Category: Uncategorized

  • Nagiye impaka n’abantu ndababwira nti ahubwo mfite bombe ngiye gukora – Karasira Aimable #rwanda #RwOT

    Ibi Karasira Aimable yabitangarije Ukwezi TV nyuma yo gushyira hanze indirimbo irata ibyiza by’u Rwanda, aho avuga ko abantu bamufata nk’uwanga igihugu nyamara atari byo. Avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza kinyura abagituye n’abanyamahanga bityo akumva byari binakwiye ko ahimba iyo ndirimbo ibishimangira.

    Mu kiganiro twagiranye, Karasira yavuze ko indirimbo ye nshya ikoze mu njyana gakondo, ibyo ivuga ari ibintu buri wese yagakwiye kumva ndetse ko n’abarwanya ubutegetsi babiterwa n’uko igihugu barwanira babibona ko ari cyiza. Yanavuze ko kuririmba u Rwanda atari ukuririmba ubutegetsi, gusa anavuga ko n’ubwo abantu babyumva ukwabo, we yemera ko n’iyo anenga ikintu runaka cyakozwe n’ubutegetsi bitavuga ko hatari byinshi ashima byiza byakozwe.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE CYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nagiye-impaka-n-abantu-ndababwira-nti-ahubwo-mfite-bombe-ngiye-gukora-Karasira-Aimable

  • Tanzania Opposition Parties Discuss New Strategies To Confront Government #rwanda #RwOT

    After losing the General elections recently, Tanzania's leading opposition parties are trying to craft new methods of operation as the government is cracking whip on opposition.

    The Party for Democracy and Progress, (Chadema) known for campaigning largely on an anti-corruption platform and the Alliance for Change and Transparency—Wazalendo (ACT—Wazalendo) have reportedly begun holding indoor meetings to deliberate upon new strategies of conducting politics.

    Local Tanzanian press reported Friday that the meetings between opposition parties comes is in the wake of crackdown on the opposition, including arrests of their leaders and members and the foiling of peaceful demonstrations that were called on November 2 to protest 2020 elections results.

    Freeman Mbowe Chadema chairman and Zitto Kabwe ACT-Wazalendo party leader on Saturday held a joint press conference to call for peaceful demonstrations to protest results that gave CCM's John Magufuli a victory of 84.4 percent of the vote. But the protests were foiled by tight security across the country.

    'Indoor meetings are in progress to come up with new methods of resolving the current political atmosphere. But our goal for endless peaceful protests still stands,' Mr Kabwe said.

    On Thursday, Mbowe and Kabwe were summoned to Oyster Bay Police Station to record statements regarding their activities.

    Chadema chairman Freeman Mbowe (right), ACT-Wazalendo party leader Zitto Kabwe (centre) and former Arusha Member of Parliament Godbless Lema leave Oyster Bay Police Station in Dar es Salaam where they had been ordered to report after they were arrested and released on bail over allegations of mobilising popular demonstrations across the country.

    'We are here to report to the police as ordered. We'll not stop organising ourselves to continue demanding for justice and the future of our party,' Mbowe told local press.

    'Our preoccupation for now is on the human rights abuses that happened during the election. Our people are persecuted. Hundreds of people are in police custody while tens of people are not seen for weeks,' said Party leader Kabwe.

    Ado Shaibu the ACT-Wazalendo secretary general on mainland Tanzania said his party is expected today (Friday) to announce to media its standing-point regarding the just concluded General Election and the fate of its members and leaders who are in hospital or police hands.

    'We (the party) had a meeting on Wednesday in Zanzibar where we made several decisions that I'm not permitted to divulge to the public at the moment but will do so tomorrow (Friday),' Ado Shaibu was quoted in an interview with a local daily, Citizen.

