Ntara y’Uburasirazuba, cyafashwe mu buryo butunguranye, nyuma y’uko Nkubili ajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kubera uburwayi.

    Mbere y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumusabira gukomeza gufungwa, hari amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko Nkubili wari warajuririye gufungurwa by’abagateganyo kubera ibibazo by’uburwayi ngo yaba yaritabye Imana, ariko ayo makuru yahise abeshyuzwa n’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) ndetse n’umuryango we ubinyujije mu itangazo ryanditse, wahise uvuga ko ubabajwe no kumva ayo makuru y’ibinyoma.

    Nkubili ashinjwa ibyaha by’uruhurirane birimo kuriganya Guverinoma y’u Rwanda mu gukwirakwiza inyongeramusaruro, guhimba amazina y’abantu ba baringa bagomba kuyihabwa no kubeshya minisiteri ibiciro by’inyongeramusaruro akabihanika.

    Mu bindi byaha ashinjwa harimo no gutatira icyizere, gukoresha inyandiko mpimbano no gufatira ibikoresho byifashishijwe mu gukora icyaha.

    Nkubili yagerageje no gutanga miliyari icyenda (9.000.000.000 FRW) nk’ingwate kugira ngo arekurwe by’agateganyo, ariko Umucamanza Nubaha Murwanashyaka yavuze ko kumurekura by’agateganyo kwaba ari ukwigerezaho kuko ngo ashobora gutoroka ubutabera.

    Umucamanza kandi yagaragaje ko Nkubili ashobora no kugerageza gusibanganya ibimenyetso kandi iperereza ritararangira, ikindi kandi ngo ntiyigeze atanga gihamya yerekana ko arimo kwivuza.

    Umucuruzi Nkubili arashinjwa kuriganya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi akayiba amafaranga abarirwa mu mamiliyari yahawe ntagure ibikoresho n’inyongeramusaruro byagombaga gukoreshwa mu buhinzi.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu cyemezo rwaherukaga gufata ku itariki 26 Kanama, rwavuze ko rwemera n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Akarere ka Gasabo cyo kuwa 11 Kanama.

    Abunganira Nkubili bari bisobanuye bagaragaza ko Abashinjacyaha bari bemeje ko amaperereza yarangiye, bityo ko nta kubangamira iperereza kwashoboraga kubaho; ariko Ubushinjacyaha bwanze kwemera ibyo bisobanuro bushimangira ko amaperereza yari akirimo gukorwa.

    Alfred Nkubili ni umugabo wikorera ufite ikigo kitwa ENAS, azwi cyane mu Ntara y’Uburasirazuba; we n’abandi bantu 11 barashinjwa ubufatanyacyaha mu kuriganya Guverinoma bakayiba amamiliyari binyuze mu masoko yo gukwirakwiza inyongeramusaruro.

    Ibyaha bashinjwa byabaye hagati ya 2009 na 2013, Nkubili n’abo bareganwa bagashinjwa kuba batarashyikirije inyongeramusaruro abahinzi bagombaga kuyihabwa. Nkubili nta cyaha na kimwe yemera.

    Abantu icyenda muri 11 bashinjwa bazakomeza gufungwa, mu gihe abandi batatu barekuwe by’agateganyo ariko bakazakomeza gukurikiranwa. Urubanza rwa Nkubili na bagenzi be ruzatangira ku itariki 27 Ugushyingo 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/umucuruzi-alfred-nkubili-azakomeza-kuburana-afunzwe

  • Nsengiyumva Jean Claude na Nsengimana Damien bashakishwaga bakekwaho ubwicanyi bafashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki cyaha cyakorewe mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, Akagari ka Mubuga, Umudugudu wa Rwankuba.

    Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kandi rwatangaje ko Nsengimana Damien washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica Uwimana Pelagie w’imyaka 57 y’amavuko agatoroka yafashwe, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha Nsengimana Damien akurikiranyweho yagikoreye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, mu Kagari ka Ngiryi mu Mujyi wa Kigali.

