Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Abarimu bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibigo bigishagaho bihagaze gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igice cy
    Igice cy’amashuri abanza cyatejwe icyamunara hasigara icy’ayisumbuye ariko na yo ntakora

    Umwarimu utarashatse ko amazina ye atangazwa wigishaga mu ishuri ryigenga ‘Hillside Matimba’, avuga ko basubikiwe amasezerano y’akazi muri Mata 2020. Avuga ko kuva ubwo batongeye kuvugana n’umukoresha kugeza amashuri yongeye gufungura.

    Avuga ko bari bizeye ko bazasubira mu kazi kuko batigeze basesa amasezerano burundu, ariko ngo umunsi w’itangira ugeze bageze ku ishuri basanga harafunze.

    Ati “Duheruka badusubikira amasezerano na bwo ababonye ayo mabaruwa ni bake kuko yanyuzwaga kuri WattsApp, utayikoresha nta baruwa yahawe. Kubera ko ntacyo twongeye kuvugana n’umukoresha twaje tuzi ko dusubiye mu kazi amasezerano agasubukurwa kuko atigeze ahagarikwa burundu, tuhageze dukubitwa n’inkuba, inzugi zinjira imbere zose zirafunze”.

    Uyu mwarimu avuga ko batazi icyo bagomba gukora kuko ngo bamaze no kumenya ko igice cy’ishuri kimwe cyamaze kugurishwa muri cyamunara.

    Agira ati “Iyo batubwira nibura tukishakira ahandi akazi, ubu imiryango yacu ibayeho nabi, amezi umunani udakora ku mafaranga, twifuzaga ko umukoresha yatwishyura ibirarane byacu akaduha n’imperekeza kuko ubu bigaragara ko twirukanywe binyuranyije n’amategeko”.

    Hillside Matimba yakoreshaga abakozi 42, mbere y’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka aba bakozi bose bishyuzaga umukoresha miliyoni zisaga 16 ndetse ngo akaba yari yaremereye ubugenzuzi bw’umurimo mu Karere ka Nyagatare kwishyura aya mafaranga ariko n’ubu ntacyo barabona.

    Muri iki gihe amashuri yari afunze, igice cy’amashuri abanza cya Hillside Matimba cyatejwe icyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda wa banki nyir’ikigo yari ayibereyemo.

    Ikindi gice cy’ahigira amashuri yisumbuye ubu ni ho Akarere ka Nyagatare kifashisha ku bantu bashyirwa mu kato ku ndwara ya COVID-19.

    Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abarimu bakora mu bigo by’amashuri yigenga n’abakozi babikoramo Abdon Faustin Nkotanyi, arasaba abafite ibigo by’amashuri byahagaze kubera impamvu zitandukanye kuganira n’abakozi kuko guceceka bishobora gutuma bikururira ibihano.

    Abarimu ba Hillside Matimba ntibamenyeshejwe ko akazi kahagaze burundu ngo bajye gushakira ahandi
    Abarimu ba Hillside Matimba ntibamenyeshejwe ko akazi kahagaze burundu ngo bajye gushakira ahandi

    Agira ati “Amategeko agomba kubahirizwa kuko niba yafunze ikigo agomba gusezerera abakozi ntaceceka, guceceka ntibikemura ikibazo. Umenyekanisha ko ikigo wagifunze, wasubika amasezera y’abakozi, wakigurisha ukishyura, ntabindi. Nk’ikibazo cya Hillside bivuze ko abakozi birukanywe binyuranyije n’amategeko aho rero ugomba kumuha integuza, imperekeza n’ibirarane”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko uretse Hillside Matimba yafunze imiryango hari ibindi bigo bitatu byahagaritswe gukora kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, ndetse ngo igenzura rikaba rikomeje ku buryo hashobora guhagarikwa umubare urenze uyu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko abanyeshuri bigaga mu bigo byahagaritswe boherejwe mu bindi byegeranye, byaba ibyigenga cyangwa ibya Leta.

    Kigali Today yagerageje guhamagara Gashumba Thadée nyir’ishuri Hillside Matimba, ariko ntiyitaba telefoni ye igendanwa, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza.