    Zanzibar Island: Supporters of opposition party Act-Wazalendo gathered during campaigns

    Source : https://taarifa.rw/tanzania-opposition-parties-discuss-new-strategies-to-confront-government/

  • Amateka n’inkomoko y’urutare rwa Kamegeri n’isomo rikomeye ukwiye kubikuramo #rwanda #RwOT

    Twasuye uru rutare tugirana ikiganiro n’umukozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe ubukerazugendo. Yadusobanuriye byinshi biteye amatsiko kuri uru rutare n’uburyo rufatiye runini akarere ka Ruhango n’igihugu muri rusange.

    REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IBY’URU RUTARE HANO :

    Uru rutare rwitiriwe umugabo witwaga Kamegeri, akaba yararuboneyeho akaga yashakaga kugushamo abandi, bihita biba aka ya mvugo y’umugani nyarwanda bagira bati : “Urucira mukaso rugatwara nyoko”. Hari ibitabo bimwe bigaruka kuri aya mateka, aho usanga bamwita “Kagemeri” ariko izina nyaryo ni Kamegeri.

    Kamegeri uyu yari umutware ku ngoma y’umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, ahagana mu mwaka w’1672. Kamegeri yitiriwe uru rutare, nyuma y’uko barumutwikiyeho, ibyo bikaba byarabayeho ku itegeko ry’umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, ibi akaba yarabyifuje nyuma y’aho Kamegeri yari yabwiye umwami ko abazajya bagira nabi bazajya barujugunywaho rumaze gucanirwa.

    GIF - 922 ko

    Uyu mwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, yari azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami no kwanga akarengane. Ibyo byatumye bamuhimba igisingizo bamwita 'Rugabishabirenge' kuko yatangaga atitangiye itama. Yari azwiho kandi kuba umucamanza utabera kandi wangaga ko hatangwa ibihano bidakwiye umuntu.

    Umunsi umwe, Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, yabajije abatware be igihano gisumba ibindi bumva umuntu mubi cyane mu gihugu yajya ahabwa , buri wese muri abo batware agenda avuga icye. Umwami yumvise hari abatware bifuriza rubanda ibihano birimo ubugome, maze asanze bikabije buri wese amuhanisha icyo yagiye avuga.

    Umutware witwaga Kamegeri, we yari yavuze ko igihano cyiza ari ugusambura inzu ziri hafi aho, bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho urutare rutukura, noneho umuntu w’umugome bakarumushyiraho agashirira. Umwami nyuma yo gutekereza kuri icyo gihano, yasanze nta muntu mubi (w’umugome) kurusha Kamegeri. Nuko aca iteka ko uwo Kamegeri bamuhanisha icyo gihano kibi yahimbiye abandi, noneho baramuboha bamujugunya ari muzima ku rutare bacaniriye rwatukuye nk’uko yabyifurizaga abandi.

    Burya koko ngo umwami ntiyica, hica abamuhuza na rubanda kandi nabo ari rubanda ! Mu buzima busanzwe, hari ubwo abantu usanga bifuriza abandi ibibi nk’uko Kamegeri yabikoze, ibyo bikaba byabatera kugambanira abandi, kubateranya ku bayobozi cyangwa abandi babakuriye, bakifuza ko ikibi cyaba ku bandi. Ibi ariko abateye batyo bakwiye kubyitondera, bakamenya ko hari ubwo ikibi wifuriza abandi nawe gishobora kukugeraho.

    Ku bemera Imana, kwifuriza abandi ibibi bikuzanira umuvumo ariko kwifuza ko na mugenzi wawe yagira umugisha akagira amahoro n’iterambere, ibyo ubwabyo ni byiza kuri wowe kuko bikuzanira imigisha. Ntabwo kugirira ishyari umuntu ku bw’umugisha afite bizatuma umugisha we uba uwawe, ahubwo bishobora kuzakwambura n’umugisha wowe wari wisanganiwe.

    REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IBY’URU RUTARE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Amateka-n-inkomoko-y-urutare-rwa-Kagemeri-n-isomo-rikomeye-ukwiye-kubikuramo

  • Itsinda rya Rwanda Samarithan Choice rifatanyije na Nyampinga ushoboye barifatanya n'abaturage ba Nyamata gutanga ibikoresho byo kwirinda Coronavirus #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2020 , Itsinda rya Rwanda Samarithan Choice riraza kwifatanya n'itsinda ry'ababyeyi bakora imirimo y'amaboko yiganjemo kuboha rizwa nka Nyampinga ushoboye, baratanga udupfukamunwa ku miryango itandukanye yo mu Karere ka Nyamata.

