Category: Uncategorized

  • Karidinali Kambanda yasomye Misa ya mbere nyuma yo kwimikwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karidinali Kambanda Antoine, ni we wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka y
    Karidinali Kambanda Antoine, ni we wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka y’u Rwanda

    Ni misa yasomye mu Kinyarwanda, muri Bazilika Santa Maria in Trastevere. Iyo misa yasomwe ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi ku isaha y’i Vatican, saa kumi z’igicamunsi ku isaha yo mu Rwanda.

    Mbere yo gutangira ikitambo cya misa, Nyiricyubahiro Karidinali Kambada yabanje gushimira Imana, ku bwo guhabwa inshingano zo kuyikorera nk’Umukaridinali.

    Karidinali Kambanda yavuze ko ibirori n’ibyishimo byo guhabwa ubukaridinali, byaje bihurirana n’intangiriro z’igihe cya adiventi, igihe cyo kwitegurira umukiza ugiye kuza.

    Ni nay o nyigisho yagarutseho mu gitambo cya misa, aho yasabye abakirisitu kwitegura kwakira Yezu Kirisitu uri hafi kuza.

    Yavuze ko mu gihe cya adiventi, Kiriziya ifata umwanya wo kwitegura, kugira ngo uwo mukiza atazaza abatunguye.

    Yagize ati “Ni mube maso kuko mutazi igihe azazira, haba ku mugoroba, mu gicuku, mu nkoko mu rukerera cyangwa mu gitondo”.

    Yagarutse ku kintu cyamutunguye, ubwo nyuma yo guhabwa ubukaridinali, Nyirubutungane Papa Francis yabatunguje gahunda batari biteguye.

    Ati “Twarasohotse badushyira mu modoka na we aduherekeje, tujya aho Papa Benedigito atuye, aratujyana tujya kumuramutsa. Natunguwe n’uko akuze cyane ariko afite mu mutwe. Byarantunguye bamubwiye ko ndi Karidinali wo mu Rwanda, arambwira ati u Rwanda ni igihugu cyababaye cyane”.

    Karidinali Kambanda yavuze ko ibi Papa Benedigito yabivuze ari nko kubwira Papa Francis amushimira ko yibutse igihugu cy’u Rwanda, kuko ijwi ry’u Rwanda rishobora kujya ryumvikana ku isi”.

    Ati “Ni impano twishimira, tunashimira Papa watwibutse, ubu Kiliziya y’u Rwanda ikaba ishinze imizi, ibyo tubishimire Imana”.

    Kambanda yagizwe Karidinali ku wa 25 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2020.

    Umuhango wo kwimikwa wabaye ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, ubera i Vatican muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/karidinali-kambanda-yasomye-misa-ya-mbere-nyuma-yo-kwimikwa

  • Kwemerera abaganga basanzwe bahembwa na Leta gukorera ahantu harenze hamwe bigamije kunoza serivisi – MINISANTE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    MINISANTe ivuga ko aya amabwiriza yemerera abaganga gukorera amavuriro basanzwe bakoreramo nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi, ariko serivisi batanze muri icyo gihe zikishyuzwa ku giciro kingana n’icyo mu mavuriro yigenga biri ku rwego rumwe.

    Itangazo rya MINISANTE rigenewe abanyamakuru riravuga ko aya mabwiriza kandi yemerera abaganga n’abaganga b’emenyo gukorera mu rindi vuriro ritari irya Leta mu gihe cyabo cy’ikiruhuko cyangwa mu minsi ya week-end.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yagize ati “Kwemerera abagangagukora muri ubu buryo bifitiye akamaro urwego rw’ubuzima mu Rwanda, kuko bizafasha amavuriro ya Leta gukomeza gukoresha abaganga bafite ubumenyi kandi bakorana umurava, bityo n’abayagana bakarushaho guhabwa serivisi nziza”.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hashyizweho imirongo ngenderwaho muri iyi mikorere, izatuma imirimo abaganga bakora itaba myinshi ngo irenge urugero, bityo n’ireme rya serivisi basabwa gutanga rigatakara.

    MINISANTE ivuga ko ku bw’izo mpamvu, abaganga bazajya bakorera muri ubu buryo mu mavuriro basanzwe bakoreramo, hahindutse gusa ibiciro bya serivisi batanga, igihe amasaha asanzwe y’akazi azajya aba arangiye.

    Icyakora bazajya bemererwa kuba bajya gutanga serivisi mu ivuriro ryigenga, rimwe mu minsi ya week-end cyangwa mu minsi yabo y’ikiruhuko.

    Mu gihe bibaye ngombwa ko umuganga atanga serivisi mu mavuriro ya Leta arenze rimwe, ubwo burenganzira azajya abuhabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

    MINISANTE ivuga ko kugira ngo serivisi zitangwa zirusheho kuba nziza ku bagana amavuriro, abaganga bazajya bemererwa kwakira nyuma y’amasaha y’akazi, abarwayi batarenga 50% by’abo bakiriye mu masaha asanzwe y’akazi.

    Minisiteri y’Ubuzima ni yo izajya iha amavuriro ya Leta uburenganzira bwo gutangiza iyo mikorere, ndetse ikanemerera abaganga babisabye.

    Amavuriro yifuza gutangiza ubu buryo azasabwa gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura imibare y’abarwayi abaganga bakira, ibibakorerwa ndetse n’inyungu zabonetse.

    MINISANTE ivuga ko nihashira amezi atandatu iyi mikorere mishya itangiye, izakora igenzura kugira ngo hagire ibinozwa hashingiwe ku byavuye muri iryo genzura.

