Category: Uncategorized

  • Inkuru yabaye kimomo muri Tanzania, Rutanga ati'ibyo sinzi inkomoko yabyo' #rwanda #RwOT

    Mu gihe byavugwaga ko Yanga yo muri Tanzania yongeye kugarukira myugariro w’umunyarwanda ukina ku ruhande rw’ibumuso muri Police FC, Rutanga Eric ngo abe yakwerekeza muri iyi kipe, uyu musore avuga ko ari ibihuha atazi iyo birimo kuva kuko barangizanyije kera.

    Kuva mu mpera za 2019 nibwo byavuzwe ko Rutanga Eric ashobora kwerekeza muri Yanga yo muri Tanzania ariko ntibyakunda kuko Rayon Sports yakiniraga itamurekuye.

    Iyi nkuru yongeye kuvugwa muri Gicurasi uyu mwaka aho iyi kipe yongeye kwifuza uyu musore ndetse barumvikana ariko ntiyagenda, nyuma yaje kumvikana avuga ko byatewe n’abantu baciye ruhinga nyuma bakajya kumukomanyiriza muri Yanga kugira ngo atajyayo bavuga ko adashoboye.

    Uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira wasinye imyaka ibiri muri Police FC, ibinyamakuru byo muri Tanzania bivuga ko umutoza wa Yanga, umurundi Kaze Cedric yavuze ko ari umwe mu bakinnyi yifuza ashaka gusinyisha mu isoko rito ryo kugura abakinnyi muri Tanzania rizafungurwa muri uku kwezi.

    N’ubwo bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania byavuze ko Rutanga yabyemereye ko Yanga yongeye kumwegera, aganira na ISIMBI, Rutanga Eric yavuze ko ibye na Yanga byarangiye kera ndetse ko atazi iyo biva ngo n’abafana b’iyi kipe baba babimubaza.

    Ati'Sha oya baba barambeshyera, ibya Yanga sinjya navugana nabo twarangizanyije cya gihe. Sinzi aho biba byavuye. Ahubwo n’abafana ba Yanga kuri IG baranyandikira sinzi aho babikura. Mfite amasezerano ya Police FC ntabwo byakunda.'

    Rutanga Eric yasinyiye Police FC imyaka 2 muri iyi mpeshyi ya 2020, hari nyuma yo gusoza imyaka 3 muri Rayon Sports. Yakuriye mu bato ba APR FC anakinira APR FC nkuru.

    Rutanga avuga ko ibyo kwerekeza muri Yanga ari ibihuha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkuru-yabaye-kimomo-muri-tanzania-rutanga-ati-ibyo-sinzi-inkomoko-yabyo

  • United Nations Investment Promotion Awards 2020 Rwanda Development Board #rwanda #RwOT

    This year, the UN Investment Promotion Awards recognized excellence in the response to the COVID-19 pandemic. Rwanda Development Board was one of three winners for this prize in 2020.

    The post United Nations Investment Promotion Awards 2020 Rwanda Development Board appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/united-nations-investment-promotion-awards-2020-rwanda-development-board/

  • Nyagatare: Over 40 Worshipers Caught Violating COVID-19 Directives #rwanda #RwOT

    Forty-six believers were, on December 6, caught in a house in Nyagatare District, Matimba Sector holding an illegal gathering.

    The gathering was contrary to the national directives meant to prevent further spread of the COVID-19.

    The violators were found gathered in the house of one Jean Pierre Musilikali located in Rwentanga Cell, praying.

    Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, the Police spokesperson for the Eastern Region, said the gathering, which contravened the government safety guidelines against the pandemic, was reported by area residents.

    'This was a small residential house with 46 people congested in it. They came from different places with none of them wearing a face mask and it was about midnight,' said CIP Twizeyimana.

    Residents called their community night patrol—Irondo—who in turned called the Police, he added.

    'These are believers from different religious denominations; 43 of them came from the cells of Kanyonza and Rwentanga in Matimba Sector while three others were from Musheri Sector. Worse still, majority of them were aged below 21; only 13 people were above 21 years. Overall, 33 were women,' said the spokesperson.

