Category: Uncategorized

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 16, abakize ni 13 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 16 babonetse mu bipimo 1,333 bakaba barimo ababonetse i Kirehe:6, Nyagatare:6, Rubavu:2, Rusizi:2.

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,208 muri bo abamaze gukira ni 4,953 naho abakivurwa ni 220.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 36.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-16-abakize-ni-13

  • RURA yasohoye ibiciro bishyashya birimo kuva Nyabugogo_ Huye na Huye _ Kibeho_Reba hano #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2020, Ikigo kigihugu  ngenzuramikorere RURA, nyuma y'uko hari abagaragaje ko hari aho rwibeshye mu kugena ibiciro by'ingendo, rwasohoye ibiciro bishyashya birimo ko Nyabugogo-Huye ari amafaranga 2,560, naho Huye-Kibeho bikaba amafaranga 630.Ibi biciro hagati ya Huye na Kibeho ndetse no hagati ya Huye na Kigali biratangira gukurikizwa uyu munsi.

    Ubundi abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye bari bagaragaje ko batazi ibirometero bifatirwaho mu kugena amafaranga bagomba gutanga, kuko bavugaga ko hagati ya Nyabugogo na Gare ya Huye hari ibirometero 122. Urebye ikosora rya RURA ni ho ryashingiye.

    Abakora ingendo hagati ya Huye na Nyaruguru na bo bari bagaragaje ko ibiciro bitigeze bihuzwa n'igiciro cy'amafaranga 21 kuri kilometero, ko ahubwo bakomeje gucibwa amafaranga yari yaragenwe mbere ya Coronavirus, ibiciro bya peteroli bitaragabanuka.

    Huye-Kibeho rero baraza kujya bishyura amafaranga 630, Huye-Ndago bishyure 780 naho Huye-Munini unyuze i Kibeho bishyure 1,010Frws.

    Urebye ibi biciro bya Huye-Nyaruguru ntibihura n'ibirometero biri kuri izi ngendo ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero, ariko umuyobozi w'ishami ry'ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko igena ry'ibiciro ritagendera ku mubare w'ibirometero gusa, ahubwo ko hanarebwa imiterere y'imihanda ndetse n'uko ahantu hagendwa. I Nyaruguru rero, nubwo hari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka i Huye ukagera ku Munini, iyi mirimo ntirarangira ku buryo hakiri igice kitari gitoya kigikorwa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/06/rura-yasohoye-ibiciro-bishyashya-birimo-kuva-nyabugogo_-huye-na-huye-_-kibeho_reba-hano/

  • Rwezamenyo: Umugabo w'Imyaka 45″ yatawe muri yombi: Reba icyo azira>>>> #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, mu kagari ka Rwezamenyo l , umudugudu w' Intwali . Inzego z'umutekano Dasso zataye muri yombi umugabo wari afite amavuta atemewe ya mukorogo yari akuye Rubavu .

    Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa 05/11/2020. Yafashwe hagati ya 18h30-07h20 z'umugoroba.

    Yafashwe kubufatanye bwa   Police DASSO, n 'Irondo ry'Umwuga.

    Uwafashwe yitwa Gato Rashidi  ufite imyaka 45  afatanywe amavuta ya mukorogo amaduzeni 43 harimo amacupa 256 ,umushoferi we avuga ko yarayakuye ku Gisenyi, mu karere ka Rubavu akaba yararikumwe na Uwineza Samiyati ufite imyaka 32.

    Abafashwe bose hamwe  bashyikirijwe urwego rw' Ubugenzacyaha RIB station ya Rwezamenyo ,ubu niho bafungiye, ipererereza riracyakomeje

    Ubuyobozi bw'uwo murenge bwatangaje ayo nakuru binyuze ku rubuga rwa Twitter.

