Category: Uncategorized

  • Manzi, Eunice na Sarah basohoye indirimbo nshya ‘Usinipite’ basaba ko yaba isengesho rya buri umwe wugarijwe-VIDEO #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ukwezi bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Ahora hafi yawe’ yakunzwe n’abatari bacye kuri ubu bamwe mu baririmbyi b’abahanga u Rwanda rufite ari bo; Sarah Sanyu Uwera, Nelson Manzi n’umugore we Irakiza Eunice basohoye indirimbo nshya bise ‘Usinipite’.

    ‘Unisipite’ ni indirimbo isanzwe ari iyo mu gitabo, ikaba yitwa ‘Ntumpiteho Mukiza’. Amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Eliel Sando muri Eliel Filmz mu gihe amajwi yayo yakozwe na Bruce & Boris. Ubwo bashyiraga hanze iyi ndirimbo ihumuriza imitima yugarijwe n’ibibazo bitandukanye, aba baririmbyi bavuze ko yaba isengesho rya buri umwe wese uri mu bihe bigoye ubwo ibintu byose biba bitagenda neza, bagatabaza Imana kandi ko izabasubiza ikabakomeza ikabaha imbaraga zo guca muri ibyo bihe bitaboroheye.

    Ni indirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili gusa, ikaba yishimiwe bikomeye n’abamaze kuyireba kuri Youtube, basabira umugisha mwinshi aba baririmbyi. Miryam Felician wo muri Tanzania yagize ati “Indirimbo nziza cyane, amajwi meza cyane! Muhabwe umugisha. Ndi Tanzania”. Uwiringiyimana Fortunee yagize ati “Uwiteka akomeze abahe imbaraga n’ubushobozi bwo gukomeza kutugezaho ijambo ry’Imana mu binyujije mu mpano yanyu yo kuririmba, ndabakunda cyane.”

    Aba baririmbyi uko ari batatu barazwi cyane mukuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Bose babarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi. Manzi na Sarah baririmba muri korali Ambassadors of Christ iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda no muri Afrika, naho Eunice Irakiza umugore wa Manzi Nelson, ni umwe mu baririmbyi b’imena muri Epee du Salut choir ibarizwa kuri Kigali SDA Bilingual church, imwe muri korali zikunzwe cyane mu gihugu.

    Nkuko tubikesha InyaRwanda.com Nelson Manzi aherutse gutangariza iki kinyamakuru ko yatangiye kuririmbana n’umugore we Eunice mu bihe bya ‘Guma mu rugo’ ubwo ibikorwa byose by’imyidagaduro birimo n’iby’amakorali bitakoraga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Nk’abantu bakunda kuririmba kandi basanzwe ari abaririmbyi ndetse bakabisabwa na benshi, bahuje imbaraga bahumuriza abantu binyuze mu mpano bahawe n’Imana yo kuririmba. Nyuma ni bwo na Sarah Sanyu yabisunze.

    Kugeza ubu uko ari 3 bamaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; ‘Kua Mkristo’, ‘Ahora hafi yawe’, n’iyi nshya basohoye ‘Unisipite’. Hari n’izindi Manzi yaririmbanye n’umugore we, zose ukaba wazisanga kuri shene yabo ya Youtube yitwa ‘Manzi & Eunice Official’. Basabye buri uwo byashobokera kubashyigikira kugira ngo uyu murimo w’Imana bakora urusheho kugenda neza. Bashyizeho uburyo bubiri inkunga ya buri umwe yabageraho; kuri Paypal kanda HANO. Kuri Patreon kanda HANO.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘USINIPITE’ YA MANZI, SARAH & EUNICE

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Manzi-Eunice-na-Sarah-basohoye-indirimbo-nshya-Usinipite-basaba-ko-yaba.html

  • Imburamukoro na Dundubwonko, bimwe mu bihungabanya umudendendezo muri Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi bavuga ko inzererezi n
    Abayobozi bavuga ko inzererezi n’inzoga zitujuje ubuziranenge bihungabanya umutekano

    Babibwiye Abasenateri bo muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, babagendereye tariki 27 Ugushyingo 2020 bagamije kureba uko abaturage bagira uruhare mu kwibungabungira umutekano.

