Category: Uncategorized
-
Umunyarwenya Patrick Rusine arasetsa koko! Twamuhuje n’umusobanuzi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umunyarwenya Patrick Rusine twamuhuje n’umusobanuzi wa filime uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Lee The Creator baradusetsa cyane. Yatubwiye impamvu iwabo ku Gitega mu Murenge wa mu Karere ka Nyarugenge, buri muntu agira kompanyi ye. -
Umuhanzikazi Lanie yavuze ku bizamini byasohotse bigaragaza ko atanduye SIDA n'iby'umukunzi mushya-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Lanie ntiyerura neza uwagaragaje ibizamini by'uko atanduye Virus SIDA, gusa avuga ko biri mu rwego rwo gusubiza abari bamaze iminsi bamwishisha, kandi ko ntacyo byahungabanyije ku mubano n'umukunzi we mushya atifuza kuvugaho byinshi. -
NIRDA yiteguye kugabanya ibitumizwa hanze yongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Bajyaga bifashisha inyundo none bagiye guhabwa imashini zigezweho
Mu Karere ka Musanze ayo mahugurwa yatangijwe ku wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, atumirwamo abakora mu nzego zitandukanye z’ubuhinzi n’ubworozi barimo abongerera agaciro ibikomoka ku nkoko n’ingurube, abakora ibiribwa by’amatungo y’inkoko n’ingurube, n’abatunganya amabuye bayabyazamo ibikoresho by’ubwubatsi.
Ni amahugurwa agamije kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda hazamurwa gahunda ya ‘Made in Rwanda’, aho abaje guhugurwa bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru bijejwe gufashwa kuzamura inganda zabo no kongerera agaciro ibyo bakora bahabwa ibikoresho binyuranye ku nguzanyo idasaba inyungu n’ingwate, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Jean D’Amour Mbonyinshuti Umukozi wa NIRDA ushinzwe iminyekanishabikorwa.
-
- Abari guhugurwa biyemeje guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda
Yagize ati “Ikigo cya NIRDA kigamije kongera agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda, dufasha abikorera kongera agaciro k’ibyo bakora tubaha imashini zigezweho zituma bongera umusaruro ukaba mwiza kandi ukaba mwinshi ku nguzanyo itagira inyungu n’ingwate. Ni ukuvuga ko umuntu atoranywa kuko aya ni amarushanwa aho yerekana icyo akora n’icyo bizamara, bizahanga imirimo ingana ite, bizafasha bite kongera ibikorerwa mu Rwanda bigabanya ibikorerwa mu mahanga, iyi ni yo ntego nyamukuru yacu”.
Ni umushinga NIRDA igiye gufatanyamo n’ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere, aho cyatanze amafaranga miliyari enye azifashishwa mu gufasha inganda zinyuranye.
-
- Amabuye akoze muri Made in Rwanda
Ku ikubitiro hakaba hamaze gufashwa inganda esheshatu zikora imyenda mu buryo bwa Made in Rwanda, n’inganda esheshatu zitunganya inzoga za divayi ziva mu bitoki.
Mu bushakashatsi bwa NIRDA, byagaragaye ko inganda zose zo mu Rwanda zidafite ubushobozi aho zigikora mu buryo bwa gakondo, burimo gutunganya amabuye bayahondesha inyundo mu gihe abandi bakoresha utumashini tutajyanye n’igihe, ibyo bigatuma haboneka umusaruro udahagije.
Ni ho NIRDA ihera ivuga ko igiye gufasha inganda kubona imashini zijyanye n’igihe aho zizongera ibikorerwa mu Rwanda no guhaza amasoko.
Abitabiriye amahugurwa bishimiye uwo mushinga, bemeza ko ibikoresho bigezweho bagiye guhabwa biteguye kubibyaza umusaruro bahaza isoko ryo mu Rwanda bakanasagurira amahanga, dore ko ubushobozi buke ngo bwajyaga bubabuza gukora uko babyifuza.
-
- Kubera ubushobozi buke baracyatungana amabuye mu buryo bwa gakondo
Bizimana Etienne wo mu Karere ka Gakenke ukora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kongerera ubwiza amabuye yubaka, agira ati “Ubuyobozi buradufashije, inganda nto zakoraga mu buryo budahagije none tugiye kugurizwa imashini nubwo hazaba amapiganwa”.
