Category: Uncategorized

  • Nyaruguru: Bibaza igihe ibiciro by’ingendo bizakosorerwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bavuga ko ibiciro biri hejuru ugereranyije n
    Bavuga ko ibiciro biri hejuru ugereranyije n’uburebure bw’umuhanda

    Ku rutonde rw’ibiciro RURA yasohoye ku itariki ya 22 Ukwakira 2020, hariho ko Huye-Kibeho bishyura amafaranga 900, Huye-Ndago bakishyura 980, naho Huye-Munini bakishyura amafaranga 860.

    Igitangaje ni uko ku Munini ari ho kure ariko hakaba ari ho bagomba kwishyurwa amafaranga makeya, kuko Huye-Munini (uciye i Kibeho) hari ibirometero 40, Huye-Ndago hakaba ibirometero 33 naho Huye-Kibeho hakaba ibirometero 27.

    Ubundi ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero kimwe, Huye-Munini hakwiye kurihwa amafaranga 860 nk’uko bigaragara kurutonde rwasohowe na RURA, Huye-Ndago hakishyurwa atarenze 700 (kuko 33×21=693) naho Huye-Kibeho ntiharenze 570 (kuko 27×21=567).

    Iki giciro cy’amafaranga 570 ku rugendo Huye-Kibeho kinahuye n’igisubizo RURA yatanze yifashishije twitter, ku witwa Ngirinshuti wari wagaragaje ko amafaranga bacibwa bajya muri Nyaruguru ari menshi.

    Yagize iti “Mwiriwe Ngirinshuti? Murakoze kutumenyesha. Biri gukosorwa. Urugendo Huye-Kibeho ni 570”.

    embed

    Nyamara, kuva ibiciro bishyashya byasohoka hakanagaragazwa ko harimo amakosa, hagiye gushira ibyumweru bibiri abajya i Kibeho bishyura amafaranga 900, naho abagera i Ndago no ku Munini bakishyura 1,200.

    Umwe mu bahagenda kenshi kuko afite akazi i Ndago, ariko akaba atuye i Huye, agira ati “Twebwe tujya i Ndago buri munsi tuzi n’iby’ibiciro bishyashya, ubu dutanga 900 ubundi yo kutugeza i Kibeho, bakatugeza i Ndago. Ariko abaturage batabasha kwibariza bo batanga 1200”.

    Gutanga amafaranga arenga ku yakagombye gutangwa habariwe ku mafaranga 21 kuri kilometero, byinubirwa kandi n’abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye, bavuga ko ubundi bakagombye kwishyura atagera ku 2,600, bashingiye ku kuba kuva muri gare ya Nyabugogo kugera mu ya Huye ngo hari ibirometero 122.

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko mu biciro biheruka gusohoka hari hakeya cyane hagaragayemo kwibeshya, harimo no muri Nyaruguru, ariko ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’uturere babyizeho, ku buryo biri hafi gukosoka.

    Agira ati “Ngira ngo bitarenze ejo cyangwa ejobundi bizaba byatunganye kuko twahanye amakuru. Ni ku muhanda wa Nyaruguru, uwa Ngoma, muri za Butaro, muri Burera. Ndumva ari imihanda nk’itatu”.

    Uyu muyobozi anasaba ko abantu bose bajya babona baciwe amafaranga adahuje n’ibiciro byagenwe bajya babibabwira kugira ngo bikemurwe.

    Naho ku bijyanye n’umuhanda Huye-Kigali bivugwa ko amafaranga atangwa ku matike arenze ayari akwiye gutangwa ugereranyije n’ibirometero biri hagati ya gare ya Huye n’iya Nyabugogo, abashinzwe kugena ibiciro muri RURA bavuga ko bazareba niba ibivugwa ari byo, hanyuma bigakosorwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyaruguru-bibaza-igihe-ibiciro-by-ingendo-bizakosorerwa

  • Umukinnyi wa 4 ukina hanze y’u Rwanda aragera mu mwiherero w’Amavubi uyu munsi #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin abaye umukinnyi wa 4 ugeze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu, akaba ari busange bagenzi be mu mwiherero uyu munsi.