    Rwanda Samarithan Choice n'itsinda ry'abagiraneza rifasha imiryango y'abana batishoboye rikabishyurira amashuri, ndetse rigafasha n'ababyeyi babo kwiteza imbere babinyujije mu bumenyi babaha. N'itsinda kandi risanzwe risura abarwayi mu bitaro bikuru by'ishuri ry'ubugaga mu Rwanda CHUK riherereye mu karere ka Nyarugenge.

    Itsinda rya Rwanda Samarithan Choice buri mwaka rigira igikorwa cyo gufasha abana bagiye gusubira ku ishuri. Nkuko byatangajwe na REB urwego rushinzwe uburezi mu Rwanda ko amashuri agomba gutangira mu ntangiriro y'ukwezi ku Gushyingo uyu mwaka, niyo mpamvu Itsinda rya Rwanda Samarithan Choice ryteguye gahunda yo kwifatanya n'abana risanzwe rifasha kugirango babashe gusubira ku ishuri.

    Ni gikorwa kibera mu muj Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Kagari ka Kayumba, n 'igikorwa kiza kubimbuirwa n'igikorwa cyo gutanga inkunga y'ibikoresho byo kwirinda icyorezo cya Covide19 cy'ugarije isi yose ndetse n'uRwanda birimo Udupfukamunwa 150 ku miryango ituye muri ako Kagari.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/06/itsinda-rya-rwanda-samarithan-choice-rifatanyije-na-nyampinga-ushoboye-barifatanya-nabaturage-ba-nyamata-gutanga-ibikoresho-byo-kwirinda-coronavirus/

  • EU Concerned About Population Of Rwanda's Prisoners #rwanda #RwOT

    Protection of human rights is paramount in justice system to ensure that suspects and also convicts are handled with dignity and respect despite their situation.

    On Thursday, Dignity in Detention (DiDe) a NGO with extensive experience in working within Rwanda's prison to provide rehabilitative psycho-social support to detainees, organized a second edition of a consultative forum under the theme 'Protecting Human Right within Rwanda's criminal Justice system project'.

    During deliberations at the forum, Nicola Bellomo, the EU Ambassador to Rwanda said, 'As we take stock of the past 3 years of the project, as EU, our own assessment is very positive; the project outperformed its initial target of 300, with close to 900 vulnerable detainees at risk of abuse who have benefited from early legal assistance by lawyers.'

    Bellomo noted that the EU was proud of all the work done by Rwanda Bridges to Justice together with Dignity in detention & International Bridges to justice in protecting human rights within Rwanda's criminal justice system.

    Nicola Bellomo, the EU Ambassador to Rwanda speaking at the consultative workshop on Thursday at Marriot Hotel, Kigali Rwanda

    'Many people who got arrested and detained based on false accusations or lacks of evidence were released as soon as the Rwanda Bridges to Justice Lawyers intervened,' the envoy said.

    According to him, 'While the population of Rwanda's prisoners remains a concern, we hope prosecutors and judges will use more the existing alternatives to imprisonment without fearing of departing from what is seen as the norm or of being accused of corruption.'

    'The European Union stands with you, with the criminal justice actors and with all the Rwandan citizens. This project has proved that that if we act together, we can make a huge difference and bring positive changes in the lives of Rwandan people,' Ambassador Bellomo said.

     

    This forum hosted at Marriot Hotel, Kigali, drew officials from Rwanda Correctional Services leadership, Rwanda Bridges to Justice among other stakeholders. This project is implemented in partnership with International Bridges to Justice (IBJ) and financed by the European Union mission in Rwanda.

    According to the organisers, more than 200 lawyers, investigators from Rwanda Investigation Bureau (RIB) , judges, prosecutors, psychologists and staff from Rwanda correctional services also benefited from capacity building workshops, enabling better implementation of national and international standards that protect individuals from torture and other abuses.