Arongera ati “Ubundi imashini zari zihenze nko mu ruganda rwacu, niba dukeneye imashini ya miliyoni 50 tukaba dukoresha miliyoni eshatu gusa murumva ko bitajyanye, ni ho twajyaga dukoresha uburyo bwa gakondo ugasanga turakora bike bidahaza n’u Rwanda, ariko izo mashini bagiye kuduha zije gukemura ibibazo twajyaga duhura na byo”.
-
- Amabuye aratunganywa akubakishwa mu mwanya w’amatafari
Mugenzi we witwa Bahati Jacques uhagarariye Kompanyi itunganya amakoro ikanakora ama pave, ati “Hari bamwe bagikoresha inyundo bahonda ku mabuye, abandi tugakoresha utumashini tudafite ubushobozi, none NIRDA itwijeje ibikoresho bifite ubushobozi n’ubwiza bidasaba ingwate n’inyungu. Bije gusubiza ikibazo twari dufite, dufite ubumenyi n’ubushake ariko nta bushobozi twari dufite ariko birakemutse, kongera gutumiza amapave hanze bigiye kuba amateka”.
Yavuze ko bigiye no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, kubera ko bagiye gukora byinshi bizakenera abakozi benshi, kandi ngo n’akazi kazihuta no ku isoko haboneke ibintu bisa neza kandi bifite ireme.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeza ko iterambere rigiye kunozwa ibikomoka mu Rwanda binoze bikazaboneka mu buryo bworoshye, aho kongera gukoresha amafaranga y’umurengera bitumizwa mu mahanga nk’uko bivugwa na Andrew Rucyahanampuhwe, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Ati “Ni iterambere rishingiye ku kunoza imikorere y’ibikorwa byose mu byiciro binyuranye, ni byinshi bitumizwa hanze ariko navuga ko n’urugendo rugeze aheza aho dutangiye gukoresha ibikoresho by’imbaho bikorerwa mu Rwanda, akabona ibijyanye n’amabati ibyuma, imitako bikorerwa mu Rwanda”.
-
- Visi Meya Rucyahanampuhwe Andrew asaba abitabiriye amahugurwa gukurikira bagatahana ubumenyi buzabafasha mu iterambere ryabo
Arongera ati “Biragaragara ko mu Rwanda dufite inyota yo kwihaza ku bikorerwa iwacu, tugashimira NIRDA n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje kuzamura ibikorwa by’abaturage mu rwego rwo kubafasha kurushaho kunoza ibyo bakora hagamijwe guhaza isoko ry’u Rwanda twirinda umuco wo guhora twiyambaza ibiva hanze”.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu basaga 100, baturutse mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru.

-
-
Amerika iragarutse kandi yiteguye kuyobora Isi â Joe Biden #rwanda #RwOT
Yagize ati : “Amerika iragarutse” kandi “yiteguye kuyobora isi, atari ukuyihunga”.
Naramuka yemejwe, Avril Haines azaba abaye umugore wa mbere ushinzwe kuyobora ubutasi bw’Amerika, naho Alejandro Mayorkas abe umulatino wa mbere ushinzwe ibiro by’umutekano w’igihugu by’Amerika.
Donald Trump yemeye ko ibijyanye no guhererekanya ubutegetsi bigomba gutangira ndetse na Bwana Biden ubu azajya agezwaho amakuru y’ubutasi yo ku rwego rwo hejuru.
Ariko, Perezida Trump aracyakomeje kwanga kwemera ko yatsinzwe amatora, agasubiramo ibyo avuga nta gihamya atanga ko amatora yo ku itariki ya 3 y’uku kwezi “yabayemo uburiganya”.
Usibye guhabwa buri munsi amakuru y’ubutasi yo ku rwego rwo hejuru – ku bishobora gushyira mu kaga Amerika byo mu mahanga ndetse n’ibindi birimo kuba – Bwana Biden ubu ashobora guhura n’abategetsi bakomeye muri leta.
Ashobora kandi no guhabwa za miliyoni z’amadolari zo kwifashisha mu gihe yitegura kurahizwa nka Perezida wa 46 w’Amerika ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.
