Category: Uncategorized
-
Kamonyi: Polisi yataye muri yombi abantu 4 mu bashakishwaga bakekwaho gutema no gutega abaturage bakabambura – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza yafashe Uwizeyimana Samuel w'imyaka 21, Tuyishimire Jean de Dieu w'imyaka 21, Uwiringiyimana Samuel w'imyaka 20 na Nayituriki Claude w'imyaka 22. -
Rtd Major Mudathiru expresses remorse, apologizes #rwanda #RwOT
Mudathiru is part of 32 people accused of working with terror groups including P5 and FLN.
During the previous hearing, the prosecution requested the court to consider provided evidences pinning the suspects to give them heaviest punishments granted by laws.
The Military prosecution separately requested punishments for each charge and overall, sought life sentence for all suspects on ground of involvement in coordinated activities.
The suspects are segmented into two groups mainly the group comprising of 25 led by Rtd Major Mudathiru Habib (a former RDF soldier) facing charges including formation and being part of an irregular armed group or joining it, conspiracy against the established Government or the President of the Republic, maintaining relations with a foreign government with the intent to wage a war and formation of or joining a criminal group.
They were captured last year in terrorism activities in the Democratic Republic of Congo (DR Congo), as part of an intensified campaign by the Congolese military against militia groups operating in the country. The 25 suspects were extradited to on 18th June 2019. Another suspect connected to the case is Pte a Jean Bosco Ruhinda who escaped to DRC forests. He is tried in absentia because he has not yet been captured.
Another group connected to the case includes Corporal Viateurv, Corporal Jean Bosco Dusabimana and Private Champagnat Igitego led by Pte Dieudonné Muhire.
They are accused along with two civilians Pacifique Muhire and Richard Nzafashwanimana.
The group is accused of escaping the military, conspiracy against the Government or intending to overthrowing it by means of war or other powers, formation of a criminal group and subsequently seducing new recruits, and taking part of terror group’s activities.
The 31 co-accused were yesterday present in court except Private Ruhinda tried in absentia.
As they appeared at Military High Court for the final hearing of the case that opened last year, Mudathiru told the court he was part of soldiers raiding Rwanda on 1st October 1990 during the liberation war. Mudathiru was at the rank of Sergeant got from Uganda’s military he had joined in 1981.
Mudathiru later held different positions including appointment as a military instructor until 2005 when he was promoted to the rank of major.
In 2009, Mudathiru was arrested for issuing unguaranteed cheque but later won the case.
He returned to work, reintegrated in National Police and retired in 2013 when Mudathiru requested authorization to join his family in Uganda. That’s when RNC lured him until he joined and arrested.
Admitting three of five charges
Mudathiru admitted three charges namely’ joining illegal armed group, bad intentions against the Government and maintaining relations with a foreign government with the intent to wage a war.
He however denied charges pinning him to the foundation of the armed group and terror activities.
'I admit the three charges only and apologize for that,' said Mudathiru.
He admitted to have facilitated trainings but denied involvement in recruitment processes.
Mudathiru expressed gratefulness to Rwanda for the support he received since arrest including treatment for wounds inflicted in DRC forests, diabetes and blood pressure.
Among others, he thanked the court for granting them freedom of expression during different hearings, apologized to the President of the Republic and all Rwandans.
Considering humane treatment in Rwanda despite his accusations, Mudathiru expressed remorse for his acts.
'I admit what happened and apologize to the country. Rwanda is our parent. Honorable judge, have mercy on me as you make rulings. I am apologizing from the bottom of my heart,' he said.
Mudathiru requested lessened penalties committing to respect the laws after pardon and return to normal life.
Ildephonse Rusigariye also sought forgiveness expressing commitment to be a good and exemplary citizen in the community. He explained that he was seduced for a job but ended up finding himself in a terror group.
Jean de Dieu Ndirahira, a Burundian held for involvement in activities intended to destabilize Rwanda’s security appreciated kind treatment in Rwanda and requested the court to consider his innocence citing that he was abducted in Burundi’s market by Kinyarwanda speaking people.
A Ugandan, Desideriyo Fred who is among arrested terror suspects said he willingly reported himself to DRC security before they were handed to Rwanda.
