Category: Uncategorized

  • APR FC isebeye muri Kenya nyuma yo gusezererwa na Gormahia ku ntsinzwi ya 3-1 muri CAF champions league #rwanda #RwOT

    Umukino wo kwishyura muri CAF Champions league wahuzaga APR FC na Gormahia yo muri Kenya ukaba urangiye ari Gormahia 3-1 APR FC , ni umukino watangiye kw'isaha ya saa 15:00 z'i Kigali zikaba saa 16:00 zo muri Kenya kuri sitade ya Nyayo National Stadium. Mu gihe umukino ubanza warangiye APR itsinze 2-1 hano i Kigali.

    11 APR FC yabanjemo

    Omar, Omborenga, Imanishimwe, Manzi, Ange, Seifu, Bosco, Djabel, Claude, Lague, Tuyisenge Jacques.

    Gormahia 3-1 APR FC

    Umukino wari uyobowe n'umusifuzi witwa Erkan Ozdaman, umukino utangira ikipe ya Gormahia irusha cyane iya APR FC biza no gutuma Gormahia ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Samuel Ochienge, igice cya mbere kiza no kurangira. Gusa mbere yaho gato Jacques Tuyisenge yari yarase Penalty.

    Mu gice cya kabiri bagarutse mu kibuga APR yakoze impinduka aho kwikubitiro Yannick yahise yinjiramo asimbura Claude, umukino wakomeje APR ikanyuzamo ikataka ariko itsinzi ikabura gusa ku munota wa 81′ APR yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy, gusa nyuma yaho gato Sidini Ochienge yatsinze igitego cya kabiri Ku ruhande rwa Gormahia, maze umukino ugiye kurangira Nicolas atsinda igitego cya gatatu cya Gormahia umukino uhita urangira. APR FC itindwa irushwa cyane na Gormahia.

     

     

     

    The post APR FC isebeye muri Kenya nyuma yo gusezererwa na Gormahia ku ntsinzwi ya 3-1 muri CAF champions league appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/12/05/apr-fc-isebeye-muri-kenya-nyuma-yo-gusezererwa-na-gormahia-ku-ntsinzwi-ya-3-1-muri-caf-champions-league/

  • Family Denounces Eugene Gasana Rwanda's Former Envoy To UN #rwanda #RwOT

    Eugene Gasana Rwanda's former permanent Ambassador to the United Nations in New York has been denounced by his own family in a missive signed by family representative Saturday.

    In a two-page letter dated December 5 and written in kinyarwanda, Alice Gasana the eldest sibling of the Gasana's has gone public to denounce her brother's wrongs and has sought forgiveness on his behalf.

    'Whatever is being said about my brother, his actions are his own responsibility. As a family we are strongly and deeply hurt to hear that our own blood relative being mentioned for involvement in cowardly acts. I take this opportunity in the name of our family to inform everyone that we have dissociated ourselves from him,' Alice Gasana said.

    'Brother Eugene, I know long ago you used to listen to advise from your family. Since you have not yet asked for forgiveness for all the deeds you are accused of, on your behalf I'm seeking for your forgiveness,' she added.

    Gasana Summoned over Rape in 2019

    A Rwandan woman is said to have filed a lawsuit against Eugene Gasana alleging that she was raped twice by the Diplomat at a Manhattan hotel. She was only 21 years while working as a summer intern for the UN.

    Gasana first invited the victim to the Millennium Hilton Hotel- or One UN Plaza- for dinner and eventually convinced her to go upstairs to what looked like a meeting room, but turned out to have been a bedroom behind it, according to the court papers.

    'You are hereby summoned to answer the complaint in this action and to serve a copy of your answer, or, if the complaint is not served with this summons, to serve a notice of appearance, on the plaintiff's attorney within 20 days after the service of this summons, exclusive of the day of service (or within 30 days after the service is complete if this summons is not personally delivered to you within the state of New York)'

    'And in case of your failure to appear or answer, judgment will be taken against you by default for the relief demanded in the complaint.'

    Gasana a Member of RNC

    Gasana was fired from his UN posting in August 2016, US media reported that the he was granted permanent US residency in 2018.