Ejo ku wa kabiri, Guverineri Tom Wolf wa leta ya Pennsylvania yavuze ko yemeje intsinzi ya Bwana Biden muri iyo leta ubusanzwe iba idafite uruhande ruzwi itora (swing state). Leta ya Michigan nayo ku wa mbere yemeje intsinzi ye mu matora.
Biden yavuze iki nyirizina ?
Ari mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware, uyu perezida watowe yavuze ko hacyenewe kongera kubakwa amahuriro (alliances) n’ibihugu by’amahanga, ndetse no guhangana na coronavirus n’imihindagurikire y’ikirere.
Yavuze ko abategetsi b’ibihugu by’amahanga “bategereje n’amashyushyu kubona Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] zongera gushimangira inshingano zizwiho mu mateka zo kuba umuyobozi w’isi…”
Aganira na televiziyo NBC, yagize ati : “Uyu perezida, Perezida Trump, yahinduye ibintu. Byahindutse Amerika mbere na mbere, Amerika ya nyamwigendaho. Dusigaye twisanga aho amahuriro yacu arimo gusenyuka”.
Uyu wahoze ari visi perezida ku butegetsi bwa Perezida Barack Obama, yavuze ko ubutegetsi bwe butagiye kuba nkaho ari “manda ya gatatu ya Obama” – cyangwa ubwa Obama bugikomeje – kubera ko “ubu duhanganye n’isi itandukanye cyane no ku butegetsi bwa Obama na Biden”.
Abayobozi bashya yashyizeho ni bantu ki ?
Ejo ku wa kabiri, Bwana Biden yatangaje abategetsi batandatu b’ingenzi :
Antony Blinken, umunyamabanga wa leta y’Amerika. Bwana Blinken yavuze ko vuba aha Amerika “mu kwicisha bugufi no kwigirira icyizere bingana” izasubizaho umubano n’ibindi bihugu ;
John Kerry, intumwa ishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ni umwe mu bantu b’ingenzi bagejeje ku masezerano yiswe ay’i Paris yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Perezida Trump yikuyemo. Bwana Kerry yavuze ko isi igomba “kwishyira hamwe igasoza amakuba atewe n’imihindagurikire y’ikirere” ;
Avril Haines, umukuru w’ubutasi bw’Amerika. Bwana Biden yagize ati : “Nahisemo umunyamwuga⦠uharanira bikomeye kuvugisha ukuri”.
Alejandro Mayorkas, umunyamabanga w’ibiro by’umutekano mu gihugu. Bwana Mayorkas yavuze ko ibi biro bifite “inshingano yubashywe, [yo] gufasha gutuma dukomeza kugira umutekano ndetse no guteza imbere amateka yacu ateye ishema yo kuba igihugu gitanga ikaze” ;
Jake Sullivan, umujyanama mu biro bya White House ushinze umutekano w’igihugu. Bwana Sullivan yashimagije Bwana Biden, avuga ko uyu ugiye kuba umukoresha we yamwigishije byinshi bijyanye n’ubutegetsi, ariko nanone “mu buryo bw’ingenzi cyane, [amwigisha] ibijyanye na kamere muntu” ;
Linda Thomas-Greenfield, ambasaderi w’Amerika mu muryango w’abibumbye (ONU/UN). Yavuze ko aje gukora “dipolomasi iryoshye” no “kuvugurura umubano n’inshuti zacu”.
Hari umwe uteganyijwe ariko utaratangazwa, uwo akaba ari Janet Yellen wahoze ari umukuru wa banki nkuru y’Amerika, ushobora kugirwa umunyamabanga w’ibiro by’imari by’Amerika.
Benshi mu bo yahisemo, uretse Bwana Kerry na Bwana Sullivan, bazacyenera kwemezwa na sena. Kwanga uwatoranyijwe bibaho gacye cyane. Uheruka kwangwa na sena hari mu mwaka wa 1989, gusa hagiye habaho bamwe batoranyijwe bagiye banga inshingano bahawe.
