Category: Uncategorized

  • Nyamagabe: Bakora amavuta mu bibabi by’inturusu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingunguru yirabura ni itekerwamo amababi naho iyeruruka ni ijyamo icyuya kirimo amavuta hanyuma akaza kwitandukanya n
    Ingunguru yirabura ni itekerwamo amababi naho iyeruruka ni ijyamo icyuya kirimo amavuta hanyuma akaza kwitandukanya n’amazi biba biri kumwe

    Amababi yifashishwa ni ay’inturusu zifite amababi ajya kweruruka bita kinuka cyangwa maidenii. Hifashishwa ay’ibiti bikiri bitoto igihe bikororerwa cyangwa ay’ibiti bikuze bigeze mu gihe cyo gusarurwa, bicanirwa, amavuta avuyemo akagurwa n’Umuhinde uba i Kigali, na we akayajyana iwabo, aho yifashishwa mu gukora imiti n’imibavu.

    Faustin Twagirumukiza, umwe mu batunganya aya mavuta, avuga ko inkono yifashisha ijyamo toni n’ibiro 700 by’amababi, agakuramo hagati ya litiro 25 na 30, kandi litiro ngo bayimugurira ku bihumbi bitatu.

    Ubundi igitekerezo cyo kubyaza inturusu amavuta, i Nyamagabe ngo cyatangijwe na Pierre Niyomugaba w’imyaka 27, wanabiherewe igihembo muri Youth Connekt 2019.

    N’ubwo yize iby’ubwubatsi, amakuru yagiye ashakisha kuri internet n’ahandi yamubashishije kuba ubu akora ibikoresho byifashishwa mu gukura amavuta mu bihingwa.

    Icyakora ngo atangira umushinga ntiyatekerezaga ku mavuta ava mu nturusu, ahubwo ngo yatekerezaga ku mavuta ava mu bihingwa nka Pacuri, Geranium na cyayicyayi ubu yanamaze guhinga ku buso butari butoya.

    Igitekerezo cyo gukura amavuta mu nturusu ngo cyaje nyuma, Abahinde bakoranaga bamubwiye ko bakeneye n’amavuta aturuka mu bibabi by’inturusu. Icyo gihe ngo bamusabye kuzajya abagemurira amababi, babonye bitakunda bamusaba kuzajya abazanira amavuta.

    Abafite amashyamba bagemura amababi bavuga ko bibafitiye akamaro kuko bayakuramo amafaranga bifashisha mu gukemura utubazo two mu rugo, batabashaga kubona mbere.

    Icyakora, abatuye mu Murenge wa Uwinkingi bavuga ko amafaranga 15 babishyura ku kilo cy’amababi ari makeya cyane, bakaba bifuza ko yakongerwa.

    Uwitwa Vedaste Kayijamahe agira ati “Yego n’ubundi amababi yapfaga ubusa, ariko byibura baduhaye 30 byarushaho kuba byiza. 15 ni makeya kuko ibibabi byadufumbiriraga amashyamba.”

    Niyomugaba avuga ko igiciro bagishyizeho babanje kubara ibigenda mu gukora amavuta. Uretse ko no muri iyi minsi ngo Abahinde bayatwara bahuriye ku isoko n’Abashinwa batemye ibiti byinshi mu minsi yashize, bigatuma igiciro kigabanuka.

    Agira ati “Nk’ubu twatangiye mfite amasezerano yo kuzajya banyishyura amafaranga 5200 kuri litiro, ariko ubu tugeze ku mafaranga 4400.”

    Hari gutekerezwa ukuntu ibisigazwa by
    Hari gutekerezwa ukuntu ibisigazwa by’amababi yakuwemo amavuta byajya bikorwamo ifumbire

    Ku kibazo cyo kumenya niba kugura amababi bidashobora kuzateza amakimbirane ku basarura amashyamba atari ayabo, cyangwa gutuma abana basiba ishuri bagiye kuyashaka, abayagura bavuga ko badashobora kwakira umwana utari kumwe n’umubyeyi, kandi ngo hari n’abakozi bashyizeho bo kumenya niba abazanye amababi ari ba nyiri amashyamba.