The Defense Lawyer of the suspects, Rwagasore requested the court to acquit his clients proposing an alternative of keeping them in a camp as they await reintegration to normal life.
The Presiding Judge, Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana declared end of the hearing and announced ruling schedule on 15th January 2021.
Judge Lt Col Rugamba has been attending to the case along with two colleagues namely; Major Charles Sumanyi and Maj Narcisse Cyubahiro Nsengiyumva.
Staff Sergeant Sylvain Mutabaruka was the secretary while prosecutors include Major Dennis and Captain Rugamba Jacques.
Mudathiru requested lessened penalties committing to respect the laws after pardon and return to normal life.IGIHE
Source : https://en.igihe.com/news/article/rtd-major-mudathiru-expresses-remorse-apologizes
-
Rwamagana: One shot dead in daring SACCO robbery, three escape #rwanda #RwOT
The incident took place last night when three of the four assailants equipped with traditional arms run away.
The Executive Secretary of Munyiginya sector, Richard Niyomwungeri has told IGIHE that the armed thieves stormed the bank around 00:40
'We have been alerted around midnight that gangs with knives attacked the Sacco. It is said that one attacked the security guard as others broke glasses of the building attempting to open. They immediately run away as the security guard shot dead the assailant,' he said.
Niyomwungeri explained that the security did the shooting for self-defense as the gang wanted to stab him.
Police spokesperson in Eastern Province, CIP Hamduni Twizeyimana has told IGIHE that the security guard first warned the gang with a shot into the air before gunning him/her down with three bullets.
'The guard explains that he had changed stance after thieves stole a computer at the bank recently. When last night thieves came, they inspected his former stance, missed him and started breaking glasses to break through. Some thieves run away as the guard fired into the air and gunned one down with three bullets,' he said.
CIP Twizeyimana appealed on residents to report suspects threatening security on time.
IGIHE
Source : https://en.igihe.com/news/article/rwamagana-one-shot-dead-in-daring-sacco-robbery-three-escape
-
Sendika y’abarimu yahaye ibikoresho abanyeshuri bo muri GS Sainte Famille #rwanda #RwOT
Ibikoresho byashyikirijwe abiga kuri iri shuri rya GS St Famille ryo mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, birimo amakayi, amakaramu ndetse n’ibindi bikoresho abanyeshuri bifashisha mu gushushanya.
Ibyatanzwe byose bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 400Frw, aho umunyeshuri umwe wo mu cyiciro rusange yagiye ahabwa igikapu gishya cyo gutwaramo ibikoresho kirimo amakayi 10 manini cyane [200pages], amakayi 5 aringaniye [120pages] ndetse n’amakati 5 aringaniye [96pages].
Muri icyo gikapu kandi hari harimo amakaramu 25 y’ubururu ndetse n’ay’umukara 10, amakaramu y’igiti 3 ndetse n’agacamurongo kamwe.
Abanyeshuri bahawe ibi bikoresho ni 30 baturuka mu miryango itishoboye ku buryo kubibona ari ingorabahizi dore ko hari abo usanga bafite amakayi ari munsi y’atanu mu gihe ayo bakenera ari 12 nibura.
Umunyeshuri witwa Hakizimana Jean Paul wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yavuze ko ubusanzwe yibana aho kubona ibikoresho by’ishuri aba ari ingorabahizi akaba ashimira abatekereje kumuha ibi bikoresho.
Yavuze ko 'Njye nari mfite amakayi atandatu kandi dusabwa 12, ubwo bayampaye biramfasha mu kwiga ku buryo bagarutse bakambaza icyo byamariye nakigaragaza.'
Yakomeje agira ati 'Njyewe ndibana, muri ibi bihe bya Coronavirus nagiye nshaka ibiraka mbona ubushobozi bw’amakayi atandatu. Ubwo urabona uko ikayi imeze nayifataga ngahera imbere nandika isomo noneho irindi nkaryandika mpereye inyuma.'
Mugenzi we witwa Vuganeza Emerance, yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza yagize ati 'Hari amakayi naburaga, ubu hari amasomo naburaga icyo nyandikamo ariko ubu ndakibonye.”