    Twagerageje kandi kuvugisha umukobwa we, Gashumba Hanriettee akaba ari na we wari ushinzwe abakozi muri Hillside Matimba, na we ntiyitaba telefone.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/nyagatare-abarimu-bari-mu-gihirahiro-nyuma-y-aho-ibigo-bigishagaho-bihagaze-gukora

  • RBC yatanze imodoka zizakwirakwiza inkingo harimo n’urwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Nsanzimana atanga imfunguzo n
    Dr Nsanzimana atanga imfunguzo n’ikarita iranga imodoka ku muyobozi w’Ibitaro bya Ruhango

    RBC ivuga ko mu nkingo zigomba gutangirwa ku bitaro no ku bigo nderabuzima byose mu gihugu harimo n’urwa Covid-19, byitezwe ko ruzaboneka mu ntango z’umwaka utaha wa 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yagize ati “buri mwaka tugira inkingo nshya ziyongera muri gahunda y’ikingira, urukingo rwa Covid-19 turutegereje mu ntangiriro z’umwaka utaha, twatangiye kurwitegura, izi modoka ziri mu bikoresho bizadufasha gukwirakwiza irwo rukingo”.

    Dr Nsanzimana avuga ko urukingo rwa Covid-19 niruboneka ruzahabwa Abaturarwanda hafi miliyoni eshanu, ariko abazabanza kuruhabwa bakaba ari abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri nk’abageze mu zabukuru n’abafite uburwayi bukomeye, ndetse n’abantu bashinzwe kurwanya icyo cyorezo.

    Ati “Turarutegereje kandi turabyizeye”.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC agerageza imodoka nshyashya mbere yo kuzitanga ku bitaro
    Umuyobozi Mukuru wa RBC agerageza imodoka nshyashya mbere yo kuzitanga ku bitaro

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Butaro (Burera), bimwe mu byahawe imodoka, Maj Dr Kayitare Emmanuel, ashima ko babonye imodoka ishobora imisozi yo muri ako karere, kandi kubera kwihuta kwayo ikazabasha kugera ku bigo nderabuzima byose uko ari 19.

    Ati “Ni imodoka ikomeye izadufasha kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima, yaba imibare y’abakingirwa, abana bavuka n’ababyeyi babyara, abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’ubindi”.

    RBC ivuga ko imodoka zatanzwe ari igihembo cy’umushinga mpuzamahanga witwa ‘Gavi’ usanzwe uteza imbere gahunda y’ikingira, ukaba ushima ko u Rwanda ruza mu bihugu bitanga neza inkingo, kuko mu myaka itatu ishize rwahaye inkingo abarenga 90% by’abazikeneye.

    Iki kigo cyakomeje gitangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Mugabane wa Afurika bizahabwa urukingo rwa Covid-19 rugisohoka mu ruganda.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/rbc-yatanze-imodoka-zizakwirakwiza-inkingo-harimo-n-urwa-covid-19

  • Ni irihe jwi ukwiye kuvuga igihe uruhijwe n’umusaraba wawe? #rwanda #RwOT

    Nuko isaha zibaye nk’esheshatu, haza ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaa cyenda, izuba ntiryava, umwenda ukingiriza Ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri. Yesu avuga ijwi rirenga ati 'Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.' Amaze kuvuga atyo umwuka urahera. Luka 23: 44-46

    Mu maboko y’Imana niho washyira ubugingo bwawe ukizera umutekano, mu maboko y’Imana niho washyira ubugingo bwawe ukizera ko ejo hazaza ariho heza, mu maboko y’Imana niho washyira ubugingo bwawe ukizera ko izaburinda neza. Warirwaniriye ukora ibishoboka ariko hasigaye ko ubwira Imana ngo ' Mu maboko yawe niho nshyize ubugingo bwanjye’.

    Turimo kwiga inyigisho zijyanye n’amwe mu majwi akomeye(adasanzwe) yagiye agaragara mu isezerano rishya, aho twabonye ijwi ry’urangururira mu butayu, ijwi rya Yohana Umubatiza ( ijwi ryo kwihana), Twabonye nanone ijwi ryahamirije Yesu avuye muri Yolodani Umwuka amuzaho afite ishusho nk’iy’inuma, Imana ikavuga ngo 'Nguyu umwana wanjye nkunda kandi nkamwishimira (ijwi ritangira umuntu ubuhamya).'

