Category: Uncategorized

  • Abahinzi barakangurirwa gukoresha ifumbire ya ‘Ire’ ituma umusaruro wikuba kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ifumbire mvaruganda ya Ire ituma umusaruro wikuba kabiri
    Ifumbire mvaruganda ya Ire ituma umusaruro wikuba kabiri

    Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB, Dr Bucagu Charles, aho asaba abahinzi kwitabira gukoresha iyo fumbire mvaruganda, kuko ngo hari byinshi ifasha ikigori bigatuma gikura neza.

    Ire ni imwe mu mafumbire y’ingenzi ku bigori, ishyirwamo mu gihe cyo kubagara ariko mu gutera haba hakoreshejwe imborera ndetse n’ifumbire mvaruganda yindi yitwa DAP, Ire rero ngo ikaba ifite akamaro gakomeye nk’uko Dr Bucagu abisobanura.

    Agira ati “Iyo wateye ikigori kigakura kikageza ku mababi umunani, ni ukuvuga ko kiba kimaze nk’iminsi 45 gitewe, haba hageze igihe cyo kubagara ari bwo Ire ikoreshwa. Impamvu iyo fumbire ari ngombwa ni uko ituma uruti rw’ikigori rukomera, amababi n’indabo bigakura neza bityo ikigori kikagira ubudahangarwa ku biza n’indwara, n’umusaruro ukiyongera”.

    Arongera ati “Ire igira imyunyu ngugu ntungagihingwa ituma igihingwa gikura neza bityo n’intete z’ikigori zigakura zikoye. Kuri hegitari hashyirwamo ibiro 100 bya Ire, ni ukuvuga ko ku ibagara rya mbere umuhinzi akoresha ibiro 50 no ku rya kabiri agashyiramo ibiro 50, icyo gihe umusaruro we uba utandukanye cyane n’uw’utakoresheje iyo fumbire”.

    Akomeza avuga ko mu murima umuhinzi wakoresheje Ire asaruramo toni esheshatu z’ibigori, umuhinzi utarakoresheje iyo fumbire ngo asaruramo toni eshatu cyangwa enye iyo byagenze neza, icyo ngo ni ikinyuranyo kinini ku buryo buri muhinzi yagombye gukoresha iyo fumbire kugira ngo akore yunguka.

    Dr Bucagu kandi asobanurira abahinzi uko ifumbire ya Ire ikoreshwa kugira ngo igirire ibihingwa akamaro kuko iyo ikoreshejwe nabi ishobora kubitwika.

    Ifumbire ya Ire ishyirwa ku bigori bigeze mu gihe cyo kubagarwa
    Ifumbire ya Ire ishyirwa ku bigori bigeze mu gihe cyo kubagarwa

    Ati “Gutera Ire ku gihingwa ni ugucukura akobo ka santimetero 5 z’ubujyakuzimu ariko ako kobo umuturage akagacukura nibura kuri santimetero 7 aturutse ku gihingwa. Ibyo ni ibyavuye mu bushakashatsi, kuko iyo iyo fumbire uyegereje cyane igihingwa iragitwika, hanyuma uko igenda iyongera mu butaka ni na ko igenda yegera imizi y’igihingwa ari bwo ikigirira akamaro”.

    Mukamurenzi wo mu Karere ka Nyaruguru usanzwe ahinga ibigori, avuga ko ubu yamenye akamaro ka Ire kuko mbere atayikoreshaga.

    Ati “Kuva badukangurira gukosha amafumbire atandukanye by’umwihariko Ire, umusaruro iwanjye warazamutse bigaragara. Ntaratangira kuyikoresha, kuri are imwe nezaga ibiro by’ibigori biri hagati ya 25 na 30 kuri are, ariko kuva natangira kuyikoresha nsarura ibiro biri hagati ya 70 na 80 kuri are imwe kandi bishobora no kurenge”.

    Ifumbire ya Ire ngo iraboneka ku bacuruzi bose b’inyongeramusaruro kandi iriho nkunganire ya Leta kugira ngo umuhinzi yoroherwe no kuyigura, ayikoreshe, yeze neza bityo yiteze imbere.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/abahinzi-barakangurirwa-gukoresha-ifumbire-ya-ire-ituma-umusaruro-wikuba-kabiri

  • RIB Arrests Doctor Over Alleged Murder, Defilement #rwanda #RwOT

    Rwanda Investigation Bureau (RIB) has arrested one Jean de Dieu Maniriho, a dentist who works for Impore private clinic in Musanze district, suspected of playing role in the murder of a teenage girl.