“Mbere navangaga niba nanditse ikinyarwanda hamwe nkongera nkayicurika ngashyiramo irindi somo. Niba nanditse imibare nyivange n’imyitozo ku buryo byamvangaga nkabura n’aho bimwe nabyanditse.'
Mukangango Stephanie, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abarimu n’Abakozi bo mu Burezi mu nzego za Leta mu Rwanda/SNER, yasabye abanyeshuri n’ababyeyi kuzafatanyiriza hamwe gufata neza ibi bikoresho bahawe.
Mukangango yavuze ko nka Sendika batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza gushyigikira rya reme ry’uburezi ariko no gufasha abana b’abanyeshuri baba baturuka mu miryango itishoboye.
Ni igikorwa kizakomeza n’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bwa SNER, cyane ko uretse iri shuri ryo mu Mujyi wa Kigali ryashyikirijwe ibikoresho biteganyijwe ko hazagenda harebwa n’uko andi mashuri yo hirya no hino mu gihugu agerwaho.
Abanyeshuri bashyikirijwe igikapu kirimo ibikoresho bitandukanye
Chairman wa SNER, Nkomezi Alex yashimye abayobozi ba Sendika batekereje iki gikorwa
Abanyeshuri bari bafite akanyamuneza nyuma yo guhabwa ibikoresho
Mukangango Stephanie, Umunyamabanga Mukuru wa SNER yahise anaboneraho umwanya wo kuganira n’abarimu bo kuri St Famille
-
Sobanukirwa akamaro k’imboga zitwa”Gombo” #rwanda #RwOT
Imboga zitwa Okra mu Cyongereza cyangwa Gombo mu Gifaransa ntizimenyerewe cyane mu Rwanda, ariko zimaze igihe zitangiye kugaragara ku masoko amwe n’amwe cyane cyane ayo mu Mijyi.
Uru ruboga ruboneka ku migabane y’isi hafi yose, rukaba rufite ibyiza bitandukanye ruzana ku buzima bw’abantu barukoresha rwaba rutetse cyangwa se ari rubisi.
Ku rubuga https://www.santeplusmag.com, bavuga ko okra ari uruboga rukize ku ntungamubiri zitandukanye ndetse na za vitamine A, B, C na K, n’ubutare bwa magnésium, potassium, calcium, fer, zinc ndetse n’ibyitwa 'fibres’.
Umuntu urya Okra ku buryo buhoraho, bimufasha kugira inzira y’igogora ikora neza, bikamurinda kugira ibibazo bitandukanye mu mara, harimo no kumurinda kumva agugaye mu nda, kuba yarwara impiswi cyangwa impatwe n’ibindi. Ikindi Okra ifasha mu kugabanya ibinure bibi 'cholestérol’ mu mubiri.
Imboza za okra kandi zifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza, zikagabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru, zigatuma umutima ugira ubuzima bwiza. Okra kandi ifasha amaso kugira ubuzima bwiza kuko ikungahaye cyane kuri Vitamine A.
Imboga za Okra zikungahaye cyane ku byitwa 'antioxydants’ na vitamine A, bituma uruhu rugira ubuzima bwiza, zikanafasha mu komora inguma zoroheje zaba ziri ku ruhu.
Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko uburyo bwiza bwo gutegura okra ushobora kuzikatagura, zikarara mu mazi, nyuma umuntu akanywa amazi.
Ku rubuga https://www.lifehack.org/294087/, bavuga ko Okra ituma umuntu uyiriye yumva yijuse, bikamurinda kurya bya hato na hato, bikamufasha kugabanya ibiro mu gihe abyifuza. Ikindi kandi imboga za Okra zifasha umubiri kwisukura.
Imboga za okra zifasha mu kurwanya kanseri kubera ko zikungahaye cyane ku byitwa 'antioxidants’. Okra kandi zongera uburumbuke 'fertility’ zikanafasha umugore utwite kumererwa neza kuko zikize cyane ku byitwa 'folates’.
Okra zifasha mu kuringaniza isukari mu maraso, zikanakumira indwara ya diyabete. Okra kandi zikumira indwara zimwe na zimwe zibasira impyiko cyane cyane ku bantu bazirya ku buryo buhoraho.