    ALSO READ: Police warn believers against prohibited gatherings

    In daily updates on COVID-19 by the Ministry of Health, on December 6, two people from Nyagatare were among the 45 identified positive cases.

    The previous day on December 5, one person was also found infected in Nyagatare while another positive case in the district was reported on December 2.

    ALSO READ: Hospitality establishment closed after 130 were caught drinking

    Meanwhile, the host of the prohibited gathering, Musilikali, escaped arrest when the other violators were handed administrative fines after being enlightened on the threat of COVID-19 as well as adherence to safety and health guidelines.

    CIP Twizeyimana warned against violating the directives, which can derail the national efforts against the pandemic.

    The post Nyagatare: Over 40 Worshipers Caught Violating COVID-19 Directives appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/nyagatare-over-40-worshipers-caught-violating-covid-19-directives/

  • Umusore yapfuye amaze amasaha make ashyingiranwe n'umukunzi we #rwanda #RwOT

    Muri Uganda haravugwa inkuru iteye agahinda aho umusore witwa Roy Watulo  wo mu gace ka Mukono yapfuye hashize amasaha make ashyingiranwe n'umukunzi we witwa Anita Watulo bari bamaze imyaka myinshi bari mu munyenga w' urukundo.

    Nk' uko Nilepost dukesha iyi nkuru yanditse ko Roy Watulo yapfuye saa Sita z'ijoro(12h00 A.M) zo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukuboza 2020, nyuma yo gusezerana imbere y'Imana n'umukunzi we Anita kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza. Ni ubukwe bwabereye muri UCU Chapel .

    Roy Watulo n'umukunzi we Anita Watulo bose bari abanyeshuri ba Uganda Christian University ari naho ubukwe bwabo bwabereye.

    Mu itangazo ryashizwe ahagaragara n'ubuyobozi bwa UCU riragira riti' Tubabajwe no kubamenyesha inkuru ibababaje y'urupfu rwa Roy Watulo umuhungu wa Dr. Richard Watulo , wigaga mu ishami ry'uburezi n'indimi muri Uganda Christian University'

    Itangazo rikomeza rivuga ko Roy Watulo yari yakoze ubukwe kuwa Gatandatu tarki ya 5 Ukuboza 2020  n'umukunzi we Anita bari banasanzwe bigana.

    Kugeza ubu amakuru yicyateye urupfu rwa Roy Watulo ntaramenyekana. Iperereza rya Polisi riracyakomeje ngo hamenyekane icyamwishe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/08/umusore-yapfuye-amaze-amasaha-make-ashyingiranwe-numukunzi-we/

  • Ni ibiki bigenderwaho mu gutanga amanota mu mihigo y’ubumwe n’ubwiyunge? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni muri urwo rwego tariki 1 Ukuboza 2020, hahembwe uturere twagize amanota ya mbere mu isuzuma ryakozwe hashingiwe ku iteganyabikorwa ry’uturere ry’umwaka wa 2019-2020 na raporo z’ibikorwa, igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge, n’uburyo abaturage babona ibibakorerwa mu karere biranga ubumwe n’ubwiyunge, nk’uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

    Hashingiwe ku byavuye mu isuzuma rya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bigaragarira mu manota, uturere twashyizwe mu byiciro bitatu ku buryo bukurikira: icyiciro cya mbere : 88-80% (Uturere 11), icyiciro cya kabiri:79-70% (uturere 18), ndetse n’icyiciro cya gatatu:69-60% (Akarere 1).

    Nk’uko bigaragara ku rutonde rwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Akarere kabaye aka mbere muri iryo suzuma ni Akarere ka Kirehe naho akabaye aka nyuma ni Akarere ka Muhanga.

    Gusa ibyo ngo ntibivuze ko muri ako Karere (Muhanga) ubumwe n’ubwiyunge buri hasi, cyangwa se bukaba buri hejuru mu Karere kabaye aka mbere (Kirehe), ahubwo ngo ni uko uturere turushanwa mu gushyira mu bikorwa ibyo tuba twarahize no gutanga raporo yabyo, nk’uko bisobanurwa na Nambaje Alice ushinzwe itumanaho no guhuza inzego muri Komisiyo y’Igihugu y’bumwe n’Ubwiyunge.

