Category: Uncategorized

  • Ibihano ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bishobora kwiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Ibyo kudohoka kuri ayo mabwiriza, abantu ahanini barabiterwa n’uko imibare y’abandura yagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere, cyane ko n’imirimo myinshi yari yarafunzwe mu rwego rwo kwirinda ubu yasubukuwe.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi kiri mu gihugu hose bityo ko nta kwirara kwagombye kubaho.

    Agira ati “Turasaba Abaturarwanda kumva ko icyorezo kigihari, mugize iminsi mwumva abanduye i Musanze, i Nyagatare, mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, bivuze ko icyorezo kiri hirya no hino mu gihugu. Kubera ko serivisi nyinshi zagiye zifungurwa, umuntu umwe wanduye ashobora guteza ibyago byo kwandura abandi benshi”.

    Ati “Abantu rero ntibakwiye kudohoka ahubwo ni bwo bakwiye gufata ingamba zikomeye zo kwirinda kugira ngo intambwe twateye tujya imbere itazakurikirwa no gutera nyinshi tugaruka inyuma. Dutangira guma mu rugo imibare y’abandura yari myinshi ariko ubu yaragabanutse ari bwo abantu bashaka kuvuga ko byarangiye, ntabwo byarangiye, abantu bakomeze kwirinda kandi ntituzareka no guhana abarenga ku mabwiriza”.

    Nubwo CP Kabera atavuga igihe kongera ibihano ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bizatangira gushyirwa mu bikorwa, iyo gahunda ngo irahari kuko abantu bakomeje kwirara bakora ibitemewe.

    Ati “Haracyari abantu bafatwa bacuze umugambi wo kunywa inzoga, umuntu agafata abantu akabashyira mu nzu agakinga bakanywa inzoga, hagira abaza kureba ibihabera ukabakingirana. Warangiza ukabaha imfunguzo ngo inzego z’ubuyobozi niziza bajye mu byumba bifungirane, byumvikane ko bikomeje gutyo, abantu badohoka ku kubahiriza amabwiriza, ibihano bizongerwa”.

    CP Kabera avuga kandi ko abantu bafite inshingano zo kwirinda no kurinda bagenzi babo, akanagira inama muri rusange Abanyarwanda yo gukomeza kwirinda kuko bose bazi uko iyo ndwara yirindwa.

    Ati “Icya mbere ni uko abantu bamenya ko Covid-19 igihari, icya kabiri ni uko buri wese azi uko yirindwa bityo yirinde, icya gatatu ni uko abashinzwe kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa bahari. Umuntu rero uzandura icyo cyorezo nta rwitwazo afite, umuntu uzafatwa agahanwa nta rwitwazo afite, bityo rero buri muntu yumve ko kwirinda ari inshingano ye”.

    Kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2020, mu Rwanda abamaze kwandura Covi-19 ni abantu 5,262 barimo 20 banduye kuri uwo munsi. Abakize icyo cyorezo ni 4,967 bangana na 97%, abishwe na cyo ni 40 mu gihe abakirwaye barimo kwitabwaho ari 255.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibihano-ku-barenga-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-bishobora-kwiyongera

  • Rihanna ni we mucuranzi w’umugore ukize cyane ku isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rihanna afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika. Ageze kuri uyu muhigo nyuma yo kwinjira mu nganda zikora imideli itandukanye.

    Nk’uko Forbes ibitangaza, uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko kuri ubu akize kurusha Madonna ufite umutungo ibarirwa muri miliyoni 570 z’amadolari, Celine Dion ufite miliyoni 450 z’amadolari na ho Beyonce, we ngo abarirwa muri miliyoni 400 z’amadolari.

    Amazina bwite ya Rihanna ubusanzwe ni Robyn Rihanna Fenty. Yavutse ku ya 20 Gashyantare 1988, avukira muri Barbados. Ni umuririmbyi, umukinnyi w’amafilime, n’umucuruzi. Impano ye yavumbuwe n’umuproducer w’Umunyamerika witwa Evan Rogers wanamutumiye muri Amerika gufata amajwi y’ibanze, nyuma yo kubona ko afite impano idasanzwe y’ubuhanzi.

    Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu itunganya muzika ya Def Jam Record Label mu 2005, bidatinze yahise amenyakana nyuma yo kumurika alubumu ze ebyiri za mbere yakoreye muri iyo studio.

