Category: Uncategorized

  • Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b'u Rwanda, asanga icyitwa 'opozisiyo' ari ubuhungiro bw'abicanyi n'abandi banyabyaha. #rwanda #RwOT

    Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b'uRwanda, asanga icyitwa 'opozisiyo' ari ubuhungiro bw'abicanyi n'abandi banyabyaha. Ese Kayumba Rugema yaba yaratangiye kugira imyumvire ikwiye, cyangwa ni ikindi kimenyetso cy'uko muri'opozisiyo' benda kumarana?.
    Uyu Kayumba Rugema ni umwe bakunze kwibasira abayobozi b'uRwanda, abita amazina mabi yose, akabinyuza ku mbuga nkoranyambaga n' ibitangazabinyoma by'ibigarasha n'interahamwe. Igitangaza abamaze iminsi bakurikira ibyo ashyira ku mbuga zinyuranye, ni ukuntu yatangiye kwerekana ko abiyita ko batavuga rumwe na Leta y'uRwanda bakina politiki mburamajyo, ya giswa, itagira aho izabageza, ngo kuko abayirimo babaswe n' ubuhemu n'amacakubiri.

    Ubu noneho yifatiye ku gahanga abirirwa basebya RPF-Inkotanyi, bayitirira ubwicanyi n'ibindi byaha by'ibipapirano, maze ababwira ko ahubwo ari bo bicanyi . Abinyujije kuri twitter, Kayumba Rugema yagize ati: 'FPR-Inkotanyi n'abafatanyije nayo mu kubohora uRwanda, ni intwari si abicanyi, ahubwo mwe mubeshya ngo muri muri 'opozisiyo', nimwe bicanyi. Abenshi muri mwe mwari abambari ba leta ya Habyarimana n'iy'Abatabazi, mwagize uruhare mu gutsemba Abatutsi'.

    Iyi mvugo ya Kayumba Rugema ije nyuma y'andi magambo ashaririye yari aherutse gutangaza ubwo yavugaga ko…' abitwa ko batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'uRwanda bakwiye gushyira umupira hasi, kuko amayeri yose yabashiranye, ubu bakaba nta jambo bagifite. Igisigaye ni ukwitabira Inama y'Umushyikirano na 'Rwanda days', kuko arirwo rubuga basigaranye rwo gutanga ibitekerezo[NDLR: Niba babifite]..' Yashoje asaba abashinja RPF ubwicanyi, bahagarika ako gasuzuguro no kuyobya uburari, bakamenya ko kwiyita'opozisiyo' bidasibanganya uruhare rwa benshi muri bo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abakurikiranira hafi politiki y'uRwanda rero baribaza niba Kayumba Rugema yaba yarabonye aho ukuri kuri, agatangira kugira imyumvire ikwiye, cyangwa se bikaba gusa ari urwango n'urwikekwe rusanzwe mu biryabarezi byabo ngo ni amashyaka. Kuba byaba ari ukwihimura kubo babana muri ayo manjwe, birashoboka cyane, kuko amakuru ava iyo za Burayi na Amerika, avuga ko abirirwa batuka uRwanda nabo ubwabo benda kumarana, bitewe cyane cyane no kunanirwa kugabana ibisahu n'ibisabano. Urugero rworoshye, uyu Kayumba Rugema yahoze muri wa mutwe w'iterabwoba wa RNC.

    Aho ashwaniye na mubyara we Kayumba Nyamwasa bapfuye imisanzu birirwa basaruza mu mpunzi ngo barashaka gufata uRwanda, yavuye muri Uganda ahungira muri Norvège, atinya kwicwa n'abayoboke ba RNC n'inzego z'ubutasi za Uganda zibashyigikiye. Kuva Kayumba Rugema yatangira kuzonga izo nzererezi zigenzi ze , zo ntacyo ziramusubiza, bikaba bishoboka amagambo yashize ivuga koko.

    The post Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b'u Rwanda, asanga icyitwa 'opozisiyo' ari ubuhungiro bw'abicanyi n'abandi banyabyaha. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kayumba-rugema-wakunze-kumvikana-atuka-abayobozi-burwanda-asanga-icyitwa-opozisiyo-ari-ubuhungiro-bwabicanyi-nabandi-banyabyaha/

  • Nyarugenge District Starts Planting 47,500 Fruit-Trees #rwanda #RwOT

    Emmy Ngabonziza the District Executive Administrator for Nyarugenge District in the Capital Kigali on Saturday joined residents of Karama model village in a campaign to plant 47,500 Fruit-Trees.

