Category: Uncategorized

  • Imikino y’abana n’ibitaramo by’abahanzi byakuwe muri Expo2020 #rwanda #RwOT

    Imurikagurisha mpuzamahanga rya 23 [EXPO2020] rigiye kuba mu gihe Isi yose n’u Rwanda muri rusange hakomeje gukaza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID19 gikomeje guhitana ubuzima bw’abantu.

    PSF iherutse gutangaza ko imurikagurisha ry’uyu mwaka rizaba ku matariki ya 13 Ukuboza kugeza kuri 31 Ukuboza 2020, aho risanzwe ribera I Gikondo ahazwi nko muri 'Expo Ground’.

    Umukozi ushinzwe itumanaho akaba n’umuvugizi wa PSF, Kabera Eric yabwiye KT Press ko kuri iyi nshuro ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro byakuwe muri EXPO.

    Yavuze ko 'Muri Expo ubundi haba hameze nk’isoko aho abantu baza bakabyina, bakanywa, bakidagadura n’iki ariko kubera ibibazo Bihari uyu mwaka ntabwo tuzabigira. Hari igihe wasangaga ibigo bimwe bizana abahanzi baje kubyina… abantu ni benshi mbese, ubu uyu mwaka ntabyo tuzagira.'

    Yakomeje agira ati 'Kubera kwirinda COVID19 ntabwo dushaka ko abantu bazaza ari benshi ukabona bagiye ahantu hamwe baruzuye bari kureba umuhanzi, ntabwo ibyo tuzabyemera. Ntabwo bizashoboka.'

    Avuga ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kuza muri Expo mu rwego rwo kubarinda ko bashobora kwanduzanya iki cyorezo.

    Akomeza agira ati 'Twabaga dufite ibikinisho by’abana bazaga muri EXPO gukina no kwishimisha n’ababyeyi babo, ariko uyu mwaka ntabwo tuzabigira. Twavuganye n’abafatanyabikorwa bacu ko uyu mwaka bitazabaho.'

    Kabera yavuze ko ibijyanye n’imyiteguro bigeze kure ndetse bazakora ibishoboka byose amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego zishinzwe gukumira Coronavirus akubahirizwa.

    Abazitabira iri murikagurisha bamaze kwemezwa na PSF ni 450 bavuye kuri 600 bari basanzwe bitabira ku mpamvu zo kwirinda icyorezo cya COVID19, ari nayo mpamvu ibibanza byagabanyijwe kugira ngo habeho guhana intera.

    PSF ivuga ko imyiteguro yo kwakira imurikagurisha igeze kuri 95%, naho abazamurika baturutse mu Rwanda no mu bihugu byo hanze birenga 15. Abambere bava hanze ibintu byabo byaraje.

    Ibijyanye n’ingamba zo kwirinda Coronavirus kandi zakajijwe mu buryo butandukanye aho nk’imiryango abantu binjiriramo yongerewe ndetse aho abantu binjirira ntabwo ariho bazajya basohokera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imikino-y-abana-n-ibitaramo-by-abahanzi-byakuwe-muri-Expo2020

  • Ibyo Muri The Mane byabaye agatereranzamba ! Badrama yaruciye ararumira #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bitavuzweho rumwe dore ko Marina atigeze atangaza ko atari muri iryo rushanwa ndetse yaje no gukomeza mu cyiciro cyakurikiyeho aho basigaye ari abanyempano 20 bahatanira kwegukana iryo rushanwa.

    Ku ruhande rwa The Mane ireberera inyungu ze mu bya muzika, batangaje ko umuhanzikazi wabo atigeze yitabira irushanwa ahubwo yigeze kubibabwiraho ariko batigeze bamwemerera kuryitabira.

    Kwitabira irushanwa ndetse n’ibikorwa bya muzika atabiherewe uburenganzira n’abareberera inyungu ze ni kimwe mu bishobora kuba byarazamuye uburakari n’umwuka mubi hagati ye na The Mane.

    Ubusanzwe Marina akorerwa indirimbo na The Mane ndetse ninayo ishinzwe kuzicuruza dore ko n’izo ashyira hanze zose zishyirwa ku rukuta rwa YouTube rwa The Mane.

    Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa The Mane buri gutegura inama izafatirwamo umwanzuro wanyuma ku bijyanye no kuba Marina yakwirukanwa muri The Mane cyangwa agashyirirwaho ibihano.

