Category: Uncategorized

  • Amafaranga amaze iminsi arangishwa na polisi yabonye nyirayo #rwanda #RwOT

    Uwari wataye aya mafaranga ni uwitwa Uwizeyimana Claudine aho yayataye ku wa 12 Ugushyingo 2020, mu Muhanda wa Kigali Convention Center ujya I Remera [KCC-Remera].

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ku rukuta rwayo rwa Twitter ko Uwizeyimana yamaze gushyikirizwa amafaranga ye.

    Ni amafaranga yashyikirijwe n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Amafaranga-amaze-iminsi-arangishwa-na-polisi-yabonye-nyirayo

  • Igikorwa cyo guha abunzi inyoroshyangendo turagishoje – Minisitri w’Ubutabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye aha yashyikirizaga abunzi 513 amagare, anababwira ko itegeko ribemerera kuba bakomeje gukora rizasohoka mu cyumweru gitaha

    Minisitiri Busingye aha yashyikirizaga abunzi 513 amagare, anababwira ko itegeko ribemerera kuba bakomeje gukora rizasohoka mu cyumweru gitaha

    Yabitangaje ubwo yashyikirizaga amagare 513 abunzi bo mu Karere ka Huye bari basigaye batarayahabwa, tariki 20 Ugushyingo 2020.

    Yagize ati “Dufite abunzi ibihumbi 17 birenga. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabemereye kubaha inyoroshyangendo, dutangira kujya tubaha amagare uko ingengo y’imari idushoboresha, aba ni bo ba nyuma. Igikorwa turagishoje, kandi biraduha inzira yo gutekereza ikindi gikorwa.”

    Aya magare yatanze i Huye yabonetse ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi.

    Abunzi bayashyikirijwe bavuga ko bakomeje kuyategereza bihanganye, kandi ko aho bayaboneye azabafasha mu kazi bakora k’ubwunzi.

    Innocent Kabagema utuye i Cyarwa mu Karere ka Huye, akaba amaze imyaka irenga 15 ari umwunzi, yagize ati “Nanjye banyibutse rwose, ndanezerewe. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari yarayatwemereye, dukomeza kwihangana ataratugeraho, none ubu biranshimishije.”

    Yungamo ati “Ubu rwose imvune ziragabanutse. Gukora bizajya binyorohera kuko ntazongera kwibaza ngo ndagera ahari ikiburanwa gute. Ubu rwose ni ça va (ni byiza).”

    Dr. Marie Ignacienne Mukarusanga na we w’umwunzi yagize ati “Abunzi ntibakemura amakimbirane abantu babasanze mu biro gusa. Bagusanga mu biro bakakugezaho ikibazo, ariko noneho ukazajya aho batuye nyirizina nawe ukihera ijisho.”

    Yungamo ati “Mu by’ukuri twe nta n’ubwo duca imanza. Dufasha abantu kwiyunga. Ni ukuvuga ko ufite ikosa arimenya, akaryemera, agasubira inyuma akarisabira imbabazi, noneho icyabateraga amakimbirane kikavaho. Urumva ko nta na rimwe twunga abantu tutabasanze iwabo. Iyi nyoroshyangendo ni cyo izadufasha ahanini.”

    Urwego rw’abunzi rwashyizweho muri 2004, kandi bose hamwe ni 17,941. Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka icumi batangiye uyu murimo muri 2014, ni bwo Perezida Kagame yabemereye inyoroshyangendo ndetse n’uburyo bw’itumanaho.

    Terefone zo bazihawe kera, kandi bagenda boroherezwa mu itumanaho. Amagare na yo bagiye bayahabwa mu byiciro, none ay’icyiciro cya nyuma ni yo yatanzwe guhera tariki 20 Ugushyingo 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/igikorwa-cyo-guha-abunzi-inyoroshyangendo-turagishoje-minisitri-w-ubutabera

  • Rwamagana: 2021-2022 buri kagari kazaba kifitiye ubuhumbikiro bw’ibiti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bavuga ko ibiti bihenze ku buryo atari buri wese wakigondera
    Abaturage bavuga ko ibiti bihenze ku buryo atari buri wese wakigondera

    Yabitangaje ku wa 21 Ugushyingo 2020, ubwo mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruhunda Umurenge wa Gishari, hakorwaga umuganda wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 20, abaturage bakagaragaza ko kubibona bibahenda bitajyanye n’ubushobozi bwabo.

