Category: Uncategorized

  • Polisi ya Uganda yasabye imbabazi ku itabwa muri yombi rya Bobi ryatumye haba iraswa rikomeye rigapfiramo abantu basaga 50 #rwanda #RwOT

    Polisi ya Uganda yavuze ko yicuza igikorwa cyakozwe na bamwe mu bapolisi bayo ubwo bajyaga guta muri yombi Kyagulanyi Robert uzwi nka Bobi Wine wiyamamariza kuyobora Uganda, habaye imyigaragambyo maze bakamisha amasasu mu baturage.

    Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo ku wa 18 Ugushyingo 2020 mu Burasirazuba bwa Uganda aho polisi yagiye gufata uyu mugabo ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwiyamamaza aho yari afite abamushyigikiye barenga 200.

    Abapolisi baje kumuhagarika ndetse baramufata bajya kumufunga, byateje imyigaragambyo ikomeye yatumyte abapolisi bamisha amasasu mu baturage maze abarenga 50 bahasiga ubuzima.

    Umuyobozi wa polisi, Mr Edward Ochom yasabye imbabazi ku bikorwa byakozwe n’abapolisi barasa ku baturage amasasu nk’aho bakoresheje ibyuka biryani mu maso.

    Ati'ibintu byatumye tubura abantu bangana gutya turabyicuza, byakabaye byarakumiriwe iyo abapolisi bakoresha ibyuka biryana mu maso batandukanya abigarabambya. Iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane imbunda zarashe, abapolisi babyihishe inyuma bazahanwa.'

    N’ubwo Bobi Wine yaje kurekurwa agakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza, nyuma yaje kongera kugenda abangamirwa n’abashinzwe umutekano aho mu minsi yashize imodoka ye yarashweho amasasu agiye kwiyamamaza.

    Bobi Wine ubwo yatabwaga muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/polisi-ya-uganda-yasabye-imbabazi-ku-itabwa-muri-yombi-rya-bobi-ryatumye-haba-iraswa-rikomeye-rigapfiramo-abantu-basaga-50

  • Smart jobs will rely on technology skills, digital identity-Kagame #rwanda #RwOT

    President Paul Kagame has emphasized the need to embrace the use of technology in daily lives which is increasingly becoming a prerequisite upon which the good jobs of the future will rely on.

    Kagame was yesterday speaking at the 9th Smart Africa Board Meeting during which he joined other Heads of State and Government, their representatives and other delegates.

    President Kagame said that seven more countries have joined Smart Africa since the last Board Meeting, in May 2019. This brought membership to 31 countries. The new members are; Algeria, Cap Verde, the Democratic Republic of Congo, Mauritania, Morocco, Sierra Leone and Zimbabwe. The organization also got new membership from the private sector, including Tahaluf Al Emarat, BICS, and Softbank.

    To this end, President Kagame emphasized the importance of the partnership with the private sector for smart Africa and stressed the need for increased investments in technology which is at the helm of future progress.

    'We place a high value on what you as business leaders bring to these efforts. We will continue working together with you very closely, to make the necessary investments and also ensure a common standing of how to proceed. This is especially evident in the process of recovering from Covid. The pandemic has shown that connectivity is not a luxury, it is a necessity,' he said.

    'Increasingly, the provision of education and health services depends on digital infrastructure. The good jobs of the future will also rely on technology skills, and a digital identity. The mission of Smart Africa really seats the center of everything we are trying to do, as a continent and with our partners around the world,' added Kagame.

    The meeting also assessed ways of reducing internet cost by 2025, the master plan for developed rural areas, seeking how to start Smart Africa embassies and establishment of Smart Africa Academy among others.

    Smart Africa is a bold and innovative commitment from African Heads of State and Government to accelerate sustainable socio- economic development on the continent, ushering Africa into a knowledge economy through affordable access to Broadband and usage of Information and Communications Technologies.

    Other Partners of the Smart Africa Alliance include the African Union, the ITU, World Bank, the African Development Bank, the United Nations Economic Commission for Africa, the Global System for Mobile Communication (GSMA) and the Internet Corporation for Assigned Names and Numbers (ICANN).

    President Kagame emphasized the importance of the partnership with the private sector for smart Africa.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/smart-jobs-will-rely-on-technology-skills-digital-identity-kagame

  • Umumotari arashinja umupolisi kumukubitira kwa muganga, Polisi ikemeza ko uwabikoze afunze #rwanda #RwOT

    Nsabimana uvuga ko yakubiswe ni uwo mu Karere ka Nyagatare gusa igihe yahohoterwaga yari umumotari mu Mujyi wa Kigali.