    Mupenda Ramadhan [Badrama] washinze The Mane kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirinze kugira byinshi avuga kuri iyo nama iri gutegurwa.

    Badrama yabwiye UKWEZI ko mu minsi mike aribwo azabasha gutangaza byinshi bijyanye na Marina ndetse n’indi mishinga ya The Mane.

    Marina niwe muhanzi watangiranye na The Mane ndetse ubuyobozi bwavugaga ko afitanye nayo amasezerano y’imyaka 10 ariko we yigeze gutangaza ko yifuza kuzamarana imyaka 20 na Badrama.

    Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha umuhanzikazi Marina ngo agire icyo atangaza ku bivugwa ko yarenze ku biteganywa n’amasezerano ye na The Mane ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa.

    Kugeza ubu muri The Mane habarizwamo abahanzi batatu bazwi barimo uyu Marina, Queen Cha ndetse na Calvin Mbanda winjiyemo binyuze mu irushanwa ryateguwe mu myaka ishize n’ikigo gicuruza telefone ku bufatanye na The Mane. Umwuka ntabwo ari mwiza hagati ya Marina na The Mane

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ibyo-Muri-The-Mane-byabaye-agatereranzamba-Badrama-yaruciye-ararumira

  • Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange idasanzwe ya AU #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga yize ku ngingo zirimo kurangiza ibikenewe bijyanye na gahunda y’Isoko Rihuriweho ku Mugabane wa Afurika.

    Ni inama ibaye mu gihe biteganyijwe ko tariki 1 Mutarama 2021, aribo hazatangizwa ku mugaragaro ubuhahirane hagati y’ibihugu bibarizwa muri Afurika Yunze Ubumwe [AU].

    Today, President Kagame is participating in the 13th Extraordinary Session of the Assembly of the @_AfricanUnion. This session is dedicated to finalizing the instruments of the #AfCFTA ahead of the start of trading on 1 January 2021. pic.twitter.com/BRJ1tssqn6

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) December 5, 2020

    Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1,3 batuye Afurika n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400 z’amadolari ya Amerika.

    Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

    Ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe byasinye amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, mu gihe 34 aribyo bimaze kuyemeza burundu.

    Ibikorwa byo guhahirana muri iri soko byari byitezwe ko bitangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Nyakanga 2020 ariko ntibyakunze kubera ibibazo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

    Kuri ubu byamaze kwemezwa ko iri soko rizatangira ku wa 1 Mutarama 2021, aho ibicuruzwa byakorewe kuri uyu mugabane bizaba bifite amahirwe yo gucuruzwa ku isoko ry’abaturage basaga miliyari batuye uyu mugabane, nta bisitaza bibangamira ubucuruzi nk’imisoro byatumaga umugabane wa Afurika uba isoko ry’iyindi migabane kurusha uko ari isoko ry’ibiwukorerwamo.

    Icyakora mbere y’uko amasezerano atangira gushyirwa mu bikorwa, hari ibigekenewe kunozwa ngo bitazabangamira ubucuruzi ubwo igihe kizaba cyageze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yitabiriye-Inama-Rusange-idasanzwe-ya-AU

  • Bizeye ko amakosa y’ubushize atazagaragara mu byiciro bishya by’ubudehe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bishimiye ibyiciro bishya by
    Abaturage bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe

    Ibyo barabivuga nyuma yo gusobanurirwa uko ibyiciro by’ubudehe bishya biteye, urugero ni aho bitari ngombwa ko abantu bose bo mu muryango bajya mu cyiciro kimwe nk’uko byari bimeze mbere, igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro kikaba kirimo gukorwa ubu.

    Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko icya mbere bishimiye muri ibyo byiciro bishya ari uko abana bakuru mu miryango bemerewe guhabwa ibyiciro byabo aho kugira ngo bakomeze kubarwa ku miryango yabo, nk’uko Uwitonze Christine wo mu murenge wa Shyogwe abisobanura.

    Agira ati “Ibi byiciro biranshimishije cyane kuko mfite abana bakuru, hari uw’imyaka 20 n’uw’imyaka 22, ubu bemerewe kuba bahabwa ibyiciro byabo mu gihe mbere bitashobokaga. Bizatuma biyishyurira mituweri na ho jyewe ndwane no kubona iy’abana bato mu gihe mbere nagombaga kubishyurira bose bikamvuna”.

