Category: Uncategorized

  • Umunyarwandakazi ku rutonde rw’abasifuzi 20 bazajya bahembwa na CAF #rwanda #RwOT

    Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukansanga Salma ni we munyarwanda wenyine uri ku rutonde rw’abasifuzi 20 bazajya bahembwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika 'CAF’ mu gihe cy’umwaka.

    CAF ikaba yatoranyije itsinda ry’abasifuzi 20 babigize umwuga bagiye kujya bahembwa na CAF, iri tsinda rikaba rigizwe n’abagabo 18 n’abagore 2 aho bagiye guhabwa amasezerano y’umwaka .

    Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salma uheruka gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri Nouvelle Zelande, ni we Munyarwanda rukumbi uri kuri uru rutonde.

    Undi mugore uri kuri uru rutonde ni umunya-Ethiopia, Lydia Tafesse.

    Gutoranya aba basifuzi bakaba baragendeye ku rwego rwabo n’uko bitwaye mu marushanwa basifuye mu myaka ibiri ishize.

    Ushinzwe imisifurire muri CAF, Eddy Maillet yavuze ko abasifuzi batoranyijwe bazakomeza gukurikiranwa, aho bahawe amasezerano y’umwaka umwe, bakazajya bahabwa ibikenewe byose mu kazi buri kwezi.

    Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo hanzuwe ko hazashyirwaho itsinda ry’abasifuzi b’abanyamwuga rizaba riterwa inkunga na FIFA ku bufatanye na CAF, ni mu mwiherero wabereye muri Maroc wahuje impuguke za FIFA na CAF. Uru rutonde rukaba rwaremejwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu

    Abasifuzi batoranyijwe bazashyirirwaho abazajya babahugura ndetse bazajya bagenerwa ibikoresho bitandukanye mu kazi kabo.

    Urutonde rw’abasifuzi batoranyijwe

    1. Alioum Alioum (Cameroun)
    2. Ghorbal Mustapha (Algeria)
    3. Amin Mohammed Amin Mohammed Omar (Misiri)
    4. Bamlak Tessema Weyesa (Ethiopia)
    5. Gassam Papa Bakary (Gambia)
    6. Sadok Selmi (Tunisia)
    7. Jean Jacques Ngambo Nsala (RDC)
    8. Janny Sikazwe (Zambia)
    9. Redouane Jiyed (Maroc)
    10. Victor Miguel de Freltas Gomez(Afurika y’Epfo)
    11. Maguette Ndiaye (Sénégal)
    12. Joshua Bondo (Bostwana)
    13. Pacifique Ndabihawenimana (Burundi)
    14. Rakoto Jaona Andofetra Avombitana Rivolala Manda Aroniaina (Madagascar)
    15. Daniel Nil Ayi Laryea (Ghana)
    16. Boubou Traore (Mali)
    17. Belda Dahane (Mauritania)
    18. Peter Waweru Kamaku (Kenya)
    19. Salma Mukansanga Rhadia (Rwanda)
    20. Lydia Tafesse (Ethiopia)

    Mukansanga watoranyijwe mu basifuzi 20 bazajya bahembwa na CAF, asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/umunyarwandakazi-ku-rutonde-rw-abasifuzi-20-bazajya-bahembwa-na-caf

  • Perezida Kagame yitabiriye misa yo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igitambo cya misa cyo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinari cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aherutse kugaragaza ko yishimiye iyi ntera Antoine Kambanda yazamuweho, abinyujije mu butumwa yanditse yifuriza ishya n’ihirwe Karidinali Antoine Kambanda, uherutse kuzamurwa mu ntera na Papa Francisco, akava ku kuba Musenyeri akagirwa Karidinali.

    Muri ubwo butumwa Perezida Kagame yageneye Karidinali Kambanda, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’ubutumwa bushya yahawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Francisco, wamugize Karidinali.

    Yakomeje agira ati “Mu izina ryanjye bwite no mu izina ry’Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda. Iri kamba wambitswe ni ishema kuri wowe no kuri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda. Ni agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku gihugu”.

