Category: Uncategorized

  • Icyamamare Pretty Mike yerekanye abakobwa 6 batwite inda ze nkuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Williams Uchemba ni umukinnyi wa Films ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ubufasha akunda guha abatishoboye.

    Pretty Mike abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ibyo babona atari film ari gukina, ahubwo ko abo bakobwa 6, bitegura kuba ba nyina b’abana be!

    Kuri video yashyize kuri Instagram, yagaragaye akora ku nda ya buri mugore utwite umwana we, agaragaza ibyishimo afite.

    Munsi y’iyo video yagize ati “Abagiye kubyara abana banjye, umuryango ni wo byose kuri jye, ibi ni ibihe byiza”.

    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/icyamamare-pretty-mike-yerekanye-abakobwa-6-batwite-inda-ze-nkuru

  • Mu mafoto : Umuhanzi YKee Benda yari aguye mu mpanuka Imana ikinga ukuboko #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko yakoze impanuka ari kumwe n’umuryango we, umugore we witwa Julie Batenga ndetse n’umwana wabo w’umuhungu witwa Dante.

    Mu butumwa yanyujije kuri Facebook yavuze ko 'Shimwa Mana kubwo kumpa andi mahirwe yo kubaho. Nakoze impanuka ndi kumwe n’umuryango wanjye ariko bo nta kibazo bagize.'

    Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko uyu muhanzi yakoze impanuka ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020.

    Amakuru ava mu nshuti za YKee Benda n’umuryango we avuga ko bari basohokanye nk’umuryango baza gukora iyi mpanuka ubwo bari mu nzira bataha, ako kanya bahita berekezwa kwa muganga kwitabwaho.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Ykee Benda yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho amafoto amugaragaza yakomeretse mu maso ndetse abaganga bamudoze mu isura.

    YKee Benda n’umuryango we bakoze impanuka ikomeye Imana ikinga ukuboko

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Umuhanzi-YKee-Benda-yari-aguye-mu-mpanuka-Imana-ikinga-ukuboko

  • Abasambanye bagaterana inda ndabasezeranya- Bishop Mukanziga #rwanda #RwOT

    Bishop Mukanziga avuga ko ari umukozi w’Imana wahamagawe mu gihe gikwiye kandi akaba abizi neza ko yahamagawe akaba anafite umwihariko wo gukundwa n’urubyiruko.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko adakunda kuremereza ibitekerezo ari nayo mpamvu usanga urubyiruko rumwisangamo kandi bikamworohera kubahamagarira kwakira agakiza.

    Uyu mukozi w’Imana avuga ko hari abantu bakunze kwitiranya ibintu bagacira imanza umuntu bamurebeye kubyo yambaye cyangwa uko yasokoje umusatsi, bakamucira urubanza bamurebye uko asa gusa batarebye agakiza kamurimo.

    Ati 'Ntabwo mbigereranya n’ubwibone, uzi ubwibone buba mu gasatsi k’umwimerere gateye kanta, uzi ubwibone buba mu myenda miremire igera ku birenge ? Ubwo bwibone nkubwiye nibwo buba muri wa muntu ufite imisatsi idefirije, uwambaye akajipo kagufi n’ibindi.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo turebeye agakiza mu myenda, mu myenda no mu myisigire cyangwa uko umuntu agaragara twaba twarayobye.'

    Reba hano ikiganiro na Bishop Mukanziga

    Bishop Mukanziga kandi ntabwo yemeranya n’abantu 'Batenga’ Abakristo kuko n’Imana ubwayo itari yagera igihe cyo gutenga abantu kubw’ibyaha runaka bakoze.

    Uyu mukozi w’Imana avuga kandi ko hari imyumvire yo hambere abantu bari bafite yumva ko abantu bariho muri iki gihe bakwiye gutandukana nayo kuko itakigezweho.

    Yagize ati 'Erega ndagirango mbabwire ngo Imana ntabwo ari ishyirahamwe, nibabohore abantu ni bareke abantu bigenge mu gusenga, Imana ni iy’umuntu kugiti cye. Kandi uzabazwa wenyine, iyi Mana ntabwo izambaza n’umwana nabyaye.'

    Avuga kandi ko ikijyanye n’iyi myumvire ari naho hava ikintu kidakunze kuvugwaho rumwe cy’abakozi b’Imana banga gusezeranya abageni ngo ni uko batwite.

    Bishop Mukanziga avuga ko iyo umusore n’inkumi bamwegereye bakamubwira ko umukobwa afite inda ariko bifuza ko abasezeranya, ntabwo abashyiraho amananiza ahubwo abasezeranya.