    Source : https://taarifa.rw/eu-concerned-about-population-of-rwandas-prisoners/

  • Gatsibo: Ukekwaho kuba umurwayi wo mu mutwe yakomerekeje mwarimu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munezero Yves, na we yakomerekejwe n
    Munezero Yves, na we yakomerekejwe n’abanyeshuri bahorera mwarimu wabo

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Munezero Yves yinjiye mu kigo cya GS Bihinga abaririza umuyobozi w’ikigo.

    Ngo mwarimu Bayingana André yamubajije icyo ashakira umuyobozi w’ikigo amusubiza ko ashaka ko amuha ishuri akiga. Mwarimu Bayingana André, ngo yamubwiye ko umuyobozi adahari yaza kugaruka kumureba saa munani z’amanywa.

    Ati “Yamubajije umwaka yigamo undi amusubiza ko ari umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye. Mwarimu yamusabye kuza kugaruka saa munani kuko umuyobozi w’ikigo ari bwo ari bube ahari”.

    Munezero ngo yaratashye saa munani zigeze aragaruka ariko noneho aza abaza umwarimu wamwakiriye mbere.

    Ngo akibona mwarimu Bayingana yahise amukubita mu mutwe igiti yari afite mu ntoki aramukomeretsa, abanyeshuri na bo bafata Munezero baramukubita bahorera mwarimu.

    Mwarimu Bayingana wakomerekejwe na Munezero
    Mwarimu Bayingana wakomerekejwe na Munezero

    Abandi barimu ngo bahosheje intambara bajyana Munezero Yves ndetse na mwarimu Bayingana André ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore kugira ngo bavurwe.

    CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko bose bavuwe bagataha ariko ngo Polisi ikaba irimo gukorana na RIB kugira ngo Munezero Yves ajyanwe kwa muganga kuko bisanzwe bizwi ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

    Agira ati “Munezero bisanzwe bizwi ko afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse akagwa n’igicuri. Turimo gukorana na RIB kugira ngo ajyanwe kwa muganga i Ndera avurwe kuko agumye mu baturage yakomeza kubagirira nabi”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-ukekwaho-kuba-umurwayi-wo-mu-mutwe-yakomerekeje-mwarimu

  • Bagenzi Bernard yavuze ko ataramenya icyatumye Active bahitamo gutandukana na ‘Incredible Records’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi Bagenzi na we wahoze ari umuhanzi ubu akaba asigaye atunganya umuziki/producer, yabivuze aganira na kigali Today ku kuntu abahanzi benshi bahitamo kureka gukorana n’ababafashije kuzamuka, ndetse no kumenyekana.

    Bagenzi yakoranye n’abahanzi benshi bafite amazina akomeye mu muziki hano mu Rwanda, nka Meddy, Ciney, Danny Nanone, Young Grace ndetse n’itsinda rya Active. Iri tsinda ryaje kureka gukorana na Bagenzi rikajya gukorana na Infinity Records yaje guhindura izina ikitwa New Level.

    Yagize ati “Itsinda rya Active ntacyo nabagombaga na bo ntacyo bangombaga habe n’igiceri cy’ijana. Ariko gutyo gusa ntazi aho biturutse abasore barifashe baragenda bajya gukorana n’indi nzu y’umuziki. Kugeza n’ubu sindumva impamvu yabibateye, ariko sinabarenganya kuko abantu barakura bagashakisha ahari ibyiza kurushaho”.

    Nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Active ryari rigizwe na Tizzo, Olivis na Derek, Bagenzi yahise asinyana amasezerana y’imikoranire na Davis D hamwe na Kevin Kade, bombi baririmba injyana na Afrobeat.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/bagenzi-bernard-yavuze-ko-ataramenya-icyatumye-active-bahitamo-gutandukana-na-incredible-records

  • Belgium Considers Disarmament 'Way Out Of Armed Conflicts In DRC' #rwanda #RwOT

    Tristan Terryn the political adviser to the Embassy of the Kingdom of Belgium in the DRC, observed on Friday November 6 that the Disarmament, Demobilization, Reintegration (DDR) mechanism is a way out of armed conflicts in the DRC.