    Ati “Ubu umwe muri abo bakuru yamaze kwandikwa ku cyiciro cye kuko ubu abaturage barimo gushyirwa mu byiciro, ndumva n’undi azahabwa icye kuko akenshi bataba bahari. Ni ibyo kwishimira rero kuko bitandukanye n’ibyubushize”.

    Tuvindimwe Philemon na we avuga ko amakuru yatanze yanditswe uko yayatanze, bityo ko icyiciro cy’ubudehe bazamuha kizaba gihwanye n’imibereho ye, mbere ngo ntibyari byakozwe neza.

    Ati “Icyiza ubu ni uko witangira amakuru y’imibereho yawe agahuzwa n’icyiciro cy’ubudehe gishya kandi abaturanyi baba bahari bakabyemeza cyangwa bakakunyomoza bityo umuntu agahabwa icyiciro kimubereye. Mbere hari ibitari binoze kuko nkanjye nari nashysizwe mu cyiciro cya kabiri, ariko nyuma ngiye gushaka mituweri barebye mu mashini bansaga mu cya gatatu kandi ndi nyakabyizi, no kubihinduza biranga ariko ubu nizeye ko bizakorwa neza”.

    Ibyiciro by’ubudehe bicyuye igihe byari bine byitiriwa imibare kuva kuri rimwe (1) kugeza kuri kane (4), abakene cyane bakaba babarizwaga mu cyiciro cya mbere na ho abakire cyane bakabarirwa mu cya kane, none ibyiciro bishywa byiswe inyuguti ari zo A, B, C, D, E ni ukuvuga ko ari bitanu, abakire cyane bari muri A na ho abakene cyane bakaba muri E.

    Ikindi abantu bishimira cyane ni uko ibi byiciro bishya by’ubudehe bitazashingirwaho mu guha inguzanyo abanyeshuri bajya kwiga muri kaminuza, ahubwo hazashingirwa ku bushobozi bwabo mu myigire.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ignacienne Nyirarukundo, asaba abaturage gutanga amakuru y’ukuri kuko uzabeshya bizamugiraho ingaruka.

    Ati “Abaturage barasabwa gutanga amakuru y’ukuri kuko uzabeshya abigendereye ashaka kuyobya igenamigambi ry’igihugu na we bishobora kumugiraho ingaruka, Bizashingira ku byo umuntu afite uyu munsi bishobora kubyazwa umusaruro bikaba byamugiririra umumaro, uwabihisha rero kandi hari uwagombaga kumufasha kubibyaza umusaruro, urumva ko kubeshya nta nyungu yabikuramo”.

    Gahunda yo gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bishya yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukuboza mu gihugu hose ikazageza ku itariki 6 Ukuboza 2020, gusa ngo na nyuma uwakwifuza kugira ibyo ahindura ku makuru yatanze yemerewe kubikora, kuko ngo hari abantu badakunda kuvugira imitungo yabo yose mu ruhame.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bizeye-ko-amakosa-y-ubushize-atazagaragara-mu-byiciro-bishya-by-ubudehe

  • inzu nziza igurisha make Nyamata #rwanda #RwOT

    Inzu nziza igurisha mu karere ka Bugesera iri ahantu heza aho bita MARANYUNDO
    ufite ibyumba 3 , toilets 3 ,n’igikoni munzu,
    Kandi iri mu kibanza gifite 25/30
    ikagurishwa 43,000,000 frw negotiable.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/inzu-nziza-igurisha-make-Nyamata

  • FERWAFA yihanangirije amakipe, ahabwa igihe ntarengwa #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ryihanangirije amakipe riyamenyesha ko agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bapimisha abakinnyi n’abandi bakozi mbere y’umukino kandi ibisubizo bakabyoherereza FERWAFA mbere y’uko umukino utangira.

    Mu butumwa umunyamabanga wa FERWAFA yoherereje amakipe yo mu cyiciro cya mbere akoresheje uburyo bwa Email, Uwayezu Francois Regis yamenyesheje amakipe ko hari abateshutse bakaba batarimo kubahiriza amabwiriza bahawe tariki ya 1/12/2020.