    Iyi mikorere ikazatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi abiri, Minisitiri w’Ubuzima ashyize umukono ku mabwiriza agenga iyo mikorere.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kwemerera-abaganga-basanzwe-bahembwa-na-leta-gukorera-ahantu-harenze-hamwe-bigamije-kunoza-serivisi-minisante

  • Nigeria: Abantu batari munsi ya 43 bishwe baciwe ingoto #rwanda #RwOT

      Abantu batari munsi ya 43 biciwe mu cyo Perezida wa Nigeria yavuze ko ari igitero 'ndengakamere' cyabereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'icyo gihugu ku wa gatandatu.

    Abagabye icyo gitero baboshye abo bahinzi bari mu kiraka (abapagasi) mu mirima y'umuceri babaca ingoto hafi y'umujyi wa Maiduguri, umurwa mukuru wa leta ya Borno, nkuko amakuru abivuga.

    Ni kimwe mu bitero bibi cyane bibayeho mu mezi ya vuba ashize muri ako karere kagaragaramo intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram n'izo mu mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) mu ishami ryawo ryo muri Afurika y'uburengerazuba.

    Nta mutwe kugeza ubu wari wigamba icyo gitero.

    Perezida Muhammadu Buhari yagize ati:

    'Namaganye iyicwa ry'abahinzi bacu b'abanyamurava bishwe n'abakora iterabwoba muri leta ya Borno'.

    'Igihugu cyose cyakomerekejwe n'ubu bwicanyi budashobora kwiyumvishwa. Nifatanyije n'imiryango yabuze ababo muri iki gihe cy'akababaro. Roho zabo ziruhukire mu mahoro'.

    Perezida Buhari yanavuze ko ubwo 'bwicanyi bwakozwe n'abakora iterabwoba burenze kamere', nkuko byatangajwe n'umuvugizi we Garba Shehu.

    Umugabo ukora mu mutwe w'ubwirinzi bw'abatuye aho wafashije abarokotse, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

    'Twabonye imirambo 43, yose yabazwe, ndetse n'abandi [bantu] batandatu bakomeretse cyane'.

    Byibazwa ko abandi bahinzi batari munsi ya batandatu bari muri iyo mirima y'umuceri, bashimuswe.

    Umugabo ukora mu mutwe w'ubwirinzi yabwiye AFP ko abo bishwe bakomoka muri leta ya Sokoto mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, nko mu ntera igera hafi kuri 1000km uvuye aho byabereye.

    Yavuze ko bari bakoze urugendo berekeza aho muri leta ya Borno mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bagiye gushaka ikiraka.

    Ahmed Satomi, umwe mu bagize inteko ishingamategeko yaho, yabwiye ikinyamakuru Premium Times cyo muri Nigeria ko 'abahinzi bagabweho igitero kubera ko ku wa gatanu bambuye intwaro ndetse bata muri yombi umugabo witwaje imbunda wo muri Boko Haram wari umaze igihe yarababujije amahwemo'.

    Abanyamakuru bavuga ko mu bihe byashize abahinzi bagiye bagabwaho ibitero na Boko Haram, ibacyekaho guha amakuru igisirikare cya Nigeria.

    Mu kwezi gushize, abarwanyi ba Boko Haram bishe abahinzi 22 bakoraga mu bikorwa byo kuhira (kuvomerera) imyaka (ibihingwa), mu bitero bibiri bitandukanye.

    Kuri iki cyumweru, amakuru avuga ko abasirikare batandatu biciwe mu gico batezwe n'intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Isilamu, hafi y'umujyi wa Baga muri leta ya Borno, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Chris Ewokor uri mu murwa mukuru Abuja.

    Abo basirikare bari mu nzira berekeza muri ako karere mu rwego rwo gukaza umutekano ahatangirwa imfashanyo y'ibiribwa ku bantu bataye ingo zabo kubera imirwano.
    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/29/nigeria-abantu-batari-munsi-ya-43-bishwe-baciwe-ingoto/

  • Diaspora Nyarwanda yo mu Budage irashimirwa gushyigikira ireme ry’uburezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyumba by
    Ibyumba by’amashuri nk’ibi 39 bimaze kubakwa mu Turere twa Musanze na Nyabihu

    Ahubatswe ibyo byumba by’amashuri, abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri bahamya ko byagabanyije ikibazo cy’ubucucike no guta ishuri byari byugarije abana b’abanyeshuri.

    Ku ishuri rya Groupe Scolaire Nanga riri mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, abo mu muryango nyarwanda uba mu gihugu cy’u Budage bamaze igihe gito bahujuje ibyumba by’amashuri bitanu, ubwiherero butandatu n’icyumba cy’umukobwa kirimo n’ibyangombwa nkenerwa.

    Umuhuza Nicole, ni umwe mu banyeshuri babangamirwaga no kwigira mu byumba bishaje, kuri ubu byasimbujwe ibyubatswe mu buryo bujyanye n’igihe.

    Yagize ati “Natangiriye muri iki kigo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye none ngeze mu mwaka wa gatatu. Twigaga ducucitse ku buryo intebe imwe twayicaragaho turi batatu cyangwa bane; hari n’abigaga bahagaze, mbese twari tujagaraye nta bwisanzure dufite”.

    Umuhuza Nicole umunyeshuri wishimiye ko batazongera kunyagirirwa mu ishuri kubera andi mashya bubakiwe
    Umuhuza Nicole umunyeshuri wishimiye ko batazongera kunyagirirwa mu ishuri kubera andi mashya bubakiwe

    Arongera ati “Iyo imvura yagwaga amasomo twarayahagarikaga kuko amashuri yajyaga ava kubera gusaza. Kutiga uko bikwiye byaduteraga gutsindwa cyane. Hari n’ubwo bamwe babonaga batabivamo bagahitamo kuva mu ishuri cyangwa bagasiba kenshi. None tubonye amashuri mashya twatangiye no kuyigiramo; biradufasha kwiga dutekanye”.