    Avuga ko ku wa 24 Ukwakira 2019, ubwo yari atwaye umugenzi amuvanye I Nyanza ya Kicukiro amujyanye Sonatube, ageze Kicukiro Centre asanga habereye impanuka y’umumotari wari wagonganye n’umunyonzi utwara igare.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko 'Mpageze mbona abantu barashungereye ariko ntawatanze ubufasha, nahise mfata telefone mpamagara ambulance mvuga ko aho hantu habereye impanuka, bahise bambwira ngo dufashe abo bantu tubajyane ku Kigo Nderabuzima babe babafasha.'

    'Aho hafi hari hari abapolisi mbasaba kunsigaranira moto noneho mfata wa mumotari mushyira ku bitugu mbwira abandi bantu bari bari aho bafata umunyonzi n’undi yari ahetse tubajyana ku Ivuriro rya Bethesda.'

    Nsabimana avuga ko yageze kuri iryo vuriro bamubwira ko uwo mu motari arembye cyane agomba kujyanwa I Masaka bityo nawe barajyana akaba amuri iruhande mu gihe abo mu muryango we bataraboneka.

    Reba agahinda ka Nsabimana….

    Avuga ko ubwo bari bageze I Masaka hashize igihe gito haza umupolisi witwa Kayihura Christophe ahageze amubaza niba ariwe wakoze impanuka aje kureba, undi nawe amubwira ko atariwe ahubwo ajya kumwereka uwakoze impanuka.

    Ati 'Mumweretse amuhata ibibazo byinshi ariko umumotari ananirwa gusubiza. Yaramubajije ati wajyaga he, wari uhetse nde n’ibindi bibazo byinshi ariko kubera ko umumotari yari ananiwe ananirwa gusubiza.'

    Nsabimana avuga ko uwo mupolisi witwa Kayihura Christophe yasigaye avuga ngo abamotari baramunaniye, ntabwo yiyumvisha ukuntu uwo mumotari yagonze umuntu amuturutse inyuma.

    Yakomeje agira ati 'Nuko arampamagara ngo ningaruke ambwire, ndagaruka, ankubita urushyi ku itama, ankubita urwa kabiri, nshika intege mba nituye hasi, ankubita imigeri ibiri urabona iri ryinyo ryavuyemo n’iri ryo kuruhande.'

    'Namaze kwitura hasi ankubita iyo migeri arambwira ngo ngiye kukurasa cyangwa ngufunge kugeza igihe abamotari muzamenya ko muri abanyamafuti mu muhanda. Aransohokana angejeje mu marembo y’ibitaro arankubita indi migeri nitura hasi niho ubona aya menyo yaviriyemo.'

    Nsabimana akomeza avuga ko ubwo umupolisi yari agiye kuri telefone yahise ahamagara kuri 112, bahita bazana imodoka ya polisi iraza itwara uwo mupolisi nawe asigara aho I Masaka yivuza.

    Avuga ko I Masaka bahise bamuha transfer ijya ku Bitaro byo ku Muhima, nyuma naho bamwohereza CHUK ahoy amaze iminsi itandatu aho amariye koroherwa abona kubaho muri Kigali yirwaza abayeho nabi biramunanira aza kubona umugiraneza wamutegeye imodoka ajya kurwarira iwabo Nyagatare.

    Muri rusange avuga ko uretse ubumuga yavanye muri uku gukubitwa, yanakoresheje amafaranga agera mu bihumbi 230Frw [yaduhaye kopi igaragaza inyemezabwishyu yagiye ahabwa kwa muganga].

    Uyu mugabo avuga ko kugeza uyu munsi akirwaye kubera ko yakurijemo ubumuga akaba atabasha gusubira kuri moto ngo abashe gushaka imibereho.

    Urujijo ku ifungwa ry’uyu mupolisi…

    Polisi y’Igihugu yamutumijeho ajya kuganira na CP Rafiki Mujiji wahise amuhuza n’umupolisi wamukubise ngo biyunge amusubize amafaranga yakoresheje yivuza [Icyo gihe uwo mupolisi bari baramufunguye ari mu kazi].

