Category: Uncategorized

  • Sinzongera gukina filime zingaragaza nkunda abakobwa – Michael Scofield wamenyekanye muri ‘Prison Break’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Michael Scofield, umukinnyi w’ibanze muri Prison Break, yagaragaye mu bice byayo bitanu, aho igice cya nyuma cyasohotse mu mwaka wa 2017.

    Gusa, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yahagaritse gukina muri iyo filime, kuko ngo ibyo yakinaga byabaga ari uguhatiriza uwo atari we.

    Wentworth Miller yagize ati “Sinshaka kuzongera gukina filime, zinyerekana ko nkunda abakobwa. Nkunda abahungu, kandi inkuru z’urukundo hagati y’abahungu n’abakobwa zaravuzwe ku buryo nta gishya kirimo. Ntimuzongera kumbona mu isura ya Michael. Niba mwari muntegereje mu kindi gice, ndabyumva ko bitabashimishije. Niba kandi ibi mbabwiye bibateye umujinya, kuko mwakunze umuhungu wakinaga uwo atari we, ibyo ni ibibazo bibareba”.

    Kimwe mu byatumye afata iki cyemezo gikomeye, ngo ni ubutumwa bunyuranye yagiye yandikirwa ku mbuga nyinshi, kuva mu mwaka wa 2013, amaze gutangaza ko akunda abahugu.

    Gusa yavuze ko kuri we ubutumwa nk’ubu nta kibazo bumuteye, kuko azi uko abyitwaramo. Yagize ati “Nta muntu wampohotera kubera iyo mpamvu. Mfite ububasha bwo kugusiba, kuguhagarika no kutigera ubona ibyo nandika ku mbuga zanjye”.

    Prison Break, filime yakunzwe cyane mu ntangiriro, ariko abantu bakaza kuyitakariza urukundo mu gice cyayo cya gatanu, ishobora kuba igiye gushyirwaho akadomo, bitewe n’uko umukinnyi wayo w’imena atazongera kuyigaragaramo.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/sinzongera-gukina-filime-zingaragaza-nkunda-abakobwa-michael-scofield-wamenyekanye-muri-prison-break

  • Tanzania : Tundu Lissu yavuye mu gihugu nyuma yo guhungira kwa ambasaderi #rwanda #RwOT

    Abakuriye ishyaka CHADEMA babwiye ibinyamakuru muri Tanzania ko Bwana Lissu adahunze igihugu, ahubwo azakomeza guharanira demokarasi n’ubutabera ari mu Bubiligi, aho azaba atuye.

    Tundu Lissu yagarutse muri Tanzania mbere y’amatora avuye mu Bubiligi, aho yari amaze igihe avurirwa ibikomere nyuma y’uko mu 2017 abantu bataramenyekana bashatse kumwica akaraswa amasau 16 akarokoka.

    Nyuma y’amatora, mu cyumweru gishize Bwana Lissu yahungiye mu rugo rwa ambasaderi w’Ubudage i Dar es Salaam, avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga.

    Umuvugizi wa leta ya Tanzania yabwiye BBC ishami ry’Igiswahili ko nta bimenyetso byerekana ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ubuzima bwabo bugeramiwe.

    Ahubwo abashinja kuvuga ko nta mutekano bafite nk’uburyo bwo gushaka gusobanura uko batsinzwe amatora.

    Lissu na bagenzi be bamwe bo muri CHADEMA na ACT-Wazalendo atavuga rumwe na CCM iri ku butegetsi, nyuma y’amatora bafunzwe igihe gitoya.

    Polisi yabashinje gutegura imyigaragambyo itemewe, no gushaka gutwika amasoko na sitasiyo za lisansi mu mujyi wa Dar es Salaam.

    Muri iki cyumweru, Godbless Lema wahoze ari umudepite w’umujyi wa Arusha mu nteko ya Tanzania wo mu ishyaka CHADEMA, yahungiye muri Kenya ari kumwe n’umuryango we.