    Marc Kayonga uyobora umudugudu wa Ruvuzo mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma, agira ati “Dufite urubyiruko rudashaka gukora, birirwa bakoze mu mifuka, abandi bakirirwa banywa inzoga, byagera nijoro bakajya mu ngo z’abantu bagapfumura ibikoni bagatwara amatungo n’ibindi biba birimo”.

    Aba kandi ahanini ngo si ba kavukire. Ahubwo ni abantu baba baje mu mujyi gushaka imirimo inyuranye nko kuragira no gukora mu ngo, yabananira bakajya gutura mu Matyazo kuko haboneka inzu bakodesha makeya (haba n’iz’ibihumbi bibiri), hanyuma bagatungwa no kwiba.

    Antoine Ngiruwonsaga ukora irondo mu Matyazo, ati “Dufite umubare munini w’abaturage harimo urubyiruko n’abataye amashuri badakora, nyamara bashaka kurya. Ni kwa kundi wanika umwenda, ntumenye aho ugiye. Hari n’igihe ushyira ihene hariya, umuntu akahanyura ntumenye uko ayinize, akayishyira mu mufuka akayitwara”.

    Ikindi gihungabanya umudendezo mu Matyazo, ni inzoga ziza zipfundikiye nk’aho zujuje ubuziranenge, nyamara atari byo kuko abazinywa zibica, byatumye bazita ‘Dundubwonko’.

    Ngiruwonsanga ati “Hari ahantu nari ndi ejobundi hari dépôt yazo, nkajya numva ibintu biturika, nkagira ngo ni ibintu barimo bahonda, naho ari amacupa arimo za nzoga. Inzoga imena icupa, urumva igeze mu bwonko byamera gute? Ni Dundubwonko nyine! Kandi ni agacupa k’amafaranga 200. Umusore arakanywa ukabona ararerembuye, yashyiramo itabi bikaba ibindi”.

    Ibi bituma Ngiruwonsanga yifuza ko ziriya nzoga zakongera kujya zipimwa kuko atekereza ko kuba zisindisha bene kariya kageni hari ibindi zongerewemo, bidahuye n’ibyari bizigize ubwo abazikora bemererwaga kuzajya bazikora.

    Ati “Abazinyoye ujya kubona ukabona umwe aje ugutwi kwenda kuvaho bamukomerekeje, undi ijisho, undi yagwiriye ikintu kikamukomeretsa. Twe tubanza kubakorera ubutabazi bw’ibanze, hanyuma tukajya kureba aho icyaha cyabereye”.

    Abatuye mu Murenge wa Ngoma banavuga ko bahangayikishijwe kurushaho n’abana batangira kuba inzererezi bakiri no mu ishuri, kuko baba babona bazavamo abajura mu bihe biri imbere. Faustin Musabyimana ukuriye inkeragutabara mu Kagari ka Matyazo avuga ko abo bana babita ‘abamarine’.

    Agira ati “Usanga ababyeyi babo baraje mu mujyi baje gukora mu ngo hanyuma bikabananira, nuko bagashakana. Ntabwo bamenya kuboneza urubyaro ku buryo hari n’abo usanga bafite abana nka barindwi, bakabyuka bajya kubashakira imibereho nyamara ntibabashe kubabonera ibibahaza, hanyuma abana na bo bakajya kwirwaho”.

    Anavuga ko abo bana ubasanga ku modoka zizanye ibirayi byatakara bakabitora bakajya kubihisha. Imyenda barayanura bakayitwara. Niba banyuze ku rugo bakabona isafuriya mu rugo ba nyir’urugo bari mu nzu, baraterura bagatwara.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Alphonse Mutsindashyaka, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo bibangamira umudendezo w’abaturage bakora akenshi ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

    Ngo banashyizeho amarondo. Hari irondo rikorwa n’abaturage, hakaba n’iry’umwuga rya nijoro no ku manywa mu bice bituwemo n’abantu birirwa ku kazi.