    Yayamenyesheje ko nyuma yo kubona ko hari abatarubahirije ibyo babasabye mu ibaruwa yo ku wa 1/12/2020 bijyanye no gushyikiriza Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 byakorewe abakinnyi n’abagize technical staff b’ikipe babereye abyobozi;

    Bongeye kubasaba ko bitarenze ku itariki ya 6/12/2020 saa munani (14h00) baba bamaze kuboherereza ibyo bisubizo kuri e-mail ya [email protected].

    Ibyo bagomba kohereza ni urutonde rw’abapimwe rugaragaza ibisubizo byabo hamwe na 'certificat'ya buri wese wapimwe.

    Ibisubizo basabwa kohereza ni ibyafashwe mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko Shampiyona y’umwaka wa 2020-2021 y’ikiciro cya mbere mu bagabo itangira. Ni ukuvuga ku itariki 4/12/2020.

    Yibukije amakipe kandi ko nta kipe izemererwa gutangira umukino itarashyikirije Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA izo certificates zigaragaza ibisubizo bya COVID-19.

    Ibi bije nyuma y’uko ku munsi w’ejo hari abakinnyi ba Rayon Sports basanze baranduye ntibimenyeshwe FERWAFA bakaba barakinnye umukino w’ejo banganyijemo na Rutsiro 1-1 i Rubavu.

    FERWAFA yihanangirije amakipe, ahabwa igihe ntarengwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yihanangirije-amakipe-ahabwa-igihe-ntarengwa

  • Huye: Batatu bakurikiranyweho gutema ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twahirwa, Nshimiyimana na Ntayomba bakekwaho kwangiza ishyamba rya Kaminuza y
    Twahirwa, Nshimiyimana na Ntayomba bakekwaho kwangiza ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Twahirwa Bernard na Nshimiyimana Alexis bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abakora irondo ry’umwuga bafatirwa mu rugo rwa Ntayomba Paul utuye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba. Uyu Ntayomba niwe bazaniraga ibyo biti akabigura, kimwe ngo yakiguraga amafaranga y’u Rwanda 1000, yari amaze kugura ibiti birenga 100.

    Yagize ati “Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo abakora irondo ry’umwuga muri ako Kagari babonye aba bagabo babiri bikoreye ibiti baturutse mu ishyamba rya kaminuza barabakurikira babona babijyanye mu rugo rwa Ntayomba bahageze bahasanga ibindi biti biharunze birenga ijana.”

    SP Kanamugire avuga ko abanyerondo babajije Twahirwa na Nshimiyimana aho bakura ibyo biti bavuga ko babikura mu ishyamba ryabo bakomeje kubahata ibibazo bababwira kujya kubereka iryo shyamba bita ko ari iryabo, nibwo bahitaga bemera ko babitema mu ishyamba rya Kaminuza ishami rya Huye. Ako kanya hahise hanaza itsinda ry’abasore bazanye imihoro yo kurwanya abo banyerondo, abanyerondo bahise batabaza Polisi.

    Ati “Abanyerondo bahise baduhamagara iryo tsinda ry’abo basore bari baje kurwanirira abo bagenzi babo bumvise ko Polisi igiye kuhaza bahise biruka baracika, Polisi ihageze ifata abo babiri ndetse n’uwabaguriraga ibyo biti ari we Ntayomba.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko bariya bagabo bakimara gufatwa abapolisi babajije uwaguraga ibiti ari we Ntayomba impamvu yaguraga ibiti byatemwaga mu ishyamba rya Leta ababwira ko yabibaguriraga azi ko ari ba rwiyemezamirimo kuko ariko ngo bari baramubwiye.

    Aba bagabo uko ari batatu bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma aho bagiye gukorerwa iperereza n’urwego rw’ubugenzcyaha (RIB) ruhakorera.

    SP Kanamugire yakanguriye abaturage muri rusange cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rukunze kugaragara mu byaha kuvana amaboko mu mifuka bagakora, cyane ko banafite n’imbaraga, bakirinda kurarikira iby’abandi cyangwa kwishora mu binyuranyijwe n’amategeko kuko bazafatwa bakabihanirwa.