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko amatora yaranzwe n’uburiganya basaba ko asubirwamo, komisiyo iyashinzwe muri Tanzania yo yavuze ko nta buriganya bwayabayemo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Tanzania-Tundu-Lissu-yavuye-mu-gihugu-nyuma-yo-guhungira-kwa-ambasaderi

  • APR FC igiye gukina imikino 2 ya gishuti n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe y’ingabo z’igihugu z’u Rwanda 'APR FC’ mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League, ikomeje imikino ya gishuti aho ubu irimo yitegura umukino wa Sunrise FC na Etincelles imikino yose izabera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Ku munsi w’ejo bundi ni bwo APR FC yamenye ikipe bizahura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho izahura na Gor Mahia yo muri Kenya.

    Ubu APR FC ikaba izakina na Sunrise FC ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, ku isaha ya saa 15h kuri Stade Regional.

    Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo izongera ikine na Etincelles nabwo umukino uzabere kuri Stade Regional.

    Mu byumweru bitanu APR FC imaze itangiye imyitozo, imaze gukina imikino itandatu ya gicuti, itsindamo itatu ari yo uwa Etoile de l’Est ibitego 3-0, yatsinze kandi Rwamagana City 7-1 n’ubanza yatsinzemo Rutsiro 1-0 ,inganya imikino itatu harimo ibiri na AS Kigali 1-1 yombi ndetse n’uwa kabiri yakinnye na Rutsiro FC amakipe yombi anganya 0-0.

    APR FC yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions league, umukino ubanza uzabera i Kigali hagati ya tariki ya 27 na 29 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020.

    Ejo APR FC arakina na Sunrise FC

    Ku Cyumweru APR FC izakina na Etincelles

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-igiye-gukina-imikino-2-ya-gishuti-n-amakipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere

  • Burundi: Imbonerakure yishwe urw' agashinyaguro iciwe umutwe izira kwiba #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize rishyira kuwa Mbere ku musozi wa Mukaka, Zone Buhoro, Komini Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke, umuntu umwe bivugwa ko ari Imbonerakure yishwe aciwe umutwe n'abantu bikekwa ko ari bagenzi be.

    Amakuru agera ku rubuga rwa RPA, aravuga ko uyu wishwe ari uwitwa Evariste Nyandwi, wabarizwaga mu rubyiruko rw'ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ruzwi nk'Imbonerakure. Biravugwa ko uyu yaba yarishwe azira indangururamajwi (bâfres) yari amaze kwiba.

    Iyi nkuru ikomeza ivuga ko uwishwe yaba yaracunze bagenzi be bari kumwe ku irondo akabacika akajya kwiba bigatuma bamuca umutwe mu rwego rwo kumuhana.

    Umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuwa Mbere, nta mutwe uriho, uri mu kidendezi cy'amaraso nk'uko byatangajwe n'abaturage.

    Ubwo yageraga ahabereye ubwicanyi kuwa Mbere, Umuyobozi wa Komini Mabayi, Nicodème Ndahabonyimana, yahamagariye abaturage kureka uwo muco wo kwihanira.

    Hagati aho, Imbonerakure 3 zikekwaho gukora ubu bwicanyi zatawe muri yombi n'igipolisi zifungirwa kuri kasho ya polisi ya Mabayi.

    Ni mu gihe abaturage bafite ubwoba bwinshi basaba ubutabera gukora akazi kabwo, na cyane ko atari ubwa mbere Imbonerakure zikoze ibyaha zikarekurwa zidaciriwe urubanza.