    Muhire Kevin ukinira Misr El Geish mu Misiri, yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize tariki y 3 Ugushyingo, aje gufatanya na bagenzi kwitegura imikino ya Cape Verde izaba ku wa 12 na 17 Ugushyingo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda akaba yahise ajya mu kato k’amasaha 24 arakavamo uyu munsi ahita asanga bagenzi be mu mwiherero i Nyamata bakomezanye imyitozo.

    Muhire Kevin akaba abaye umukinnyi wa 4 ugeze mu Rwanda, ni nyuma ya Meddie Kagere, Rwatubyaye Abdul na Rubanguka Steve bahageze mbere.

    Ally Niyonzima ategerejwe ku itariki 6 mu gihe yagombaga kuzazana na Haruna Niyonzima ariko we akaba ashobora kuzaza ku wa 7 Ugushyingo nyuma y’umukino wa Simba SC na Yanga.

    Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad bo bakaba bazahurira n’abandi muri Cape Verde. Umukino uzaba tariki ya 12 Ugishyingo 2020, ni mu gihe uwo kwishyura uzaba ku wa 17 Ugushyingo 2020 i Kigali.

    Muhire Kevin aragera mu mwiherero uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-4-ukina-hanze-y-u-rwanda-aragera-mu-mwiherero-w-amavubi-uyu-munsi

  • Ntibisanzwe! Australia inyoni ya gasuku yarokoye nyirayo wari ugiye guhira mu nzu #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Australia avuga ko yashoboye kurokoka inkongi y'umuriro yabaye nijoro mu nzu ye nyuma yuko inyoni ya gasuku yoroye imukanguye.

    Anton Nguyen yari asinziriye ubwo inzu abamo y'amagorofa abiri yafatwaga n'inkongi mu mu mujyi wa Brisbane muri leta ya Queensland kuri uyu wa gatatu.

    Yabwiye televiziyo ABC yo muri Australia ati: 'Numvise ikintu gisakuza na gasuku yanjye Eric itangira gusakuza itabaza nuko ndabyuka, nihumurije numva umwotsi mucye'.

    'Mfata Eric, mfungura umuryango ndeba inyuma y'inzu mbona umuriro… nuko nerekeza hasi mpunga'.

    Ubwo abazimya umuriro bahageraga hafi ku isaha ya saa saba z'ijoro (01:00) zaho, inzu yose yari yamaze gufatwa n'inkongi.

    Byasabye amatsinda ane y'abazimya umuriro bamaze igihe kirenga isaha imwe irenga kugira ngo bazimye uwo muriro kuri iyo nzu iri mu gace ka Kangaroo Point kari mu nkengero y'umujyi wa Brisbane.

    Bwana Nguyen, wibana mu nzu, yavuze ko yahunganye n'iyo nyoni n'igikapu, kandi ko atakomeretse.

    Iyi gasuku y'ibara ry'icyatsi kibisi yari yakomeje gusakuza isubiramo izina rye 'Anton', nkuko byavuzwe na Cameron Thomas ukuriye itsinda ryo kuzimya umuriro n'ibikorwa by'ubutabazi bwihuse muri leta ya Queensland.

    Bwana Thomas yagize ati: '[Mu nzu] Hari hari ibyuma bitahura ko hari umwotsi [ariko] inyoni yatabaje mbere yuko ibyuma bitahura umwotsi bisakuza'. Kugeza ubu icyateye inkongi ntabwo kiramenyekana. Kiracyakorwaho iperereza.

    Iyi inyoni yarokoye nyirayo

    Dore inzu ya Mr Anton Nguyen yari agiye guhiramo

    Src.: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/ntibisanzwe-australia-inyoni-ya-gasuku-yarokoye-nyirayo-wari-ugiye-guhira-mu-nzu/

  • Haruna Niyonzima yavuze ku mvune bivugwa afite ndetse n’uburwayi #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima ukinira Yanga muri Tanzania arahakana ko nta mvune yigeze agira ahubwo yarwaye Malaria ari yo yatumye atagaragara mu mikino 2 ya shampiyona iheruka.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha abashaka ibitego, ntabwo yakinnye umukino ikipe ye yatsinzemo Biashara United ku wa Gatandatu 1-0 ndetse n’uwo banganyijemo na Gwambina 0-0 ku munsi w’ejo.

