Category: Uncategorized

  • RDF irimo gukora iperereza ku byaha Sergeant Major Kabera Robert akekwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki cyaha biravugwa ko cyakozwe ku itariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

    Igisirikare cy’u Rwanda cyirizeza buri wese ko ubutabera buzatangwa mu mucyo, kikamagana byimazeyo uwo ari we wese wica amategeko y’u Rwanda,aya RDF, n’undi wese mu bakozi ba RDF unyuranya n’imyitwarire n’indangagaciro bya RDF.

    RDF yavuze ko ibikorwa byo gushakisha ukekwa birakomeje.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rdf-irimo-gukora-iperereza-ku-byaha-sergeant-major-kabera-robert-akekwaho

  • Aborozi b’ingurube bahangayikishijwe no kubona icyororo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aborozi b
    Aborozi b’ingurube bifuza ko Leta yabafasha kubona icyororo cyizewe bityo umusaruro ukiyongera

    Ibyo barabivuga mu gihe mu Rwanda kugeza ubu nta hatunganyirizwa intanga zo gutera ingurube, bigatuma na nke ziboneka zituruka hanze ngo zigera mu gihugu zihenze ku buryo atari buri wese wazigondera, bakifuza ko hashyirwaho uburyo zitunganyirizwa mu gihugu kuko ari ikibazo kibangamiye aborozi.

    Umwe mu borozi b’ingurube babigize umwuga wororera mu karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude, avuga ko mu bintu bibangamiye ubwo bworozi ari ukubona icyororo cyizewe bakava ku by’amasekurume ya rusange acyifashishwa na benshi.

    Agira ati “Kubona icyororo biracyari imbogamizi kuri twebwe, kuko kugira ngo ubone umusaruro ni uko uba woroye amatungo yizewe, aturutse ahantu hazwi kandi kugeza ubu aho ayo matungo ava ni mu bihugu byateye imbere mu bworozi bw’ingurube. Bashobora kuduha icyororo cyangwa bakaduha intanga ariko biba bihenze cyane”.

    Ati “Icyo twifuza ni uko gutunganya intanga hagira ibigo bibikorera mu gihugu bityo zikaboneka kandi zihendutse ku buryo n’uworora imwe iwe yazigeraho. Iby’impfizi ya rusange byo dukwiye kubireka, kuko wabonaga umuntu ashoreye ingurube ayijyanye kwa runaka kuyibangurira, yavayo hakajyayo undi bigakongeza uburwayi, igikenewe ni ukubona intanga zizewe bityo ubworozi bwacu bugatera imbere”.

    Yongeraho ko umubare munini w’ingurube zorowe mu Rwanda, zimaze igihe kinini ku buryo n’inkomoko yazo itazwi kuko ari aborozi bagiye bazihanahana hagati yabo.

    Ngirumugenga Jean Pierre na we wororera i Rwamagana, avuga ko icyo kibazo kibakomereye, akifuza ko Leta yabibafashamo.

    Ati “Dufite ikibazo gikomeye cyo kubona intanga n’imiti yo kurindisha ingurube kuko kugeza ubu biva hanze. Leta yagombye kudufasha kubitumiza hanyuma ikatwunganira tukabibona bidahenze kuko iyo umuntu umwe yitumirije nk’intanga hanze asabwa icyemezo gitangwa n’urwego rwa Leta rubishinzwe bigatinda, kandi ari ugutumiza duke bikamuhenda cyane mu gihe ari Leta ibikoze byoroha”.

    Ku kibazo cy’icyororo gihangayikishije aborozi b’ingurube, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) ushinzwe ubworozi, Dr Uwituze Solange, avuga ko bitarenze imyaka ibiri kizaba cyabonewe igisubizo kirambye.

    Ati “Ku bijyanye no gutera intanga, ubu turi mu igerageza mu bigo bitatu byashyizweho, harimo ikiri i Musanze turimo gufatanyamo na kaminuza y’u Rwanda. Gusa biracyari ku kigero gito kuko ubushakashatsi bukomeje ngo turebe ko hari icyo twageraho”.