    Kandi ngo bamaze kwegeranya miliyoni zirindwi zo kugira ngo bazigurire imodoka ya miriyoni 21 yo kuzajya ibafasha mu bikorwa by’umutekano. Asigaye na yo ngo bari kuyashakisha kugira ngo igurwe.

    Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) muri uyu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko muri rusange abaturage bo mu Rwanda bishimira umutekano ku rugero rwa 91.6%.

    Senateri Clothilde Mukakarangwa na Senateri Ephrem Kanyarukiga, i Huye baganiriye n
    Senateri Clothilde Mukakarangwa na Senateri Ephrem Kanyarukiga, i Huye baganiriye n’abahagarariye abaturage bo mu Murenge wa Huye n’uwa Ngoma

    Bwagaragaje kandi ko imbogamizi ya mbere ku mutekano w’abantu n’ibintu ari ubujura ku gipimo cya 38.5%. Hakurikiraho ubutekamutwe bukoresheje ikoranabuhanga kuri 20.3%, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuri 20.2%, gukubita no gukomeretsa kuri 18.9% impanuka zo mu muhanda kuri 11.6%, n’icuruzwa ry’abantu kuri 2.8%.

    Ubushakashatsi ku gipimo cy’imiyoborere mu Rwanda muri 2019 bwagaragaje ko u Rwanda rufite umupolisi 1 ku baturage 780, mu gihe Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubundi hakagombye kubaho umupolisi 1 ku baturage 334.

    Abasenateri biyemeje kujya kureba igikorwa kugira ngo umutekano w’abaturage ucungwe neza hifashishijwe kwicungira umutekano (community policing) n’urubyiruko rw’abakorerabushake, kuko ibibangamira umudendezo w’abaturage binabangamira iterambere.

    Senateri Clothilde Mukakarangwa, Visi Perezidante wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri, ubutwererane n’umutekano Sena, waje kuganira n’Abanyehuye ku ko bicungira umutekano, avuga ko muri rusange komisiyo barimo izagenderera uturere 16, kandi bagasura imirenge ibiri muri buri karere.

    Ibizava mu biganiro n’abaturage ndetse n’abayobozi ngo bazabigeza ku Nteko Ishinga Amategeko, izatanga inama ku cyakorwa kugira ngo umudendezo w’abaturage ugerweho uko byifuzwa.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/imburamukoro-na-dundubwonko-bimwe-mu-bihungabanya-umudendendezo-muri-huye

  • Umutoza wa Gor Mahia yakomoje ku bakinnyi ba APR FC babagoye #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Gor Mahia w’agateganyo watoje umukino wa APR FC, Sammy 'Pamzo’ Omollo avuga ko bagowe n’abakinnyi barimo Omborenga Fitina, Mangwende ndetse na Jacques Tuyisenge winjiye mu kibuga asimbura.

    APR FC yari yakiriye Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020.

    Ni umukino warangiye ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego 2-1. Ni umukino Gor Mahia yatojwe n’umutoza w’agateganyo, Sammy 'Pamzo’ Omollo kuko Robertinho CAF yavuze ko ibyangombwa bye bitamwemerera gutoza aya marushanwa.

    Nyuma y’uyu mukino, Sammy yavuze ko n’ubwo baje bakererewe ntibakorere imyitozo ku kibuga bakiniyeho, ibibazo by’amikoro biri mu ikipe nta na kimwe bagira urwitwazo rwo gutsindwa, yemeye ko barushijwe gusa ngo haracyari indi minota 90.

    Agaruka ku bakinnyi ba APR FC babagoye, yavuze ko impande za APR FC zari zikomeye cyane ndetse ari nabyo byatumye batsindwa.