    RIB detectives have unearthed more details surrounding the murder of Emerance Iradukunda, 17, who was struggled to death with a rope on October 2, 2020 by unknown assailants while on her way home from a wedding of her friend's sister.

    Some arrests were made and investigators continued digging into the case.

    The deceased was found tied up and dumped in a plantation.

    Acting RIB Spokesperson, Dr. Thierry Murangira, told Taarifa on Wednesday morning that investigators have discovered that the girl was pregnant.

    Preliminary investigations also indicate that there is a possibility she could have been murdered after the unsuccessful attempted abortion on her.

    RIB suspects the dentist could have participated in this murder after confessing that he indeed attempted to facilitate an abortion, but it failed.

    Dr. Murangira said that after interrogations, Dr. Maniriho confessed that he had impregnated the teen and had unsuccessfully attempted an abortion on her.

    He is being charged with three accounts; murder, attempted abortion and defilement.
    The suspect is being held at Muhoza RIB Station pending further investigation before his dossier is submitted to prosecution.

    Source : https://taarifa.rw/rib-arrests-doctor-over-alleged-murder-defilement/

  • Musanze : Un médécin arrêté sur soupçon de viol suivi de meurtre sur une mineure #rwanda #RwOT

    Le corps de la victime est retrouvé ligoté nuque, bras et jambes. Aussitôt, les soupçons portent sur son amie avec qui elle avait passé la journée, toutes deux invitées à une cérémonie de mariage. Celle-ci est vite arrêtée.

    Pourtant, après investigations policières, de forts soupçons se détournent d’elle pour un médecin d’une clinique privée de la place.

    ” Nous avons arrêté ce 9 novembre le médecin de la Clinique Mpore de Musanze. C’est comme ça que les enquêtes évoluent. Il est soupçonné de viol sur la jeune adolescente puis de meurtre “, a confié à IGIHE, le Porte-parole de RIB/ La Police rwandaise d’Investigations criminelles.
    Il est rapporté qu’à cause des éléments nouveaux recueillis, le corps d’Iradukunda Emérence qui avait été inhumé après son passage à l’hôpital de Ruhengeri a été exhumé pour une autopsie approfondie afin de relever les indices supplémentaires du crime.
    Entretemps le médecin soupçonné est gardé à vue à la Station de Police de Muhoza, un quartier de la Ville de Musanze.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Musanze-Un-medecin-arrete-sur-soupcon-de-viol-suivi-de-meurtre-sur-une-mineure.html

  • Yahawe inzu n’Ingabo z’Igihugu, asaba kuzafashwa kuyibamo mu mutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu muryango washyikirijwe inzu wubakiwe n
    Uyu muryango washyikirijwe inzu wubakiwe n’Ingabo z’Igihugu

    Major Charles Mbonimpa Segahwege uyobora batayo ya 51 ikorera mu Turere twa Nyaruguru, Huye na Gisagara, ubwo yabashyikirizaga iyi nzu kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2020, yavuze ko Nyirambarushimana yari yayisabye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt General George Mupenzi, amubwira ko atagira aho kuba.

    Hari mu nama y’umutekano Lt Gen. Mupenzi yagiranye n’abatuye mu Murenge wa Nyagisozi tariki 17 Nyakanga 2020. Icyo gihe yarayimwemereye, maze tariki 25 Nzeri itangira kubakwa, yuzura ku ya 4 Ugushyingo 2020.

    Ni inzu nziza yubakishije amatafari ahiye, ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikagira ikigega gifata amazi y’imvura, igikoni, ubwiherero n’ubwogero ndetse n’ikiraro cy’inka, kuko uyu muryango usanganywe inka wahawe muri gahunda ya Girinka.

    Iyi nzu kandi bayishyikirijwe irimo n’ibikoresho by’ibanze ari byo intebe zo mu ruganiriro, ndetse n’uburiri bushashe neza.

    Bahawe inzu ifite agaciro ka miliyoni esheshatu
    Bahawe inzu ifite agaciro ka miliyoni esheshatu

    Ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, habariyemo amafaranga yatanzwe n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, ariko hamwe n’imiganda yatanzwe n’ingabo zikambitse mu Murenge wa Nyagisozi zifatanyije n’abaturage bo mu gace yubatsemo.

    Bakimara kuyakira, Nyirambarushimana yashimye igikorwa cy’urukundo bagaragarijwe n’ingabo, anavuga ko agiye guharanira ko abana be uko ari batatu na bo biga, bakazavamo ingabo na zo zikora ibikorwa by’urukundo.