    Evariste Nyandwi ngo akaba abaye umuntu wa gatatu wishwe kinyamanswa mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Umwe muri aba ni uwitwa Jean Pierre Bukuru, bivugwa ko yishwe nyuma yo gushimutwa n'abakozi b'urwego rw'igihugu rw'ubutasi. Undi ni umukecuru w'imyaka 65 uvuka ku musozi wa Gahanda.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/11/burundi-imbonerakure-yishwe-urw-agashinyaguro-iciwe-umutwe-izira-kwiba/

  • Nyagatare: Bafite ubumenyi bwo gukora ‘Yawurute’ ariko babuze ubushobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagize iyi koperative ubu batunganya amavuta yo kurya no kwisiga, ariko bafite n
    Abagize iyi koperative ubu batunganya amavuta yo kurya no kwisiga, ariko bafite n’ubumenyi bwo gukora Yawurute

    Koperative Girubuzima Matimba yatangiye mu mwaka wa 2018, ikaba igizwe n’abagore 16 n’abagabo 4 bashinzwe kuvana ku ikusanyirizo amata bakayageza kuri koperative, ndetse bakajya no kwikorera ibyatsi bivangwa mu mavuta yo kwisiga.

    Yashinzwe hagamijwe kongerera agaciro umukamo w’amata uboneka mu Murenge wa Matimba n’Akarere ka Nyagatare muri rusange.

    Bakora amavuta yo kurya ndetse n’ayo kwisiga avanzemo imiti ikomoka ku bimera nka Muringa n’ibindi byifashishwaga mu kugaburira abana.

    Umuyobozi wa Koperative Girubuzima Matimba Cyarikora Rosette, avuga ko batangiye bacunda amata bifashishije ibisabo ariko ngo kubera imvune yabyo batekereza imashini yabibafashamo.

    Ati “Twatangiye ducunda twifashishije ibisabo ariko abagore batangira gucika intege kubera imvune yabyo ugasanga uwagombaga gucunda umunsi uyu n’uyu avuga ngo yarwaye. Twabonye umuterankunga (PASP), atugurira imashini icunda litiro 60 mu minota 10 gusa”.

    Nyuma yo kubona imashini icunda, abanyamuryango ba Girubuzima Matimba batekereje kongera umukamo bafataga ku munsi, ku buryo begereye umushinga (RDDP) kugira ngo babone icyuma gikonjesha amata.

    Avuga ko ubundi ibikoresho bafite byabika litiro zitarenga 100 nyamara bifuza kujya bafata litiro 300 z’amata ku munsi kuko imashini icunda ifite ubushobozi bwo gukora litiro 60 mu minota 10 gusa.

    Rosette Cyarikora, umuyobozi wa Koperative Girubuzima Matimba
    Rosette Cyarikora, umuyobozi wa Koperative Girubuzima Matimba

    Agira ati “Tumaze kubona imashini, twasanze tugomba kongera ingano y’amata, dukora umushinga wo kugura icyuma gikonjesha amata ndetse n’ikigega gifata amazi, RDDP itwemerera inkunga ya 70% ubu uruhare rwacu twamaze kurutanga”.

    Umuyobozi wa Koperative Girubuzima Matimba avuga ko n’ubundi bashaka kwagura umushinga wabo kugira ngo babone inyungu nyinshi. Avuga ko bamaze kwiga gukora Yoghurt ndetse ngo ubumenyi barabufite buhagije ikibura ni ubushobozi.

    Avuga ko bishobotse bashobora gutangira uyu mushinga mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha.

    Agira ati “Urumva byose ni ubushobozi kuko twarabajije batubwira ko imashini yakora Yoghurt igafunga ibyo irimo ifite agaciro hafi miliyoni 10, kandi ayo twari dufite twayashoye mu by’ibanze. Tubonye ubushobozi uwo mushinga na wo twahita tuwukora ariko ubu ntibyakunda, bishobotse ni mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha”.

    Bakora n
    Bakora n’amavuta yo kwisiga

    Ikilo kimwe cy’amavuta yo kurya akorwa na Koperative Girubuzima Matimba ni amafaranga ibihumbibine, naho ayo kwisiga akaba agurishwa bitewe n’icupa umukiriya yifuza.

    Amata ava mu mavuta (Amacunda) agurishwa abaturage ku mafaranga 150 litiro imwe.