    Twabonye kandi ijwi ryo ku musozi wo kurabagirana, aho Imana igera igaha umuntu ubwiza. Twagarutse no ku ijwi rya 4, ijwi ribeshaho( ijwi ritanga Ubugingo). Ijwi ryakurikiyeho ni iryo 'kurwana intambara'(ijwi umuntu ashobora kuvuga igihe arwana intambara)

    Nkuko tubigezwaho na Pasiteri Habyarimana Desire, mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ gitambuka kuri Agakiza Tv, by’umwihariko mu rukurikirane rw’ibiganiro bizibanda kuri amwe mu majwi akomeye (adasanzwe) yabayeho mu isezerano rishya, tugiye noneho kugaruka ku ijwi rya 6, 'ijwi ryo kuvuga igihe umuntu aruhijwe n’umusaraba wawe’.

    'Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye'

    Iri ni ijwi ryabayeho rikomeye ryabayeho ku musara, mwibuke ko Yesu yari yababaye mu buryo bukomeye. Yafashwe ari ku wa kane nimugoroba, arara akubitwa ijoro ryose, bamujyana mu nkiko nyinshi: Yagiye kwa Ana, yagiye kwa Pilato, bamujyana kwa Herode, bamugarura kwa Pilato, izi nkiko zose yazigiyemo ijoro rimwe, yarababaye pe! Yagiye no mu rukiko rwa kiyuda.

    Yesu ubwo yajyaga kubambwa yahuye n’abagore baramuririra, ababwira ko badakwiye kumuririra ahubwo ko 'bikorera imisaraba yabo bakamukurikira. Byasobanuraga iki? , byavugaga ko Yesu we yari arangije kubambwa ariko ko twe dusabwa kuzakomeza kubamba ingeso zacu za kamere ku musaraba. Bivuze ko kubambwa kwacu ni ukwa buri munsi.

    Gukizwa ni ugutsindishirizwa, gukizwa ni ubuntu ariko uruhare rwacu ni ukubamba ingeso za kamere ku musaraba. Mu byaha niho twavukiye, twaremanywe gukiranirwa guhinduka ni urugendo. Kugira wa mutima wari muri Kristo Yesu bifata igihe uko ugenda uhinduka Imana igenda ibana nawe, kandi guhinduka birashoboka.

    Dufite abahamya bo guhinduka , ibikigutsinda hari abandi babitsinze, hari abantu bakize inyota y’inzoga , hari abantu bakize irari ry’ubusambanyi. Hari abantu bababariye n’abatabasabye imbabazi, hari abantu bakunda n’abatabakunda, hari abantu bagwa neza kandi barahoze ari abanyamujinya n’abanyamahane.

    Yesu adusaba kwikorera imisraba yacu

    Imana ishobora kuguhindura bigashoboka, ibyo bikigutsinda hari abandi babitsinze. Nugera n’imbere y’Imana ntabwo uzasobanura impamvu yo gutsindwa: Ntabwo uzavuga ngo 'Umugabo wanjye niwe wananije’ kandi hari abandi bshoboye kwihanganira abagabo babo. Ntabwo uzavuga ngo 'Umugore wanjye yari mubi’, hari abandi babanye n’abagore babi barihangana. Imbaraga zafashije abo nizo ukwiriye kugira ngo nawe ubashe kurwana intambara nziza yo kwizerwa kugira ngo ubashe gutsinda muri iyi ntambara.

    Yesu ari ku musaraba yaravuze ngo' Mu maboko yawe niho nshyize ubugingo bwanjye’. Ryari ijwi rikomeye kandi Imana yaramwumvise, ikibigaragaza ni uko ataheze mu mva yazutse. Ukwiye kuba umunyakuri ukabwiza Imana ukuri, erega Imana ikwitaho!, Imana izi ibyo ukeneye mu buzima bwawe bwa buri munsi izi buri kimwe cyose ukeneye.