    Uyu musore byavuzwe ko afite ikibazo cy’imvune ndetse na Malaria ari yo mpamvu atagaragaye muri iyi mikino 2 iheruka.

    Aganira na ISIMBI, Haruna yavuze ko nta kibazo cy’imvune na kimwe yigeze agira ahubwo kuba ataragaragaye kuri iyi mikino 2 iheruka ari ukubera ko yari yarwaye Malaria.

    Yagize ati'ntabwo navunitse, ntabwo nigeze ngira imvune. Nyuma y’umukino wa KMC nahise ndwara Malaria niyo mpamvu ntakinnye imikino iheruka. Ubu meze neza nta kibazo maze iminsi 2 ntangiye imyitozo.'

    Haruna Niyonzima ari mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yahamagaye kuzifashisha ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, biteganyijwe ko azagera mu Rwanda nyuma y’umukino uzahuza Yanga ya Simba SC tariki ya 7 Ugushyingo 2020.

    Haruna Niyonzima ahamya ko nta mvune yigeze agira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yavuze-ku-mvune-bivugwa-afite-ndetse-n-uburwayi

  • Ibigo by’amashuri bitanu gusa ni byo byamaze gufata inguzanyo y’ingoboka mu Mwalimu SACCO #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amashuri yigenga ntiyitabiriye gufata inguzanyo m Mwalimu SACCO nk
    Amashuri yigenga ntiyitabiriye gufata inguzanyo m Mwalimu SACCO nk’uko byari byitezwe

    Ibigo byujuje ibisabwa ni byo byahawe iyo nguzanyo, gusa ngo hari n’ibindi byayisabye ariko ntibyayemererwa bitewe n’uko hari ibyo bitujuje mu bisabwa, ariko iyo gahunda ngo irakomeje.

    Umuyobozi mukuru w’Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yagarutse ku mibare igaragaza uko igikorwa cyo gutanga iyo nguzanyo gihagaze kugeza kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020.

    Agira ati “Ibigo byujuje impapuro zisaba inguzanyo muri rusange ni 44, muri byo ibigo 15 ni byo twemereye inguzanyo, ibyamaze guhabwa amafaranga ni ibigo bitanu (5), mu gihe ibindi bitanu byo byangiwe. Ibigo 16 byemerewe inguzanyo ariko hakaba hari ibyo bitaruzuza ngo biyihabwe, hari ikigo kimwe dusinyana amasezerano uyu munsi na bibiri tukirimo gusuzuma dosiye yabyo”.

    Avuga kandi ko inguzanyo zimaze gutangwa kuri ibyo bigo bitanu byazihawe zingana na 116,360,016 z’Amafaranga y’u Rwanda, azishyurwa ku nyungu ya 13%.

    Uwambaje avuga kandi ko ibigo bititabiriye gufata iyo nguzanyo nk’uko byari byitezwe, akenshi ngo bikagaragaza impungenge ku barimu bagombaga guhabwa ayo mafaranga.

    Ati “Ariya mafaranga yari agenewe abarimu batari bari mu kazi mu gihe cya Covid-19, ibigo rero ntibyitabiriye gufata iyi nguzanyo kuko bitari byizeye ko abo barimu bazagaruka, cyane ko inguzanyo atari ikintu gipfa kwirukankirwa kuko yishyurwa hariho n’inyungu. Ibigo byahisemo kwishakira ibisubizo, mu kureba uko byafasha abarimu babyo mu mibereho mu gihe batakoraga”.

    Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite amashuri yigenga, JM Vianney Usengumuremyi, agaruka ku mbogamizi abafite amashuri bahuye na zo, zanatumye abitabira gufata iriya nguzanyo baba bake.