    New York-based Eugène-Richard Gasana is also one of the leaders of #RNC terrorist organisation.

    In March 2019, Rwanda National Congress (RNC) a terror movement sent him to Uganda, together with Charlotte Mukankusi, to seek support for its terrorist activities. He met with Uganda's President Yoweri Kaguta in Kampala.

    letter sourced from IGIHE

    The post Family Denounces Eugene Gasana Rwanda's Former Envoy To UN appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/family-denounces-eugene-gasana-rwandas-former-envoy-to-un/

  • APR FC ntibashije gukabya inzozi z’amatsinda nyuma yo gutsindwa na Gor Mahia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo Stadium guhera I Saa Cyenda z’amanywa, aho APR Fc yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-1 yasabwaga kunganya gusa igahita ikomeza.

    APR FC ntibyaje kuyihira nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1, aho Gor Mahia ari yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Samuel Onyango, ni nyuma y’aho Tuyisenge Jacques yari yahushije penaliti.

    Gor Mahia isezereye APR FC iyitsinze ibitego 3-1
    Gor Mahia isezereye APR FC iyitsinze ibitego 3-1

    APR FC yaje kwishyura iki gitego cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy wari winjiye mu kibuga asimbura, maze umusifuzi wa kane yerekana ko hongerwaho
    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Gor Mahia: Mathews, Charles Momanyi, Philemon Otieno , Michael Apudo, Andrew Juma, Ernest Wendo, Keneth Muguna, Bernard Ondiek, Tito Okello, Benson Omalla, Samuel Onyango

    APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco, Niyomugabo Claude, na Tuyisenge Jacques


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-ntibashije-gukabya-inzozi-z-amatsinda-nyuma-yo-gutsindwa-na-gor-mahia

  • Abamotari barashima ko ubuvugizi bakorewe na Kigali Today bwatumye bahabwa umwambaro mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye umwambaro mushya ariko basaba ko bajya bahabwa umwambaro urenze umwe mu rwego rwo kurushaho kugira isuku
    Bishimiye umwambaro mushya ariko basaba ko bajya bahabwa umwambaro urenze umwe mu rwego rwo kurushaho kugira isuku

    Ni ibyishimo bagize nyuma y’uko Kigali Today isohoye inkuru ku itariki 22 Ugushyingo 2020, ifite umutwe ugira uti “Hari abamotari bavuga ko baterwa ipfunwe n’umwambaro w’akazi wabasaziyeho”.

    Ubwo bashyikirizwaga umwambaro mushya ku wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2020 muri sitade Ubworoherane mu mujyi wa Musanze, byari ibyishimo kuri bo nyuma y’igihe kinini basaba ko ubuyobozi bw’amakoperative yabo bwabagezaho imyambaro, bashimira uruhare rw’itangazamakuru mu ikemuka ry’ikibazo bari bafite.

    Umwe muri bo witwa Hakizimana Viateur yagize ati “Kigali Today turayemera ivugira abamotari, ikandika bigakoreka. Urabona aho tuyihereye amakuru bihise bisubizwa vuba nta n’ukwezi guciyemo, mu gihe twari tumaze umwaka dukoresha umwambaro umwe wari waradusaziyeho, muradufashije tubonye undi”.

    Mugenzi we witwa Imanizabayo Eric we yagize ati “Muradufashije twari twaravuze tubura abatwumva, twari tumaze kugira umwanda amajire yaradusaziyeho abantu badufata nk’abanyamwanda kandi turengana ari ikibazo cyo kubura akazi. Ugasanga bamwe bambaye amajire ashaje abandi batayambaye hari n’abambaye ateye ibiremo, ariko kuba duhawe umwambaro mushya ibibazo birakemutse isuku igiye urushaho kwiyongera”.

    Bavuga ko bishimiye umwambaro mushya
    Bavuga ko bishimiye umwambaro mushya

    N’ubwo bahawe umwambaro mushya, baravuga ko udahagije aho basaba ko bajya bahabwa imyambaro ibiri cyangwa itatu, mu rwego rwo kurushaho kubona umwanya wo kuyigirira isuku.