    Perezida Kagame aha yari yitabiriye umuhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda wari wagizwe Arkiyepiskopi wa Kigali (ifoto yo mu bubiko)
    Perezida Kagame aha yari yitabiriye umuhango wo kwimika Musenyeri Antoine Kambanda wari wagizwe Arkiyepiskopi wa Kigali (ifoto yo mu bubiko)

    Perezida Kagame arongera ati “Kuba ugizwe Karidinali nyuma y’imyaka ibiri ugizwe Arkiyepisikopi wa Kigali, ni ikimenyetso cy’impano ufite mu kunoza umurimo w’Imana. Ni ikimenyetso kandi cy’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y’imyaka 120 igeze mu Rwanda”.

    Yongeyeho ko Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda. Ngo ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza by’Abaturarwanda. Perezida Kagame ati “Ibi byose ni ibyo kwishimirwa”.

    Perezida Kagame kandi yamwijeje ubufatanye, agira ati “Turabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu by’umwihariko, na Kiliziya Gatolika muri rusange”.

    Muri ubwo butumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida wa Repubulika tariki ya 1 Ugushyingo 2020, Perezida Kagame yasoje amwifuriza amahoro y’Imana.

    Kambanda Antoine yagizwe Karidinali na Papa Francisco, ku itariki ya 25 Ukwakira uyu mwaka wa 2020 hamwe n’abandi 12, ku itariki 28 Ugushyingo 2020, abo bakaridinali bashya bajya i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika kwakira umwambaro mushya no kwakira iyo mirimo mishya.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Perezida-Kagame-yitabiriye-misa-yo-gushimira-Imana-yahaye-u-Rwanda-Karidinali

  • Rwanda Should Mechanise Tea Harvesting, Cut Production Costs #rwanda #RwOT

    There is a growing fear that Multinational tea companies may pack their bags and leave Kenya the world's largest black Tea exporter because they can't bear the very high and yet unrealistically increasing cost of production in the tea sector.

    'We cannot sustain business the way things are at the moment, yet the cost of production remains the same. We are looking at cutting cost by reducing the number of employees in the companies,' said Apollo Kiarii, chief executive officer Kenya Tea Growers Association (KTGA). Kenya Tea Growers Association is an umbrella body of the multinational firms.

    According to this KTGA the cost of production has remained high despite low prices as the international buyers have cut down on the volumes that they have been buying because of diminishing purchasing power.

    The prices at the weekly tea auction have been on a downward trend in the last couple of sales in what has been attributed to low demand of the commodity in the world market resulting from disruptions caused by Covid-19.

    Analysts argue that these threats by Multinational tea companies operating in Kenya will have direct negative effects in the East African Community member countries that also produce tea and heavily rely on the weekly auctions in Kenya.

    For example, Rwanda largely relies on the Mombasa auction market for most of its coffee and tea. Rwanda tea has always fetched the highest prices at the weekly Mombasa tea auction.

    Tea plantation workers in a Rwandan plantation hand pick tea leaves into their baskets. This method is very costly

    What Should Rwanda Do?

    Borrowing a leaf from Kenya, the world's largest black Tea exporter, there are some best practices that can be picked and definitely introduce them in Rwanda's Tea sector with the purpose of improving.

    Considering last year's performance, produced 458.85 million kilograms of tea crop earning the Kenyans a total of U$1.16 billion from exported tea despite low auction prices.

    Around the same period, Rwanda's National Agricultural Export Development Board (NAEB) reported that the country's tea sector had performed very well after registering an 8% growth in revenue fetched from tea exports from July to November 2019. We are talking about a collection of U$36 million up from U$33.5 million the previous year.

    However, by then Rwanda target was to generate U$102 million (about Rwf93 billion) from tea exports in the 2019/2020 financial year, up from U$83 million it earned in the financial year 2018/2019.

    Statistics of 2019/2020 released in September indicate that Rwanda tea export revenues have generated more than U$ 93 million (over Rwf90 billion). Volumes exported increased by 7% from more than 30,500 tonnes in 2018/2019 to more than 32,600 tonnes in 2019/2020.