    Ati'icyo twari twiteze uyu munsi ni igitutu cyo ku ikipe iri mu rugo, bari bakomeye cyane imbere, by’umwihariko abakina ku mpande(Omborenga na Mangwende) basatiraga banugarira, uwanyuraga ku ruhande rw’iburyo we yari mubi cyane ni nabyo byatumye dutsindwa igitego cya kabiri.'

    'Ubwo Jacques yazaga mu kibuga, yadusyizeho igitutu, yajemo abakinnyi bacu babaniwe bidushyira ku gitutu, ariko amakipe yombi yakinnye neza muri rusange.'

    Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2020 muri Kenya i Nairobi.

    Kwinjira kwa Jacques Tuyisenge mu kibuga byateye igihunga kuri Gor Mahia

    Mangwende yanyuraga ku ruhande rw’ibumoso, ni umwe izina rye ryasigaye mu mutwe w’umutoza Sammy

    Omborenga wanyuraga ku ruhande rw’iburyo yazengereje Gor Mahia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-gor-mahia-yakomoje-ku-bakinnyi-ba-apr-fc-babagoye

  • Rwabugiri Umar arerangana, ninjye wakoze amakosa – Umutoza Adil wa APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko APR FC itsinze Gor Mahia 2-1, igitego APR FC yatsinzwe ntabwo cyavuzweho rumwe aho abantu benshi bashyize ikosa ku munyezamu Rwabugiri Umar, umutoza w’iyi kipe akaba avuga ko amakosa ari aye atari ay’umunyezamu we.

    Hari ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020, APR FC yari yakiriye Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    APR FC yari imbere n’igitego 1 cyatsinzwe na Sefu ku munota wa 9.

    Ku munota wa 28, Gor Mahia yishyuye igitego gitsinzwe na Andrew Juma, ni ku mupira w’umuterekano yatereye nko muri metero 23, Rwabugiri ananirwa kuwukuramo. Wamwidunze imbere uramurenga ujya mu izamu. APR FC yaje kubona igitego cya 2 ku munota 62, ku mupira Omborenga yahinduye imbere y’izamu bakitsinda.

    Nyuma y’uyu mukino, Adil yabajijwe ku makossa y’umunyezamu we niba akinamufitiye icyizere, avuga ko amakosa ari aye atari ay’umunyezamu.

    Ati'Ntabwo ari Umar wakoze ikosa, ni umutoza wakoze ikosa, nta kosa yakoze n’ikipe n’umutoza bakoze ikosa. Nta kibazo mfite ku munyezamu wanjye yari ahari, yakinnye neza, yagize umukino mwiza. Ikipe yose yakoze ikosa ntabwo ari Umar, APR FC ni umuryango iyo umwe akoze ikosa twese tuba twarikoze, rero Umar nta kosa yakoze ninjye wakoze ikosa.'

    Uyu mutoza kandi yavuze ko bagomba kwitegura umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020 bagasezerera iyi kipe uko byagenda kose.

    Rwabugiri ashinjwa kuba ari we watsindishije APR FC

    Adil ahamya ko nta kosa Rwabugiri yakoze ari we wakoze amakosa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwabugiri-umar-arerangana-ninjye-wakoze-amakosa-umutoza-adil-wa-apr-fc

  • Covid-19: Amakuru Mashya 29/11/2020 #rwanda #RwOT

    Minitseri y'ubuzima mu Rwanda yatangaje, umugore w'imyaka 25 yahitanwe na Covid-19,aba umuntu wa 48 uhitanwe n'iki cyorezo mu Rwanda.

    Kuri iyi tariki kandi abantu 28 basanganywe ubwandu bwa Coronavirus, mu gihe nta n'umwe wayikize,mu bipimo 2,042 byafashwe mu masaha 24 yashize.