    Ati “Imbogamizi ya mbere ni uko ikigo ari cyo kigomba kuguririza abarimu bacyo kandi nta kigaragaza ko bazakomezanya na cyo, cyane ko hari n’abagiye basaba imyanya muri Leta, ikigo rero kikaba cyahomba niba uwo mwarimu agiye”.

    Ati “Indi mbogamizi ni uko ibigo byashakaga kuguririza abarimu, ikigo ngo kigomba kuba gifite konti mu Umwalimu SACCO ari na yo inyuraho minerval z’abanyeshuri n’andi mafaranga, kandi ibigo byigenga biba bifite andi mabanki y’ubucuruzi bikorana na yo. Ibyo bibangamira ba nyir’amashuri kuko hari ubwo usanga barafashe inguzanyo muri bya bigo bakorana na byo kandi na byo bibasaba kubinyuzamo amafaranga bikoresha, ni ikibazo”.

    Izindi mbogamizi ngo ni uko umwarimu usabirwa iyo nguzanyo ngo hari amafaranga asabwa yo kugira ngo abe umunyamurwango, ayo na yo ngo akaba inzitizi kuko aba na none agomba gutangwa n’ikigo.

    Umuyobozi w’Umwalimu SACCO avuga ko akenshi kugira ngo ikigo gihabwe iyo nguzanyo, babanza kureba uko cyari gisanzwe gikora imbere ya Covid-19, ni ukuvuga icyo cyinjizaga, ibyasohokaga ndetse n’inyugu, akaba ari byo biherwaho mu gutanga iyo nguzanyo, icyakora n’ubu ngo abujuje ibisabwa bakomeje kwakirwa.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ibigo-by-amashuri-bitanu-gusa-ni-byo-byamaze-gufata-inguzanyo-y-ingoboka-mu-mwalimu-sacco

  • Why It Takes 270 To Win USA Elections #rwanda #RwOT

    (CNN)Americans who go to the polls on Election Day don't actually select the President directly.

    They are technically voting for 538 electors who, according to the system laid out by the Constitution, meet in their respective states and vote for President and Vice President. These people, the electors, comprise the Electoral College, and their votes are then counted by the President of the Senate in a joint session of Congress.
    Why did the framers choose this system? There are a few reasons: First, they feared factions and worried that voters wouldn't make informed decisions. They didn't want to tell states how to conduct their elections. There were also many who feared that the states with the largest voting populations would essentially end up choosing the President.
     Others preferred the idea of Congress choosing the President, and there were proposals at the time for a national popular vote. The Electoral College was a compromise.
    The stain of slavery is on the Electoral College as it is on all US history.
    The formula for apportioning congressmen, which is directly tied to the number of electors, relied at that time on the 3/5 Compromise, whereby each slave in a state counted as fraction of a person to apportion congressional seats.
    This gave states in the South with many slaves more power despite the fact that large portions of their populations could not vote and were not free.