    Undi witwa Munezero Yves, yagize ati “Ubu noneho turisanzuye, intebe imwe yicaraho abantu babir;hari n’ahari kwicara umunyeshuri umwe ku ntebe. Aya mashuri mashya atubereye igisubizo cyo kwiga neza tunubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Tugiye kuzamurana mu myigire, uzajya agira ikibazo ku byo atumva neza asobanuze mugenzi we, ku buryo twihaye intego yo kuzatsinda cyane bitere ababyeyi n’abarezi bacu ishema”.

    Ababyeyi na bo ngo impungenge z’imyigire y’abana babo zigenda zishira, kubera ibyo bikorwa remezo bishya bigirwamo uruhare n’abagize umuryango nyarwanda babarizwa mu gihugu cy’u Budage.

    Munezero Yves ari mu biyemeje kwiga cyane ngo bazatsinde kuko aho kwigira bahafite
    Munezero Yves ari mu biyemeje kwiga cyane ngo bazatsinde kuko aho kwigira bahafite

    Uwimbabazi Marianne, ati “Twe nk’ababyeyi bari mu gihugu iyo tubona abari hanze yacyo bagifite umutima wo kugikunda batanakirimo, natwe bidutera umuhate wo kurushaho kumva nta wagihungabanya. Ikindi ni uko aba bana bacu bagenda bumva banabona uko hari abantu bigomwa ibyo bafite, bakazanira igihugu ibyiza; bizabatera guhindura imyumvire bakurane umuco wo kuba igihe cyose bagomba kwitanga no kurinda ibiba byagezweho”.

    Kalimba Banga Claude, Umuhuzabikorwa w’umushinga ushyira mu bikorwa gahunda yo kubaka aya mashuri, asobanura ko iterambere ridashoboka mu gihe haba hatari ireme ry’uburezi.

    Yagize ati “Iterambere rishoboka ari uko abantu bafite ubumenyi buhagije bw’uko bagomba gukora ibintu runaka; kwiga biri mu bifasha kugera ku ntambwe ituma iryo terambere rishoboka. Ni na yo mpamvu Diaspora nyarwanda yo mu Budage yibanze ku bikorwa bizamura uburezi kugira ngo abana bige nta bintu bibabangamiye, cyane ko muri iki gihe ibintu byinshi bishingiye ku bumenyi abantu bakura ku ntebe y’ishuri”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, ashima uruhare rw’Abanyarwanda bari mu Budage mu gushora imbaraga zabo mu bikorwa byubaka igihugu. Ngo icyo ubuyobozi bugiye gufatanya n’ababyeyi ni ukuba hafi y’abana, babarinda guta ishuri kuko ibyangombwa nkenerwa bigenda biboneka.

    Yagize ati “Turi mu rugamba rwo kongera ireme ry’uburezi rikenewe binyuze mu kubaka ibyumba by’amashuri. Ibi twubakiwe n’Abanyarwanda bari mu mahanga, bifite uruhare rukomeye rufasha Akarere n’Igihugu gukuraho inzitizi zatumaga iyo ntego tutayigeraho uko bikwiye”.

    Amashuri ashaje agenda asimbuzwa andi mashya mu kunoza ireme ry
    Amashuri ashaje agenda asimbuzwa andi mashya mu kunoza ireme ry’uburezi

    Akomeza agira ati “Icyo twibutsa ababyeyi, abarezi n’abana ni uko buri wese afite uruhare mu kubungabunga ibi bikorwa remezo, kuko byagenewe kuvomamo ubumenyi bubategurira ibyo bazaba byo mu gihe kiri imbere. Ikindi by’umwihariko ni ugusaba ababyeyi kuba hafi y’abana ntibate ishuri kabone n’ubwo ibyo bikorwa remezo byaba bidahagije; icyo tubizeza ni uko leta n’abafatanyabikorwa bayo turi gukora ibishoboka byose ngo imyigire yabo irusheho kugira ireme”.

    Mu Turere twa Musanze na Nyabihu Diaspora nyarwanda yo mu gihugu cy’u Budage imaze kuhubaka ibyumba by’amashuri 39 byiyongeraho ubwiherero n’ibigega bifata amazi. Ni gahunda bateganya gukomeza bibanda cyane cyane mu bice by’icyaro, ahagaragara ibyumba by’amashuri bibangamiye imyigire y’abana kubera gusaza.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/diaspora-nyarwanda-yo-mu-budage-irashimirwa-gushyigikira-ireme-ry-uburezi

  • Isoko rya Nyamata ryeguriwe abashoramari bigenga, bamwe mu barisanzwemo babifata nko kubirukana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacururiza mu isoko rya Nyamata bavuga ko ubukode bwazamutse
    Abacururiza mu isoko rya Nyamata bavuga ko ubukode bwazamutse

    Nubwo intego y’abo bashoramari ari ukubaka isoko ku buryo bugezweho nk’uko babisobanura ariko, bamwe mu bo basanze bakorera muri iryo soko bavuga ko babangamiwe cyane n’impinduka abo bashoramari bazanye kuko bavuga ko babaka amafaranga menshi y’ubukode bw’aho bakorera.

    Bavuga ko bayabaka birengagije ibihe bya Covid-19 igihugu kirimo, bituma badakora iminsi yose, ahubwo bagomba kugira iminsi basimburana mu isoko, bamwe bagakora abandi bakaguma mu rugo, kugira ngo bubahirize ibwiriza ryo gusiga 50% by’abakorera mu isoko.

    Bamwe mu bakorera mu isoko rya Nyamata bavuga ko ikibazo cy’igiciro cy’ubukode kiri hejuru, kuko ngo isoko rigicungwa n’Akarere ka Bugesera batigeze bagira ingorane nk’izo ubu bafite.

    Bavuga ko uretse kuba abo bashoramari bashya barongereye igiciro cy’ubukode bw’aho bakorera, ngo banabaha ahantu hato cyane ku buryo bigoye kugira ngo umuntu ashobore gukodesha aho yashyira ibicuruzwa bye ngo bihakwirwe, kuko ubu igiciro kibarwa bagendeye kuri metero cyangwa se bakareba aho umuntu akorera niba ari hasi cyangwa hejuru ku bitanda. Abakorera mu nzu z’isoko bo basa n’abafite umwihariko.