Imboga za okra zifasha abantu barwaye asima kumererwa neza, kuko zituma bashobora guhumeka neza. Okra kandi zituma umuntu agira imisatsi myiza, iyo bazifashe bakazitogosa nyuma zamara guhora bakazivanga n’umutobe w’indimu, bagasiga mu musatsi nyuma bakawumesamo, bituma usa neza kandi ukabyibuha.
Imboga za okra zituma ubwonko bumererwa neza, bukanakora neza ku buryo ari nziza ku bana b’abanyeshuri baba bagomba kugira ibyo bafata mu mutwe.
Kubera vitamine K iba mu mboga za okra, ituma umuntu ukunda kuzirya agira amagufa akomeye kandi ikayarinda indwara y’amagufa izwi nka 'osteoporosis’.
Source: kigalitoday
Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-akamaro-k-imboga-zitwa-Gombo.html
-
Kalimba Deo waririmbye ‘Umugaragu w’urukundo’ arembeye mu bitaro bya Masaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Umuhanzi Jean de Dieu uzwi nka Djedos (ibumooso) yashyikirije umuhungu wa Kalimba Deo inkunga yagenewe n’abanyamuzika batandukanye
Biravugwa ko yaguye muri koma kubera izabukuru agahita ajyanwa mu bitaro, ariko abamusuye bakaba bemeza ko ari kugenda amera neza.
Umwe mu bahanzi babashije kumugeraho witwa Felix, avuga ko bigaragara ko ari kugenda amera neza ariko ko atarabasha kumenya abantu neza.
Yagize ati “Uyu muhanzi ari kugenda amera neza gusa ntabwo aratangira kumenya abantu birumvikana ko n’izabukuru zishobora kuba na zo ziri kuzamo”.
Indirimbo Ku ‘Gasozi keza ka Rusororo’ ni indirimbo yaririmbanye na mukuru we Uwizeye Jean Baptiste, na yo yakunzwe cyane ndetse igikunzwe na n’ubu.
Abahanzi batandukanye bakomeje kumusura ndetse no gushaka uko bamufasha mu buryo butandukanye nk’umwe mu banyabigwi b’abahanga haba mu gucuranga no mu kuririmba.

-
-
Eritrea: Leta yarekuye imfungwa 28 z’Abahamya ba Yehova #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Isaias Afwerki ni we wambuye ubwenegehugu Abayehova ku nshuro ya mbere
Mu 1994 ubwenegihugu bwose bw’abayoboke b’iryo dini ry’Abahamya ba Yehova bwavanyweho kuko batemewe, kandi abayoboke b’iri dini iyo bafatwaga bafungwaga nta rubanza rubayeho ndetse bagafungwa igihe kitazwi hakaba n’abapfira muri gereza.
Imwe mu mpamvu zatanzwe zituma aba Bahamya ba Yehova bafungwa ngo ni ugusuzugura itegeko ry’igihugu bakanga kujya mu gisirikare, mu gihe ubundi biba ari itegeko ku munyagihugu wese.
Mu itangazo iri dini bivugwa ko ritemewe mu gihugu cya Eritrea ryasohoye, riravugako abayoboke baryo barekuwe nyuma yo gufungwa igifungo kitazwi ariko kiri hagati y’imyaka 5 na 26.
Perezida Isaias Afwerki wa Eritrea, nyuma yo kujya ku butegetsi mu mwaka wa 1994, ni we wambuye Abahamya ba Yehova uburenganzira n’ubwenegihugu bwabo ubwo iki gihugu cyari kimaze kubona ubwigenge.
Kuva icyo gihe kugeza magingo aya Abahamya ba Yehova ntabwo bemewe muri icyo gihugu, ndetse n’itegeko ryo kuba babemera ntirijya rivugwa.
Eritrea ni kimwe mu bihugu biza imbere ku mubumbe bivugwamo ikandamiza n’igitugu ku baturage, aho nta murongo n’umwe wa politiki ishingiye kuri demukarasi ubaho mu gihugu.