    For commencement of this Fruit-trees planting campaign, a total of 1000 Fruit-trees were planted in this area including; 500 avocado trees, 250 mango tree seedlings, 250 lemon tree seedlings.

    Meanwhile, DHL -world's leading postal and Logistics Company offered a cheque of Rwf1.5million to cover health insurance for 500 vulnerable residents. This muganda was possible through partnership with Nyarugenge Youth Volunteers and DHL.

    Source : https://taarifa.rw/nyarugenge-district-starts-planting-47500-fruit-trees/

  • Abashumba bamwe na bamwe bemeza ko utariye ituro aba ahemukiye uwarituye #rwanda #RwOT

    Hari hamaze igihe kinini hagaragara kunengwa kw'abashumba b'amatorero ngo barya amaturo y'abayoboke babo, ndetse benshi mu babinenga bakaba bemeza ko ubwo ari ubujura bukomeye, gusa ku ruhande rw'abashumba b'amatorero nabo bavuga ko uko bifatwa atari ko biri ahubwo bakavuga ko 'utariye ituro aba ahemukiye uwarituye'. Ibyo bikaba byatangajwe na Bishop Gatera.

    Uyu Bishop usanzwe akorera umurimo we w'ivugabutumwa mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza, avuga ko abaturage bamwe na bamwe babashinja ubujura, ngo ariko we siko abibona kuko amaturo ayariyo yose bemerewe kuyarya. Gatera yagize ati:

    'Aho kugira ngo ajye kwikopesha bayatuye, yayarya. Buri bwoko bwose bw'ituro, twemerewe kurirya 100%. Utanaririye, uba uhemukiye uwarituye. Hari ayo turya, hari ayo dukoresha imirimo yo kubaka insengero, hari ayo gufasha.'

    Undi mu Pasiteri nawe witwa Niyonzima mu gitekerezo cyunganira icya Gatera.

    Yagize ati: 'Gutura ni ngombwa. Ahubwo abantu benshi hari igihe bafata ituro bakaryitiranya. Buri kintu cyose kigira igarama, ntushobora kujya muri coaster y'umuntu, ngo uyigenderemo ubusa. Hari igarama ya essence aba yashyizemo. Nawe ugomba gutanga igarama. […] Umukozi wa leta, agira aho ahemberwa. N'umukozi w'Imana rero agira aho ahemberwa. Imana ntabwo ikoresha abantu badahembwa.' Yifashishije igitabo cya Malaki 3:7.

    Si abo gusa kuko na Apôtre Liliane Mukabadege nawe yunga mu ryabo avuga ko abantu babivugaho, bakabikabiriza. yavuze ko hari amaturo agomba gutunga abashumba.Ati:

    'Hari ituro ry'abakene, hari ituro ryo kubaka urusengero, hari ituro ry'icya cumi, hari ituro ry'umutima ukunze, ariko hari n'ituro rigenewe kugira ngo umushumba arikoreshe mu bibazo bye.'

    Apôtre Mukabadege yongeyeho kandi ko nta kosa riri mu kurya ituro, kuko ngo umushumba ntiyakwirirwa abwiriza ubutumwa, ngo abure amafaranga yo kumufasha mu rugendo , ayo kurihira abana amashuri, ayo kwishyura inzu n'atunga urugo.

    Ibi by'uko abashumba baba barya abayoboke amafaranga byatangiye gusakuza cyane muri ibi bihe bya covid 19, aho byavugwaga ko abashumba b'amatorero bari kwaka intama zabo amafaranga y'amaturo, bamwe rero banenze cyane icyo gikorwa bavuga ko ubu ibihe turimo bikomeye, intama atarizo zikwiye gutunga abashumba ahubwo abashumba aribo bakwiye gutunga intama

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/14/abashumba-bamwe-na-bamwe-bemeza-ko-utariye-ituro-aba-ahemukiye-uwarituye/

  • Kamonyi: Gitifu w’Umurenge, DASSO n’Inkeragutabara bari mu maboko ya RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB nta byinshi yatangaje kuri iyi dosiye ariko yavuze ko bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa.