    Pie Ntwari, the NAEB Communication Officer attributed this upward performance of the Rwandan tea sector to relatively good prices at the international market last year compared to the previous one, as well as increased production.

    'There are new tea plantations which started giving yield. This enabled factories to process more tea for export,' he said, adding that Rwanda has 18 tea processing factories.

    Now, considering the factor of increased production, Rwanda should be looking into lowering the labour costs and possibly introduce tea harvesting machines although this may have a temporal effect on jobs of thousands of menial labour in the fields.

    Kenyan tea harvesting has largely turned to mechanised forms

    In 2005, Kenya tea sector introduced tea-leaf plucking machines aimed at increasing efficiency according to Sasini Ltd a publicly listed Agribusiness involved in the growing processing and marketing of Tea, Coffee and Dairy products.

    Originally the idea was to limit mechanized tea plucking to 3% of the total area on the farm while the rest would be for human labourers. However, application of this in Rwanda would require a carefull assessment of the cost effectiveness vis a vis social welfare.

    Rwanda had earlier targeted to mechanise 25% of farm operations by 2017 with the aim of allowing one in every 4 Rwandan farmers to either own and/or hire mechanization services in their farm.

    However, 13% of farm operations are mechanized including land preparation, planting, crop treatment, harvesting, post-harvesting and agro-processing.

    The post Rwanda Should Mechanise Tea Harvesting, Cut Production Costs appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-should-mechanise-tea-harvesting-cut-production-costs/

  • Areruya Joseph agiye kurushinga n’umukobwa yihebeye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzahanga w’umunyarwanda wo gusiganwa ku magare, Areruya Joseph agiye gukora ubukwe na Josephine, umukobwa w’inzozi ze.

    Uyu musore w’imyaka 24 wavukiye mu karere ka Kayonza wazamukiye muri Les Amis Sportif y’i Rwamagana, agakina nk’uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo na Delko—Marseille Provence yo Bufaransa yamaze kwemeza igihe azakorera ubukwe.

    Mu nteguza yashyize hanze(Save the Date), Areruya yateguje abantu ko azakora ubukwe ku wa 6 Gashyantare 2021.

    Ku rupapuro rw’integuza, Areruya Joseph bigaragara ko azakorana ubukwe n’umukobwa witwa U. Josephine, ntabwo yatangaje amazina ye yose.

    Areruya Joseph ushobora gukinira Benediction Ignite, yegukanye Tour du Rwanda 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour del’Espoir yo muri Cameroun.

    Integuza y’ubukwe bwa Areruya Joseph

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/areruya-joseph-agiye-kurushinga-n-umukobwa-yihebeye

  • DJ Toxxyk yakoze ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’igihe kinini aba bombi bamaze bakundana bakaba basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu bibarutse muri Nzeri 2020 witwa Ayden.

    Ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa imbere y’imiryango.

    Dj Toxxyk ni umwe mu bavanga umuziki mu Rwanda bazwi akaba abarizwa mu itsinda rya Dream team DJs hamwe na Dj Julz ndetse na DJ Marnaud ryatangijwe na Karurangwa Virgile wamenyekanye nka Dj Miller uherutse kwitaba Imana tariki 5 Mata 2020.

    Ibi birori bibaye nyuma yo gushyira hanze album ya Dj Miller yitwa Shani nyuma y’amezi umunani apfuye.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/dj-toxxyk-yakoze-ubukwe

  • Minisitiri Shyaka yijeje abatuye muri ‘Bannyahe’ bose ko bazatuzwa neza i Busanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka ati "Naje kureba niba mwarakiriwe neza, niba mufite amazi, amashanyarazi,n
    Minisitiri Shyaka ati “Naje kureba niba mwarakiriwe neza, niba mufite amazi, amashanyarazi,n’ibindi by’ibanze.”

    Inzu zubatswe i Busanza n’ubwo hari abaturage bazigaye kuba nto, barazishimira gukomera no kuba zijyanye n’icyerekezo (nk’uko ari na ryo zina ry’iyo Sibo) batujwemo.

