Category: Uncategorized
-
Twaganiriye n'abakobwa ba mbere babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Supranational 2020-AMAFOTO+VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Abakobwa batandatu bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020, bagaragajwe uyu munsi mu gihe hategerejwe ikindi cyiciro cy'abakobwa icyenda, bose hamwe bakaba abakobwa 15. -
Paris Saint- Germain mu biganiro na Neymar bigamije kumwongerera amasezerano #rwanda #RwOT
Ikipe ya PSG iri mu biganiro na rutahizamu wayo bagenderaho Neymar Jr de Santos, uyu musore uhembwa miliyoni 32 z'ama Euro k'umwaka ngo iyi kipe irifuza kumwongera amasezerano mashya nkuko tubikesha ESPN.
Leonardo umuyobozi wa siporo muri PSG yatangaje ko kuri uyu wa kabiri batangiye ibiganiro n' uyu munya Brazile kugirango yongererwe amasezerano. Neymar yaje muri PSG mu mwaka wa 2017 asinya amasezerano y'imyaka itanu, amasezerano ye akaba azarangira muri kamena 2022.
Umwe mu bakinnyi b' umupira w'amaguru bahembwa agatubutse Neymar yamaze kwegera ubuyobozi bw' ikipe ya PSG abinyujije kuri Leonardo ababwira ko akeneye kumenya Ku kazoza ke muri PSG. Neymar kandi yifuza kugumana na Mbappe dore ko yifuza ko nawe bamwongerera amasezerano bakagumana muri iyi kipe nubwo, uyu mufaransa yifuzwa cyane na Real Madrid ndetse bishoboka cyane ko yasohoka muri PSG mu mpera za shampiyona.
Leonardo yavuze ko kandi atari Neymar wenyine bari mu biganiro byo kongera amasezerano gusa ahubwo bari kuganira na Kylian Mbappe, Angel Di Maria, Julian Draxler na Juan Bernat ariko ngo Neymar niwe wihutirwa cyane nkuko tubikesha ESPN.

Neymar utarahiriwe cyane muri PSG Uyu musore w' imyaka 28 agiye kongererwa amasezerano nyuma yuko afashije iyi kipe kugera Ku mukino wa nyuma wa champions league Ku nshuro yayo ya mbere mu mateka, aho batsinzwe na Bayern Munich 1-0.
Neymar agiye gusinyishwa nyuma yo kwifuza gusubira muri Barcelona mu mpeshyi y' umwaka ushize gusa PSG ikabyamaganira kure.
Â
SRC: ESPN
The post Paris Saint- Germain mu biganiro na Neymar bigamije kumwongerera amasezerano appeared first on Kigalinews24.
-
Ihuriro ‘MenEngage’ rirafasha abagabo n’abahungu kuzuzanya n’abagore n’abakobwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Inama irahamagarira abagabo n’abahungu kugira ubumuntu
Ishami ry’iryo huriro mu Rwanda akaba ari Umuryango RWAMREC w’abagabo biyemeje guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo no kurwanya ihohoterwa. Uwo muryango wavuze ko ugiye guteza imbere umuco w’ubwuzuzanye uhereye ku bana b’abahungu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yabitangarije iyo nama ihuriwemo n’abantu babarirwa mu bihumbi bari hirya no hino ku isi, baganira hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure (Teleconference).
Rutayisire yagize ati “Abana bahinduka mu buryo bworoshye, dufite abana b’abahungu dutoza gukura mu buryo bwo kudahohotera ndetse no kubaha indangagaciro z’ihame ry’uburinganire”.

Avuga ko bafite amatsinda y’abo bana mu mashuri no mu bice by’icyaro mu turere 14, batozwa kuzaba abagabo birinda guhohotera abagore babo hakoreshejwe kubavunisha imirimo.
RWAMREC ivuga ko kugeza ubu hari abagabo barenga ibihumbi 30 imaze guhugura, bakaba bamaze kumva akamaro ko gufashanya n’abagore babo.
