Category: Uncategorized

  • Igishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu cyagaragaje uko ubuhinzi buzaba buhagaze muri 2050 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urebye ku bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage, amakuru ari muri icyo gishushanyo agaragaza ko ukurikije ubwitabire bwo kuboneza urubyaro, ubona ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba ari miliyoni 22 mu gihe mu ibarura rusange ryo mu 2012, bari miliyoni 12. Kugira ngo izo miliyoni 22 z’Abanyarwanda bazaba batuye u Rwanda muri 2050, bazabeho neza, bisaba gutegurwa kare.

    Ku bijyanye n’ubutaka, amakuru ari muri icyo gishushanyo mbonera agaragaza ko ubuso bw’u Rwanda bwakenera kuba bwakwikuba inshuro enye, kugira ngo rushobore kubona ibiribwa byazaba bihagije abaturage barwo muri 2050, mu gihe haba hakomeje gukorwa ubuhinzi bwa gakondo nk’ubukorwa ubu.

    Mu cyerekezo 2050, ubuhinzi bwahariwe 47,2% by’ubutaka bw’igihugu bwose, bukaba bugomba kujya butanga umusaruro ukubye inshuro 15 z’umusarur uboneka muri iki gihe, kugira ngo ushobore guhaza Abanyarwanda bose.

    Dufashe urugero rw’ibyavuye mu bushakashatsi buheruka ku bijyanye n’igihembwe cy’ihinga B, umusaruro w’ibigori bizasaba ko wiyongera ukagera kuri toni miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1.4 million metric tons), mu gihe ubu umusaruro w’ibigori ari toni 94,634. Umusaruro w’ibitoki uziyongera ugere kuri toni miliyoni cumi n’enye (14 million metric tons), mu gihe muri iki gihe ari toni 931,991.

    Kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe ubuhinzi bukorwa mu buryo bwa kinyamwuga, gukoresha imbuto z’indobanure, inyongeramusaruro n’imiti yica udusimba twangiza imyaka. Hari kandi guhinga hafashishijwe uburyo bwo kuhira imyaka, guhinga mu bishanga bitunganyije no guhinga mu bice by’imijyi.

    Kubera ko muri 2050 abatuye mu mujyi bazaba ari 70% by’abaturage b’u Rwanda, ni ukuvuga miliyoni cumi n’eshanu n’ibice bine (15.4million), ubwo ubuhinzi buzaba bukorwa na 30% by’abaturage batuye mu bice by’icyaro.

    Abo 30% bazaba bahinga, bazaba basaba gutanga umusaruro mwinshi kurusha utangwa n’abakora imirimo ijyanye n’ubuhinzi muri iki gihe babarirwa muri 76%.

    Ayo makuru n’andi menshi, yose akubiye mu gishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu cyemejewe n’inama y’Abaminisitiri muri Nyakanga uyu mwaka wa 2020. Icyo gishushanyo kikaba kigaragaza uko u Rwanda ruzaba ruhagaze mu 2050, kigaragaza uko buri Munyarwanda muri buri gice cy’ubuzima aharereyemo yagombye kwitwara, kugira ngo, umutungo w’ubutaka ukoreshwe neza, ku bantu bariho ubu, n’abazabaho mu gihe kizaza.

    Rutagengwa Alexis, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imikoreshereze y’ubutaka, mu kigo cy’ubutaka, avuga ko igishushanyo mbonera gifite izindi ngingo nyinshi zisubiza ibibazo by’ingenzi bijyanye n’ubuhinzi, harimo gushaka uburyo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no gukemura ikibazo kijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.

    Hari kandi no gutangira kuva ku buhinzi busanzwe, hagakorwa ubuhinzi bugamije ubucuruzi (commercial agriculture), ibyo bikazageza igihugu ku kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku nganda.

    Igishushanyo mbonera kandi cyize uko ubutaka bugenewe ubuhinzi bwabungabungwa, ntihagire ibindi bukoreshwa, ahubwo hakigwa ukuntu abahinzi nka 50 bahuza ubutaka bwabo buto buto, bwashyirwa hamwe bukaguka bakaba babuhingaho igihingwa kimwe, kugira ngo kibone isoko ryiza ndetse n’izindi serivisi za ngombwa.

    Rutagengwa avuga ko kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere, gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe ari rwo rufunguzo.

    Mu Rwanda, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere, bizasaba ko umubare w’abahinzi ugabanuka, hagasigara abashobora guhinga ku buryo bwagutse gusa. Ibyo bizashoboka ari uko gahunda yo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi ikomeje gutera imbere.