    Nyirambarushimana ariko yanifuje ko yazafashwa iyi nzu akayibamo amahoro kuko umugabo we ngo asanzwe amubanira nabi, ku buryo amuhoza ku nkeke akanamukubita, kandi amakimbirane yabo akagera no ku bana bagiye bafite inkovu z’aho bakubiswe na se ashyamirana na nyina.

    Mukambarushimana hamwe n
    Mukambarushimana hamwe n’umuryango we, iruhande rw’inzu bubakiwe n’ingabo

    Yagize ati “Uko yari abayeho ndumva byahinduka rwose tukishima tugashimisha n’urubyaro rwacu. Ndifuza ko umugabo wanjye Mbyayingabo yahindura amateka, akabisinyira akabyemerera abayobozi ko atazongera kunkubita, atazongera kumbabaza, atazongera kumbuza uburenganzira. Ntabwo yankubitira muri iyi nzu ngo ntere imbere”.

    Umugabo we na we yiyemeje guhinduka, avuga ko guhohotera umugore we yabiterwaga n’inzoga, ariko ko agiye kuzireka burundu.

    Ati “Kubera ibyishimo mfite, ibingibi ngomba kubivamo ngashyira ubwenge ku gihe, nkamenya abana n’umugore. Ndagomba kwisubiraho nk’umuntu mbonye ibyiza nk’ibingibi Leta inkoreye, ngahinduka”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Colette Kayitesi, avuga ko uyu muryango wari usanzwe ufashwa mu rugamba rwo kwikura mu bukene, kuko bahawe inka muri gahunda Girinka bakaba bahabwa n’akazi muri gahunda ya VUP.

    Kuri ibi ngo bagiye kongeraho kubakurikirana by’umwihariko, kugira ngo amakimbirane abaranga azacike burundu, ahubwo baharanire iterambere ry’urugo rwabo.

    Inzu bayihawe irimo ibikoresho by
    Inzu bayihawe irimo ibikoresho by’ibanze

    At “Icyatumaga bagirana amahane n’imibanire mibi, ni ubuzima bubi babagamo. Ubwo babonye aho kuba bakaba bafite icyo guheraho, igisigaye ni ukubaherekeza kugira ngo tubagire umuryango wumvikanye, ufite gahunda y’iterambere, ujyana abana mu ishuri”.

    Uyu muryango wubakiwe ubundi ngo wabaga mu gikoni cy’iwabo w’umugabo, na cyo kiva.

    Wari umwe mu muryango 1,657 Akarere ka Nyaruguru kiyemeje gufasha kuva mu nzu zitameze neza, umuntu yagereranya na nyakatsi, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yahawe-inzu-n-ingabo-z-igihugu-asaba-kuzafashwa-kuyibamo-mu-mutekano

  • Kabuga Felicien aritaba urukiko bwa mbere nyuma yo kugezwa mu Buholandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Kabuga agera mu rukiko ku isaha ya saa munani z’amanywa mu Buholandi, bikaza kuba ari saa cyenda ku isaha yo mu Rwanda.

    Urwego rwasigariyeho icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT, rwavuze ko Kabuga Felicien yari akwiye kugera mu rukiko kugira ngo anabonereho kubonana n’umwunganira mu mategeko, ariko ko aramutse abishatse ashobora no kwitaba urukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga, we ari muri gereza aho afungiye.

    Icyakora uru rwego rwatangaza ko kubera icyorezo cya Covid-19, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bifuza gukurikira urubanza batemerewe kugera mu rukiko kuri uyu wa Gatatu.

    Icyakora ngo uru rubanza ruraza kunyuzwa ku rubuga rw’urwo rwego ari rwo :https://www.irmct.org/en/cases/mict-courtroom-broadcast, ariko rukaza gutangira kunyuzwaho rukerereweho iminota 30.

    Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020. Mu kwezi gushize k’Ukwakira, ku itariki 21 Urwego rwasigariyeho icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwemeje ko abanza kujyanwa by’agateganyo ku ishami ryarwo i La Haye mu Buholandi, aho kujyanwa Arusha muri Tanzania.