    Kuva isoko ryakwegurirwa abikorera, abaricururizamo bavuga ko ubukode bwazamutse
    Kuva isoko ryakwegurirwa abikorera, abaricururizamo bavuga ko ubukode bwazamutse

    Bamwe mu bacuruza inkweto, bavuga ko ubusanzwe batangaga amafaranga 6,500Frw ku gitanda cya metero ebyiri ku kwezi, none ubu ngo bazajya batanga 31,000Frw ku kwezi. Ubwo ni ukuvuga ko bafashe amafaranga bagomba kwishyura umushoramari ubakodesha aho bakorera kongeraho amahoro y’Akarere (imisoro).

    Abacuruza ibyo batandika hasi nk’ibijumba, amateke, imyumbati, ibikoro n’ibindi, bo ngo babangamiwe n’ukuntu igiciro cy’ubukode kiyongereye kuva isoko ritangiye kugenzurwa n’abashoramari bashya, kandi bakagabanya cyane aho bakorera.

    Umwe mu bucuruza ibijumba utifije ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ubu twe tubona ibi bisa no kutwirukana mu isoko kuko ntiwambwira ngo nzakodesha ikibanza nkoreramo cya metero imwe ku 4,000Frw, nkongeraho 5,000Frw by’amahoro y’Akarere ku kwezi, ngo nzagire icyo nkuramo”.

    Ati “Ubwo naba ncuruza angana iki? Aka kantu badupimira ngo ni metero ntigakwirwamo n’umufuka umwe w’ibijumba, bakavuga ko ukeneye indi metero wishyura andi 4,000Frw ubwo nazayabona, kandi noneho ikibazo gikomeye ni ukobona ayo mafaranga tudakora iminsi yose y’isoko, mu minsi umunani y’isoko dukora ine, ubwo se azava he”!

    Umwe mu bakodesha inzu z’isoko na we utarifuje kuvuga amazina ye, yagize ati “Ikibazo twagize ni ukuntu abashoramari bashya baje bahita bazamura ibiciro by’ubukode bw’inzu dukoreramo kandi babibona ko turi mu bihe by’icyorezo. Mbere twishyuraga 25,000 Frw tukongeraho 5,000Frw bita ay’isuku, none ubu guhera tariki ya 1 Ugushyingo 2020 turishyura 50,000Frw y’inzu na 5,000 Frw y’isuku, wareba ugasanga biragoye kuko ntidukora iminsi yose”.

    Ku bijyanye no kubahiriza ibwiriza ry’uko abagomba gukorera mu mu isoko batarenga 50%, abacuruza mu isoko rya Nyamata barabyubahiriza kuko buri wese aba azi icyumweru azasiba n’icyo azakora. Mu cyumweru haba isoko inshuro ebyiri, ubwo umuntu aba azi ko azasiba ayo masoko abiri mu cyumweru, akarema abiri mu cyumweru gikurikiraho.

    Gusa kuri iryo bwiriza ryo kubahiriza 50%, hari abacururiza mu nzu z’isoko bavuga ko bo batagombye gufunga ku minsi y’amasoko na cyane ko bo bataba bafite abo bagabana mu rwego rwo kubahiriza iyo 50%, kuko umuntu aba akorera mu nzu ari umwe.

    Kuri icyo kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata Mushenyi Innocent, avuga ko icyo kibazo cy’abakorera mu nzu ari bonyine bakinga nta n’umuntu uyisigayemo akora bakivuze mu nama bahuriramo n’abashoramari bafite isoko muri iki gihe, ndetse n’inzego zitandukanye harimo n’izishinzwe umutekano, bose bemeza ko n’abakorera mu nzu bazajya bafunga igihe nomero zabo zigezweho kugira ngo n’abakorera mu isoko imbere batavuga ko hari abakora iminsi yose nyamara bo batemerewe.

    Ikindi kandi ngo cyatumye n’abakorera mu nzu basabwa kujya bafunga ku minsi imwe y’amasoko, ni uko ngo bahasangaga ubucucike bw’abantu baje guhaha ibiyacururizwamo.

    Gusa ngo kuko inama ihuza abantu batandukanye barebwa n’iryo soko iterana rimwe mu byumweru bibiri, ngo bagenda bareba ibishobora guhinduka bakabihindura, bazirikana ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ku bijyanye n’abavuga ko bakomerewe n’ibiciro by’ubukode byashyizweho n’abashoramari bashya ndetse n’ingano y’ibibanza bahabwa, Mushenyi avuga ko bo nk’ubuyobozi bw’abaturage bareberera abaturage, kandi ko nubwo isoko ubu rifitwe n’abashoramari bigenga, n’ubuyobozi buba bukurikirana ku buryo ibibazo babiganiraho, ibishoboka bigakemuka.

    Gusa yongeraho ko na mbere y’uko isoko ryegurirwa abo bashoramari bigenga hagiye haba inama zitandukanye zihuza abayobora abucururiza mu isoko rya Nyamata, abashoramari barifite muri iki gihe ndetse n’abayobozi mu Karere ka Bugesera kugira ngo bige ku bibazo bihari n’uko byakemuka, umushoramari agakora akunguka, ariko n’abacuruzi basanzwe mu isoko bagatekerezwaho.

    Ku ruhande rw’abashoramari bafite isoko rya Nyamata, nk’uko bisobanurwa na Murakatete Mediatrice ubahagarariye i Nyamata (Manager), avuga ko guhinduka kw’ibiciro by’ubukode ku bakorera mu isoko rya Nyamata byari ngombwa kuko ngo mbere bishyuraga amahoro y’Akarere gusa, ariko nta bukode bw’aho bakorera bwabaga buriho.