    Ati 'Nasomye ijambo ry’Imana rirambwira ngo ntabwo nanga umunyabyaha ahubwo nanga icyaha, rirambwira ngo kandi niyo byaba ibyaha tuku tuku nabyoza nkabihindura nka sherenge nta rundi rubanza. Iyo umuntu yatuye arababarirwa, igikurikira muha imbabazi.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo ari uwanjye, mba mbizi ko yabatijwe ariko iyo atari asanzwe asengera iwanjye, ndamubaza ko yabatijwe yaba atarabatijwe nkamubatiza ubundi agasezerana.'

    Bishop Mukanziga avuga ko ku wa Gatanu saa kumi n’ebyiri ubukwe buzaba ku wa Gatandatu aribwo yatuza abagiye gushyingiranwa kugira ngo abatamara kwatura bagasubira gukora icyaha cyo gusambana.

    Reba hano ikiganiro na Bishop Mukanziga

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Abasambanye-bagaterana-inda-ndabasezeranya-Bishop-Mukanziga

  • Abapfiriye mu myigaragambyo yamagana ifatwa n'ifungwa rya Bobi Wine muri Uganda bageze kuri 45 #rwanda #RwOT

    Polisi ya Uganda yavuze ko abapfuye mu myigaragambyo yo mu cyumweru gishize yo kwamagana ifatwa n'ifungwa rya Bobi Wine, bageze kuri 45. Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere, umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred Enanga yavuze ko abapfuye bagizwe n'abagabo 39 n'abagore batandatu.

    Igitangazamakuru cyo muri Uganda cyasubiyemo amagambo y'abakora mu nzego z'umutekano, bavuga ko benshi barashwe n'abakora mu nzego z'umutekano bambaye imyenda ya gisivile. Abo bafashwe amashusho n'abaturage abagaragaza mu mihanda berekana imbunda bitwaje.

    Ku wa gatanu, Minisitiri w'umutekano Jenerali Elly Tumwiine yabwiye itangazamakuru ko polisi n'izindi nzego z'umutekano bafite uburenganzira bwo kurasa no kwica, niba abigaragambya 'bagejeje ku kigero runaka cy'urugomo'. Polisi yavuze ko abapolisi 11 bagabweho ibitero bagakomeretswa n'abigaragambya.

    Imyigaragambyo ya hato na hato yabaye mu murwa mukuru Kampala no mu yindi mijyi, basaba ifungurwa ry'umukandida-perezida Robert Kyagulanyi, uzwi nanone nka Bobi Wine, wari watawe muri yombi ari muri mitingi yo kwiyamamaza.

    Bobi Wine, nyuma yo gufungwa iminsi ibiri, nkuko BBC ibitangaza, yarezwe kurenga ku mategeko yo kwirinda coronavirus, afungurwa by'agateganyo. Ubu yasubiye mu bikorwa byo kwiyamamaza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abapfiriye-mu-myigaragambyo-yamagana-ifatwa-nifungwa-rya-bobi-wine-muri-uganda-bageze-kuri-45/

  • Mutsindo byavugwaga ko yashimuswe arakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yabwiye UKWEZI ko uyu mugabo atigeze ashimutwa cyane ko n’ikimenyimenyi byatangajwe aho aherereye n’ibyaha akurikiranyweho.

    Ati 'Ntabwo yashimuswe, urujijo ruveho ko yashimuswe, arafunzwe akurikiranyeho kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba, ibndi bizamenyekana mu iperereza riri gukorwa.'

    Murangira avuga kandi ko 'Ubutumwa rusange ni uko abantu birinda abashora mu bintu ibyo aribyo byose cyangwa abashishikariza kujya mu migambi mibi itubaka.'

    RIB itangaza ko uyu mugabo usanzwe afite umugore n’abana bane akimara gufatwa, umuryango we wahise ubimenyeshwa ndetse na nyir’ubwite amenyeshwa uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko burimo kwihitiramo umwunganizi mu mategeko.

    Amakuru avuga ko Mutsindo wari utuye mu Murenge wa Nyarugunga, asanzwe akora ibijyanye no gutoza abana mu mikino ngororamubiri (Acrobatie).

    Kuva mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amakuru avuga ko yaburiwe irengero, ndetse benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bandika ku mbuga nkoranyambaga ko yashimuswe.

    Itegeko ryo mu 2018 rijyanye no kurwanya ibyaha by’iterabwoba risobanura ko umuntu uba cyangwa wemera kuba mu mutwe w’iterabwoba cyangwa ugira uruhare mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba cyangwa ukora ikintu cyose cyongerera ubushobozi undi mutwe w’iterabwoba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20.

    Uyu mugabo akurikiranyweho gukorana n’imitwe y’iterabwoba

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mutsindo-byavugwaga-ko-yashimuswe-arakekwaho-gukorana-n-imitwe-y-iterabwoba

  • CAF President Suspended For 5 years Over Embezzlement #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    The Ethics Commission of the international Football governing body FIFA has suspended Ahmad Ahmad the president of the African Football Confederation (CAF) for five years and imposed a fine of 185,000 euros on him, in particular for embezzlement.