    Inteko y’abacamanza baburanisha uru rubanza rwa Kabuga igizwe n’umucamanza Iain Bonomy, ari na we uyiyoboye, umucamanza Graciela Susana Gatti Santana, ndetse n’umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/kabuga-felicien-aritaba-urukiko-bwa-mbere-nyuma-yo-kugezwa-mu-buholandi

  • RIB yataye muri yombi umuganga ukekwaho gusambanya no kwica umwana w' imyaka 17 amunigishije imigozi akamuta mu murima w'ibishyimbo #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo w'imyaka 30 y'amavuko usanzwe ari umuganga mu Ivuriro ryigenga rya Mpore Clinic muri Musanze, akekwaho gusambanya no kwica Iradukunda Emerance amunigishije imigozi akamuta mu murima w'ibishyimbo.

    Amakuru y'urupfu rw'amayobera rwa Iradukunda w'imyaka 17, yamenyekanye ku wa 2 Ugushyingo 2020, ubwo abaturage basangaga umurambo we mu murima w'ibishyimbo, nta mwambaro n'umwe yambaye, ahubwo aziritswe imigozi mu ijosi, amaguru n'amaboko.

    Uyu mwangavu yishwe nyuma y'uko ngo yari avuye mu bukwe bwa mukuru w'inshuti ye biganaga wari wabumutumiyemo, ubu nawe uri mu maboko y'Ubugenzacyaha.

    Itabwa muri yombi ry'ukekwaho kwica Iradukunda ryemejwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo yatawe muri yombi ku wa 09 Ugushyingo 2020, nyuma yo gutangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.Yagize ati:

    'Iyo urimo gukora iperereza hari ibimenyetso ubona, bikagenda bikuganisha ku bindi bimenyetso, ubu rero hamaze gufatwa umugabo ukora muri Clinic ya Mpore ya Musanze. Yafashwe ku itariki ya cyenda z'uku kwezi, akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo icyaha cyo gusambanya umwana n'icyaha cyo kwica. Akekwaho kwica akanasambanya Iradukunda Emerance.''

    Nyuma y'uko umurambo wa nyakwigendera Iradukunda utoraguwe, wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, nyuma bawuha ba nyirawo urashyingurwa.

    Hashize iminsi ibiri ushyinguwe irindi tsinda ririmo inzego z'umutekano n'iz'Ubugenzacyaha, zanzuye ko umurambo utabururwa hakorwa irindi suzuma kugira ngo hakusanywe ibindi bimenyetso.

    Dr Murangira yasobanuye ko ari igikorwa cyakozwe ku bwumvikane n'umuryango wa Iradukunda.Ati :

    'Mbere y'uko umurambo utabururwa kugira ngo hashakishwe ibindi bimenyetso twari twabyumvikanyeho n'umuryango we banabimenyeshejwe, impamvu rero nta yindi ni iperereza kugira ngo hashakishwe ibindi bimenyetso byimbitse kandi biracyarimo gusuzumwa. Mu minsi mike dosiye nimara gukorwa irashyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse ibizavamo umuryango we uzabimenyeshwa.''

    Kugeza ubu ukekwaho gusambanya no kwica Iradukunda, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, kugira ngo akurikiranweho ibyaha akekwaho.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/11/rib-yataye-muri-yombi-umuganga-ukekwaho-gusambanya-no-kwica-umwana-w-imyaka-17-amunigishije-imigozi-akamuta-mu-murima-wibishyimbo/

  • Isabukuru nziza mwamikazi w’izahabu – Safi yifuriza isabukuru Parfine bivugwa ko bongeye gukundana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Safi Madiba usigaye wibera muri Canada yakomeje guca amarenga y’uko yaba yarasubiranye n’uwahoze ari umukunzi we, Parfine Umutesi bitewe n’uburyo yamwifurijemo isabukuru y’amavuko.

    Nyuma y’uko Safi agiye muri Canada muri Gashyantare uyu mwaka, hasohotse ubutumwa yagiye yandikirana n’uwahoze ari umukunzi we bugaragaraza ko aba bombi baba bari mu rukundo, ibi byatumye anashwana n’umugore we Niyonizera Judithe basezeranye imbere y’amategeko bakanakora ubukwe kugeza aho Safi atangaje ko batakiri kumwe.

    Uyu muhanzi yongeye gusa n’ushimangira ibyiyumviro bye kuri uyu mukobwa bitewe n’uburyo yamwifurijemo isabukuru y’amavuko.

    Kuva muri 2017 yatandukana na Parfine, Safi Madiba yari atarashyira ifoto y’uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram, kuri uyu nshuro ubwo uyu mukobwa yizihiza isabukuru kuri uyu wa 11 Ugushyingo, Safi yatumguranye ashyiraho ifoto ye iherekejwe n’amagambo y’icyongereza agira ati'happy birthday golden queen', umuntu agenekereje mu kinyarwanda Safi yagize ati'isabukuru nziza y’amavuko mwamikazi w’izahabu.'