    Rutagengwa agira ati “Hari uburyo bwiza twabonye mu bihugu byateye imbere byo hirya no hino ku isi. Gusa twasanze kugira ngo ubuhinzi bw’umwuga bushoboke, buri muhinzi akwiye kuba afite nibura ubutaka bungana na hegitari imwe n’igice”

    Ubuhinzi bugana hejuru cyangwa bugerekeranye (Vertical farming) bukorerwa no mu mujyi

    Ubuhinzi bumeze butyo ntibuzakorerwa mu bice by’icyaro gusa, n’abatuye mu mijyi babukora cyane cyane ko budakenera ubutaka bunini, rimwe na rimwe ntibunakenera gukorerwa hasi ku butaka.

    Ubundi hari Abanyakigali basanzwe bahinga imbuto n’imboga mu busitani bwabo, ariko igishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu cyaberetse n’ahandi hashobora guhingwa ibindi biribwa, kugira ngo bifashe igihugu kuzashobora kwihaza mu biribwa mu myaka 30 iri imbere.

    Hifashishijwe iryo koranabuhanga ry’ubuhinzi bugana hejuru, abatuye mu mujyi bashobora gukoresha ibisenge by’inzu n’ahandi nko mu bikoresho bya palasitike nk’indobo, amacupa n’ibindi bagahinga imyaka kandi ikera.

    Rutagengwa atanga urugero rw’ubutaka butajya bubyazwa umusaruro kandi abantu bo mu mijyi batajya batekerezaho.

    Yagize ati, “Muzarebe buriya butaka baharura mu gihe basiza ibibanza bajya kubaka inzu muri Kigali no mu yindi mijyi. Abubaka amazu, bafata ubutaka bwiza bunarumbuka, bakajya kubumena mu mihanda y’ibitaka. Igishushanyo mbonera gishya cyereka abantu ko ubwo butaka bajugunya ari bwo burumbuka ndetse ko bwagombye gukoreshwa muri ubwo buhinzi bugana hejuru (vertical farming)”.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/igishushanyo-mbonera-cyo-ku-rwego-rw-igihugu-cyagaragaje-uko-ubuhinzi-buzaba-buhagaze-muri-2050

  • Mashami optimistic ahead of Amavubi return-leg against Cape Verde #rwanda #RwOT

    The head coach of the national football team Amavubi, Vincent Mashami is optimistic that his players can overcome Cape Verde in the return leg slated for Tuesday, November 17, 2020 in Kigali.

    Mashami made the comments following Amavubi’s goalless draw with the island nation on Thursday this week.

    The national team returned on Friday night aboard a RwandAir chartered flight, and will immediately embark on preparations for the Tuesday encounter.

    'Actually, the one point we got from the first leg is better than nothing because we were expecting a tough game basing on our knowledge about the Cape Verde team. However, we managed to react well. I thank the boys for the sacrifice and commitment on the field,” he said.

    Moreover, the coach hopes for a positive return-leg in Kigali

    'Of course we expect another tough game, but I hope my boys will respond positively playing on home soil because we will have built worked on our weaknesses,” explains the coach.

    Meanwhile, in another Group F encounter, Cameroon thrashed Mozambique 4- 1 with Andre-Frank Zambo Anguissa, Vincent Aboubakar (twice) and Clinton N’Jie scoring for Cameroon while Kamo-Kamo pulled one back for the visitors.

    African football giants Cameroon top the group with 7 points, three ahead of second-placed Mozambique. Cape Verde is third with 3 points, whereas Rwanda is bottom with one point.

    Rwanda hosts Cape Verde on match-day 4 next week on Tuesday, November 17, and on the very day, Mozambique will also be hosting Cameroon.

    Amavubi could jump to second position if they manage a victory against Cape Verde, and Cameroon beats Mozambique again.

    Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2755

  • Le Collectif CLADHO d’associations de droits humains enquête sur les causes de viols sexuels en province du Sud #rwanda #RwOT

    Le Coordonnateur National de Cladho, Evariste Murwanashyaka, se confiant au Umuseke.rw trouve que les explications données par les hommes qui violent des enfants de l’âge des leurs sont des échappatoires qui ne disent pas grand-chose.

    ” La plupart des hommes interrogés sur cette tendance à violer les enfants de même âge que les leurs, se plaignent que leurs femmes sont réticentes à assouvir leurs appétits sexuels, qu’ils se rabattent sur les mineures. D’autres disent que c’est Satan qui les tentent “, a dit Murwanashyaka balayant ces arguments du revers de sa main.