    Naho ku mpungenge zo kumenya niba gushakisha amababi n’inkwi zo gucana bidashobora kuba imbogamizi ku bidukikije, Athanase Harerimana ukorera umurimo wo kubyaza amababi y’inturusu amavuta mu mujyi wa Nyamagabe, avuga ko urebye badakoresha inkwi nyinshi kuko isiteri yifashishwa mu gutunganya litiro hagati ya 75 na litiro 100 z’amavuta. Bifashisha ishyiga rirondereza inkwi.

    Amababi yamaze gukoreshwa na yo ngo bari kwiga uko yajya abyazwa ifumbire. Uretse ko kuri we kuba ari kubyazwa amavuta ari n’uburyo bwo kurengera ibidukikije.

    Agira ati “Urebye amababi y’inturusu yangizaga ubutaka mu gihe yifashishijwe nk’ifumbire, kuko abamo aside yongera ubusharire mu butaka. Iyo amaze kuvamo amavuta ya aside iba yavuyemo, nta n’ubwo aba agikomeye nka mbere, ku buryo kuyabyaza ifumbire byoroshye kurusha.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, we avuga ko bagerageje kureba niba mu rwego rwo kurengera ibidukikije hatakwifashishwa ibitari inkwi mu gucanira, basanga bihenze cyane.

    Afatiye ku kuba abagenda biyemeza gukora iyi bizinesi bagenda biyongera, kuko ubu muri Nyamagabe ngo hari ababarirwa muri 20, babikurikiranira hafi kugira ngo bitazateza akajagari.

    Ati “Izo nganda uko zigenda ziyongera zishobora guteza akajagari. Tugomba kubaba hafi kugira ngo bakore neza kurushaho, ndetse bagende banongera tekinoloji bakoresha, banarusheho kongera umusaruro.”

    Kugeza ubungubu abakura amavuta mu nturusu bari guha umuhinde toni 15 ku kwezi yabasabye, ariko ngo ababwira ko baramutse bamuboneye na toni 30 yazifata.

    N’ubwo kandi kugeza ubu amavuta ari yo afitiwe isoko, ibibabi byayatanze na byo hakaba hari gushakwa uko bibyazwa ifumbire, ngo hari kurebwa n’ukuntu amazi asigara mu gutunganya ibibabi by’inturusu (hydrosol) na yo yazajya abyazwa umusaruro, kuko ngo ubundi ashobora kwifashishwa mu kwica udukoko twangiza imyaka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-bakora-amavuta-mu-bibabi-by-inturusu

  • Rwanda Premier League Match Day 2 #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League, Match Day 2 Fixtures

    Monday, 07/12/2020

    Mukura VS&L vs Sunrise FC (Huye Stadium, 15h00′)
    Musanze FC vs AS Muhanga (Ubworoherane Stadium, 15h00′)
    Etincelles FC vs Espoir FC (Umuganda Stadium, 15h00′)
    Police FC vs Rutsiro FC (Postponed)
    Rayon Sports FC vs Bugesera FC (Postponed)

    Tuesday, 08/12/2020

    Kiyovu SC vs Marine (Kigali Stadium, 15h00′)

    Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2769

  • South Africa's Ruling Party Factions Clash At NEC Meeting #rwanda #RwOT

    South Africa's Ruling party ANC Secretary-General Ace Magashule is being shovled to step aside from his position if all other leaders who are implicated in wrongdoing- including President Cyril Ramaphosa — do the same.

    This was the blunt message delivered by Magashule's allies during a contentious national working committee meeting at the beginning of this week on Monday.

    Magashule & his allies have been calling on individual NEC members to whip up support against his possible removal from office.

    Magashule has gone as far as urging members to 'fight' for him, as he is unwilling to step aside.

    Magashule is battling a court case in which he is accused of swindling a total of up to R10 million (U$639,652) from the failed multi-million rand asbestos project. R255 million was paid out in a tender to remove asbestos from the roofs on houses while Magashule was Premier.

    After his appearance in court, Magashule told a crowd outside that he would not step aside unless told to do so by the ANC branches.

    However, the ANC constitution says the secretary-general can temporarily suspend a member for various misdemeanours that bring the party into disrepute — a corruption charge applies to that definition.