    Sibomana Wellars umuturage wo mu Mudugudu wa Nyarukombe mu Kagari ka Ruhunda Umurenge wa Gishari, avuga ko bazi akamaro k’ibiti ariko nanone ngo kubibona ari ingume cyane ko bisaba kujya kubishaka mu buhumbikiro.

    Avuga ko amafaranga 50 agurwa urugemwe rumwe rw’igiti ari menshi ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage.

    Yifuza ko bakwegerezwa ibiti ku bwinshi ariko by’umwihariko hakibandwa ku by’imbuto kandi byera vuba.

    Ati “Kubona ibiti ni ukujya kubishaka mu buhumbikiro, igiti kimwe ni amafaranga 50 kandi si buri wese wayigondera bitewe n’umubare ashaka. Bishoboka babiduha ku buntu ariko bakibanda ku by’imbuto kandi na byo byera vuba kuko ibyo tubona ni ibikurira igihe kirekire”.

    Nitanga Jean de Dieu (ibumoso) avuga ko umwaka wa 2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro bw
    Nitanga Jean de Dieu (ibumoso) avuga ko umwaka wa 2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro bw’ibiti hakazibandwa ku by’imbuto abaturage baenera cyane

    Umukozi w’Akarere ka Rwamagana uyobora ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere Dr. Nitanga Jean de Dieu, avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022 ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije ndetse na Tubura, hazashyirwa ubuhumbikiro bw’ibiti kuri buri kagari.

    Avuga ko bizorohereza abaturage kubona ibiti byo gutera byaba ibivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto hafi kandi bamwe babonemo akazi.

    Agira ati “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu, 2021/2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro, abaturage bazabona akazi batunge imiryango yabo mu buryo bwa Himo, babone ibiti hafi yabo kandi hazibandwa ku biti by’imbuto bifuza cyane”.

    Umukozi wa Tubura ushinzwe ishami ry’ibiti Gisa Jean Paul, avuga ko mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku muhigo w’ibiti bitatu by’imbuto ku muryango, uyu mwaka hamaze gutangwa ibiti bya avoka zera vuba z’ubwoko bwoherezwa mu mahanga ibihumbi 60.

    Avuga kandi ko uyu mwaka hateguwe ingemwe z’ibiti miliyoni zisaga 15 mu turere 23 bakorana na two.

    Avuga ko kugira ngo ibiti biterwa bikure neza kandi n’abaturage babishishikarire ndetse binaboneke ku giciro kibereye buri wese bagiye kubegereza ubuhumbikiro bwabyo.

    Umuganda wo gutera ibiti bivangwa n
    Umuganda wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka witabiriwe n’abaturage ba Ruhunda ingeri zose n’abagore barimo

    Ati “Ubu twateguye ingemwe zirimo guterwa ariko turifuza ko byegerezwa abaturage mu tugari, igiciro kizagabanuka cyane buri wese ku buryo wakigondera. Ikindi iyo bitewe aho byateguriwe byera neza kuko biba byaramenyereye icyo kirere”.

    Ubuso bungana na hegitari 1,446 mu Karere ka Rwamagana ni bwo buzaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka uyu mwaka, ndetse ubu ngo bakaba bageze kuri 60% kandi uku kwezi k’Ugushyingo kukazarangira ubuso bwose bwamaze guterwa.

    Hazaterwa ibiti bya gereveriya na sederera byose bivamo imbaho ndetse na sena ivamo ibiryo by’amatungo, ndetse ikongera azote mu butaka ku buryo buhorana imwimerere wabwo.

    Ibi ngo bigamije ko mu mwaka wa 2024 nibura 30% by’ubuso bwose bw’igihugu buzaba buteyeho ibiti.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rwamagana-2021-2022-buri-kagari-kazaba-kifitiye-ubuhumbikiro-bw-ibiti

  • Sobanukirwa inyungu zo kumvira #rwanda #RwOT

    Kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira uwiteka. Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima. Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, n’imbuto z’amatungo yawe, kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe (Gutegeka kwa Kabiri 28:2-4).

    Mu bushakashatsi bwakozwe, abantu babarirwa mu magana babajijwe iki kibazo: “Ni ikihe kintu cyiza cyakubayeho mu myaka itanu ishize?” Igitangaje, benshi babashije gusubiza bagira bati: “Ntacyo”.

    Ijambo ry’Imana ridusezeranya ibyo kurya bya buri munsi, umushahara n’imigisha, nyamara abantu ntibashoboraga no kwibuka ibihe byiza Imana yabahaye ahubwo ibibazo bibahuma amaso! Mbega agahinda!

