Category: Uncategorized

  • RIB yataye muri yombi bane bakekwaho kwica umukobwa muri Kicukiro #rwanda #RwOT

    Abatawe yombi ni uwitwa barimo umugabo w’imyaka 41 ukomoka i Jali mu Karere ka Gasabo, uw’imyaka 29 ukomoka i Save mu Karere ka Gisagara, uw’imyaka 31 uvuka Kimironko mu Karere ka Gasabo n’undi uvuka mu Karere ka Nyamasheke.

    Aba uko ari bane bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, uwa nyuma ari we akaba yafashwa ku wa 20 Ugushyingo 2020, afatanywe telefoni ya Mukandayisenga yari amaze iminsi akoresha ashyira amafoto ye ku rubuga rwa Facebook.

    Umugabo w’imyaka 41 ukomoka i Jali muri Gasabo ni we wari wahaye Mukandayisenga Claudine akazi k’ubwubatsi bakoraga bombi, mbere y’uko apfa.

    Mukandayisenga yakomokaga mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri, yiciwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokombe, ku wa 1 Ugushyingo 2020.

    RIB yavuze ko dosiye y’aba bane bakekwaho kumwica yakozwe ikaba yarohererejwe Ubushinjacyaha ku wa 24 Ugushyingo ndetse bwanashyikirijwe ibisubizo byavuye mu isuzuma ryakorewe umurambo wa Mukandayisenga nabyo, bukaba ari bwo buzabitangaza.

    Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha b’ibihano muri rusange, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/RIB-yataye-muri-yombi-bane-bakekwaho-kwica-umukobwa-muri-Kicukiro

  • Sosiyete y'Indege ya Israel, Israir, itegerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane mu rugendo rwayo rwa mbere mu mateka ku butaka bw'u Rwanda, rushobora gushibukamo gutangiza ibikorwa byayo mu gihugu.

    Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi ndege iza gusesekara ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe itwaye ba mukerarugendo 80 bagamije gutembera mu bice bitandukanye nyaburanga by'u Rwanda.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yatangaje ko 'Israir iza kugera ku butaka bwiza bwa Kigali itwaye abakerarugendo 80'. Yakomeje agira ati 'Murakaza neza'.

    Amakuru atugeraho  ni uko mu bari bukorere urwo rugendo mu Rwanda harimo na Minisitiri ushinzwe ibijyanye n'indege ugomba kugirana ibiganiro na bagenzi be b'u Rwanda. Ni ibiganiro bigamije ko iyi sosiyete yatangira gukorera mu Rwanda ingendo ziva i Kigali zerekeza i Tel Aviv muri Israel.

    RwandAir yari isanzwe ikorera ingendo muri uyu mujyi gusa zahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, ndetse ntiharatangazwa itariki zizasubukurirwa.

    Bivugwa ko iyi ndege ya Israel mu cyumweru gitaha nabwo izongera gukorera urugendo mu Rwanda, kuri iyo nshuro itwaye ba mukerarugendo baruta abo iza kugerana i Kigali kuri uyu wa Kane.

  • Source : https://impanuro.rw/2020/11/26/sosiyete-yindege-ya-israel-itegerejwe-i-kigali/

  • Musanze: Abanyonzi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo ku kiguzi cy’ibyangombwa bishya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ijire yambawe n
    Ijire yambawe n’utwara abagenzi ubanza (ibumoso) ni yo iri gusimbura indi imaze igihe yambarwa (iburyo)

    Ayo mafaranga ni ayo kwishyura ikarita y’akazi, umwambaro w’ijire na pulaki bisimbura ibyo basanganywe; hakiyongeraho na kasike (utwaye igare n’uritwaweho) bagomba kuba bambaye. Ibi byose iyo babaze amafaranga bagomba kubitangaho ngo basanga ari hagati y’ibihumbi 25 na 35.

    Bavuga ko nk’ikarita y’akazi igura amafaranga 1,000, pulaki itangwa na Koperative yishyurwa amafaranga 1,000, naho ijire yo kwambara igura amafaranga y’u Rwanda 3,600. Aya yiyongeraho andi ibihumbi 14 ya kasike ebyiri, ku munyamuryango utaratanga umugabane shingiro w’ibihumbi 20 muri Koperative akayongeraho. Aya ni yo bavuga ko agenda akagera mu bihumbi 35.