    Ubu rero impamvu abo bacuruzi babona byariyongereye cyane, ni uko bishyura ubukode bw’aho bakorera, hakiyongeraho ayo batangaga y’amahoro y’Akarere kuko nayo atazavaho.

    Murekatete yagize ati “Urabona iyo habayeho impinduka nk’izi, ni ngombwa ko haboneka abavuga ko zibabangamiye ariko akenshi bagenda bamenyera uko iminsi ishira. Nakubwira ko abantu bakorera mu isoko rya Nyamata nta bukode batangaga, ahubwo batangaga amahoro y’Akarere gusa, urumva rero nta mushoramari wakora atyo”.

    Ati “Gusa twasinyanye amasezerano y’amezi atatu y’igerageza ngo tubanze turebe uko bigenda, nyuma yaho tuzareba igishobora gukorwa bitewe n’uko tuzaba tubona bimeze. Abavuga ko tubaha ibibanza bito, umuntu afata ahangana n’ubushobozi afite ndetse n’ingano y’ibyo acuruza, ushaka metero imwe ni yo afata ariko hari n’abafata esheshatu”.

    Murekatete yongeraho ko ubu ikibazo bafite ari umubare munini w’abantu babagana babasaba ibibanza byo gukoreramo mu isoko kandi ntabihari, bityo ngo ubu bakaba barimo gutegura uko bagura isoko kugira ngo abifuza kurikoreramo bose babone aho bakorera.

    Kuri we, ngo kuba hari abantu benshi baza kubasaba ibibanza byo gukoreramo bisobanuye ko nta kibazo cyo kuba ibibanza bihenze gihari.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/isoko-rya-nyamata-ryeguriwe-abashoramari-bigenga-bamwe-mu-barisanzwemo-babifata-nko-kubirukana

  • Two drug dealers apprehended #rwanda #RwOT

    In Nyabihu District, one Francois Niyonzima, 34, was intercepted in Mukamira Sector, on November 27, trafficking 30kgs of cannabis on a motorcycle.

    Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, the Police spokesperson for the Western region, said that Niyonzima, a commercial motorcyclist operating in Musanze District and a resident of Kinigi Sector, is part of the drug trafficking syndicate, whose role is to transport the narcotics mainly from Rubavu to other destinations in different parts of the country.

    “Niyonzima, was on the list of drug traffickers. On November 27, Police received credible information that he was headed to Kigali from Rubavu District with two bundles of cannabis on a motorcycle,” CIP Karekezi said.

    He added: “A Police roadblock was mounted in Mukamira, Nyabihu District, but Niyonzima was stubborn and violent… he refused to stop when officers stopped him. They trailed him but he threw one bundle of cannabis in the road to cause mayhem and to lead the Police vehicle, which was trailing him, into an accident; however, his plan did not work.

    During the chase, residents intercepted him, but he was armed with a machete and tried to harm them. Fortunately, realised that he was outnumbered and Police officers were armed. He gave-in and was taken into custody.”

    CIP Karekezi disclosed that law enforcement organs have since identified two other members of the same syndicate, including the alleged rightful owner of the narcotics in Kigali.

    “We know Niyonzima got the narcotics from another supplier in Bugeshi Sector in Rubavu, at a place called Kubukombe. We also know that he was hired by one Dieudonne Nshimiyimana to deliver the narcotics to him in Kigali. Nshimiyimana was actually with Niyonzima in Rubavu and was riding ahead of him (Niyonzima), acting as a spotter. When he realised that Niyonzima had been spotted by the Police, he fled prior.”

    Available information indicate that Nshimiyimana had paid Niyonzima Frw40,000 to transport the narcotics to Kigali and it was the second time that the duo was working together in the same criminal deal, having succeeded in their first attempt.

    Niyonzima was handed over to RIB at Mukamira station for further legal process.

    “Most of the successful operations include major dealers on the list compiled with the help of the general public and local leaders. Operations are continuous with the ultimate goal of breaking chains of supply and to kill the consumption market through awareness.”

    Elsewhere, in Kirehe District, Police foiled trafficking of two sacks of cannabis weighing 72kgs, which were being sneaked into Rwanda from Burundi through Akagera River in Gahara Sector.

    “Four people, who were trafficking the sacks of cannabis, abandoned them and fled back to Burundi after seeing Police officers,” CIP Hamdun Twizeyimana, the Police spokesperson for the Eastern region, said.

    The four drug traffickers said to be Burundi nationals, he said, were reported by local authorities in Murehe Cell of Gahara Sector.

    In this week alone six big drug dealers have been arrested.

    On November 23, another taxi-moto operator was intercepted in Jomba Sector, Nyabihu District transporting about 10,000 pellets of cannabis.

    Four other suspected drug traffickers, who are members of the same chain of supply, were arrested the following day in Nyabihu and Kigali with combined 6500 rolls of cannabis.

    The Ministerial Order No. 001/MoH/2019 of 04/03/2019 establishing the list of narcotic drugs and their categorization classifies cannabis as a “very severe drug.”
    The law determining offences and penalties in general in Rwanda, especially in its article 263, provides an imprisonment of between 20 years and life, for anyone convicted for very severe narcotic drugs and a fine of up to Rwf30 million.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/two-drug-dealers-apprehended

  • PHOTOS: Salesians of Don Bosco officially inaugurate an Immense Shrine of Mary Help of Christians in Bujumbura #rwanda #RwOT

     

    Salesians of Don Bosco in the African Great Lakes Province have officially inaugurated a gigantic shrine of Mary Help of Christians in Buterere, Bujumbura, the Capital City of Burundi.

    The inauguration Ceremony took place on Saturday, 28th November 2020 at the presence of Christians, church leaders in Burundi, Salesians representatives from the Salesian administration in the region among others.