    In March 2017, Ahmad the Malagasy was elected to head the African Football Confederation- he was expected to revolutionize the world of football on the African continent.

    Almost four years later, candidate for his own succession, the current president of the African Confederation Ahmad has just been suspended for five years by the Fifa Ethics Commission which imposed on him a fine of 185,000 euros.

    Ahmad was also taken into custody on suspicion of corruption in June 2019 in Paris. According to the FIFA statement: 'The decision was notified to Mr. Ahmad today (23 November 2020), when the ban went into effect.'

    'Mr. Ahmad had failed in his duty of loyalty'

    Born on December 30, 1959 in Madagascar, this former politician, who was Secretary of State for Sport and Minister of Fisheries in Madagascar, is 'guilty of having violated Articles 15 (Duty of loyalty), 20 (Acceptance and distribution of gifts or other benefits) and 25 (Abuse of power) of the 2020 edition of the FIFA Code of Ethics, as well as art. 28 (Misappropriation of funds) of its 2018 edition '.

    'The investigation into the behavior of Mr. Ahmad as president of CAF between 2017 and 2019 focused on various issues related to the governance of CAF, including the organization and funding of a pilgrimage to Mecca ( Oumra), his connections with the sports equipment company Tactical Steel and other activities, 'said the press release from Fifa.

    'In its decision, which followed a long hearing, the adjudicatory chamber of the Ethics Commission established, on the basis of information gathered by the investigating chamber, that Mr. Ahmad had failed in his duty to loyalty, granted gifts and other advantages, managed funds inappropriately and abused his function as president of CAF ', we can also read.

    Weakened by several controversies and governance problems

    In the summer of 2019, Ahmad asked for the help of Fifa to supervise his organization, weakened by several controversies and governance problems.

    The number two of Fifa, Fatma Samoura, had notably carried out a mandate of six months but this one, which aimed to accelerate the process of reforms within the body, had not been renewed at the beginning of February 2020.

    0Shares
    0

    The post CAF President Suspended For 5 years Over Embezzlement appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/caf-president-suspended-for-5-years-over-embezzlement/

  • Dubai's Police Chief Nasser Ahmed al-Raisi Wants To Head Interpol #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Global critics have raised concerns over the Emirati general's candidacy for the head of Interpol triggering strong criticism of the practice of torture in the United Arab Emirates.

    In early October, Dubai's police chief Nasser Ahmed al-Raisi was nominated as the next president of the global crime control organisation Interpol.

    Critics said this nomination was gifting the United Arab Emirates (UAE) with another golden opportunity to whitewash its reputation and cover up its human rights violations.

    'The candidacy of Mr. Al Raisi for the head of the International Police is totally paradoxical, it is as if we could have considered appointing Saddam Hussein as head of an International Peace Committee! The comparison (admittedly anachronistic) comes from Matthew Hedges, a British researcher held in solitary confinement for seven long months in the United Arab Emirates (UAE) in 2018.

    He blames Ahmed Al Raisi, inspector general of the UAE's Ministry of the Interior since April 2015, for having supervised his torture and for having failed to mandate an internal investigation, thus engaging his responsibility through his inaction as head of the management of the security and police forces.

    However, the Emirati general, a member of the Interpol executive committee — he has been delegate for Asia since November 2018 — is now running for the head of the International Criminal Police Organization (Interpol).

    0Shares
    0

    The post Dubai's Police Chief Nasser Ahmed al-Raisi Wants To Head Interpol appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/dubais-police-chief-nasser-ahmed-al-raisi-wants-to-head-interpol/

  • Umuntu Polisi yatoreye amafaranga yabonetse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi yasabaga uwumva ayo mafaranga ari aye kugera ku cyicaro cyayo mu biro by’Umuvugizi, cyangwa se agahamagara nomero 0788311155.

    Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2020 Polisi imaze gushyikiriza ayo mafaranga uwitwa Uwizeyimana Claudine, ikavuga ko ari we wujuje ibimenyetso byo kuba yarayataye.

    Uwizeyimana yirinze kuvuga uko ayo mafaranga yari yataye angana.

    Uyu mupolisi witwa Sgt Muremyangabo Gad ni we watoye aya mafaranga
    Uyu mupolisi witwa Sgt Muremyangabo Gad ni we watoye aya mafaranga


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/umuntu-polisi-yatoreye-amafaranga-yabonetse

  • Rwanda's Finance Minister Updates Parliament On Status Of Economy #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Uzziel Ndagijimana, Rwanda's Minister of Finance and Economic Planning is currently in the August house presenting on the status of the economy and budget in the first quarter of FY2020/21.