    Ugereranyije n’ayo umuntu umwe yinjiza mu gihe yakoze aka kazi, ngo ni menshi. Hari uwagize ati “ibyo byangombwa bari gusaba bisa n’ibyo dusanganywe. Yaba ikarita, pulaki, ijire, nta na kimwe tudafite yewe hafi ya byose nta n’igihe gishize na byo tubitanzeho andi mafaranga. None hagiye kwiyongeraho kwishyura andi mafaranga y’ibyangombwa bidatandukanye n’ibi”!

    Arakometa ati “Ibi tubifata nko gusesagura no kudukamuramo ibyo tudafite, cyane ko bigoye kubona umunyonzi ushobora kwinjiza ayo mafaranga mu gihe hari ibindi bibazo aba ahanganye na byo atakwirengagiza gukemura mu muryango”.

    Hari abifuza ko ikiguzi cy’ibi byangombwa kigabanuka, ku rundi ruhande bakabona byakurwaho bakabihabwa ku buntu, kuko n’ubundi basanzwe ari abanyamuryango ba koperative batanga imisanzu yose isabwa.

    Umwe muri bo ati “Buri munsi turasora, mu mpera z’icyumweru n’ukwezi tugasora; kuki ayo mafaranga batagira ayo bakura mu isanduka ya koperative akaba ari yo batuguriramo ibyo byangombwa bakabiduha ku buntu, natwe tukumva ku buryohe bwa koperative yacu”!

    Undi ati “Batugabanyirize ayo mafaranga, kuko niba umuntu ashobora kwinjiza amafaranga 1,000 ku munsi, agakuramo ayo kurya, ayo gutunga umuryango, umusanzu n’ibindi, umuntu asigarana ubusa. Ubu se ni gute wagura ijire usanganywe indi? Ukagura pulaki isanga izindi ebyiri ziri ku igare na zo zishyuwe amafaranga? Ijire na yo bikaba uko! Ako kayabo k’amafaranga ntayo twabona kuko ahabanye kure n’ayo twinjiza; tubifata nk’uburyo bwo kutunaniza no gushaka kuduca muri aka kazi kari gatunze imiryango myinshi”.

    Mutsindashyaka Evariste, ukuriye Koperative CVM, avuga ko bamaze iminsi batangiye uburyo bwo guhuza imyirondoro y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, bagashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rizamenyekanisha umubare nyawo w’abakora uyu mwuga, birinde gukorera mu kajagari kandi rikazajya ritahura abashobora kuwitwikira bagamije izindi ndonke.

    Izi pulake uko ari ebyiri hari itangwa n
    Izi pulake uko ari ebyiri hari itangwa n’akarere n’indi itangwa na koperative. Iyi ni yo iri gusimbuzwa indi nshya

    Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo kubashyira mu ikoranabuhanga rihuje amakuru ari kuri pulaki, ijire n’ikarita by’umuntu ukora umwuga wo gutwara abantu. Bizadufasha kuba hari icyo twakora mu gihe umuntu wacu agize ikibazo ari mu kazi, tumenye uko tumufasha kugisohokamo kuko azaba azwi”.

    Ati “Ikindi twiteze kuri iri koranabuhanga ni ukumenya neza umubare w’abantu bakora uyu mwuga muri Musanze kuko hari nk’ushobora kuwitwikira agenzwa no kwiba cyangwa guhungabanya umutekano; igihe byabaho bizaba byoroshye gushingira kuri ya myirondoro ibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga tumenye uwakoze ibyo ni nde, ashakishwe”.

    Mutsindashyaka avuga ko nubwo ari serivisi abatwara abagenzi ku magare bahabwa ku kiguzi, atemeranya n’abavuga ko irengeje amafaranga ibihumbi 20.

    Yagize ati “Iyo uteranyije ikiguzi cy’ijire, ikarita na pulaki na kasike ntibirenza amafaranga hafi ibihumbi 20 y’u Rwanda. Kuba hari uwavuga ko arenze ayo ntabwo ari ukuri. Twifuza ko abakora uyu mwuga bajyana n’igihe, kuko ugiye kureba amajire bambara yarashaje, amakarita na pulaki na byo zikozwe mu buryo buhujwe hakoreshejwe ikoranabuhanga bisaba amafaranga. Iyi mirimo yose kugira ngo ishoboke ntabwo koperative yabyikorera kuko tutabifitiye ubushobozi, bidusaba gukorana na ba rwiyemezamirimo, akaba ari yo mpamvu icyo kiguzi kiba kigomba kubaho”.

