Category: Uncategorized

  • Sergeant Major Robert ukekwaho gusambanya umwana yaba yaratorokeye muri Uganda #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubinyujije ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, ibi ngo byabereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kuwa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020.

    Itngazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko 'Ishami rishinzwe ubushinjacyaha bwa gisirikare [Military Prosecution Department] rikaba rikomeje gukora iperereza kuri icyo cyaha.'

    Virunga Post yatangaje ko nyuma yo gukora iki cyaha, uyu mugabo yaketse ko ashobora gutabwa muri yombi, yarangiza agahita afata inzira akerekeza i Kagitumba aho bivugwa ko yavuye akanyura mu nzira zitemewe akinjira muri Uganda.

    Bivugwa ko Sergeant Major Robert uyu mugabo yatorokeye muri Uganda ku Cyumweru mu masaha y’igitondo cya kare ahagana saa yine.

    Iki kinyamakuru gikunze gutangaza inkuru z’abanyarwanda batorotse igihugu by’umwihariko abakurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda bubakeho gushaka guhungabanya umutekano warwo cyanakomoje ku myitwarire yaranze Sergeant Major Robert.

    Cyavuze ko uyu musirikare yakunze kurangwa n’imyitwarire itari myiza mu buzima bwe bwose nk’Ingabo y’Igihugu, aho abamuzi neza bashimangira ko yagiye ahabwa amahirwe menshi yo kwikosora ariko bikanga.

    Sergeant Major Robert azwi mu ndirimbo nyinshi yakoranye n’itsinda 'Army Jazz Band’ ry’abasirikare baririmba indirimbo zivuga ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda.

    Yanamenyekanye mu zindi zitandukanye zivuga ubutumwa busanzwe zirimo n’ihimbaza Imana yakunzwe mu myaka yashize yitwa Impanda.

    N’ubwo ubu afite ipeti rya Sergeant Major, abantu bakomeje kumwita Sergeant Robert kuko ari ryo zina yamamayeho, bijyanye n’ipeti yari afite icyo gihe, ugiye kumuvuga wese akabanzaho ipeti bigera aho bamwe babifata nk’aho Sergeant ari akazina ke bwite.

    Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Sergeant-Major-Robert-ukekwaho-gusambanya-umwana-yaba-yaratorokeye-muri-Uganda

  • Gasabo : Umusore ukekwaho gusambanya nyina umubyara yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Bakundukize ucyekwaho icyaha cyo gusambanya nyina umubyara bari basanzwe babana mu nzu yabonyine hano mu Murenge wa Jali.

    Itangazo ryatanzwe na RIB, rivuga ko 'Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kirehe yatanze amakuru ko uwitwa Bakundukize Fils w’imyaka 41 yasambanyije nyina umubyara witwa Muhutukazi Ancile w’imyaka 65.'

    Rikomeza rivuga ko 'Abashinzwe umutekano bahise bajyayo basanga koko umukecuru agitaka ababwira ibimubayeho n umuhungu akiri aho, bakaba babanaga mu nzu bonyine.'

    Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko ukekwaho iki cyaha yashyikirijwe RIB Post ya Gatsata ngo akurikiranwe naho naho uwasambanyijwe we yoherejwe ku Bitaro bya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gasabo-Umusore-ukekwaho-gusambanya-nyina-umubyara-yatawe-muri-yombi

  • Betting Tips: Twagarutse na Champions League sure deal kuri unomunsi iduha amafaranga. #rwanda #RwOT

     

    Champions league kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/11/2020 irakomeza mu amatsinda ndetse no kumunsi w'ejo nkibisanzwe na sure deal zitandukanye kandi zizewe . 