    Hari amakuru avuga ko aba bayobozi baba barafatanye abantu amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe bakabitangira raporo nyamara nyuma ayo mabuye y’agaciro akaza kuburirwa irengero, akaza kugaragara nyuma yarongeye gutwarwa mu rugo rw’umuturage.

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Kamonyi-Gitifu-w-Umurenge-DASSO-n-Inkeragutabara-bari-mu-maboko-ya-RIB

  • Plan For Weekend Out Into Akagera Park Wilderness #rwanda #RwOT

    You can make your weekend more exciting and fulfilling by taking a trip to Akagera National Park in Rwanda's Eastern Province.

    Around this season of the year, the weather is excellent with intermittent patterns of rain and sunshine- this offers a chance to see herbivores grazing in large numbers without chasing after foliage.

    Akagera National Park which spans an area of 1,122 km² is characterized by woodland, swamps, low mountains and savannah and borders with Tanzania.

    The park's varied terrain shelters wildlife including zebras, giraffes, elephants, lions and hundreds of bird species, such as the rare shoebill stork. In the southern part of the park, vast Lake Ihema is home to hippos and crocodiles.

    According to the park management, 'Since 2010 we have cut poaching to an all-time low, with the introduction of a helicopter, a canine unit and rhino trackers.' Recently some endangered animal species were being fitted with GPS to ensure proper tracking.

    'Visitors can also encounter buffalo, elephant, antelope, zebra, giraffe, baboons, monkeys, an incredible 490 bird species, plus much more,' according to information on Visit Rwanda website.

    While in this park you should not afford to miss a boat trip on Lake Ihema — it is also a highlight of any visit to Akagera, with its large pods of hippos, Nile crocodiles and abundant waterbirds on the island in the middle of the lake.

    Sleeping within the park is possible, at various lodges, a bush camp in the north at select periods, or camping in specific sites.

    Source : https://taarifa.rw/plan-for-weekend-out-into-akagera-park-wilderness/

  • Kamonyi: Gitifu w'Umurenge wa Ngamba, Dasso n'ukuriye Inkeragutabara batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB, rwatangaje ko kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2020 rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba witwa Niyobuhungiro Obed, rwafashe kandi uwitwa Jean Damascene Niyonshuti ukuriye DASSO ku rwego rw'Umurenge, hanafashwe umuyobozi w'inkeragutabara( Reserve force) ku rwego rw'umurenge witwa Jean Marie Vianney Habyarimana. Bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Ruswa no kunyereza umutungo.

    Amakuru intyoza.com ifitiye gihamya kuri uku gutabwa muri yombi kw'aba bayobozi ni uko bamaze ibyumweru bigera kuri bibiri bakurikiranwa n'urwego rw'ubugenzacyaha-RIB, aho imvano y'uku gukurikiranwa ishingiye ku mabuye y'agaciro yafashwe hagatangwa raporo ko yafashwe ariko ibyagejejwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma ari nayo ireberera Umurenge wa Ngamba bikaba bitari amabuye yafashwe. Bivugwa ko uwatwaye amabuye yatanze ibihumbi 300 by'u Rwanda.

    Havugwa ko mu mayira baba barahinduye icyari amabuye y'agaciro kikajyanwa n'uwazanye umufuka warimo umucanga, ariko mu gukurikirana bakaba barasanze aya mabuye mu rugo rw'umugabo tutifuje gutangaza amazina, aho bivugwa ko we icyo gihe yahise acika. Gusa hari umwe mubafashwe watanze amakuru y'uko byose byagenze.

    Kuva icyo gihe, urwego rw'ubugenzacyaha-RIB rwahise rutangira iperereza ndetse aba bayobozi bose yaba Gitifu w'Umurenge, yaba Dasso ndetse n'inkeragutabara bakaba baragiye bitaba ibihe bitandukanye kuri RIB Gacurabwenge ndetse banahamagajwe kwisobanura ku buyobozi bw'Akarere ka Kamonyi nk'umukoresha wabo. Kugeza igihe baraye bafungiwe, baracyari abere imbere y'itegeko.
    Dore itangazo RIB yasohoye ku ifatwa ryabo;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-gitifu-wumurenge-wa-ngamba-dasso-nukuriye-inkeragutabara-batawe-muri-yombi/

  • Local Government Minister Heads To Burera District #rwanda #RwOT

    Local Government Minister, Prof. Anastase Shyaka is currently touring Burera district in Northern Province.