    Economics enthusiasts will be waiting keenly on the Ministers submissions before the Parliament this afternoon.

    Quite interesting is the factor of Covid-19 pandemic on the performance of the economy in this first quarter.

    Previously in May, the Finance Ministry had projected that Rwanda's economy would grow by 2.0 percent in 2020, 6.3 percent in 2021, and 8.0 percent in 2022. This projection reflected the economic impact of the Covid-19  outbreak.

    However, before the onset of Covid-19 , the economy grew by 9.4 percent in 2019.

    The Finance Ministry was also optimistic then that Rwanda would be one of the few countries globally to register a positive growth this year- this reflects the actions already in place or that will be put in place by Government to mitigate the economic impact of Covid-19: fiscal policy, monetary policy and sector specific policies.

    More will be captured in the figures presented by Minister Ndagijimana.

    It should also be remembered that in the statistics released this November by the National Institute of Statistics of Rwanda, the Consumer Price Index (CPI)increased by 9.3 percent on annual basis and was stable on monthly basis.

     

    0Shares
    0

    The post Rwanda's Finance Minister Updates Parliament On Status Of Economy appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwandas-finance-minister-updates-parliament-on-status-of-economy/

  • Lague na Danny bafashije APR FC gutsinda Arta Solar7 ya Alexander Song wakiniye Arsenal na Barcelona #rwanda #RwOT

    Ibitego bya Danny na Byiringiro Lague bifashije APR FC gutsinda AS Arta Solar7 yo muri Djbouti ikinamo Alexander Song wakiniye Arsenal na FC Barcelona mu Bwongereza.

    Wari umukino wa gicuti wa 11 APR FC yari igiye gukina yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021 by’umwihariko imikino nyafurika ya CAF Champions League aho izahura na Gor Mahia mu mpera z’iki cyumweru.

    Umukino watangiye amakipe yombi yaba APR FC ndetse na AS Arta Solar7 bakina imipira miremire ndetse ubona ko abakinnyi batarabonana.

    Ku munota wa 11 APR FC yabonye amahirwe ya mbere ku mupira Omborenga yahinduye imbere y’izamu Bizimana Yannick awuteye umunyezamu Sulait awukuramo.

    Ku munota wa 13 na AS Arta Solar7 nayo yabonye amahirwe ariko Samuel ateye mu izamu Rwabugiri Umar awukuramo.

    APR FC yongeye kubona Andi mahirwe ku munota wa 16 ku mupira Omborenga yahinduye imbere y’izamu ariko Danny ashyizeho umutwe umupira unyura hejuru y’izamu.

    AS Arta Solar7 yakoze impinduka ku munota wa 30 Daoud wagize ikibazo cy’imvune yavuyemo hinjiramo Sodiq.

    Manishimwe Djabel ku munota wa 34 yagerageje ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu awukuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 50 gitsinzwe na Danny Usengimana ku mupira yari ahawe na Imanishimwe Emmanuel Mangwende.

    Mu gice cya kabiri APR FC yasatiriye cyane ariko kubona mu izamu biragorana.

    Bizimana Yannick yahushije igitego ku munota wa 63 ku mupira yari ahawe na Mangwende agasigara arebana n’umunyezamu ariko akushyira hanze y’izamu.

    Ku munota wa 72 APR FC yakoze impinduka za mbere havamo Yannick Bizimana hinjiramo Byiringiro Lague.

    Uyu musore yaje kubonera ikipe ye igitego cya kabiri nyuma y’iminota 5 yinjiye mu kibuga, ni ku mupira yari ahawe na Mangwende.

    Ku munota wa 83 AS Arta Solar7 yabonye kufura ku murongo w’urubuga rw’amahina ku ikosa Ange yakoreye Samuel ariko Alexandre Song ayiteye ugarurwa n’urukuta.

    Kuri uyu munota Prince yahaye umwanya Anicet. Bukuru Christophe yahaye umwanya Bosco ku munota wa 87.

    Byiringiro Lague yazamukanye umupira acika ubwugarizi bwa Arta Solar7 aha umupira Danny Usengimana arebana n’izamu ananirwa kuwushyira mu izamu uca hejuru yaryo. Umukino warangiye ari 2-0.

    APR FC ikaba izakira Gor Mahia ku wa Gatandatu mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukuboza 2020 muri Kenya.

    AS Arta Solar7 uyu wari umukino wa kabiri ikinnye wa gicuti mu Rwanda uwa mbere yatsinzwe na AS Kigali 2-1.

    APR FC itsinze AS Arta Solar7

    Alexander Song n’ikipe ye ntibahiriwe n’imikino 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/lague-na-danny-bafashije-apr-fc-gutsinda-arta-solar7-ya-alexander-song-wakiniye-arsenal-na-barcelona