    Iya mbere ‘Music of the sun’ yagiye hanze muri (2005), iyitwa ‘A girl like Me’ yakurikiye ho muri 2006, zamugejeje ku rwego rwo hejuru no mu myanya icumi ya mbere muri Billboard yo muri Amerika mu ndirimbo 200 za mbere ziba zahize izindi.

    Muri iki gihe Rihanna afite inzu y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 14 z’amadolari i Manhattan muri Leta ya New York, mu gihe yanaguze inzu mu burengerazuba bwa London mu Bwongereza kuri miliyoni 7 z’amapound ubwo hari muri Kamena 2018, kugira ngo yegere akazi mu bikorwa aheruka gufungura mu bijyanye n’imideli muri Label ye y’imyambarire yise ‘FENTY’.

    Rihanna yakundanye n’abagabo benshi, barimo umuraperi Drake n’umucuruzi wo muri Arabiya Sawudite Jameel Hassan, nyuma yo gutandukana ku mugaragaro n’urukundo rwe yatangaje ko ari urw’ibihe byose, yakundanye n’umucuranzi Chris Brown.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/rihanna-ni-we-mucuranzi-w-umugore-ukize-cyane-ku-isi

  • Violence à Musanze (Nord du pays) : Izabayo bat à mort un enfant en quete de nourriture #rwanda #RwOT

    Les deux enfants avaient rejoint les siens âgés de neuf et six ans à qui ils venaient de demander à manger.
    Le père de la famille est rentré dans sa propriété pour y trouver ces deux indésirables qu’il a sérieusement battus. L’un des deux a succombé immédiatement à ces coups.
    Ce père cruel a vite pris la fuite et il est activement recherché par la Police.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Violence-a-Musanze-Nord-du-pays-Izabayo-bat-a-mort-un-enfant-quemandeur-de.html

  • Ikemezo cya Komite Nyobozi ku kibazo cy’ AMAGAJU FC #rwanda #RwOT

    Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa 11/11/2020 aho ku murongo w’ibyigwa hariho ibirebana n’imikino ya Playoffs mu kiciro cya kabiri mu bagabo;

    Komite Nyobozi yize ku kibazo cy’Ikipe ya AMAGAJU FC yandikiye FERWAFA isaba ko imikino yayo ya PLAYOFFS yasubikwa kubera abakinnyi bayo 11 basanzwemo COVID-19,

    Komite Nyobozi yafashe umwanzuro ukurikira:

    • Ishingiye ku mabwiriza ya Minisiteri ya Siporo yo muri Nzeri 2020 ashyiraho uburyo bwo gusubukura ibikorwa by’imikino mu Rwanda hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19 mwamenyeshejwe ku wa 29 Nzeri 2020;
    • Ishingiye ku mabwiriza ya FERWAFA ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 (FERWAFA Covid-19 return to play guidelines) mwamenyeshejwe ku wa 10 Nzeri 2020 cyane cyane mu ngingo yayo ya II.2 n’iya III.1 zigena ko abakinnyi bemerewe kujya mu mwiherero no gutangira imyitozo ari abapimwe bikagaraga ko nta COVID-19 bafite;
    • Ishingiye kuri raporo yanyu mwatugejejeho ku wa 07/11/2020 mutumenyesha ibijyanye no kuba hari abakinnyi banyu bapimwe bakabasangamo ubwandu bwa COVID-19 aho muri iyo raporo mwagaragaje ko hari umukinnyi witwa MURINDWA Evariste waje nyuma y’abandi kandi akaba yarahuye n’abandi bakinnyi bari mu mwiherero ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 yafashwe bitarasohoka. Ibi bikaba byaratumye abakinnyi 11 bandura COVID-19;
    • Imaze gusesengura raporo yanyu igasanga ikipe mubereye umuyobozi yaragize uburangare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 yavuzwe haruguru;

    Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe umwanzuro ko ikipe ya AMAGAJU FC ihanishijwe kuvanwa mu irushanwa rya Playoffs riteganyijwe gutangira ku wa 13/11/2020. Bityo ikipe byari guhura izahita ikomeza mu kiciro gikurikiyeho.

    Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2752

  • Amagaju amaze gusezererwa burundu ashinjwa uburangare ku cyorezo cya #COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo mu ikipe y’Amagaju abakinnyi bayo 11 basanzwemo icyorezo cya Coronavirus, bituma imyitozo ihita ihagarikwa ngo habanze habe indi nshuro yo gupima abakinnyi.

    Nyuma y’igenzura ryakozwe na Ferwafa, yaje gusanga ikipe y’Amagaju yaragize uburangare mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho yinjije umukinnyi witwa Murindwa Evaritse mu mwiherero kandi atarabona ibisubizo bya COVID-19.