    Accompanied by Governor Gatabazi Jean Marie Vianney and other provincial officials, the Minister is taking stock of public infrastructure being constructed and being utilised especially in sectors along the border. The district borders with Uganda.

    On September 14 when the Parliament's Public Accounts Committee (PAC) scrutinised the Auditor General's report, it was discovered that Burera and other districts; Gicumbi, Karongi, Ngororero, and Rusizi had Idle health posts as a result of inadequate planning.

    According to the Auditor-General's report for 2018-19, these districts spent over Rwf804 million to construct some 70 new health posts in the same financial year.

    However, 54 of these health posts valued at over Rwf609 million, were laying idle. Health posts offer a reduced package of services, including curative outpatient care, child immunisations, growth monitoring for children under five years, antenatal care and family planning counselling, health education and a few laboratory tests.

    The Public Accounts Committee (PAC) has since tasked the ministries of local government and health to follow up and ensure that the health posts are put to use.

    Source : https://taarifa.rw/local-government-minister-heads-to-burera-district/

  • Uko wafasha umuntu mukuru gukira indwara yo kunyara ku buriri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyampinga ubu afite imyaka 26 y’amavuko. Kuva yamenya ubwenge yiyizi asoba ku buriri kugeza ubu. Ngo akiri muto ababyeyi be baramufashaga bakamubyutsa ariko n’ubundi akajya kubyuka yisanga mu nkari atamenye igihe yasobeye ku buriri.

    Yiga mu mashuri abanza ngo yahoranaga ubwoba ko bagenzi be bigana bazabimenya, bakajya bamumwaza nk’uko babigenzaga ku bandi babaga bamenye ko bagisoba ku buriri kandi ari abanyeshuri. Icyo yakoraga, ngo yogaga umwanya munini mu gitondo akisiga amavuta ahumura kugira ngo hatazagira umwumvaho umwuka w’inkari.

    Yaje kugira amahirwe arangiza amashuri abanza nta munyeshuri ubimenye, amashuri yisumbuye yayigaga ataha iwabo kuko yumvaga kwiga abamo byazatuma abantu bamenya ko agisoba ku buriri kandi ari inkumi. Ubu yatangiye Kaminuza kandi na yo ngo ayiga ataha iwabo kubera icyo kibazo.

    Yagize ati “Niba hari ikintu kingora mu buzima ni igihe habayeho za gahunda nk’ibirori n’ibindi bituma njya kurara ahandi hantu, kuko sinsinzira, ndarirara kugira ngo ntasinzira nkaba nasoba ku buriri bw’aho naraye. Birambangamira cyane, mba numva bintera isoni gusa mu rugo bo mba mbona nta kibazo bangiraho n’iyo nsize ibyo ndyamaho ku zuba barabyanura, nta kibazo. Ubu ntangiye gukura nibaza umunsi nzabona ‘cheri’ dukundana nyabyo, akabimenya ntazahita anyanga? Mmpora mbitekereza nkumva sinzakundana bya ‘serieux’ kuko sinzi ko hari uwabyemera”.

    Ikibazo cyo gusoba/kunyara ku buriri umuntu ari umwana akarinda abikurana bibaho kandi bishobora kuba ku bahungu no ku bakobwa. Ariko se biterwa n’iki, cyangwa se umuntu yafasha ate umuntu wagize icyo kibazo cyo gukomeza kunyara ku buriri kugeza ari mukuru?

    Ku rubuga https://www.consoglobe.com, bavuga ko mbere y’imyaka itatu abana baba bataramenya kwigenzura neza ku buryo bamenya ko bashaka gusoba cyangwa se batabishaka. Ni yo mpamvu n’igihe basinziriye nijoro bashobora gusoba ku buriri. Iyo rero ngo umwana asoba ku buriri akabikomeza kugeza arengeje imyaka itanu(5) nibwo ababyeyi be bagomba kumenya ko harimo ikibazo ari byo byitwa énurésie mu Gifaransa.

    Icyo kibazo cya énurésie cyangwa se gukomeza gusoba ku buriri na nyuma y’imyaka itanu usanga gifitwe n’icumi ku ijana (10 %) by’abana bari hagati y’imyaka itanu n’umunani (5-8), hari n’ubwo icyo kibazo gikomeza kikagera no ku bana bagejeje ku myaka 15. Gusa si benshi kuko ni ikibazo gishobora kugirwa n’umwana cyangwa babiri ku ijana (1 -2 %) by’abana bagejeje ku myaka cumi n’itanu.