    Les recherches et les statistiques de RIB (Organe national d’investigations criminelles) disent que les cas de viols sont en progression durant ces trois dernières années.

    Coordonnateur National de Cladho, Evariste Murwanashyaka,

    Pour le Coordonnateur de CLADHO, ces hommes peuvent dépasser ces habitudes criminelles à force de sensibilisation ” mais ça prendra du temps “.

    Mais par où commencera cette sensibilisation si ce n’est par un dialogue familial permanent, si ce n’est la conception d’une éducation sexuelle bien élaborée et affichée sur l’horaire hebdomadaire de cours et prodiguée graduellement jusqu’à la fin du Tronc Commun des Humanités depuis que l’enfant a, à peine, dix ans dans les écoles. ” Et cette éducation sexuelle doit être poursuivie et subie par les parents au cours de leurs assemblées de petite soirée UMUGOROBA W’ABABYEYI. Ici, les mêmes enseignants qui ont été particulièrement formées à ce genre de leçon, sera sollicité par les assemblées des parents pour que ces derniers soient briefés de ce leur part de formation à l’endroit de leurs enfants “, a dit ce psychopédagogue qui trouve que le Rwanda a toutes les infrastructures éducationnelles mais qu’il ne sait pas les organiser pour qu’elles se complètent pour une parfaite atteinte de l’objectif de faire prendre conscience des dangers qui guettent l’enfant à peine nubile (essentiellement fille mais garçon aussi) et l’accompagner jusqu’à la fin de son adolescence.

    Pour ce Psychopédagogue qui a requis l’anonymat, les pouvoirs publics croient que la répression du crime de viol est l’instrument essentiel. Il trouve que c’est l’un des moyens mais moins important que l’inculcation de la culture du respect de l’autre et de connaissance des changements physiologiques de l’enfant qui passe à l’étape nubile puis adolescente jusqu’à l’âge adulte.

    ” L’éducation sexuelle bien enseignée à l’enfant et à la personne adulte commence par le fait qu’il faut parvenir à faire en sorte que l’apprenant apprenne à respecter et à comprendre profondément l’autrui, si petit ou malade soit-il “, a-t-il ajouté tentant de faire comprendre que le temps est venu pour que les enseignements d’humanisme social soient parfaitement élaborés et adaptés à différentes classes d’âges de Rwandais.

    CLADHO a fait son enquête dans le District de Nyaruguru en Province du Sud pour arriver à collecter des statistiques alarmantes. Il a trouvé que d’Août 2019 à juillet 2000, 381 mineures ont porté des grossesses non désirées.

    Les mentalités rurales restent au niveau très bas. Un jeune homme croit être dans le bon chemin quand il a engrossé une mineure et qu’il s’est engagé avec elle dans une union régulière pour la vie, illégale elle aussi. Mme Isabelle Kalihangano, Secrétaire Générale adjointe de RIB fustige ces mentalités et promet que l’homme en question est toujours passible de poursuites judiciaires pour ce cas.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/Le-Collectif-CLADHO-d-associations-de-droits-humains-enquete-sur-les-causes-de.html

  • Peu de médecins ; une seule faculté de médecine au Rwanda : pour un PPP en matière de specialisation en médecine #rwanda #RwOT

    Au Rwanda, on a tendance à appeler Médecins, des lauréats de deuxième cycle de médecine qui ont suivi juste le Tronc Commun de formation de cette profession médecin. Mais combien de spécialistes compte-t-on dans le pays ? Force est de constater que ce vaste champ de science et pratique médicale n’est pas pourvu.

    Ainsi le Rwanda ne connaît qu’un seul médecin gériatre qui s’est spécialisé dans le traitement des maladies des vieilles personnes. Pourtant ces vieilles personnes (plus de 60 ans) recensées dans le pays atteignent le chiffre de 707.000.

    Le manque de connaissances en gériatrie de la part des médecins que consultent ces vieilles personnes pour maladies, fait que ces médecins se montrent innocemment maladroits.

    ” Vieux, ce n’est pas une maladie que tu as. Cela arrive aux vieilles personnes. C’est normal à ton âge “, ainsi se font signifier ces vieilles personnes sans ménagement par des médecins affichant une tendance d’avoir des préoccupations ailleurs.

    Le Président national des Personnes âgées au Rwanda dénommée NSINDAGIZA, Elie Mugabowishema, confie à la presse qu’il fait un bon bout de temps qu’il réclame que la faculté de médecine forme assez de gériatres pour mieux accompagner médicalement les personnes âgées dans leur vieillesse.

    Ce leader d’opinion se trompe-t-il ?