    Ngabonziza Egide ati “Amajire yari yaraboze ashaje, byari akavuyo iki gikorwa tucyakiriye neza, ariko umwambaro umwe ku mumotari ntabwo uhagije baduhaye ebyiri cyangwa eshatu nibwo byaba bihagije, hari ubwo utwara umuntu ufite akazigo kakakwanduza ukaba mu gitondo wakoresha indi mu gihe iyanduye yameshwe”.

    Maruhanya Vincent we ati “Umwenda mushya uradushimishije twari tuwukeneye, urabona tumaze umwaka dukoresha umwe ibaze uyu munsi, ejo, ejobundi mu mwambaro umwe ni ikibazo, bagombye kuduha umwambaro byibura buri mezi ane, ni ngombwa ngo tugire isuku. Reba gutaha nijoro uvuye ku kazi ukayifura mu gitondo ukayibyukiramo ni ikibazo, umwambaro umwe ntabwo uhagije”.

    Nyuma y’uko abamotari bagaragaje ibyishimo by’umwambaro bahawe ariko bagasaba ko umwambaro umwe udahagije, Ubuyobozi bw’urugaga rw’abamotari mu Rwanda buremeza ko hatazongera gutegerezwa ko umwambaro usazira ku bamotari, bubizeza ko kuri Noheli mu mpera z’uyu mwaka, bazongera bagahabwa undi mwambaro, mu rwego rwo kubarinda umwanda nk’uko Ngarambe Daniel, umuyobozi w’urwo rugaga yabitangarije Kigali Today.

    Bahawe n
    Bahawe n’ibikoresho byo kwirinda COVID-19

    Yagize ati “Hano i Musanze abamotari bamaze iminsi batishimye, mu minsi yashize twari twabahaye umwambaro wari ushaje ubu tubahaye undi byibuza kugira ngo umumotari agire imyambaro ibiri, nanabemereye ko kuri Noheli bagomba kubona iundi mwambaro wa gatatu bakajya basimburanya bakagira isuku, Musanze ni akarere keza kagendamo ba Mukerarugendo ntitwifuza ko abamotari bagomba kugakoreramo basa nabi, bagomba kuba basa neza”.

    Uretse uwo mwambaro bahawe, bashyikirijwe n’ibikoresho binyuranye bibafasha kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 birimo imiti yo gutera mu ntoki no mu ngofero (casque) ndetse n’udupfukamunwa.

    Abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze bagera mu 1300, bakaba babarizwa mu makoperative atatu akorera muri uwo mujyi.

    Abamotari babarirwa mu 1300 bakorera mu mujyi wa Musanze
    Abamotari babarirwa mu 1300 bakorera mu mujyi wa Musanze
    Mbere yo guhabwa umwambaro mushya basabwe gucunga umutekano batanga amakuru
    Mbere yo guhabwa umwambaro mushya basabwe gucunga umutekano batanga amakuru


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abamotari-barashima-ko-ubuvugizi-bakorewe-na-kigali-today-bwatumye-bahabwa-umwambaro-mushya

  • Hari abarimu bagiye gushyirwa mu myanya badakoze ibizamini by’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, aho avuga ko ibizamini bitwara umwanya munini n’abarimu ntibabitsinde ari benshi kandi amashuri yaratangiye, mu gihe ubu ngo hakenewe abarimu bashya 18,000.

    Minisitiri Uwamariya avuga ko basabye uburenganzira bwo kugira ngo bahe akazi abarimu mu buryo budasanzwe kuko hakenewe benshi kugira ngo babashe kuziba icyuho gihari.

    Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama uyu mwaka twari dufite icyuho cy’abarimu 7,000 bikaba byaratewe n’uko mu kwezi k’Ukuboza 2019 hakoreshejwe ikizamini hatsinda 2% gusa. Muri Nyakanga habaye ibindi bizamini hatsinda 15% by’abakenewe, ubu rero twatangiye gukoresha uburyo budasanzwe kuko dukeneye abarimu benshi”.