Aba barimo uwitwa Nkundibiza David utuye mu Karere ka Nyabihu, uvuga ko adaterwa ipfunwe no gukora imirimo idahemberwa yo mu rugo, harimo no guheka umwana ku mugongo n’ubwo ngo hari abamwita inganzwa.
Uyu mugabo yaganirije Kigali Today mu minsi yashize agira ati “Usanga bari kunsenka ariko njyewe mba mfite ishema ryo guheka umwana wanjye no gufatanya imirimo yose n’uwo twashakanye, kugira ngo abana bacu be kuzaba nk’ababyeyi bacu, wasangaga bafite ubusumbane bw’ububasha.”
Nkundibiza yigeze kugaragara muri Kigali ari kumwe n’umugore we, aho uwo mugabo aba agenda mu muhanda adafite ipfunwe ry’uko ahetse umwana mu ruhame.
Umugore we Nyirantegerejimana Clementine, avuga ko yishimira kuba urugo rwabo rufite imibereho myiza no kumvikana, ndetse ko ari yo mpamvu babona igihe gihahije cyo kuruhuka no gutembera bari kumwe.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko bibabaje kubona hari abagore bifasha imirimo yose y’urugo, nyamara bafite abagabo.
Prof Bayisenge ati “Umugore niba agiye guteka no koza abana wenyine, ntabwo azabona umwanya wo gukora indi mirimo yinjiriza urugo, ntabwo urwo rugo ruzatera imbere kuko rusabwa byinshi kandi bitagomba gukorwa n’umugabo wenyine”.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango avuga ko guharira abagore imirimo y’urugo yose bituma bicwa n’umunaniro, ku buryo ngo usanga umuntu yarashaje imburagihe.
-
- Ni Inama ihuje abantu bake, abandi bari hirya no hino ku isi bayikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure
Ihuriro mpuzamahanga ry’imiryango iharanira ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryashyizeho insanganyamatsiko ivuga ngo “Ubuntu, Uriho kuko ndiho”.
Iryo huriro ryiswe MenEngage rivuga ko nyuma y’ibiganiro bibera i Kigali kugeza kuri uyu wa kane, rizajya rikora n’andi mahuriro menshi kugeza muri Kamena umwaka utaha wa 2021.

-
-
USA: Donald Trump kuva kuwa gatandatu abwirwa ko yatsinzwe na Biden, ubu yaburiwe irengero #rwanda #RwOT
Hagati aho n’ubwo bivugwa ko yabuze, umushinjacyaha mukuru wa Amerika ari nawe ukuriye ibiro bishinzwe ubutabera bya Amerika, yasabye abashinjacyaha gukora iperereza ku nenge zivugwa mu matora ya perezida

Kuri Bwana Trump, biraboneka ko muri iyi minsi ari gukorera mu biro bye ‘Oval Office’ muri White House kuko abamurinda baboneka imbere y’umuryango, byumvikanisha ko ari ho ari, nk’uko bitangazwa na BBC i Washington DC.
Perezida Donald Trump yanze kwemera ibigaragazwa ko Joe Biden yatsinze amatora, ndetse yatangije ibirego mu mategeko ko habaye uburiganya. Akaba avuga ko intsinzi idatagarizwa mu itangazamakuru.
Ni umuco muri Amerika ko ibyavuye mu matora bivugwa n’ibinyamakuru bikomeye, kuburyo uwatsinzwe akavuga ijambo ryemera ibyo.Gusa mu buryo bw’amategeko, ibyavuye mu matora bya nyuma byemezwa n’inteko y’abatora (electoral college), ibyo biteganyijwe tariki 14 z’ukwezi gutaha k’Ukuboza muri buri leta.
Umushinjacyaha mukuru wa Amerika William Barr, ari nawe ukuriye ‘ministeri’ y’ubutabera ya Amerika, yasabye abashinjacyaha gukora iperereza ku nenge zivugwa ko zagaragaye mu matora ya perezida.
Ibi byatumye ukuriye ibiro byo gukurikirana ibyaha mu matora muri minisiteri y’ubutabera ahita yegura kuko ibyo atabishyigikiye.
