Category: Uncategorized

  • Kamonyi : Gitifu ukekwaho kunyereza umutungo na ruswa yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter ni uko uyu muyobozi yatawe muri yombi tariki ya 13 Ugushyingo aho afunganywe n’umu-Dasso umwe ndetse n’undi ushinzwe Inkeragutabara muri uwo murenge.

    Iti 'Bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa. Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rirakomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.'

    Amakuru yizewe agera ku UKWEZI avuga ko ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho bifitanye isano n’amabuye y’agaciro.

    Amategeko agena ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kamonyi-Gitifu-ukekwaho-kunyereza-umutungo-na-ruswa-yatawe-muri-yombi

  • Corruption-Tolérance zéro : Un secrétaire Exécutif de Kamonyi sous les verrous #rwanda #RwOT

    ” Ils sont soupçonnés d’exiger des pot-de-vin et de détournement de bien public et gardés à vue à la station RIB de Gacurabwenge au moment où leur dossier est entrain d’être instruit “, lit-on dans le tweet de RIB.
    D’autres informations de sources sûres disent que le supposé crime est en relation avec l’extraction des pierres précieuses de la région.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Corruption-Tolerance-zero-Un-secretaire-Executif-de-Kamonyi-sous-les-verrous.html

  • Partenariat Ville de Kigali (Rwanda) et Yiwu (Chine) : Tourisme, commerce, Science et Technologie #rwanda #RwOT

    Ces accords ouvrent les portes de la zone franche de cette ville aux produits fabriqués au Rwanda. Bien plus, les investisseurs chinois seront attirés par les potentialités d’investir au Rwanda.

    Ces accords ont été signé à Yiwu, du côté rwandais par l’ambassadeur du Rwanda en Chine, James Kimonyo, et Zhang Chao, le Vice-maire de Yiwu.

    Ces accords ne sont pas les premiers du genre car le patronat rwandais regroupé au sein de la Fédération Rwandaise du Secteur Privé (PSF) et l’Association des Commerçants de Yiwu ont signé récemment des accords de développement économique, de coopération et échanges commerciaux entre le Rwanda et la Province Chinoise Zhejiang.

    Pour ce qui est de ces ci-présents accords, les investisseurs de Yiwu concentreront leurs activités dans la zone industrielle de Kicukiro. Quelques sociétés chinoises y sont déjà implantées. Il s’agit entre autre de Zhejiang China Commodities City Group (CCC Group) qui a initié le centre eWTP (Yiwu Global Innovation Center Rwanda Digital Trading Hub) de Masaka.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Partenariat-Ville-de-Kigali-Rwanda-et-Yiwu-Chine-Tourisme-commerce-Science-et.html

  • FERWAFA yemeje ko Amavubi U-20 atazitabira imikino yo gushaka itike ya CAN 2021 #rwanda #RwOT

    Irushanwa ryo gushaka itike yo gukina CAN 2021 y’abatarengeje imyaka 20, rizaba guhera ku itariki 22 Ugushyingo kugeza ku itariki 5 Ukuboza 2020 muri Tanzania.

    Ikipe y’u Rwanda yari yashyizwe mu itsinda A hamwe na Tanzania, Somalia ndetse na Djibouti mu gihe itsinda B rigizwe n’u Burundi, Erythrée, Sudani y’Epfo na Uganda mu gihe itsinda C rigizwe na Ethiopia, Kenya na Sudani.

    Mu itangazo FERWAFA yageneye abanyamakuru ku wa Gatanu, yavuze ko Amavubi U-20 atazitabira kubera ko abenshi ari abanyeshuri kandi iri rushanwa rikaba ryarahuriranye no gusubukura ku ishuri kw’abana.

    Yagize iti 'Nyuma yo kujya inama no gusuzuma imitegurire y’ikipe y’Igihugu y’umupira w’Amaguru mu batarengeje imyaka 20 (U-20). Nyuma yo gusanga ko gutegura ikipe no kwitabira amarushanwa ya CECAFA U-20 bihuriranye n’itangira ry’amashuri nyuma y’igihe kitari gito amaze afunze kubera icyorezo cya COVID-19, hashingiwe kandi ku ngengabihe y’isubukurwa ry’amasomo agomba gutangira mu byiciro kandi abanyeshuri bakabanza gukorerwa isuzumabumenyi,'

    'Nyuma yo kubijyamo inama na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hafashwe umwanzuro ko : Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 itakitabiriye amarushanwa ya CECAFA U-20 yari ateganyijwe kubera muri Tanzania guhera tariki ya 22 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2020.'