-
Nyabihu: Polisi yataye muri yombi umumotari wari utwaye urumogi yaruvanze n'amakara #rwanda #RwOT
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jomba yafashe umumotari witwa Nsengiyaremye Raphael w'imyaka 33, yari ahetse umufuka w'amakara yashyizemo udupfunyika hafi ibihumbi 10 tw'urumogi. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw'uyu mumotari byaturutse ku makuru Polisi yahawe n'abaturage, avuga ko hari umumotari uturutse Mukamira ari kuri moto bikekwa ko ipakiye ibintu bitemewe. Yagize ati :
'Umuturage yaduhaye amakuru ko hari umumotari ugeze mu isanteri ya Mukamira ahetse umufuka w'amakara yabona abapolisi imbere ye bari mu kazi akava kuri moto agakuraho wa mufuka w'amakara akawuha umunyonzi ngo awumutwaze barenga aho ba bapolisi bari akaka uwo mufuka umunyonzi akongera akawuhambira kuri moto, umuturage yakomeje avuga ko uwo mumotari yakomeje mu muhanda ujya Ngororero.'
CIP Karekezi yakomeje avuga ko abapolisi bakimara guhabwa ayo makuru bahise babimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Jomba bahagarika moto zose zavaga Mukamira zerekeza i Ngororero bazisaka ibyo zipakiye ari nabwo uyu mumotari wari wavanze amakara n'urumogi yafatwaga.
Yagize ati: 'Abapolisi bo mu Karere ka Nyabihu twabahaye amakuru bajya mu muhanda bahagarika abamotari bose batambuka bakabasaka nibwo mu masaha ya saa kumi n'imwe za mu gitondo bahagaritse Nsengiyaremye basatse mu mufuka w'amakara yari ahetse basangamo ruriya rumogi.'
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, avuga ko uyu mumotari ubusanzwe akorera mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo ari naho avuka. Akimara gufatwa yavuze ko yahamagawe n'umukiriya wo mu Karere ka Ngororero witwa Uwamungu Jean de Dieu amwoherereza amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 50 amusaba ko yajya mu karere ka Nyabihu mu isanteri ya Mukamira akamukurirayo umufuka w'amakara uhari akawumuzanira.
Yagize ati 'Nsengiyaremye avuga ko akimara kugera i Mukamira mu rukerera yahuye n'umunyonzi wari umuzaniye uwo mufuka w'amakara ahita amwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 30 akoresheje telefoni nk'uko ubutumwa bugufi bubigaragaza.'
Nsengiyaremye yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Jomba aho agiye gukorwaho iperereza.
Src: RNP -
Bruce Melodie yavuze uko yakiriye ubutumwa yahawe na Bamporiki Edouard #rwanda #RwOT
Umuhanzi Bruce Melodie ahamya ko yakiriye neza ubutumwa yahawe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki ku nama yamugiriye kuko uretse no kuba yamwubahira ko amuruta ari n’umuyobozi wari ubifitiye uburenganzira bwo gutanga igitekerezo aho abona yatannye.
Mu minsi ishize Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bashyizwe mu majwi cyane baririmba indirimbo z’ibishegu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, muri Nzeri yatangaje ko Bruce Melodie ari umuhanzi w’icyamamare ariko ashobora kwikuraho abafana mu gihe yaba akomeje kuririmba ibihangano biganisha ku kwigisha urubyiruko ubusambanyi.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, avuga kuri aya magambo yatangajwe na Bamporiki Edouard, yavuze ko ibyo yavuze abifitiye uburenganzira kuko amurusha ibintu byinshi kandi bikaba biri mu nshingano kuba yamugarura mu murongo muzima igihe yatannye.
Ati'Uriya muntu andusha ibintu byinshi ku buryo ntaho nahera musuzugura. Andusha imyaka niyo naba murusha ibindi namwubahira ko anduta, andusha amafaranga, noneho uriya muntu ni Minisitiri yari afite uburenganzira bwose kugira igitekerezo atanga aho abona natannye, njyewe nakira igitekerezo cyose nkakuramo iby’ingenzi.'
Yakomeje avuga ko ibyo Minisitiri yavuze bitazamuca intege bitewe n’uko yandikaga ahubwo azareba uburyo abigorora ku buryo bitazateza ikibazo.