    Koperative Girubuzima Matimba yishyurira abanyamuryango bayo ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ugize ikibazo kihutirwa akagobokwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/nyagatare-bafite-ubumenyi-bwo-gukora-yawurute-ariko-babuze-ubushobozi

  • RIB irashakisha Izabayo Théodore ukekwaho kwica umwana w’imyaka 10 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku myirondoro yatanzwe na RIB, bigaragara ko uyu Izabayo ari mwene Ndimukaga Simon Pierre na Mujawamungu Sarah.

    Izabayo akekwaho kwica umwana witwa Fabrice Isubirizigihe, icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020.

    RIB isaba abaturarwanda bose ko uwabona Izabayo yakwihutira gutanga amakuru aho aherereye kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa se Polisi imwegereye, cyangwa se agahamagara umurongo wa RIB utishyurwa 166, n’uwa Polisi utishyurwa 112.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rib-irashakisha-izabayo-theodore-ukekwaho-kwica-umwana-w-imyaka-10

  • Leta ya Ethiopia ivuga ko yishe abarwanyi 550, abaturage 6,000 barahunga bo muri Tigray #rwanda #RwOT

    Itangazamakuru rya leta ryavuze ko ingabo za leta zimaze kwica abarwanyi bagera kuri 550 b'ishyaka Tigray People's Liberation Front (TPLF) mu gihe imirwano ikomeje muri aka karere ko mu majyaruguru ya Ethiopia.

    Ibi ariko ntibiragenzurwa n'uruhande rwigenga.

    Gusa ibi bivuzwe nyuma y'uko hari amakuru avuga ko abantu amagana bamaze gupfa ku mpande zombi muri iyi ntambara.

    Ejo ku wa kabiri, Debretsion Gebremichael ukuriye ishyaka TPLF yashinje leta baturanye ya Eritrea gutera Tigray.

    Ibi ariko byahakanywe na leta ya Eritrea ndetse n'ingabo za Ethiopia.

    Hagati aho, abategetsi muri Sudan baravuga ko abanya-Ethiopia bagera ku 6,000 bamaze kugera muri iki gihugu bahunga imirwano muri leta ya Tigray.

    BBC ivuga ko Sudan yashyizeho inkambi y'impunzi ishobora kwakira abantu 200,000 biteze ko bashobora guhunga iyi mirwano.

    Redwan Hussien, umuvugizi wa komite yihutirwa yashyizweho na leta y'i Addis Ababa, ejo ku wa kabiri yatangaje ko hashobora kuba ibiganiro bya leta n'abategetsi ba Tigray.

    Gusa yavuze ko 'intwaro zari zafashwe n'abasirikare ba TPLF zigomba gusenywa, abari bafunzwe n'abasirikare ba Tigray bakabohozwa, n'abatangije ibitero bagashyikirizwa ubucamanza'.

    Leta y'i Addis Ababa ivuga kandi ko yafashe igafunga bamwe mu bategetsi bakuru 17 bashinjwa uruhare mu gitero ku cyicaro gikuru cy'ingabo za leta muri Tigray, cyabaye mu cyumweru gishize.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/11/leta-ya-ethiopia-ivuga-ko-yishe-abarwanyi-550-abaturage-6000-barahunga-bo-muri-tigray/

  • Covid-19: Two more deaths in Rwamagana #rwanda #RwOT

    The Ministry of Health has extended its condolences to the families of two men, including a 45-year-old man and a 50-year-old from Rwamagana.

    It was the second day in a row in Rwamagana District that two people die.

    The Minister of State for Local Government, Prof Shyaka Anastase, recently announced that if Rwandans continue to stay up late, it is possible that in the next few days they have to go back into total lockdown, while the COVID-19 pandemic will intensify.

    The 20 new cases were identified in Kigali: 13 (testing in high risk groups), Muhanga: 3, Nyanza: 1, Rubavu: 2 and Rwamagana: 1.