    John Mason yagize ati: “Ni gake tubona ibintu uko biri. Ariko nk’uko turi abantu usanga turenza ingohe ibyiza Imana yadukoreye twibwira ko ibibazo dufite bibirusha ubwinshi. Kenshi na kenshi ibitekerezo byacu bifungirwa ahantu hamwe. Kubera gushaka umutuku, twibagirwa ubururu neza.

    Mubyukuri twibanda ku gutekereza ejo hazaza, kandi Imana itubwira kwibanda kuri uyu munsi. Turashakisha ahantu hose tukajararajara, kandi igisubizo kibereye hafi yacu cyane. Niba umuntu abishaka kandi abishyize mo imbaraga, aba afite amahirwe yo kubona no kwakira ibyo Imana yamuteganyirije.

    Niba umuntu abishaka kandi abishyize mo imbaraga, aba afite amahirwe yo kubona no kwakira ibyo Imana yamuteganyirije

    Bibiliya itubwira neza iti: Kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira uwiteka. Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima. Hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo ku butaka bwawe, n’imbuto z’amatungo yawe, kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe… (Gutegeka kwa Kabiri 28:2-13).

    Mubyuuri iyo wubashye kandi ukumvira Imana ubikuye ku mutima, uko byagenda kose umugisha w’Imana ukuzaho mu buryo bwose kandi nta kintu na kimwe gishobora kurogoya umugambi w’Imana. Nimucyo rero twiyongeremo imbaraga kandi dushakashake uko twamenya ibyo Umwami ashima nibwo tuzagerwa ho n’imigisha yose Imana itugenera.

    Source:www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-inyungu-zo-kumvira.html

  • Umuhanzi Sergeant Major Robert ari guhigwa bukware nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15 #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Sergeant Kabera Major Robert wamenyekanye nka ‘Sergeant Robert’ arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 15.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo.

    Nyuma yo gusambanya uyu mwana w’imyaka 15, byaje kumenyekana na we ahita atoroka kugeza ubu akaba ataraboneka.

    Ubu inzego z’umutekano zikaba zirimo kumushakisha ngo agezwe imbere y’ubutabera abazwe ibyo akekwaho.

    Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Umuhanzi sergeant Robert ari gushakishwa n’inzego z’umutekano

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-sergeant-major-robert-ari-guhigwa-bukware-nyuma-yo-gukekwaho-gufata-ku-ngufu-umwana-w-imyaka-15

  • How Ghana Police Plans To Deploy During December Elections #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    On December 7, Ghanaians will go cast their ballots to elect the new President and Members of Parliament for various constituencies. The campaigns have already started in the West African country.

    However, the opposition registered fears that there is a likelihood of the ruling party to informally use some members of the security to intimidate voters and the opposition supporters.

    Last week, the Inspector-General of Police (IGP) James Oppong-Boanuh directed that officers performing election duties should wear the traditional police uniforms which are in the colours of blue-black, black, and police camouflage.

    Ghana's National Democratic Congress (NDC) political party said; 'this normal dressing requirement for all service personnel should be strictly enforced to assuage fears that some Police uniforms being sewn will find its way into the hands of vigilantes/hoodlums recruited by the ruling Party/government to intimidate and suppress voters in opposition strongholds.'

    However, the NDC said it takes seriously information making the rounds that persons other than genuine Police officers some of whom were described as National Security operatives who committed acts of brigandage during the Ayawaso West Wogon bi-election last year will be clothed in such Police uniforms to avoid detection.

    NDC further called on the police to further 'keep a register of all personnel who would be deployed at various locations on December 7, and make such a list available in case of any eventuality.'

    Meanwhile, incumbent President Nana Addo Dankwa Akufo-Addo says he is seeking re-election in the December polls. He is competing for the same seat against 11 other candidates. Below are the brief profiles of the presidential candidates in the forthcoming polls.

    President Nana Addo Dankwa Akufo-Addo is 76 years of age and is a lawyer by profession. His highest level of education is a Bachelor of Science in Economics and is married to Rebecca Akufo-Addo. He is contesting his fourth presidential election on December 7, after securing his first win on his third attempt in 2016.

    John Dramani Mahama of the National Democratic Congress was unseated by the incumbent president in 2016. Coincidentally, he comes second place on the ballot paper, right after his main contender for 2020. Former President Mahama, aged 61 according to the EC is a media and communication person by profession and holds a Post Graduate Diploma in Communication Studies as his highest educational qualification. The former president is married.