Trump arifuza ko kubara amajwi bisubirwamo muri Pennsylvania kugira ngo bibuze Joe Biden intsinzi muri iyi leta aho amajwi yayo – 20 – kuwa gatandatu yatumye arenza 270 aba akenewe.
-
Mu Rwanda abandi bagabo babiri bishwe na COVID-19 buzuza umubare w’abantu 40 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abo barwayi bashya 20 babonetse mu bipimo 1,293, bakaba barimo ababonetse i Kigali:13 (abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Muhanga:3, Nyanza:1, Rubavu:2, Rwamagana:1
Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,262 muri bo abamaze gukira ni 4,967 naho abakivurwa ni 255.
Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe bari 38 none biyongereyeho abagabo babiri b’imyaka 45 n’imyaka 50 y’amavuko bitabye Imana bari i Rwamagana, abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe baba 40.
Ku munsi wabanje nabwo hari hapfuye abandi bagabo babiri bombi b’imyaka 45 y’amavuko bitabye Imana bari i Rwamagana.


-
Amajyepfo : Abayobozi b’uturere basabye RGB kujya ibaza unenga serivise impamvu ayinenga #rwanda #RwOT
Byagarutsweho kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2020 mu nama RGB yahuriyemo n’abayobozi b’inzego z’ibanze zo mu Ntara y’Amajyepfo basuzumira hamwe ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza uko abaturage bakira serivise bahabwa buzwi nka (CRC 2020).
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yasabye RGB ko mu bibazo abakora ubu bushakashatsi babaza abaturage, bajya bongeramo ikibazo kibaza ngo 'kuki uvuze ko utishimira iyi serivise’. Ngo ibi byatuma ubutaha abayobozi b’inzego z’ibanze babona aho bakwiye gukosora kugira abaturage babone serivise uko bazifuza.
Akarere ka Nyaruguru kageze kuri 93% mu kugeza amashanyarazi ku baturage, nyamara muri CRC 2020 igaragaza ko Nyaruguru iri ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage benshi batishimiye serivise z’amashanyarazi.
Meya Habitegeko ati 'Iyi CRC hari ibibazo bimwe idasubiza. Ese niba atisimiye amashanyarazi ni uko aza acika ? Ese ni uko ataramugeraho ? Niba ubushize bari bishimiye icyo gikorwa, tuvuge wenda niba ari amashanyarazi mu mwaka ukurikiyeho bigasubira hasi, amashanyarazi ntabwo aba agihari ?'.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko hari ubwo abaturage babonamo RGB umuterankunga bigatuma bayibwira ko ibintu byacitse ngo kandi mu by’ukuri atari ko kuri.
Yagize ati 'Iyo ugeze ku muturage arata, iyo RGB ije bagira ngo ni umuterankunga uje kubafasha bakayibwira ko ibintu byacitse'.
Nubwo bimeze gutya ariko Rutaburingoga avuga ko iyo umuturage asobanuriwe neza, umuyobozi akamubwira ko niba ari giri inka buri wese izamugeraho mu gihe runaka, niba ari amashanyarazi nawe azamugeraho uko ubushobozi bugenda buboneka nta cyatuma uwo muturage atishimira serivise ahabwa.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi, avuga ko iyi CRC 2020 nta kintu bayinengaho na kimwe. Ngo icyo abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye gushyiramo imbaraga ni ukwengera abaturage, kuko ari cyo gishobora kuzamura igipimo cy’abaturage bishimira serivise bahabwa.
Yagize ati 'Muri rusange ntabwo byagenze neza nk’uko tubyifuza ariko n’ubundi twavaga kure cyane. Icyo twitegura gukora rero ni ukwegera umuturage kubera ko niwe uduha ariya manota. Ni ukongera uburyo bwose bushoboka bwo kugera ku muturage. Birashoboka ko ibyifuzo byabo byose tutahita tubigeraho mu mwaka umwe ariko rero n’ibitagezweho tugomba kugenda tukabaha feedback'.
