Category: Uncategorized
-
Intego za Pride, amaraso mashya mu bahanzi uri gufashwa na Zizou Al Pacino – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Nyuma y'imyaka irenga 10 amaze ashyigikira urugendo rw'umuziki nyarwanda, Zizou Al Pacino yatangiye gufasha abahanzi bashya mu muziki ahereye kuri Pride wahise asohora amashusho y'indirimbo nshya yise 'Tasiyana'. -
Ibintu 10 bidasanzwe byo kwitega ku munsi wa mbere abafana bazakomorerwa kwinjira ku bibuga mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Biri mu mitwe ya benshi, iyo baryamye barabirota, bakibona bari kuvuza akaruru n’ikirumbeti bishimira igitego, biri mu ntekerezo za benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bamaze amezi arenga umunani barasuherewe, iyo bicaye bitangiriye itama batekereza ku kahise, bakanashushanya mu ntekerezo uko bazifata umunsi wa mbere bazaba basubiye ku kibuga. -
Harabura icyumweru ngo shampiyona itangire, Sekamana Maxime akomeje gukumburwa mu mwiherero wa Rayon Sports #rwanda #RwOT
Mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2019-2020 itangire, Rayon Sports ntirakira mu mwiherero umukinnyi wayo usatira anyuze ku mpande, Sekamana Maxime.
Kuva Rayon Sports yatangira umwiherero mu ntangiro z’uku kwezi yitegura shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020, abakinnyi bayo bose bamaze kugera mu Nzove aho irimo gukorera umwiherero uretse Sekamana Maxime.
Uyu mukinnyi amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umwe mu nshuti ze ni uko impamvu atarajya mu mwiherero ari umwenda iyi kipe imufitiye ungana na miliyoni 4 zasigaye ku mafaranga yaguzwe umwaka ushize.
Ngo ntabwo yiteguye kuba yajya mu bandi mu gihe cyose atarahabwa aya mafaranga, ahubwo akaba arimo asaba niba kumwishyura bidashobotse bamurekura akishakira indi kipe.
ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu musore kuri iki kibazo cye ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi ntabusubize.
Biteganyijwe ko shampiyona izatangira ku wa 4 Ukuboza 2020, Rayon Sports ikaba izatangira ijya gusura Rutsiro umukino uzabera i Rubavu.
Sekamana Maxime ntabwo arajya mu mwiherero wa Rayon Sports -
Rwatubyaye Abdul yavuze ko ashobora gutandukana n’ikipe ye #rwanda #RwOT
Myugariro w’umunyarwanda uri ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Colorado Rapids mu cyiciro cya mbere muri Amerika 'MLS’ ariko akaba yaratijwe muri Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2, avuga ko ibiganiro byo kongera amasezerano byatangiye ariko ngo bidakunze hari n’andi makipe bari mu biganiro.
Mu Kwakira 2019 ni bwo Rwatubaye Abdul yongereye amasezerano y’umwaka 1 akinira Colorado Rapids yo mu cyiciro cya mbere muri Amerika, byari byitezwe ko azanakina mu cyicro cya mbere ariko iyi kipe ikaba yaraje kumutiza mu cyiciro cya 2 muri Colorado Springs Switchbacks.
Uyu musore ari mu Rwanda mu kiruhuko nyuma y’uko shampiyona y’iki gihugu mu cyiciro cya kabiri bari mu mikino ya kamarampaka ariko ikipe ye ikaba itarageze muri iyi mikino.
Uyu musore uzasoza amasezerano ye mu Kuboza uyu mwaka, yavuze ko ibiganiro n’ikipe ye bigikomeje.
Ati'amasezerano yanjye azarangira mu kwa 12, ibiganiro byo biracyakomeje ariko ntabwo nabonye uko mpita nsubirayo kuko kujyayo bisaba kujya mu kato ibyumweru 2, ubu bagomba kwicarana n’abampagarariye hakarebwa icyo gukora.'