    Ati “Icyakora hari umushinga w’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’Ububiligi mu guteza imbere ubworozi bw’ingurube, uzaba wujuje ibisabwa. Turashaka gushyiraho ibigo nibura bitatu ariko bikomeye, bizaba birimo amasekurume y’icyitegererezo, tukabasha gutunganya intanga, tukazibika nk’uko tumenyereye kubikora ku nka, uzikeneye agahita azibona bakamuterera, ndumva mu mwaka umwe cyangwa ibiri ikibazo cy’icyororo kizaba cyakemutse burundu”.

    Ikindi kibazo aborozi b’ingurube bavuga ngo ni icy’ibiryo byazo kuko inganda zibikora mu Rwanda ngo zidahaza isoko.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/aborozi-b-ingurube-bahangayikishijwe-no-kubona-icyororo

  • Ubujura cyangwa gushishura ? Muchoma na The Ben mu ndirimbo isa n’iya Harmonize #rwanda #RwOT

    Mu ndirimbo zigezweho mu gihugu cyacu ugendeye ku ntonde ziri gukorwa n’ibitangazamakuru bitandukanye harimo iyitwa 'Umutoso’ y’umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Muchoma afatanyije na The Ben.

    Yagiye hanze nyuma gato y’iyitwa 'Ushamba’ y’umuhanzi Harmonize uri mu bagezweho muri Tanzania ndetse akaba ari n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi ya Konde Music Worldwide.

    Indirimbo ya Muchoma yagiye ku rukuta rwe rwa YouTube ku wa 19 Ugushyingo mu gihe iya Harmonize yagiye hanze ku wa 7 Ugushyingo , ariko amashusho yayo ijya hanze ku wa 8 Ugushyingo 2020.

    'Umutoso’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Heavy KiKi yunganirwa na Bob Pro naho amashusho yayo akorwa n’uwitwa Easy Cuts mu gihe 'Ushamba’ yatunganyijwe na Young Keyz naho amashusho akorwa n’uwitwa Hanscana.

    Uramutse ufite ugutwi kumva neza ndetse ukaba wabasha gusesengura neza ibijyanye n’umuziki wumvise izi ndirimbo 'Umutoso ndetse na Ushambo’ zirasa cyane cyane injyana zazo n’ubwo ubusobanuro bw’amagambo azigize bidahuye neza.

    Umuraperi Muchoma yasobanuye ko indirimbo ye yibwe na Harmonize nubwo atigeze abitangaza mbere hose ikijya hanze.

    Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko iriya ndirimbo ariwe wayikoze mbere ayoherereza Harmonize amusaba ko yayumva noneho bakaba bayikorana ariko aho kugira ngo amuhe igisubizo ahita ayishyira hanze.

    Ati 'Ni kumwe abahanzi tuba twihiringa dushaka 'collabo’, hashize ukwezi kose nyimuhaye ngo amfashe dukorane indirimbo nk’umuhanzi ukomeye ariko nabonye yarayishyize hanze.

    Muchoma ntabwo asobanura niba yarabashije kwegera uyu muhanzi ngo amubaze impamvu yasohoye indirimbo ye atabimuhereye uburenganzira ariko avuga ko yatangiye kuvugana n’abantu bo muri Tanzania ngo arebe niba yarenganurwa.

    Umuraperi Muchoma Muchomani ni umwe mu bakomeje kwigaragaza mu muziki akaba uretse iyi ndirimbo 'Umutoso’ yaherukaga gushyira hanze iyitwa Papa Trap yafatanyije na Mng CoCo ndetse n’iyitwa Nikibazo.

    Umva hano indirimbo 'Umutoso’

    Umva hano indirimbo 'Ushamba’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ubujura-cyangwa-gushishura-Muchoma-na-The-Ben-mu-ndirimbo-isa-n-iya-Harmonize

  • Amateka yaranze intwari yo kwizera Sojourner Truth #rwanda #RwOT

    Umugore wamenyekanye nka Sojourner Truth, yavutse yitwa Isabella Baumfree i New York mu 1797. Yavukiye mu bucakara, se yitwaga James Elisabeth naho nyina yitwaga Elisabeth Baumfree. Isabella yagombaga kuba umucakara imyaka mirongo itatu. Yarababajwe bikabije: basaza be na bakuru be bari baragurishijwe akiri muto, yakuze ataragize amahirwe yo kwiga ndetse atazi gusoma no kwandika, ariko yabaye umuvugabutumwa ukomeye ndetse Imana imukoresha iby’ubutwari.