    UEFA Champions League
    Rennes vs Chelsea — Chelsea win (odd 1.53)
    Krasnodar vs Sevilla — Over 2.5 (odd 1.61)
    Borussia Dortmund vs Club Brugge — Over 1.5 (odd 1.40)
    Dinamo Kiev vs Barcelona — Over 1.5(odd 1.61)
    Juventus vs Ferencvaros — Juventus  win (odd 1.40)
    Lazio vs Zenit St Petersburg — Lazio win (odd 1.62)
    Manchester United vs Basaksehir — Manchester United win (odd 1.60)
    Paris Saint Germain vs RB Leipzig — Over 2.5 (odd 1.40)

    Jong PSV vs Jong FC Utrecht — Over 1.5 (odd 1.30)
    Rosenborg BK vs Brann — Over 2.5 (odd 1.60)

    mumikino iheruka twabashije kuba twakora prediction yabaye 100% kubaguze ipari twari twatanze nubwo muri Europer league atatu muyo twari twatanze atabikoze.

    kurubomunsi anafaranga ntakabuza turayafatira muriyimikino.

     

    The post Betting Tips: Twagarutse na Champions League sure deal kuri unomunsi iduha amafaranga. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/24/betting-tips-twagarutse-na-champions-league-sure-deal-kuri-unomunsi-iduha-amafaranga/

  • Umutoza Adil Erradi yatanze ihumure ku bafana ba APR FC #rwanda #RwOT

    Umutoza Adil Erradi wa APR FC yatanze ihumure ku bafana ba APR FC abizeza ko rutahizamu w’iyi kipe, Jacques Tuyisenge yiteguye umukino wo ku wa Gatandatu na Gor Mahia, ni mu gihe hari impungenge ko atazakina bitewe n’imvune yagiriye mu ikipe y’igihugu.

    APR FC izakira Gor Mahia ku wa Gatandatu w’iki cyumweru mu mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    Hari impungenge z’uko izakina uyu mukino idafite rutahizamu wayo Jacques Tuyisenge wagiriye ikibazo cy’imvune mu mukino Amavubi yanganyijemo na Cape Verde tariki ya 17 Ugushyingo 2020 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

    Umutoza Adil wa APR FC, yavuze ko uyu rutahizamu ameze neza yiteguye uyu mukino bityo ko abafana b’iyi kipe badakwiye guhanganyika.

    Ati'Jacques Tuyisenge arahari kandi yiteguye neza ku wa Gatandatu nshobora kubibemerera, arahari kandi nk’uko mwabivuze agomba gutsinda ibitego, ibitego nibyo bya ngombwa, ntafite Jacques nagiye ngerageza uburyo bwinshi bw’imikinire yacu kandi twabigezeho.'

    Yakomeje agira ati'Jacques ni umuntu w’ingenzi cyane mu buryo bw’iyo mikinire yacu kandi tugomba kumurinda mu buryo ubwo ari bwo bwose.'

    Nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu, izakina umukino wo kwishyura tariki ya 5 Ukuboza 2020.

    Adil yemeje Jacques Tuyisenge yiteguye neza umukino wa Gor Mahia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-adil-erradi-yatanze-ihumure-ku-bafana-ba-apr-fc

  • National Cycling Team back home after winning Grand Prix Chantal Biya #rwanda #RwOT

    Rwanda National Cycling Team has returned home from Cameroun where it had flown to participate in Grand Prix Chantal Biya International Cycling Tour won by Rwandan Moïse Mugisha.

    Team Rwanda delegation arrived at Kigali International Airport on Monday around 9pm with their coach Félix Sempoma and Alphonse Nkuranga, the second vice-president of Rwanda Cycling Federation (FERWACY) who had accompanied them.

    Speaking to the media, Moïse Mugisha attributed his victory to teamwork though it was a challenging competition.

    'As we raced for the first stage, I interacted with Samuel Mugisha discussing how to develop team work spirit and luckily won the first stage. I was confident because Samuel Mugisha stood by my side and especially attribute the victory of the fourth stage to his support,' he said.

    Samuel Mugisha who led his colleagues in Cameroun revealed that the tournament ended on high note as they reached goals.