    'FERWAFA iboneyeho kandi kumenyesha Abanyarwanda ko iki cyemezo cyamaze gushyikirizwa Ubunyamabanga bwa CECAFA.'

    Mu cyumweru gishize, FERWAFA yari yatangaje ko iyi kipe izatozwa na Kayiranga Baptiste yungirijwe na Bisengimana Justin, mu gihe Amil Khan ariwe wari umutoza w’abanyezamu.

    CAN U-20 ya 2021 izaba hagati ya Gashyantare na Werurwe muri Mauritanie, izitabirwa n’ibihugu 12.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/FERWAFA-yemeje-ko-Amavubi-U-20-atazitabira-imikino-yo-gushaka-itike-ya-CAN-2021

  • APR FC yaciwe amande akubye gatatu aya Rayon Sports nyuma yo kurenga ku mabwiriza #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo IGIHE yanditse ko APR FC na Rayon Sports ziri mu makipe ashobora gufatirwa ibihano bitewe n’uko atasabye impushya ku mikino ya gicuti ateganya.

    Bivugwa ko FERWAFA yahanishije APR FC kwishyura miliyoni 1,5 Frw mu gihe Rayon Sports yaciwe ibihumbi 500 Frw.

    APR FC imaze gukina imikino irindwi ya gicuti, yari yasabye uruhushya ku wa 22 Ukwakira mbere yo gukina na AS Kigali, ariko hari imwe mu mikino yagombaga kongera gusaba gutegura.

    Rayon Sports yo yaherukaga kwakira Alpha FC mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove ku wa Gatandatu ushize.

    Icyemezo cyo guhana izi kipe cyafatiwe mu Nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, aho yemeje ko buri kipe icibwa amande y’ibihumbi 500 Frw ku mukino umwe.

    APR FC yaciwe miliyoni 1.5 Frw kuko yakinnye imikino itatu itarabisabiye uruhushya, irimo ibiri yahuyemo na Rutsiro FC n’umwe yakinnye na Rwamagana City FC.

    Andi makipe yahanwe ni Rwamagana City FC, Rutsiro FC ndetse na Alpha FC. Aya makipe yose yahawe iminsi 30 yo kuba yamaze kwishyura ihazabu.

    Ibi bihano byatanzwe mu gihe FERWAFA iherutse kwibutsa amakipe gusaba uburenganzira igihe cyose yifuza gukina umukino wa gicuti.

    Yagize iti 'Nta kipe yemerewe gukina umukino wa gicuti itabanje gusaba uburenganzira muri FERWAFA ngo ibuhabwe nk’uko bikubiye mu mategeko agenga amarushanwa muri FERWAFA.'

    Kugeza ubu, amakipe menshi yo mu Cyiciro cya Mbere amaze gukina imikino itandukanye ya gicuti, yitegura amarushanwa atandukanye ya FERWAFA azatangira mu minsi iri imbere.

    Ku wa Gatandatu nibwo hazatangira imikino ya playoffs yo gushaka amakipe abiri azazamuka mu Cyiciro cya Mbere. Umwaka mushya w’imikino mu Rwanda wa 2021, uzatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-FC-yaciwe-amande-akubye-gatatu-aya-Rayon-Sports-nyuma-yo-kurenga-ku-mabwiriza

  • Twaganiriye na Dr Ryambabaje Alexandre wabaye umunyapolitiki, umwalimu n’umukinnyi ukomeye wa Volleyball #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Ryambabaje Alexandre azwiho kuba yarajyaga atera umupira ugaturika
    Dr Ryambabaje Alexandre azwiho kuba yarajyaga atera umupira ugaturika

    Ni umugabo uvuga atuje muremure w’ibiro biringaniye, umugabo uzi gusetsa ufite imyaka 60 y’amavuko, akaba umwe mu bahanga u Rwanda rufite wize imibare dore ko ari Dogiteri mu mibare. Iyi mpamyabumenyi yayibonye abikesha gukina umupira w’intoki (Volleyball).