Kalisa Edouard, Umunyamabanga Mukuru wa RGB avuga ko muri rusange uturere tw’Intara y’Amajyepfo twateye intambwe igana imbere mu guha abaturage serivise nziza.
Ku bijyanye n’uko ubu bushakashatsi bukorwa, Kalisa yavuze ko ubutaha bazongeramo kubaza abaturage impamvu bavuga ko batishimiye serivise runaka nk’uko abayobozi b’uturere babyifuje.
Yagize ati 'Ikintu twakongeramo ubutaha, n’ubusanzwe twari dusanzwe tubikora ariko mu buryo butarambuye. (Abayobozi) baravuga ngo ni byiza ko abaturage bavuga ibyo banenga ariko baba bakwiye no kuvuga impamvu babinenga. Ako ni akantu twagira umwihariko ubutaha tukakongeramo'.
Muri rusange abaturage b’Intara y’Amajyepfo bishimiye serivise bihabwa ku kigero cya 70,7% mu gihe Abanyarwanda muri rusange bishimiye serivise n’imiyoborere ku kigero cya 71,3%.
Uko abaturage b’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo barushanya kwishimira serivise n’imiyoberere
Gisagara 67,1%, Ruhango : 65,8%, Nyaruguru : 65,0 Muhanga 64,3%, Nyanza : 63,9% Huye : 63,8%, Kamonyi : 60,6%, Nyamagabe : 54,8%.
Uko imitangire ya servise n’imiyoborere byishimiwe ku rwego rw’Intara 4 n’Umugi wa Kigali
Intara y’Amajyepfo : 70,7%
Intara y’Amajyaruguru : 75,3%
Intara y’Iburengerazuba : 72,9%
Intara y’Iburasirarasuba : 69,9%.Muri rusange CRC ya 2020 igaragaza Abanyarwanda bishimiye serivise n’imiyobere ku kigero cya 71,3% bivuye kuri 70,5% muri CRC ya 2019. Umutekano niwo ukomeje kuza ku isonga muri serivise bishimira kurusha izindi kuko bazishimira ku kigero cya 91,6%, iki kigero cyazamutseho 2,3 ugereranyije na CRC ya 2019.
Serivise z’ubuhinzi nizo zikomeje kuza inyuma mu kwishimirwa n’abaturage kuko ziri ku gipimo cya 58,5% nubwo iki gipimo cyazamutseho 3,5% ugereranyije na CRC ya 2019.

-
Amajyepfo: Abayobozi b’Uturere bagaragaje ibyifuzo byabo ku binengwa n’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo bifuza ko ababazwa mu bushakashatsi bakongerwa
Abayobozi kandi basaba ko abakora ubushakashatsi bakongera umubare w’ababazwa kugira ngo ibyo basubiza birusheho kugira ireme koko ku myumvire y’abaturage n’uko babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi.
Ibyo bitangajwe mu gihe uturere turindwi tw’Intara y’Amajyepfo twamurikiwe ubushakashatsi bw’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi muri iyo Ntara. Uturere dutandatu muri turindwi two mu Ntara y’Amajyepfo twose turi mu myanya 15 ya nyuma ku rutonde rusange rw’uturere 30.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Kalisa Edouard avuga ko ubushakashatsi bugamije kugaragaza uko abaturage bishimiye imiyoborere n’imitangire ya serivisi bahabwa, uturere tw’Intara y’Amajyepfo tukaba dufite umwihariko wo kuba twegeranye ugereranyije n’utundi.
Kalisa avuga ko ugereranyije n’umwaka ushize, uturere tw’Intara y’Amajyepfo twateye intambwe kurushaho kwegera abaturage no guha serivisi nziza abaturage.
Ubushakashatsi bwa RGB mu mwaka w’imihigo wa 2018-2019 mu Ntara y’Amajyepfo bugaragaza ko ibibazo by’umutekano n’umudendezo w’abaturage byabangamiwe n’ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa.
Umunyamabanga mukuru wa RGB avuga ko uruhare rw’ubuyobozi ari ingenzi mu gufasha abaturage gucunga umutekano, ariko ko ubundi abaturage ari bo bafite uruhare runini rwo kwicungira umutekano akaba agira inama uturere gushyiramo imbaraga nyinshi.