    His remarks came after holding discussions with Alain Kashindi Assumani the DRC's National Coordinator of the Stabilization and Reconstruction Program (STAREC).

    According to Terryn his country sees the return of a lasting peace in the parts affected by armed conflicts, particularly in the east of the country, through the DDR mechanism, but also by the creation of small jobs in favor of militiamen who agreed to respond to the call of President Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo who had invited them to lay down their arms and participate in the DDR process.

    'Belgium is also considering the creation of small jobs and certain income-generating activities for the benefit of local populations who are victims of several war pangs and other atrocities linked to the various armed conflicts in the DRC', he said.

    The UN through the stabilisation mission in DRC , Monusco, has tried to stabilise the country for the past 20 years with a 15,000-strong peacekeeping force but has miserably failed.

    An estimated 160 rebel groups with a total of more than 20,000 fighters are still active in the DRC's east. The motives for the various groups are not always clear, although it is believed they are mostly over control of land or minerals such as gold and cobalt.

    President Felix Tshisekedi said in June last year that his government had devised a plan for the 'complete eradication' of foreign armed groups, in collaboration with Monusco and neighbouring countries affected by the violence, particularly Uganda and Rwanda.

    The STAREC Program was created by presidential decree — its essential mission is the stabilization and reconstruction of the DRC.

    STAREC was primarily designed for armed conflict-affected areas, especially in eastern DRC. It was launched by the Congolese Government, with the support of the United Nations system and development technical partners. Its main goal has been to restore State authority in the East which is the region that is the most fragile and most exposed to conflicts.

    The plan works towards the rehabilitation of administrative infrastructure, and is also involved in the fight against poverty and impunity regarding the numerous exactions and violations committed in this part of the country.

    Congolese Parliament Questions Tshisekedi's Project Against Militia

    Source : https://taarifa.rw/belgium-considers-disarmament-way-out-of-armed-conflicts-in-drc/

  • Rwanda rotates female-dominated Police contingent in South Sudan #rwanda #RwOT

    It’s the third rotation of the contingent pledged by President Paul Kagame during the UN Leaders’ Summit on Peacekeeping Operations in 2015, following the maiden unit deployed in June 2018.

    The newly deployed contingent under Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera left early in the morning to replace the unit commanded by SSP Jackline Urujeni, which safely returned home later in the afternoon after its 18 months tour-of-duty.

    Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, Commissioner for Public Relations and Media (PRM) presided over the departure and arrival of the rotated contingents at Kigali International Airport, on behalf of RNP leadership.

    While welcoming the replaced contingent, CP Kabera thanked them for their “resilience and commitment” to their mandate despite the challenges posed by the pandemic of COVID-19.

    “It was a challenging period due to the pandemic, everyone was at the risk of being infected. Nonetheless, this did not prevent you from carrying out your peacekeeping duties. For that, we thank you,” CP Kabera told the officers.

    He also reminded them that they will head straight to 14 days in quarantine where they will be tested for COVID-19 before they are given new assignments back home.
    Meanwhile, the newly deployed unit spent 14 days in quarantine, tested negative for COVID-19 and given certificates prior to their deployment.

    On the other hand, the replaced contingent was also taken through the COVID-19 disinfection process on arrival as well as sanitazing hands, disposing of used fabrics and face masks, and measuring body temperature, among others.

    SSP Urujeni said that their successful tour-of-duty was due to the commitment of each and every Police officer under her command.

    “RWAFPU-3 operates under UNMISS mandate of Protection of Civilians; creating conducive conditions for the delivery of humanitarian assistance; monitoring and investigating human rights; as well as supporting the implementation of revitalized agreement and peace process,” SSP Urujeni said.

    She added: “In line with this mandate, we carried out public order management assignments, supported humanitarian activities, provided security and escorted VIPs and other delegates visiting civilian sites, patrols and search operations in Juba as well as community engagement activities and other duties assigned through the UN Police chain of command.”