    Imwe mu ntambara ikomeye ni ukubamba ingeso za kamere ku musaraba, waragerageje ugeze igihe uvuga ngo 'byarananiye’, warirwaniriye, ibyo byakunaniye bibwire Imana. Shyira ubugingo bwawe mu maboko y’imana. Mu maboko y’imana niho ukwiye gushyira ejo hawe hazaza, niho ukwiye gushyira ibikuremerera, niho ukwiye gushyira ibikunanije hanyuma ukizera ko Imana izagufasha kurangiza umugambi yakuremeye kubamo ku isi neza, ukazayivamo wararwanye intambara nziza.

    Umva inyigisho yose: Impamvu ukwiriye gushira ubugingo bwawe mu maboko y’Imana

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-irihe-jwi-ukwiye-kuvuga-igihe-uruhijwe-n-umusaraba-wawe.html

  • South Africa's Tech Company Dimension Data Sued Over Racism #rwanda #RwOT

    South Africa's pioneer technology company Dimension Data (Didata) is struggling with a legal battle following a law suit filed by its former chair Andile Ngcaba accusing the company of racial discrimination and violation of an equal pay undertaking.

    Andile Ngcaba is seeking as much as R 430million (U$ 27,327,014).He alleges that for a period of 12 years, the company paid him less than his white counterparts and juniors.

    He was a Technology Company executive between 2004 and 2017 but his relationship with them soured in 2016 when he found out about the alleged pay gap during a board meeting.

    Ngcaba who served as director-general of the department of communications under Nelson Mandela and Thabo Mbeki, first took on Didata in 2017, dragging the company to a labour dispute resolution body after he learnt he was excluded from an incentive scheme that benefited other staff.

    In his submission Ngcaba has dragged the company to a Johannesburg court arguing that the company's global CEO at the time; Brett Dawson had made an oral commitment to him for Equal pay during annual performance reviews in 2004. However, this commitment was never respected.

    Dimension Data (Didata) was founded in 1983 and was aligned with Cisco as its Primary working partner. The company between 2000 and 2004 listed on the London Stock Exchange allowing them to later expand to UK, North America and Europe through key acquisitions. This company also has tentacles in the Middle East, and the African region.

    Basically Dimension Data has also invested massively in Automotive, Education, Healthcare, Finance Banking and Insurance, Mining, Retail, and manufacturing.

    Source : https://taarifa.rw/south-africas-tech-company-dimension-data-sued-over-racism/

  • Huye: Abaturage bafite iminsi 28 yo gutanga ibitekerezo ku gishushanyombonera cy'umujyi #rwanda #RwOT

    Tariki ya 5 ukwakira 2020 nibwo ubuyobozi bw'akarere ka Huye bwamurikiye igishushanyombonera cy'umujyi wa huye abahagarariye abaturage barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirerenge n'abandi, abashinzwe ubutaka ku mirenge, abikorera, abahagarariye amadini n'amatorero n'abandi.

    Iki ni igishushanyo kizaba gifite ubuso busaga hegitari 69, buvuye kuri 40 bwari busaznweho, ubuyobozi bw'akarere bwasabye abaturage gutanga ibitekerezo mbere y'uko cyemezwa, mu rwego rwo kubafasha kumenya aho batuye n'igiteganyijwe gukorerwaho.

    Bamwe mu bamurikiwe iki gishushanyombonera bavuga ko ari byiza kubona abaturage bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo kuri iki gishushanyombonera aho bemeza ko hari byinshi kizacyemura. Bavuga ko bikwiye ko basobanurira buri muturage wese ibijyanye n'amakarita kuko usanga hari abatazi kuyakoresha bakaba bagira ikibazo ku mikoreshereze y'ubutaka bwabo bitewe n'igikorwa bahashyize.

    Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki ikigishushanyombonera kije gubafasha abaturage kumenya aho batuye n'igiteganyijwe gukorerwaho, yabasabye kugira uruhare binyuze mu bitekerezo byabo kugirango hafatwe umwanzuro wanyuma mbere yuko cyemezwa
    Abaturage bafite iminsi 28 yo gutanga ibitekerezo ku cyo bifuza ko byongerwamo.