Ku kijyanye n’ibyo abayobozi basaba ko byanozwa nko kubaza abaturage benshi ndetse no kugaragaza ibyanenzwe kugira ngo bishakirwe umuti, Kalisa avuga ko hari ibiva mu bitekerezo bikurikizwa koko mu bushakashatsi bukurikira.
Agira ati, “Hari ibitekerezo tuba twakuye muri izi nama tuba tuzaheraho dukora ubushakashatsi, butaha n’ibindi birebana n’uruhare rw’abayobozi bakazagira ibyo bakora ngo duhuze ubushakashatsi, abaturage batubwira ko hari ibitagenda ariko tuba dukeneye impamvu babivuga ariko tukagira umwihariko wo kongeramo andi makuru atuma ibyo byashoboka”.
“Twari dusanzwe tureba ku bijyanye no kuba iyo bagaragazaga ibitagenda tureba ibyo bahurijeho cyane kuko tureba impamvu bahurije kuri ibyo bibazo akaba ari rwo rugero dufatiraho ibigenda n’ibitagenda neza”.
Kalisa avuga ko imitangire ya serivisi ari ishingiro ry’ibyo inzego zose zikora iyo umuturage atabonye serivisi agasiragira atakaza umwanya ntiyiteze imbere, iyo atiteje imbere ugasanga n’igihugu kidatera imbere.
Abayobozi nibashyira ingufu mu guha serivisi nziza abaturage bazaba bagize uruhare mu guteza imbere Igihugu
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko uko ubushakashatsi bwasohotse ntawe ukwiye kubunenga kuko ni ko biba byaragenze, ahubwo haba hasigaye kureba icyateye abaturage kutishimira imiyoborere n’imitangire ya serivisi ku kigero runaka.
Agira ati “Ubushakashatsi bwakozwe neza ntacyo tubunengaho kereka utabwishimira ku giti cye, kandi turava kure ni yo mpamvu tutaragera ku rwego rwiza, imbaraga nyinshi ni ukwegera umuturage, natwe tugomba kureba aho twagize imbaraga nke tukazongera”.
Ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko abaturage bagaragaje ko urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge n’ubujura ari byo biza ku mwanya wa mbere mu bihangayikishije umudendezo wabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, kamwe mu turere tuza inyuma mu bipimo byavuye mu bushakashatsi mu Ntara y’Amajyepfo, atangaza ko kugira ngo ubushakashatsi butange umuti ku bibazo biba byagaragajwe, hakwiye ko ababazwa baba benshi kandi bakabazwa hashingiwe ku bushobozi bwabo bwo gusubiza.
Agira ati “Ntacyo nanenga ubushakashatsi kuko ibyinshi birahura n’ukuri icyo bakongeraho ni ukubaza benshi kurushaho kuko iyo babajije bakeya biragoye guhuza n’ukuri, ariko bongereye umubare w’ababazwa bashobora gutanga ibisubizo bifatika”.
Usibye akarere ka Kamonyi kaza ku mwanya wa kane ku rwego rw’igihugu, urutonde rw’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, rugaragaraho uturere tw’Intara y’Amajyepfo turindwi mu myanya 15 ya nyuma.
Akarere ka Huye kari ku mwanya wa 27 n’amanota 66.77% kakaba karamanutseho -2.93%, Nyanza ku mwanya wa 25 n’amanota 67.12% kakaba karamanutseho -3.35%, naho Nyamagabe iri ku mwanya wa 24 n’amanota 67.49% yo ikaba yarazamutseho 7.92%.
Muri rusange uturere tune ari two Kamonyi, Nyanza, Huye na Gisagara twaramanutse ugereranyije n’ubushakashatsi bw’umwaka ushize hagati y’inota rimwe kugeza kuri abiri, mu gihe uturere twa Nyaruguru, Ruhango na Muhanga twazamutse hagati y’amanota abiri kugera kuri arindwi.