    Ku myaka icyenda, Isabella yagurishijwe muri cyamunara hamwe n’umukumbi w’intama ku madorari 100. Bitewe n’uko yavugaga Ikidage, yananiwe kumvikana n’abari bamaze kumugura kuko bo bavugaga Icyongereza. Kubw’iyo mpamvu yarakubiswe bikomeye ku buryo byamusigiye inkovu ubuzima bwe bwose. Isabella yagombaga kugurwa no kugurishwa inshuro enye na ba nyir’ubwite bakurikiranye, bamwe muribo baramukubitaga ndetse bakamukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Isabella yashakanye n’undi mucakara witwaga Thomas babyarana abana 3:Peter, Elizabeth na Sophia naho abandi babiri yababyaye mbere barimo imfura ye James wapfuye akiri muto na Diana yabyaye biturutse ku gufatwa ku ngufu na John Dumont.

    N’ubwo Leta ya New York yatangiye gukuraho ubucakara mu 1799, ni igikorwa cyafashe indi myaka 30 kugira ngo kirangire. Mu 1826 Isabella wari ufite zimwe mu nyigisho za gikristo, yumvise agomba gusengera gucika uwamuguze bityo akabohoka.

    Yafashe umukobwa we w’uruhinja ariko kubera ko abandi bana be bari bakiboshywe n’amategeko nk’abacakara, yahatiwe kubasiga inyuma. Akimara kurokoka, Isabella yamenye ko umuhungu we w’imyaka itanu yagurishijwe mu buryo butemewe n’amategeko maze ajyana ikirego mu rukiko birangira agaruye umuhungu we, Isabella yabaye umugore w’umwirabura wa mbere watsinze urubanza rw’umuzungu.

    Mu 1828, Isabella yimukiye i New York aho yakoraga akazi ko mu rugo, maze yinjira mu matorero atandukanye, atangira kwamamara nk’umubwirizabutumwa.

    Ukwizera kwa Isabella kwarushijeho kwiyongera kandi amenya ko Yesu yamukuye mu bucakara bwari bumurembeje, amenya ko yavutse ubwa kabiri. Nk’ikimenyetso cy’izo mpinduka yahinduye izina yitwa Sojourner Truth hari Ku cyumweru cya Pentekote mu 1843. Izina rye ryatoranijwe kubera ko yumvaga ko Umwuka Wera yamuhamagariraga kuba umubwirizabutumwa uzajya agenda mu bice bitandukanye avuga ukuri kw’Imana. Hamwe n’ icyizere gishya no kwiyemeza, yazengurutse Amerika yose abwiriza ubutumwa bwiza avuga kandi ko ubucakara bugomba kuvaho. Ntibyari byoroshye kuko mugihe ubucakara bwari bwaravanyweho muri utwo turere, ivangura ryarakomeje kandi yaranengwaga ndetse agahigwa.

    Sojourner Truth yahise amenyekana nk’umugore udasanzwe, Yavuganaga ubwitonzi n’ishyaka. Yari yarahawe impano yo kuvuga neza, akoresha imvugo ishushanya, yari afite ubwenge kandi ikibwiriza cye cyaherekezwaga n’indirimbo. Yari umuvugabutumwa uhambaye ariko yarushijeho kuvuga ku ivugurura ry’imibereho, yaba ubucakara, uburenganzira bw’umugore cyangwa imibereho yo muri gereza. Ikindi kandi ibyo yavugagaga byose byabaga bishingiye ku rukundo akunda Yesu na Bibiliya.

    Mu 1850, Sojourner Truth imbwirwaruhame ivuga ku buzima bwe n’imibabaro yanyuzemo nk’umucakara wo mu majyaruguru, yaragurishijwe cyane ndetse bitera inkunga ibikorwa byo kurwanya ubucakara. Umwaka wakurikiyeho, Sojourner Truth yitabiriye ihuriro ry’abagore aho yavugiye ijambo risaba ubutabera bungana kubagore b’abirabura.