    Since Magashule is the one being accused in this situation, the task of implementing the Party rules would fall to his deputy.

    The 'step-aside rule' was confirmed in a conference resolution of the 2017 Nasrec conference and reaffirmed in a special anti-corruption NEC in August.

    'There will be a reassertion that all those charged must step aside,' said an NEC member who spoke on condition of anonymity.

    The person predicted that there would be 'fireworks' at the two-day meeting, which gets under way on Sunday, 6 December.

    'Demand that every cadre accused of, or reported to be involved in, corrupt practices accounts to the Integrity Committee immediately or faces DC (disciplinary committee) processes,' says the 2017 'step-aside rule' resolution.

    This resolution adds that: 'Summarily suspend people who fail to give an acceptable explanation or to voluntarily step down, while they face disciplinary, investigative or prosecutorial procedures.'

    According to some ANC NEC members this 'step-aside rule' is binding on Magashule although he has a different interpretation to it.

    Ramaphosa is increasingly standing isolated in the party's top six as an adherent to the step-aside rule.

    South Africa's ANC secretary-general Charged With Fraud

    The post South Africa's Ruling Party Factions Clash At NEC Meeting appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/south-africas-ruling-party-factions-clash-at-nec-meeting/

  • The trust Pope has given you also ours as Rwandans- Kagame to Cardinal Kambanda #rwanda #RwOT

    Kagame made the remarks today as he joined catholic faithfuls from across the country at Kigali Arena, in a thanksgiving ceremony in honour of the first ever Rwandan cardinal, His Eminence Antoine Kambanda.

    Antoine Cardinal Kambanda was officially created on 28 November in the Vatican.

    Addressing the congregation, President Kagame expressed gratitude to Pope Francis for trusting Cardinal Kambanda to be amongst the Pope’s closest advisors.

    Kagame said that the trust is founded on the wise judgement and proven commitment throughout Cardinal Kambanda’s service to the Church in Rwanda who also showed that he is able to contribute to the Church on the global stage.

    'Today, all of us Rwandans have great joy because the Catholic Church of Rwanda has a Cardinal. It’s the first time this has happened in the last 120 years,' said Kagame.

    'When a Rwandan rises through the ranks because of his or her proven courage and commendable performances, be it in Rwanda or on the international stage, we are all happy. The trust and dignity that the Pope has given you is also ours as Rwandans,' he added.

    President Kagame reflected on Rwanda, Vatican relations which is on good progress and thanked Pope Francis who relentlessly proved commitment to boost relations correcting what went wrong over the past.

    This is related to the role of Catholic Church in Rwanda during the 1994 Genocide against the Tutsi. Considering the involvement of Catholic Church members during the genocide, Pope Francis made a step further and apologized on behalf of the church.

    'His Holiness does this not only in Rwanda but also other countries across the world. We cannot forget to thank him for that. We thank you Cardinal Kambanda for the new step, and we hope you will collaborate with others to serve well the church, Rwanda and Rwandans,' he said.

    President Kagame highlighted that, in the long and rich history of the country, the Church in Rwanda has been a partner in improving the wellbeing of Rwandans through education, health, and development. He said that partnership should continue and stressed the need to invest more.

    'The downs that characterized the history of Rwanda and the Catholic Church which also destabilized the country’s welfare, should not be given priority,' he said.

    'I think we pulled a lesson from that and discovered what missed that time. We seek whatever preventing reoccurrence and helping us to make steps forward towards reconstructive journey building partnership, the country and its citizens,' added Kagame.

    He expressed optimism that Cardinal Kambanda will root on his own history with many lessons and leverage the dark past to shape the future.

    'We are on the path towards achieving great things and collaboration. We have been through the journey for over the past twenty years and beyond seeking to do great things, improve collaboration and rebuild. It should not stop, we should not feel complacent. We should be always committed to do that,' said Kagame.

    President Kagame emphasized that the willingness of Pope Francis is promising for collaboration to draw special attention on good deeds and leave behind evils.

    Cardinal Kambanda thanked Kagame for joining The Catholic Church and the congratulation message sent to him after appointment.

    He also expressed delight for joining Christians after his new special appointment to comfort believers.