     

     40 total views,  40 views today

    The post Rwezamenyo: Umugabo w'Imyaka 45″ yatawe muri yombi: Reba icyo azira>>>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/11/06/rwezamenyo-umugabo-wimyaka-45-yatawe-muri-yombi-reba-icyo-azira/

  • Umunyamasengesho wa Trump ari gutakambira Imana ngo yongere atorwe #rwanda #RwOT

    Umuvugabutumwa Paula White-Cain, akaba n’umujyanama mu by’ukwemera wa Perezida Donald Trump, yayoboye amasengesho akomeye yo gutakambira Imana ngo Trump yongere atorwe.

    kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Abefeso 6: 12. Iki ni cyo cyanditswe muri Bibiliya arikugenderaho.

    Nkuko tubikesha Dailymail.co.uk , Paula White-Cain umunyamasengesho wa Trump yasenze yirukana imyuka ituma biba amajwi ya Trump by’umwihariko mu gusenga kwe yibanze ku cyo yise “amatsinda ya sekibi ari kugerageza kwiba amajwi ya Trump”.

    Video ngufi ya Madamu Paula ari gusenga yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga – cyane cyane kuko abantu bategereje ibiva muri leta zikiri kubara amajwi.

    Asenga yagize ati: “Mu izina rya Yesu, turategeka inda zose za satani kugira ngo zivemo muri iki gihe. Turatangaza ko ikintu cyose satani yari atwite kivamo, ntigishobore gukora gahunda iyo ari yo yose yo kurimbura, umugambi uwo ari wo wose wo kugirira nabi Trump.”

    Paula White, uyobora ‘White House’s Faith and Opportunity Initiative’, yunganiye isengesho rye kuri twitter asobanura ko icyo yari ashatse kuvuga gikubiye mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 6: 12 havuga hati “kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru”.

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umunyamasengesho-wa-Trump-ari-gutakambira-Imana-ngo-yongere-atorwe.html

  • Muhanga: Abantu batanu barimo n’uruhinja bahitanywe n’ikirombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye Kigali Today ko abinjiye mu kirombe barimo n’umugore uhetse urwo ruhinja bagwiriwe n’ikirombe batanu bakahasiga ubuzima abandi babiri bakaba barokotse.

    Kayitare avuga ko amakuru yamenye ari uko abapfuye bari baje gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bazwi ku izina ry’abanyogosi, ariko ataramenya uko urwo ruhinja rwaba rwabajemo.

    Hari andi makuru avuga ko abo bantu bari baje kuvoma amazi yo kuyunguruza umucanga bakuramo amabuye y’agaciro ikirombe kikaba cyaba cyabagwirije bacyugamyemo.

    Iyi mpanuka ibaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020 ikaba yabereye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga. Imirambo y’abapfuye yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

    Babiri bakomeretse na bo bahise bajya kwitabwaho n’abaganga, aba bakaba ari bo bitezweho gutanga amakuru y’impamo y’uko impanuka yagenze.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Muhanga-Abantu-batanu-barimo-n-uruhinja-bahitanywe-n-ikirombe

  • Ni gute wakumira kwanduzwa n’ibiribwa bihumanye? #rwanda #RwOT

    Mu mibereho ya buri munsi, umubiri wacu ukenera amafunguro kugirango tubashe kubaho. Muri iyi nkuru tugiye kubasobanurira uburyo bwo kugabanya ibyago byo kwandura binyuze mu mafunguro ahumanye (Intoxication alimentaire).

    Iyi ndwara n’ubwo hari abibwira ko yoroheje ariko ihitana abantu batari bake ku isi nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe mu Bufaransa bwerekanye ko impfu zituruka ku burwayi buterwa n’amafunguro ahumanye zibarirwa hagati ya miliyoni 1.28 na 2.23 ku mwaka.

    Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko bigoye kwirinda kurya amafunguro ahumanye ariko ko hari ingamba zimwe na zimwe umuntu yabasha gufata zikamugirira akamaro mu kugabanya ibyago byo kwandura.