    How it works

    There's an elector for every member of the House of Representatives (435) and Senate (100), plus an additional three for people who live in the District of Columbia.
    Each state gets at least 3 electors. California, the most populous state, has 53 congressmen and two senators, so they get 55 electoral votes.
    Texas, the largest reliably Republican-leaning state, has 36 congressmen and two senators, so they get 38 electoral votes.
    Six states — Alaska, Delaware, Montana, North Dakota, Vermont and Wyoming — are so small, population-wise, that they only have one congressperson apiece, and the lowest possible three electoral votes.
    The District of Columbia also gets three electoral votes. Voters in Puerto Rico and other non-state territories get no electoral votes, although they can take part in presidential primaries.
    The states are in charge of selecting their own electors. And a number of states do not require their electors to honor the election results, which has led, occasionally, to the phenomenon known as a 'faithless elector.'
    It takes 270 electoral votes to get a majority of the Electoral College. The total number of electors — 538 — cannot change unless there are more lawmakers added on Capitol Hill or a constitutional amendment.
    But the number of electors allocated to each state can change every 10 years, after the constitutionally-mandated Census.
    The number of congressmen is reapportioned — that's the technical term — according to changes in the population. Some states gain a House seat or two and others lose some.
    No state, no matter how small, can have zero members of Congress. But this is why there's been heated political debate over whether the US Census should ask if someone is a citizen.
    Some fear that asking it could make an accurate population count more difficult, or that states with many immigrants could end up with fewer lawmakers in elections starting in 2022, after the 2020 Census is complete.
    If there's a tie among the electors or if nobody gets a majority, then the election goes to the House of Representatives. Each state's delegation of lawmakers gets one vote and they choose between the top three electoral vote-getters. According to the 12th Amendment, if nobody gets a majority by a certain deadline, the Vice President becomes President. If there's no majority for the Vice President, the House delegations are excused and only the senators choose the Vice President. The 20th Amendment changed the deadline from March 4 to January 20.
    Most states (except for Maine and Nebraska, which split some of their electoral votes) give all their electoral votes to the person who wins the popular vote in that state.
    There are very Democratic parts of Texas and very Republican parts of California, for instance. But unless those states move to apportion their electoral votes differently, it is only the state popular vote that really matters.

    Who likes this system?

    A popular vote system certainly would be simpler to understand.
    However, as proponents of the Electoral College point out, if you thought that recount in Florida in 2000 was nasty, imagine a nationwide recount of more than 130 million votes. THAT would be messy. And it could happen. Some states have automatic recounts for elections that are separated by less than .1% In 2016, with 136 million voters, that would have been a margin of around 136,000 votes. You can imagine a recount in the razor-thin election of 1960, which featured a less-than .2% difference in vote totals, but a solid Electoral College victory for John F. Kennedy.
    One of the most important supporters is Senate Majority Leader Mitch McConnell, who has weighed in against the idea of a national popular vote effort on the Senate floor.
    Some defenses of the Electoral College have a racial tinge. Former Maine Gov. Paul LePage said that without the Electoral College, white people will have less say, which is quite sad considering the 3/5 Compromise helped bring about the Electoral College in the first place.
    'Actually what would happen if they do what they say they're gonna do is white people will not have anything to say,' LePage said, according to reports. 'It's only going to be the minorities that would elect. It would be California, Texas, Florida. All the small states like Maine, New Hampshire, Vermont, Wyoming, Montana, Rhode Island, you'll never see a presidential candidate again. You'll never see anybody at the national stage come to our state,' he said. 'We're gonna be forgotten people. It's an insane, insane process.'
    But 65 percent of Americans supported selecting the President by popular vote, compared to 32% who preferred the Electoral College in a June 2018 PRRI/Atlantic survey. There's less support if the wording includes changing the Constitution. A Pew survey in March of 2018 asked if Americans supported amending the Constitution to select the President by popular vote and a smaller 55%, still a popular majority, endorsed the idea.
    However, the Electoral College is written into the Constitution and changing the Constitution is very difficult. It takes years to accomplish and requires broad majorities in Congress or state legislatures. States that currently benefit from the Electoral College would have to give up some of that power. The other possibility is something like the aforementioned agreement by states to honor the national popular vote winner. But you can bet if that proposal takes hold, there will be lawsuits.
    That said, the Electoral College has actually changed three times, each by constitutional amendment. The 12th Amendment, passed after the tie election of 1800 (read about it!) made it so that electors voted for President and Vice President instead of voting for two people who could be President. The 20th Amendment put a time limit on the process. The 23rd Amendment gave electors to the District of Columbia.
    And there was a serious move decades ago to abolish the Electoral College altogether. In 1968, a proposal to replace the Electoral College with a popular vote system easily passed in the House. It was filibustered in the Senate.

    The post Why It Takes 270 To Win USA Elections appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/why-it-takes-270-to-win-usa-elections/

  • RURA yatangaje igiciro gishya cy'ibikomoka kuri peteroli ko cyahindutse #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020, Ikigo kigihugu  ngenzuramikorere RURA, cyasohoye itangazo ry'ibiciro bishya cy'ibikomoka kuri Peteroli ko cyahindutse.

