Category: Uncategorized

  • Abangavu batewe inda bagezweho n’ingaruka zirimo gutakaza icyizere cy’ubuzima #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’abangavu basambanywa bakavamo abaterwa inda ni kimwe muby’ingutu bihangayikishije cyane Leta y’u Rwanda n’ubwo inzego zitandukanye zahagurukiye gukumira ibi bibazo ndetse no gukurikirana abakoze ayo mahano.

    Ingaruka zo kuba umwangavu yatewe inda ntabwo zigera ku gihugu gusa ahubwo ni nyir’ubwite ziheraho kuko akenshi aba bangavu bahita batakaza icyizere cy’ahazaza kuko akenshi bahita bacikiriza amashuri bakabura n’andi mahirwe atandukanye.

    Abatewe inda bo mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru baganiriye na RBA, bavuze ko mu ngaruka bagizweho no guterwa inda harimo gutakaza icyizere cy’ahazaza.

    Umwe yagize ati 'Hari imbogamizi duhura nazo mu rugo ukabona nk’ubu urabyaye ugasanga baragutoteje ugasanga ubaye igicibwa mu muryango. Byambayeho, byageze aho ndiyakira, bakantuka nkiyakira.'

    Mugenzi we yagize ati 'Natwaye inda ababyeyi barantererana n’uwayinteye aragenda aratoroka ubuzima bumbana ikibazo, bituma ngira ingaruka zo kwiheba nemera mbaho mu buzima butari bwiza, baranyirukanye ubu ndibana.'

    Undi yavuze ko 'Nahise ncikiriza amashuri urabyumva, icyo gihe ntabwo nari nkitwa umwana. Nabaye uwo kurera kandi nanjye nari ngikeneye kurerwa.'

    Ku wa Gatandatu ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo gukorera ubushake n’Ubwitange aba bangavu batewe inda muri Musanze bahawe amatungo magufi ndetse na mituweri zo kwivurizaho.

    Manzi Jean Pierre yabasabye kubyaza umusaruro aya matungo bahawe banaharanira iterambere ryabo aho guheranwa n’agahinda.

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu usambanya umwana ahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 20 kugera kuri 25 , n aho uwasambanyije umwana bikamuviramo ubumuga cyangwa indwara idakira kimwe n’uwasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 bagafungwa burundu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abangavu-batewe-inda-bagezweho-n-ingaruka-zirimo-gutakaza-icyizere-cy-ubuzima

  • Rusizi : Umusore yabenze umugeni ku munsi w’ubukwe #rwanda #RwOT

    Ntirandekura wo mu Murenge wa Muganza na Mukayakaremye wo mu Murenge wa Nkombo yose yo muri aka karere ka Rusizi byari biteganyijwe ko basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Muganza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020.

    Impapuro z’ubutumire bwabo zigaragaza ko aba bombi bagombaga gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Muganza, saa Tatu za mugitondo nyuma bakabona ubwerekeza mu rusengero kurambikwaho ibiganza na Pasiteri.

    Amakuru avuga ko uyu musore yaje kumenya ko uyu mukobwa bari bagiye kurushinga atwite inda y’undi musore bituma ahita ahagarika ibijyanye no gukomezanya nawe imishinga y’ubukwe no kubakaba umuryango muri rusange.

    Umwe mubo mu muryango w’aba bombi watanze amakuru yavuze ko ku wa Gatanu nimugoroba, umukobwa yari yavuye iwabo n’abari bamuherekeje baza kurara mu Murenge wa Muganza kugira ngo isaha yo gusezerana baze kuyubahiriza.

    Gusa ngo byageze mu masaha y’umugoroba inkuru irasakara ko umukobwa atwite inda bivugwa ko ari iy’ukwezi kumwe bituma imiryango yombi ihita iterana ikitaraganya baganira kuri icyo kibazo ndetse umukobwa asaba imbabazi ariko umusore yanga kuzimuha.

    Nyuma y’ibi biganiro ngo imiryango yose yahise yemeranya ko umusore asubizwa ibyo yatanze byose hanyuma bagahagarika ubukwe.

    Bivugwa ko byageze mu masaha ya saa tatu bari bateganyije gusezeraniraho ku Murenge, maze uyu musore ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ngirabatware James amubwira ko atakije gusezerana kubera iyo mpamvu.

    Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru BWIZA avuga ko Umushumba w’Itorero rya ADEPR Ishywa ryo ku Nkombo, Rev Uwimana Schadrack, aho umukobwa yasengeraga ariwe wavuze ko uyu mukobwa atwite.

    Ubusanzwe amabwiriza ya ADEPR agena ko iyo umukobwa apimishijwe bikagaragara ko atwite batemera kumusezeranya kuko aba yarenze kuri ayo mabwiriza.

    Ubwo Mukayakaremye yagombaga guhabwa icyemezo cy’ubuhamya bwiza n’Umushumba we, Rev Uwimana ari nacyo yari kujyana kuri ADEPR Muganza aho byari byitezwe ko asezeranira.

    Umushumba mu Itorero rya ADEPR Muganza, Ngirabagenzi Ephrem yavuze ko 'Ninjye wagombaga kubashyingira ariko naraye mpawe amabwiriza n’Umushumba wanjye yo kutabashyingira kuko ngo byamenyekanye ko umukobwa yari atwite, ibindi niwe mwabibaza.'

    Imihango ijyanye no gusaba no gukwa yari yabaye ku wa 2 Ukuboza 2020, ariko amakuru avuga ko umuryango w’umusore wahise usubizwa inkwano n’ibindi wari watanze kuri uyu mukobwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Umusore-yabenze-umugeni-ku-munsi-w-ubukwe

  • University of Kigali resumes studies for first, second year students #rwanda #RwOT

    Following the authorization, the university has set 7th December 2020 as the opening date.

    The Chancellor of the University of Kigali, Prof Tombola M. Gustave welcomed the authorization and expressed readiness to start courses.

    'We have been doing preparations since September. That is why we applied to HEC on 18th November 2020. As of today, the calendar is out. We are ready to educate them,' he said.

    The University of Kigali resumed studies for 3rd and 4th year students recently on 12th October 2020 and has since been respecting COVID-19 control measures. This convinced HEC that the university will be able to respect guidelines with full operations.

    The management of the University of Kigali has called on students from first and second year or interested new comers to visit the university on Monday 7th December 2020 to fill requirements before resuming courses.

    The University of Kigali is a fully accredited chartered University that started operations in October 2013. The University of Kigali is committed to providing critical and relevant quality education, with the goal of becoming a center of unequaled holistic education excellence in the region, and in the continent.

    The university provides students with options to adapt their study time to their interests and commitments elsewhere. The University of Kigali offers a variety of internationally benchmarked undergraduate and postgraduate programmes in Accounting, Economics, Finance, Business Administration, Marketing, Public Administration, Procurement, Law, Education and Information Technology offered through its two campuses based in Kigali and Musanze.

    Despite its brief existence, the University of Kigali has risen to become one of the leading institutions of higher learning in Rwanda in particular and the region in general, and acclaimed for the outstanding contribution to teaching, research, and service to local, national and international communities.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/university-of-kigali-resumes-studies-for-first-second-year-students

  • Continental Free Trade Area lifeblood of Africa’s integration, prosperity-Kagame #rwanda #RwOT

    'The Continental Free Trade Area is the lifeblood of our continent’s integration and prosperity. It will also be the primary portal through which Africa engages with its partners around the world on trade and investment. We must therefore work together continuously to protect and strengthen this pact for the sake of the generations that follow us.'

    Kagame made the remarks on Saturday as he participated in the 13th Extraordinary Sessions of the Assembly of the African Union (AU) which took place virtually.

    The 13th Extraordinary AU Summit began on the morning of 05th December 2020 to finalise the instruments of African Continental Free Trade Area so that trading may commence on 1st January 2021. After the opening ceremony with statements by the Chairperson of the AU, President Cyril Ramaphosa of South Africa, the Chairperson of the AU Commission, Moussa Faki Mahamat, and the Secretary General of the AfCFTA Secretariat, Wamkele Mene, participants moved into closed session.

    President Kagame made a statement during the closed session stressing the importance of the AfCFTA to Africa’s integration and prosperity agenda.

    He congratulated the African Ministers of Trade, the African Union Commission, and the new AfCFTA Secretariat for successfully overseeing the technical negotiations.

    'I wish to congratulate the African Ministers of Trade, African Union Commission and the new AfCFTA secretariat for successfully overseeing the technical negotiations. The remaining negotiations should be completed as soon as possible in order to maximize the benefits of higher trade volumes for all of us,' he said.