    Akarere ka Huye ni kamwe mu turere 6 twunganira umujyi wa Kigali, bityo igishushanyombonera gishya cyagateganyo cy'umujyi wa Huye, kizaba gifite ubuso busaga hegitari 69, buvuye kuri 40 bwari busaznweho, bukaba bukubiyemo umubare w'abaturage uteganwa mu cyerecyezo 2020-2050 ko bazaba ari hafi 380000 bavuye kuri 50 000 bawutuye kuri ubu. Ni Akarere gafite ubuso bwose bungana na kilometero kare 581.2, kagabanyijemo imirenge y'ubutegetsi 14, utugari 77 n'imidugudu 509.

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/huye-abaturage-bafite-iminsi-28-yo-gutanga-ibitekerezo-ku-gishushanyombonera-cyumujyi/

  • Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa kuko abunganizi be bikuye mu rubanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa
    Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa

    Rusesabagina asaba ko yahabwa igihe cyo kubonana n’undi mwunganizi uzakomeza kumwunganira.

    Rusesabagina yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu rubanza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga kuburanishamo ubujurire bwe, ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo kumwongerera igihe cyo gufungwa by’agateganyo.

    Abunganiraga Rusesabagina ari bo Me Nyembo Emelyne na Me David Rugaza yari yahawe n’Urugaga rw’Abavoka, rwabasubiranye, ashaka uwa gatatu ari we Me Gatera Gashabana ariko akaba avuga ko batarahura.

    Ubushinjyacyaha bwasabwe n’urukiko kuvuga kuri iki cyifuzo, busubiza ko ari uburenganzira bwa Paul Rusesabagina, ko yaburana afite abamunganira mu mategeko, gusa busaba ko urukiko rwashyira itariki yimuriweho urabanza hafi, kugira ngo ruburanishwe ku gihe.

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ibindi kuri uru rubanza, bizamenyeshwa ababuranyi, gusa rwibutsa ko aho ruzabera ari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Twabibutsa ko kuri uyu wa Gatanu, urubanza rwa Rusesabagina Paul, rwabereye mu nyubako z’Urukiko rw’Ubucuruzi kubera impamvu zikoranabuhanga ryari rikenewe kugira ngo Rusesabagina aburane ari muri Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/rusesabagina-arasaba-ko-urubanza-rwe-rwimurwa-kuko-abunganizi-be-bikuye-mu-rubanza

  • AS Kigali yasinyishije rutahizamu w’umunya-Nigeria wari umaze iminsi mu igeragezwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali imaze gutangaza ko yasinyishije Aboubacar Lawal amasezerano y’imyaka ibiri, ni nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti baheruka gukina, aho yatsinzemo ibitego bitatu.

    Uyu rutahizamu Lawal Aboubacar ukomoka muri Nigeria, yatsinze ibitego bibiri mu mukino wa gicuti baheruka gukina na Interforce, anatsinda ikindi gitego kimwe mu mukino bakinnyemo na Vision bakayinyagira ibitego 4-0.

    Mu kiganiro twagiranye na Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali nyuma y’umukino wa Interforce, yari yadutangarije ko yamaze ko ari umukinnyi mwiza ukeneye indi mikino myinshi kugira ngo amaneyerane na bagenzi be.

    Yari yagize ati” Rutahizamu tumaze iminsi dukorana, ni umukinnyi ufite amayeri menshi, ni umukinnyi uzi guhagarara neza mu kibuga, uzi no gukinisha abandi, ni umukinnyi wujuje ibisabwa byose kuri rutahizamu, igisigaye ni ukumuha imikino myinshi, iminsi tumaranye nabonye ko ari rutahizamu mwiza”

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yasinyishije-rutahizamu-w-umunya-nigeria-wari-umaze-iminsi-mu-igeragezwa

  • Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika – Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rususurutsa Abanyarwanda
    Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rususurutsa Abanyarwanda

    Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu mwiherero w’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

    Muri uyu mwiherero kandi, hanakiriwe abanyamuryango 23 bashya ba Unity Club Intwararumuri.

    Madame Jeannette Kagame avuga ko Ubunyarwanda ari urumuri rumurikira Abanyarwanda, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza biyemeje.

    Ati “Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda”.