    ' I am excited to join all of you to thank God and share with you the blessing acquired during my installation as Cardinal. Today, I bring the blessing here in Rwanda,' he said.

    The President of Rwanda’s Episcopal Conference, Bishop Philippe Rukamba revealed that they were proud for the milestone and good news for all Rwandans.

    'His Eminent Cardinal, your installation as cardinal made us happy. We interacted with different people on televisions, radios and social media channels expressing gratefulness because they showed how a person becomes cardinal,' he noted.

    'You are adding up another stage to a long sequence of Christians and clerics Rwanda has ever had. Since the past, we are always aware that God spends the day elsewhere and returns to sleep in Rwanda. Your appointment as cardinal convinced us to understand this enough and helped us to understand the impact of Catholic Church in Rwanda globally,' added Rukamba.

    He thanked Cardinal Kambanda for his contribution help Rwandans heal from wounds of the 1994 Genocide against the Tutsi as the head of Justice and Peace Commission among Rwanda’s Catholic Church Bishops.

    'We consider your installation as cardinal as something proving that we are on the right psychiatric journey because it helps a Christian to pardon like Christ and God,' he said.

    Bishop Rukamba explained that promoting unity and reconciliation under the championship of President Paul Kagame was the enabler to restore peace among Rwandans.

    The Mass was also attended by other bishops from the Democratic Republic of Congo, Burundi , diplomats accredited to Rwanda, representatives of different faith based organizations among others.

    Kambanda was born on 10th November 1958 in Kigali. He attended Primary school in Buurndi and Uganda and continued with secondary school studies in Kenya. He graduated in theology at Grand Seminaire Nyakibanda in Butare Diocese.

    Kambanda is among priests ordained by Pope Jean Paul II on 8th September 1990 during his visit in Rwanda. The ceremony took place in Mbare, in the current Shyogwe sector in Muhanga district, Southern Province.

    He was nominated the Bishop of Kibungo Diocese on 3rd May 2013 by Pope Francis.
    Kambanda was later in 2018, appointed the Archibishop of Kigali Diocese prior to his installation as Cardinal in November 2020.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/the-trust-pope-has-given-you-also-ours-as-rwandans-kagame-to-cardinal-kambanda

  • Mugwiza Désiré mu nzira zo kongera kuyobora FERWABA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mugwiza Désiré arahabwa amahirwe yo kuyobora indi manda
    Mugwiza Désiré arahabwa amahirwe yo kuyobora indi manda

    Nk’uko byatangajwe mu nama y’inteko rusange iheruka, yemeje ko amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino Basketball mu Rwanda (FERWABA) azaba tariki 12 Ukuboza 2020 akabera mu Mujyi wa Kigali.
    Komite Nyobozi itowe iyobora manda y’imyaka ine.

    Urutonde rw’ abakandida biyamamaje:

    Perezida :

    1. Mugwiza Désiré wari usanzwe ayobora FERWABA

    Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo :

    1. Umugwaneza Pascale yari asanzwe kuri uwo mwanya muri Komite icyuye igihe
    2. Kayitesi Eugenie

    Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa :

    1. Nyirishema Richard : yari asanzwe kuri uwo mwanya muri Manda icyuye igihe

    Umubitsi:
    1. Muhongerwa Alice: yari asanzwe kuri uwo mwanya

    Umujyanama mu mategeko:

    Munana Aimé


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/mugwiza-desire-mu-nzira-zo-kongera-kuyobora-ferwaba

  • Dr Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yafunguwe #rwanda #RwOT

    Dr Kayumba yafunguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020, nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.

    Uyu mugabo yari wafashwe mu Ukuboza 2019, ashinjwa icyaha cyo gusindira mu ruhame no guteza imvururu ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe.

    Ku wa 29 Nyakanga 2020, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko afungwa umwaka nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga.

    Ubwo yageraga hanze kuri uyu wa Gatandatu yaganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru avuga ko ari ibyishimo kuba yongeye kugera hanze nyuma y’umwaka acumbikiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere.