    Kagame stressed that the African Continental Free Trade Area will always be associated with the name of President Mamadou Yusuf of Niger 'who has led this process on behalf of the assembly’ and thanked him for outstanding contributions.

    Among others, Kagame observed that it is a collective achievement which could not have happened without the strong support of the African heads of state and Government who have remained steadfast throughout the journey.

    He noted that such level of commitment 'will continue to be necessary to sustain the agreement and make it successful’.

    A World Bank report released in December 2019 on the AfCFTA showed that the common market would benefit the African continent in different ways.

    The African Continental Free Trade Agreement which was signed by 44 African countries on March 21st, 2018 in Kigali shows that a single market for goods and services across Africa will lead to poverty reduction. At least 30 million Africans (1.5% of Africans) will rise above the poverty line.

    The report shows that 12 million people in West Africa, 9.3 million in Central Africa and 4.8 million in East Africa will rise above the poverty line. The AfCFTA has the potential of lifting 67.9 million Africans (3.6% of Africans) to middle income status by 2035. That is a $5.50 income per day.

    The AfCFTA will connect 1.3 billion African citizens from 54 countries and is expected to generate $3.4 trillion annually. This trade bloc will improve Intra-African trade and definitely solve the problem of food import in Africa.

    The Continental Free Trade Area was expected to start operating on July 1st, 2020 but was delayed due to Covid pandemic. The starting date has been extended to 1st January 2021.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/continental-free-trade-area-lifeblood-of-africa-s-integration-prosperity-kagame

  • FC Barcelona ikomeje gusuzugurwa nk'insina ngufi #rwanda #RwOT

    FC Barcelona, imwe mu makipe abiri y'umupira w'amaguru akomeye cyane muri Esipanye, ikomeje gusuzugurwa mu buryo budasanzwe, mu gihe byari byitezwe ko izitwara neza nyuma yo gukora amavugurura mbere y'uko umwaka w'imikino utangira.

    Iyi kipe itaravaga mu myanya ine ya mbere ku rutonde rw'agateganyo cyangwa ikahava bigoranye, kuri ubu iri ku mwanya wa 7 n'amanota 14 kuri 30, inyuma y'amakipe nka Atletico Madrid iri ku wa 1, Real Sociedad iri ku wa 2, Real Madrid iri ku wa 3 na Villarreal iri ku wa 4.

    FC Barcelona yatangiye urugendo nabi ubwo tariki ya 4 Ukwakira 2020 yanganyaga igitego 1-1 na FC Sevilla yari isanzwe ikuraho insinzi kandi iyinyagira ibitego byinshi. Ku mukino wakurikiyeho wabaye tariki ya 17 Ukwakira 2020, FC Barcelona yongeye gutsindwa na Getafe igitego 1-0.

    Urugendo rwakomeje kuba rubi kuri iyi kipe y'ubukombe, ubwo tariki ya 24 Ukwakira 2020 iri ku kibuga cyayo (Camp Nou) na none yatsindwaga na Real Madrid ibitego 3-1.

    Hashize icyumweru kimwe, tariki ya 31 Ukwakira 2020, FC Barcelona yanganyije na Deportivo Alavez igitego 1-1, na none itsindwa na Atletico Madrid igitego 1-0 tariki ya 21 Ugushyingo 2020.

    Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2020, FC Barcelona yari ifite abakinnyi bayo bose bakomeye nka Captain Lionel Messi, Antoine Griezmann, Philip Coutinho, Sergio Busquets, Jordi Alba n'umuzamu Ter Stegen yongeye gutsindwa na Cadiz ibitego 2-1.

    Muri uyu mukino wahuje FC Barcelona na Cadiz, Lionel Messi usanzwe yitegwaho gukora ibitangaza, yakinnye iminota yose ariko birananirana

    Bitewe no kwitwara nabi muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Esipanye (La Liga), UEFA Champions League no mu irushanwa ry'igihugu rya Copa del Rey, FC Barcelona ntako itagize ikora impinduka zikomeye zatuma yongera kwisubiza igitinyiro, ariko kugeza magingo aya iracyafatwa n'andi makipe nk'intsina ngufi.