    Christian Kwabena Andrews founded the Ghana Union Movement ahead of the 2020 presidential election and has been given the third position on the ballot paper by the EC. He is 55 years of age, a teacher and a pastor by profession. He holds a four-year Cert 'A' and is married.

    Having been disqualified from contesting in the 2016 elections, Akua Donkor is finally set to have her name on the ballot paper, appearing in the fifth position come December 7. She is 65 years of age, identifies as a farmer and a politician by profession, and holds no formal education qualification. Akua Donkor is married.

    Henry Herbert Lartey is a second timer of the Ghanaian presidential election on the ticket of the Great Consolidated Popular Party. As a profession, he is engaged in finance, agro-business and international trade. Mr Lartey is one of two persons with the highest qualification amongst the contenders, an MBA in Economics and Finance and is single. His age is 66.

    Having lost the People's National Congress nod to contest the presidency in 2016 after contesting in the 2012 elections, Hassan Ayairga left the party to form the All People's Congress.
    Appearing at number seven on the ballot paper, Mr Ayariga aged 48 will be is the youngest candidate in this year's election. He is an accountant by profession with a Bachelor Honorary Doctorate Degree and is married.

    Percival Kofi Akpaloo founded his Independent People's Party (IPP) in 2011 but is now set to have his first shot come December 7. He was disqualified by the EC in the 2016 contest. He is an accountant with an MBA in Strategic Management and is married.

    David Apasera will be contesting the 2020 presidential polls on the ticket of the People's National Congress having been elected flagbearer a little over a month ago. He is 58 years old, a social worker with a Bachelors Degree and is married

    Being one of three female candidates, Brigitte Dzogbenuku is the flagbearer of the Progressive Peoples Party founded by veteran presidential candidate, Dr Papa Kwasi Nduom. Aged 51 years, she is an entrepreneur by profession holding a First Degree and is single.

    Nana Konadu Agyeman-Rawlings left the National Democratic Congress founded by her husband, former President John Rawlings after being denied the party's flagbearership in 2016.
    She formed her own party, the National Democratic Party and gained 0.16% of votes in the 2016 elections. Aged 72 years, Mrs Rawlings will be number 11 on the ballot come December 7.
    She is a Management Consultant by profession with a Management Consultancy qualification. She is still married to her husband.

    Being the only Independent candidate in the contest, Alfred Kwame Asiedu Walker by default has been given the last spot on the ballot paper for the 2020 presidential contest.
    At 64 years, Mr Kwame Walker is a Design Engineer by profession with a Masters Degree and is married.

     

    Ivor Kobina Greenstreet

    Ivor Kobina Greenstreet will be contesting the presidency for the second time having contested in 2016 on the ticket of the Convention Peoples Party. Representing the CPP once again he will be fourth on the ballot paper.

    Greenstreet is 54 years old, a lawyer with a professional law course certificate and is divorced.

    0Shares
    0

    The post How Ghana Police Plans To Deploy During December Elections appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/how-ghana-police-plans-to-deploy-during-december-elections/

  • Gatsibo : Rwabuze gica muri College APECOM, abarishinze bariye karungu kubw’umukire ushaka kuribanyaga #rwanda #RwOT

    Iri shuri rya College APECOM [Association de Parent Pour Education Commune a Murambi], ryatangijwe mu 1986 n’abahoze ari ababyeyi bari batuye mu yahoze ari Komine Murambi, nyuma yo kubona ko muri aka gace abana baho batigaga kubera kubura aho biga.

    Bitewe n’amateka yaranze igihugu y’ivanguramoko , wasangaga muri aka gace kahoze kitwa Ubuganza hatsindamo n’abanyeshuri babiri mu mwaka dore ko abenshi bahezwaga mu burezi, ibi rero biri mu byatumye ababyeyi bo muri aka gace bihuriza hamwe batangiza ishuri ryabo.

    College APECOM yamamaye cyane mu myaka ya mbere gato ya Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse na nyuma yaho ryongera kwiyubaka kugeza ubwo nko muri za 2000 ryabaga rifite abana bagera ku 1000.

    Ryaragambaniwe…..

    Uko iminsi yagendaga ishira, APECOM yatangiye kujya mu bibazo ahanini ngo byaterwaga n’ubuyobizi bw’ishuri bwariho mu myaka ya 2000 bufatanyije n’abari bagize Inama y’Ubutegetsi babaga barangajwe imbere n’uwitwa Rwigamba Célestin.