    The Construction of the Shrine of Mary Help in Buterere, Bujumbura was completed, thanks to the generosity of thousands of Italian benefactors coordinated by Salesian Father Ferdinando Colombo, the support of Ercole Lucchini, the Rector Major, Fr Ángel Fernández Artime, and the Superior of the AGL Province, Fr Pierre-Célestin Ngoboka.

    The Eucharistic Mass and Blessing of the Shine was officiated by Archbishop Gervasi BANSHIMIYUBUSA, of Bujumbura Archdiocese.

    According to sources, the shrine will be a place of prayer and the center of devotion to Mary Help of Christians in the region, as well as a place of reconciliation and unity in this region of Africa which has known many wars and political conflicts.

     

     

    24

    The post PHOTOS: Salesians of Don Bosco officially inaugurate an Immense Shrine of Mary Help of Christians in Bujumbura appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/29/photos-salesians-of-don-bosco-officially-inaugurate-an-immense-shrine-of-mary-help-of-christians-in-bujumbura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=photos-salesians-of-don-bosco-officially-inaugurate-an-immense-shrine-of-mary-help-of-christians-in-bujumbura

  • Hatangijwe umushinga uzafasha gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minister w
    Minister w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya (ufite isuka) atera imigano ku nkengero z’umugezi w’umuvumba

    Uwo mushinga w’imyaka ine ugamije kongerera ubushobozi guverinoma, abikorera n’abaturage muri rusange bwo gukora igenamigambi, gushyira mu bikorwa no kugenzura ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda.

    Gutangiza ibikorwa by’uwo mushinga wa NAP (mu mpine z’icyongereza) byabereye mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, haterwa imigano ku mugezi w’Umuvumba mu rwego rwo kurushaho kuwubungabunga.

    Umushinga wo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe uzafasha mu kubona amakuru y’iteganyagihe ku buryo buhoraho, harimo n’amakuru ajyanye n’ingaruka zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

    Uwo mushinga uzahuza ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’igenamigambi, ndetse n’ubushakashatsi bw’igihe kirekire hagamijwe kureba icyakorwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, avuga ko u Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ari nayo mpamvu leta yashyizeho ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera atera imigano
    Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera atera imigano

    Ati “U Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kandi twatangiye guhura n’ingaruka z’iryo hindagurika ry’ibihe. Uyu mushinga uzafasha gahunda ngari ya guverinoma gukora igenamigambi rigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Izatuma u Rwanda rugira ubushobozi bwo guhangana n’imyuzure, amapfa ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye hashyirwaho politiki n’ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije muri rusange”.

    Uwo mushinga uzafasha mu bintu bitatu by’ingenzi birimo kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye mu gukora igenamigambi rifasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ikoranabuhanga ryafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kugenzura no guhanahana amakuru y’iteganyagihe.

    Umushinga wa NAP uzanafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti bivangwa n’icyayi bizaterwa i Shagasha mu Karere ka Rusizi.

    Umugezi w
    Umugezi w’Umuvumba uri kubungwabungwa

    Hazanagaragazwa imbago z’umugezi w’Umuvumba haterwa imigano ku nkengero z’uwo mugezi, ndetse haterwe n’ibiti mu nzuri z’abaturage mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse no kongera ubuso buteweho amashyamba.

    Ibiti bivangwa n’imyaka bizanaterwa ku nkengero z’ishyamba kimeza rya Ibanda-Makera mu Karere ka Kirehe haterwa ibiti byihanganira izuba mu rwego rwo gufata ubutaka no kurwanya isuri.

    Jessica Troni, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP), agira ati “Gahunda zo gukora igenamigambi ryo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku rwego rw’igihugu zishobora gutanga ibisubizo iyo ubuyobozi buhamye kandi bwita kuri gahunda za leta, bukanafasha gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere ry’igihugu”.

    Ati “Mu gihe dutera iyi migano uyu munsi dukwiye no kurushaho kuyitaho kugira ngo ikure neza, ndatekereza ko bizatuma dukomeza gukorana bya hafi dukoresha amahirwe n’ibisubizo dufite kugira ngo duhangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.

    Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Ikigo mpuzamahanga gitanga inkunga zo kubungabunga ibidukikije (GEF).

    Mu bandi bafatanyabikorwa b’umushinga harimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP), Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA) ndetse n’Uturere twa Kirehe, Nyagatare na Rusizi.

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/hatangijwe-umushinga-uzafasha-gukora-igenamigambi-rifasha-guhangana-n-ingaruka-z-imihindagurikire-y-ibihe

  • Menya ibihugu bitanu bya Afurika birangwamo ruswa nkeya _ u Rwanda ntarurimo_ menya ibindi? #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ruswa ryashyizweho na TRACE ryasohoye uyu mwaka ruswa Risk Matrix, ripima ingaruka zo gutanga ruswa mu bucuruzi mu bihugu 194, mu turere, no mu turere twigenga ndetse n'utwigenga mu gice.

    Dukurikije imibare ya 2020, Koreya ya Ruguru, Turukimenisitani, Sudani y'Amajyepfo, Venezuwela na Eritereya ni byo bihugu bigaragaza ruswa nyinshi  ku isi mu bucuruzi, mu gihe Danemarke, Noruveje, Finlande, Suwede na Nouvelle-Zélande ari byo biri hasi cyane, bisa n'ibitarangwamo ruswa.

    Amanota ashingiye ku bintu bine: imikoranire y'ubucuruzi na guverinoma, gukumira ruswa no kubahiriza amategeko, gukorera mu mucyo kwa leta n'abakozi ba Leta, ndetse n'ubushobozi bwo kugenzura sosiyete sivile, harimo n'uruhare rw'itangazamakuru.