    N’ubwo byagize icyo bihindura muri icyo gihe, byemejwe neza nyuma yintambara y’abenegihugu (civil war) biturutse ku mvugo ya Sojourner yamumenyekanishije nk’umucakara wumwirabura udasanzwe wo mu Majyepfo ya Leta zunze Ubumwe za Amerika. Muri iyi mbwirwaruhame yamenyekanye cyane, Sojourner asubiramo interuro ye inshuro enye n’ijwi riranguruye ku buryo bwamamaye mu mateka ati: 'Ain’t I a woman?’ Bishatse gushimangira icyifuzo cyo guharanira uburenganzira bungana ku bagore b’abirabura b’abanyamerika.

    Igihe Intambara y’Abenegihugu yatangiraga mu 1861, Sojourner Truth yatanze ubufasha mu kwinjiza ingabo z’abirabura mu gisirikare. Yakomeje kubwiriza no kuvuga mu gihugu imbere kandi nk’umuntu uzwi cyane, yaje guhura na Perezida Lincoln.

    Dore amwe mu magambo Sojourner Truth yavuze

    • Ukuri kurakomeye kandi kuraganza.

    • Niba abagore bashaka uburenganzira burenze ubwo babonye, kuki batabufata, kandi ngo babuvuge ho?.

    • Ntabwo ngiye gupfa, ngiye mu rugo nkinyenyeri irasa.

    Sojourner Truth yakomeje umurimo we wo kuvuga nyuma y’intambara, n’ubwo hahoraga ho akarengane Sojourner yarabirwanyaga. Uyu mugore w’indashyikirwa yakomeje umurimo we wo kubwiriza no kwamagamagana akarengane kugeza afite imyaka mirongo irindwi. Yapfuye mu 1883 kandi amagambo ye ya nyuma yari aya: “Be a follower of the Lorld Jesus!” Ba umuyoboke w’Umukiza Yesu!.

    Aho kwibagirana nyuma y’urupfu rwe, Sojourner Truth yabaye intangarugero ku bisekuruza byakurikiyeho. Mu mwaka wa 2009 Yabaye umwirabura w’umunyamerika wa mbere ufite ishusho (status) muri Leta zunze Ubumwe.

    Dore bimwe mu bintu by’ingenzi dukwiye kwigira kuri Sojourner Truth

    Icya mbere: imbabazi n’ubuntu. N’ubwo yarenganijwe bidasanzwe, Sojourner Truth yarabababariye, kandi mugihe yakomeje kurwanya akarengane, yajugunye ubusharire. Mu ijambo rye yemeye ko n’ubwo yigeze kwanga abazungu, kuva yahura na shebuja we wa nyuma “Yesu”, yuzuye urukundo kuri buri wese.

    Icya kabiri, Natangajwe n’uburyo Kristo yamuhinduye. Wibuke, uyu yari umugore utazi gusoma no kwandika wajanjaguwe n’ubucakara imyaka mirongo itatu ya mbere y’ubuzima bwe. Nyamara nyuma yo guhinduka kwe, yabaye umuntu wuzuye icyizere no kumva ko afite ubutumwa. Yabwirije ashize amanga imbere y’abantu ibihumbi. Ni gihamya ko Yesu Kristo ahindura ubuzima.

    Muri macye, Sojourner Truth yari umugore udasanzwe kandi ufite ubutumwa budasanzwe. Aratwibutsa ko n’iyo ubuzima bwagira intangiriro idahwitse, byanze bikunze bushobora guhinduak bwiza kandi umuntu akagera kuri byinshi byiza. Mubyukuri iki ni ikintu kidutera imbaraga twese.

    Source:www.canonjjohn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-Sojourner-Truth.html

  • Igisirikare cyemeje ko umwana Sgt Major Robert ashinjwa gusambanya ari uwo mu muryango we #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubinyujije ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, ibi ngo byabereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kuwa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020. Ishami rishinzwe ubushinjacyaha bwa gisirikare Military Prosecution Department rikaba rikomeje gukora iperereza kuri icyo cyaha.