    Kuri buri ngingo muri izo eshatu z’ingenzi zishingirwaho mu isuzuma, hagiye hakubiyemo ibintu bitandukanye birebwaho. Nko ku ngingo ya mbere y’iteganyabikorwa ry’uturere, harebwa uburyo ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragara mu iteganyabikorwa ry’akarere.

    Hakarebwa ishyirwamu bikorwa ry’ibikorwa byateganyijwe ari byo isanamitima, gusubiza mu buzima busanzwe/kwinjiza mu mibanire myiza abafungurwa barangije igihano cy’icyaha cya Jenoside, n’Abanyarwanda batahuka bava hanze mu bice birimo abakigoswe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Harimo kandi gutoza ababyiruka umuco w’amahoro, gukurikirana uko amahame y’ubumwe n’ubwiyunge yubahirizwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusuzuma ko imirenge ishyira mu bikorwa gahunda zishimangira ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

    Ku ngingo ya kabiri ijyanye no kureba iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge, harebwe ibintu bine bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge byagaragaye mu turere.

    Muri byo harimo kwironda gushingiye ku byiswe amoko mu gihe cy’amateka y’amacakubiri mu Rwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa), kwironda gushingiye aho bakomoka, itonesha rishingiye ku byiswe amoko mu gihe cy’amateka y’amacakubiri mu Rwanda (Abahutu, Abatutsi, Abatwa), ndetse n’itonesha rishingiye ku ho bakomoka.

    Ku ngingo ya gatatu, uko abaturage babona ibibakorerwa biranga ubumwe n’ubwiyunge, harebwe uko abaturage babona ko hari ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge aho batuye, uko abaturage bishimira gahunda y’imiturire, ubworoherane n’ubusabane n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ni-ibiki-bigenderwaho-mu-gutanga-amanota-mu-mihigo-y-ubumwe-n-ubwiyunge

  • Musanze FC yabonye amanota atatu ya mbere, Mukura yongera gutsikira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba Musanze FC bishimira igitego
    Abakinnyi ba Musanze FC bishimira igitego

    Hari ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wakinwe ku wa mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020.

    Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanjemo:

    Ndoli Jean Claude
    Nyandwi Saddam
    Niyonshuti Gad
    Mussa Ally Sova
    Niyonkuru Tuyisenge Vivier
    Niyonsenga Idrissa
    Twizerimana Onesme
    Mutebi Rashid
    Samson Ikwechukwu
    Ndizeye Innocent
    Muhire Anicet.

    Abakinnyi 11 ba AS Muhanga babanjemo:

    Hakundukize Adolphe (captain)
    Mbarushimana Emile (30)
    Ndacyayisenga Ally (16)
    Nkurikiye Jackson (2)
    Dushimimana Janvier (15)
    Tuyishime Eric (5)
    Nsengiyumva Idrissa (6)
    Kagaba Obeid (3)
    Minani Paul (10)
    Izabayo Daniel (7)
    Harerimana Jean Claude

    Musanze FC mu rugo yakiriye As Muhanga kuri stade Ubworoherane itsinda ibitego bibiri kuri kimwe. Musanze FC yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Twizerimana Onesme. Nyuma y’iminota 11 gusa Musanze FC yatsinze igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Ndizeye Innocent bakunda kwita Kigeme.

    Nyuma y’ibi bitego As Muhanga isa n’iyakangutse maze ku munota wa 30 Kapiteni wa As Muhanga Hakundukize Adolphe atsinda igitego kimwe.

    Igice cya kabiri cyaranzwe no kwiharira umupira kwa As Muhanga ariko birangira Musanze FC irinze izamu ryayo umukino urangira amanota agumye mu majyaruguru.

    Ikipe ya Mukura VS yabuze andi manota atatu imbumbe nyuma yo kunganya na Sunrise FC ubusa ku busa. Umunsi wa mbere wa shampiyona na wo wari wasize itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego bitatu kuri kimwe.

    Imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona:

    Ku wa mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020

    - Musanze FC 2-1 As Muhanga
    - Etincelles FC 2-1 Espoir FC
    - Mukura VS 0-0 Sunrise FC

    Ku wa kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020

    15:00 Kiyovu Sports vs Marines FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/musanze-fc-yabonye-amanota-atatu-ya-mbere-mukura-yongera-gutsikira

  • Ingengo y’imari yo guhemba abarimu yiyongereyeho miliyari 39Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingengo y
    Ingengo y’imari igenewe imishahara y’abarmu yiyongereyeho miliyari 39

    Kongera umubare w’abarimu byatewe n’ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri, byubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse no korohereza ingendo abana bigaga bava kure bikabavuna, bigatuma batiga neza.

    Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko hakenewe abarimu benshi nubwo hari abamaze kuboneka, ari yo mpamvu n’ingengo y’imari yiyongereye.

    Agira ati “Byari biteganyijwe ko tugomba kubona abarimu bashya bageze mu bihumbi 28, mu minsi ishize hari abagera ku 6,000 bemerewe ndetse hari n’abandi bagiye gusohoka ku rutonde. Abo bose bari barabazwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yo guhemba abarimu, bivuze ko yiyongereyeho miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda”.

    Ati “Ntabwo twari kongera umubare w’ibyumba by’amashuri ngo tureke kongera umubare w’abarimu ndetse n’ingengo y’imari yo kubahemba”.

    Muri rusange ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’uburezi yarazamutse muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 kuko ari miliyari 492 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iy’umwaka ushize wa 2019-2020 yari miliyari 310.2 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko habayeho inyongera ya 63%.

    Minisitiri Uwamariya avuga ko kugeza ubu hakiri icyuho cy’abarimu ibihumbi 18, bakaba barimo kubashakisha mu buryo bwose kugira ngo bazibe icyo cyuho kuko abana bari ku ishuri kandi bakeneye abarimu.

    Minisiteri y’Uburezi imaze igihe muri gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri, aho intego ari ukubaka ibigera ku bihumbi 22,505 mu gihugu cyose, bikaba bigamije kugabanya ubucucike no gukemura ikibazo cy’abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, bikaba byari biteganyijwe ko byagombye kuba byaruzuye muri Nzeri uyu mwaka.

    Uwo muhigo ariko ntiwabashije kugerwaho kuko na n’ubu kubaka ibyumba by’amashuri bikomeje hirya no hino mu gihugu, ngo bikaba byarakererejwe no kubura ibikoresho ahanini ibyagombaga kuva hanze, gusa n’ibyo mu Rwanda ngo byageze aho birakendera ndetse n’aho bibonekeye abakozi bakabura, cyane cyane abafundi kuko bari bakenewe henshi.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/ingengo-y-imari-yo-guhemba-abarimu-yiyongereyeho-miliyari-39frw

  • Umusore yapfuye amaze amasaha make ashingiranwe n'umukunzi we #rwanda #RwOT

    Muri Uganda haravugwa inkuru iteye agahinda aho umusore witwa Roy Watulo  wo mu gace ka Mukono yapfuye hashize amasaha make ashingiranwe n'umukunzi we witwa Anita Watulo bari bamaze imyaka myinshi bari mu munyenga w' urukundo.

    Nk' uko Nilepost dukesha iyi nkuru yanditse ko Roy Watulo yapfuye saa Sita z'ijoro(12h00 A.M) zo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukuboza 2020, nyuma yo gusezerana imbere y'Imana n'umukunzi we Anita kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza. Ni ubukwe bwabereye muri UCU Chapel .

    Roy Watulo n'umukunzi we Anita Watulo bose bari abanyeshuri ba Uganda Christian University ari naho ubukwe bwabo bwabereye.

    Mu itangazo ryashizwe ahagaragara n'ubuyobozi bwa UCU riragira riti' Tubabajwe no kubamenyesha inkuru ibababaje y'urupfu rwa Roy Watulo umuhungu wa Dr. Richard Watulo , wigaga mu ishami ry'uburezi n'indimi muri Uganda Christian University'

    Itangazo rikomeza rivuga ko Roy Watulo yari yakoze ubukwe kuwa Gatandatu tarki ya 5 Ukuboza 2020  n'umukunzi we Anita bari banasanzwe bigana.