    RIB irashimira abagize uruhare mu ifatwa ry’aba bombi.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nsengiyumva-jean-claude-na-nsengimana-damien-bashakishwaga-bakekwaho-ubwicanyi-bafashwe

  • True Vine Ministry itsinda rishya mu muziki wa Gospel rifite imihangire n' imiririmbire myiza ryasohoye indirimbo ya mbere ryise 'IYEREKWA' _YUMVE #rwanda #RwOT

    True Vine Ministry ni itsinda rishya mu muziki wa Gospel rije ryiyongera ku matsinda akunzwe mu Rwanda arimo; Alarm Ministries, Healing Worship Team, Gisubizo Ministries, True Promises, Injili Bora n'ayandi. Kuri ubu rero True Vine Ministry yamaze gushyira hanze indirimbo yayo ya mbere bise 'IYEREKWA'

    True Vine Ministry igizwe n'abantu baturuka mu matorero ya Gikristo atandukanye harimo Adepel Ruyenzi na Eglise Metodiste Lible Ruyenzi mu karere ka Kamonyi. Ni itsinda ritangiye uyu mwaka aho ryatangiye umurimo wivugabutumwa ku tariki ya 20 Mutarama 2020, gusa ni rishya mu muziki dore ko kuri ubu ari bwo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'IYEREKWA'.

    Wumvise iyi ndirimbo yabo bise 'IYEREKWA', usanga itsinda ryayikoze rifite imbere heza nirikomeza umuziki. Kuri ubu True Vine Ministry igizwe n'abantu bagera 23 harimo abasore n 'inkumi.

    Yumve hano

    Rukundo Moise umuyobozi wa True Vine Ministry ufite imihangire n'imiririmbire mu nshingano ze, yabwiye Impanuro.rw ko iri tsinda ryatangiye uyu mwaka , batangira ari abasomyi ba Bibiliya, bakajya banyuzamo bagahurira mu mahugurwa atandukanye. Muri uyu mwaka wa 2020 ni bwo batangiye gukora indirimbo, ubu bakaba bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'IYEREKWA'

    Iyi ni indirimbo igizwe n'iminota itatu n'amasegonda 53, ikijya hanze abantu batandukanye bayitanzeho ibitekerezo bitandukanye bitewe n'amagambo ayigize

    Rukundo atubwira kuri iyi ndirimbo ' 'IYEREKWA' yavuze ko bashakaga kwerekana ko umuntu atagomba kwiheba kohari umucuguzi.

    Yakomeje agira ati:Twaririmbaga mo iyerekwa riteye agahinda Yohana yagize aho yabonye mu Ijuru haburaga n'umwe ubumbura igitabo, ahaguruka asingira igitabo avuga ati 'Amena' ibimenyetso birenze kuri ibyo aranabisobanura. Bati 'Wirira Yohana, Yesu aranesheje, araducunguye'.

    Iri tsinda rimaze kwandika indirimbo 6 bamaze gusohora indirimbo 2 arizo 'IYEREKWA' nindi yitwa 'KUBAHA IMANA'.
    True Vine Ministry basanzwe bakorera munzu ituganya umuziki Kuruyenzi yitwa Amazing Records, Produce wa bafashije mu gusohora indirimbo nshya ni Basolo on the beat mu mashusho ni Produce Davinshi

    True Vine Ministry barashaka kugeza ubutumwa bwiza mu Rwanda hose ndetse no mu mahanga

    Umva hano indirimbo 'IYEREKWA' True Vine Ministry

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/true-vine-ministry-itsinda-rishya-mu-muziki-wa-gospel-rifite-imihangire-n-imiririmbire-myiza-ryasohoye-indirimbo-ya-mbere-ryise-iyerekwa-_yumve/

  • Uwase Ruth uririmba muri Korali Bethlehem y’i Gisenyi yasohoye indirimbo ye ‘Inshuti nziza’ #rwanda #RwOT

    Uwase Ruth usanzwe aririmba muri Korali Bethlehem yo muri ADEPR Gisenyi yinjiye mu muziki uhimbaza Imana nk’umuhanzi wigenga, ahita anashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Inshuti Nziza'.