    Ibibazo bishingiye ku mutungo byakururwaga n’itangwa ry’amasoko ririmo uburiganya, ndetse n’ibindi bibazo byatangiye kugariza iri shuri ndetse riza gufunga imiryango mu 2018, ku mpamvu ubuyobozi bwasobanuye ko ari iz’uko abanyeshuri babaye bake.

    Uyu Rwigamba wayoboraga Inama y’Ubutegetsi ngo yageze aho ajya abwira umuyobozi gutanga isoko ryo kugemura ibiribwa kugeza n’aho nk’umufuka w’umuceri ugura ibihumbi 50Frw bawugura ibihumbi 80Frw.

    Ibi bibazo byakomeje gukura kugeza ubwo ishuri ryafunze imiryango ariko rifungwa ribereyemo ideni uwitwa Hategekimana François-Xavier.

    Hategekimana [nawe ni umunyamuryango wa APECOM kuko umubyeyi we ari mu bashinze iri shuri], vuga ko inama y’Abanyamuryango yahuye n’ikibazo cy’amikoro kuko icyo gihe ishuri ryari rigiye gutezwa cyamunara kuko ryari ribereyemo umwenda uwitwa Nyiringango Emmanuel [uyu nawe ni umunyamuryango ndetse kuri ubu niwe muyobozi].

    Hategekimana yagurije ishuri amafaranga miliyoni 30Frw, bahise bamuha ingwate y’igice cy’ishuri [cyari kigizwe n’inyubako eshatu, amashuri atandatu mato,indi irimo amashuri abiri Manini], ariko nyuma amafaranga yo kwishyura aza kubura noneho uyu mugabo ahabwa aha hantu.

    Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko 'Amafaranga yo kunyishyura yarabuze bakora inama rusange, yabaye tariki 3 Nzeri 2017, bajya gusinyira imbere ya Noteri w’Umurenge bemeza ko mpawe iyo ngwate mpita mpabwa icyangombwa cy’ubutaka.'

    Ibijyanye n’iki cyangombwa bisobanurwa mu bundi n’abanyamuryango ariko usanga bahuza n’abayobora Inama y’Ubutegetsi kuva mu 2019.

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi bwa APECOM [yatowe tariki 17 Kanama 2019], Nyiringango Emmanuel, avuga ko komite yamubanjirije yitwaje ikibazo ishuri ryari rimaze kujyamo maze batanga igice cyaryo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Uyu muyobozi ntabwo yemera ko igice cy’iri shuri cyahawe Hategekimana ahubwo avuga ko hakozwe amanyanga n’abari bagize komite y’Inama y’Ubutegetsi aribo Rwigamba Célestin, Gapira Aloys ndetse n’uwari umuyobozi w’Ishuri Sekanyange Jean Leonard.

    Ati 'Ntabwo batekerezaga bwa bugure, ahubwo bashakaga kwigarurira iki kigo kugira ngo bazakigire icyabo abandi banyamuryango batabizi. Njyewe ntowe narabibajije byose uko byagenze numva ni amanyanga yakozwe hibwa umutungo wa APECOM.'

    Abanyamuryango bariye karungu…

    Abanyamuryango ntibemeranya na gato iyi ngingo yo kuba igice kimwe cy’iri shuri cyahawe uriya mugabo Hategekimana wabagurije amafaranga, basaba ko ubuyobozi bwabafasha bukabasubiza ahantu habo kuko hatanzwe mu buryo bw’uburiganya n’akagambane gakomeye.

    Bavuga ko n’ubwo ababahagarariye bavuga ko ari miliyoni 30Frw ariko ayo bazi bagurijwe na Hategekimana ari miliyoni 20Frw ari nazo bazi nk’inteko rusange gusa ngo n’ubwo ariko bimeze gutyo aho hantu ni hanini cyane ku buryo hatagurwa n’ayo mafaranga.

    Ni umwenda bemera ndetse bakavuga ko batigeze babura ubushobozi bwo kuwishyura kuko ishuri n’ubwo ryafunze ariko rifite umushoramari urikodesha miliyoni 1Frw ku kwezi bityo bakaba bumva ayo mafaranga yakwifashisha mu kwishyura ziriya miliyoni 20Frw babereyemo Hategekimana.

    Karama Pierre watangiranye n’iri shuri ari umunyamuryango avuga ko ibyabaye byabateye urujijo kuko abayobozi babo bakoze uburiganya bukomeye bagatanga ishuri ry’abanyamuryango ari nayo mpamvu basaba leta gutesha agaciro iby’iyo ngwate yahawe Hategekimana.