Nta matora cyangwa inteko ishinga amategeko bibaho ndetse nta n’umushinga w’itegeko nshinga ugenderweho cyangwa ushyirwa mu bikorwa.
Amadini atatu yonyine ni yo yemewe mu gihugu, harimo idini ya gikirisitu ya Orutodogisi, idini ya Isilamu na yo y’Abasuni gusa n’itorero ry’Abaluteriyani.

-
-
Dufite impano karemano zashingirwaho mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu nama y’ihuriro ryiswe ‘Kusi Ideas Festival 2020′, ritegurwa na Sosiyete ya National Media Group, ikorera mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
NI inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yatangijwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukuboza 2020.
Iyo nama yibanze cyane ku cyorezo cya Covid-19, harebwa ingaruka zacyo ku bukungu bw’Umugabane wa Afurika, hanarebwa icyo uwo mugabane wakora mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka.
Perezida Kagame yasabye abatuye Umugabane wa Afurika kutirara bitewe n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 kuri uyu mugabane.
Ni inama ibaye mu gihe abantu basaga miliyoni 68 ku isi bamaze kwandura icyo cyorezo, naho abasaga miliyoni n’igice kikaba cyaramaze kubahitana.
Ugereranyije n’abamaze kwandura icyo cyorezo ku isi, Afurika ifitemo abari munsi ya 5%, mu gihe kandi no mu bamaze guhitanwa na cyo, Afurika n’ubundi ifitemo abari munsi ya 4%.
Perezida Kagame yavuze ko ibihe bya Covid-19 bigoye, bityo ko kubisohokamo bisaba ubufatanye. Yavuze ko kandi hakenewe no guhanga ibishya, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.
Yagaragaje ko aka Karere ka Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko, gafite impano karemano zafasha mu guhanga ibisubizo byafasha mu kuzahura ubukungu, ubwiyongere bw’abaturage bukajyana n’ubw’ubukungu.
Yagize ati “Muri Afurika y’Iburasirazuba, dufite impano karemano zafasha gushaka ibisubizo byo kuzahura ubukungu ku baturage bacu biyongera. Tugomba gushaka uburyo bushya bwo gushora imari mu bikorwa remezo, mu baturage bacu, ndetse no mu rwego rwa politiki n’ubucuruzi”.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, na we yavuze ko uruhare rwa buri wese ari ngombwa, mu rwego rwo gufasha Umugabane wa Afurika gusohoka mu bibazo watewe na Covid-19.

-
Hateguwe igitaramo cya Noheli cyatumiwemo abahanzi b’abagore gusa #rwanda #RwOT
Ni igitaramo giteganijwe kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga kigamije gutuma abantu bongera kuzirikana ko Yesu yatuvukiye bityo bakarushaho kwizihiza umunsi wibukwaho ivuka rye nk’imwe mu minsi ikomeye y’umukristu.
Mu kiganiro na Gisele Precious yavuze ko iki gitaramo kizabera kuri televiziyo mu rwego rwo kwirinda COVID19 ndetse ngo giteganijwe kuba mu buryo bwa Live.
Iki gitaramo mbere cyari cyatangajwe ko kizaba tariki ya 25 Ukuboza 2020 ariko kubera impamvu zitandukanye itariki yaje kwimurwa ishyirwa ku wa gatandatu tariki ya 26 Ukuboza 2020 nkuko nanone Gisele yabibwiye umunyamakuru wacu.
Muri iki gitaramo kandi Gisele azafatanya na Band igizwe n’abagore gusa imwe rukumbi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ikaba yaranubatse amateka akomeye ubwo yagaragaraga bwa mbere muri Rabagirana Festival 2019 ndetse igakora ibitarakozwe n’indi band nkayo mu mateka y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Iki gitaramo kizaririmbamo abagore gusaIki gitaramo kiziharirwa n’abagore gusa ngo kuko n’abahanzi bandi bataratangazwa bazaririmbamo ari bamwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu kandi b’itsinagore gusa.
Uyu muhanzikazi avuga ko igihe kigeze ngo abagore bakorere Imana mu buryo bwose bwo kuyikorera kandi bagaragaze impano zindi nyinshi bafite harimo n’izo gucuranga ibicurangisho basaza babo bacuranga.