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ariko avuga ko uyu mupolisi atari mu kazi kuko afunzwe ndetse avuga ko Polisi y’u Rwanda itajya yihanganira abakora amakosa kuko hari amategeko n’amabwiriza y’imbere muri Polisi ku buryo n’ubwo inkiko zitamuhana ashobora guhanwa na Polisi.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko 'Icya mbere ntiyasubira mu kazi, ariko noneho n’iyo yavuga ngo aratsinzwe, twe turamufata tukamufunga tukamukurikirana kubera ko twe dufite amabwiriza agenga imyitwarire y’abapolisi bacu.'

    Ku rundi ruhande ariko Nsabimana yanabonanye na Minisitiri w’Ubutabera akaba n”Intumwa ya Leta y’u Rwanda, Johnson Busingye ari nabwo hashize iminsi umupolisi ajyanwa mu nkiko.

    Gusa ariko hashize iminsi mike Urukiko rutegetse ko uwo mupolisi [Kayihura Christophe], afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo urubanza ruburanwe mu mizi, biza kugaragara ko atigeze ajyanwa muri gereza.

    Nsabimana avuga ko nyuma yahoo yahuye nawe ari mu kazi yambaye imyenda y’akazi aho yabwiye UKWEZI ko bahuriye I Nyamirambo.

    Ati 'Ikintu kimbabaza ni uko bafashe wa mupolisi wampohoteye bakamuhemba kumusubiza mu kazi kandi njyewe ndi mu bibazo.'

    Nsabimana aracyasaba kurenganurwa n’inzego zibishinzwe kuko ubumuga yasigiwe n’uwo mupolisi wamurenganyije.

    Gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Reba agahinda ka Nsabimana….

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umumotari-arashinja-umupolisi-kumukubitira-kwa-muganga-Polisi-ikemeza-ko-uwabikoze-afunze

  • Wema Sepetu yashimiye Imana ku bw’umukunzi mushya yamuhaye #rwanda #RwOT

    Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu avuga ko ubu atagihanganyikishijwe n’urukundo kuko Imana yamuhaye umukunzi umukunda kandi akamwumva.

    Mu munsi ishize nibwo uyu mukobwa yatangaje ko ari mu rukundo n’umugabo umukunda kandi akamwumva.

    Wema Sepetu yatangaje ko yagiye ababazwa cyane mu rukundo, akabeshywa ariko kuri iyi nshuro akaba ashima Imana kuba yaramuhaye umukunzi utuje kandi utabeshya n’ubwo akomeje kumugira ibanga.

    Ati'reka simbeshye, mfite amahoro mu rukundo rwanjye, iminsi yose nahoze nshakisha umugabo uzankunda byukuri atambeshya nk’umwana, naramubonye, aranyubaha cyane.'

    Wema Sepetu umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, yavuzwe cyane mu rukundo na Diamond Platnumz, nyuma yo gutandukana yaje kuvuga ko uyu muhanzi yajyaga amuhohotera, akamukubita.

    Wema Sepetu yavuze ko atuje kandi aryohewe n’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/wema-sepetu-yashimiye-imana-ku-bw-umukunzi-mushya-yamuhaye

  • Nyagatare : Abantu 46 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Aba bantu bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage baturanye n’uru rugo abo bantu basengeragamo.

    Ubwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano bageragayo basanze bariya bantu 46 bicaye begeranye mu cyumba gifunganye kandi batambaye agapfukamunwa.

    CIP Twizeyimana yagize ati 'Hari nka saa saba z’ijoro abaturage baturanye n’urugo rwa Musilikali na Kansiime bahaye amakuru abanyerondo bababwira ko muri urwo rugo hari abantu barimo kuhasengera. Abanyerondo bahise bajyayo bumva koko barahari, nabo bahita bahamagara Polisi ikorera muri sitasiyo ya Matimba, ijya kubafata.'

    CIP Twizeyimana avuga ko abafashwe ari abayoboke bo mu matorero atandukanye, batatu bari baturutse mu Murenge wa Musheri naho abandi 43 baturutse mu tugari twa Kanyonza na Rwentanga two mu Murenge wa Matimba. Abenshi muri bo ni abana kuko abujuje imyaka y’ubukure ni 13 gusa, igitsina gore bari 33, igitsina gabo bari 13.