    Rwanda maintains six police contingents in South Sudan and Central African Republic (CAR) as well as Individual Police Officers (IPOs) in different UN missions, all with the strength of over 1000 officers.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-rotates-female-dominated-police-contingent-in-south-sudan

  • Menya neza ishusho y’amatora ya Perezida muri Amerika n’ufite amahirwe yo gutsinda #rwanda #RwOT

    Kugirango usobanukirwe neza, turifashisha ubusesenguzi bw’umunyamakuru wa BBC muri Amerika ya ruguru witwa Anthony Zurcher. Turakugaragariza uko byifashe muri Leta enye zisigaye kugirango hemezwe uwatsinze amatora uwo ari we.

    Leta ya GEORGIA, ifite intumwa 16 zitora. Uko bihagaze ubu muri iyi Leta, Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo kuko ubu kiri munsi y’amajwi 2,000. Abategetsi baho bavuga ko hasigaye kubarwa amajwi agera ku 15,000. Ayo ni amajwi yoherejwe n’iposita cyane cyane yo mu mujyi wa Atlanta na Savannah yiganjemo abatoye cyane Biden, gusa ukurikijwe amajwi atarabarurwa byose birashoboka.

    Leta ya PENNSYLVANIA ifite intumwa 20 zitora. Uko bihagaze kugeza ubu Trump ari imbere ariko Biden ari kugabanya ikinyuranyo, mbere cyari ikinyuranyo cy’amajwi arenga 500,000 ariko ubu kigeze ku 26,000. Uhagarariye iyi leta avuga ko kugeza ejo kuwa kane mu gitondo hari hakiri amajwi 550,000 ahatandukanye, hafi 1/2 cyayo ubu ntarabarwa. Ayo majwi ari mu duce twiganjemo Abademokarate aho Hillary Clinton yatsinze cyane mu 2016. Aha naho bigaragara ko amajwi atarabarurwa ari menshi kuburyo ntawahita yemeza uko biza kurangira. N’ubwo Trump ari imbere, aha amajwi menshi asigaye ni ay’iposita yo mu gace ka Philadelphia, ariyo mpamvu Biden ari kubona menshi agasatira Trump.

    Muri Leta ya ARIZONA ho hari Intumwa 11 zitora. Uko bihagaze ubu Joe Biden aracyarusha Trump amajwi 46,000 ariko Trump amajwi ye yakomeje kwiyongera ejo kuwa kane. Abategetsi muri iyi leta kuwa kane nimugoroba bavuze ko hakiri amajwi 470,000 atarabarwa ubu ntibizwi neza asigaye uko angana. Ayo majwi ni ay’ahatandukanye muri iyi leta, ariko cyane cyane mu duce twegereye umujyi mukuru wa Phoenix.

    Muri Leta ya NEVADA hari Intumwa 6 zitora. Uko bihagaze kugeza ubu Joe Biden ari imbere hafi amajwi 12,000, ikinyuranyo yashyizemo kuwa kane mu gitondo ubwo bari bamaze gutangaza amajwi mashya yabaruwe. Abategetsi baravuga ko hari amajwi agera ku 190,000 asigaye atarabarurwa. Hafi 90% muri yo ni ayo mu ntara ya Clark County ahaba umujyi wa Las Vegas, kandi menshi muri ayo majwi ni ayoherejwe ku iposita.

    Ikinyuranyo gito Biden yashyizemo gishobora kwiyongera mu gihe amajwi y’iposita yifashishijwe cyane n’Abademokarate akomeje kubarwa – kereka mu gihe abantu batoye bwa mbere baba bashyigikiye Trump. Utundi duce tw’icyaro tw’abatsimbaraye ku bya cyera b’Abarepubulikani natwo turohereza amajwi yatwo ariko ntabwo dutuwe cyane.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Menya-neza-ishusho-y-amatora-ya-Perezida-muri-Amerika-n-ufite-amahirwe-yo-gutsinda