    Ati 'Ishuri ryacu abaritanzeho ingwate nta burenganzira bari bafite, Inteko rusange niyo ifite uburenganzira bwo kwemeza niba ishuri ritezwa cyamunara kuko n’ibindi bintu byose bishingiye ku mutungo niyo ibyemeza.'

    Umukecuru witwa Uwimana Immaculee nawe watangiranye n’iyubakwa ry’iri shuri yavuze ko atumva impamvu ishuri ryabo ryahabwa uriya mugabo kandi ari iry’abaturage bashinze bishyize hamwe.

    Uwimana avuga ko aba bayobozi bakoze amanyanga akomeye bo nk’abanyamuryango batigeze bamenya ahubwo bashidutse komite iri kubabwira ko hari igice cy’ishuri cyahawe uyu mushoramari witwa Hategekimana.

    Avuga ko komite iriho uyu munsi aribo bayitoye ndetse n’iyayibanjirije ari nayo yatanze igice cy’iri shuri, ikabikora batabizi.

    Ati 'Icyifuzo cyacu ni uko biriya bintu badukoreye ubanza bararebye ko turi abaturage nta bwenge tugira, bafashe ishuri ryacu bararitanga, turifuza ko byose biteshwa agaciro bazane amafaranga kaminuza ya UTAB yatwishyuye imyaka ibiri yose arishyura ziriya miliyoni 20Frw ubundi ishuri ryacu rive muri ibyo bibazo.'

    Hari amakuru UKWEZI yaje kumenya ko Hategekimana washakaga kwegukana iri shuri ryose yari afite gahunda yo kurigurisha n’umushoramari ukomeye hano mu Rwanda kugira ngo aho ryubatse ahashyire kaminuza dore ko n’ubundi izi nyubako zaho zikodeshwa na Kaminuza ya UTAB, ari naho ishami ryayo rya Gatsibo rikorera.

    Abanyamuryango bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko abagize uruhare mu gushaka gutanga umutungo wa APECOM bose bakurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi n’ubwo bigeze uwitwa Gapira Aloys yari yarafunzwe ndetse n’uwari ushinzwe ubutaka mu murenge wamufashije ariko bakaza gufungurwa mu buryo budasobanutse.

    Imibare igaragaza ko ishuri rya College APECOM rifite abanyamuryango 102, ariko abariho bitabira ibikorwa byaryo ni 41. Muri Mutarama 2018, ubwo ryafungwaga ryari rifite abanyeshuri barenga mu 200.

    Aba ni bamwe mu banyamuryango ba APECOM, baherutse gukora inteko rusange ikarangira isa n’aho ntacyo yanzuye dore ko abayitabiriye basabye ko ubutaka bwahawe Hategekimana bugaruzwa Uyu ni Hategekimana Francois Xavier wari urimo gutanga igitekerezo mu nama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba APECOM

    Nyiringango Emmanuel, kuri ubu niwe uyobora Inama y’Ubutegetsi ya APECOM
    Uyu mubyeyi witwa Uwimana avuga ko ishuri batangije cyera rishaka kwigarurirwa n’umukire mu buryo budasobanutse
    Karama Pierre uri mu batangiranye n’iri shuri avuga ko abayobozi bakoze amanyanga mu kuritangaho ingwate
    Ahahoze ishuri rya College APECOM, hatangiye kumera ibyatsi kuko ritagikora muri iki gihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Gatsibo-Rwabuze-gica-muri-College-APECOM-abarishinze-bariye-karungu-kubw-umukire-ushaka-kuribanyaga

  • Rwandan women entrepreneurs tipped on doing business with UAE #rwanda #RwOT

    He made the remarks while visiting the Rwanda Chamber of Women Entrepreneurs Forum (RCWE) on Thursday, November 19, 2020.

    The Ambassador explained that the UAE has a population of approximately 10million, with 90% being foreigners who live, study & work in the UAE.

    He emphasized the notion that: 'The woman is half of the society, any country which pursues development should not leave her in poverty or illiteracy. I am on the woman’s side.'

    'Today, by law the UAE Constitution guarantees equal rights to all of its citizens, including women who have the same legal status, to name but a few, the claim to titles, access to education, the right to practice professions, and the right to own as much properties as men do. Women can also own businesses,' said the Ambassador.

    He stated that the World Bank’s 2020 Women, Business and the Law Report indicates that the UAE is one of the world’s top ten economies exhibiting the most progress toward gender equality.