    Uyu muhanzikazi uvuka mu Karere ka Rubavu yiyongereye ku bandi banyempano baturuka muri aka gace bakora umuziki wo guhimbaza Imana.

    Indirimbo ye ya mbere yayise 'Inshuti Nziza', irimo ubutumwa buhumuriza umuntu wese usenga kuko ubutumwa burimo bugaragaza ko nta wundi wo kwizerwa keretse Yesu wenyine.

    Uwase Ruth yabwiye IGIHE ko impamvu yanditse iyi ndirimbo yashakaga gutangariza abatuye Isi ko mu ijuru hari Imana ikora.

    Yagize ati 'Indirimbo yitwa 'Inshuti nziza” ni uko nasanze Yesu ariwe wenyine ushobora kubana n’umuntu mu bihe byose arimo kandi ni nawe ubasha kwihanganira umuntu muri byose.'

    Akomeza ati 'Intego yanjye nyamukuru ni uguhumuriza imitima y’abantu no kubamenyesha iby’imbabazi z’Imana zituma abanyabyaha bakizwa.”

    Uwase yavuze ko igikomeye ari ukumenyesha abantu ko bakwiye kwitegura kuko Yesu azagaruka kujyana abamwizeye vuba bidatinze.

    Urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga, avuga ko rutazamugonganisha na gahunda za Korali Bethlehem.

    Ati 'Nzabihuza byose mbikorere hamwe kuko umwami twamamaza ni umwe kandi ntabwo byaba intandaro yuko mva muri korali kuko ni umuryango wanjye nkunda cyane. Abasanzwe banzi muri korali ntibagire ikibazo bazakomeza kumbona kuko umurimo ndacyawukomeje.'

    Uwase Ruth yatangiye kuririmba akiri umwana, nyuma y’igihe gito yerekeje muri Korali Bethlehem ADEPR Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Uyu mukobwa anabarizwa mu muryango witwa 'The Sister’s' w’abaririmbyi babarizwa muri iyi korali, bafite umwihariko mu kuririmba bakoresheje amajwi yabo y’umwimerere.

    Umva indirimbo 'Inshuti nziza” ya Uwase Ruth

    Source: Igihe

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uwase-Ruth-uririmba-muri-Korali-Bethlehem-y-i-Gisenyi-yasohoye-indirimbo-ye.html

  • Uwari umugore wa Katauti, Oprah mu gihombo #rwanda #RwOT

    Irene Uwoya umunyatanzaniya akaba n’umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Oprah washakanye na nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti wanabaye kapiteni w’Amavubi, yatangiye kugwa mu gihombo byatumye afunga bimwe mu bikorwa bye.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Global Publishers avuga ko uyu mugore nyuma yo kugwa mu gihombo byatumye afunga akabiri ke akomeye kitwa Last Minute kari Sinza mu mujyi Dar es Salaam.

    Umwe mu nshuti z’uyu mukinnyi wa filime yabwiye iki kinyamakuru ko impamvu aka kabari kafunzwe ari uko uyu mugore atagishoboye kwishyura ikode ry’aho gakorera ndetse n’imisoro.

    Ati'impamvu nkuru yatumye Uwoya afunga akabari ke ni uko yabuze amafaranga yo gukodesha aho akorera, yarahombye, ikindi yabuze n’umusoro wa leta.'

    Ubwo iki kinyamakuru cyavuganaga na Uwoya, yemeye ko aka kabari kafunze ariko ntaho bihuriye no guhomba ahubwo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, ngo mu minsi ya vuba karongera gafungure, yemeje ko ubucuruzi bwe nta kibazo bufite bityo ko adafite ibibazo by’amafaranga.

    Akabari ke ka Last Minute yagafunze

    Irene Uwoya ‘Oprah’ ngo nta kibazo cy’amikoro afite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwari-umugore-wa-katauti-oprah-mu-gihombo