    Umwe mu bamaze kwimuka witwa Muhaweninama Gérard yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwadutekerejeho nk’abatuye imidugudu itatu yo mu Kagari ka Nyarutarama, ku byerekeranye no gutuzwa heza habereye Umunyarwanda”.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaherukaga gusura Kangondo zombi na Kibiraro ya mbere ku itariki 25 Ugushyingo 2020, aho yari yagiye kubasaba kwimuka aho hantu hafatwa nk’amanegeka n’imiturire y’akajagari yabateza ibyago.

    Bamwe muri aba baturage bamubwiye ko bakeneye ingurane ikwiye y’imitungo yabo bakajya gutura ahandi hatari i Busanza, kuko inzu zimaze kubakwa bazigaya ubuto no kugira ibyumba bike bitajyanye n’umubare w’abagize imiryango yabo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabashubije ko Leta itatanga ingurane ku nzu zari zarubatswe nta byangombwa, kandi ari mu gishanga cyangwa mu bucucike aho binyuranyije n’amategeko.

    Yababwiye ko kububakira i Busanza ari ubufasha Leta ibageneye kugira ngo bature heza mu nzu zikomeye, ariko ku kibazo cy’uko inzu zifite ibyumba bito kandi bike, Prof Shyaka yagishubije amaze kuhasura ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020.

    Prof Shyaka yagize ati “Hari igihe ushobora kugira inzu nini ariko itaguha ibyo igomba kuguha kandi nta suku, hakaba n’igihe ugira nto bigashoboka ko mwayikwirwamo, ndetse hari uwo nasuye hano uri muri iyo nto kandi afite abana batanu, ariko aragira ati ‘ntaho bihuriye n’aho nari ndi”.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje avuga ko inzu zifite ibyumba bike (cyangwa kimwe), zagiye zishyirwamo inkuta kugira ngo haboneke aho ababyeyi barara hatandukanyijwe n’abana.

    Yavuze ko i Busanza ubu hamaze gutuzwa imiryango 48, ariko uku kwezi k’Ukuboza kuzarangira hamaze gutuzwa imiryango 420 mu miryango ikabakaba 1,500 igomba kwimuka ivuye muri Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro ya mbere.

    Prof Shyaka yakomeje agira ati “Uyu mudugudu uzaba munini ugizwe n’imiryango myinshi kuko hazubakwamo inzu zigera ku 1,400 hafi 1,500, ubu tugeze kuri 30% cyangwa 40%, aha hose mubona hazubakwa, mu gihe kitarambiranye tuzatangira icyiciro cya kabiri”.

    Prof Shyaka aganira n
    Prof Shyaka aganira n’abaturage bimukiye i Busanza bavuye muri Bannyahe

    Prof Shyaka avuga ko ibarura ry’ingo ryakozwe mu batuye Kangondo ya mbere n’iya kabiri ndetse na Kibiraro ya mbere, ryagaragaje ko hari hatuwe n’ingo zisaga 1,000.

    Yijeje abarimo kwimuka ko batazabura imirimo ibabeshaho bahereye ku y’ubwubatsi bw’inzu zizimurirwamo bagenzi babo, irerero ndetse n’isoko bazajya bacururizamo kugira ngo bamenyere ubuzima bushya.

    Abarimo kwimuka bose Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubaha ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze bibafasha kubaho mu minsi ya mbere.

    Aba baturage bubakiwe inzu zigezweho
    Aba baturage bubakiwe inzu zigezweho


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-shyaka-yijeje-abatuye-muri-bannyahe-bose-ko-bazatuzwa-neza-i-busanza

  • Imikino 4 y’umunsi wa kabiri wa shampiyona irimo uwa Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali yagizwe ibirarane #rwanda #RwOT

    Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021 ugomba gutangira ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza, FERWAFA ikaba yamaze gufata umwanzuro w’uko umukino Rayon Sports yagombaga kwakiramo Bugesera FC n’uwo Police FC yagombaga kwakiramo Rutsiro isubikwa kubera COVID-19.