Yakomeje avuga ko atari ikipe ye yari asanzwemo gusa kuko ubu barimo kuganira n’andi makipe ku buryo bishoboka ko yatandukana n’ikipe ye.
Ati'ibyo ntabwo bikindeba cyane bireba abampagarariye, nibyo barimo kuganira n’andi makipe si ikipe yanjye yonyine, umwanzuro wa nyuma bazamenyesha.'
Mu ntangiro za 2019 ni bwo Rwatubyaye Abdul yavuye mu Rwanda agiye muri Sporting Kansas City, iyi kipe muri Gicurasi 2019 yafashe umwanzuro wo kumugurana umukinnyi wo hagati we bamutanga muri Colorado Rapids ari na yo afitiye amasezerano n’ubwo yamutije muri Colorado Springs Switchbacks.
Rwatubyaye avuga ko ashobora gutandukana n’ikipe yeSource : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yavuze-ko-ashobora-gutandukana-n-ikipe-ye
-
KNC yareze muri RIB abakoze bakanakwirakwiza amafoto agaragaza ubwambure bwe #rwanda #RwOT
Kuva kuwa 24 Ugushyingo 2020, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amafoto igaragaza KNC yambaye ipantalo yacitse ku itako kuburyo igaragaza umubiri w’uyu mugabo ku gice cyo hasi.
Ni amafoto yafashwe umunsi umwe imbere, ubwo uyu mugabo yari yitabiriye imyitozo y’ikipe ya Gasogi United FC abereye umuyobozi ndetse icyo gihe yagaragaye mu mashusho ari gutera penalite ari naho havuye ayo mafoto.
Mu mafoto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter ari naho ayakwirakwijwe yahinduwe, bikekwa ko yavanywe, ntan’imwe igaragaza ipantalo KNC yari yambaye ko icitse ari naho yahereye atanga ikirego muri RIB ngo ikurikirane uwashatse kumusebya.
Mu ibaruwa dufitiye kopi uyu mugabo yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa RIB, KNC yavuze ko ayo mafoto yakwirakwijwe avanywe ku rukuta rwa Twitter rwa Gasogi United FC maze ahindurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Avuga kandi ko uwabikoze yari agambiriye kugaragaza ubwambure bwe kugira ngo bamusebye, bamuharabike ndetse bamuteshe agaciro muri rubanda.
Ati 'Ayo mashusho akaba yarakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ayo mafoto nayabonye bwa mbere ku mbuga za WhatsApp za Football Fans Rwanda, ikaba yashyizweho n’uwitwa Julien.'
KNC wahise anashyiraho numero ya telefone y’uyu Julien wayakwirakwije bwa mbere ndetse agaragaza n’undi witwa Brown Emmy nawe uba ku rundi rubuga rwa WhatsApp.
Uyu mushoramari yagaragaje ko hari itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 157, rigonga abakwirakwije iyi foto ye.
KNC aherutse kugaragara atera umupira, bamwe bafata ifoto bayigaragaza ko ipantalo yari yambaye yacitse
Iyi foto niyo isa neza n’iyakwirakwijwe igaragaza KNC, kuri iriya pantaro yambaye yaracitse ku itako 
-
Ten racers from Rwanda, Uganda and Burundi for Rallye des Mille Collines Rally #rwanda #RwOT
Rallye des Milles Collines which usually takes place in Eastern Province used to mark the end of Rallye championships calendar which was canceled due to COVID-19 pandemic.
The Saturday Rallye is organized in memory of Derrick 'Denzel Nshuti, one of Rallye fans who passed on at the beginning of this year.
Top aces to participate in the Rallye include Giancarlo Davite who won several championships in Rwanda, A Burundian Awan Din Imitiaz, Jean Claude Gakwaya among others.
Brian Murengezi, one of organizers of Rallye des Mille Collines to take place for the 37th time has told IGIHE that eight of ten participating cars are registered to Rwanda while the remaining two are respectively registered to Burundi and Uganda.