    Mu mpinduka zose FC Barcelona yakoze, bigaragara ko n'ubundi nta cyizere gikomeye cy'uko hari ibitangaza abakunzi bayo bayitegaho. Gusa igisubizo gishobora kuzava kuri Perezida wayo mushya uzatorwa, witezweho kuzagura abakinnyi bakomeye no kugarura abarimo Neymar Jr ukinira Paris Saint Germain mu Bufaransa.


      FC Barcelona yakubiswe inshuro na Cadiz itsindwa ibitego 2-1

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/06/fc-barcelona-ikomeje-gusuzugurwa-nkinsina-ngufi/

  • Kuki hari abagira amabere manini bikabatera ipfunwe nyamara kugira ikibuno kinini bikabatera ishema? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amabere kimwe n’ikibuno ni zimwe mu ngingo zigize umubiri w’umuntu, ariko siniyumvisha impamvu rumwe( amabere) kuba ari runini rwatera umuntu ipfunwe, nyamara ku rundi ruhande (ikibuno) rwaba runini rugatera umuntu ishema.

    Ubundi buri rugingo Imana yaremye ruba rufite umumaro warwo. Ngenekereje nkashyira mu bwenge bwanjye, ubundi numva kugira amabere manini ari byo byagakwiye kuba ishema ku mugore, kuko umumaro w’ingenzi wayo, ari ukwonsa umwana kandi iki akaba ari ikintu cyihariwe n’umugore gusa, kuko ikibuno n’umugabo akigira kandi nta wundi mumaro wihariye ku mugore. Mbese byaba bigaragaza ko ufite ibikwiye byo konsa umwana. Ariko nibaza impamvu ibi bitera umuntu ipfunwe, ndetse akamera nk’umuntu wakoze ikosa runaka kugira ngo abe afite amabere manini.

    Ubundi nzi ko “amabere” ari ikinyarwanda ndetse kinasobanutse. Ariko kubera umugore ufite amabere manini agaragaza ko bimuteye ipfunwe, hari abo usanga bagerageza kubihindurira izina.

    Aho kuvuga ngo kanaka ufite amabere manini bakavuga bati “kanaka ufite igituza kinini”. Nyamara kuvuga ngo “wa mugore kanaka ufite ikibuno kinini” bakumva ari ibintu bitagize icyo bitwaye.

    Ibi kandi bigera aho ukabona bisa n’ibifashe iñdi ntera, kuko binafatwa nk’igitutsi cyangwa gushira isoni, aho umuntu wamubwira cyangwa ukavuga ko afite amabere manini ukumva uracyahwa nk’umuntu utukanye. Cyangwa na nyirubwite yabyiyumvira mukamera nk’aho mugiranye ikibazo.

    Nyamara ikibuno uko cyaba kingana kose, n’iyo wamubwira ko ari kinini, ntawe bibangamira n’iyo akwereka ko yifuza ko yananuka na cyo kikagabanuka, abikubwira ariko ubona nta pfunwe ndetse atanakurakariye.

    None se ubu tuvuge ko akamaro k’ikibuno karuta ak’amabere da? Simbizi. Gusa sinanamenya igitera iri tandukaniro ry’amarangamutima, ariko kandi mbihagazeho neza ko ari ikintu gihuriweho n’Abanyarwandakazi benshi.

    Uyu munsi nagarutse ku Banyarwandakazi cyane kuko ari bo mbana na bo kenshi, kandi bakaba ari na bo benshi bumva uru rurimi nanditsemo ariko ibi ni ibintu bihuriweho n’abagore benshi kuko n’abafite uburyo bwo kujya kwihindura ingingo, abenshi usanga bagabanyisha amabere bakongeresha amabuno. Keretse ibihugu bimwe na bimwe bifite umwihariko wo gukunda amabere manini.

    N’ubwo ibi mbyibaza simbone igisubizo neza, nyamara mbona ntacyo bitwaye umuntu Nyagasani yihereye amabere manini ko yamutera ipfunwe, akumva ko undi ku ruhande Nyagasani yahisemo kumuha ikibuno kinini amurusha amahirwe cyangwa ubutoni.

    Ingingo zose Imana yaremye ni magirirane, uko yahisemo kuziha abantu n’ingano yabyo ni ubushake bwayo, kandi ubudasa bwacu ni bwo bugira Isi nziza, cyane cyane ko abantu tutanakunda kimwe. Ikibuno n’amabere byose ni ingingo ku buryo ntarwari rukwiye gutera umuntu ishema ngo urundi rumutere ipfunwe. Ahubwo ibyiza numva ari uguterwa ishema n’uko Imana yabiguhereye ubuntu.