    Dore aho abo barwayi bagaragaye ni mibare yabo

    Kigali: 8, Musanze: 8, Rubavu: 4, Rusizi: 3, Gicumbi: 2, Nyagatare: 1, Gatsibo: 1, Burera: 1.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/30/covid-19-amakuru-mashya-29-11-2020/

  • AS Kigali yagize ikibazo cy’abakinnyi 4 batakinnye, yatsinzwe na Orapa United (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    AS Kigali yaraye itsinzwe umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup na Orapa United yo muri Botswana 2-1, ni nyuma yo kudakinisha abakinnyi bayo 4 babuze ibyangombwa.

    Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru aho umukino warangiye ku ntsinzi ya Orapa United y’ibitego 2-1.

    Ibitego bya Orapa byatsinzwe na Gafoame Mabaya ku munota wa 12 na Elias Mbatshi atsinda icya kabiri ku munota wa 19, ni mu gihe igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya-Nigeria, Aboubakar Lawal.

    AS Kigali ikaba yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bagera kuri 4 kubera ibibazo by’ibyangombwa, barimo rutahizamu w’umunya-Nigeria, Orotomal Alex, Ishimwe Christaian, Ahoyikuye Jean Paul(Mukonya) na Karera Hassan.

    AS Kigali biteganyijwe ko izahaguruka muri Botswana ku wa Kabiri aho izarara muri Ethiopia ikagera mu Rwanda ku wa Gatatu, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu. Izakomeza hagati y’aya makipe izahura na KCCA yo muri Uganda.

    11 ba Orapa babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

    Rutahizamu Aboubakar Lawal

    Shabani Hussein Tchabalala yagerageje

    Biramahire Abeddy ashaka uko acenga umukinnyi wa Orapa United

    Nsabimana Eric Zidane ni we wari kapiteni wa AS Kigali

    Rutahizamu Lawal yagerageje kugora ubwugarizi bwa Orapa United

    Lawal Aboubakar yishimira igitego cy’impozamarira yatsindiye AS Kigali

    Christian(ibumoso), Karera Hassan(hagati) na Orotomal Alex (iburyo) bakurikiraniye umupira muri Stade kuko bagize ikibazo cy’ibyangombwa

    Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice yarebye uyu mukino

    Umutoza Eric Nshimiyimana ntiyahiriwe n’umukino ubanza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yagize-ikibazo-cy-abakinnyi-4-batakinnye-yatsinzwe-na-orapa-united-amafoto

  • Rayon Sports yanyagiye AS Muhanga, Gasogi itsindirwa i Huye, Police FC na Musanze zigwa miswi #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo mu Rwanda hari habaye imikino ya gicuti igera kuri 4, ndetse umuntu yavuga ko ari nayo ya nyuma mbere y’uko shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 utangira. Rayon sports yari yasuye AS Muhanga i Muhanga iyitsindirayo 3-1.

    Wari umukino wa 4 Rayon Sports igiye gukina wa gicuti, ni nyuma yo gutsinda Alpha 1-0 mu mukino utararangiye, ikinganya na Bugesera FC 2-2 ndetse na Police FC 0-0.

    Rayon Sports ikaba yaratsinze uyu mukino ku bitego bya Omar Sidibe ku munota wa 12, Drissa Dagnogo ku munota wa 41 na Sugira Ernest ku munota wa 63. Igitego cya AS Muhanga cyatsinzwe na Bakundukize Adolphe.

    Ni umukino wakinwe na Iranzi Jean Claude nyuma y’amezi arenga atandatu ari mu Misiri.

    Police FC kuri Stade Regional Nyamirambo yari yakiriye Musanze FC, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Mico Justin ni we watsindiye Police FC, ni mu gihe yaje kwishyurirwa na Ndagijimana Ewing.

    Mukura VS yari yakiriye Gasogi United i Huye, umukino waje kurangira Mukura VS itsinze Gasogi United 1-0 cya Lucky Emmeanuel.

