Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Safi Madiba yatangaje ko yanduye icyorezo cya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye mu muziki nyarwanda nka Safi Madiba, yageneye ubutumwa abakunzi be n'abandi muri rusange, abasaba gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19, nyuma yo gutangaza ko yanduye iki cyorezo.

    Safi usigaye aba muri Canada, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yanduye Covid-19, avuga ko iki cyorezo kiriho asaba n'abantu kubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima. Ati 'Ni ukwitonda.'

    Ubutumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, bugaragaza ibisubizo byo kwa muganga, bivuga ko 'Safi yanduye COVID-19, agomba guhita yishyira mu kato ako kanya.'

    Ati: 'Basore, wa mwanda ni ukuri.'

    Ni ubutumwa bwakurikiwe n'ibitekerezo bya bamwe mu bakunzi be, bamwifuriza gukira vuba.

    Muri Canada aho Niyibikora Safi asigaye aba hamaze kwandura abantu 255,809 mu gihe abapfuye bazira icyorezo cya Covid-19 babarirwa mu 10,436.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/umuhanzi-safi-madiba-yatangaje-ko-yanduye-icyorezo-cya-covid-19/

  • All Blacks' Clash Against Wallabies in Bledisloe Cup Rugby #rwanda #RwOT

    The New Zealand national rugby union team All Blacks will give an opportunity to several rookies and returning players for their fourth and final clash against Wallabies- the Australia national rugby union team.

    However, their plans have had to change late as they will be without one key player, with lock Patrick Tuipulotu ruled out just before kick-off due to illness. 'Patrick Tuipulotu is ill and has been withdrawn from today's Brisbane test against the Wallabies,' the All Blacks said in a statement.

    Tupou Vaa'i has come onto the bench to replace Tuipulotu.

    Head coach Ian Foster has named four players who are set to make their All Blacks test debuts, including Akira Ioane who starts at blindside flanker, while Sevu Reece and Ngani Laumape also return to the side.

    'We have reset this week and our focus has been on this weekend and the Investec Tri Nations,' Foster said.

    'It's an All Blacks-Wallabies test and that's special. We know how fired up they'll be, so we have to make sure we are as well, because we don't want to give ourselves any excuses at the end of it.'

    Foster said the new players are raring to go.

    'We've been really delighted with the whole squad, so we feel that there are some players who are really putting their hand up and deserve an opportunity.

    'Secondly, it's been a big three-week test series to date against Australia. It'll be another massive test, so we've brought in some freshness and new energy into the group. Players are jumping out of their skins to get onto the park.'

    The All Blacks will be handed a unique challenge this weekend due to Covid-19 protocols for the tournament.

    In a unique build-up to the test, the All Blacks will fly from Sydney into Brisbane several hours before the game and return to Sydney post-game.

    'We have to change the structure of our game day preparation, but we don't have to change the approach,' Foster said. 'It's obviously going to be a different test day for us, but it doesn't mean it's going to be disruptive. We've worked hard on getting a structure in place that we think is the right one for Saturday and just have to make sure that when the whistle goes, we are ready.'

    Check The Squads

    All Blacks: Jordie Barrett, Sevu Reece, Anton Lienert-Brown, Ngani Laumape, Rieko Ioane, Beauden Barrett, TJ Perenara; Ardie Savea, Sam Cane (c), Akira Ioane, Sam Whitelock, Scott Barrett, Ofa Tuungafasi, Codie Taylor, Karl Tu'inukuafe.

    Reserves: Asafo Aumua, Alex Hodgman, Tyrel Lomax, Tupou Vaa'i, Cullen Grace, Brad Weber, Damian McKenzie, Will Jordan.

    Wallabies: Tom Banks, Tom Wright, Jordan Petaia, Hunter Paisami, Marika Koroibete, Reece Hodge, Nic White; Harry Wilson, Michael Hooper (c), Lachie Swinton, Matt Philip, Rob Simmons, Allan Alaalatoa, Brandon Paenga-Amosa, James Slipper.