'The race will take place in Gako of Bugesera district. Two of ten participating cars are not from Rwanda but the number might increase. The race was organized in memory of Nshuti Derrick 'Denzel,ba late fan of Rallye,' he said.
Participants in Rallye des Milles Collines 2020 will be facing off for 104 kilometers with laps in Gako, Nemba and Gasenyi roads.
Murengezi explained that they have collaborated with relevant partners including The Ministry of Health, Ministry of Sports and the Ministry of Local Governemnt to ensure the tournament complies with COVID-19 preventive measures.
“Fans are allowed to witness the tournament so long as they respect COVID-19 health guidelines including social distancing and wearing of face mask,' he said.
The race will be preceded by motorcycles motorcade.
10 cars confirmed to participate
Giancarlo Davite: Mitsubish Evo 10
Gakwaya Claude and Mugabo Claude :Subaru N10
Jean Jean na Shyaka Kevin:Toyota celica 4wd
Rutuku Mike and Kayitankore Lionel:Subaru Impreza Gc8
Mitralos and Pagani:Subaru N12
Uwadata Marius and Rutabingwa Ferdinand: Subaru Impreza Gc8
Adolphena Olivier muri Toyota Celica 2wd
Semana Geness and Jacques: Peugot 205 Gti
Awan Din Imitiaz and Hassan (Burundi): Toyota Avensis
Mwambazi (Uganda): Subaru Gc8
Jean Claude Gakwaya, the winner of 2019 championship is among participants in Rallye des Milles Collines 2020.IGIHE
-
Umukino wa APR fc na Gormahia uzarebwa n'abantu ijana bishyuye ibihumbi mirongo itanu kuri buri muntu #rwanda #RwOT
Umukino uzahuza APR fc na Gormahia yo muri Kenya kuri uyu wa gatandatu tariki 28 ugushyingo 2020, uzarebwa na abantu ijana bishyuye ibihumbi mirongo itanu kuri buri muntu.
Ubuyobozi bw'abafana b'ikipe y'umupira w'amaguru mu Rwanda APR fc bwemereye abafana kuzinjira Ku mukino iyi kipe ifitanye na Gormahia muri Caf Champions league uzaba kuri uyu wa gatandatu i Kigali. Ni nyuma y' ibiganiro n' ubuyobozi bw'abafana ku rwego rw' igihugu, byahuje abayobozi baza Fan clubs ndetse na Fan zone zigize intara enye n' umujyi wa Kigali.

Abakunzi ba APR fc bagera kw'ijana bamaze kwishyura ibihumbi mirongo itanu babinyujije kuri fan club babarizwamo bitarenze kuri uyu wa kane nibo bazaba bemerewe kwitabira umukino w'ijonjora rya mbere rya CAF CL 20/21, APR izakinamo na Gormahia.
Umuyobozi w'abafana ba APR Ku rwego rw' igihugu Afande Rtd Col G. KABAGAMBE yamaze gutanga uburenganzira Ku bakunzi ba APR fc baturutse muri Fan club aho bazahererwa amatike abemerera kwinjira kuri uyu mukino.

Munyemana Hudu impuguke mu mupira w'amaguru yabanje guhugura abakinnyi ba Apr fc mbere y'umukino wa Gormahia Aya mafaranga azatangwa n'abafana ba APR fc mu rwego rwo gushyigikira ikipe yabo nkuko byatangajwe n' umuyobozi w'abafana ba APR fc ku rwego rw' igihugu aho yagize 'mbasabye ko twamenya ko twe abafana aritwe dukwiye gutunga ikipe kuruta uko ikipe ariyo idutunga'.
Â
The post Umukino wa APR fc na Gormahia uzarebwa n'abantu ijana bishyuye ibihumbi mirongo itanu kuri buri muntu appeared first on Kigalinews24.