    The total cases so far detected in Rwanda are 5,262, of whom 4,967 or 94 percent have recovered, while 255 remain active cases. A total of 574, 876 tests have been conducted, with 2,974 new tests conducted over the last 24 hours.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-two-more-deaths-in-rwamagana

  • Menya usobanukirwe depression indwara yo kwiheba no kwigunga #rwanda #RwOT

    Mu buzima tubamo buri munsi, buri wese ku rwego rwe agira ibimuhangayikisha binyuranye. Bamwe babasha kwihangana abandi bigahinduka uburwayi bubabaho karande ku buryo hakenerwa uburyo bunyuranye mu kubavura. Iyo byamaze kugera kuri urwo rwego rero niho havugwa ko umuntu afite uburwayi bwo kwiheba no kwigunga aribyo tumenyereye ku izina rya 'depression'.

    Ikigo gishinzwe kugenzura indwara (Centre for Diseases Control and Prevention, CDC) gitangaza ko abantu bari hejuru y'imyaka 12, byibuze abarenga 7% bagira iki kibazo.

    Nkuko ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS) ribivuga kandi, depression ni indwara rusange ku isi kandi ikaba iteza ubumuga bunyuranye uyirwaye. Bivugwa ko ku isi yose abasaga miliyoni 350 bayirwaye.

    Depression (kwigunga) ni iki?

    Iyi ni indwara iri mu cyiciro cy'indwara zo mu mutwe. Ni indwara itera imikorere y'ubwonko guhinduka aho umuntu aba yumva atishimiye ibimubaho akiheba, akigunga kandi akumva ntacyo amaze mu muryango, muri macye akipfobya.
    Ibi ariko binyuranye na kwa kundi ushobora kumva muri wowe utanyuzwe, cyangwa utishimye by'igihe gito kuko byitwa depression iyo bigeze mu mezi hagati ya 6 na 8 nta gihinduka.
    Kuri we, aba yumva ntacyo ari cyo mu bantu.
    No gupfusha uwawe cyangwa kugira igihombo gikabije cyangwa kwirukanwa ku kazi iyo ubashije kubyakira ntabwo biba ari depression.

    Depression iterwa n'iki?

    Ibitera iyi ndwara si bimwe ku bantu bose kandi akenshi usanga ari uruhurirane ku muntu. Muri byo twavug
    Ibikubaho n'abakuzengurutse
    Abantu bamwe baba bafite ibyago byinshi kurenza abandi bitewe n'impamvu zikurikira
    • Ibikubaho mu buzima: ubukene, kwirukanwa ku kazi, gutandukana n'uwo mwashakanye cg uwo mwakundanye cyane
    • Ubuzima bwite: kutabasha kwesa imihigo wiyemeje
    • Aho uvuka: kuba mu muryango wa hafi harimo uwahuye n'icyo kibazo
    • Kuba waragize ihungabana ukiri umwana
    • Imiti imwe n'imwe: harimo corticosteroids, beta-blockers, interferon na reserpine
    • Gukoresha cyane ibiyobyabwenge
    • Kuba warakomeretse mu mutwe
    • Indwara zidakira nka diyabete, indwara z'ibihaha, indwara z'umutima.

    Ibimenyetso bya depression

    Ibimenyetso by'iyi ndwara ni bimwe mu bikurikira;
    • Kwiheba no kwigunga

    • Kutongera kunezezwa n'ibyagushimishaga, kutishimira gukora imibonano
    • Gutakaza ibiro ku buryo budasobanutse, no kugira ikizibakanwa
    • Kubura ibitotsi cyangwa gusinzira cyane
    • Gutinda gusubiza no gucika intege mu mubiri no mu mikorere
    • Kumva nta gaciro ufite no kwiciraho iteka
    • Gufata imyanzuro itari yo no gutekereza nabi
    • Kumva ntacyo ukimaze ukifuza cyangwa ukagerageza kwiyahura

    Hari n'ibibonwa na muganga cyangwa abakuri hafi nko:

    Guhorana amarira mu maso, no *kwijima isura byerekana agahinda cyangwa kwiheba
    Kutabasha gutumbira umuntu mu maso
    Impinduka mu mikorere n'imivugire aho usanga ukoresha ijambo rimwe gusa: yego, oya, simbizi, urakoze, n'andi
    Guhindura imyitwarire, *kutongera gutera urwenya, kurakazwa n'ubusa, kunenga abandi cyane no kwigaya, kimwe no kujya impaka bidasanzwe.
    Kunanirwa kurya ni kimwe mu bimenyetso byayo.