    Dr Ryambabaje yize muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri Canada ari na ho bamuboneye ko ari umuhanga muri volleyball atangira gukina atyo mu cyiciro cya mbere muri uwo mukino muri Canada.

    Yaje kugaruka mu Rwanda yigisha muri kaminuza ndetse akomeza gukina uyu mukino no kuwutoza. Yakinnye mu ikipe y’igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku isi.

    Yaje kubona buruse kubera kuba intyoza mu mukino wa volleyball ajya mu gihugu cy’u Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga ya Doctorat anakina Volleyball nk’uwabigize umwuga.

    Ababonye imikinire ya Dr Ryambabaje bemeza ko yari umuhanga utangaje ku buryo hari ubwo yateraga ikilo agaturitsa umupira.

    Avuga kuri ibi, yagize ati “Biragoye ko umuntu yakwivuga ahubwo abandi ni bo bashobora kumuvuga, gusa tukiri abasore twakubitaga umupira indodo zikagaragara tukanakubita ugaturika, niba ari uko imipira y’icyo gihe yari ikoze nabi cyangwa ihaze cyane simbizi gusa warakubitaga rwose ukabona ko harimo ingufu, mu nzu twakiniragamo (Gymnase ya kaminuza) byo twabaga twifuza gukubita ibiro, umupira ugakubita ku byuma biyubatse mu gisenge”.

    Mu bintu Dr Ryambabaje atajya yibagirwa, ngo ni uburyo bagiye gukina mu Bufaransa bakababwira ko nta mukino n’umwe baza gutsinda nyamara bakaza gutsinda imwe mu mikino bari babateze.

    Ikindi yibuka ni uburyo bagiye gukina muri Kenya bakanga ko aba umutoza bakamugira umukinnyi bagatangira gutsindwa akaza gusaba umutoza we kumuha amahirwe yo gutoza bikarangira atsinze.

    Hari ibyo atajya yibagirwa bibi nk’aho ubwo yatozaga ikipe y’igihugu, umwe mu bari bayoboye imikino mu Rwanda yamubwiye ko ngo atoranya abakinnyi bo mu bwoko bumwe undi akamusubiza ko we atoranya abakinnyi bazi gukina atitaye ku moko yabo.

    Yagize ati “Tujya kujya Congo Brazzaville baraje barambwira bati ‘ariko ko ikipe yawe igizwe n’ubwoko bumwe?’ hari muri 1987 mbwira Minisitiri n’umukozi we nti ni bande, bambwira amazina hanyuma ndababwira nti nkeneye abakinnyi 9 mwebwe mugende munshakire abandi, gusa byarangiye bandetse njyana ikipe yanjye yose ndetse tuzana umudari mba n’umukinnyi mwiza w’irushanwa”.

    Mu nkuru ikurikira iyi tuzabagezaho uko Dr Ryambabaje yakomeje kubyitwaramo muri ibyo bihe ndetse azanatubwira mu bisanzwe by’ubuzima bwe bwite hanze ya Volleyball.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/twaganiriye-na-dr-ryambabaje-alexandre-wabaye-umunyapolitiki-umwalimu-n-umukinnyi-ukomeye-wa-volleyball

  • Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w'u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2020, inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda zasubije mu gihugu cya Uganda Charles Tusubira, umugande wari ufungiye mu Rwanda akekwaho ibyaha bikomeye bibangamiye umutekano w'igihugu.

    Nkuko amakuru yizewe yatangarijwe Virunga Post dukesha iyi nkuru, Tusubira yari afite kompanyi y'ubucuruzi ishinzwe kwamamaza no gukora ibijyanye n'imitako y'inama izwi nka Kleenville Media Ltd ; yafashwe tariki ya 27 Ukwakira akekwaho ibyaha bikomeye byo kubangamira umutekano w'igihugu. Ntabindi byatangajwe. Gusa uyu mugabo yafashwe mu nzira zinyuze mu mategeko kuko yafashwe nyuma yo kwerekwa impapuro zisaba ku muta muri yombi zatanzwe n'inzego zibifitiye ububasha.