    Kugeza ubu amakuru yicyateye urupfu rwa Roy Watulo ntaramenyekana. Iperereza rya Polisi riracyakomeje ngo hamenyekane icyamwishe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/08/umusore-yapfuye-amaze-amasaha-make-ashingiranwe-numukunzi-we/

  • Umugore yibarutse inkoko #rwanda #RwOT

    Mu Ntara ya Kigoma muri Tanzania haravugwa inkuru y' umugore wibarutse inkoko bityo ubu ikaba igiye kujyanwa muri laboratwari ngo hasuzumwe ikibyihishe inyuma.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kigoma, James Manyama avuga ko ibyabye bidasanzwe, ko bigomba gukorwaho iperereza. Ati ' Ibi ntibisanzwe mu bantu. Polisi izajyana icyo kiremwa muri laboratwari ya Leta kugira ngo hakorwe iperereza kuko ntekereza ko bidasanzwe.'

    Afande Manyama nk'uko EATV ibitangaza, avuga ko uyu mugore yabyaye inkoko kuwa 5 Ukuboza 2020 mu kigo nderabuzima cya Uvinza kiri muri Kigoma.

    Muganga Mukuru mu Ntara ya Kigoma, Dr. Simon Chacha avuga ko ibi bishobora kuba byaratewe n'imyemerere y'umwijima cyangwa ikaba yarinjijwe mu nda y'umubyeyi.

    Dr. Chacha avuga ko uyu mugore atari atwite ubwo yazaga kwa muganga gusa ngo ' Yavugaga ko ababara mu nda, bamupimye basanga harimo inkoko, bahita bamubaga ako kanya bayikuramo.'

    Muganga Chacha avuga ko uyu mubyeyi yamaze kwangiririzwa imyanya myibarukiro ku buryo atakongera kubyara.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/08/umugore-yibarutse-inkoko/

  • Umwana w' imyaka 13 yabwiwe na nyina ko yamubyaranye n' inguge #rwanda #RwOT

    Augusto Dembo, umwana w'umuhungu uri mu kigero cy'imyaka 13 y'amavuko, ubarizwa mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, yavuze ko mbere yo gupfa, nyina yasize amubwiye ko yamubyaranye n'inyamaswa ya 'chimpanzee' iri mu muryango w'inguge.

    Nk'uko igitangazamakuru Gazeta Nacional cyabitangaje, uyu mubyeyi w'uyu mwana witwaga Anita Dembo (yarapfuye) ngo yakoraga muri Pariki y'Igihugu ya Cameia kuva mu 1998. Mu gihe yari mu kazi, ngo ni bwo akekwaho kuba yarasambanaga na chimpanzee.

    Umuganga uzobereye mu mibereho y'ikiremwamuntu kuva kikivuka, Dr. Antonio Mendes yemeye ko Anita Dembo yaba yarasambanye n'inguge, gusa ngo ni ubwa mbere yumvise inkuru y'uwabashije kubyarana nayo. Ati: 'Gusambana hagati y'umuntu na chimpanzee ni ibisanzwe muri aka gace ariko ni ubwa mbere bitangajwe ko yateye inda.'

    Gusa abahanga bakomeje gushidikanya ku bitangazwa n'uyu mwana ndetse n'abandi babyemera, bitewe n'uko mu mateka bidasanzwe kubona uwabyaranye n'iyi nyamaswa, bakavuga ko : 'ari ibinyoma.'

    Bitewe n'uko isura y'uyu mwana igaragara, yaramamaye muri Angola ndetse afatwa nk'impano idasanzwe muri iki gihugu. Perezida w'iki gihugu, Joao Lourenço we yamwise 'Umwana w'Igitangaza wa Angola', 'Ikimenyetso cy'uko Imana iriho n'ubuhamya bw'uko Angola ari igihugu gikomeye.'

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/08/umwana-w-imyaka-13-yabwiwe-na-nyina-ko-yamubyaranye-n-inguge/