    Ati 'Nyiri urugo yahise yiruka aracika, ariko abapolisi basanze abo bantu bose bateraniye mu cyumba kimwe gifunganye nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa. Kansiime Julienne umugore wa Musilikali n’aba bantu bose bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye uru rubyiruko n’abandi baturage muri rusange gukurikiza no kugendera ku mabwiriza ya Leta agamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko kiracyahari kandi kirimo kwica abantu. Yavuze ko ntawe Leta ibuza gusenga ariko bakajya gusengera mu nsengero Leta yasanze zujuje ibisabwa mu rwego rwo gukomeza kurwanya COVID-19.

    Yashimiye abaturage batanze amakuru, aboneraho gusaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’Igihugu n’umudendezo w’abaturage.

    Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba si ubwa mbere Polisi ihafatiye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagaturuka ahantu hatandukanye bakajya guteranira mu nzu y’umuturage bagakoreramo amasengesho ; ibintu Polisi idahwema gukangurira abantu ko ari intandaro yo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Nyagatare-Abantu-46-bafatiwe-mu-nzu-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-COVID-19

  • Gutangiza icyiciro cya kabiri no gushakira amakipe abaterankunga, intego za komite yifuza kuyobora FERWABA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite icyuye igihe irishimira ko shmpiyona yabonye umuterankunga ari we Banki ya Kigali
    Komite icyuye igihe irishimira ko shmpiyona yabonye umuterankunga ari we Banki ya Kigali

    Nk’uko Mugwiza Desiré wiyamamaza ku mwanya wa Perezida yabitangaje, yashimye icyizere abanyamuryango bakomeje kumugirira.

    Yagize ati “Kuba niyamamaje ku mwanya wa Perezida njyenyine ni icyizere abanyamuryango bakimfitiye kandi bifuza ko aho twari tugeze twakomerezaho”.

    Mugwiza Desiré wiyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora Ferwaba
    Mugwiza Desiré wiyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora Ferwaba

    Yakomeje avuga ko mu myaka itandatu amaze ayobora FERWABA hari urwego imaze kugeraho. Ati “Mu myaka ine ishize Basketball mu Rwanda wari umukino utagira abafana ariko kugera uyu munsi navuga ko tumaze kugira urwego tugeraho mu bijyanye n’ubwitabire ku bibuga. Kigali Arena twayujuje inshuro zirenze eshatu, navuga ko byavuye mu gukora ndetse no kuzamura urukundo rw’umukino”.

    Komite yifuza kuyobora FERWABA mu myaka ine iri imibere

    Perezida: Mugwiza Desiré

    Visi Perezida wa mbere ushinzwe umuryango: Umugwaneza Pascale

    Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa: Nyirishema Richard

    Umubitsi: Muhongerwa Alice

    Umujyanama mubya tekinike: Habimana Umugwaneza Claudette

    Umugwaneza Pascale yiyamamaje ku mwanya wa visi perezida wa mbere ushinzwe umutungo
    Umugwaneza Pascale yiyamamaje ku mwanya wa visi perezida wa mbere ushinzwe umutungo

    Mu byo FERWABA yishimira byagezweho mu myaka ine ishize, harimo kubona umuterankunga wa shampiyona ‘Banki ya Kigali’, habonetse ibikorwa remezo bigezweho nka ‘Kigali Arena’, kwakira no gutegura amarushanwa mpuzamahanga kandi akagenda neza, kugarura abakunzi ba Basketball ku kibuga ndetse no gushyiraho amategeko agenga ishyirahamwe ndetse n’amakipe kugira ngo haboneke ubuzima gatozi kandi byagezweho.

    Mu byo komite iyobowe na Mugwiza Desiré yifuza gukora mu myaka ine igihe yaramuka itowe, harimo kubaka ibibuga bine byo hanze.

    Ku ikubitiro mu myaka ibiri hazubakwa ibibuga bibiri muri Kimironko ku butaka FERWABA ifite. Mu yindi myaka ibiri hazashakishwa ahandi hazubakwa ibindi bibuga bibiri.

    Harimo kandi gufasha amakipe kubona abaterankunga no kuzamura urwego rwayo akava mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga akajya mu cy’ababigize umwuga.

    Hari ukwifashisha amarushanwa ya NBA Jr League, umwiherero w’abana ukorwa buri mwaka ndetse n’umwiherero wa Giant of Africa mu guteza imbere umukino bihereye mu bana.