    Madame Jeannette Kagame yagarutse ku mavu n’amavuko ya Unity Club Intwararumuri, avuga ko uwo muryango bawutangije ari itsinda ry’abagore, bahujwe n’uko abo baashakanye, bari mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye.

    Yavuze ko mu kuwutangira bifuzaga gufatanya na Leta y’ubumwe yari ivutse mu ishavu, itorohewe n’ingaruka zikomeye za Jenoside, urwikekwe, no kutizerana.

    Yagize ati “Iyo bikomeza bityo ntabwo nibaza uyu munsi ahantu twari kuba turi! Twari tugamije guharanira kunga ubumwe, cyane ko twari tumaze kubona ko, iyo amacakubiri no kwishishanya bishyizwe imbere n’umuyobozi, bitera ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire”.

    Abanyamuryango bashya 23 bakiriwe
    Abanyamuryango bashya 23 bakiriwe

    Yibukije abanyamuryango ko mu nshingano zabo nk’Intwararumuri, nk’abayobozi by’umwihariko; biyemeje gushyira imbere Ubunyarwanda, Abanyarwanda n’u Rwanda, nk’isano iruta izindi zose.

    Ati “Twiyemeje kuba Intwararumuri! Urumuri rudukura mu mwijima, kuko aho umwijima uri hangirika byinshi. Twemeye kugendana uru rugendo rutoroshye turi umwe, kandi tumaze kubona ko twunguka cyane iyo dushyize hamwe. Ntidukwiye rero kwihanganira na rimwe, ibitekerezo bigamije gusenya Ubunyarwanda, n’ibyo tumaze kugeraho”.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umunyamuryango wa Unity Club akwiye gushyira Umunyarwanda imbere, agakora neza inshingano zigamije kumuteza imbere, ku giti cye, umuryango, n’igihugu muri rusange, kugira ngo hatagira uburenganzira bw’uwo ari we wese buhutazwa, kuko bishobora gutuma Umunyarwanda amurikiye yumva ahejwe.

    Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri mu mwiherero
    Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri mu mwiherero

    Yavuze ko akurikije ibyasabwe mu ihuriro rya 13, akareba ibikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, yumva ari ngombwa ko hari bagomba guhozaho ijisho n’umutima bijyanye n’umuhamagaro wa Unity Club Intwararumuri.

    Ati “Dukomeje kubona abakoresha ikoranabuhanga, kugira ngo bagoreke amateka yacu, kandi bagamije gusenya ubumwe n’Ubunyarwanda. Nk’abanyamuryango, iryo koranabuhanga tuririho, turarikoresha, tuzi ukuri kandi twabonye umusaruro wo kuvugisha ukuri, kubana neza no kwimakaza Ubunyarwanda.

    Hakenewe ko urwo rumuri twabonye, turujyana muri iryo koranabuhanga, tukamurikira abarikoresha kugira ngo bamenye ukuri”.

    Nk’uko yabigarutseho mu ihuriro rya 13 rya Unity Club, Madame Jeannette Kagame yavuze ko mu buzima bw’umuntu yishimira kugira aho avuka cyangwa aturuka, ariko ko ari ngombwa kurenga ibyo, ukareba inyungu rusange y’abantu ndetse n’igihugu cyawe.

    Ati “Hari indirimbo ibisobanura neza igira iti ‘Nyina w’umuntu yarahebuje, igihugu cyawe kikaruta byose’. Ntwararumuli, Bavandimwe! Ibi ntabwo ari ubwa mbere tubiganiriye. Ariko iyo tugize umwiherero nk’uyu biba byiza ko tubigarukaho. Murabizi ko mu buzima busanzwe, amazi n’urumuri ntibibangikana ngo bibeho”.

    Yashoje agira ati “Nyamara iyo urebye, Ubunyarwanda ni isoko tuvomamo isano-muzi yacu. Ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika! Ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje. Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda. Dukomeze gutwara neza urwo rumuri, Abanyarwanda barubone, barukunde kandi barukurikire”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubunyarwanda-ni-urumuri-rudususurutsa-si-ikibatsi-kidutwika-jeannette-kagame

  • Unity Club Annual Retreat Held At Parliament #rwanda #RwOT

    On Friday, Rwanda's First Lady Mrs Jeannette Kagame joined Unity Club members for their annual retreat hosted at the Parliament.