    Non ! Mais il faut appliquer son analyse sur l’ensemble du secteur médical rwandais qui n’a pas un médecin parfaitement formé pour cent mille habitants. Vous l’avez bien dit ! Combien de médecins spécialistes pouvez-vous trouver dans les hôpitaux de district ? Est-il normal de voir des centres de santé du pays etre dirigés par de simples infirmiers ? Dans ce cas, on comprend pourquoi nos campagnes rurales sont toujours assiégées par des maladies que le personnel de ces centres de santé ne sait pas traiter. Conséquence ? Les paysans soupçonnent bêtement leurs voisins de les avoir empoisonnés. La suite on la comprend. On ne travaille pas. On ne produit plus et la pauvreté perdure.

    ” La santé saine est un facteur clé dans le développement d’un peuple. Dommage qu’un ex-Directeur Général du Conseil de l’Enseignement Supérieur (HEC) ait décidé de la suppression de la faculté de Médecine de l’Université de Gitwe. Il n’a pas compris que des dysfonctionnements constatés au sein d’un établissement scolaire ou universitaire peuvent se corriger, que cette correction coûte moins cher que créer de nouveaux “, a confié à IGIHE un expert en éducation trouvant que les pouvoirs publics se trompent en nommant des jeunes gens à de hautes responsabilités stratégiques pour le pays.

    ” Les jeunes ont le vent en poupe. Ils ne réfléchissent pas profondément pour penser nation. S’il y a une faculté qui est la plus respectée au monde c’est bien celle de médecine et des sciences de santé “, a-t-il ajouté trouvant qu’il faut refondre la philosophie d’enseignement de la médecine au Rwanda où le troisième cycle diversifié devrait être de règle.

    ” D’une part, les autorités médicales du pays devraient faire une étude assez documentée sur la fréquence des maladies qui attaquent le plus souvent les habitants. Aux planificateurs des ministères de l’éducation et de la santé auxquels s’ajouteraient les chercheurs universitaires locaux en matière de médicale de s’asseoir et dresser les profils d’experts y relatifs. La troisième phase consisterait en une sorte de consultation avec le patronat rwandais pour savoir qui peut exploiter tel ou tel autre secteur de formation poussée en médecine. Il va sans dire qu’à ce niveau, le pays demandera aux pays et organismes internationaux qui accordent des bourses d’études des Rwandais pour l’étranger de revoir ce partenariat et financer sur place l’étudiant rwandais pour le 3ème cycle ou le doctorat en médecine “, a-t-il tenu à préciser son idée.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/Peu-de-medecins-une-seule-faculte-de-medecine-au-Rwanda-pour-un-PPP-en-matiere.html

  • 2022 World Cup: Assessing DRC Leopards' Chances of Qualifying #rwanda #RwOT

    In 2022, Qatar will host the next FIFA World Cup and it should be noted that draws for the qualifiers have already been carried out by zone.

    As far as Africa is concerned, the Democratic Republic of Congo inherited Group J, one of the most balanced of the ten groups drawn, along with Benin, Tanzania and Madagascar. What are the Leopards' chances of qualifying for the 2022 World Cup?

    Leopards Are slightly favorites on paper

    The DR Congo obtained its first participation in the World Football in 1974 under the name of Zaire. The country, ruled at the time by iconic politician Mobutu Sese Seko, was the third African nation to take part in the FIFA World Cup after Egypt (1934) and Morocco (1970).

    To win a second participation, the Leopards of Christian Nsengi-Biembe will have to finish leader of their group. They are also favorites in this group, but must be careful of the two revelations of the last African Cup of Nations: Benin and Madagascar.

    These different meetings will surely be covered by sports betting sites. The Ecureuils du Bénin and the Barea du Madagascar had finished among the 8 best nations of the competition. And it was the Malagasy, who had eliminated in the round of 16, Bakambu and his team.

    It is therefore a revengeful Congolese team that will tackle their double confrontation against the team of Nicolas Dupuis. Tanzania is the weakest team in the group on paper. The DR Congo therefore leave with the favor of the predictions in this group which they should in principle dominate before the play-off round which will undoubtedly be with the big selections.

    Golden workforce

    In terms of the composition of the teams in this group, the DRC still leaves with an advantage. Of course, it is true that Madagascar and Benin have players who are now more or less sided in Europe, but Congolese players are at considerable levels in Europe and in all positions.