    Nyirishema Richard ku isonga y
    Nyirishema Richard ku isonga y’abategura amarushanwa muri FERWABA

    Harimo no kubaka ishuri ry’umukino wa Basketball (Basketball Academy) mu bakobwa n’abahungu. Hari ibiganiro byabaye hagati ya FERWABA na NBA kugira ngo harebwe aho iryo shuri ryashyirwa hagati ya Lycée de Kigali na Green Hills Academy. Nyuma yo gutorwa bizahita bishyirwa mu bikorwa.

    Hakaba no gushyiraho shampiyona y’icyiciro cya kabiri no kugarura imikino ihuza za kaminuza.

    Tubibutse ko amatora ya komite nyobozi ya FERWABA azaba kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020 saa yine za mu gitondo kuri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

    Mugwiza Desiré wiyamamaje ku mwanya wa Perezida akaba amaze kuyobora manda ebyiri, amategeko akaba yemerera umuyobozi kuyobora manda eshatu zitongerwa bikaba ari muri urwo rwego Mugwiza Desiré yifuje kongera kuyobora FERWABA.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/gutangiza-icyiciro-cya-kabiri-no-gushakira-amakipe-abaterankunga-intego-za-komite-yifuza-kuyobora-ferwaba

  • Umwarimu wo muri kaminuza wari umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana yasohoye isanzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Deo Habyarimana ngo kuririmba si ukuririmba izihambaza Imana gusa
    Dr Deo Habyarimana ngo kuririmba si ukuririmba izihambaza Imana gusa

    Dr Deo Habyarimana yemeza ko abantu bose bifitemo uburyohe bwo kwishima, bakagubwa neza kandi bagasabana n’abandi aho bari hose, ari yo mpamvu yakoze indirimbo yibutsa buri wese kuzaryoherwa n’iminsi mikuru nta rutangira.

    Yagize ati “Mbazaniye agashya mu ndirimbo Come on in Party aho nsaba buri wese uko waba ungana kose ibyo waba ukora byose gushaka umwanya ukidagadura ukaryoherwa wowe n’abawe”.

    Dr Deo Habyarimana avuga ko iyi ari impano ya Noheli n’ubunani ageneye abantu bose bakunda umuziki we.

    Yagize ati “Ni umwanya mwiza ndetse n’impano mpaye Abanyarwanda ngo bazagire Noheri nziza n’umwaka mushya muhire bibyinira kandi banyurwa na Come on in Party”.

    Uyu muhanzi amaze gusohora indirimbo z’Imana zitandukanye, harimo iyakunzwe cyane yitwa ‘Mana Tabara’, iitabariza abantu bose bari mu kaga, karimo n’ibyorezo bikaze nka Covid-19.

    Mu ndirimbo yasohoye, hari iziri kuri Youtube ye, izindi zigakoreshwa mu makorari atandukanye.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umwarimu-wo-muri-kaminuza-wari-umenyerewe-mu-ndirimbo-zihimbaza-imana-yasohoye-isanzwe

  • Rubavu: UTB VC yasinyishije Mukunzi Christophe, inashimira abakinnyi uko bitwaye uyu mwaka (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu mwaka w’imikino urangiye, ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB bwakiriye amakipe yabwo ya Volleyball (Abagabo n’abagore), mu gikorwa cyabereye mu karere ka Rubavu aho banafite inyubako nshya y’iryo shuri.

    Bakase umutsima bishimira uko umwaka w
    Bakase umutsima bishimira uko umwaka w’imikino wagenze

    Iki gikorwa cyakorewe mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu karere ka Rubavu, ahao abakinnyi bari bahagaurutse mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 05/12/2020, banafata umwanya wo kwishimira ibikombe begukanye muri uyu mwaka

    Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB akaba na Perezida w’ikipe ya UTB VC. V/C Dr KABERA Calixte yashimiye byimazeyo abakinnyi bose ba UTB Volleyball (Abagabo n’abagore) uguhatana bagaragaje muri uyu mwaka w’imikino utambutse.

    Umuyobozi wa UTB, Dr Kabera Callixte yashimiye amakipe yombi uko yitwaye, ariko anabasaba kurushaho mu mwaka w
    Umuyobozi wa UTB, Dr Kabera Callixte yashimiye amakipe yombi uko yitwaye, ariko anabasaba kurushaho mu mwaka w’imikino utaha

    Kuri we avuga ko abagore besheje imihigo ku kigero cya 80% kuko mu bikombe 5 byakiniwe batwayemo 4 harimo harimo n’icya Shampiyona, naho ku bagabo avuga ko bo ari 60% kuko mu bikombe 5 byakiniwe bo batwayemo 3.