    Gusa itangazamakuru ryo muri Uganda rikoreshwa na CMI urwego rw'iperereza rya gisirikari muri icyo gihugu, zahise zihutira gutangaza aya makuru zishyiramo ibinyoma, ngo abayobozi bo mu Rwanda bashakaga kumwambura Kompanyi ye.

    Commandonepost, urubuga rwandikwaho na Bob Atwine, akaba ahembwa na CMI mu guharabika isura y'u Rwanda yavuzeko Tusubira yafashwe agafungirwa ahantu hatazwi ngo akabazwa impamvu ataraba umunyarwanda.

    Ibinyamakuru byo muri Uganda byakwirakwije ibinyoma ko Tusubira yafungiwe ahantu hatazwi kandi umugore we yaramusuraga akabona ko ameze neza. Uko yamusanze niko yari ameze agifatwa ajya kubazwa.

    N'ikinyamakuru gikomeye cya Leta ya Uganda, New Vision cyashyizemo umunyu mu nyandiko yacyo gitangaza ko Tusubira yafashwe n'abantu batazwi baherekejwe na Polisi ashyirwa muri imwe mu modoka zari zaje mu rugo rwe. Icyo gitangazamakuru gikomeza kivuga ko Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yandikiye Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ayimenyesha ifatwa ry'umunyagihugu wabo ntibabone igisubizo.

    Gusa amakuru agaragaza ko hari inyandiko inzego z'u Rwanda zandikiyeAmbasade ya Uganda ziyimenyesha ifatwa rya Tusubira.

    Ibi bitandukanye n'uburyo Abanyarwanda bafatwa bagafungwa muri Kongo kuko badakurikiza amategeko ahubwo usanga hari n'abamara imyaka bafunzwe bataragezwa imbere y'ubutabera. Mu rwego rwo kujijisha ibikorerwa Abanyarwanda, ibinyamakuru byo muri Uganda bikwirakwiza ibihuha bishaka kugaragaza ko abagande bafatwa nabi mu Rwanda kandi ataribyo.

    The post Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w'u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/charles-tusubira-umugande-ukekwaho-kubangamira-umutekano-wu-rwanda-yasubijwe-mu-gihugu-cye/

  • Museveni, Kyagulanyi Battle For Votes In Uganda Presidential Campaigns #rwanda #RwOT

    Youthful Presidential candidate Robert Kyagulanyi Sentamu travelled to Eastern Uganda to canvass for votes but along the way he encountered a situation between hard rock and stone.

    'We're still held at a roadblock by the military and police. Although we have a radio show scheduled for 7:00pm in Moroto town, they are blocking us from accessing it. They've spent the whole day beating up our people, now won't allow us speak on radio,' Kyagulanyi tweeted amidst an army of security personnel.

    Meanwhile, Incumbent President Yoweri Museveni who has been in power for almost 35years is seeking re-election and is currently begging for votes from west Nile region of Uganda while his arch rival in this election Kyagulanyi is in the Eastern region.

    According to assessments on ground on both campaign trails, the two candidates are pulling somewhat similar size of crowds.

    'When I do not stop to greet or engage with our supporters, it is not that I am a bad person. When you stop, the people will keep gathering and this is totally against our primary goal in the fight against COVID-19,' Museveni said upon arrival in Arua town famously known as birth place of Uganda's ex-military dictator Idi Amin.

    'I am sorry for not getting out to greet you, but I insist we should keep away from gathering for the safety of each one of us. Stay Safe first, we shall not be able to Secure Your Future when you are dead,' Museveni said as he drove away from supporters lined up along the streets.

    Source : https://taarifa.rw/museveni-kyagulanyi-battle-for-votes-in-uganda-presidential-campaigns/

  • Amavubi Return Goalless From Cape Verde #rwanda #RwOT

    The Rwanda National Football team Amavubi returned to Kigali without any goal in their basket after encountering Cape Verde national side in the ongoing African Cup of Nationals qualifiers.

    The two sides clashed on Thursday in a goalless draw and will meet again in Kigali on Tuesday next week November 17.