    The Congolese coach can count on elements like Joël Kiassumba (Servette FC / Switzerland), Chancel Mbemba Mankulu of FC Porto (Portugal), Fabrice Nsakala of Besiktas (Turkey) and Christian Luyindama of Fenerbahce (Turkey), Neeskens Kebano (Fulham FC / England), Gaël Kakuta (RC Lens / France), Jordan Botaka (La Gantoise / Belgium), Paul — José Mpoku (Al- Wadha, United Arab Emirates) and Cédric Bakambu (Beijing Guoan / China).

    This handful of players forming the foreign legion of Congolese football is representative of a batch of expatriate talents comparatively superior to those of other countries in this group J.

    World Cup 2022, Major Challenge for Christian N'sengi

    If the CAN 2021 is the first mission of the current coach of the DRC, the 2022 World Cup is the next step. To ensure the post-Ibengue era, Christian N'sengi has in his head a small idea of ​​the organization of the Leopards.

    After a long experience with the Congolese U23, opinions are mixed on the real skills of the coach to supervise the squad A. He who recently obtained a Pro UEFA license. Christian N'sengi will however be able to count on the experience of the executives and the new talents of the selection.

    If he manages to get the qualification, he would become the first coach to qualify the Leopards for the World Cup since 1974. A historic goal which must surely motivate the tactician in the exercise of his functions.

    Covid-19

    Due to the health crisis, the World Cup qualifying matches have experienced a slight delay. Initially scheduled to start in October, it will now be necessary to wait until June 2021 to witness the first clashes. A period that leaves enough time for the DRC coach to impregnate his paw in his group. The first day (against Benin) will start on May 31, 2021, followed on June 15, 2021 by the second day (against Madagascar).

    The teams will have a bit of a break before continuing on August 30 and September 7 with days 3 and 4 (double confrontation against Tanzania). The group stages will end on October 12, 2021 with the sixth and final day (against Madagascar).

    If the Leopards finish first in Group J, they will be able to afford a final play-off round in November 2021. After that, they will eventually be able to enjoy the satisfaction of a memorable qualification for the World Cup.

    DRC Leopards To Clash With Angolas Palancas Negras In March

    Source : https://taarifa.rw/2022-world-cup-assessing-drc-leopards-chances-of-qualifying/

  • Zigama CSS yagabanyije inyungu ku nguzanyo ihabwa abashaka kubaka inzu yo guturamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ingabo Gen Albert Murasira (wambaye ishati y’umweru) n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr. Ndahiro James bari bayoboye iyi nama y’inteko rusange

    Ni inyungu yavuye kuri 15% ishyirwa kuri 10% kugira ngo ifashe abanyamuryango b’iyi banki bashaka inyubako ya mbere yo guturamo.

    Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko iyi ari inama yatanzwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, usanzwe ari n’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kugira ngo bafashe abanyamuryango kubona aho gutura no kugira imibereho myiza.

    Umwanzuro wo kugabanya inyungu ku nguzanyo ku banyamuryango bashaka inguzanyo yo kubaka inzu wafatiwe mu nteko rusange ya Zigama CSS yateranye ku wa 13 Ugushyingo 2020 kuri Minisiteri y’Ingabo.

    Ikindi cyemejwe muri iyi nteko ni uko abagiye gutunga inzu zirenze imwe na bo bagabanyirijwe inyungu ikurwa kuri 15% ishyirwa kuri 14% kugera ku myaka 20.

    Ikigo cy’imari cya Zigama CSS gikunze gukoreshwa n’abakora mu nzego z’umutekano zirimo Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya Gihanga byo mu bugenzacyaha (RFL), Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS).

    Muri iyi nteko yayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Murasira Albert, hemejwe ko n’abantu bafite umushahara muto bakorana na yo barushaho koroherezwa, maze amafaranga fatizo bashobora kugurizwa arazamurwa ava kuri miliyoni 5 aba miliyoni 7.

    Umwe mu bakorana na Zigama CSS avuga ko aya mahirwe azafasha benshi kubona inyubako nziza zo guturamo.

    Yagize ati « Twe twari twaramaze kubona inyubako tubikesha inguzanyo ya Zigama CSS, n’ubwo tutagiye gufata indi kuko tutararangiza kwishyura, hari abo bizafasha kubona inzu nziza kuko aho yashoboraga gufata miliyoni 15 ashobora noneho kuzabona miliyoni 20. »

    Ubuyobozi bwa Zigama CSS bugaragaza ko abanyamuryango bayo nibura 70% bamaze kubona inzu zo guturamo, amahirwe yatanzwe akaba azagera kuri 30% basigaye.