    UTB yanasinyishije kapiteni w’ikipe y’igihugu Mukunzi Christophe

    Ikipe ya UTB kandi muri uyu mwiherero wabereye I Rubavu, ni bwo iyi kipe yasinyishije kandi inerekana ku mugaragaro Mukunzi Christophe wari umaze imyaka akinira ikipe ya REG Volleyball Club, avuga ko ari umwanzuro yatekerejeho kuko ibyo yahawe yabishimye.

    Yagize ati ”Ndishimye kuza mu ikipe y’umuhondo n’icyatsi, nk’uko musanzwe mubizi ku mukinnyi ushaka kureba imbere ye hari ibintu byinshi akurikiza kugira ngo ave mu ikipe ahindure ajye mu yindi

    ” Ni ikipe irimo abakinnyi bakuru twagiye duhura mu makipe menshi, nkeka ko niba nongeye guhura n’abantu twatwaranye igikombe muri Gisagara (Nelson, Madison na Dada) nkongera ngahura n’abandi twatwaranye igikombe muri REG (Olivier Ntagengwa), birumvikana biroroshye niduhuza bwa bushobozi n’ubunararibonye bizoroha gutwara igikombe.”

    Umutoza wa UTB VC Nyirimana Fidele, avuga ko Mukunzi yanatoje mu ikipe ya Gisagara azabafasha byinshi agendeye ku bunararibonye bwe bushobora gufasha ikipe kwegukana igikombe, anavuga ko ari umukinnyi uzi kumva amabwiriza n’amayeri y’umutoza kandi akayashyira mu bikorwa

    Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC
    Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC

    Andi mafoto yaranze uyu mwiherero w’amakipe ya UTB

    Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC
    Mukunzi Christophe yamaze kuba umukinnyi wa UTB VC

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/rubavu-utb-vc-yasinyishije-mukunzi-christophe-inashimira-abakinnyi-uko-bitwaye-uyu-mwaka-amafoto

  • Abaganga baguye igihumure n' umwana w' imyaka 3 utwite #rwanda #RwOT

    Abaganga bo mu gihugu cya Perou basuzumye umwana w'imyaka itatu basanga atwite undi mwana w'umuhungu.

    Abahanga bemeza ko ugutwita k'uyu mwana kutaturutse ku mibonano mpuzabitsina. Ngo birashoboka ko igiye yari akiri mu nda ya nyina yari abangikanye n'undi mwana ariko batari ku kigero kimwe. Uwakabaye impanga ye niwe uri mu nda y'uwo mwana; ibyo bita jumeau parasite.

    Umuganga wabaze iyo nda yari itaragera igihe cyo kuvuka avuga ko uwo mwana wo mu nda yari afite uburemere burenze ikiro ndetse n'uburebure bwa santimetero 25.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/08/abaganga-baguye-igihumure-n-umwana-w-imyaka-3-utwite/

  • UN Team Assess Rwanda Police Peacekeeping Readiness #rwanda #RwOT

    A delegation from the United Nations is in the country for a ten-day visit to assess the Rwanda National Police (RNP) peacekeeping capabilities as the force prepares to deploy more peacekeepers.

    The Formed Police Unit (FPU) Assessment and Advisory Visit (AAV) started on Monday, December 7, at the RNP General Headquarters in Kacyiru where the UN team inspected and assessed the force's Contingent Owned Equipment (CoE).

    Assistant Commissioner of Police (ACP) David Butare, Commissioner for Peace Support Operations in RNP, said that the team assesses the overall capability to deploy the pledged forces in a timely manner.

    'They check the physical and mechanical state of CoE such as vehicles and other basic tools used by peacekeepers during and after work in a mission area, and operational readiness. It is all about the country's capacity and readiness. They will also inspect Police contingents that are undergoing pre-deployment training at the Police Training School (PTS), Gishari,' said ACP Butare.

    ALSO READ: RNP concludes peacekeeping duties in Haiti

    Rwanda maintains six contingents in South Sudan and Central African Republic (CAR); three in each mission.

    Currently, Rwanda has more than 1,000 Police officers in various UN missions, including in CAR (MINUSCA), South Sudan (UNMISS), Darfur (UNAMID), Abyei (UNISFA) and Haiti (MINUJUSTH).

    The post UN Team Assess Rwanda Police Peacekeeping Readiness appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/un-team-assess-rwanda-police-peacekeeping-readiness/