    Buri gihugu gihabwa amanota kuva kuri 1 kugeza kuri 100 kuri buri gace hamwe na ruswa yose hamwe muri rusange. Amanota yo hejuru yerekana ibyago byinshi byo gutanga ruswa mubucuruzi. Isuzuma ryerekana niba amanota yatanzwe ari 'meza' cyangwa 'mabi' akorwa ugereranije n'utundi duce twose turi muri urwo rwego.

    Hano hepfo twabakusanyirije urutonde rw'ibihugu bitanu bya Afurika bifite amahirwe make y'uko abayobozi ba leta basaba ruswa:

    1. Ibirwa bya Maurice

    Ibirwa bya Maurice byashyizwe ku mwanya wa 44 ku isi n'amanota rusange 35 (ahanini biza ku mwanya wa mbere muri Afurika). Ku bipimo byakoreshejwe mu gupima ingaruka za ruswa, byashyizwe ku mwanya wa 34 ku mikoranire y'ubucuruzi na Guverinoma kubera imikoranire mike ya guverinoma, gutegereza ruswa hagati, n'umutwaro muke wo kugenzura.

    Yagize amanota 38 mu kurinda ruswa no kuyirwanya. ishingiye ku gipimo giciriritse cyo kwanga ruswa hamwe n'ubuziranenge bwo kubahiriza amategeko arwanya ruswa.

    Ku bijyanye no gukorera mu mucyo kwa Leta n'abakozi ba Leta, yagize 42 kubera gukorera mu mucyo hagati kwa guverinoma no kubirebana n'imari ya leta.

    Cyakora, Ibirwa bya Maurice byahawe amanota meza ku bushobozi bwo kugenzura sosiyete sivile, aho byabonye amanota 28 muri uru rwego, hashingiwe ku rugero ruciriritse rw'ubwisanzure bw'itangazamakuru / ubuziranenge ndetse n'urwego rwo hejuru rw'imiryango itegamiye kuri Leta.

    2. Botswana

    Botswana yashyizwe ku mwanya wa 53 (n'uwa kabiri muri Afurika) n'amanota 39.

    Ku mikoranire y'ubucuruzi na Guverinoma, igihugu cya Afurika y'iburasirazuba cyatsinze ku manota 43 hashingiwe ku rwego ruciriritse rw'imikoranire ya guverinoma, gutegereza ruswa nke, n'umutwaro uciriritse ku mategeko.

    Nyamara, yatsindiye 29 mu kurinda ruswa no kuyirwanya ishingiye ku bwiza bwo kwanga ruswa hamwe n'ubuziranenge bwo kubahiriza amategeko agenga ruswa.

    Botswana yabonye amanota yo hagati 49 ya Leta n'abakozi ba Leta mu gukorera mu mucyo. Ryari rishingiye ku kigero cyo hagati kuri guverinoma no gukorera mu mucyo no kubirebana n'imari ya leta.

    Mu kubaka ubushobozi bwo kugenzura sosiyete sivile, Botswana yabonye amanota meza 28 muri uru rwego, hashingiwe ku rugero ruciriritse rw'ubwisanzure bw'itangazamakuru / ubuziranenge ndetse n'urwego rwo hejuru rwa sosiyete sivile mu kubigiramo uruhare.

    3. Tunisia

    Tunisia iri ku mwanya wa 55 (n'uwa gatatu muri Afurika) ifite amanota 40 muri rusange. Ku mikoranire y'ubucuruzi na Guverinoma, igihugu cya Afurika y'Amajyaruguru cyatsinze ku manota 42 hashingiwe ku rwego ruciriritse rw'imikoranire ya guverinoma, gutegereza ruswa, ndetse n'umutwaro uciriritse ku mategeko.

    Nyamara, yatsinze ku manota 50 mu kurinda ruswa no kuyirwanya ishingiye ku bwiza bwo kwanga ruswa hamwe n'ubuziranenge bwo kubahiriza amategeko.

    Tunisia yabonye amanota yo hagati 46 kuri Leta n'abakozi ba Leta mu gukorera mu mucyo. Ryari rishingiye ku mucyo wo hagati kwaa guverinoma no gukorera mu mucyo ku birebana n'imari ya leta.

    Mu kubaka ubushobozi bwa sosiyete sivile Igenzura Tunisia yabonye amanota meza 24 muri uru rwego, hashingiwe ku rugero ruciriritse rw'ubwisanzure bw'itangazamakuru / ubuziranenge ndetse no mu rwego rwo hejuru rw'imiryango itegamiye kuri Leta.

    4. Namibia

    Umwanya rusange wa Namibia wari 58 (ni uwa kane muri Afurika) ifite amanota angana na 41. Yashyizwe ku mwanya wa 44 ku mikoranire y'ubucuruzi na Guverinoma kubera imikoranire mike ya guverinoma, gutegereza ruswa biri hagati, n'umutwaro muke wo kugenzura.

    Yatsinze 51 mu kurinda ruswa no kuyirwanya ishingiye ku gipimo giciriritse cyo kwanga ruswa hamwe n'ubuziranenge bwo kubahiriza amategeko.

    Ku mucyo wa Leta n'abakozi ba Leta, yatsinze ku manota 43 kubera gukorera mu mucyo hagati ya guverinoma no gukorera mu mucyo ku birebana n'imari ya leta.

    Cyakora, yakiriye amanota meza ku bushobozi bwo kugenzura sosiyete sivile. Namibia yakiriye amanota meza, 27 muri uru rwego, hashingiwe ku kigero cyo hagati cy'ubwisanzure bw'itangazamakuru / ubuziranenge ndetse n'urwego rwo hejuru rw'imibereho ya sosiyete sivile.

    5. Afurika y'Epfo

    Afurika y'Epfo ifite ubukungu bwa kabiri muri Afurika. Muri rusange, yashyizwe ku mwanya wa 61 (n'uwa gatanu muri Afurika) n'amanota ya ruswa angana na 41. Ku bintu byakoreshejwe mu gusuzuma ibihugu, yatsindiye 51 mu kurinda ruswa no kuyirwanya ishingiye ku gipimo giciriritse cyo kwanga ruswa ndetse no mu rwego rwo hejuru rwo kubahiriza amategeko.