    Umwana kandi, ngo ashobora kuba yari yararetse gusoba ku buriri,y arageze mu kigero cyo kumenya kwigirira isuku, nijoro yibyutsa mu gihe yumva ashaka gusoba, ariko yahura n’ikibazo kimukomereye nko gupfusha umubyeyi, umuhangayiko (stress), gutandukana kw’ababyeyi be (divorce), cyangwa se havutse undi mwana mu muryango, ikibazo cyo gusoba ku buriri kikaba cyagaruka.

    Ikibazo cya énurésie (gusoba ku buriri kugeza mu myaka y’ubukure) kandi, gishobora no guterwa n’ibindi bibazo nko kuba uruhago rutameze neza(malformation de la vessie), kuba umuntu akunze kurwara icyitwa ‘infection urinaire’ kenshi, ihindagurika ry’imisemburo n’ibindi.

    Iki kibazo kandi gishobora gukomoka ku ruhererekane rw’umuryango (héréditaire), ni ukuvuga ko iyo umwe mu babyeyi yagize icyo kibazo cyo gutinda kureka kunyara ku buriri akiri muto, n’umwana aba afite ibyago byo kukigira.

    Icyo kibazo cyo gukomeza kunyara ku buriri umwana akarinda abikurana, hari ubwo bikenera ko ajyanwa kwa muganga cyangwa se ku bahanga mu by’imitekerereze ya muntu (psychologues) bakamufasha, kuko akenshi icyo kibazo iyo gikurikiranywe kirarangira kandi hariho n’uburyo bw’umwimerere bwo kugikemura.

    Mu gufasha umwana utangiye gukura, kuba yareka kunyara ku buriri bidasabye kujya kwa muganga, harimo kumuha ibyo kunywa ku manywa, kugira ngo atagira inyota nimugoroba akanywa bikaba byatuma anasoba ku buriri. Agomba gahagarika ibyo kunywa amasaha ari hagati y’abiri n’atatu mbere yo kuryama, kandi akibutswa kubanza kujya ku musarani mbere yo kujya kuryama.

    Ikindi ni ukwirinda kumuhoza ku nkeke, bamubwira ko gusoba ku buriri bitakijyanye n’ikigero agezemo kuko na byo bimwongerera ibibazo mu mutwe n’ikibazo ntikirangire vuba, ahubwo bitewe n’imyaka agezemo abari kumwe na we bagakora ku buryo agira uruhare mu gukemura ikibazo afite.

    Ku bana berengeje imyaka itatu, si ngombwa gukomeza kubambika imbindo zigezweho zituma inkari zitagera ku buriri (diapers), kuko bituma umwana yumva ari uko bigomba kumera, ntanashyire imbaraga mu gushaka kubireka. Ku mwana ukuze, ni ngombwa ko yigishwa kwimesera ibyo araramo.

    Kandi kugira ngo umwana amenye igihe cyo kwibyutsa ajye kunyara, ni uko aba yasinziriye neza, ntaryame akererewe, ubwiherero bwaba buri kure y’aho arara akegerezwa ikindi gikoresho cyamufasha. Hari kandi n’utumashini tubaho dufasha umwana kureka kunyara ku buriri twitwa ‘alarmes’. Umwana cyangwa umuntu mukuru ufite icyo kibazo ashobora kukararana ku kuboko, agatonyanga ka mbere k’inkari kagisohoka, ako kamashini kakajwigira ku buryo ahita akanguka akajya mu bwiherero.

    Ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr, bavuga ko iyo ikibazo cyo gusoba/kunyara ku buriri bidashize ku myaka itatu, umwana akabikurana, bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo kuba umwana atitabwaho uko bikwiye (affection), kwanga gukura cyangwa kwanga impinduka ndetse n’umuhangayiko.