    Reserves: Folau Fainga'a, Angus Bell, Taniela Tupou, Ned Hanigan, Liam Wright, Tate McDermott, Noah Lolesio, Filipo Daugunu.

     

    nzherald

    Source : https://taarifa.rw/all-blacks-clash-against-wallabies-in-bledisloe-cup-rugby/

  • Musanze: Amazi y’Amakera akunzwe n’abaturage ashobora gukiza bike akangiza byinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru ngo ashobora kumara iminsi ibiri atarya, atunzwe n
    Uyu mukecuru ngo ashobora kumara iminsi ibiri atarya, atunzwe n’Amakera

    Ayo mazi araboneka mu mariba atatu mu Murenge wa Muhoza, aho iriba rimwe riherereye mu Kagari ka Kigombe, mu gihe andi mariba abiri aboneka mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, aho abaturage bemeza ko ayo mazi ari yo buzima bwabo kuko abarinda indwara n’inzara.

    Abo Kigali Today yasanze kuri ayo mariba bayanywa, mu gihe abandi bagiye bayavoma bakayacyura mu ngo zabo, baremeza ko rimwe na rimwe hari ubwo bibagirwa no kurya bakararira ayo mazi kandi ntibagire ikibazo cy’inzara, kuko ngo uwayanyoye ntaho aba ataniye n’uwariye.

    Ayo mazi anyobwa n’ingeri zose z’abaturage baba abana bato, urubyiruko, abasore n’inkumi badasize abakecuri n’abasaza, gusa umubare munini w’abitabira kuyanywa ukaba ari uw’abageze mu za bukuru.

    Urubyiruko ruri mu bakunda aya mazi
    Urubyiruko ruri mu bakunda aya mazi

    Bamvuganumva Sifa waganiriye na Kigali Today ubwo yari ku iriba ryo mu Kagari ka Cyabararika yaje kunywa ayo mazi, ati “Ntureba ko maze kuyanywa, reba inda uko ibaye, iyo niboneye aya mazi ntabyo kwikoza ibiryo, ubu maze kunywa ndahaze isaha n’isaha ndongera nze ninywere, iyo uhagera ku wa Gatatu cyangwa ku wa Gatandatu ngo urebe abazungu baba baje kuvoma aya mazi”.

    Arongera ati “Ubuze umwana mu rugo amusanga kuri aya mazi, ni umuti wo mu nda, igifu n’izindi. N’inka ubwayo yarwaye mu nda mu mwanya wo kuyigurira igikukuri uyizanira aya mazi igahita ikira, umaze gusinda ugenda adandabirana araza yakubitaho igikombe inzoga zihita zimushiramo”.

    Mugenzi we witwa Ntahorutaba Abel, ati “Amakera ni umutungo ukomeye dufite, ni amazi ava ikuzima ameze nka gaze, uyashyira mu kajerekani ugapfundikira mu mwanya wafungura agaturika nk’arimo gaze, urayanywa ugatura umubi nk’uwanyweye inzoga”.

    Na we avuga ko hari abanyamahanga baza kuvomera ayo mazi bakayapakira mu modoka, ati “Abazungu n’abandi baturutse kure iyo za Rubavu, bahora hano baza kuvoma ayo mazi bakayapakira mu modoka”.

    Iriba ry
    Iriba ry’Amakera ryo mu Kagari ka Kigombe

    Nyirandinzwenimana Triphonie wari ku iriba ryo mu Kagari ka Kigombe, ati “Aya ni amazi y’umugisha, urabona mvuye ku isoko ariko iyi ndobo nari nitwaje ni iyo kuvomeramo amazi kugira ngo nyacyure kuko ntuye kure yayo”.

    Abo baturage bavuga ko ayo mazi adatekeshwa, aho ngo uwabigerageje amafunguro yagiye gushya yamaze kuba umukara ari na cyo giteye impungenge kuri ayo mazi.