    Amavubi Fly To Cape Verde For Afcon Qualifiers

    Source : https://taarifa.rw/amavubi-return-goalless-from-cape-verde/

  • Ibanga Nyanza yakoresheje ikava ku mwanya wa 30 ikaba iya 5 mu kwesa imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ntazinda Erasme
    Ntazinda Erasme

    Uwari Visi Meya w’aka Karere, Solange Umutesi, yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ntihashyirwaho umusimbura.

    Abagize Komite nyobozi babiri bari basigaye, bahuje imbaraga n’abagize inama njyanama y’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa mu makomisiyo bakoreramo, maze baziba icyuho uyu muyobozi wahawe izindi nshingano yasize, nk’uko bivugwa na Meya wa Nyanza, Erasme Ntazinda.

    Agira ati “Njyanama n’abafatanyabikorwa n’ubundi bakorera mu makomisiyo atatu atatu. Iy’ubukungu, iy’imiyoborere myiza, n’iy’imibereho myiza. Twabasabye ko igihe cyose bateranye biga ku mihigo iri mu nkingi yabo, bakajya aho ishyirirwa mu bikorwa, bakajya inama kandi ku gihe, hayuma abakozi bagomba kubikurikirana izo nama bakazishyira mu bikorwa.”

    Umuhigo wo kubakira abasemberaga 404 kuri 448 bagombaga kubakira, na wo uri mu yahesheje amanota aka Karere, kandi ubusanzwe wari mu mihigo ya Visi meya ushinzwe imibereho myiza.

    Meya Ntazinda avuga ko mu babafashije kuwugeraho harimo n’abagize Umurenge wa 11 wa Nyanza, ni ukuvuga abakomoka muri Nyanza batahatuye.

    Ati “Abagize umurenge wa 11 bagize uruhare runini mu kugura amabati kuko batanze miliyoni zisaga umunani, ubwabo bikuye mu mufuka kugira ngo badufashe. Ariko hari n’abandi bafatanyabikorwa bagiye badutera ingabo mu bitugu, baduha amabati n’ibindi bikoresho, n’amafaranga, kugira ngo tuzibe icyuho cy’ingengo y’imari twari dufite mu kubakira abatishoboye.”

    Umwanya wa 5 aka Karere kawugezeho kavuye kuwa 30, kandi mbere yaho na bwo Nyanza yari yabaye iya 21. Meya Ntazinda ashimira abafatanyabikorwa bafatanyije ndetse n’abaturage muri rusange, kuko na bo babigizemo uruhare, bakora neza ibyo basabwa.

    Kubera ko uturere twasabwe gukomeza kwita cyane ku bibangamiye Imibereho myiza y’abaturage, uyu muyobozi arasaba abo ayobora bose kwimakaza isuku.

    Ati “Ndasaba buri wese kutihanganira umwanda. Aho uwubonye usige uzi neza ko uhavuye. Ari uwufite ku mubiri we cyangwa mu rugo cyangwa n’ahandi hose, wihava utabimubwiye kugira ngo yumve ko agomba kwikosora kandi mu gihe cya vuba.”

    Icyakora hari abatuye muri aka Karere bavuga ko isuku bayiharanira, ariko ko n’ibyo basabwe bazabishyira mu bikorwa.

    Sophie Vuguziga utuye i Gacu mu Murege wa Rwabicuma ati “Mu midugudu yacu dufite club z’isuku n’isukura duhuriramo nk’abagore tukiga iby’isuku byo gufata ingo n’abana neza, gukaraba, gufura, noneho tukanaremerana. Twabanje Twambikane, ubu turi muri Dusasirane. Nitubirangiza tuzafata n’izindi ngamba.”

    Kubera ko imibereho myiza idasigana no kuba abaturage bishimye, nyamara muri iki gihe cya Coronavirus inteko z’abaturage zakemurirwagamo ibibazo zitagiterana, Meya Ntazinda anasaba abayobozi b’imidugudu n’ab’utugari kwiha umunsi umwe mu cyumweru wo gukemura ibibazo by’abaturage, ibinaniranye ku rwego rumwe bikoherezwa ku rundi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibanga-nyanza-yakoresheje-ikava-ku-mwanya-wa-30-ikaba-iya-5-mu-kwesa-imihigo