    Afurika y'Epfo yabonye amanota yo hagati ya 60 mu kurinda ruswa no kuyirwanya, ishingiye ku bwiza buke bwo kwanga ruswa ndetse no mu rwego rwo hagati rwo gushyira mu bikorwa amategeko.

    Ku bijyanye no gukorera mu mucyo kwa Leta n'abakozi ba Leta, Afurika y'Epfo yabonye amanota meza 29, ishingiye ku mucyo mwiza wa guverinoma no gukorera mu mucyo ku birebana n'imari ya leta.

    Cyakora, yakiriye amanota meza ku bushobozi bwo kugenzura sosiyete sivile. Afurika y'Epfo yakiriye amanota 24 muri uru rwego, ishingiye ku rugero ruciriritse rw'ubwisanzure bw'itangazamakuru / ubuziranenge ndetse no mu rwego rwo hejuru rw'imiryango itegamiye kuri Leta.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/29/menya-ibihugu-bitanu-bya-afurika-birangwamo-ruswa-nkeya-_-u-rwanda-ntarurimo_-menya-ibindi/

  • Igihugu gishya nanone cya Africa kigiye kugurisha urumogi ku mpamvu z'ubuvuzi #rwanda #RwOT

    Nk'uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo Malawi igiye gutangiza umusaruro w' ubucuruzi bw' urumogi kugira ngo rukoreshwe mu buvuzi no mu nganda, ibi bivugwa hashingiwe ku kigo gishya cya Lilongwe gishinzwe kugenzura ibikorwa by'urumogi.

    Umuyobozi w'icyo kigo gishinzwe kugenzura ibikorwa, Boniface Kadzamira, yavuze ko ubusabe burenga 100 bwo guhinga urumogi bwakiriwe kugira ngo babiherwe uruhushya, ubu bukaba busuzumwa kugira ngo bwemerwe.

    Amafaranga yo kubona uruhushya rwo guhinga no gutunganya urumogi rwo gukoresha mu buvuzi n'inganda muri Malawi azaba hagati y'amadolari 100 kugeza ku 10,000 $ ku mwaka.  Minisiteri y'ubuhinzi muri iyo ntara yavuze ko impushya zizaba zikubiyemo guhinga, kugurisha, kubika, gukwirakwiza urumogi mu cyiciro cy'inganda n'ubuvuzi.

    Malawi izemerera kandi ibitaro bya Leta kwishyura amadorari 100 kimwe n'amadorari 200 ku bitaro byigenga nk'amafaranga y'uruhushya rwo gutanga urumogi nk'umuti.

    Nk'uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza, umuyobozi w'icyo kigo gishinzwe kugenzura ibikorwa, Boniface Kadzamira yagize ati: 'Twabonye ubwitabire bwinshi mu bijyanye no gusaba impushya, ariko abasaba bagomba kumva ko tutazaha buri wese uruhushya icyarimwe.'

    Kadzamira yongeyeho urumogi rufite ubushobozi bwo kurenga ku nyungu ziva mu itabi, kuri ubu igihingwa nyamukuru cyoherezwa mu mahanga.

    Ati 'Igitekerezo cyacu nk'umugenzuzi ni uko nitubona abashoramari b'inyangamugayo, inganda z'iki gihingwa zishobora kongera ku mafaranga y'ibyoherezwa mu mahanga ava mu itabi, kandi rimwe na rimwe akayarenga. Ariko ntabwo bizahita bisimbuza itabi.

    Guhinga no gutunganya urumogi rukoreshwa mu buvuzi no gukoreshwa mu nganda byemewe n'amategeko byemejwe n'inteko ishinga amategeko ya Malawi mu mushinga w'itegeko rishya.Icyakora, umushinga w'itegeko ntiwigeze uhana ikoreshwa ry'urumogi mu buryo bwo kwidagadura.

    Ubuhinzi n'inkingi y'ubukungu bwa Malawi, butanga hafi 80% by'akazi ku baturage. Muri malawi, Itabi nicyo gihingwa kinini cyohereza mu mahanga, ariko, amafaranga ava mu itabi yagabanutse cyane mu myaka yashize kubera kugabanuka kw'abarikerera ndetse n'ikirere kibi.

    Mu gihembwe cya 2020, umusaruro w'itabi muri Malawi wagabanutseho 31.3 ku ijana, bituma amafaranga yinjira mu gihugu agabanukaho 26.4 ku ijana muri rusange.

    Nk'uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo kubera amafaranga atengushye yaturutse mu bucuruzi bw'itabi, Kompanyi ishinzwe guteza cyamunara itabi mu gihugu, Auction Holdings, ntiyabashije kwishyura umushahara w'abakozi mu gihe cy'amezi abiri ashize.

    Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko ubushobozi bw'ubukungu bw'urumogi rukoreshwa mu buvuzi no mu nganda, kuba ari inganda zikomeje kwiyongera cyane ku isi byabaye intandaro yo guhindura amategeko muri Malawi.

    Banki y'isi mu 2019 yavuze ko Malawi 'ikomeje kuba kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi nubwo yagize ivugurura rikomeye ry'ubukungu n'imiterere kugira ngo ubukungu bwiyongere'. Igipimo cy'ubukene mu gihugu cyari hejuru ya 50% muri 2016.

    Umubare w'ibihugu byinshi ku isi urimo kwemeza cyangwa koroshya amategeko yerekeye urumogi uko imyumvire kuri iki kiyobyabwenge igenda ihinduka, birimo byinshi byo muri Afurika y'amajyepfo nka Zambiya, Lesotho na Zimbabwe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/29/igihugu-gishya-nanone-cya-africa-kigiye-kugurisha-urumogi-ku-mpamvu-zubuvuzi/