    Muri iri tangazo, RURA igaragaza ko iki giciro cyahindutse bitewe n'ihinduka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga.

    RURA yavuze ko igiciro cya Lisansi (essence) cyavuye ku mafaranga y'u Rwanda 966 kuri litiro imwe kigera ku mafaranga 976, kikaba kiyongeyeho amafaranga 10.

    Gusa ku bijyanye na Mazutu bwo igiciro cyagabanyutse kiva ku mafaranga 943 kuri litiro, kigera ku mafaranga 923.

    Mu minsi ishize nibwo ibiciro by'ingendo byateje impagarara mu banyarwanda kubera ko byri ku rwego ruhanitse kandi ibiciro by'ibikomoka kuri Peterori byari byagabanutse kubera Covid-19.

    Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by'ingendo nyuma y'aho Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

    RURA ikaba yatangaje ko ibi biciro bishya bitangira gukoreshwa guhera uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 04 ugushyingo uyu mwaka wa 2020

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/rura-yatangaje-igiciro-gishya-cyibikomoka-kuri-peteroli-ko-cyahindutse/

  • Uburusiya bushobora kwakira Euro ya 2021 #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi yose cyatumye hasubikwa irushanwa rihuza ibihugu byo ku mugabane w'Iburayi (Euro ya 2020), rikimurirwa umwaka utaha wa 2021 hari kuvugwa ko igihugu cy'Uburusiya gishobora kwakira iri rushanwa mu gihe ibihugu 12 aribyo byagombaga kuryakira nkuko byari biteganyijwe.

    Nk'uko ikinyamakuru Le Parisien cyabyanditse dukesha iyi nkuru cyavuze ko , kubera Covid-19 ishobora kuzaba itaragabanya ubukana mu 2021 mu kwezi kwa Kanama, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabe w'Iburayi (UEFA) ishobora guhitamo ko iri rushanwa ryakinirwa mu gihugu kimwe aho kuba ibihugu 12 nkuko byari biteganyijwe, igihugu cy'Uburusiya nicyo kiyoboye ibindi mu gushaka kwakira iri rushanwa.

    Igihugu cy'Uburusiya nicyo giheruka kwakira igikombe cy'Isi cya 2018 kandi ngo kiteguye kwakira iri rushanwa dore ko nurukingo rwa covid-19 rwabonetse mu burusiya kandi ngo ibikorwa remezo biracyari bishya kuko hashize imyaka ibiri bakiriye igikombe cy'Isi cyatwawe n'Ubufaransa.

    Uburusiya ntabwo aribwo bwifuza kwakira iri rushanwa gusa kuko Abongereza nabo bararyifuza ndetse n'igihugu cy'ubudage nubwo aribwo buhabwa amahirwe menshi.

    Uburusiya bufite ibikorwa remezo bikomeye nyuma yo kwakira igikombe cyisi cya FIFA 2018

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/uburusiya-bushobora-kwakira-euro-ya-2021/

  • Uganda: Lt Gen.Muhoozi na Bobi Wine batangiye gucyocyorana #rwanda #RwOT

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni mu by'umutekano akanaba umuhungu we, gucyocyorana na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu gihe habura amezi atatu yonyine muri Uganda hakaba amatora y'umukuru w'Igihugu.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020, ni bwo Bobi Wine yatanze Kandidatire ye mu matora y'umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha, nyuma yo kwemezwa ku mugaragaro nk'umukandida ugomba guhagararira ishyaka NUP (National Unit Platform).

    Uyu mugabo wari umaze imyaka itatu atangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda, yavuze ko yiteguye gukura ku butegetsi 'umunyabugugu' Yoweli Kaguta Museveni yise ko yamunze igihugu.

    Kyagulanyi yavuze ko Perezida Museveni ari umuntu waranzwe n'ubugugu no gushaka kwiharira ubuyobozi kugeza ubwo yakuraga mu Itegeko Nshinga ingingo ijyanye n'imyaka umukuru w'igihugu adakwiriye kuba arengeje, ashaka kuyobora Uganda ubuzima bwe bwose.