    As the chairperson of Unity Club, the First Lady welcomed 23 new members to the club that has a mission to enhance unity and peace as the roots of a sustainable development in Rwanda.

    This club has among its objectives, to bring together former, current cabinet members and their spouses to build a better Rwanda through the power of sharing and interaction. The club also advocates for the socio-economic wellbeing of disadvantaged groups in general with particular focus on orphans.

    It also seeks to empower Rwandan women and promote gender equality, fostering collaboration and creating a platform for open dialogue and unity among members.

    Among others, this club significantly contributes to the promotion of unity among Rwandans and social development in general, and promotes collaboration with development partners.

    Source : https://taarifa.rw/unity-club-annual-retreat-held-at-parliament/

  • Dr Pierre Damien yasabiwe igifungo cy'imyaka 8 nizahabu ingana na million 893frw kubyaha 2 sheki itazigamiye n'icyaha cy'ubuhemu #rwanda #RwOT

    • Abamwunganira ngo gufatira imitungo ye yose babifata nko kumunyaga
    • Umwe ati 'Nk'inzu ye yafatiriwe ngo yifashishwe mu kihe kimenyetso'
    • Muri uru rubanza hajemo uwari DAF wa Christian University uburana adafunze

    Mu rubanza ruregwamo Dr Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w'Intebe ubu akaba ari kuburana ku byaha ashinjwa birimo ubuhemu, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 8 (irimo 5 ku cyaha cya Sheki zitazigamiwe n'itatu ku cyaha cy'ubuhemu) no gutanga ihazabu ya Miliyoni 893 Frw (892 ku cyaha Sheki zitazigamiwe na Miliyoni 1 ku cyaha cy'ubuhemu

    Me Kayitare Jean Pierre umwe mu bunganira Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko Ubushinjacyaha bwakoze ikosa ryo gufatira imitungo yose y'uregwa yaba iyimukanwa n'itimukanwa mu gihe amategeko avuga ko umutungo ufatirwa ari ushobora kuba ikimenyetso gishobora kumushinja.

    Me Kayitare ati 'Nk'inzu ye yafatiriwe ngo yifashishwe mu kihe kimenyetso…Kunyaga imitungo yose y'umuntu ntabwo bishoboka kuko nta hantu amategeko yabiteganyije.'

    Me Kayitare Jean Pierre kandi, yavuze ko ibiregwa umukiliya wabo ubundi atagombye kubiregwa wenyine.

    Yagize ati 'Uwo twunganira yakomeje gukurikiranwa wenyine kandi ibyakozwe byarakozwe na kaminuza yitwa Christian University.'

    Yavuze kandi ko n'uriya Sebushyana yazanywe muri uru rubanza bya nyirarureshwa 'Kuko kuva yafatwa [Pierre Damien] twari twakomeje gusaba ko hakurikiranwa ishuri ariko ubusabe bwacu burangwa none bigeze mu mizi nibwo Christian University ijemo.'

    Muri uru rubanza rwasubukuwe kuri uyu Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, hajemo uwitwa Sebushyana Charles wahoze ari DAF muri iriya Kaminza ya Dr Damien Habumuremyi.

    Uyu Sebushyana uregwa Sheki itazigamiwe yavuze ko nubwo yakomeje gusinya kuri sheki ariko atari agikoramo kuko yahavuye mu Ukwakira 2019 mu gihe ziriya sheik akurikiranyweho zasinywe muri Mutarama 2020.

    Uyu wahoze ashinzwe gucunga imari y'iriya kaminuza kandi yagarutsweho na Me Me Bayisabe Erneste wunganira Dr Damien, avuga ko impamvu aburana adafunze ari uko ibyo yakoze byo gusinya iriya sheki bitagize icyaha.

    Uyu munyamategeko yagize ati 'Sheki batanze zose ni Sheki za Garanti.'

    Me Bayisenge wabajijwe n'urukiko impamvu batisobanura ku cyaha cy'ubuhemu kiregwa umukiliya wabo, yavuze ko batakemera kuko umukiliya wabo atigeze akora ubuhemu ahubwo ko ibyo yakoze biteganywa n'amategeko yo mu Rwand.