    'The tournament was successful because we had a purpose of winning before taking off from Kigali. It is something of great significance to be proud of and celebrated when you successfully reach the goal,' he said.

    Upon, Team Rwanda has been quarantined at Sainte Famille Hotel where it is expected to spend one day awaiting for COVID-19 test results.

    Apart from the grand prize, Team Rwanda also received several awards in different categories. The champion Moïse Mugisha also emerged the best young rider, Samuel Mugisha emerged the best climber while team Rwanda was awarded the best during the tournament that lasted five days from Tuesday until Sunday.

    During the race, Mugisha took the Yellow Jersey which he defended until the final stage. Among others, six racers that represented Rwanda during the tournament walked away with four prizes.

    These include Moïse Mugisha, Rnus Byiza Uhiriwe, Patrick Byukusenge, Didier Munyaneza, Joseph Areruya and Samuel Mugisha.

    Rwanda was competing with different teams from Africa and Europe namely; Dukla Banska Bystrica, Ivory Coast,Burkina Faso, Senegal,Democratic Republic of the Congo, Benin, Mali, Cameroon, and SNH Vélo Club.

    Following Grand Prix Chantal Biya, Team Rwanda will be busy preparing for Tour du Rwanda 2021 scheduled in February.

    Source : https://en.igihe.com/sports/article/national-cycling-team-back-home-after-winning-grand-prix-chantal-biya

  • Menya impamvu yihariye yatumye Rwatubyaye Abdul kuri ubu atarasubira mu ikipe ye asanzwe akinira #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdul ukinira Colorado Springs Switchbacks FC yo muri USA, kuri ubu ari mu Rwanda mu kiruhuko. Uyu musore ukina yugarira izamu akaba aherereye mu Rwanda nyuma yo kuva mw'ikipe y'igihugu mu mukino Amavubi yakinaga na Cape Verde.

    Uyu musore  yatangarije Radio Rwanda mu rubuga rw'imikino ko akiri umukinnyi w'iyi kipe, gusa bakaba bari mu biganiro Ku byerekeranye nakazoza ke abifashijwemo na agent we.

    Rwatubyaye Abdul umwe muri ba myugariro beza u Rwanda rufite

    Yagize ati. ' ubu ngubu akazi ntago ari akange nakaba agent barimo kugenda babyigaho ubu ngubu ndacyategereje, hoya ntago nahita mvuga impamvu zatumye tutajya muri playoff Wenda nuko shampiyona imikino yari yegeranye cyane, ntago navuga ko ariyo mpamvu ariko navuga ko ariyo mpamvu yatumye tutagera ku ntego zacu kuko twari dutangiye kumenyerana hahita hazamo covid19 navuga ko arizo mbogamizi twagize.'

    Yakomeje agira ati     ' amasezerano azarangira mu kwa 12 gusa sinabonye uko nahita nsubirayo kuko kugirango ujye hariya bisaba kumara ibyumweru bibiri mu kato nukwicara rero twese nka team tukareba icyo gukora.'

    Rwatubyaye kandi yavuze ko APR fc ayifitiye icyizere ko izitwara neza mu mukino izahura na Gormahia muri CAF champions league. Uyu musore akaba yaraje muri Switchbacks FC avuye muri Colorado Rapids Ku ntizanyo.

     

     

    The post Menya impamvu yihariye yatumye Rwatubyaye Abdul kuri ubu atarasubira mu ikipe ye asanzwe akinira appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/11/24/menya-impamvu-yihariye-yatumye-rwatubyaye-abdul-kuri-ubu-atarasubira-mu-ikipe-ye-asanzwe-akinira/

  • Police FC yatsinze AS Muhanga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukino wa gicuti wahuzaga Police FC na AS Muhanga kuri Stade Regional i Nyamirambo warangiye ku ntsinzi ya Police FC y’ibitego 3-1.

    Umukino watangiye Police FC yiharira iminota ya mbere y’umukino ndetse ibona n’amahirwe.