    Uko iyi ndwara ivurwa

    Iyi ni indwara ivurwa igakira neza kandi, Mu kuyivura hakoreshwa uburyo 3 bunyuranye:

    • Ubufasha : ubu ni ubufasha buhabwa ababana n'umurwayi ndetse bukanahabwa we bwite. Ni ubufasha bujyana no kubaganiriza ku bibazo bihari ndetse n'uburyo bashobora kubisohokamo, ndetse n'uburyo bakirinda ikibongerera stress. Ibi bikorwa mu buryo bw'ibiganiro.

    • Kuganiriza umurwayi: ibi bizwi nka psychotherapy. Ni ukuganira n'umurwayi, bikorwa n'umuganga wize ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe (psychologist). Akenshi ubu buryo nibwo bwiza kuko ntibukoresha imiti. Aganira n'umurwayi, akamubwira uko ameze, aho bishobora gukorwa amaso ku maso, kuri telephone cyangwa se bikaba byanakorwa mu matsinda. Mu kuganira uvura agerageza gutuma uwo avura amwiyumvamo noneho akirekura akamubwira. N'iyo uvura yaba atarize ibyerekeye ubuzima bwo mu mutwe, ariko byibuze agomba kuba ari umuntu uzi guhumuriza abababaye, rimwe na rimwe ashobora no kwigira nk'aho nawe yahuye nicyo kibazo, byereka umurwayi ko Atari we gusa bibaho, kandi ko gukira bishoboka.

    • Kuganiriza umurwayi no kumuba hafi ukamuhumuriza ni wo muti wa mbere
    Iyo ibi ntacyo bitanze hitabazwa *Imiti yagenewe gutuma umurwayi atuza, ikaba imiti itangwa na muganga gusa, bivuze ko utemerewe kuba wayigurira utayandikiwe.

    Muganga niwe uhitamo iyo wafata bitewe nuko abona umerewe, n'icyaguteye kurwara.

    Imiti itangwa iri mu matsinda anyuranye, aho ushobora guhabwa imiti yo mu matsinda 2 cyangwa ugahabwa ubwoko bumwe gusa bitewe n'uburemere bw'indwara.

    Ikunze gukoreshwa cyane ni iyo mu itsinda rya SSRI aho twavuga Citalopram (Celexa), Escitalopram (Lexapro, Cipralex), Paroxetine (Paxil, Seroxat), Fluoxetine (Prozac), Fluvoxamine (Luvox) na Sertraline (Zoloft, Lustral).

    Gusa bisaba gukurikirana umurwayi uri gufata iyi miti kuko mu minsi ya mbere iyi miti ishobora kukongerera ibyifuzo byo kuba wakiyahura, cyane cyane ku bakiri bato.

    Muganga niwe gusa ukwandikira imiti.

    Src: e-santé.fr

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/11/menya-usobanukirwe-depression-indwara-yo-kwiheba-no-kwigunga/

  • Covid-19 yatumye guhererekanya amafaranga mu ntoki no gukoresha amahimbano bigabanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri wa Banki Nkuru y
    Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa

    Raporo ya 2019/2020 yerekana ko nubwo habayeho ikibazo cya Covid-19, BNR itigeze ikomwa mu nkokora mu ntego yihaye yo gusigasira ibiciro n’ikoreshwa ry’imari.

    Urugero rutangwa hano ni inyungu zabonetse mu birebana n’amabanki zavuye kuri miliyari 26,2FRW (Mu gice cya mbere cya 2019 kugeza mu mpera za Kamena, 2019) zigera kuri miliyari 33FRW mu gihe kimwe muri 2020.

    Ubwishyu bw’imyenda mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse bwavuye ku 180% bugera kuri 253% ku mabanki, no ku 108.8% kugera ku 110.1% ku bigo by’imari iciriritse.