    Mu kiganiro n’Umuvugizi wa Ferwafa Jules Karangwa, yadutangarije ko nyuma y’isesengura ryakozwe, ikipe y’Amagaju yahise imenyeshwa ko isezerewe burundu mu mikino ya Play-Off yari iteganijwe guhera kuri uyu wa Gatanu yo gushaka itike yo kujya mu cyiciro cya mbere.

    Yagize ati “Amagaju nyuma y’aho abakinnyi bayo bamwe na bamwe basanzwemo iki cyorezo cya COVID bahise batugezaho raporo batumenyesha uko byagenze, ejobundi tariki 07/11/2020”

    “Mu isesengura n’igenzurwa ryakozwe, byagaragayeko Amagaju yagize uburangare cyane mu birebana no kuzuza inshingano zayo mu birebana no kuzuza inshingano zayo zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’amabwiriza n’ingamba bya Ferwafa na Minisiteri”

    Umukinnyi w
    Umukinnyi w’Amagaju ngo yarapimwe ariko yinjira mu mwiherero atarabona ibisubizo, ni nawe wanduje abandi

    “Muri raporo Amagaju yaduhaye mu bakinnyi bose barapimwe basanga nta cyorezo bafite bajya no mu mwiherero, hanyuma haza undi mukinnyi nyuma yaho witwa Evaritse Murindwa bamujyana gufata ibipimo, ariko nyuma yo gupimishwa yemererwa kujya mu mwiherero n’abandi bakinnyi”

    “Ibyo tubifata nk’uburangare no kutubahiriza amabwiriza uko yagenwe kuko umukinnyi aba agomba kujya hamwe n’abandi ari uko nta bwandu afite, bo rero babirenzeho umukinnyi ahura n’abandi bagera kuri 11 nk’uko babyivugiye muri raporo, aba ari nawe ukongeza abandi kuko bamusanzemo ubwo bwandu”

    Jules Karangwa kandi yatangarije Kigali Today ko ikipe ya Vision yari kuzahura n’Amagaju ihita ikomeza muri 1/2, iyi nayo ikaba isabwa guhindura uburyo bakoreshaga aho bari mu mwiherero ndetse bakana banahimuka, ariko zikaba zitasezerewe nk’uko Amagaju byagenze


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amagaju-amaze-gusezererwa-burundu-ashinjwa-uburangare-ku-cyorezo-cya-covid-19

  • Musanza : Umugabo yishe umwana w’imyaka 10 ahita atoroka #rwanda #RwOT

    RIB yatangaje ku rukuta rwa Twitter ko uyu mugabo wavutse tariki 15 Mata 1988, ashakishwa nyuma yo kwica uyu mwana w’imyaka 10 agahita atoroka.

    Nk’uko bigaragara ku myirondoro ya Izabayo yashyizwe ahagaragara na RIB, yari mwene Ndimukanga Simon Pierre na Mujawamungu Sarah. Uyu mugabo witwa Izabayo Theodore arashakishwa na RIB

    Umwana wishwe na Izabayo yitwaga Isubirizigihe Fabrice, wari utuye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ari naho icyaha cyakorewe.

    RIB ivuga ko uwabona Izabayo yakwihutira gutanga amakuru y’aho aherereye kuri sitasiyo ya RIB cyangwa Polisi ndetse akaba yanamenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye.

    Uwamubona kandi yahamagara ku murongo utishyurwa wa RIB, 166 ndetse no kuri Polisi 112.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Musanza-Umugabo-yishe-umwana-w-imyaka-10-ahita-atoroka

  • Tanzania : Tundu Lissu yavuye mu gihugu nyuma yo guhungira kwa ambasaderi #rwanda #RwOT

    Abakuriye ishyaka CHADEMA babwiye ibinyamakuru muri Tanzania ko Bwana Lissu adahunze igihugu, ahubwo azakomeza guharanira demokarasi n’ubutabera ari mu Bubiligi, aho azaba atuye.

    Tundu Lissu yagarutse muri Tanzania mbere y’amatora avuye mu Bubiligi, aho yari amaze igihe avurirwa ibikomere nyuma y’uko mu 2017 abantu bataramenyekana bashatse kumwica akaraswa amasau 16 akarokoka.

    Nyuma y’amatora, mu cyumweru gishize Bwana Lissu yahungiye mu rugo rwa ambasaderi w’Ubudage i Dar es Salaam, avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga.