    Yanibukije abaturage ko gusarura ishyamba no gutwika amakara mu buryo bunyuranyije n’amategeko biri mu byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Aha yababwiye ko uzabigerageza wese azafatwa akabihanirwa, asaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya, gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/huye-batatu-bakurikiranyweho-gutema-ishyamba-rya-kaminuza-y-u-rwanda

  • Miss Rwanda Revises Weight & Height Standards #rwanda #RwOT

    For any body size and height, Rwandan girls will be able to contest in the prestigious Miss Rwanda pageant- its management said it has made adjustments to requirements.

    Previously all pageants had to undergo height measurements before they would be selected to proceed to the next level.

    'To contest, one had to have a height of at least 1,70m and a Body Mass Index (BMI) between 18.5 and 24.9,' Miss Rwanda said.

    Another new change has seen the age requirement extended from the previous standard of 18-24 years to 18-28 years.

    According to Miss Rwanda management, the weight is no longer important but pageants will be measured based on Body Mass Index (BMI) which previously has been between 18.5 and 24.9.

    The body mass index (BMI) is a measure that uses your height and weight to work out if your weight is healthy.

    For most adults, an ideal BMI is in the 18.5 to 24.9 range. Therefore Miss Rwanda will only accept pageants that are healthy and not self-starved.

    Note better

    Below 18.5 — you're in the underweight range

     Between 18.5 and 24.9 — you're in the healthy weight range

     Between 25 and 29.9 — you're in the overweight range

     Between 30 and 39.9 — you're in the obese range

    The post Miss Rwanda Revises Weight & Height Standards appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/miss-rwanda-revises-weight-height-standards/

  • Kamonyi-Rukoma: Hatangijwe ku mugaragaro ishyirwa mu byiciro bishya by'Ubudehe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 04 Ukuboza 2020, mu Karere ka Kamonyi hatangijwe igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by'Ubudehe. By'Umwihariko, iki gikorwa ku rwego rw'Akarere cyatangirijwe mu Murenge wa Rukoma, kitabirwa n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ari kumwe n'Umuyobozi w'agateganyo w'aka karere n'izindi nzego zitandukanye zirimo iz'umutekano.

    Abaturage ba Rukoma bitabiriye iki gikorwa, basobanuriwe bihagije iby'ibi byiciro bishya by'ubudehe, basabwa kubigira ibyabo no kubikoresha neza buri wese mu cyiciro abarizwamo.
    Ibi byiciro bishya bije bisimbura ibyariho mbere byakunze kwinubirwa na benshi bagaya uburyo byakozwe. Mu gihe ibya mbere byari bine, ibishya byagizwe bitanu kandi inyito ya buri cyiciro igahabwa inyuguti n'icyiciro cy'abantu runaka bakibarizwamo hashingiwe ku mikoro.

    MoS Nyirarukundo aganira n'abaturage ku kamaro n'impamvu z'ibi byiciro bishya by'Ubudehe.

    Abafite ubushobozi cyangwa se amikoro bashyirwa mu cyiciro cya A, ni ukuvuga urugo rufite ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa se rufite ubutaka bwa Hegitali 10 mu cyaro na Hegitali imwe mu mujyi.

    Icyiciro cya kabiri gihagarariwe n'inyuguti ya B, aho kirimo ingo zinjiza amafaranga ari hagati y'ibihumbi 65-600 by'u Rwanda buri kwezi, cyangwa se hari ubutaka bubarirwa hagati ya Hegitali imwe n'icumi mu cyaro, mu gihe mu mujyi habarwa Metero kare kuva kuri 300 kugera kuri Hegitari imwe.

    Mu cyiciro cya Gatatu gihagarariwe n'inyuguti ya C, ari nacyo benshi mu baturage ba Rukoma muri uku gushyirwa mu byiciro bashyizwemo, kirimo abantu cyangwa se ingo zinjiza amafaranga y'u Rwanda ari hagati y'ibihumbi 45-65 ku kwezi cyangwa se ingo zifite ubutaka bubarirwa hagati y'igice cya Hegitari na Hegitali imwe mucyaro naho mu mujyi bikaba Metero kare 100-300.

    Abo mu cyiciro cya kane aricyo cy'inyuguti ya D, ni urugo rwinjiza amafaranga ari munsu y'ibihumbi 45 y'u Rwandaku kwezi, cyangwa se rufite ubutaka buri munsi ya ½ cya Hegitali mu cyaro mu gihe mu mujyi ari munsi ya Metero kare 100.