    Me Bayisabe yagize ati 'Turasaba ko uwo twunganira mwazasuzumana ubushishozi akagirwa umwere kuri iki cyaha cy'ubuhemu.'

    Yavuze kandi ko iki kireo cyajyanwa mu rukiko rw'ubucuruzi kuko ari rwo rufite ububasha bwo kukiburanya aho kuzanwa mu nkiko nshinjabyaha.

    Me Bayisabe ati 'Ubushinjacyaha tubona bwaribeshye igihano kuko abantu bose bahawe ama Sheki batandukanye bari bazi igihe bashobora kuzishyurirwaho kuko ntawahawe Sheki azi ko ari buboneho amafranga.'

    Yavuze kandi ko bamwe muri bariya bantu bishyuwe nk'uwitwa Dushime Daniel wishyuwe 5 200 000 Frw.

     

    Gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ko byatangajwe n'uruhande rw'abaregwa, bwavuze ko Sheki zatanzwe zitumvikanyweho n'abazihawe ngo  bemeze koko ko ari Garanti.

    Umushinjacyaha ati 'niba koko ibyo bakoze ari Garanti nibatwereke amasezerano bagiranye hagati  y'impande zombie.'

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ibisobanuro bya Sebushyana nta shingiro bifite kuko nubwo atari ari muri iriya kaminuza ariko ziriya sheki yazisinyeho kandi anabizi neza ko yahave.

    Umushinjacyaha ati 'Ko Sebushyana Charles ko yari yaravuye mu kazi, iyo yanga gusinya kuri izo Sheki. Kuko yayisinyeho ni yo mpamvu ubushinjacyaha bumukurikiranye.

    Naho kuba bwarakurikirayeo Dr Pierre Damien aho gukurikirana Christian University, Ubushinjacyaha bwavuze ko uriya mugabo ari we wari uhagarariye ririya shuri.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Pierre Damien Habumuremyi igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892,2 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe na ho ku cyaha cy'ubuhemu bumusabira gufungwa imyaka itatu n'ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

    Ubushinjcyaha kandi bwasabiye Sebushyana Charles gufungwa imyaka ine n'ihazabu ya Miliyoni 87,5 Frw mu gihe Christian University yasabiwe gutanga ihazabu ya miliyoni 175 Frw ku cyaha cya Sheki zitazigamiwe ndetse na Miliyoni 1 Frw ku cyaha cy'ubuhemu.

    Pierre Damien Habumuremyi wahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano yasabiwe, yavuze ko kuva kuva yafatwa yahakanye ibyaha byose aregwa bityo ko adakwiye gusabirwa ibihano bingana kuriya.

    Yagize ati 'Kani iyo umuntu atakoze icyaha nta n'impamvu yo kubihanirwa.'

    Uyu mugabo wabaye umwe mu bayobozi bacye bakomeye mu gihugu, yavuze ko agira kugira imyaka isaga 60 kandi ko ari ubwa mbere yari akurikiranywe n'ubutabera, akavuga ko ntacyatuma ahabwa biriya bihano biremereye.

    Yongeye kuvuga ko asanganzwe arwara indwara yakunze kugarukaho ubwo yaburanaga, ati 'Ndasaba ko ubwo muzaba  mwiherereye na byo  mwazabisuzuma nkahabwa ubutabera.'

    Naho Sebushyana Charles we yasabye urukiko kuzamugira umwere kuko nubwo yasinye kuri ziriya sheki ariko atari azi ko kuri konti hatariho amafaranga.

    Urukiko rwapfundikiye uru rubanza, rukaba ruzasoma umwanzuro warwo tariki 27 Ugushyingo 2020.

    The post Dr Pierre Damien yasabiwe igifungo cy'imyaka 8 nizahabu ingana na million 893frw kubyaha 2 sheki itazigamiye n'icyaha cy'ubuhemu appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/06/dr-pierre-damien-yasabiwe-igifungo-cyimyaka-8-nizahabu-ingana-na-million-893frw-kubyaha-2-sheki-itazigamiye-nicyaha-cyubuhemu/