    Iri tangazo ry’ingabo z’u Rwanda rirakomeza rigira riti : “RDF irizeza abaturage ko hazabaho ubutabera buboneye kandi itazigera ijejenkera abakozi bayo bica amategeko y’u Rwanda cyangwa amahame ngengamyitwarire n’indangagaciro bigenga abasirikare. Harimo gushyirwa imbaraga zose zishoboka ngo hamenyekane aho ukurikiranyweho icyaha aherereye”

    Sergeant Major Robert ari mu bahanzi bazwi cyane muri 'Army Jazz Band’

    Sergeant Major Robert azwi mu ndirimbo nyinshi yakoranye n’itsinda 'Army Jazz Band’ ry’abasirikare baririmba indirimbo zivuga ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda. Yanamenyekanye mu zindi zitandukanye zivuga ubutumwa busanzwe zirimo n’ihimbaza Imana yakunzwe mu myaka yashiz yitwa Impanda. N’ubwo ubu afite ipeti rya Sergeant Major, abantu bakomeje kumwita Sergeant Robert kuko ari ryo zina yamamayeho, bijyanye n’ipeti yari afite icyo gihe, ugiye kumuvuga wese akabanzaho ipeti bigera aho bamwe babifata nk’aho Sergeant ari akazina ke bwite.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Igisirikare-cyemeje-ko-umwana-Sgt-Major-Robert-ashinjwa-gusambanya-ari-uwo-mu-muryango-we

  • N’ubwo atabona, umuhanzi Lenco yubatse inzu i Kigali mu mafaranga yakuye mu muziki #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Umwimerere Live Music, umuyoboro wo ku rubuga rwa Youtube (Channel) ucishwaho ibikorwa by’umuziki w’umwimerere mu rwego rwo guteza imbere no kumurikira abanyarwanda impano zitandukanye, yavuze ko yize amashuri abanza i Gatagara, mu gihe cyo guhitamo amashami bazigamo mu mashuri yisumbuye, we agahitamo ishami ry’umuziki kuko aribyo yiyumvagamo.

    Yakomeje agira ati : “Hari ahantu ncuranga umuziki benshi bakunze kwita igisope, uretse ko Covid yabaye imbogamizi, ariko ubundi umuziki urantunze ndetse n’iyi nzu munsanzemo nayubatse mu bushobozi nakuye mu muziki, ndetse mfite abantu nigisha gucuranga piano na gitari”.

    Lenco yavuze ko umuziki umufasha gusabana n’abantu, kuba afite ubumuga bitatuma yigunga. Yakomeje avuga ko abafite ubumuga bakwiriye kwitinyuka kuko na bo bashoboye. Yagize ati“Abamugaye turashoboye, harimo abahanzi bagenzi banjye, aba star batandukanye ndetse n’abayobozi”.

    Lenco kandi n’ubwo acuranga indirimbo z’abandi bikamubyarira amafaranga, na we ni umuhanzi ku giti cye akaba afite indirimbo ze bwite nka Nyiramutembanshyushyu, Urukundo na Reka nkuririmbe. Uyu muhanzi afashwa n’umuhanzikazi Tonzi mu bikorwa byo gutunganya izi ndirimbo ze.

    REBA IKIGANIRO HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/N-ubwo-atabona-umuhanzi-Lenco-yubatse-inzu-i-Kigali-mu-mafaranga-yakuye-mu-muziki

  • U.S. Embassy, University Of Nebraska Launch Higher Ed Fellowship #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    The U.S. Embassy in Kigali and the University of Nebraska-Lincoln launched today the University Partnerships and Exchange (UPEX) Rwanda Program, an innovative fellowship that will provide mid-career administrators at Rwandan colleges and universities with a year of enrichment and practical training on university advancement and international partnerships.

    'We are proud to support efforts to expand the connections between colleges and universities in Rwanda and the United States,' said U.S. Ambassador to Rwanda Peter H. Vrooman.

    'We see this as an important investment in education, helping to position American and Rwandan institutions to take full advantage of all of the opportunities that come with international partnerships in higher education.'

    The U.S. Department of State's Bureau of African Affairs will fund the US$250,000 project through the University Partnerships Initiative, created in 2019 to strengthen collaboration in higher education between Africa and the United States.

    The initiative supports higher education links that expose African students, faculty and administrators to the diversity and innovation on American campuses.

    'The University of Nebraska is thrilled to partner with the U.S. Embassy in Kigali and Rwandan universities on this exciting initiative,' said Josh Davis, associate vice chancellor for global affairs. 'The UPEX-Rwanda program is particularly innovative as we leverage our strengths in virtual exchange to engage with new institutional partners and help develop their international partnership capacity.'