Gisele Precious ni umuhanzikazi ukiri muto kandi w’impano ikomeye ndetse wanatunguranye cyane,akaba akomeje kuzamuka neza mu murimo wo kuririmbira Imana dore ko amaze imyaka itatuatanguye kuririmba ariko benshi bakaba bamaze kumumenya kubera Impano itangaje afite.
-
Nubona ibi bintu mu buzima bwawe uzamenye ko ufite imivumo y’uruhererekane #rwanda #RwOT
Ni ikihe kintu kidasanzwe kiri mu buzima bwanyu. Ese haba ubusambanyi bukabije, ese haba ubukene budasobanutse, murakora ntimutere imbere, mu buzima bwawe ntiwaba ufite umujinya udafite uko wawusobanura, nawe ubwawe utabasha kugenzura kubera ko uherekejwe n’imbaraga z’umwijima?. Mu muryango wanyu ko abantu batinda gushaka ubona ari ibintu bisanzwe?, Ese gupfusha ubukwe bya buri gihe cyangwa se gutwita zikavamo ubona ari ibintu bisanzwe?
Iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya nta muvumo aba agifite. Ese koko muri Kristo Yesu abantu bose barimo?, bageze ku kigero cy’ubukure muri Kristo kugeza ubwo batafatwa n’umuvumo uva mu gisekuru?
Ibintu bigaragaza ko ufite imivumo y’uruhererekane, nibyo Pasiteri Desire Habyarimana yagarutseho mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv.

Hari ubwo abantu benshi bakira Kristo ariko bakamwakira mu buryo butuzuye. Bamwakiriye nk’Umukiza kuko bari baremerewe n’ibyaha, ntibibuke kumwakira nk’Umwami w’ubuzima bwabo aho agera muri buri nguni yose y’ubuzima bw’umuntu, akima akaba Umwami w’ubuzima bwabo. Iyo bitagenze gutyo uzasanga umuntu yubaka urugo nk’uko se yarwubatse, mamawe yatandukanye na se , nawe yatandukanye n’umugabo we ukibaza ko uyu muntu yari akijijwe kubera iki bimubaho?.
Ibi si uko ari umugambi w’Imana ahubwo ni uko abantu batakiriye agakiza mu mwuzuro wako. Niwibonaho kimwe muri ibi bintu ukwiye kumenya ko hari ikintu kidasanzwe, kandi ukwiye kubimurikira Yesu kuko yaje kudukura munsi y’imbaraga z’umuvumo.
Indwara zo mu mutwe
Hari abantu ubona mu muryango babana n’ubwo burwayi bugendanye no mumutwe, ukabona bahora ku miti ihoraho. Hari naho usanga hari Sinezite zifata abantu bose mu buryo bw’uruhererekane, ariko mu byukuri iyo abantu basengewe bene izo ndwara zirakira.
Ubugumba /Gukuramo inda
Nubwo kutabyara biterwa n’impamvu nyinshi , ingingo tuzagarukaho by’umwihariko ariko hari ubwo biba ari umuvumo.
Kutumvikana ku muryango
Hari imiryango itumvikana bakabaho batumvikana, badashobora gusangira, bakabaho batari umwe bakaba bangana ku buryo buteye ubwoba. Ibi akenshi bituruka ku mbaraga z’umuvumo kuko ahari Umwuka w’Imana haba hari ubumwe, haba hari urukundo, haba hari amahoro. Igihe cyose rero hariho ukutumvikana mu muryango haba hari umuvumo kandi hari ubwo uba ari uw’uruhererekane rw’ibisekuru. Ugasanga wenda papa wawe yatandukanye na mama wawe, nawe watandukanye n’uwo mwashakanye. Yewe hari n’ubwo upfusha ubukwe biturutse kuri uyu muvumo.
Ubukene
Gukene biva ahantu henshi, birasaba ko iyi ngingo nayo tuzayigarukaho by’umwihariko. Ariko hari ubwo umuntu ashobora gukena kuko ari umunebwe, agakena kubera abadayimoni badashaka ko hari icyo ageraho, ariko hari n’igihe akena kubera umuvumo. Hari ubwo baba baratambye ibitambo by’amaturo ku bigirwamana, igihe cyose ubutunzi bwakoreshejwe mu kuramya izindi mana umuvumo uzakurikira umuryango wawe. Niyo mpamvu hakwiye kubaho gutandukana kw’izo mbaraga z’umuvumo.