    Undi mukino wa gicuti wabaye, wabereye i Rubavu ikipe ya Marines yakiriye Espoir FC y’i Rusizi, maze amakipe yombi anganya 0-0.

    Rayon Sports yatsinze AS Muhanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yanyagiye-as-muhanga-gasogi-itsindirwa-i-huye-police-fc-na-musanze-zigwa-miswi

  • Mu maso ya Perezida Kagame, u Rwanda rwatsinzwe na Saduni y’Epfo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihereye ijisho umukino usoza itsinda D mu gushaka itike ya AfraBasket2021 u Rwanda rwatsinzwemo na Sudani y’Epfo, akaba ari na wo mukino wasozaga imikino y’amajonjora imaze iminsi ibera mu Rwanda.

    Nyuma yo gutsindwa na Mali, Nigeria, u Rwanda rwari rufite icyizere ko rwaza gutsinda Sudani y’Epfo ariko siko byagenze kuko rwaje gutsindwa n’iki gihugu ku manota 67-55.

    Ni umukino wakurikiranywe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yari kumwe na Misitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa.

    Sudani yayoboye agace ka mbere ku manota 17-12 mu gihe aka kabiri kasojwe ifite 16-10 (33-22).

    Ikipe y’u Rwanda yazamuye amanota mu gace ka gatatu, igatsinda ku manota 19-18 (51-41) mu gihe aka nyuma katsinzwe na Sudani y’Epfo ku manota 16-14 (67-55).

    Nigeria niyo yasoje itsinda D iyoboye n’amanota 6, ni nyuma yo gutsinda Mali 91-68.

    Mu itsinda A, Tunisia yatsinze umukino wayo wa gatatu yahuyemo na Centrafrique ku manota 80-63 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye iya kabiri imbere ya Centrafrique nyuma yo gutsinda Madagascar amanota 82-64.

    N’ubwo u Rwanda rutabashije gukomeza mu kindi cyiciro, rwo rufite itike kuko ni rwo ruzakira igikombe cya Afrobasket2021 giteganyijwe kuzaba hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.

    Iyi mikino imaze iminsi 5 ibera muri Kigali Arena, yari yahuje ibihugu 12 bigabanyije mu matsinda atatu: A, B na D mu gihe itsinda E riri gukinira mu Misiri naho itsinda C rikaba ryarakinnye muri Gashyantare.

    Perezida Kagame na Minisitiri Aurore Mimosa muri Kigali Arena bareba u Rwanda rutsindwa

    Perezida Kagame(ibumoso), Minisitiro Aurore Mimosa(hagati) na perezidawa FERWABA, Mugwiza Desire(iburyo) bakurikiranye umukino

    Steve Hagumintwari ashyira umupira mu gakangara

    Kami Kabange azitiwe n’abasore ba Sudani y’Epfo

    Kapiteni w’u Rwanda, Shyaka Olivier agerageza gushyira umupira mu gakangara

    Adonis Jovon Filer umwe mu basore b’u Rwanda bagaragaje urwego rwiza muri iyi mikino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-maso-ya-perezida-kagame-u-rwanda-rwatsinzwe-na-saduni-y-epfo-amafoto

  • Rotary Club joins Gasabo residents in community work to plant trees, build kitchen garden for an ECD #rwanda #RwOT

    The community work worth Rwf 500,000 was held on Saturday November 2020 in Taba village of Murama cell in Kinyinya sector.

    The gesture is part of Rotary Club’s initiatives to contribute to inclusive development.

    During the community work, members of Rotary Club along with Rotaract members from University of Rwanda’s College of Education and School of Finance and Business planted 20 ornamental trees, built a kitchen backyard garden and prepared the ground upon which a garden for local early childhood center will be developed.

    The President of Rotary Club in Rwanda, Jeannette Rugera said the community work was meant to provide a favorable environment with all requirements for learners as the school is completed.

    She explained that the kitchen garden will contribute to the provision of balanced diet for children.