    Umuvugizi wa leta ya Tanzania yabwiye BBC ishami ry’Igiswahili ko nta bimenyetso byerekana ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ubuzima bwabo bugeramiwe.

    Ahubwo abashinja kuvuga ko nta mutekano bafite nk’uburyo bwo gushaka gusobanura uko batsinzwe amatora.

    Lissu na bagenzi be bamwe bo muri CHADEMA na ACT-Wazalendo atavuga rumwe na CCM iri ku butegetsi, nyuma y’amatora bafunzwe igihe gitoya.

    Polisi yabashinje gutegura imyigaragambyo itemewe, no gushaka gutwika amasoko na sitasiyo za lisansi mu mujyi wa Dar es Salaam.

    Muri iki cyumweru, Godbless Lema wahoze ari umudepite w’umujyi wa Arusha mu nteko ya Tanzania wo mu ishyaka CHADEMA, yahungiye muri Kenya ari kumwe n’umuryango we.

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko amatora yaranzwe n’uburiganya basaba ko asubirwamo, komisiyo iyashinzwe muri Tanzania yo yavuze ko nta buriganya bwayabayemo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Tanzania-Tundu-Lissu-yavuye-mu-gihugu-nyuma-yo-guhungira-kwa-ambasaderi

  • Bimwe mu byamamare nyarwanda byayobotse isoko ryo kuri murandasi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu byamamare nyarwanda bayobotse isoko ryo kuri murandasi bajya guhaha ibintu bitandukanye binyuze ku rubuga rwa Catchyz mu rwego rwo kwirinda gusesagura amafaranga mu buryo butari ngombwa no gukoresha umwanya neza.

    Ibi byamamare bikaba birimo guhaha binyuze ku maduka ari ku rubuga rwa Catchyz rufasha abantu kugura no kugurisha ibintu bitandukanye kandi abantu badahenzwe kandi ibintu bakabibasangisha aho bari bari nta kwishyura amafaranga y’urugendo.

    Icyiza cyo guhahira kuri uru rubuga nta mafaranga ya komisiyo kandi iyo wamaze kwinjira mu iduka ugiye guhahiramo uhasanga nimero z’ugurisha ukamuvugisha ndetse akaba yanakugabanyiriza igiciro ubundi bakabikuzanira aho uri bikanatuma utangiza umwanya wawe ujya kubishaka kuko bigusanga aho uri.

    Bamwe mu byamamare bamaze kwibikaho ibikoresho babikesha guhahira kuri uru rubuga harimo abanyamakuru batatu, Anita Pendo na Nizeyimana Lucky ba RBA, Aissa Cyiza, Rukundo Patrick wamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Patycope ndetse n’abandi.

    Dore uburyo bahashyemo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bimwe-mu-byamamare-nyarwanda-byayobotse-isoko-ryo-kuri-murandasi

  • Minisiteri ya Siporo yahannye amakipe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda imaze gutanagaza ko ikipe ya Alpha Fc ndetse na Vision FC zose zo mu cyiciro cya kabiri zahanwe kubera kutubahriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Alpha FC yahanwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Alpha FC yahanwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Minisports, aya makipe yahanwe nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri kuri uyu wa Kabiri tariki 10/11/2020, aho basanze aya makipe ari mu mwiherero wo kuzakina imikino yo gushaka amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere, atubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Itangazo rigira riti “Tariki ya 10 Ugushyingo 2020, Minisiteri ya Siporo yahagaritse umwiherero n’imyitozo y’amakipe ya VISION FC na Alpha FC nyuma y’ubugenzuzi yakoze igasanga aya makipe atubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 mu bikorwa bya Siporo.”

    Tariki ya 10 Ugushyingo 2020, Minisiteri ya Siporo yahagaritse umwiherero n’imyitozo y’amakipe ya VISION FC na Alpha FC nyuma y’ubugenzuzi yakoze igasanga aya makipe atubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 mu bikorwa bya Siporo. @AuroreMimosa @FERWAFA

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) November 11, 2020

    Byari biteganyijwe ko ikipe ya Alpha FC izahura na Rutsiro, naho Vision FC igahura n’Amagaju nayo ataramenya niba azakina, mu gihe izari kuzatsinda hagati y’izi zari kuzishakamo ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere.

    Kugeza ubu hategerejwe umwanzuro uza gufatwa na Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’uko guhagarikwa ndetse n’Amagaju yanditse asaba ko umukino wabo wimurwa


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/minisiteri-ya-siporo-yahannye-amakipe-yarenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-coronavirus