Impanuka n’imfu zidasobanutse
Mwibuke ko Satani azanwa no kwiba, kwica no kurimbura naho Yesu niwe utanga ubugingo bw’inshi. Hari ubwo uhora ukora impanuka zikakwibasira, ukabona hahoraho Imfu mu muryango kandi zidasobanutse. Akenshi biba ari umuvumo, ni abadayimoni baba baje kwishyuza ibitambo by’amaroso. Ibi ntabwo twabifata nk’ibisanzwe kuko kurama ni umugisha, gukenyuka ntabwo ari umugisha w’Imana.
Kwiyahura
Hari abantu ubona byorohera kwiyahura, ugasanga mu muryango hari abantu barenze nka 5 bose bapfuye biyahuye. Iyo urebye imibare y’abantu biyahura buri mwaka ku isi, iteye ubwoba kandi ibyo ntabwo ari umugisha, kuba umuntu yanze ubuzima ni umuvumo.
Kwigomeka
Satani niwe mwami w’ibyigomeke byose. Birababaje ko muri iyi minsi hari n’aho usanga mu rusengero abantu bigomeka, ukabona yigometse ku mushumba we ajya gushing irye torero. Kwigomeka uko ari ko kose kuva kuri Satani.
Ubusambanyi budasanzwe
Hari ubwo biba bizwi neza ko umuhungu cyangwa umukobwa wo muri uwo muryango mbere y’uko ajya gushaka aba yarabyaye. Twibuke ko iyo umuntu asambanye bifata ibisekuru icumi kugira ngo uwo muvumo uve mu muryango. Imana yanga gusambana kuko biba uruhererekane mu muryango, Dawidi yasambanye na mukaUliya, hashize iminsi umuhungu we Amunoni afata ku ngufu mushiki we. Hashize igihe umuhungu wa Dawidi Abusalomo amwigomekaho asambanya abagore ba se ku gasozi. Mwibuke ko Salomo yarongoye abagore 1001 kubera umuvumo wa se.
Ibiyobyabwenge
Nubona abantu bajya mu biyobyabwenge ku kigero kiri hejuru, uzamenye ko biterwa n’abadayimoni n’imbaraga z’umuvumo, nubwo hari n’igihe biterwa n’amarangamutima akomeretse.
Gutsindwa/Ubuswa
Hari ubwo ubona ibintu bikoranywe ubuswa ukabo ntibyari umugambi w’Imana. Mwibuke ko Bibiliya ivuga ko 'ahatari ubwenge, ihishurirwa ishyanga rirarimbuka rigashiraho’. Hari ubwo abantu bashobora kwicwa n’imirire mibi kandi ibyo kurya biba bihari. Hari ubwo ureba mu muryango ugasanga hari ibibazo byo guhora mu gutsindwa, ariko ntukemere gutsindwa.
Uburiganya
Hari igihe abantu baba mu buriganya, bakabaho bishimira ibyo bagezeho kandi byaravuye mu kuriganya. Ukaba warakoze umushinga wo gufasha imfubyi abaterankunga baza bakaguha amafaranga, ugahita wikubira. Ushobora kuriganya akazi k’abandi, kwiba imisoro, ibintu byose bije mu buriganya ni icyaha kandi akenshi biherekezwa n’imbaraga z’umuvumo.
Gutandukana kw’abashakanye( Divorce)
Hari aho ubona gutandukana kw’abashakanye atari ikintu gisanzwe ahubwo ari umuvumo w’icyaha ukomoka mu gisekuru.
Reba inyigisho Yose: Ibi bintu n’ubibona mu buzima bwawe uzamenye ko ufite imivumo y’uruhererekane by Pastor Desire H.
Source: Agakiza Tv
Source : https://agakiza.org/Nubona-ibi-bintu-mu-buzima-bwawe-uzamenye-ko-ufite-imivumo-y-uruhererekane.html