Nyuma yo gusohora indirimbo yitwa Saa Moya ari nayo yatumye havugwa byinshi, yahise avuga ko agiye kujya muri Gakondo indirimbo z’ibishegu akazireka, yasohoye iyitwa 24 yashimwe cyane na Bamporiki Edouard, aheretse no gushyira indi hanze yitwa Abu Dhabi.
Bruce Melodie ashima inama yahawe na Bamporiki Edouard
Bamporiki Edouard yari yaburiye Bruce Melodie ko ashobora kwikuraho ubwamamare -
Bitunguranye umugabo yasanzwe yapfuye ari mu modoka itwara abagenzi #rwanda #RwOT
Abagenzi bari mu modoka itwara abagenzi mu murwa mukuru wa Nairobi muri Kenya baraye bahiye ubwoba ubwo umugabo bari kumwe na we mu modoka yapfaga bitunguranye.
Abagenzi n'umushoferi na 'convoyeur' batahuye ko uwo mugabo yapfuye ubwo atakomaga bamusabye guha inzira undi mugenzi wari ugeze aho agomba kuviramo.
Abategetsi bo muri minisiteri y'ubuzima bahamagawe ngo barebe uko byagenze, nyuma yuko polisi yari imaze kwanga gutwara umurambo we ivuga ko ashobora kuba azize Covid-19. Abo bakozi bo muri minisiteri y'ubuzima bateye imiti iyo modoka ya bisi â” izwi nka 'matatu' muri Kenya â” mu gihe umurambo w'uwo mugabo wari ukiri mu modoka, nyuma barawujyana bawutwaye mu mufuka wabugenewe.
BBCSource : https://impanuro.rw/2020/11/25/bitunguranye-umugabo-yasanzwe-yapfuye-ari-mu-modoka-itwara-abagenzi/
-
Kagame meets Ghanaian investors #rwanda #RwOT
President Paul Kagame yesterday met with investors from Ghana including Sir David Adjaye, the founder of Adjaye Associates together with Ramzi Yamusah and Lamar Cardinez of Yamusah Group.
They discussed the country’s economic and investment plans as announced by Presidency Office via twitter account.
Yamusah Group is a company that has been in the hospitality business for close to two decades. It has invested in Hotels like Best Western Premier, Airside Hotels, Protea Hotel by Marriott among other construction projects. It is also involved in trading activities through Zara Trade, Zara Kitchen, Zara Security, Zara Forex and Zara Travel & Tour.
Adjaye Associates is an award winning architectural and design firm with studios in Accra, London and New York, led by Sir David Adjaye. He has been awarded the Royal Institute of British Architects’ Royal Gold Medal 2021, becoming the first black architect to win the prize.
Awarded by RIBA and personally approved by the Queen, the Royal Gold Medal recognises those who have dedicated their lives to the “advancement of architecture”
Sir David Frank Adjaye born September 22, 1966 is a Ghanaian-British architect. He is known for designing many notable buildings around the world, including the National Museum of African American History and Culture in Washington, DC, and the Skolkovo Moscow School of Management.
Adjaye was born in Dar es Salaam, Tanzania. The son of a Ghanaian diplomat, he lived in Tanzania, Egypt, Yemen and Lebanon before moving to Britain at the age of nine. Upon graduating with a BA in Architecture from London South Bank University in 1990, he was nominated for the RIBA President’s Medals, and won the RIBA Bronze Medal for the best design project produced at BA level worldwide. He graduated with an MA in 1993 from the Royal College of Art.
Recent works include The Webster in Los Angeles, California (2020), Mole House in London, UK (2019), Ruby City in San Antonio, Texas (2019), McCarter Switching Station in Newark, New Jersey (2018), Sugar Hill Mixed-Use Development in Harlem, New York (2015), Alara Concept Store in Lagos, Nigeria (2015), Aïshti Foundation in Beirut, Lebanon (2015).
In 2015, he was commissioned to design a new home for the Studio Museum in Harlem.
In March 2018, Adjaye Associates’ designs for the National Cathedral of Ghana were unveiled by Ghanaian president Nana Addo Dankwa Akufo-Addo.
In September 2020, David Adjaye unveiled his designs for the Princeton University Art Museum.