    The Ambassador explained that Emirati women in the UAE hold two-thirds of public sector jobs, with 30% in leadership roles and 15% in technical and academic roles.
    25% of cabinet-level ministerial positions in the UAE are held by women. Women also make up 20% of the UAE’s diplomatic corps.

    In October 2008, the first female judge was sworn-in in the UAE. There are currently 4 female judges, 2 public prosecutors and 17 assistant public prosecutors. In March 2019, two female judges were appointed to the Federal Judiciary for the first time.

    In Business, the ambassador said that in 2017 the UAE had the highest number of women on Forbes’ 100 Most Powerful Arab Businesswomen with 19 Emirati women on the list.

    Today 15% of board level positions nationwide are occupied by Emirati women.
    The UAE’s aviation industry employs more female pilots, captains, and aircraft engineers than any other country in the Middle East & Northern Africa region.

    Etihad Airways marked International Women’s Day 2019 with an all-female flight for the first time in UAE history. Women Captains piloted the Airbus A380 along with a 19-member all-female cabin crew from 13 nationalities & they were in charge of 398 guests.

    In International Development, the Ambassador said that the empowerment and protection of women is one of the key pillars of the UAE’s foreign aid strategy.

    The UAE has developed a “100 percent Women” Policy which aims to enhance the UAE’s commitment to the protection of women and girls’ as a part of all UAE funded humanitarian programs and projects implemented in humanitarian crises.

    'To date the UAE has dedicated US $322 million for humanitarian initiatives and interventions focused on women and girls.'

    In Defense, in 2014 the region’s first military college for women, Khawla bint Al Azwar Military School, opened in the UAE.

    The UAE currently has four women fighter pilots and 30 women who work with the country’s special security forces.

    The first Emirati and Arab female fighter pilot, Major Mariam Al Mansouri, made international headlines for leading UAE missions against ISIS.

    In 2019 a military and peacekeeping training initiative, operated by the UN, in partnership with the UAE Ministry of Defense and the General Women’s Union in the UAE, trained over 130 women from multiple Arab countries.

    These cadets have been trained to protect women’s rights, help reduce sexual violence and provide support to women in conflict zones globally.

    'This program provides world-class training, physical fitness sessions and leadership development providing the same opportunity and responsibility to female cadets as is available to their male counterparts.' said the Ambassador

    Women entrepreneurs were promised support

    Women founders and executives of companies in Rwanda are happy with the opportunity but are asking for support in reaching the market.

    Jessie Kalisa said she has always had a dream of meeting someone who can take her to the Dubai market and do business.

    “I used to dream of meeting someone in Dubai. How do I start a business in Dubai? '
    Ambassador Hazza Alqahtani said he would connect them with people who would help them so that they could start investing.

    'My advice to you is to get together and open a store. I have no doubt that you will behave well. making baskets, oils, Rwandan coffee, is something that will attract many. '

    Other businesses that have been shown to be lucrative include export of fruits; pineapples, oranges, and mangoes.

    The Minister of Gender and Family Development, Prof Bayisenge Jeannette, said the government would continue to promote women in business.

    'The visit was aimed at exchanging information between the two countries and showing that women have been given the opportunity to thrive. It is to re-energize women and tell them that the country is ready to support them where possible. Opportunities like this are important because it allows them to see where they can better connect with different donors. '

    Economists predict that empowering women in investment could boost global gross domestic product by $ 12 billion by 2025.

    Statistics from the Rwanda Private Sector (PSF) show that 42% of companies are run by women in the country.

    Of the more than 12 million Rwandans, 52% are female. A report by the International Monetary Fund shows that women contribute 30% to the country’s gross domestic product (GDP).

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwandan-women-entrepreneurs-tipped-on-doing-business-with-uae

  • RDF investigates criminal allegations over Sergeant Major Kabera Robert #rwanda #RwOT

    REF:RDF/MPR/A/07/11/20

    Kigali, 23 November 2020

    Rwanda Defence Force (RDF) Military Prosecution Department (MPD) has launched investigations into defilement allegations against Sergeant Major Kabera Robert a.k.a 'Sergeant Robert' over his family member. The crime was allegedly committed on 21 November 2020 in Ndera Sector, Gasabo district.

    RDF assures the public that justice will take its course and strongly condemns any violation of Rwandan law, or RDF ethics and values by its personnel. Efforts to trace the fugitive are underway.