    Yagize ati 'Ndiyumva neza cyane kubera impamvu eshatu, iya mbere nyine nkuko ubizi ni byiza gusubira mu buzima busanzwe. Umuntu agasubira mu buzima butari ubwo muri gereza, icya kabiri ni uko umuryango wanjye wishimye, baje kunyakira, abavandimiwe, abana banjye n’inshuti.'

    Yakomeje avuga ko 'Icya nyuma ni uko kuva muri gereza ubundi iyo ukuri muri gereza ntabwo uba uzi ukuntu bizagenda, iyo usohotse ni ibintu nabyo bishimisha.'

    Dr Kayumba Christopher yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’itangazamakuru. Niwe washinze ikinyamakuru cya The Chronicles cyigeze gufungwa nyuma kiza kongera gufungura mu isura nshya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dr-Kayumba-wabaye-umwarimu-muri-Kaminuza-y-u-Rwanda-yafunguwe

  • AS Kigali yasezereye Orapa muri CAF Confederations Cup (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    AS Kigali isezereye Orapa United muri CAF Confederations Cup nyuma yo gutsinda Orapa United yo muri Botswana 1-0 i Kigali, biba 2-2 mu mikino yombi ariko AS Kigali ikomeza kubera igitego cyo hanze. Izahura na KCCA mu kindi cyiciro.

    AS Kigali yagiye gukina uyu mukino ibizi ko isabwa kuwutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro, ni nyuma y’uko yari yatsindiwe na Orapa United muri Botswana 2-1, AS Kigali ikaba yasabwaga byibuze igitego kimwe ku busa.

    Yagiye kandi gukina uyu mukino ifite inkuru nziza y’uko abakinnyi bayo batakinnye umukino ubanza kubera ibyangombwa bari babinye.

    Abo ni Orotomal Alex, Rugirayabo Hassan, Karera Hassan na Ahoyikuye Jean Paul.

    Nyuma y’uko APR FC yari yaraye isezerewe na Gor Mahia mu ijonjoro ry’ibanze rya Champions League, AS Kigali yashakaga kureba ko yarenga iki cyiciro igakomeza mu ijonjora rya kabiri rya Confederations Cup.

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo muri Botswana, umunyezamu Bakame, myugariro Rurangwa Mosi, Michel Rusheshangoga wavunitse na rutahizamu Abeddy Biramahire bavuyemo azanamo Bate Shamiru, Karera Hassan, Rugirayabo Hassan na kapiteni Ntamuhanga Tumaini Tity.

    Tchabalala ashaka uko atanga umupira

    Hakizimana Muhadjiri yafashije AS Kigali cyane

    Umukino watangiye amakipe yombi akinira umupira mu kibuga hagati.

    Rutahizamu wa AS Kigali, Aboubakar Lawal ku munota wa 11 yafashe umupira ashaka gucika ubwugarizi bwa Orapa ariko baramuzitira.

    Ku munota wa 14 Emery Bayisenge yateye kufura nziza ariko umunyezamu Malapela arawufata.

    Ku munota wa 17, Onkabetse yateye ishoti rikomeye mu izamu rya AS Kigali ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 24 Muhadjiri yacamejeye umupira mwiza Lawali ariko umunyezamu arawumutanga.

    Ku munota wa 28, Onkabetse yongeye gutera mu izamu ariko asanga Bate Shamiru ahagaze neza.

    Ku munota wa 29 Lawali yongeye guhusha igitego ku mupira yateye n’umutwe umunyezamu awukuramo.

    Ku munota wa 37 Tity yari yitsinze igitego ariko Emery Bayisenge awukuramo.

    Kalisa Rashid ku mupira

    Wari umukino utoroshye…

    Ku munota wa 39 Muhadjiri yacomekeye umupira muremure Tchabalala, umunyezamu asohoka nabi usa n’umurenga akozaho intoki yirambuye ku bw’amahirwe ujya muri koruneri.

    Ku munota wa 45 Christian yahinduriye umupira mwiza Zidane ariko ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu. AS Kigali yagerageje kwiharira igice cya mbere kuko ari yo yabonye amahirwe menshi, ntiyabashije kureba mu izamu maze igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Tity hinjiramo Orotomal Alex.

    Abasore barimo Kalisa Rashid mu minota ya mbere y’igice cya kabiri bagerageje amahirwe ariko ntibyabahira.