    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/kuki-hari-abagira-amabere-manini-bikabatera-ipfunwe-nyamara-kugira-ikibuno-kinini-bikabatera-ishema

  • Tanzania : Umupasiteri yafatiwe mu irimbi ari gusambanya umwana #rwanda #RwOT

    Uyu mupasiteri uzwi ku izina rya Boston Chimalilo yatawe muri yombi nyuma yo gusangwa mu irimbi ari gusambanya uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 13 y’amavuko dore ko yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

    Pasiteri Boston asanzwe akorera umurimo w’Imana mu Itorero ryitwa Pantecostal Gospel Mission rikorera mu Karere ka Mbinga.

    Ikinyamakuru Rastafrica cyo muri Tanzania dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu mwana w’umukobwa yari asanzwe aryamana n’uyu mukozi w’Imana.

    Umuyobozi wa Polisi muri kariya gace, Simon Marwa Maigwa, yavuze ko uyu mupasiteri yafashwe ku wa 1 Ukuboza 2020, afatiwe ahantu hari irimbi rusange.

    Yagize ati 'Abasamariya beza barimo gutambuka nibo babonye uwo mupasiteri ari muri ako gace karimo irimbi arimo gusambanya uwo mwana, bahise batumenyesha turamufata turamufunga.

    Biteganyijwe ko uyu mupasiteri azagezwa imbere y’inkiko mu gihe uyu mwana we yahise ajyanwa kwa muganga.

    Pasiteri Boston ngo yatangiye gusambana n’uyu mwana mu mwaka ushize wa 2019.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/Tanzania-Umupasiteri-yafatiwe-mu-irimbi-ari-gusambanya-umwana

  • South Africa's Ruling Party Factions Cash At NEC Meeting #rwanda #RwOT

    South Africa's Ruling party ANC Secretary-General Ace Magashule is being shovled to step aside from his position if all other leaders who are implicated in wrongdoing- including President Cyril Ramaphosa — do the same.

    This was the blunt message delivered by Magashule's allies during a contentious national working committee meeting at the beginning of this week on Monday.

    Magashule & his allies have been calling on individual NEC members to whip up support against his possible removal from office.

    Magashule has gone as far as urging members to 'fight' for him, as he is unwilling to step aside.

    Magashule is battling a court case in which he is accused of swindling a total of up to R10 million (U$639,652) from the failed multi-million rand asbestos project. R255 million was paid out in a tender to remove asbestos from the roofs on houses while Magashule was Premier.

    After his appearance in court, Magashule told a crowd outside that he would not step aside unless told to do so by the ANC branches.

    However, the ANC constitution says the secretary-general can temporarily suspend a member for various misdemeanours that bring the party into disrepute — a corruption charge applies to that definition.

    Since Magashule is the one being accused in this situation, the task of implementing the Party rules would fall to his deputy.

    The 'step-aside rule' was confirmed in a conference resolution of the 2017 Nasrec conference and reaffirmed in a special anti-corruption NEC in August.

    'There will be a reassertion that all those charged must step aside,' said an NEC member who spoke on condition of anonymity.

    The person predicted that there would be 'fireworks' at the two-day meeting, which gets under way on Sunday, 6 December.

    'Demand that every cadre accused of, or reported to be involved in, corrupt practices accounts to the Integrity Committee immediately or faces DC (disciplinary committee) processes,' says the 2017 'step-aside rule' resolution.

    This resolution adds that: 'Summarily suspend people who fail to give an acceptable explanation or to voluntarily step down, while they face disciplinary, investigative or prosecutorial procedures.'

    According to some ANC NEC members this 'step-aside rule' is binding on Magashule although he has a different interpretation to it.

    Ramaphosa is increasingly standing isolated in the party's top six as an adherent to the step-aside rule.