    Icyo kibazo kandi gishobora guterwa n’ibindi bibazo nk’indwara cyangwa uko umuntu aremye. Mu ndwara zatuma umuntu agira ikibazo cyo gusoba ku buriri kandi ari mukuru harimo na Diyabete, kanseri zimwe na zimwe, impyiko, guturika imitsi y’imbere mu mubiri bitewe n’ihindagurika ry’imisemburo mu mubiri, gukunda kugira impatwe (constipation) ku buryo buhoraho, uruhago rudakora neza, cyangwa kugira ibibazo byo kudasinzira neza. Ku muntu mukuru, kunyara ku buriri bishobora guterwa no kunywa inzoga ku rugero rurenze ku buryo umuntu adashora kwigenzura.

    Mu gufasha umwana kureka gusoba ku buriri mu buryo bw’umwimerere, kuri urwo rubuga bavuga ko umwana ashobora guhabwa ibyo kunywa, nyuma bakamusaba kugerageza kwifata igihe kirekire gishoboka ntajye gusoba. Ubwo buryo ngo butuma imikaya y’uruhago ikomera, bikaba byazajya bituma adasoba ku buriri.

    Ku bantu bakuru, hari imyitozo yitwa ‘Kegel’ bakora igamije kubafasha kujya bashobora kugenzura uruhago rwabo.

    Ku rubuga https://www.comment-economiser.fr, bavuga ko undi muti w’umwimerere wafasha umwana ndetse n’umuntu mukuru kureka kunyara ku buriri ari ubuki.

    Ku mwana, bamuha akayiko gato k’ubuki akabunywa bwonyine cyangwa se buri kumwe n’amata y’akazuyazi akayanywa mbere yo kujya kuryama. Ibyo ngo biramufasha.

    Ku bantu bakuru, bafata ikiyiko kinini cyangwa bibiri by’ubuki mbere yo kuryama kandi ibyo ngo bigabanya ikibazo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/uko-wafasha-umuntu-mukuru-gukira-indwara-yo-kunyara-ku-buriri

  • Ubwisanzure na demokarasi bifite aho bitagomba kurenga– Perezida Magufuli #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania John Magufuli yavuze ko ubwisanzure na demokarasi bifite aho bitagomba kurenga, nk'uko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP.

    AFP itangaza ko yaraye abivugiye mu muhango wo kurahiza abagize inteko ishingamategeko bashya. Yagize ati:

    'Intego y'ubwisanzure na demokarasi ni ukuzana amajyambere, si [uguteza] akajagari…'

    Yakomeje avuga ko Ubwisanzure cyangwa uburenganzira [bwa muntu] na demokarasi bijyana n'inshingano kandi buri kimwe gifite aho kitagomba kurenga. Nizeye ko ibyo mvuze byumvikanye neza.

    Bwana Magufuli avuze aya magambo nyuma yo gutsinda amatora yo mu kwezi kwa cumi n'amajwi 84%, nkuko byatangajwe n'akanama k'amatora.Ishyaka rye CCM ryanatsindiye imyanya hafi ya yose mu nteko ishingamategeko.

    Ayo matora yamaganywe n'amashyaka akomeye atavuga rumwe n'ubutegetsi avuga ko yaranzwemo uburiganya. Akanama k'amatora karabihakanye, kavuga ko nta buriganya bwabayeho.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/14/ubwisanzure-na-demokarasi-bifite-aho-bitagomba-kurenga-perezida-magufuli/

  • Second Division playoffs kick-off this Saturday #rwanda #RwOT

    On Saturday November 14, play-off games to determine teams that will be promoted from the second (2nd) Division to Rwanda Premier League will kick-off at the Kigali Stadium.

    The games will be played in a single knock-out format from November 14 through 21, and will take place at the same venue.

    So far, a total of 7 second division teams are in the battle for the two promotion slots available to book a place in the topflight next season.

    Amagaju FC has been disqualified due to the club’s failure in complying with FERWAFA Covid-19 Return to play guidelines. Follwing the disqualification of Amagaju, Vision Fc has already secured a ticket to the semi-final of the play-offs.

    On Saturday, Etoile de L’Est FC will face Interforce FC at 10:30 AM, the game will be followed by another encounter with Gorilla FC playing Rwamagana City FC will go head to head at 1 PM, later on Rutsiro FC will be up against Alpha FC at 3:30 PM.

    Semi-finals will be played on Wednesday November 18; while the finals and third-place games are scheduled for November 21 at Stade de Kigali.

    The two teams that will make the finals will be elevated to the Rwanda Premier League, replacing Heroes FC and Gicumbi FC which were relegated last season.

    Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2756