    AS Kigali yasatiriye cyane maze ku munota wa 52, Tchabalala yagerageje ishoti ku mupira yari ahinduriwe na Muhadjiri ariko unyura izamu.

    Ku munota wa 71 Zidane yatereye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 74, Lawal yahushije igitego ku mupira yari ahinduriwe na Rugirayabo ateye mu izamu umunyezamu arawufata.

    AS Kigali yakomeje kotsa igitutu Orapa United, ku munota wa 77 Christian yateye koruneri ayishyira ku mutwe wa Tchabalala ariko ashyize mu izamu unyura hejuru gato y’izamu.

    Ku munota wa 79 umunyezamu wa Orapa United yakuyemo ishoti rikomeye rya Muhadjiri ku mupira yari ahawe na Tchabalala.

    Ku munota wa 82 AS Kigali yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Tchabalala, Emery Bayisenge ayiteye ikubita umutambiko w’izamu.

    Ishimwe Christian yahinduye umupira imbere y’izamu ku munota wa 84 uragenda ukubita umutambiko w’izamu.

    AS Kigali yaje kubona igitego ku munota wa 90 w’umukino gitsinzwe na Aboubakar Lawal ku mupira yari ahawe na Orotomal Alex. Umukino warangiye ari 1-0.

    AS Kigali ikaba yakomeje mu kindi cyiciro ku giteranyo cy’ibitego 2-2 ariko ikomeza kuko yatsinze igitego cyo hanze, ikaba izahura na KCCA yo muri Uganda.

    11 babanjemo ku mpande zombi

    AS Kigali: Bate Shamiru, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Ntamuhanga Tumaini Tity, Kalisa Rashid, Nsabimana Eric Zidane, Shabani Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri na Aboubakar Lawal

    Orapa United: Malapela, Kgaswane, Mosige, Hlabano, Makopo, Nyamanjiva, Gagoangwe, Mabaya, Elias, Makgantai, Kebatho

    Tchabalala yatanze akazi ku bwugarizi bwa Orapa United

    Muhadjiri yitwaye neza

    Kalisa Rashid yitwaye neza mu kibuga hagati

    Aboubakar Lawal mu gice cya mbere yagerageje birangira aboneye ikipe ye igitego

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-isezereye-orapa-muri-caf-confederations-cup-amafoto

  • Nyamagabe: Abasaga ibihumbi 46 bivuje indwara ziterwa n’umwanda mu mezi 10 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwiherero ngo bwarubatswe ariko bumwe ntibwujuje ibyangombwa birimo gupfundikirwa no gusakarwa
    Ubwiherero ngo bwarubatswe ariko bumwe ntibwujuje ibyangombwa birimo gupfundikirwa no gusakarwa

    Mu bavuwe, abasaga ibihumbi 20 bari barwaye indwara z’inzoka ziterwa n’umwanda, kutagira ubwiherero bufite isuku bikaba bifatwa nk’isoko y’izo ndwara, hakiyongeraho kutagira isuku ku mubiri no ku bikoresho byo mu rugo.

    Ibice bikorana n’ibitaro bya Kaduha bigizwe n’imirenge icyenda kuri 17 igize Akarere kose ka Nyamagabe. Umuyobozi w’ibitaro bya Kaduha, Tharcisse Kabalisa, avuga ko indwara z’inzoka, iz’amenyo, impiswi n’indwara z’uruhu ari zo zibasira abaturage bivuriza muri zone y’ibitaro bya Kaduha.

    Umuyobozi w’ibitaro bya Kaduha avuga ko abaturage bakwiye gufata ingamba zikomeye kugira ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda kuko zirinzwe nibura icya kabiri cy’indwara cyose cyaba cyirinzwe.

    Agira ati “Umusarane usukuye ni umwe mu miti yadufasha kurwanya indwara ziterwa n’umwanda bityo isuku n’isukura ikadufasha kurwanya no kwirinda icya kabiri cy’indwara ku baturage bacu”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko bibabaje kuba hari abantu bakituma ku gasozi. Icyakora ubu buri rugo rufite ubwiherero ariko hakaba hari abagifite ubwiherero butubakiye, cyangwa ubwubakiye bukaba budasakaye.