    Ku munota wa 10 Iyabivuze Ose yahushije igitego cyabazwe ku mupira wari uhinduwe na Rutanga Eric ariko agiye kuwushyira mu izamu arawuhusha.

    Police FC yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 23 ibona igitego gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku mupira yahawe na Iyabivuze Ose.

    Police FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 28 gitsinzwe na Moussa Omar n’umutwe kuri koruneri yari itewe na Nshuti Dominique Savio.

    AS Muhanga yakoraga amakosa hagati mu kibuga yaje gutsindwa igitego ku munota wa 39 gitsinzwe na Martin Fabrice ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Umunyezamu Pato ku munota wa 40 na 42 yakuyemo imipira ya Savio iba yavuyemo ibitego.

    Ku munota wa 44 AS Muhanga yakoze impinduka havamo umunyezamu Pato wari wagowe n’umukino hajyamo Lupali. Igice cya mbere cyarangiye ari 3-0.

    Mu gice cya kabiri Police FC yakoze impinduka havamo ikipe yose hajyamo indi.

    Igice cya kabiri umupira wakinirwaga hagati mu kibuga nta mahirwe menshi yigeze aboneka.

    Habimana Yousuff winjiye mu kibuga asimbura mu gice cya kabiri yaboneye AS Muhanga igitego ku munota wa 79.

    AS Muhanga mu minota ya nyuma yasatiriye cyane ishaka ibindi bitego ariko ubwugarizi wa Police FC n’umunyeza Rihungu bitwara neza. Umukino warangiye ari 3-1.

    Ba kapiteni mbere y’umukino

    Olivier yagaragaje ko azatanga akazi ku bakinnyi ba Police FC bakina basatira baca ku mpande, nawe ashaka umwanya

    Aimable Nsabimana, kapiteni wa Police FC umwe mu basore bitwaye neza

    Nshuti Dominique Savio ni we wafunguye amazamu

    Martin Fabrice niwe watsindiye Police FC igitego cya kabiri

    Ntirushwa Aime (8) yahuraga n’ikipe yahoze akinira

    Moussa Omar (15) watsinze igitego cya 3 ajya kukishimira

    Mico Justin yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri

    AMAFOTO: UWAHANGANYE Hardy

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yatsinze-as-muhanga-amafoto

  • Nyuma y' igihe kinini bakundana batangaje itariki y' ubukwe bwabo #rwanda #RwOT

    Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa 20 bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2018, agiye kurushinga na Mbonyumuvunyi Karim.

    Nyuma y'igihe kinini bakundana ariko byaragizwe ibanga, Miss Mushambokazi na Mbonyumuvunyi biyemeje kurushinga ndetse n'amatariki y'ubukwe bwabo yamaze gutangazwa.

    Nk'uko bigaragara ku nteguza z'ubutumire mu bukwe bwabo, tariki 23 Mutarama 2021 na 30 uko kwezi nibwo buzataha.

    Hatangajwe amatariki y'ubukwe, nyuma y'uko Mbonyumuvunyi avuye kwa Mushambokazi gufata irembo ndetse ababyeyi bagaha umugisha urukundo rwabo.

    Mushambokazi ari mu bakobwa b'ikimero gikurura abatari bake bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, ni umwe mu bakobwa icumi bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2018 ku itike y'Intara y'Amajyepfo.

    Mbonyumuvunyi ugiye kubana akaramata na Mushambokazi Jordan asanzwe ari umushabitsi ukorera mu Bushinwa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/24/nyuma-y-igihe-kinini-bakundana-batangaje-itariki-y-ubukwe-bwabo/

  • Uganda's Electoral Body Warns Of Presidential Campaigns Cancellation #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Uganda's Electoral Commission has warned that it may cancel the presidential campaigns if there is continued violation of guidelines.

    The commission gave this warning in a statement issued here late on Thursday.