-
-
Rubavu (Nord-Ouest du pays) : un citoyen arrêté en possession d’une pierre précieuse Tourmaline de 250 kg #rwanda #RwOT
la grosse tourmaline saisie à Gisenyi-Rubavu en provenance de la RDCC’est une pierre utilisée à des fins ornementales, est faite d’aluminium, magnesium, sodium, lithium et potassium.Elle prend des couleurs selon le sol où elle s’est formée.
Il est rapporté que cette pierre précieuse est souvent extraite dans les mines du Nigéria, du Mozambique, de la Zambie, de la Namibie, Madagascar en Afrique mais aussi au Brésil, au Pakistan, en Afghanistan, au Sri Lanka, à Myanmar et en Chine.
“Cette pierre est entrée frauduleusement au Rwanda vers 23.00 à partir de la RDC”, a dit le porte-parole régional de la Police Nationale en province de l’Ouest.
Les habitants du lieu où la pierre a transité ont vite renseigné la Police locale qui a arrêté immédiatement le suspect.
Types de tourmalines, pierres précieuses très chèresIGIHE
Source : https://fr.igihe.com/Rubavu-Nord-Ouest-du-pays-un-citoyen-arrete-en-possession-d-une-pierre.html
-
Uganda: Bobi Wine yizeye intsinzi mu rubyiruko mu matora ya Perezida #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Umuhanzi Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine ni umwe mu bahatanira kuyobora Uganda
Umuhanzi Bobi Wine asanzwe ari n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda akaba n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ari mu b’ingenzi bahatanye na Perezida Museveni umaze hafi imyaka 35 ayobora Uganda.
Abakurikiranira hafi politiki yo muri Uganda baravuga ko Bobi Wine yizeye kuzegukana amajwi menshi mu rubyiruko. Ariko se amahirwe yo gutsinda amatora, we ubwe arayizeye?
Mu kiganiro Bobi Wine yagiranye na Catherine Byaruhanga wa BBC i Kampala, yagize ati: “Turabizi ko duhanganye na Goliyati, turi mu rugamba n’ubuyobozi bumaze imyaka n’imyaka bushinze imizi ariko turiyizeye kuko abaturage ba Uganda bari ku ruhande rwacu”.
Hagati aho ariko Perezida Museveni na we avuga ko yizeye amajwi y’urubyiruko ndetse n’urutuye mu bice byasigaye inyuma.
Lillian Aber ni umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu birebana n’urubyiruko. Aragira ati: “Dufite gahunda yo gutera inkunga y’amafaranga urubyiruko by’umwihariko urwo mu bice bikennye, kandi turasaba buri muntu kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, nimuze mushyigikire NRM”.
Ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Uganda byatangiye ku wa mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, amatora ateganyijwe ku itariki 14 Mutarama 2021.
Robert Kyagulanyi Ssentamu, umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi nka Bobi Wine, asanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, ahagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba mu Karere ka Wakiso.

-
-
Sobanukirwa inyungu Afurika ifite mu butegetsi bwa Joe Biden watorewe kuyobora USA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Kigali Today yaganiriye n’impuguke muri Politiki mpuzamahanga, akaba n’umwalimu muri Kaminuza Dr Ismael Buchanan, asobanura isano iri hagati yo gutorwa kwa Joe Biden n’ibyishimo by’Abanyafurika.
Kuki Abanyafurika benshi bishimiye itsinzi ya Biden?
Dr Ismael yatangiye asobanura ko ku butegetsi bwa Trump hagiye habaho kugabanuka gukomeye k’umubano wari warubatswe na Barack Obama, hagati ya Afurika na Amerika.
Yagize ati “Kuva Donald Trump yatorwa, yahise ashyiraho ihame ryo gushyira Amerika imbere y’ibindi byose. Ibi akaba yarabikoze ku buryo butari busanzwe bukorwa n’aba Democrates yari asimbuye.