    The program builds on the University of Nebraska's successful partnerships in Rwanda and across Africa in recent years, including hosting multiple leadership institutes for the Mandela Washington Fellowship for Young African Leaders; more than 200 full scholarships for Rwandan students through the CASNR Undergraduate Scholarship Program; and advising on recruitment and curriculum design for the new Rwanda Institute for Conservation Agriculture.

    Nebraska's Office of Global Strategies will lead the UPEX-Rwanda fellows through a year-long virtual training program beginning in January.

    Each month, the cohort will participate in workshops led by content experts in international partnership management from across the United States and Rwanda, apply best practices in case studies and site visits, and meet virtually with a U.S.-based mentor.

    Key concepts covered in the program include the internationalization of higher education, strategic partnership management, grant writing and project implementation.

    At the conclusion of the program, the cohort will also present an international partnership proposal and organize a symposium on university partnerships.

    Program details and application requirements can be found on the University Partnerships and Exchange Rwanda Program website: go.unl.edu/upex.

    Applications for the 2021 cohort will close at 11:59 p.m. Central African Time on Friday, December 11, 2020.

    0Shares
    0

    The post U.S. Embassy, University Of Nebraska Launch Higher Ed Fellowship appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/u-s-embassy-university-of-nebraska-launch-higher-ed-fellowship/

  • Ishyamba si ryeru hagati ya KNC perezida wa Gasogi United n’umutoza Cassa Mbungo Andre #rwanda #RwOT

    Biravygwa ko umutoza Cassa Mbungo Andre wa Gasogi United bitameze neza hagati ye n’umuyobozi w’iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles 'KNC’ ndetse bikavugwa ko baba bamaze gutandukana.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo haje inkuru y’uko KNC yaba yamaze kwirukana umutoza Cassa Mbungo gusa impande zombi nta kintu zirabutangazaho.

    Imbarutso yo kwirukana uyu mutoza byabaye gutsindwa umukino wo ku wa Gatandatu na Kiyovu Sports 2-1.

    Bivugwa ko KNC atishimiye uburyo uyu mutoza yakinishije iyi kipe aho yari yabanje ku ntebe y’abasimbura Iradukunda Jean Bertrand na Muselemu kandi ari abakinnyi bakomeye yaguze bamuhenze.

    Ntabwo KNC yabyishimiye ndetse nyuma yo gutsindwa uyu mukino umwuka mubi hagati ye n’umutoza bigera aho amakuru avuga ko impande zombi zahisemo gutandukana.

    Andi makuru avuga ko kandi na mbere y’uyu mukino ntabwo KNC na Cassa Mbungo bumvikanaga, aho uyu muyobozi yasaga nushaka kwinjira mu kazi k’umutoza amwereka ibyo agomba gukora Cassa rero na we ntabyemere bigatuma batavuga rumwe.

    Cassa Mbungo Andre(hagati) na KNC(iburyo) ntabwo ibintu bimeze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishyamba-si-ryeru-hagati-ya-knc-perezida-wa-gasogi-united-n-umutoza-cassa-mbungo-andre

  • Nyaruguru: Babiri bafashwe nyuma yo gutega abacuruzi bakabambura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda ivuga ko muri icyo gikorwa, abaturage bashoboye gufata 2 muri 3 bakekwaho ubwo bujura. Hafashwe uwitwa Rwizibura Eric w’imyaka 37 na Ntawuhiganayo Benoît w’imyaka 41, bakimara kubafata bahise babashyikiriza Polisi y’u Rwanda ikorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba ubwo bariya bantu bategaga uwitwa Mutabazi Faustin n’umugore we witwa Mukabagire Claudine ubwo bari kuri moto bataha mu rugo rwabo.

    Yagize ati “Uriya mugabo n’umugore we bari mu nzira bataha bari kuri moto bahagarikwa na bariya bantu bashakaga kubambura ibyo bari bafite. Bagerageje kwirwanaho ari nako batabaza, abaturage bahise batabara vuba babasha gufata babiri muri batatu bashakaga kwiba, bari bakomerekeje umugore ku kiganza bamutemesheje umuhoro.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko umwe muri abo bagizi ba nabi yabashije gucika abaturage, acikana amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 680 na telefoni igezweho byose bari bamaze kubyambura uriya mugabo n’umugore we.