    Justice Simon Byabakama, chairperson of the Electoral Commission, said in the statement that candidates should desist from holding rallies in a manner that violates campaign guidelines.

    The candidates or their agents continued to mobilize supporters to gather in large numbers at campaign venues, which breached the guideline of not holding a meeting of more than 200 people amid the ongoing COVID-19 pandemic, the commission said.

    The candidates continued to conduct or participate in processions and hold campaign meetings in non-designated venues, violating the harmonized campaign program, the electoral body added.

    The commission urged the candidates to continue to encourage their supporters to observe the standard procedures to avoid further spread of COVID-19.

    The statement came after the recent arrest of opposition presidential candidate Robert Kyagulanyi over violation of campaign guidelines. 

    Kyagulanyi's arrest sparked violent protests in some parts of the country on Wednesday and Thursday, leading to the death of 16 people and hospitalization of dozens, police said.

    The commission said it has taken up the matter of his arrest with the relevant authorities and called for calm. 

    'Accordingly, we appeal to the public to remain calm and restrain from engaging in acts of lawlessness that may result in destruction of property and loss of life, as already witnessed,' the statement said.

    The Electoral Commission earlier this month cleared 11 presidential candidates, including incumbent President Yoweri Museveni, to run in the 2021 general elections scheduled for January 14, 2021.

     

    0Shares
    0

    The post Uganda's Electoral Body Warns Of Presidential Campaigns Cancellation appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/ugandas-electoral-body-warns-of-presidential-campaigns-cancellation/

  • Mugisha Samuel yasabye itanganzamakuru kubakorera ubuvugizi #rwanda #RwOT

    Mugisha Samuel wagiye ari kapiteni wa Team Rwanda muri Cameroun bitabiriye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya, nyuma yo kugaruka mu Rwanda baryegukanye yasabye itangazamakuru kubakorera ubuvugizi nabo bakajya babona uduhimbazamusyi n’impamba y’urugendo nk’uko MINSPORTS ibikorera andi makipe y’igihugu.

    Ku munsi wo ku Cyumweru nibwo hasojwe irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ryaberaga muri Cameroun aho ryegukanywe n’umunyarwanda Mugisha Moise.

    Ku munsi w’ejo nibwo iyi kipe ya Team Rwanda yageze mu Rwanda, uyu munsi bakaba bakiriwe n’ubuyobozi bwa FERWACY buyobowe na perezida Murenzi Abdallah babashimira uko bitwaye muri iri siganwa.

    Mugisha Samuel wegukanye igihembo cy’umukinnyi uzamuka kurusha abandi ndetse akaba yari na kapiteni w’iyi kipe yasabye itangazamakuru kubakorera ubuvuizi nabo bakajya babona uduhimbazamusyi nk’andi makipe aba yasohokeye igihugu.

    Ati“Mudukorere ubuvugizi natwe tujye tubona agahimbazamusyi n’impamba y’urugendo binatere imbaraga abana bari inyuma bumve ko umukino w’amagare ari umukino ukwiye guhabwa agaciro nk’iy’indi.”

    Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yijeje aba bakinnyi ko ubuvugizi muri MINISPORTS babutangiye ndetse ko bazakomeza no kubukora kugira ngo bajye bahbwa uduhimbazamusyi n’impamba y’urugendo kimwe n’abandi.

    Ku mukino w’amagare wo nta mafaranga azwi ahabwa abakinnyi iyo bitwaye neza mu marushanwa, bitandukanye n’indi mikino nk’umupira w’amaguru bo biba bizwi ayo bahabwa ku mukino batsinze.

    Mugisha Moise wegukanye Grand Prix Chantal Biya

    Mugisha Samuel yasabye ko itangazamakuru ko ryabakorera ubuvugizi

    Murenzi Abdallah yijeje abakinnyi ko ubuvugizi buzakomeza gukorwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-samuel-yasabye-itanganzamakuru-kubakorera-ubuvugizi