    Dore inama zitangwa n’abahanga mu buvuzi n’imirire

    • Gukaraba neza intoki n’isabune ndetse n’amazi asukuye mu gihe cy’amasegonda 20, mbere na nyuma gutegura ibiryo, nyuma yo kuva mu bwiherero, nyuma yo guhindurira umwana witumye ndetse na nyuma yo gukora ku bisimba.

    • Kwifata mu gutegurira abandi amafunguro mu gihe urwaye indwara yo mu nda yaturutse ku mafunguro ahumanye.

    • Kwihatira gutandukanya ibiribwa ukurikije ubwoko bwabyo mu gihe urimo kubitegura n’igihe cyo kubibika.

    Urugero:
    Amafi ntabikwa hamwe n’inyama, kimwe muri ibi ntikibikwa hamwe n’imbuto, …
    Mu gihe cyo kubitegura ntabwo wakatira inyama cyangwa ngo uzirongane n’imboga.

    • Guteka ibiribwa bigahira ku rugero rw’ubushyuhe rukwiye bitewe n’ubwoko bwabyo.

    Urugero: igihe imboga zimara zitetswe nticyangana n’icyo amafi n’inyama bimara.
    • Ibiryo bisigaye bibikwa ahantu hafutse nko muri frigo, kandi bigashyirwamo bimaze guhora.

    • Ibiryo bitetse ntibigomba kumara iminsi irenze ibiri muri frigo, bitari ibyo bibikwa ahagenewe kubikonjesha ku kigero cyo hejuru.

    • Ibiribwa bikonje bikomeza kubikwa mu bukonje naho ibibitse ahashyushye bigakomeza kubikwa ahashyushye, iyo bihinduriwe ikigero cy’ubushyuhe cyangwa cy’ubukonje birangirika (birahumana).

    Ibi ni bimwe mu biribwa by’ingenzi bihumana kurusha ibindi bigomba kwitonderwa:
    1. Inyama zitukura: Inka, ihene
    2. Inyama z’umweru: Inkoko, inkwavu
    3. Inyama zitunganyijwe mu ruganda (ni byiza kwita ku itariki zatunganyirijweho n’itariki ya nyuma y’ubuziranenge bwazo)
    4. Imboga n’imbuto
    5. Amafi
    6. Ibikomoka ku mata (fromage, yaourt)
    7. Amagi mabisi ibyiza ni ukuyarya ahiye neza no kwitondera ibiyakomokaho (mayonnaise)
    8. Imitsima idahiye neza
    9. Ibiribwa biseye cyangwa byumishije.

    Muri macye ni ngombwa gusigasira ubuziranenge bw’ibiribwa twifashisha mu buzima bwa buri munsi kuko iyo byangiritse bigira ingaruka zikomeye mu mubiri wacu harimo gutera uburwayi cyangwa kanseri.

    Source: kigalitoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-wakumira-ibyago-byo-kwanduzwa-n-ibiribwa-bihumanye.html

  • Abakinnyi b' Ikipe y' Amagaju FC banduye Covid_19 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ikipe y'Umupira w'Amaguru ya Amagaju FC ibarizwa mu karere ka Nyamagabe, bwemeje ko abakinnyi bayo 11 banduye Covid_19, ndetse ko bari mu mubare w'abarwayi bashya Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ku mugoroba w'ejo hashize.

    Aba bakinnyi banduye mu gihe habura iminsi umunani gusa ngo hatangire imikino ya Kamarampaka y'icyiciro cya kabiri izemeza amakipe abiri agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere, agasimbura Gicumbi FC na Heroes FC zamanutse.

    Umuyobozi w' Amagaju FC , Mukiza Emile, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abakinnyi banduye bamaze gushyirwa ukwabo ndetse ntawe urembye. Ati

    'Icyo kibazo ni cyo turagifite, barapimwe basanga bafite ubwo burwayi. Twabatandukanyije n'abandi, ntawe urembye, ntawe urwaye ibindi, inzego zitandukanye ziri kudufasha mu bigomba gukurikira. Ni abakinnyi 11.'