    Nubwo abo baturage bakunze ayo mazi, iyo usuye ayo mariba ikigaragara ni umwanda ukabije urimo udusashe tw’ifu bakunze kwita supadipe bavanga muri ayo mazi mu rwego rwo kugira ngo arusheho kuryoha, dore ko abo baturage bavuka ko ari fanta y’ubuntu biboneye.

    Ikindi giteye impungenge, ni ibikoresho usanga kuri ayo mariba abaturage bifashisha banywa ayo mazi, aho usanga byanduye cyane ku buryo byatera impungenge zo kuba byakwanduza indwara ziterwa n’umwanda, dore ko nta n’umuntu uhaba ushinzwe kurinda ayo mariba.

    Ku mariba y
    Ku mariba y’Amakera hagaragara umwanda

    Hari n’abakoresha intoki iyo banywa ayo mazi, aho bayanywa bahagaze hejuru y’iriba amazi ava mu ntoki agasubira mu iriba, hakaba n’abitwaza udukoresho twabo twa pulasitike ugasanga badutizanya, ibyo bigatera impungenge ku buzima bwabo.

    Mu kumenya ubuziranenge bw’ayo mazi y’Amakera, Kigali Today yegereye Murigo Jean Claude uhagarariye WASAC mu Karere ka Musanze, na we agaragaza impungenge ku buziranenge bw’ayo mazi.

    Yagize ati “Ntabwo ndi umuhanga mu kumenya iby’ayo mazi y’Amakera, ariko kuba aba ahantu hadatunganyije ashobora guteza ibibazo, ashobora kuvura wenda ibintu bimwe ntabwo nzi iby’ubuvuzi bwa Kinyarwanda, ariko ashobora kubavura bike agateza ibibazo byinshi cyane byabatwara ubuzima”.

    Arongera ati “Ibyo ni ibintu biba bikeneye laboratwari bagapima bakamenya ibyo abo baturage bavuga, kuko kureka abaturage bagashoka ahantu nk’aho bakanywa ayo mazi ndumva byateza ibibazo, numva twavugana n’Akarere tukareba ko ayo mazi yapimwa tukamenya ibyayo”.

    Ku iriba rimwe rya Cyabararika, ni ahantu hubatswe ikimenyetso cy’amateka kigaragaza umwimerere w’iyo soko y’Amakera, aho abantu banyuranye bakomeje kuhakorera ubukerarugendo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/musanze-amazi-y-amakera-akunzwe-n-abaturage-ashobora-gukiza-bike-akangiza-byinshi

  • 'We're Going To Win This Race'- Biden Says #rwanda #RwOT

    Democratic nominee Joe Biden addressed the nation Friday, after his growing lead in the presidential election's key battleground states appeared to have placed him on the verge of victory.

    'The numbers tell us a clear and convincing story: We're going to win this race,' Biden said in remarks delivered from inside the Chase Center in Wilmington, Del.

    Biden's speech had a touch of an anticlimactic feel. When it was scheduled earlier in the day, speculation mounted that it could become a victory speech and might follow a potential race call by the press or major media outlets. But at the time he spoke, the race remained too close to call.

    The former vice president nevertheless took the opportunity to project confidence in the ultimate outcome of the contest.

    'What is becoming clearer each hour is that record numbers of Americans, from all races, faiths, regions, chose change over more of the same,' he said.

    Sen. Kamala Harris of California, Biden's running mate, was reportedly expected to join him in the announcement. But although she joined him onstage, she did not speak, and Biden kept his remarks short.

    Early Friday morning, Biden overcame Trump's lead in two key states — Pennsylvania and Georgia — as more results from early and mail-in ballots were added to the totals.

    In the absence of a final call, which could come within hours, Biden noted that he had fulfilled his campaign promise to rebuild the Democratic firewall in the states of Wisconsin, Michigan and Pennsylvania, which Trump had won in 2016.

    'We've rebuilt the Blue Wall across this country that crumbled just four years ago,' Biden said in reference to his wins in those three states.