    'These activities will enable a conducive learning environment with fresh air and provision of balanced diet. We are delighted for the activity as partners for the district and the Government in general,' she noted.

    Gasabo district is constructing over 900 classrooms to facilitate studies while adhering to COVID-19 health guidelines once completed.

    The Director for Good Governance in Gasabo district, Jonas Shema hailed the contribution of Rotary Club to the promotion of education highlighting that new classrooms will reduce overcrowding and long distances from homes to school.

    Among others, Rotary Club committed to provide water tanks, desks and hand washing facilities to EAR TABA, a school with primary and early childhood center under construction.

    Rotary Clubs members who participated in the community work were from different clubs Kigali Virunga, Kigali Doyen and Kigali Mont Jali additional to Rotaracts (Rotary Club junior members from universities) from College of education (former KIE), SFB, African Leadership University and Kigali City.

    Rotary Club Rwanda comprises of six clubs including Musanze, Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo and Butare with 122 members.

    Rotary Clubs intervene in the provision of safe water, promoting quality education, prevention of pandemics, eradication of poverty, environment protection, striving for durable peace and promoting citizens’ livelihoods.

    The kitchen garden is expected to contribute to the provision of balanced diet for children.

    Rotary Club also planted ornamental trees.

    Participated in the community work are from different Clubs .

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rotary-club-joins-gasabo-residents-in-community-work-to-plant-trees-build

  • Harimo gutegurwa politiki izatuma abafungwa muri za gereza zo mu Rwanda bagabanuka #rwanda #RwOT

    Urwego rw'ubucamanza mu Rwanda ruravuga ko harimo gutegurwa politiki ijyanye no gukurikirana ibyaha nshinjabyaha (criminal justice policy) yitezweho kugira uruhare mu kugabanya umubare w'abinjira mu magereza ahubwo bagahabwa ibindi bihano hanze ya gereza.

    Ibi biravugwa mu gihe ubucucike muri gereza kuri ubu buri hejuru ya 120% by'ubushobozi bwazo.

    Gukoreshwa imirimo nsimburagifungo, kwambikwa igikomo gituma umuntu agenzurwa aho ari hose ndetse no gutanga amafaranga y'ingwate hari abemeza ko byagira uruhare mu kugabanya umubare w'ubucucike bw'abafungirwa mu magereza ari hirya no hino mu gihugu.

    Perezida w'Urugaga rw'abavoka mu Rwanda Kavaruganda Julien asanga abakiliya babo hari abashobora gukurikiranirwa hanze bitewe n'ibyaha baregwa.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo na we yemeza ko igisubizo cy'ibyaha bikorwa atari ugufunga gusa akizeza benshi ko politiki y'imikurikiranire y'ibyaha nshinjabyaha irimo gutegurwa izagira uruhare mu kugabanya umubare w'abinjira muri gereza.

    Gusa, Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye yemeza ko hari abakurikiranwaho ibyaha bisaba ko baba bari muri gereza bitewe n'impamvu zinyuranye.

    Raporo y'ubucamanza ya 2019-2020 igaragaza ko mu manza 76,349 zaciwe, izingana na 58,916 zaciwe mu mizi muri zo 17,433 zingana na 24% zari zerekeye ifunga n'ifungura ry'agateganyo. 

    Raporo ya Komisiyo y'igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ya 2018/2019 igaragaza ko igipimo cy'umubare w'abagororwa bari muri za gereza wari 71,000 nyamara ubushobozi bwazo ari ukwakira ibihumbi 57 000 gusa. Ibi bivuga ko muri uwo mwaka, hari hamaze kurengaho ibihumbi 14,000 by'abagororwa gereza zidafitiye ubushobozi bwo kwakira.

    Harimo gutegurwa politiki izatuma abafungwa muri za gereza zo mu Rwanda bagabanuka
    Src: RBA

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/30/harimo-gutegurwa-politiki-izatuma-abafungwa-muri-za-gereza-zo-mu-rwanda-bagabanuka/