Byagize ingaruka ku bukungu bwa Afurika, aho yagiye akuraho inkunga zahabwaga uyu mugabane mu byiciro binyuranye, ndetse akura na Amerika mu miryango imwe n’imwe yahuriragamo na Afurika. Ku bukungu bw’u Rwanda, rwahombye agera kuri 3% ku bicuruzwa rwohereza mu mahanga, nyuma y’aho Trump avanye imyenda mu mubare w’ibicuruzwa u Rwanda ruzajya rwohereza ku isoko rya Amerika bitatswe umusoro, muri gahunda y’ubucuruzi bimwe mu bihugu bya Afurika bifitanye n’icyo gihugu izwi nka AGOA (The African Growth and Opportunity Act).
Ni umwanzuro Amerika yafashe nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto byambawe bizwi nka caguwa, mu rwego rwo guteza imbere inganda zarwo.
Trump kandi yagiye akoresha amagambo akomeye agatuka abirabura, amagambo yafashwe nko gutesha agaciro Afurika.
Ese hari icyizere ko Biden azagarura umubano usesuye?
Dr Ismael yavuze ko icyizere gihari, ariko ko Abanyafurika batagomba kumva ko Biden hari igitangaza agiye gukorera Afurika.
Yagize ati “Nkurikije imbaraga zakoreshejwe mu gukuraho Trump, biragaragara ko icyizere Afurika yakuye kuri Amerika gishobora kuba cyasubiraho. Ariko ntibivuze ko byose bizagarukaho ijana ku ijana, kuko na we inyungu za mbere azihera ku Banyamerika.”
Akomeza avuga ko Joe Biden yakunze gusura cyane ibihugu bya Afurika igihe yari Visi Perezida, mu gihe Donald Trump arinze avaho atarakandagira ku butaka bwa Afurika, ibi bikaba bivuze byinshi ku bushake bwo kubana hagati ya Afurika na Amerika.
Akomeza avuga ko Joe Biden ubwe, akimara gutorwa, yavuze ko mu byo agiye kwitaho harimo imibanire n’ibihugu isa n’iyari yaradindiye. Aha wahita wumva ko ku bijyanye n’Umutekano, Joe Biden ashobora kongera amafaranga ahabwa Umuryango w’Abibumbye, mu kohereza abasirikare kubungabunga umutekano hirya no hino ku isi, amafaranga Trump yari yaragabanyije cyane. Ashobora kandi gusubiza Amerika mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), kuko Trump yari yayikuyemo.
Bitewe n’uko aba Democrates bakunda cyane gutanga uburenganzira ku baturage hirya no hino ku isi, bakajya gutura muri Amerika, cyane ko hari aho iki gihugu kigikeneye amaboko, kandi kikaba cyubakwa n’abaturage bagiye bava hirya no hino ku isi, kubona uburyo bwo guturayo buzwi nka “Green cards”, cyangwa uburyo bwo kwigayo, bishobora kongera koroha.
Imbogamizi Joe Biden afite mu gushyira mu bikorwa gahunda ze
Dr. Ismael Buchanan, avuga ko n’ubwo Joe Biden ari Perezida, byinshi mu byemezo bikomeye azajya afata, bigomba kubanza no kwemerwa mu Nteko, Umutwe wa Sena. Aha rero ashobora kuzajya ahura n’imbogamizi, kuko muri Sena ya Amerika, harimo abo mu ishyaka ry’aba Repubulikani benshi, bashyigikiye ibyo Donald Trump yashyizeho. Iki, kiri mu bizamugora, ku buryo hari ibyemezo bizajya bitinda gushyirwa mu bikorwa, cyangwa se ibindi ntibikorwe byose nk’uko aba Democrates babyifuje.
Isomo kuri Afurika
Dr Ismael avuga ko Abanyafurika bari bakwiye gukura isomo kuri ubu butegetsi bwombi bw’aba Democrates n’aba Repubulikani, ntibumve ko bagomba gukorerwa byose, cyangwa kubeshwaho na Amerika. Bagomba guhora biteguye ko hashobora kuza uwahindura ibyo bari biteguye. Avuga ko bagomba kwiga gukora, bakigira ubwabo, n’uwabafasha akaza asanga hari icyo bafite, yanagenda kandi ntibumve ko ubuzima bwabo buhagaze.