    View this post on Instagram

    Happy birthday golden queen @parfinafina______fina

    A post shared by Safi Madiba (@safimadiba_official) on

    Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye muri 2014 ariko 2017 Safi yaje gushaka umugore ibintu byababaje cyane Parfine aho yavuze ko uyu muhungu avuga ko yamuriye amafaranga ye nyuma akisangira Judithe wari warivanze mu rukundo rwabo rumaze umwaka n’igice.

    Ku munsi w’ejo bundi ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo, mu kiganiro n’itangazamakuru, Judithe yavuze ko atatandukanye na Safi nk’uko bivugwa ahubwo akiri umugabo ndetse ko nta n’ikibazo na kimwe afitanye na Parfine wahoze ari umukunzi w’umugabo we.

    Safi yifurije isabukuru nziza Parfine

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/isabukuru-nziza-mwamikazi-w-izahabu-safi-yifuriza-isabukuru-parfine-bivugwa-ko-bongeye-gukundana

  • Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw'i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?! #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho byemerejwe ko Kabuga Felisiyani ajyanwa by'agateganyo muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i La Haye mu Buholandi, kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 nibwo yitaba abacamanza, kugirago asomerwe ibyaha akurikiranyweho, abyemere cyangwa abihakane.

    Mu byo aregwa harimo gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha mu kuwushyira mu bikorwa, gushishikariza rubanda uwo mugambi mubisha abinyujije muri radiyo rutwitsi, RTLM, yashinze akanayibera umuyobozi, ndetse no gukwirakwiza intwaro zifashishijwe mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda rwashyize ahagaragara bwa mbere impapuro zo guta muri yombi Kabuga Felisiyani tariki 26 Ugushyingo 1997, ariko byasabye imyaka 23 yose ngo afatwe, kuko yakomeje kwihishahisha abifashijewemo n'ibihugu byamukingiraga ikibaba, hakiyongeraho n'amamiliyari atunze yamufashije gutanga ruswa ngo adafatwa. Amaherezo y'inzira ni mu nzu ariko kuko yaje gucakirwa tariki 16 Gicurasi uyu mwaka, avumbuwe mu buvumo mu nkengero za Paris, umurwa mukuru w'uBufaransa.

    Hategerejwe kumenya niba Kabuga ari butinyuke guhakana ibyaha yakoze ku mugaragaro, ndetse abenshi mu bakurikiranye ibye bakaba basanga kuburana ari ukurangiza umuhango, kuko uru rubanza ari urucabana. Kugeza ubu Kabuga n'umukwe we Augustin Ngirabatware nibo bakirushya iminsi ngo baraburanishwa n' Urwego rwashinzwe kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda. Abatutsi.Turabikurikiranira hafi.

    The post Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw'i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umujenosideri-kabombo-kabuga-felisiyani-aritaba-urukiko-rwi-la-haye-mu-buholandi-kuri-uyu-wa-gatatu-tariki-11-ugushyingo-2020-ese-aratinyuka-guhakana-ibyo-isi-yose-ifitiye-ibimenyetso/

  • Ibyaranze umunsi wa mbere w’imyitozo y’Amavubi i Praia muri Cap-Vert (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo tariki 10/11/2020, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye ibikorwa by’imyitozo muri Cap-Vert, aho mu gitondo aba bakinnyi bakoze imyitozo y’imbaraga muri Gym, naho nyuma ya Saa sita bakorera imyitozo ku kibuga kizaberaho umukino.

    Abakinnyi bose uko bahagurutse I Kigali babashije gukora imyitozo nta kibazo, ndetse bakaniyongeraho abakinnyi babiri barimo Yannick Mukunzi ukina muri Sandvikens IF yo muri Sweden, ndetse na Djihad Bizimana ukina muri Waasland Beveren yo mu Bubiligi bahuriye n’abandi muri Cap-Vert.

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima, yavuze ko kugeza ubu umwuka umeze neza ndetse ko intego ari ugushaka amanota atandatu mu mikino ibiri ikurikirana bagomba gukina na Cap-Vert.

    Amafoto yaranze umunsi w’ejo

    Babanje gufata amafunguro

    Bakurikizaho imyitozo ya Gym

    Basoreje mu myitozo ku kibuga bazakiniraho

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ibyaranze-umunsi-wa-mbere-w-imyitozo-y-amavubi-i-praia-muri-cap-vert-amafoto