    Ni amagambo atakiriwe neza ibukuru, bituma Gen Muhoozi amusaba kureka iterabwoba, ngo kuko anashatse kurwana bamutsinda mu buryo bworoshye cyane.

    Ati: 'Muvandimwe wanjye muto nakubwiye ko udashobora kudutera ubwoba. Dufite imbaraga zikomeye cyane kuruta uko utekereza ko turi. Niba ushaka kurwana, tuzagutsinda mu buryo bworoshye cyane. Dukeneye amahoro, ariko nugerageza kuturwanya, uzabikore. Amagambo ya Gen. Muhoozi yakuruye iterana ry'amagambo hagati y'abashyigikiye Perezida Museveni n'abashyigikiye Bobi Wine, bamwe bati 'Uganda ntikeneye kuyoborwa n'inzererezi'; abandi bati 'mufite ingufu z'igisirikare we afite ingufu z'abantu n'urukundo rw'abantu.'

    Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo , byavugwaga ko Bobi Wine yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano za Uganda nyuma yo gutanga Kandidatire ye, gusa aho arekuriwe yahise asubiza Gen. Muhoozi ko abagabo b'ibigwari n'abanyantege nke ari bo biratana ubugizi bwa nabi.

    Abinyujije kuri Twitter yagize ati'Abagabo b'ibigwari n'abanyantege nke ni bo bonyine biratana ubugizi bwa nabi. Ibyacu ni umuhamagaro utarimo urugomo. Urabizi ko mu matora anyuze mu bwisanzure no mu mucyo, so w'umunyagitugu ushaje ntazongera kubaho. Iki gihugu ni icy'Abagande, si icyawe na so. Ibyo uzabisobanukirwa vuba.'

    Perezida Museveni wiyamamariza kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu, ni we uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora kiriya gihugu, n'ubwo na Bobi Wine uri mu bo bazaba bahanganye ashyigikiwe n'abatari bake.

    Lt Gen.Muhoozi na Bobi Wine batangiye gucyocyorana

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/04/uganda-lt-gen-muhoozi-na-bobi-wine-batangiye-gucyocyorana/

  • Abantu 4 mu gihugu cya Autriche bishwe n'abantu bitwaje intwaro #rwanda #RwOT

    Ahantu hatandatu hatandukanye mu murwa mukuru Vienne wa Autriche harashwe n'abagabo bitwaje imbunda bica abantu bane nkuko byatangajwe na polisi yo muri iki gihugu.

    Usibye aba bane bitabye Imana Abandi bantu 17 bakomeretse. Inzego z'ubuyobozi zatangaje ko umwe mu bagabye igitero yishwe arashwe na polisi. Abantu benshi batawe muri yombi nyuma yo gusaka ingo zegereye aho byabereye, barimo na babiri bacyekwaho kuba mu bagabye icyo gitero.

    Leta ya Autriche yatangaje igihe cy'icyunamo cy'iminsi itatu mu gihugu hose, cyahise gitangira ako kanya. Karl Nehammer, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Autriche, yavuze ko uwo wishwe arashwe mu bateye ari 'icyihebe cyo muri Isilamu kigendera ku mahame y'ubuhezanguni'.

    Babiri muri abo baguye muri icyo gikorwa cy'ubugizi bwa nabi ni abagore, naho abandi babiri ni abagabo. Amakuru avuga ko umwe mu bagore yakoraga akazi ko gutanga ibiribwa n'ibinyobwa. Umugore wa kabiri yapfiriye mu bitaro azize ibikomere by'amasasu.

    'Chancelier' wa Autriche Sebastian Kurz yavuze ko ari 'igitero giteye umujinya cy'iterabwoba'. Kuri ubu Polisi ya Autriche iri mu bikorwa byo gushakisha abacyekwaho kuba mu bagabye icyo gitero.
    Source:.atlantico.fr

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abantu-4-mu-gihugu-cya-autriche-bishwe-nabantu-bitwaje-intwaro/