    Ku birebana na kasike, kugeza ubu mu Karere ka Musanze izigomba kuzifashishwa n’abatwara abagenzi ku magare ntizirahagera, ngo haracyakorwa ibiganiro n’abikorera bashobora kuzitumiza hanze kandi zikagera ku bagenerwabikorwa ziri ku giciro cyo hasi nk’uko umuyobozi wa Koperative CVM yabitangaje.

    Mu banyonzi basaga 1,800 babarizwa muri Koperative CVM, abamaze guhabwa ibyo byangombwa bishya bihujwe mu buryo bw’ikoranabuhanga barengaho gato 100.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abanyonzi-ntibavuga-rumwe-n-ubuyobozi-bwabo-ku-kiguzi-cy-ibyangombwa-bishya

  • Kera kabaye ! Safi Madiba yerekanye umwana we w'umuhungu #rwanda #RwOT

      Bwa mbere Umuhanzi Safi Madiba ubarizwa muri Canada yatangaje ko afite umwana w'umuhungu uri mu kigero cy'imyaka itanu. Mu butumwa yacishije kuri konti ye ya Instagram yifurije uyu muhungu we isabukuru nziza y'amavuko kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020.

      Yagize ati ' Ku munsi nk'uyu umunyabigwi, intare, icyamamare gito, Madiba muto yaravutse, isabukuru nziza muhungu wanjye papa wawe aragukunda.'

      Uyu mwana witwa w'umuhungu witwa Niyibikora Jaden Lion ari mu kigero cy'imyaka itanu.

      Ni ubwa mbere Safi Madiba yerekanye mu ruhame ko afite umwana byari bizwi n'inshuti ze za hafi gusa.

      Mu bagore batatu bizwi ko bakundanye n'uyu muhanzi (Butera Knowless, Umutesi Parfine na Judithe Niyonizera) nta n'umwe babyaranye kugeza ubu nyina w'umwana ntabwo aramenyekana.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/26/kera-kabaye-safi-madiba-yerekanye-umwana-we-wumuhungu/

  • Pastor Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo nshya ‘Watoto’ yashibutse ku buzima bushaririye abana bo ku muhanda babamo-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Pastor Emmanuel Amani Ganza umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari gukorana imbaraga nyinshi cyane aho mu kwezi kumwe ashyira hanze indirimbo nshya nibura ebyiri. Indirimbo nshya ubu yasohoye, yitwa ‘Watoto’ ikaba ivuga ku buzima bushaririye abana bo ku muhanda babamo.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b04ff71329899d2cace0772882495ecd258034fc9543255eda268c32c29d1263dae378bbfbe729f0e1832faa61e739079b35021f5218f2e7a7946e58dadabfa0cfd88a8258459b53c586706c8567632b80895a81820ffbc06a2ba289228783cd61b9bfd8989c2b36ceec

  • Gushaka ni ugushobora! Mike Kayihura uhatanye muri Prix Découvertes RFI yahishuye ko ari ubwa kabiri yari yiyandikishije-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuhanga Mike Kayihura yatangaje ko mu 2019 yari yagerageje amahirwe yo kwiyandikisha muri Prix Découvertes RFI ntiyatoranywa, ahitamo kongera kugeragaza amahirwe muri uyu mwaka 'kuko yashakaga kugaragaza impano ye'.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b04ff5133e9d9d30a2f93b60814d12d637902bb99d402456da26983ada975767c2ff3cbae0f121affd862cb12de7330acf395a1a5a41ede1a1c13a5dccd1b9b7ccc98b93105dc30cc19a277c896e273a9d8f4b85dd0de684723ce6c5358483cd61b9bfd89a9c2b36ceec

  • Uhuru Kenyatta yananiwe kwihanganira ibitutsi, afunga konti ye ya Twitter #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki wa 25 Ugushyingo 2020, aho yavuze ko hari ubwo atabashaga gusinzira neza, yibuka ibitutsi n’amagambo mabi abantu baba bamubwiriye kuri Twitter.

    Yavuze ko ibyo byamuteraga uburakari cyane, akaba yarahisemo kujya ataha akaganira n’umugore we, akaryama neza, akabyuka ajya ku kazi nta mujinya afite.