-
Mu buryo butunguranye, Umugenzi yapfiriye mu modoka itwara abagenzi muri kenya #rwanda #RwOT
Abantu bari mu modoka itwara abagenzi mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya, ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2020 baraye bahiye ubwoba ubwo umugabo bari kumwe mu modoka yapfaga bitunguranye.
Abagenzi n'umushoferi na 'convoyeur' batahuye ko uwo mugabo yapfuye ubwo atakomaga bamusabye guha inzira undi mugenzi wari ugeze aho agomba kuviramo.
Abategetsi bo muri minisiteri y'ubuzima bahamagawe ngo barebe uko byagenze, nyuma yuko polisi yari imaze kwanga gutwara umurambo we ivuga ko ashobora kuba azize Covid-19.
Abo bakozi bo muri minisiteri y'ubuzima nkuko BBC ibitangaza, bateye imiti iyo modoka ya bisi, izi zizwi nka 'matatu' muri Kenya, mu gihe umurambo w'uwo mugabo wari ukiri mu modoka, nyuma barawujyana bawutwaye mu mufuka wabugenewe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
KNC yitabaje RIB #rwanda #RwOT
Umuyobozi wa Radio &TV1 akaba n’umuyobozi wa Gasogi United, Kakooka Nkuruza Charles ‘KNC’ yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ ngo arenganurwe nyuma y’uko ifoto ye ifashwe igahindurwa akagaragara nk’uwambaye ubusa.
Ku munsi w’ejo nibwo hasohotse ifoto n’amashusho bya perezida wa Gasogi United, KNC arimo atera penaliti.
Aya mafoto akaba yarashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hakaba hasohotse imwe muri ayo mafoto yahindiwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoronabuhanga bwitwa ‘Photoshop’ bigaragara ko ipantalo yambaye icitse hagati y’amaguru.
Ibi ntabwo byakiriwe neza n’uyu muyobozi aho yahise yandikira RIB ayisaba ko hakurikiranwa umuntu wabikoze akaba yahanwa.
KNC akaba yavuze ko iyi foto yayibonye ku rubuga rwa WhatsApp mu matsinda abiri ‘Group WhatsApp’ iyitwa RUHAGOYACU FAN GROUP na FOOTBALL FANS RWANDA.
Ibaruwa KNC yanditse asaba RIB gukurikirana ikibazo cye
Iyi niyo foto ya KNC yahinduwe
KNC atera penaliti -
Amashusho n’amagambo nk’iby’abakundana mu ndirimbo Karasira yatuye Hon. Rutaremara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Mbere y’uko indirimbo yose isohoka, habanje gucicikana agace kayo karimo amashusho agaragaza Rutaremara na Karasira bambaye umukenyero batambuka ku ngazi, bageze aho bicara Muzehe Tito asoma ku itama rya Karasira.
Ni indirimbo igaragaramo kwirekura cyane bitari bimenyerewe ku banyacyubahiro, ariko ikanumvikanamo gushimagiza ubutwari bwa Tito anashimirwa ko yabaye urumuri rw’abakiri bato.
Mu ndirimbo, hari aho Karasira agira ati “Rutaremara wampaye byose ay’ibambe ukwiriye ibyiza. Rutaremara wampaye umutima yewe nsanze uri ingabirano. Uri ingabire”

Amagambo menshi agize iyi ndirimbo, ni ayo gushimagiza uyu munyacyubahiro usanzwe ukunda injyana zirimo umuco gakondo, dore ko na Clarisse atahwemye kuvuga ko akunda uyu musaza.
Hari n’aho Karasira yagize ati “Iyaguhanze, ntibyayigwiririye. Iyaguteye ni na yo ikuhirira. Yakugenje uko yabishatse, nguko uko twakumenye. Iyakunyujije mu nzira y’inzitane yaguhaye umutima rutare. Yarakuzigamye nk’icyanzu cy’abato. Ejo heza ndahabona. Ugira umukunda ntagira umususu, siba gusuhererwa susuruka. Iyo nseko yawe nisesekare. Burya useka neza mutakwasuku.”