    Ati “Twasabye uburenganzira muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, batwemerera gushaka abakozi mu buryo budasanzwe, ubu turimo kugendera ku ndangamanota zigaragaza uko batsinze mu mashuri hanyuma bashyirwe mu kazi. Kugeza ubu harabura abarimu 18,000 ari bo turimo gushaka muri ubwo buryo bwihariye, tuzabaha amasezerano y’akazi amara umwaka kugira ngo tubanze turebe uko bitwara hanyuma tuzabinjize neza mu mwuga w’ubwarimu”.

    Yongeraho ko icyo cyemezo cyafashwe kuko babonaga abatsinda ibizamini by’akazi ari bake cyane kandi abana bari mu mu mashuri bakeneye abarimu, bikaba imbogamizi. Umwaka bahawe ngo uzaba ari uwo kureba niba ibyagaragaye mu mpapuro bijyanye n’ibyo bakora.

    Icyo cyemezo kandi ngo kirareba abarimu bo mu Karere ka Rusizi batabashije gukora ikizamini bariyandikishije, kuko cyakozwe bari muri Guma mu rugo, nk’uko Minisitiri Uwamariya abisobanura.

    Ati “Abarimu ba Rusizi bari baratanze ibyangombwa ntibabashe gukora ikizamini muri Nyakanga kimwe n’abandi kubera Guma mu rugo, na bo turimo kubarebera indangamanota muri bwa buryo bwihariye, kuko batari gukora ikizamini bonyine. Iki gikorwa dukoze cyo kureba indangamanota ni kuri iki cyiciro gusa kugira ngo tubashe kuziba icyuho cy’abo barimu 18,000 ubundi hakazakomeza uburyo bw’ibizamini”.

    Mu gukomeza gukemura icyo kibazo cy’abarimu bake kandi, Minisiteri y’Uburezi ngo irimo gufata n’abize ibindi muri za kaminuza, nka siyansi n’ibindi, bajye mu mwuga w’ubwarimu kuko ngo harimo abahanga, bakazahabwa amahugurwa abafasha kumenya kwigisha ibyo bazi.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/hari-abarimu-bagiye-gushyirwa-mu-myanya-badakoze-ibizamini-by-akazi

  • RDC: Abitwaje intwaro bishe abaturage bagera kuri 11 babatemaguye bose barashira #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, itariki 04 Ukuboza 2020, abantu bataramenyekana bari bitwaje intwari bacengeye mu giturage cya Munganga, muri Gurupoma ya Tondabo, muri Teritwari ya Irumu bahica abaturage bagera kuri 11 babatemaguye.

    Umuhuzabikorwa w'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Convention pour le Respect des Droits Humains (CRDH), Mumbere Munyaderu, yabwiye urubuga rwa 7SUR7.CD dukesha iyi nkuru, ko hapfuye abantu ndetse ibintu byinshi byangijwe.

    Mumbere Munyaderu ati: 'Hari abasivili 11 bishwe bugwari n'abantu bitwaje intwaro bashobora kuba ari inyeshyamba za ADF zikoresheje imihoro. Ni imibare y'agateganyo kuko abandi basivili baburiwe irengero nyuma yo kuhaca kw'abo bagizi ba nabi.'

    Izi mpirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zirahamagarira igisirikare cya Congo gukurikirana izo nyeshyamba mu ishyamba ryo muri iyi teritwari aho bikekwa ko zihisha.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/05/rdc-abitwaje-intwaro-bishe-abaturage-bagera-kuri-11-babatemaguye-bose-barashira/

  • We must continue to communicate the benefits of free African trade to our citizens-Kagame #rwanda #RwOT

    Kagame made the remarks yesterday as he addressed the African Continental Free Trade Area (AfCFTA) Business. He noted that the Covid pandemic has delayed the start of trading and advised all to stay on course.

    'Two years ago, we signed a historic agreement, and together wrote a new chapter in the story of African integration. The Covid pandemic has delayed the start of trading but we must stay on course,' he said.

    Kagame revealed that doing more business with each other will be mutually beneficial for countries adding that it will also help to build the capacity to compete internationally.

    'In Africa, we will start trading amongst ourselves in a few weeks. We need the private sector to be fully involved. That means, all of you gathered here with us today. We have to work closely together, to ensure the right frameworks are in place for the success of this process,' he noted.