    Zigama CSS isanzwe itanga inyungu ku nguzanyo iri hagati ya 13% na 16.5%, hagendewe ku gihe inguzanyo yishyurwamo, mu gihe gito cyangwa kirekire, ku bahabwa inguzanyo bazikoresha mu bikorwa bitandukanye birimo kuzikoresha ku giti cyabo, kubaka inzu, mu bucuruzi, kugura ibikoresho no mu buhinzi, ndetse no mu bindi bikorwa.

    Zigama CSS imaze imyaka 23 ikorera mu Rwanda kandi ikaba ifite amashami mu Ntara zose aho ikorana n’abanyamuryango ibihumbi 100.

    With the guidance from the RDF Commander-in-Chief, HE President Paul Kagame, @Zigama_CSS has cut interest rates from 15 % to 10 % on mortgage loans, to make it affordable for members to get shelter and improve welfare pic.twitter.com/rHfVL9zev0

    — Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) November 13, 2020

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/zigama-css-yagabanyije-inyungu-ku-nguzanyo-ihabwa-abashaka-kubaka-inzu-yo-guturamo

  • Irebere amafoto atangaje ya Barack Obama kera ataraba Perezida wa Amerika #rwanda #RwOT

    Perezida Barack Obama wigeze kuba Umukuru w'igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, yavutse ku wa 01 Kanama mu 1961, amara ubwana bwe mu gace ka Honolulu aho nyina umubyara yari atuye akaniga.

    Mu myaka yakurikiyeho nyina yaje gushaka undi mugabo, biba ngombwa ko Obama asanga se wabo muri Indonesia.

    Obama amaze gukura ni bwo yongeye kugaruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yerekeza mu ishuri ry'amategeko rya Harvard, akomereza muri Occidental College mbere yo gusoreza amasomo muri University of Colombia.

    Obama yatangiye urugendo rwa Politiki mu 1977, nyuma yo kwandika igitabo yise 'Dreams from my father.'

    Muri 2008 ni bwo Barack Obama yatorewe kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika asimbuye George W. Bush, asimburwa na Donald Trump muri 2016 nyuma yo gusoza manda ze ebyiri.

    Nyuma yaje gusohora memoire ye 'Dreams From My Father' mbere yuko atangira umwuga we wa politiki mu 1997.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/14/irebere-amafoto-atangaje-ya-barack-obama-kera-ataraba-perezida-wa-amerika/

  • Diamond Platnumz n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan bari mu munyenga w’urukundo #rwanda #RwOT

    Kuva mu cyumweru gishize Zari Hassan yazanira abana Diamond ngo ababone nyuma y’imyaka ibiri batabonana bakomeje kugaragara bari mu munyenga w’urukundo. Nk’ubu muri weekend yashize bari mu mukino wahuje Simba na Yanga. Noneho ubu bari ku cyicaro cya Pepsi mu mujyi wa Dar-es Salaam n’ubundi uwo muhanzi asanzwe yamamaza ibikorwa by’iyo sosiyete.

    Uwita umwamikazi ukize (Boss lady) ku ya 5/11/2020 ari kumwe n’abana babiri yabyaranye na Diamond aribo Princess Tiffah na Nillan Dangote basuye se nyuma y’imyaka ibiri badacana iryera.

    Ni kenshi bagiye babazwa niba bagiye kongera kugacishaho ariko bo bakabikwepa aho bakunze kubwira itangazamakuru ko bari gukora inshingano za kibyeyi. Diamond ni umwe mu bamamariza Pepsi ku isi, umuryango wose ubu uri gutembera ahantu heza mu Mujyi wa Dar-Es Salaam.

    Bigeye.ug yanditse ko uyu muryango uri mu munyenga w’urukundo ku buryo bigoye kumenya niba barongeye gusubirana dore ko bamaze icyumweru cyose babana mu nzu imwe ya Diamond Plutnumz. Ubwo Zari n’abana yabyaranye na Diamond bageraga ku kibuga cy’indege baje muri Tanzania

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Diamond-Platnumz-n-uwahoze-ari-umugore-we-Zari-Hassan-bari-mu-munyenga-w-urukundo

  • Mu mafoto : Anitha Pendo, Bissosso na Gitego basubije abantu mu cyaro muri #FridayFlight yaranzwe n’udushya #rwanda #RwOT

    Aba banyamakuru basanzwe ari n’abashyushyarugamba Anita Pendo, Gitego na Dj Bissoso bamenyerewe mu kiganiro 'Friday Flight’ kimaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakunzi b’imyidagaduro.