    Kenyatta, yavuye kuri Twitter, mu gihe konti ye bwite yari afite abasaga miliyoni eshatu bamukurikiraga, kuri ubu hakaba hazajya hakoreshwa konti y’Ibiro bya Perezida wa Kenya, ifite abayikurikira basaga miliyoni imwe.

    Si Uhuru Kenyatta gusa wibasirwa n’Abanyakenya kuri Twitter, kuko aba bazwiho kwirekura bakavuga icyo batekereza ku mbuga nkoranyambaga, baza mu baturage bahimba ibyitwa (Hash Tag) nyinshi, aho akenshi baba bagaragaza ibyo batishimiye, ndetse bakanashyamirana n’abo mu bindi bihugu banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/uhuru-kenyatta-yananiwe-kwihanganira-ibitutsi-afunga-konti-ye-ya-twitter

  • Indege ya mbere ya Israir iragera i Kigali kuri uyu wa Kane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Ron Adam yavuze kuri twitter ko iyo ndege iza kuba itwaye ba mukerarugendo barenga 80 b’Abanya-Israel, baje gusura u Rwanda.

    Yifashishije amwe mu mafoto agaragaza uduce tunyuranye tw’u Rwanda, Ambasaderi Ron Adam yifurije abo Banya-Israel ikaze mu Rwanda.

    Ni inkuru kandi yakiriwe n’abatari bake, cyane cyane abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa twitter, bifuriza abo ba mugerarugendo ikaze mu Rwanda.

    Mu bishimiye iyintambwe, harimo Phillip Karenzi, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ushinzwe umubano wa Asia na Pasifika.

    Karenzi yagize ati “Urakoze cyane Ambasaderi Ron Adam ku bw’akazi gakomeye ukomeje gukora mu guteza imbere umubano w’ibihugu by’ibivandimwe (u Rwanda na Israel). Duhaye ikaze abo bavandimwe, kandi twizeye ko bazishimira iby’iza by’u Rwanda”.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/hirya-no-hino/article/indege-ya-mbere-ya-israir-iragera-i-kigali-kuri-uyu-wa-kane

  • Abasirikare ba Ethiopia barimo guhagarika abasivile bahunga imirwano muri Tigray #rwanda #RwOT

      Ingabo za Ethiopia zagabwe ku mupaka ihana na Sudan zirimo kubangamira uko impunzi zihunga ziva muri leta ya Tigray.

      Ni mu gihe hari kuba imirwano hagati y'ingabo za Ethiopia n'iza leta ya Tigray — imwe mu zigize Ethiopia — z'ishyaka riri ku butegetsi muri iyo leta rya Tigray People Liberation Front (TPLF).

      Biragoye kubona amakuru y'ibihabera kubera ko uburyo bw'itumanaho bwahagaze, bituma hari ubwoba ku mutekano n'imibereho y'abaturage b'abasivile.

      Leta ya Ethiopia yavuze ko igiye kugaba igitero simusiga ku murwa mukuru Mekelle wa Tigray. Ariko igihe ntarengwa cy'amasaha 72 yari yahaye ingabo za Tigray ngo zimanike amaboko zemere ko zatsinzwe cyarangiye ejo ku wa gatatu, zitabikoze.

      Umunyamakuru wa BBC Anne Soy dukesha iyi nkuru , uri ku gice cya Sudan cyo ku mupaka na Ethiopia, avuga ko umugezi wa Sittet uri i Hamdayit muri leta Kassala mu burasirazuba bwa Sudan, ari ahantu h'ingenzi hari kwambukira abahunga imirwano bava muri Tigray.

      Akanama ka Sudan gashinzwe kwita ku mpunzi kavuze ko muri rusange karimo kwakirira aho hantu impunzi zigera ku 1,200 buri munsi.

      Ku wa gatatu, umunyamakuru wacu yabonye abasirikare babarirwa mu icumi bashinze ibirindiro ku misozi yitegeye uwo mugezi. Impunzi zavuze ko ari abasirikare ba Ethiopia, ndetse ko bamaze igihe babuza abantu kwambukira muri Sudan.

      Leta ya Ethiopia ntabwo yasubije ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo ibivugaho. Impunzi nyinshi zimaze igihe zitegereje ko abo mu miryango yazo bazisanga muri Sudan, zihangayikishijwe n'aya makuru mashya.