    The remarks came as the race appeared to be quickly slipping away from Trump. As votes continued to be counted in Arizona, Georgia, Nevada and Pennsylvania, Biden held a lead in all of them.

    The Associated Press and Fox had already called Arizona for Biden; any of the remaining three states would put the Democrat over the 270 Electoral College votes needed to secure the presidency.

    wire story

    Source : https://taarifa.rw/were-going-to-win-this-race-biden-says/

  • Umuhanzi Safi Madiba yanduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda usigaye aba muri Canada, Safi Madiba yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus.

    Safi yavuze ko yanduye iki cyorezo asaba abantu gukomeza kwirinda bubahiriza amabwiriza kuko iki cyorezo kiriho.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yohererejwe nyuma yo kwipimisha, buragira buti “Safi Madiba yanduye COVID-19, asabwe kwishyira mu kato.” Ubu butumwa bwaherekejwe n’amagambo agira ati“iki cyorezo kiriho mwitonde.”

    View this post on Instagram

    Guys the shit is real! Nukwitonda #prayforme

    A post shared by Safi Madiba (@safimadiba_official) on

    Safi Madiba ari muri Canada kuva muri Gashyantare 2020, akaba yanduye iki cyorezo nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo nshya yise Sound.

    Safi yanduye icyorezo cya COVID-19

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-safi-madiba-yanduye-coronavirus

  • Would You Touch In Mouth Of Akagera Lions? #rwanda #RwOT

    Members of social media have been exchanging several comments after a photo appeared on twitter showing a Vet in shorts on his knee while hands pulling open the lips of a lioness in the wilderness of Akagera national Park.

    'Even if I knew that lion was shot dead, I cannot touch it. Supposing it wakes up? I'm going to have nightmares after seeing this photo,' Hervé reacted to the intimidating photo.

    However, like in any other controlled parks, this is a routine check-up conducted on these big cats. They are first euthanized then such diagnosis is conducted by a qualified veterinary doctor.

    In July 2015, seven lions from South Africa were introduced and released in Akagera National Park, making them the first lions in Rwanda for 15 years. AndBeyond donated five lionesses from Phinda Private Game Reserve.

    The LIONS Teeth

    Armed with canines up to 7cm in length, jaws which can exert over 300kgs (690lbs) of pressure and which are hinged to allow a gape of 11in, the lion's mouth is an intimidating place.

    Like all other mammals, the African lion has a fixed arrangement of teeth which can be generalised into a dental formula. This formula can only be effectively applied to adults as, like all other cats, the permanent teeth only begin to erupt at around three months of age, pushing the deciduous teeth up and eventually causing them to fall out. The full set of adult teeth are gained between the age of 13 and 15 months.

    The dental formula can be determined by dividing the skull in the middle, then starting at the symmetrical midpoint and counting the teeth moving backwards along the jaw.

    Each type of tooth is counted individually, with top teeth being the number in front of the slash. The whole dental formula for a lion is I=3/3 C=1/1 P=3/2 M=1/1. I= incisors, C= canines, P= premolars and M= molars, meaning a lion has 30 permanent teeth.

    Lioness grips its canines into Buffalos neck while its claws are pinned through the skin too ensuring a tight composition

    The dentition of any animal is a structural adaptation to its diet and therefore directly related to its feeding, foraging and hunting behaviour.

    The front canine teeth are spaced such that they can slip between the cervical vertebrae of their prey severing the spinal cord and also to rip chunks of meat away from the bone.

    Premolars and molars are termed as carnassials. These are specially located at the cheeks of the lion and are very sharp so as to perform their specified role — that of slicing.

    The shapes of the back teeth make them work like a pair of scissors and this is also aided by the stiff jaws that cannot move from side to side, which helps keep the carnassials teeth in alignment for cutting.