    Abaturage bahise bajyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi bariya bakekwaho ubwambuzi naho Mutabazi n’umugore we bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Cyahinda kugira ngo bavurwe ibikomere bari bafite.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko n’ubusanzwe uwitwa Rwizibura Eric yashakishwaga kubera ibyaha bijyanye n’ubujura no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyaruguru, kuri iyi nshuro ubwo yafatwaga yari afite agapfunyika k’urumogi.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage ku gikorwa bakoze cy’umutima wo gutabara bagenzi babo bagafata bariya bagizi ba nabi. Yavuze ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha umwe muri bariya bambuzi wacikanye amafaranga na telefoni.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyaruguru-babiri-bafashwe-nyuma-yo-gutega-abacuruzi-bakabambura

  • Ubushyamirane muri FDLR bwakajije umurego, Gen Byiringiro Victor yaba agiye kwirukanwa ku buyobozi bw'uyu mutwe w'iterabwoba, agasimburwa na ruharwa Sirilo HENGANZE. #rwanda #RwOT

    Ubushyamirane burimo no kwicana bimaze iminsi biyogoza wa mutwe w'iterabwoba wa FDLR, buragenda busatira ihirikwa ry'abari ibikomereza muri uwo mutwe w'abajenosideri. Ubu inkuru ivugwa ni uko uwitwa Gen Byiringiro Victor yanzwe urunuka, ndetse bakaba bifuza kumwohereza mu kiruhuko cy'izabukuru, dore ko ngo yamaze no kubakirwa 'bulende' mu nkambi ya Nyakivala muri Uganda.

    Uwitwa Gen Pacifique Omega, ari nawe uyobora ishami rya gisirikari rya FDLR, ashinja Byiringiro kuba atagishoboye, agasaba ko yasimburwa na Sirilo HENGANZE, wahoze ari Burugumestri w'icyari Komini Satinskyi, hari muri Gisenyi y'icyo gihe. Uyu Henganze kimwe n'abandi bo muri FDLR ni umujenosideri ruharwa, n'ubwo urubanza rwe rwabaye ari mu mashyamba ya Kongo,inkiko zo mu Rwanda zikaba zaramukatiye igifungo cya burundu.

    Ibyo kurekura ubutegetsi ariko Victor Byiringiro ntabikozwa, n'ubwo inyeshyamba za FDLR zimushinja kwikubira imisanzu y'ababafasha n'ibisahu birirwa bacuza abaturage b'Abanyekongo, none ngo baricira isazi mu jisho. Inama zose Byiringiro Victor yagiye atumiza ngo bagire ibyo bumvikanaho zarananiranye, abanzi be batinya kwicirwa mu nzira bava cyangwa bajya muri iyo nama.

    Kurwanira imyanya y'ubutegetsi , n' irondakarere byavuyemo kwikiza abo batangiye kwita'inyenzi', maze si ukwicana karahava. Ni uko Gen Secyugu na gen Kalebu bishwe batezwe igico, ndetse n'abandi ubu bakaba barahiye ubwoba ko urupfu rwabo rrwegereje. Mubo twashoboye kumenya bashobora kuhasiga agatwe mu minsi ya vuba, harimo Gen Nzabanita Lusiyani Karume na Gen Mutunzi bari inshuti za gne Silivesitiri Mudacumura, wishwe n'inabo za Kongo umwaka ushize.

    Biravugwa kandi ko uwitwa Col Ruhinda wayoboraga umutwe w'abasirikare' badasanzwe' yaba atagicana uwaka n'izindi nterahamwe nkuru, kuko we yamaze kwibera umuyoboke wa Kayumba Nyamwasa na P5 ye, nubwo abasesenguzi basanga ahungiye ubwayi mu kigunda.

    The post Ubushyamirane muri FDLR bwakajije umurego, Gen Byiringiro Victor yaba agiye kwirukanwa ku buyobozi bw'uyu mutwe w'iterabwoba, agasimburwa na ruharwa Sirilo HENGANZE. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubushyamirane-muri-fdlr-bwakajije-umurego-gen-byiringiro-victor-yaba-agiye-kwirukanwa-ku-buyobozi-bwuyu-mutwe-witerabwoba-agasimburwa-na-ruharwa-sirilo-henganze/