    'In addition, we must continue to communicate the benefits of free African trade to our citizens, especially, young people and mobilize them to remain engaged for the next phases of African Integration,' added Kagame.

    The President also congratulated and welcomed Wamkele Mene , the new Secretary-General of the CFTA Secretarial and thanked the African Union Commission, for organising this Business Forum, which has become a tradition with each Summit.

    A World Bank report released in December 2019 on the AfCFTA showed that the common market would benefit the African continent in different ways.

    The African Continental Free Trade Agreement which was signed by 44 African countries on March 21st, 2018 in Kigali shows that a single market for goods and services across Africa will lead to poverty reduction. At least 30 million Africans (1.5% of Africans) will rise above the poverty line.

    The report shows that 12 million people in West Africa, 9.3 million in Central Africa and 4.8 million in East Africa will rise above the poverty line. The AfCFTA has the potential of lifting 67.9 million Africans (3.6% of Africans) to middle income status by 2035. That is a $5.50 income per day.

    The AfCFTA will connect 1.3 billion African citizens from 54 countries and is expected to generate $3.4 trillion annually. This trade bloc will improve Intra-African trade and definitely solve the problem of food import in Africa.

    The Continental Free Trade Area was expected to start operating on July 1st, 2020 but was delayed due to Covid pandemic. The starting date has been extended to 1st January 2021.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/we-must-continue-to-communicate-the-benefits-of-free-african-trade-to-our

  • Ibitego byo mu minota y’inyongera bisezereye APR FC muri CAF Champions League #rwanda #RwOT

    APR FC isezerewe muri CAF Champions League itarenze ijinjora ry’ibanze, ni nyuma yo gusezererwa na Gor Mahia ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

    Urugendo rwa APR FC muri Champions League umwaka w’imikino wa 2020-2021 rurangiriye muri Kenya kuri Nyayo National Stadium nyuma yo gutsindwa na Gor Mahia 3-1.

    Tariki ya 28 Ugushyingo 2020 nibwo APR FC yakiriye Gor Mahia mu ijonjora ry’ibanze rya Champions League iyitsinda 2-1.

    Uyu munsi hari habaye umukino wo kwishyura kuri Nyayo National Stadium aho APR FC yasabwaga kunganya gusa yaje gutsindwa 3-1.

    APR FC yatangiye ubona itari mu mukino yaje kubona penaliti ku munota wa 9 ku ikosa ryakorewe Niyomugabo Claude, Jacques Tuyisenge ayiteye arayihusha.

    Sammy Onyango yaje kubonera Gor Mahia igitego cya mbere ku munota wa 13 ku mupira Manzi Thierry yakuye imbere y’izamu akawumwihera.

    Mu gice cya mbere Adil yakoze impinduka Claude aha umwanya Bizimana Yannick.

    APR FC yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego ariko biragorana.

    Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka Keddy na Ndayishimiye Dieudonne binjira mu kibuga havamo Djabel na Lague.

    APR FC yakomeje gusatira maze ku munota wa 86, Keddy yishyurira APR FC ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    APR FC yari yizeye gukomeza mu kindi cyiciro, byaje kuyipfubana aho Rwabugiri Umar wari witwaye neza mu mukino yagowe n’iminota 5 y’inyongera.

    Gor Mahia yaje kubona ibindi bitego bibiri mu minota y’inyongera bitsinzwe na Sydney Ochieng ku munota wa 91 na Nicholas Kipkirui ku munota wa 93 ku mupira wari uvuye muri koruneri. APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

    APR FC isezerewe itarenze umutaru

    Gor Mahia yishimira gusezerera APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitego-byo-mu-minota-y-inyongera-bisezereye-apr-fc-muri-caf-champions-league

  • Imbamutima z’umugore w’umu Dasso urera umwana watoraguwe n’umushumba #rwanda #RwOT

    Uwihagurukiye n’umuryango we ubusanzwe batuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Karenge mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo.