    Mu cyiciro cya Gatanu ari nacyo cya nyuma gihagarariwe n'inyuguti ya E, kibarizwamo abadafite ahantu na hamwe bakura imibereho kandi bageze muzabukuru( abakecuru n'abasaza), Abafite ubumuga, Uburwayi bukomeye, Abana b'impfubyi ndetse n'urugo ruyobowe cyangwa se rufite umutware ukiri umunyeshuri.

    Ni igikorwa cyatangirijwe mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Taba, Umurenge wa Rukoma guhera ku i saa tatu kugera i saa munani. Umushyitsi mukuru yari umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Madame Nyirarukundo Ignacienne washimiye abaturage uko bumvise iyi gahunda kandi bakayigira iyabo.

    MoS Nyirarukundo, yabasabye kandi aba baturage ndetse n'ubuyibozi muri rusange gukomeza kubikora neza mu nyungu zabo ndetse no mu gufasha Igihugu mu igenamigambi.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rukoma, ahatangirijwe iki gikorwa, we n'abaturage bijeje ko iki gikorwa biteguye kugikora neza kugira ngo intego yacyo igerweho nta cyuho kibaye, cyane ko bahamya ko n'amabwiriza bayumva neza kandi bikazagirwamo uruhare na buri muturage bihereye mu Isibo ya buri wese.

    Muri iki gikorwa cyabereye i Rukoma, abaturage ubwabo nibo bishyiraga mu byiciro nyuma yo kubisobanurirwa, bagasobanukirwa. Babikoze bashingiye ku buryo ubwabo baziranye ndetse no ku bushobozi bwa buri wese, kandi bagendeye uko amabwiriza abiteganya. Ni igikorwa kandi cyanakorewe hirya no hino mu yindi mirenge y'Akarere.

    Uhagaze ni Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere. Yasabye buri muturage guha agaciro ibi byiciro no kuzirikana uruhare rwa buri wese mu migendekere myiza yabyo.

    Munyaneza Theogene intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-hatangijwe-ku-mugaragaro-ishyirwa-mu-byiciro-bishya-byubudehe/

  • Ikipe yose ya Rayon Sports yashyizwe mu kato kubera Coronavirus #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports harimo abagaragaye ko banduye icyorezo cya coronavirus, ubu ikipe yose ikaba igiye gushyirwa mu kato kugira ngo hafatwe ibindi bipimo. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020.

    Rayon Sports yakinnye na Rutsiro FC kuri uyu wa Gatanu mu mukino w'umunsi wa mbere wa Shampiyona warangiye ari igitego 1-1.

    Nyuma y'uyu mukino ni bwo byamenyekanye ko hari abakinnyi bane ba Rayon Sports basanzwemo COVID-19 barimo batatu bakinnye umukino wa Rutsiro FC.

    Amakuru atugeraho avuga ko abari bahagarariye FERWAFA i Rubavu bananiwe kumvikana ku kuba umukino wahagarikwa mu gice cya kabiri ubwo byamenyekanaga ko hari abakinnyi banduye.

    Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yemeje ko hari abakinnyi [bane] basanzwemo COVID-19 ndetse ikipe yose yatashye iherekejwe na Polisi y'Igihugu kugira ngo ijye mu kato mu Nzove, aho isanzwe ikorera umwiherero.

    Rayon Sports yaherukaga gupimisha abakinnyi n'abakozi bayo ku wa Gatatu mu gihe yerekeje i Rubavu ku wa Kane. Biteganyijwe ko iyi kipe yongera gupimwa harebwa uko abakinnyi bahagaze.

    Ibaye ikipe ya kabiri ivuzwemo COVID-19 nyuma ya Amagaju FC yarwaje abakinnyi 11 bigatuma inasezererwa mu mikino ya playoffs yo guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu kwezi gushize.

    FERWAFA yasabye amakipe kujya ayitangariza ibyavuye mu bipimo bya COVID-19 byafashwe abakinnyi, gusa ntihajya hatangazwa ibyabivuyemo.


  • Rayon Sports yanganyije na Rutsiro 1-1, abakinnyi bayo nabo bagomba kujya mu kato
  • Src:IGIHE

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/05/ikipe-yose-ya-rayon-sports-yashyizwe-mu-kato-kubera-coronavirus/