    Ni ikiganiro gica kuri Televiziyo Rwanda kiri mu birebwa cyane, babukereye buri wa Gatanu guhera saa Yine n’igice kugeza saa Sita n’igice z’ijoro aho imitegurire yacyo igahuzwa n’ibigezweho.

    Iki kiganiro gikunze kurangwa n’udushya kiba kirimo umuziki mwinshi, ubwabo bakagerageza kuwubyina ndetse bagatumira n’abahanzi, baba ab’ibyamamare n’abakizamuka.

    Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, byari udushya ndetse aba banyamakuru bongeye kwibutsa abanyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga ubuzima bwo mu cyaro.

    Aba banyamakuru bose bari baserutse mu myambaro imenyerewe mu cyaro aho mu batanze ibitekerezo bagaragazaga ko ibereye abayambaye ndetse ukabona ibikoresho bari bitwaje birimo isekuru, inkoko iriho ibishyimbo ndetse n’ibindi bizwi mu cyaro.

    Anitha Pendo umaze imyaka irenga icumi mu myidagaduro no gususurutsa abantu muri rusange yavuze ko iki kiganiro baterwa ishema no kuba abantu benshi bagikurikira kandi bakishimira uko kiba cyateguwe biturutse ku guhuza ibitekerezo kw’abagikora ndetse n’abandi bantu batandukanye.

    Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko kuri bo basanzwe bakora imyidagaduro nk’ubuzima bwabo bwa buri munsi kandi burya mu Isi buri muntu aba agomba kugira igihe akishimisha binyuze mu myidagaduro.

    Ati 'Umuntu wese ku Isi aba agomba kugira igihe cyo kwishima rero natwe tugerageza kubibafashamo tubinyujije mu kiganiro Friday Flight.'

    Yavuze ko impamvu bateguye kuza mu kiganiro bibutsa abantu ubuzima bwo mu cyaro ari uko baba bo nk’abakora iki kiganiro ndetse na benshi mu batuye mu Mujyi wa Kigali babaye mu cyaro ari nayo mpamvu batagomba kuhibagirwa ubuzima babayemo.

    Ati 'Ubuzima bwo mu Mujyi no mu cyaro buri wese aba aryohewe ku giti cye, hari abantu benshi hano mu Mujyi bigira nk’aho badakomoka mu cyaro, twashakaga kubibutsa ko mu cyaro ari ubuzima busanzwe turabwishimira

    Iyo iki kiganiro kiri kuba, usanga abantu batandukanye bagaragaza ko bagikurikiye ku bwinshi ndetse bagasangizanya ibihe byiza bakigiriyemo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu bitekerezo byatangwaga mu ijoro ryahise wabonaga byazamuye amarangamutima y’abantu ndetse ubona bamwe bongeye gukumbura ubuzima babayemo mu cyaro.

    Kuri Anitha Pendo asanga ari byiza kuko bibereka ko abantu baba bakunze ibyo bakoze ndetse bikabongerera imbaraga zo gushaka ibishya kandi bizanezeza abanyarwanda muri rusange abakurikira Televiziyo Rwanda.

    Yagize ati 'Iyo abantu babyishimiye natwe turishima cyane., turamutse dukoze ikiganiro ntibaturebe nabo twababara, bakishimira n’ibyo twakoze n’ibitekerezo tuba twahuje natwe turabyishimira cyane.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Anitha-Pendo-Bissosso-na-Gitego-basubije-abantu-mu-cyaro-muri-FridayFlight-yaranzwe-n-udushya

  • Dutemberane Ingoro z’Abami mu Rukari i Nyanza #rwanda #RwOT

    Ubaye warageze I Nyanza mu Rukari kandi nabwo hari ibyo waba ushaka kongera kwiyibutsa cyangwa utasobanuriwe icyo gihe ari nabyo umwanditsi w’iyi nkuru agiye kukuvira imuzi, akagutembereza muri iyi Ngoro y’Abami ibumbatiye amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.

    Ni mu Karere ka Nyanza ahitwa mu Rukari, ni ho hari Ingoro y’Abami b’u Rwanda igaragaramo amateka yihariye kandi ateye amatsiko, ku buryo buri wese uhasuye amara umwanya areba ibimenyetso bihari bigaragaza uko Abami b’u Rwanda babagaho ndese n’umuco wihariye w’abenegihugu.

    Abahanga mu mateka bavuga ko ubusanzwe I Nyanza yafatwaga nk’Umurwa Mukuru w’Ubwami kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 kugeza mu mwaka wa 1961.

    Muri iyo myaka hari Abami batandukanye batuye I Nyanza barimo Kigeri IV Rwabugiri, Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeri V Ndahindurwa.