    Uyu mwana arera yatoraguwe tariki 20 Kamena 2020, n’umushumba wari urimo kwahira ubwatsi mu gishanga cyo muri aka Kagari ka Karenge ahita abimenyesha inzego z’umutekano zibasha kumufata ari nabwo uyu Uwihagurukiye yahise afata uyu mwana.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko ajya gufata uyu mwana ari uko abandi bose bari bamwanze kandi akaba yari ameze nabi, bityo we nk’umubyeyi kandi ufite impuhwe za kimuntu yahisemo kurera uyu mwana.

    Ati 'Batwiyambaje nk’urwego rushinzwe umutekano, njyana na mugenzi wanjye w’umudamu kubera ko twari turi ku kazi. Nagezeyo mbona umwana ameze nabi tugerageje kubaza abaturage ngo tumubahe bose barangay njyewe nagize impuhwe za kibyeyi mpita mwakira.'

    Ikiganiro na Uwihagurukiye…

    Avuga ko abibwiye umugabo we yabanje kwanga kubyemera ariko nyuma aza kwemera ko bamurera ariko nabwo ngo hari haciyemo iminsi.

    Ati 'Byari bigeze mu bihe bya Coronavirus bikomeye aho utari kubona umuturage umuha ariko nyuma njyewe niyemeje kumurera noneho n’umugabo yaje kubona urukundo mfitiye uyu mwana ambwira ko ari Umumalayika, umuziranenge tugomba kumutunga mu muryango.'

    Uwihagurukiye wahise yita uyu mwana izina rya Ganza, avuga ko umwana asigaye asa neza ndetse afite ubuzima bwiza mu gihe mbere akihagera abantu bamucaga intege bavuga ko azahita apfa bitewe n’uko yari ameze nabi.

    Uyu muryango usanzwe ufite abandi bana nabo bishimiye kwakira uyu murumuna wabo dore ko bose ari bakuru, umuto afite imyaka itandatu naho umukuru akagira imyaka 12.

    Ubuyobozi bwa DASSO mu Karere ka Gatsibo ku bufatanye n’Inama y’Umutekano itaguye bwahise bufata icyemezo cyo kuzamura mu ntera Uwihagurikiye bamuha ipeti ryisumbuyeho kubw’igikorwa cy’ubutwari yakoze.

    Kuri ubu afite ipeti rya Ofisiye muri DASSO, bivuze ko n’ubushobozi bwahise bwiyongera dore ko ibijyanye n’umushahara bijyana n’ipeti umuntu aba afite muri uru rwego.

    Ikiganiro na Uwihagurukiye…

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Imbamutima-z-umugore-w-umu-Dasso-urera-umwana-watoraguwe-n-umushumba

  • Huye: Three arrested for encroaching gazetted forest #rwanda #RwOT

    The forest is under the conservation of the University of Rwanda, Huye Campus.
    Those arrested on Thursday, December 3, are Bernard Twahirwa, 49, Alexis Nshimiyimana, 26, and Paul Ntayomba, 42.

    Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, the Police spokesperson for the Southern region, said that the trio was reported by the local night security patrol—Irondo.

    'At about 6pm on Thursday, members of Irondo in Taba Village, Cyarwa Cell in Tumba Sector, while on duty, saw Twahirwa and Nshimiyimana carrying trees. They followed them to the home of Ntayomba where a heap of trees was found,' SP Kanamugire said.

    He added: 'At first, the suspects argued that they got the trees from their forest, but they later disclosed that they got the trees from the protected university forest in Tumba, where we later found that more than 100 trees were cut. However, the suspects together with other people, who were armed with machetes, tried to harm the Irondo personnel. The local security personnel called the Police and the three prime suspects were taken into custody.'

    Twahirwa and Nshimiyimana were selling the trees to Ntayomba. The suspects were handed over to Rwanda Investigation Bureau at Ngoma station.

    The spokesperson warned of increased operations against human practices that destroy the environment such as charcoal burning, construction and cutting trees for sell.

    Article 44 of the law on environment, prohibits cutting trees in forests or protected areas like national parks or burning them.

    Article 59 of the same legal instrument stipulates that any person, who causes death, destroys protected plants, harvests or damages them, commits an offence.'

    Upon conviction, the offender is liable to an imprisonment term of not less than three years and not more than five years and a fine of between Rwf1 million and Rwf3 million

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/huye-three-arrested-for-encroaching-gazetted-forest