    Source : https://taarifa.rw/would-you-touch-in-mouth-of-akagera-lions/

  • Mu Rwanda hasigaye ibigo bitandatu gusa bivurirwamo Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hasigaye ibigo 6 gusa bivurirwamo Covid-19
    Mu Rwanda hasigaye ibigo 6 gusa bivurirwamo Covid-19

    Ibyo byakozwe hagendewe ku mibare y’abandura icyo cyorezo yagabanutse cyane, kuko hashize igihe abandura buri munsi bari munsi ya 10.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko uko umubare w’abarwayi ugenda ugabanuka hari n’ahandi hazafungwa.

    Ati “Twari dufite ibigo bivura Covid-19 bigera kuri 27, uyu munsi hasigaye ibigo bitandatu gusa. Muri ibyo byafunzwe ibyinshi byari amavuriro na ho ibindi byari amashuri yari yarifashishijwe, ariko amashuri agiye gutangira ni bwo byafunzwe”.

    Arongera ati “Ibigo nderabuzima byari byaratoranyijwe byo kuvuriramo Covid-19, ubu byongeye gutangira serivisi zabyo zo kuvura abaturage muri rusange. Izisigaye nkeya n’ubundi zirimo kuvura abarwaye Covid-19 zo zizakomeza ariko uko umubare w’abarwayi ugabanuka na zo zishobora kugabanuka, kimwe n’uko uburwayi bwongeye kwiyongera izo twari twafunze twakongera tukazisubukura”.

    Kuba ibyo bigo bigenda bifungwa, uwo muyobozi avuga ko biterwa n’uko ubwandu bugenda bugabanuka, ariko kandi ngo binaterwa n’uko hari abarwayi benshi ba Covid-19 batarembye ndetse batanagaragaza ibimenyetso bari muri gahunda yo kuvurirwa mu ngo iwabo.

    Dr Nsanzimana avuga ko kimwe mu byatumye icyorezo cya Covid-19 kigabanuka mu gihugu, harimo n’uko hari imirimo akenshi igenda ikorerwa ahantu hadafunganye.

    Ati “Kimwe mu byatumye Covid-19 igabanuka nk’uko bigaragara mu bushakashatsi, ni uko imirimo ikorerwa hanze y’inzu ni ukuvuga ahantu hari umwuka uhagije yiyongereye. Ni na yo mpamvu ngira inama abantu bakoresha inama cyangwa izindi gahunda zihuza abantu benshi nko kwakira abanshyitsi, ko zakorerwa hanze inzu”.

    Ati “Ni ikintu kirimo kudufasha, kandi ni na cyo twabonye gikoreshwa mu bihugu byateye imbere, cyane cyane iby’i Burayi nko muri iyi minsi hatangiye gukonja, abantu barasubira mu nzu bityo uburwayi bukiyongera. Ibyo natwe ni byo dutanga nk’ubutumwa, abantu ko bakongera imirimo ikorerwa hanze, bakaganirira hanze kuko ari byo bigabanya ikwirakwira rya Covid-19”.

    Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC
    Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC

    Kugeza kuri wa 6 Ugushyingo 2020, mu Rwanda abakirwaye Covid-19 ni abantu 220, abayikira bakaba bakomeje kwiyongera kuko ubu bari ku kigero cya 95%, abamaze kwamdura icyo cyorezo bose bakaba 5,208 na ho abo kimaze guhitana ni 36.

    Icyakora nubwo imibare y’abarwaye icyo cyorezo igenda igabanuka, abantu bagirwa inama yo kutadohoka ku mabwiriza yashyizweho yo kucyirinda, arimo gukaraba intoki kenshi n’isabune n’amazi meza cyangwa umuti usukura intoki, kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera nibura ya metero, kwirinda gusuhuzanya bakoranaho n’ibindi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/mu-rwanda-hasigaye-ibigo-bitandatu-gusa-bivurirwamo-covid-19

  • UN Not Happy With Kenya For Refusing Covid-19 Debt Relief Offer #rwanda #RwOT

    United Nation's has faulted Kenya's refusal to take up the debt relief initiative by a group of world's 20 major economies or G20 at a time servicing costs are eating into a significant chunk of revenue.