    Kuwa 11 Ukwakira, Amagaju yafashe iya mbere, abimburira andi makipe umunani (8) yo muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri gupimisha abakinnyi n'abandi bakozi bose icyorezo cya Coronavirus, aho bahise banatangira umwiherero n'imyitozo.

    Amagaju aherutse kwemeza Niyibizi Suleiman nk'umutoza mushya, ni imwe mu makipe umunani azahatanira kwinjira mu cyiciro cya mbere, aho mikino ya kamarampaka (Play Offs) yateganijwe kuzaba hagati ya tariki 13-21 Ugushyingo, mbere y'uko shampiyona y'icyiciro cya mbere itangira kuwa 4 Ukuboza 2020.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/06/abakinnyi-b-ikipe-y-amagaju-fc-banduye-covid_19/

  • Biruta holds talks with Ghanaian President #rwanda #RwOT

    This week, Dr. Biruta traveled to Ghana to take part in a series of events with a purpose to strengthen and consolidate diplomatic and economic cooperation between the two countries with a commitment to see increased trade volumes among Africans.

    Towards this end, the President of Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo Addo on Tuesday met with Dr. Biruta at the seat of Ghana’s government in the capital Accra, during which the two governments pledged their commitment to make the African Continental Free Trade Area agreement (AfCFTA) work.

    The commitment of the two governments comes as a major boost to intra-Africa trade prospects ahead of the implementation of the Africa Continental Free Trade Area agreement, set to come into force on January 1, 2021.

    Earlier, Dr. Biruta and Ghana’s Minister of Foreign Affairs and Regional Integration, Shirley Ayorkor Botchway signed a General Cooperation Agreement (GCA) that will see the two countries deepen cooperation on a wide range of sectors including trade and industry, tourism, and education.

    Besides the GCA, Biruta shared details of other agreements currently underway to further streamline relations between the two countries.

    'We are also working to conclude bilateral agreements in the justice sector as well as in the areas of finance and trade that I am convinced will be finalized soon.

    The agreements in finance and trade will unlock an incredible number of potential business opportunities between our two countries. Ghana, with the headquarters of the AfCFTA Secretariat, understands the importance of intra-Africa trade, especially as we try to rebuild our economies following the socio-economic impacts of the COVID-19 pandemic'.

    While in Ghana, Dr. Biruta also met with the private sector operators of Ghana at a business luncheon that revealed significant interest of Ghanaian businesses in trading with Rwanda.

    The climax of the visit of Dr. Biruta to Ghana was to join his Ghanaian counterpart, Honourable Ayorkor Botchway at a high-level ribbon-cutting ceremony to inaugurate the High Commission of the Republic of Rwanda in Ghana. The event was attended by heads of various diplomatic missions in Ghana, business executives, the Rwandan Community in Ghana and the media.

    The opening of chancery in Ghana’s capital, Accra is a further indication of the commitment of the government of Rwanda to deepen bilateral cooperation with Ghana and contribute to the greater development and improvement of the lives of both the Rwandans and Ghanaians.

    Dr. Biruta at the office inauguration event said: 'Our well-established diplomatic relations have been materialized by the continued engagement between the leadership of the two countries at the highest level. The Rwanda Resident Mission in Accra further comes to cement these existing relations.

    'This decision to make an investment in the future of our relationship is based on a firm conviction that there is a huge potential to strengthen the many links and interests that we share for the benefit of our respective people.

    'We are also working to conclude bilateral agreements in the justice sector as well as in the areas of finance and trade that I am convince will be finalized soon now that we have a High Commission in Accra…Ghana, with the headquarters of the AfCFTA Secretariat, understands the importance of intra-Africa trade, especially as we try to rebuild our economies following the socio-economic impacts of the COVID-19 pandemic.

    'Our Multilateral cooperation will also be enhanced with the presence of a Mission here, and we look forward to continue to support each other’s country on the international scene where we often share the same African agenda including the reforms of the African Union and the Sustainable Development Goals.'