    Amakuru ISIMBI yamenye yahamirijwe n’abakinnyi b’aya makipe ni uko iyi mikino yari kuzaba ku munsi w’ejo itakibaye bitewe n’ikibazo cya COVID-19 kivugwa muri Rayon Sports aho abakinnyi bayo bari mu kato, kimwe na Rutsiro abakinnyi bayo bari mu kato nyuma yo guhura na ba Rayon Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona ubwo banganyaga 1-1.

    Kuba Rayon Sports na Rutsiro FC zarashyizwe mu kato, byatumye imikino zari gukina isubikwa. Rutsiro FC yagombaga guhura na Police FC mu mukino wari kubera i Nyamirambo.

    Ku wa Gatanu nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na Rutsiro 1-1, nibwo byamenyekanye ko abakinnyi bane ba rayon Sports banduye iki cyorezo, ni mu gihe hari andi makuru avuga ko hari abandi 9 nabo bikekwa ko banduye.

    Indi mikino 2 igomba kuba ibirarane, ni uwo AS Kigali yagombaga kwakirwamo na Gasogi United ku munsi w’ejo ku wa Mbere n’uwo APR FC yagombaga kwakirwamo na Gorilla ku wa Kabiri, yasubitswe bitewe n’imikino nyafurika aya makipe(APR FC na AS Kigali) yakinaga.

    Uko amakipe azahura ku munsi wa kabiri wa Shampiyona:

    Ku wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza 2020}

    Police FC vs Rutsiro FC (Wasubitswe)
    Musanze FC vs AS Muhanga (Stade Ubworoherane, 15:00)
    Mukura VS vs Sunrise FC (Stade Huye, 15:00)
    Rayon Sports vs Bugesera FC (Wasubitswe)
    Etincelles FC vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15:00)
    Gasogi United vs AS Kigali (Warasubitswe)

    Ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2020:

    Kiyovu SC vs Marines FC (Stade de Kigali; 15:00)
    Gorilla FC vs APR FC (Warasubitswe)

    COVID-19 ivugwa muri Rayon yatumye umukino wayo usubikwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imikino-4-y-umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-irimo-uwa-rayon-sports-police-fc-apr-fc-na-as-kigali-yagizwe-ibirarane

  • Polisi yataye muri yombi Pasiteri wasambanyirizaga umwana mu irimbi #rwanda #RwOT

    Polisi yo mu Ntara ya Ruvuma muri Tanzania yataye muri yombi umupasiteri w'imyaka 72 witwa Boston Chimalilo akekwaho gufatira ku ngufu mu irimbi, umwana w'umukobwa w'imyaka 13 y'amavuko.

    Uyu mupasiteri usanzwe ari uwo mu idini ryitwa Pentecostal Gospal Mission rikorera mu Karere ka Mbinga, akekwaho gufata ku ngufu uyu mwana wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Ruvuma, Simon Marwa Maigwa yatangarije Rastafrica ko 'uyu mupasiteri yafashwe kuwa 1 Ukuboza 2020 mu bice birimo imva, ari mu bikorwa byo gufata ku ngufu uwo mwana w'umukobwa.'

    Afande Maigwa ati 'Abasamariya beza barimo gutambuka ni bo babonye uwo mupasiteri ari muri ako gace karimo irimbi arimo gusamabanya uwo mwana. Bahise batumenyesha, tumuta muri yombi.'

    Uyu mwana w'umukobwa avuga ko yatangiye kuryamana na pasiteri mu mwaka wa 2019.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/06/polisi-yataye-muri-yombi-pasiteri-wasambanyirizaga-umwana-mu-irimbi/

  • APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa #rwanda #RwOT

    Ni ibitego APR FC yatsinzwe mu minota ya nyuma na Gor Mahia 3-1, ubwo iba isezerewe ku bitego 4-3 mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League. APR FC yari yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize, wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo Stadium i Nairobi, kuri uyu wa Gatandatu, Umutoza Adil Mohammed Erradi yakoze impinduka eshatu mu babanza mu kibuga, Ruboneka Jean Bosco, Tuyisenge Jacques na Byiringiro Lague bahabwa umwanya.