    Umukecuru w
    Umukecuru w’imyaka 85 utagiraga ubwiherero avuga ko yajyaga kwituma anyagirwa cyangwa yihishe kuko ubwo yari afite butari busakaye

    Ibyo ngo bivuze ko hakiri ikiri kubura kandi bitari bikwiriye bikaba bibabaje gukaraba ugacya ariko ugasiga iwawe nta bwiherero, ugasanga umuntu ari mu bandi agafata ijambo ko azagera ku iterambere umugoroba wagera akajya mu rutoki.

    Agira ati “Ibyo si byo ko umuntu ajya mu isibo agahiga ngo azagera ku iterambere adafite umusarane, nyamara ku bufatanye n’abatuye isibo mushobora kwishyira hamwe mukubakiranira imisarane kuko ubwiherero budasaba ibintu bihambaye aho kwirirwana n’abandi byagera nijoro ukajya mu rutoki”.

    Ku bo bigaragara ko bafite ubwiherero budasakaye, avuga ko ibati rimwe ryonyine rihagije ngo umuntu agire umusarane usakaye mutoya aho kubaka munini wamugora kuzuza, kandi ko atari ngombwa ko abantu bashyirwa ku karubanda banengwa ko badafite ubwiherero.

    Ubwiherero bwujuje ibyangombwa bugomba kuba bupfundikirwa
    Ubwiherero bwujuje ibyangombwa bugomba kuba bupfundikirwa

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko ntawagera ku iterambere kandi hari ibyo atujuje kuko iyo warwaye indwara ziterwa n’umwanda ukajya kwivuza uta umwanya wo gukora kandi ugatanga amafaranga yo kwivuza n’ubuzima bukahazaharira kandi isuku kuri buri muntu n’ahateranira abantu benshi bishoboka.

    Avuga ko umwarimu utazakurikiza amabwiriza y’isuku n’isukura na we azakurikiranwa kuko azaba atoza abana kugira umwanda, kandi kubaka ibikorwa remezo by’isuku n’isukura ku mashuri bigamije gutoza abana isuku.

    Agira ati “Twaganiriye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ko umwarimu uzagaragaraho umwanda na we azajya yirukanwa ntahagarare imbere y’abana kuko yaba abatoza umwanda.”

    Mu rwego rwo kunoza isuku n’isukura, Akarere ka Nyamagabe katangiye gahunda yo kubaka ubwiherero no kugeza amazi meza ku bigo by’amashuri aho bitari byagera ku bufatanye n’umuryango wita ku isuku n’isukura, Water Aid.

    Umuyobozi uhagarariye umushinga Water Aid avuga ko hari imishinga itandukanye yo kunoza isuku n’isukura kugira ngo Abatuye Akarere ka Nyamagabe bashobore kurwanya indwara ziterwa n’umwanda.

    Imwe muri iyo mishanga izanatuma ibigo by’amashuri n’abaturage batishoboye bashyikirizwa ibikoresho by’isuku n’isakaro ku baturage batishoboye kugira ngo bubake ubwiherero busukuye.

    Bamwe mu baturage barimo abageze mu zabukuru n’abakennye cyane bagaragaza ko kutagira ubwiherero bwujuje ibya ngombwa biterwa n’ubushobozi bukeya, ababwubakiwe bakavuga ko bagiye kurushaho kubufata neza kugira ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/nyamagabe-abasaga-ibihumbi-46-bivuje-indwara-ziterwa-n-umwanda-mu-mezi-10

  • Conflicts in Africa Still Far From Ending- Kagame #rwanda #RwOT

    Seven years ago, member states of the African Union set a target of silencing guns by 2020 in a declaration signed and adopted by the union assembly in 2013.

    On Sunday afternoon, the heads of states of the AU gathered for the 14th Extraordinary AU Summit under the theme 'Silencing the Guns in Africa' as the union celebrates its 50th anniversary.

    President Paul Kagame of Rwanda also took part in this summit and delivered a statement alongside other Heads of State and Government on the topic -'Silencing the Guns in Africa'.