    Dr. Biruta also met the Secretary-General of the AfCTA Wamkele Keabetswe Mene who expressed optimism that strengthened relations between Ghana and Rwanda in trade set a practical example that African countries, given the right support and political will, can trade together for the betterment of the continent.

    Currently, trade between African countries is low; hovering below 20 percent and the increased relations between Rwanda and Ghana is an uplift to the continental-wide agenda to increase trade volumes among countries on the continent.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/biruta-holds-talks-with-ghanaian-president

  • Byemejwe: Imurikagurisha mpuzamahanga riraba mu Kuboza 2020 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku irembo ry
    Ku irembo ry’ahaberaga imurikagurisha ry’umwaka ushize wa 2019

    Iri murikagurisha ryari ryarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa byinshi bitandukanye birimo n’ingendo z’abaryitabiraga baje kumurika ibikorwa byabo baturutse mu mahanga.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/byemejwe-imurikagurisha-mpuzamahanga-riraba-mu-kuboza-2020

  • Impuzamakoperative UNICOOPAGI yatanze Kandagirukarabe ku makoperative bakorana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahagarariye amakoperative agize Unicoopagi bahawe kandagirukarabe, amasabune n
    Abahagarariye amakoperative agize Unicoopagi bahawe kandagirukarabe, amasabune n’amapompo

    Aya makoperative yanahawe amapompo yo kwifashisha mu gutera imiti yica udukoko twangiza imyaka, kandi byose byaguzwe mu nkunga bahawe n’umuryango USADF (United States African Development Foundation).

    Odette Hagenimana, Visi Perezida wa Unicoopagi, avuga ko biyemeje gushakira amakoperative kandagirukarabe kuko bari babonye hari atazigira, nyamara indwara ya Coronavirus igomba kwirindwa.

    Ati “Izi kandagirukarabe bazazishyira ku biro byabo, ku buryo igihe baje gukora bazajya bazifashisha mbere na nyuma yo kujya mu mirima.”

    Abahagarariye amakoperative batahanye izi Kandagirukarabe bavuga ko ziziye igihe, bakaba bazazifashisha mu mwanya w’utujerekani bamwe bakoreshaga.

    Modeste Ndagijimana uhagarariye amakoperative akorana na Unicoopagi yo mu Mirenge ya Kitabi, Tare na Gasaka muri Nyamagabe ati “Twari dufite kandagirukarabe z’utujerekani, gusukamo andi mazi umuntu akazikoraho, ariko izi baduhaye umuntu azajya yongeramo amazi adakozeho. Iki cyorezo cyaje gitunguranye, tugomba kukirinda kandi bizashoboka.”

    Amapompo babahaye na yo ngo yari akenewe kuko bakenera gutera imiti yica udukoko mu bigori n’ingano bahinga.

    Violette Kabaganwa, umuyobozi wa koperative Dufatanyenshuti yo ku Kitabi muri Nyamagabe, we yagize ati “Urabona duhinga ibirayi n’ibigori n’ingano. Ibigori bikeneye guterwa umuti igihe hajemo nkongwa. No mu ngano iyo hajemo umugese hari igihe utera umuti ukagabanuka.”

    Impuzamakoperative Unicoopagi igizwe n’abanyamuryango 2,558 barimo abagore 1,446 n’abagabo 1,112 bibumbiye mu makoperative y’abahinzi bo mu turere twa Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, bahinga ahanini ibigori, ibirayi n’ingano.

    Inkunga bahawe na USADF ntibayiguzemo amapompo na kandagirukarabe gusa, ahubwo banayiguze imashini zisya kawunga, ku buryo mu bihe biri imbere bazajya bongerera agaciro umusaruro w’abanyamuryango, bizabafasha kutongera guhendwa igihe ibigori byabaye byinshi ku isoko.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/impuzamakoperative-unicoopagi-yatanze-kandagirukarabe-ku-makoperative-bakorana