    Raporo ngarukamwaka ya BNR igaragaza uburyo Banki iyobowemo ikanasobanura uko Banki isohoza inshingano zayo mu birebana n’ubukungu, haba ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’igihugu.

    Iyo raporo yanagaragaje ko ibikorwa byo gutanga serivisi ari byo byagezweho cyane n’ingaruka za Covid-19 kuko byavuye ku 8.4% bigera kuri 1.6%.

    Ubuhinzi bwaramanutse bugera kuri 2.1% buvuye kuri 4.4%; mu gihe inganda zavuye kuri 14.7% zikagera kuri 2.6%.

    Igitangaje cyane kandi, nubwo ikibazo cya coronavirus cyagize ingaruka mu bice byinshi by’ubukungu bigatuma umusaruro mbumbe imbere mu gihugu (GDP) uva ku 8.8% (muri 2018/19) ukagera kuri 2.3%, icyorezo cyabaye imbarutso yatumye igihugu gitera imbere mu kudahererekanya amafaranga mu ntoki, intego yagombaga gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Guverineri wa BNR John Rwangombwa, mu itangazo yashyizeho umukono, aragira ati “Icyorezo cya Covid-19 cyatumye igihugu kihuta mu iterambere ryo gukoresha ifaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga”.

    Kugira ngo ibyo bigerweho, BNR yakoranye n’abatanga serivisi bumvikana gukuriraho abaguzi ibiciro byakwaga ku bintu bimwe na bimwe byishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Rwangombwa ati “Ibi byazamuye uruhare ubucuruzi bwishyura n’ikoranabuhanga bwagize ku musaruro mbumbe (GDP) ruva kuri 34.6% mu mpera za Kamena 2019 rugera kuri 54% mu mpera za Kamena 2020”.

    Kugira ngo BNR igabanye ingaruka za Covid-19 ku bukungu bw’igihugu, yanafashe ingamba nyinshi; zirimo gushyiraho politiki y’ifaranga ituma ridata agaciro, kugabanya inyungu ku nguzanyo yavanywe kuri 5% igera kuri 4.5% muri Mata 2020, kugabanya ingano y’amafaranga amabanki agomba kugumana mu bubiko ava kuri 5% agera kuri 4%, guha amabanki inguzanyo ya miliyoni 50FRW kugira ngo abashe gukomeza gutanga inguzanyo ku nyungu za Banki Nkuru y’Igihugu.

    BNR yanashyizeho uburyo bwo korohereza ibigo by’imari gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, bijyanishwa n’izindi ngamba zitandukanye zashyizweho na guverinoma, zirimo ishyirwaho ry’Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu kirimo miliyari 200FRW zo gufasha ibikorwa byasubijwe inyuma na Covid-19.

    Nubwo izi ngamba zose zafashije kugabanya ingaruka za Covid-19 ku bukungu bw’igihugu, ubukungu muri rusange mu mwaka wa 2019/2020 bwagabanutse ku kigero cya 2.3% buvuye ku 8.8% bwari bugezeho muri 2018/2019.

    Urugero ubukungu bw’igihugu bwari bugezeho rwanagizweho ingaruka n’uko ubukungu bw’isi buhagaze muri rusange, dore bwitezweho kugera kuri 4.9% muri 2020, urugero ruri hasi cyane ugereranyije n’uko byari bihagaze ubwo ubukungu bw’isi bwari bwifashe nabi muri 2008-2009.

    Ku rundi ruhande ariko, u Rwanda rwabashije gutera intambwe mu kwitabira ibikorwa by’imari kuko byazamutse bigera kuri 93% bivuye kuri 89% (2016).

    Ishoramari mu bucuruzi na ryo ryarazamutse kuko abashoramari bavuye kuri 698 bagera kuri 802, bituma agaciro k’iryo shoramari kava kuri miliyari 34.5 FRW kagera kuri miliyari 45.8FRW.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/covid-19-yatumye-guhererekanya-amafaranga-mu-ntoki-no-gukoresha-amahimbano-bigabanuka