    APR FC yabonye penaliti hakiri kare, ku munota wa cyenda, ku ikosa ryakorewe Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques ayiteye arayihusha. Samuel Onyango yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gor Mahia ku munota wa 18 ku mupira ubwugarizi bwa APR FC bwananiwe gukuraho nyuma yo kuva muri koruneri yatewe na Kenneth Muguna.

    Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, umutoza wa APR FC, Adil Mohammed, yakoze impinduka imwe, Niyomugabo Claude aha umwanya Bizimana Yannick. Umunyezamu Rwabugiri Umar yafashije APR FC kuguma mu mukino, akuramo imipira ibiri yashoboraga kuvamo ibitego yabonetse ku ruhande rwa Gor Mahia. Nsanzimfura Keddy winjiranye mu kibuga na Ndayishimiye Dieudonné, bombi basimbuye Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague, ni we wishyuriye APR FC ku munota wa 82 ku mupira yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.

    Kugeza kuri uwo munota, APR FC yari yizeye gukomeza, ariko icyizere cyayo cyayoyotse mu minota itanu y'inyongera, aho Gor Mahia yabonye ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Sydney Ochieng ku munota wa 91 na Nicholas Kipkirui ku munota wa 93 ku mupira wari uvuye muri koruneri. APR FC yari yihaye intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League muri uyu mwaka yasezerewe itarenze umutaru, bivuze ko igiye guhanga amaso ibikombe bikinirwa mu Rwanda.

    Mu ijonjora rya kabiri, Gor Mahia izahura n'ikipe igomba kuva hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    Gor Mahia FC: Gad Mathews, Charles Momanyi, Philemon Otieno, Michael Apudo, Andrew Juma, Ernest Wendo, Kenneth Muguna (c), Banerd Ondiek, Tito Okello, Benson Omalla na Samuel Onyango.

    APR FC: Rwabugiri Ndayisenga Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (c), Niyonzima Olivier, Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques.

    The post APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinzwe-na-gormahia-muri-caf-champions-league-bituma-isezererwa/

  • Mu mafoto : Mico The Best yashimangiye ubuhanga bwe mu bitaramo bya 'My Talent Live Concerts’ #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo Mico The Best yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020, cyatambutse mu buryo bwa 'Live’ kuri Televiziyo Rwanda ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa East African Promoters.

    Mu ndirimbo ze zirimo izakunzwe mu minsi yo ha mbere ndetse n’izigezweho muri ibi bihe zirimo 'Igare’, Mico The Best yashimangiye ubunararibonye afite mu muziki by’umwihariko kuririmba 'Live’ dore ko ari umwe mu bahanzi bagira ijwi ry’umwimerere.

    Uretse 'Igare’, Mico The Best yaririmbye kandi izindi ndirimbo zirimo 'Umutaka, Save The Date, Twembi, Uwo muntu, Jamais n’izindi.

    Nk’abandi bahanzi babanjirije Mico The Best, mbere yo gutangira kuririmbira ababa bakurikiye RTV ndetse n’ababa bari kureba ibi bitaramo bifashishije YouTube, arabanza akabasangiza ku rugendo rwe muri muzika ndetse agatanga n’ubutumwa aba abafitiye.

    Ingengabihe y’ibi bitaramo bizarangira ku wa 31 Ukuboza iteganya ko umuhanzi uzaririmba ku wa Gatandatu utaha [ubwo ni tariki 12 Ukuboza], ari Yverry.

    Ibitaramo bya My Talent Live Concert bitegurwa na East African Promoters [EAP] ya Mushyoma Joseph wamamaye mu myidagaduro nka Boubou. Mbere yo kuririmba yabanje kuganira n’umunyamakuru Lucky ku rugendo rwe muri muzika Mico The Best yagaragaje ko ari intyoza mu kuririmba live Mico The Best yaririmbye indirimbo ze zakunzwe hambere ndetse n’izigezweho zirimo Igare
    Mico The Best ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda by’umwihariko mu njyana ya Afrobeat

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Mico-The-Best-yashimangiye-ubuhanga-bwe-mu-bitaramo-bya-My-Talent-Live-Concerts