    END

    14

    The post RDF investigates criminal allegations over Sergeant Major Kabera Robert appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/23/rdf-investigates-criminal-allegations-over-sergeant-major-kabera-robert/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdf-investigates-criminal-allegations-over-sergeant-major-kabera-robert

  • Abagana Ibitaro by’Intara bya Ruhango babangamiwe n’umuhanda n’ikiraro cyacitse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanda urafunze kubera ko ikiraro cyacitse
    Umuhanda urafunze kubera ko ikiraro cyacitse

    Abarwayi n’abakoresha umuhanda uhuza Kamonyi na Ruhango kandi bahangayikishijwe n’ikiraro cya Mukunguri kimaze hafi imyaka ibiri kidasanwa, bigatuma abagana ibitaro barembye nta modoka yo kubatwara babona.

    Abaza kwivuriza ku bitaro bya Ruhango bavuye mu Karere ka Kamonyi bavuga ko umuhanda ubageza ku bitaro umaze igihe waracitse ikiraro ku buryo bifashisha moto kandi zikabaca amafaranga menshi.

    Umubyeyi ufite imvune y’akaguru waje kwivuza aturutse mu Karere ka Kamonyi, yabwiye Kigali Today ko iyo aje inshuro imwe yishyura amafaranga 1,500frw kuri moto, yasubirayo akishyura andi nk’ayo agasaba ko umuhanda wakorwa neza abarwayi bakawunyuramo bafite umutekano.

    Agira ati “Ubwa mbere naje kwivuza bugiye kwira banca 5,000frw kuri moto kuko ikiraro cyacitse nta kundi twabigenza kuko nta mbangukiragutabara baguha kuko itabona aho inyura, badufashe umuhanda ukorwe neza ikiraro gisanwe”.

    Kimwe n’abatwara abagenzi kuri moto, na bo bavuga ko ubuhahirane bwajemo ikibazo gikomeye kuko nta modoka ziboneka ngo zitware umusaruro w’abaturage, cyangwa zibafashe kujya guhahira muri Kamonyi na Ruhango kubera ko ikiraro cyacitse.

    Ikibazo abarwayi bafite banagisangiye n’abakora ku bitaro bya Rugango, bagaragaza ko bigoye kuza ku kazi mu gitondo na moto cyane cyane mu bihe by’imvura.

    Umukozi ku bitaro ushinzwe abaforomokazi n’ababyaza, avuga ko hari n’imbogamizi babona ku babyeyi babazwe kugenda kuri moto basubiye iwabo bakifuza ko umuhanda wakorwa neza ugashyirwamo kaburimbo nk’uko bakomeje kubisezeranywa.

    Ikiraro cya Mukunguri cyasenywe n
    Ikiraro cya Mukunguri cyasenywe n’ikamyo yikoreye umucanga muri 2019

    Agira ati “Uyu muhanda ni ikibazo gikomeye ku bakozi kugera ku kazi, ni ikibazo kandi ku bagana ibitaro, ibaze umubyeyi wabazwe kugenda kuri moto mu mikuku yo muri uyu muhanda ntabwo byoroshye rwose badufashe uyu muhanda ukorwe neza kuko byatuma abakozi n’abarwayi boroherwa”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko umuhanda uva mu Ruhango ujya ku bitaro bya Kinazi ukambuka ujya Kamonyi uciye ku Mukunguri uri ku rwego rw’igihugu, kandi uteganyijwe kuzashyirwamo kaburimbo.

    Agira ati “Uyu muhanda uri mu yo ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwemereye abaturage bo muri iki gice, hari n’ikiraro cya Mukunguri kiza kuri ibi bitaro cyangiritse byose turi kubivuganaho na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, kandi hari icyizere cy’uko igisubizo kizaboneka vuba uko ubushobozi buzagenda buboneka”.

    Kwivuriza ku bitaro bya Kinazi ntibyorohera abaturage kubera umuhanda n
    Kwivuriza ku bitaro bya Kinazi ntibyorohera abaturage kubera umuhanda n’ikiraro byangiritse

    Ibitaro bya Ruhango biri ku rwego rw’intara bikaba byakira abarwayi bakeneye ubuvuzi bwisumbuye ku bitaro by’uturere, bikaba byagorana kubigana igihe umuhanda n’amateme bidatunganye kuko biherereye mu gice cy’icyaro.

    Ikiraro cya Mukunguri cyangijwe n’ikamyo iherutse kugwamo mu mwaka wa 2019, ubu kiri gusanwa ngo kibe gifasha abaturage kwambuka byoroheje n’amaguru na moto, ariko nta modoka ishobora kunyuraho.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abagana-ibitaro-by-intara-bya-ruhango-babangamiwe-n-umuhanda-n-ikiraro-cyacitse