    'We are still very far from ending conflict in Africa. In some places there is even backsliding. Africa's Citizens, of course, are the ones who pay the price. The Self-evident need to renew this program for another 10 years is an acknowledgement that we have collectively fallen short,' President Kagame said in his carefully worded statement on Sunday.

    Kagame said that progress had been made in strengthening the AU's ability to contribute meaningfully to peace and security. 'One example is the operationalisation of the African Union Peace Fund, which has been funded by Member States at the highest level since it was established in 1993, with nearly $200million.'

    According to President Kagame, this is a good step, 'But we must recognise that conflict cannot be ended by treating symptoms or cleaning up the messes after the fact'.

    He counseled that the only sustainable way to silence the guns on the continent is to deal directly and swiftly with the political and economic factors that create the conditions for violence and strife in the first place; 'Accomplishing this within our power as a continent and it must be our priority,' he said.

    In his conclusion, Kagame said, 'Thank you President Cyril Ramaphosa and AU Commission President Moussa Faki for your leadership of this important summit on the start of AfCFTA and Silencing the Guns in Africa. These are two critical flagship priorities for the prosperity of our people and the Africa We Want.'

    Assembly adopts decision on the start of trading

    On Saturday, the 13th Extra Ordinary Session of the Assembly of the Union on the African Continental Free Trade Area (AfCFTA) under the Chairmanship of President Cyril Ramaphosa Chairperson of the African Union (AU) adopted decision on the start of trading.

    The moment that we have all been working painstakingly towards has finally arrived…We are all filled with a great sense of pride at how far we have come to reach this moment'.

    'Throughout this process, we have stood united, with 55 sovereign AU Member States rallying together, despite different levels of economic development and diverse strategic priorities. The commencement of trading under the AfCFTA on the 1st of January 2021 is one of the most significant milestones in the continental integration project,' Noted the AU Chairperson.

    He underlined that, this is going to be the clearest affirmation that Africa is determined to take charge of its own destiny, and that its success and development is fundamentally tied to harnessing the potential and energies of her citizens.

    According to President Cyrl Ramaphosa, the AfCFTA will boost intra-African trade, it will promote industrialisation and competitiveness and contribute to job creation, and it will unleash regional value chains that will facilitate Africa's meaningful integration into the global economy.

    The AfCFTA will also improve the prospects of Africa as an attractive investment destination. It will help advance the empowerment of Africa's women, by improving women's access to trade opportunities which will in turn facilitate economic freedom for women, and expand the productive capacity of countries.

    'To support this, we must strengthen women's participation in the continental economy by ensuring there is greater public procurement earmarked for women-owned businesses. We must ensure that there is sufficient support given to women-owned SMMEs and cooperatives in both local and regional economies,' Chairperson Ramaphosa emphasised.

    President Felix Tshisekedi Warms Up For AU Chairperson

    The post Conflicts in Africa Still Far From Ending- Kagame appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/conflicts-in-africa-still-far-from-ending-kagame/

  • Mu mafoto : Byari udushya mu birori by’umuhungu wa Perezida w’u Burundi wasoje ayisumbuye #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020, ahaherereye ishuri rya Lycée du Lac Tanganyika aho uyu musore yigaga amashuri yisumbuye.

    Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, nyuma w’uyu musore yatangaje abinyujije kuri Twitter ko yishimiye kwitabira ibirori byo gusoza amashuri yisumbuye kuri uyu muhungu we.

    Umufasha wa Perezida Ndayishimiye yifurije ishya n’ihirwe umwana wabo ndetse n’abandi basoje amashuri kuri iri shuri rikunze kwigaho abana b’abakomeye mu Burundi.

    Mu bandi bitabiriye ibi birori hari harimo abo mu muryango wa Perezida Ndayishimiye barimo abavukana n’uyu musore ndetse na nyirakuru witwa Hakizimana Madeleine.
    Uyu ni umuhungu wa Perezida Ndayishimiye uyobora u Burundi Ndayishimiye Allwin asinye ku mpamyabumenyi ye imbere y’abarimu bamwigishije

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Mu-mafoto-Byari-udushya-mu-birori-by-umuhungu-wa-Perezida-w-u-Burundi-wasoje-ayisumbuye