    South Africa's ANC secretary-general Charged With Fraud

    The post South Africa's Ruling Party Factions Cash At NEC Meeting appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/south-africas-ruling-party-factions-cash-at-nec-meeting/

  • Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe binubira ibiciro by’ubukode bihanitse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe bavuga ko ubukode buri hejuru cyane
    Abacururiza mu isoko rya Nyamagabe bavuga ko ubukode buri hejuru cyane

    Evariste Habimana ucuruza imyenda, avuga ko amafaranga y’ubukode ibihumbi 200 FRW asabwa kwishyura aho akorera ari menshi, ku buryo atekereza ko namaramo amafaranga y’amezi atatu yatanze afata ikibanza, nta kirahinduka ku biciro, azahita ahagarika kuhakorera.

    Agira ati “Ibihumbi 200 nishyura ni byinshi, mbona birenze ubushobozi bwanjye. Urabona, mfite urugo. Imisoro ya Leta irakenewe, gutunga urugo birakenwe, umwana akeneye ishuri. Njye nkora imibare nkabona ntibihura. Umwaka utaha rwose nta gihindutse, ntabwo nakomezanya na bo.”

    Mugenzi we uriha amafaranga ibihumbi 170 mu muryango akoreramo amwunganira agira ati “Yego na bo amafaranga bagujije bubaka isoko ni menshi, ariko bashobora kumvikana na banki ikabishyuza mu gihe kirekire, bagasubira mu mibare bakatugabanyiriza.”

    Yungamo agira ati “N’iyo baduca ibihumbi 100 cyangwa 200, umuntu yajya agerageza akayabona, ariko ubu turi gukorera mu gihombo.”

    Abacuruza imbuto n’imboga na bo bavuga ko ibihumbi 12 bacibwa ku kibanza ari byinshi cyane, kuko barangura bakabura abakiriya.

    Clémentine Bazubagira ati “Wenda niba ugujije amafaranga mu itsinda, uyazana hano agahomba ureba. Nkurikije imikorere ya hano i Nyamagabe, baduciye amafaranga ibihumbi bitanu cyangwa bitandatu twakora. Ariko ibihumbi 12 nk’iby’i Huye kandi abahaha batangana, ni menshi.”

    Bazubagira anavuga ko kuba ubukode buri hejuru ugeraranyije n’amafaranga abacuruzi babona byatumye hari abari barafashe ibibanza bagenda babisiga kubera kubura ay’ubukode.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko n’ibiciro biri kwifashishwa atari ibyari byashyizweho mbere, kandi ko byagezweho nyuma y’ibiganiro.

    Nk’abahagarariye abaturage, ariko na none nk’abafite imigabane muri ririya soko, -Akarere ka Nyamagabe kashoyemo miriyoni 100- ngo bazakora ku buryo ibiciro biganirwaho, hashyirweho ibinogeye impande zombi.

    Ahacururizwa imbuto n
    Ahacururizwa imbuto n’imboga hasigayemo mbarwa kandi ngo mbere hose harakorerwaga

    Ku rundi ruhande ariko, agira inama abacururiza muri ririya soko gufatanya bagakorera hamwe, umuntu ntafate umuryango ari umwe.

    Ati “Umuryango ushobora kuba uhenze, umuntu awufashe ari umwe. Kuwufata uri umwe bisaba amikoro ahambaye.”

    Célestin Uwimana, umuyobozi wa Homogenius Investment Group yubatse iri soko, we avuga ko muri iyi minsi bazaterana bakareba icyakorwa, kuko ngo batakwirengagiza ko bakwiye kuvikana n’abakiriya babo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abacururiza-mu-isoko-rya-nyamagabe-binubira-ibiciro-by-ubukode-bihanitse

  • Burundi's First Son Completes High School #rwanda #RwOT

    Burundi is not about to disappoint with yet again news of first family awards as new President Gen. Evariste Ndayishimiye consolidates power and so is the first son officially arriving into the media domain.

    On Saturday, the First son was among the graduates at the prestigious Lycée du Lac Tanganyika, he was awarded a certificate. The Lycée du Lac Tanganyika founded in 1983 is a mixed public school, general humanities, located in the industrial district at Boulevard de la Tanzania, in the municipality of Bujumbura.

    'I join with the joy of the families of the winners of the Lycée du Lac Tanganyika in congratulating my eldest son on the occasion of obtaining his high school leaving certificate. We wish them every success in pursuing their academic and professional career,' The First Lady Angeline Ndayishimiye Ndayubaha said, while expressing her joy.

    President Ndayishimiye and First Lady Angeline have six children.

    The post Burundi's First Son Completes High School appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/burundis-first-son-completes-high-school/