President Paul Kagame in a group photo with investors from Ghana.IGIHE
Source : https://en.igihe.com/news/article/kagame-meets-ghanaian-investors
-
Gahunda ya shampiyona yasohotse, APR FC na Rayon Sports zizahura nyuma ya Noheli #rwanda #RwOT
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda iratangira mu mpera z’icyumweru gitaha, umukino uhuza APR FC na Rayon Sports uba witezwe na benshi uzaba tariki ya 27 Ukuboza 2020.
Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri nibwo FERWAFA yari yatumiye abayobozi b’amakipe mu nama kugira ngo babereke uko iyi ngengabihe izaba imeze ariko ntabwo bigeze bayihabwa.
Shampiyona izatangira tariki ya 4 Ukuboza 2020, APR FC yagombaga kwakira Musanze FC mu gihe AS Kigali yagombaga kwakira Police FC, ariko iyi mikino yahise iba ibirarane bitewe n’uko APR FC na AS Kigali zizaba zifite imikino nyafurika.
Rayon Sports izatangira shampiyona isura Rutsiro FC umukino uzabera i Rubavu.
Mukura VS ku munsi wa mbere wa shampiyona izaba yakiriye Kiyovu Sports, ni mu gihe Sunrise FC izaba yakiriye Gasogi United. Marines izakira Gorilla FC mu gihe AS Muhanga izakira Etincelles.
Umuikino w’abakeba uhuza Rayon Spprts na APR FC uzaba tariki ya 27 Ukuboza 2020, ni nyuma y’iminsi ibiri gusa Noheli yaraye ibaye, azaba ari umunsi wa 8 wa shampiyona.
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzaba mu mpera z’ukwa 12 -
IUCN, Partners launch Regional resource Hub for protected areas and biodiversity #rwanda #RwOT
The Regional Resource Hub for protected areas and biodiversity is now available to support the 24 countries in Eastern and Southern Africa in improving conservation outcomes and achieving global commitments, for the benefit of nature and people.
During an online event, the International Union for Conservation of Nature-IUCN, the Regional Centre for Mapping of Resources for Development-RCMRD, and partners on Tuesday officially launched the Regional Resource Hub and one of its flagship knowledge products, the most comprehensive analysis on the state of protected areas in Eastern and Southern Africa.
The Regional Resource Hub is a knowledge hub that compiles and analyses relevant data and provides information to support field interventions and policy dialogues, for fair and effective management and governance of protected and conserved areas in Eastern and Southern Africa.
The hub acts as one of the regional observatories implemented by the Biodiversity and Protected Areas Management (BIOPAMA) Programme and is hosted by the Regional Centre for Mapping of Resources for Development (RCMRD).
It includes an information system, co-developed with the Joint Research Centre (JRC) of the European Commission, which helps decision-makers to track progress on conservation targets and to manage and assess the protected and conserved areas in the region.
Other similar hubs have been established with BIOPAMA's support in Western and Central Africa, the Caribbean, and the Pacific. 'Effective conservation, management, and governance of protected and conserved areas in Eastern and Southern Africa is crucial to long-term economic growth and development.'
'The establishment of this Resource Hub is a great milestone as it will facilitate the provision of relevant information and data to support policies and effective decision-making on protected and conserved areas which are our invaluable natural heritage,' said Luther Bois Anukur, Regional Director, IUCN Eastern, and Southern Africa Regional Office.
The Regional Resource Hub was launched in the presence of Heads of Protected Area agencies, ministries responsible for protected areas and wildlife, high-level technical institutions, Regional Economic Communities, and BIOPAMA donors and partners.
'RCMRD is confident that the data and information availed in the Regional Resource Hub will go a long way in delivering useful information to make informed decisions, as the various stakeholders in conservation address the challenges that threaten our biodiversity,' said Dr. Emmanuel Nkurunziza, Director General, Regional Centre for Mapping of Resources for Development.
The knowledge generated here aims to support national governments, regional organizations, NGOs, communities, and other organizations, in achieving their biodiversity conservation objectives and to report their progress on multilateral environmental agreements, such as the Convention on Biological Diversity, more accurately.
SOURCE: CGTN
55The post IUCN, Partners launch Regional resource Hub for protected areas and biodiversity appeared first on TOP AFRICA NEWS.