    Kuri ubu ni mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, ahahoze urugo rw’Umwami Mutara wa III Rugahigwa wabatijwe Charles Leon Pierre, watwaye u Rwanda kuva mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1959.

    Wanakwifashisha iyi video kugira ngo umenye byinshi

    Ingoro y’Abami igizwe n’ibice bine ; icya mbere ni urugo rwa Kinyarwanda ari narwo ruhagarariye ingo z’Abami ba cyera mbere y’Ubukoloni. Ikindi ni Ingoro Umwami Yuhi V Musinga kuko niwe Mwami wa nyuma watuye mu mazu ya Kinyarwanda.

    Iyi nzu igaragiwe n’izindi nzu ebyiri za kagondo (Iy’amata ndetse ndetse n’iy’inzoga). Igice cya kabiri kigizwe n’inyambo (inka z’amahembe ashyorongoshyoye).
    Icya gatatu ni ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa, yubatswe mu 1932 nibwo yahatashye aza gutanga mu 1959 atangiye I Burundi.

    Igice cya kane kigizwe n’umusezero (aho Abami batabarije i Mwima), aha niho hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa, Kigeri V Ndahindurwa ndetse n’Umwamikazi Gicanda Rosarie.

    Inzu umwami yabagamo ifite itandukaniro n’izindi z’abanyarwanda basanzwe kuko ifite amashyoro (uduti tubiri dushinze hejuru y’uruhamo rw’umuryango). Imbere igizwe n’imfuruka ebyiri, umugendo, icyotero, ikirambi, mu mbere ndetse n’igisasiro.

    Muri bimwe mu bintu bimurikwa mu Ngoro y’Abami harimo izo nzu ubwazo n’ibice bizigize n’ibimenyetso bisobanura ubuzima Umwami yabagamo umunsi ku munsi. Harimo ibikoresho bitandukanye birimo inteko (intebe umwami yicaragaho) ; Intwaro zigizwe n’ingabo, umuheto, icumu n’umutana urimo imyambi.

    Bizimana Jeremie ni Umukozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda mu Ngoro y’Abami mu Rukari, ushinzwe gusobanurira abashyitsi no kubasobanurira amateka ajyanye n’iyi Ngoro y’Umurage ku bijyanye n’Abami.

    Yadutembereje muri iyi Ngoro y’Abami asobanura ko imbere y’Ingoro y’Umwami hari ahitwa ku 'Karubanda’, aha niho Umwami yahuriraga na Rubanda, rimwe na rimwe Umwami yazaga aho hantu aje kureba abatabashije kwinjira mu Ngoro.

    Ku karubanda kandi niho haberaga ibitaramo cyangwa imanza zitandukanye. Uwahageraga yahasangaga abashinzwe kumwakira bakajya kumuvunyishiriza yaba yemerewe kwinjira I Bwami bakugurura amacumu yabaga atambitse mu bikingi by’amarembo.

    Wanakwifashisha iyi video kugira ngo umenye byinshi

    Abanyarwanda iyo bubakaga ku bikingi by’amarembo bahashyiraga ibiti bibiri bifite ibisobanuro bikomeye mu muco w’Abanyarwada ; igiti cy’umuvumu hakaba n’icy’umuko.

    Umuvumu cyavagamo ibikoresho birimo ibyansi, imbehe, imivure, amasekuru ndetse igishishwa cy’umuvumu bagikomagamo impuzu. Mu gihe igiti cy’Umuko cyo cyafatwaga nk’umurinzi kuko cyarinze Ryangombe wahoze ari umuhuza w’Imana n’Abanyarwanda.

    Bizimana asobanura byinshi mu kiganiro cyafashwe na UKWEZI mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ukirebye usobanukirwa byinshi byaberaga I Bwami ndetse n’imibereho ya buri munsi yarangaga Umwami n’ababanaga nawe umunsi ku munsi.

    Usibye Ingoro y’Abami iri mu Rukari i Nyanza, mu Rwanda haboneka izindi zirimo Ingoro Nkuru y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye n’iy’Ibidukikije mu Karere ka Karongi.

    Hari kandi Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubora Igihugu iri ku Murindi mu Karere ka Gicumbi, naho mu Mujyi wa Kigali hari eshatu arizo iy’Amateka y’Ubukoloni bw’Abadage (ahazwi nko kwa Richard Kandt), Iy’Ubugeni n’ubuhanzi i Kanombe n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

    Wanakwifashisha iyi video kugira ngo umenye byinshi

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/Dutemberane-Ingoro-z-Abami-mu-Rukari-i-Nyanza