    United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD) secretary-general Mukhisa Kituyi said the G20 debt moratorium would have helped Nairobi to free up about $900 million (Sh97.98 billion) in deferred bilateral debt servicing costs.

    The cash could have been rechanneled to other pressing needs related to alleviation of Covid-19 that has battered the Kenyan economy.

    In April the G20 agreed to suspend payment obligations on bilateral debt owed by their least developed counterparts through the end of the year under pressure from global organisations such as the Geneva-based UNCTAD.

    United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD) secretary-general Mukhisa Kituyi

    'We have been driving international campaigns for such facilities, not just the debt service suspension initiative (DSSI) of G20 but also mobilisation of extra liquidity through the special drawing rights at the IMF. When such instruments come on board, I look forward that my own country can also be a beneficiary, but for reasons that are still difficult to understand, it excludes itself,' Dr Kituyi said.

    'Unfortunately, the Kenyan government voluntarily declined to use the possibility of $900 million on the DSSI when economies which are in a much healthier and stronger positions than Kenya are running at that,' he said.

    Kenya turned down the G20 initiative, saying the terms of the deal were too restrictive and it also fretted the impact that debt relief might have on Kenya's credit rating.

    Nairobi, for instance, was concerned that terms of the deal limiting countries' access to international capital markets during the standstill could hinder Kenya's ability to finance its deficit later in the year.

    'The rejection of the DSSI has not in any way slowed down the negative impression of Kenya's credit rating,' Dr Kituyi said, citing Standards and Poor's (S&P) downgrade of Kenya's debt outlook from stable to negative in July over high debt and interest burden.

    businessdailyafrica

    Source : https://taarifa.rw/un-not-happy-with-kenya-for-refusing-covid-19-debt-relief-offer/

  • Abunganizi ba Paul Rusesabagina bikuye mu rubanza. Impamvu nyamukuru ni iyihe?? #rwanda #RwOT

    Kuva Paul Rusesabagina yatangira kuburana yunganirwaga n'abanyamategeko babiri yahawe n'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda kuri ubu bavuye muri uru rubanza rwe, bikaba byamuhaye umukoro wo gushaka abandi.

    Aba banyamategeko bunganiraga Rusesabagina ni Me David Rugaza na Me Emelyne Nyembo, bakaba bari basanzwe batemerwa n'umuryango wa Rusesabagina uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Rusesabagina yabitangaje imbere y'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020, ubwo yari agiye kujuririra inyongera y'igifungo cy'agateganyo cy'iminsi 30 aherutse gukatirwa n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

    Impamvu yatumye aba banyamategeko bikura muri uru rubanza, ni uko Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda rwari rwarabahaye Rusesabagina ngo bamwunganire, rwahisemo kubisubiza.

    Ubwo Rusesabagina aherutse mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, aba banyamategeko bivanye mu rubanza bahishuye ko undi munyamategeko, Me Gatera Gashabana uri mu batoranyijwe n'umuryango w'uyu musaza, na we yinjiye muri uru rubanza.

    Byumvikanye ko Me Gashabana yinjiye mu bagomba kunganira Rusesabagina gusa ushinjwa, avuga ko batarabonana. Impamvu yasobanuriwe mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro yatumye uyu munyamategeko adatangira izi nshingano, ngo ni uko atari yaratangiranye n'uyu musaza kuva ku rubanza rwa mbere.

    Bitewe n'izi mpamvu, Rusesabagina yasabye ko ubujurire bwe bwimurirwa mu cyumweru gitaha, akaba ashakisha abandi banyamategeko basimbura abamwunganiraga. Urukiko rwemeje ko impamvu yatanze yumvikana, rwatangaje ko ruzabifataho umwanzuro, ukamenyeshwa impande zombi zirebwa n'urubanza.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/07/abunganizi-ba-paul-rusesabagina-bikuye-mu-rubanza-impamvu-nyamukuru-ni-iyihe/