      Impunzi zibarirwa mu bihumbi za mirongo zahungiye muri Sudan

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/26/abasirikare-ba-ethiopia-barimo-guhagarika-abasivile-bahunga-imirwano-muri-tigray/

  • Pastor Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo nshya ‘Watoto’ yashibutse ku buzima bushaririye abana bo ku muhanda babamo-VIDEO #rwanda #RwOT

    Pastor Emmanuel Amani Ganza umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari gukorana imbaraga nyinshi cyane aho mu kwezi kumwe ashyira hanze indirimbo nshya nibura ebyiri. Indirimbo nshya ubu yasohoye, yitwa ‘Watoto’ ikaba ivuga ku buzima bushaririye abana bo ku muhanda babamo.

    Pastor Emmanuel A. Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Rwanda no muri Kenya. Ni umugabo ucishije macye, ukunda Imana n’abantu. Ni umuramyi wagize izina rikomeye mu karere mu muziki wa Gospel, akaba abifatanya n’inshingano za Gipasitori. Ni we watangije akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero House of Grace International Church Worldwide rifite icyicaro muri Amerika. Ni ‘Worship Leader’, akaba umuhanzi ubarizwa muri label ye bwite yitwa Grace Centre (GC) ibarizwa muri New-York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Pastor Emmanuel Ganza yabwiye InyaRwanda.com ko indirimbo ye nshya yise ‘Watoto’ yayanditse mu mwaka wa 2010 nyuma yo kwitegereza ubuzima bubi abana bo ku muhanda babamo. Asobanura aho yakuye igitekerezo cyo kuyandika, yagize ati “Inspiration y’iyi ndirimbo nayikuye ku buzima abana bo ku muhanda banyuramo kandi bubagoye, barasuzugurwa, ntibitabwaho kabone n’ubwo hari ababuhitamo ariko abenshi bisanga ku muhanda atari uko babihisemo ahubwo ari uko yenda nta bushobozi, abandi nta babyeyi ari imfubyi”.

    Yavuze ko nawe akiri umwana yasuzuguwe bikomeye ariko Imana imugirira icyizere avamo umukozi wayo, ubu ni umuyobozi ku rwego rw’Isi w’itorero House of Grace International chuch rifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati “Ndibuka ko nanjye ubwanjye nkiri umwana muto si buri muntu wambonagamo uw’umumaro, yewe hari n’abandi banzi nkiri umwana bikanze kumva ko urya mwana wasuzugurwaga ari we Imana yagiririye icyizere imuha guhagararira itorero rya House Of Grace International Church ku isi”.

    Emmanuel Ganza uzwi cyane nka Amani, yatanze ingero z’abantu bakomeye ku Isi babanje guca mu buzima bugoye mu bwana bwabo, ariko Imana ikaza kubaha icyubahiro, ati “Obama wavutse mu muryango uciriritse, wasuzuguwe, ariko byarangiye Uwiteka amuhaye icyubahiro ku isi. Magufuli nawe ni uko yari umuntu abantu babonagamo ubugwari ariko ni Perezida wa Tanzania. Perezida Kagame yari umuntu utari ufite icyizere cy’ejo hazaza bitewe n’amateka yacu twese tuzi, dusuzugurwa birenze ariko ni we Uwiteka yahaye inkoni yo kuyobora u Rwanda.

    Yakomeje ati “Antonio umuntu utari ufite imiryango ikomeye abantu babonaga ko ntacyo amaze nta n’icyo yazimarira byarangiye ahagarariye WHO, ba Mandela, n’abandi benshi. Muri make iyi ndirimbo yigisha gukunda abana bose kimwe, babe abawe cyangwa barya bita za mayibobo, burya aba bana bavamo abagabo bakomeye kabone n’ubwo nta bushobozi bafite ibintu birashakwa. Respect one another,love one another regardless of whatever level you might be in life. Aba bana tubakunde cyane yewe nabo ku muhanda ni abacu kandi bakeneye gukundwa.

    Pastor Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo ‘Watoto’

    REBA HANO ‘WATOTO’ INDIRIMBO NSHYA YA EMMANUEL GANZA

    Source:Inyarwanda.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Pastor-Emmanuel-Ganza-yasohoye-indirimbo-nshya-Watoto-yashibutse-ku-buzima.html