Category: Uncategorized

  • Ukuboza 2020 kurasiga abayobozi mu nzego z’ibanze batakiri mu myanya y’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyiteguro y
    Imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze irarimbanyije

    Aganira na Kigali Today, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yavuze ko imyiteguro yatangiye, ndetse abo bayobozi bagiye kumenyeshwa igihe bazahagarikira imirimo.

    Agira ati “Amategeko ateganya ko abayobozi mu nzego z’ibanze batowe bava ku myanya yabo, uturere tugasigara tuyoborwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa. N’ubu rero birimo gutegurwa, tuzatangira kwakira kandidatire z’abantu bashaka kwiyamamaza ku itariki 28 z’uku kwezi, muri iyi minsi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igiye gutanga amabwiriza y’uko abo bayobozi bazava mu myanya”.

    Ayo matora biteganyijwe ko azatangira ku itariki 6 Gashyantare 2021, akazakorwa hakurikijwe ibyiciro bitandukanye by’abatorwa, nk’uko Munyaneza abisobanura.

    Agira ati “Amatora nyirizina azatangira ku itariki 6 Gashyantare 2021, icyo gihe hazatorwa abagize komite nyobozi z’imidugudu, abajya mu Nama Njyanama z’utugari ndetse n’abagize inzego z’abagore n’urubyiruko. Kuva ku ya 9-13 Gashyantare hazatorwa Njyanama z’Imirenge naho kuri 22 Gashyantare hazaba amatora twese tuzitabira, hakazatorwa abajya mu Nama Njyanama z’uturere ari bo bazatorwamo abayobozi b’uturere n’ababungirije”.

    Ati “Andi matora manini azaba ku itariki 2 Werurwe 2021, hakazatorwa abayobozi b’uturere n’ababungirije. Nyuma yaho hazakurikiraho amatora y’Inama z’abagore, iz’urubyiruko n’iz’abafite ubumuga ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’igihugu”.

    Uwo muyobozi avuga kandi ko umubare w’ibyumba by’amatora uziyongera kugira ngo abaturage bazatore bisanzuye, nta kwegerana cyane hirindwa Covid-19.

    Ati “Ubundi ibyumba by’amatora byarengaga gato 16,600 ariko uko tubireba ubu biri hafi 16,200 gusa turacyabireba, imibare ya nyuma y’ibyumba tuzayitangaza muri Mutarama. Ni nabwo tuzaba twamaze gukora urutonde rw’abazatora, ari rwo ruduha umubare w’abazatora n’aho bazatorera”.

    Ingengo yateganyijwe y’imari y’ayo matora ingana na miliyari eshatu na miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo kubera ibikoresho byo kwirinda Covid-19 bizakenerwa mu gihe cy’amatora, ngo NEC irimo kuvugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iyo ngengo y’imari ibe yakongerwa.

    Amatora y’inzego z’ibanze yaherukaga muri 2016, abayobozi batowe icyo gihe bakaba bari bageze igihe cyo gusoza manda yabo.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ukuboza-2020-kurasiga-abayobozi-mu-nzego-z-ibanze-batakiri-mu-myanya-y-akazi

  • Ghana : Perezida Nana Akufo-Addo yatorewe indi manda #rwanda #RwOT

    Perezida Akufo-Addo yabonye amajwi 51.6% naho uwo bari bahatanye cyane John Mahama, wahoze ari Perezida, abona amajwi 47.4%, nkuko akanama k’amatora kabitangaje.

    Mahama ntabwo aremera ko yatsinzwe. Iyo yari inshuro ya gatatu aba banyapolitike babiri bahatanye mu matora ya perezida.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Ghana izwiho kuba ari kimwe mu bihugu by’Afurika birangwamo demokarasi yashinze imizi.

    Ibyavuye mu matora y’abagize inteko ishingamategeko ntabwo biratangazwa, ariko biteganyijwe ko bitangazwa vuba aha.

    Ubwo hatangazwaga ko Bwana Akufo-Addo yatsindiye manda ya kabiri, abamushyigikiye bishimiye intsinzi bikomeye, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Thomas Naadi uri mu murwa mukuru Accra.

    Uyu perezida watowe ubu agiye guhangana n’ikibazo cy’ukwiyongera cyane kw’abadafite akazi ndetse no kuzahura ubukungu bwazahajwe n’iki cyorezo cya coronavirus, nkuko uwo munyamakuru wacu akomeza abivuga.

    Mbere yaho ku wa gatatu, polisi yavuze ko kuva ku wa mbere habayeho ibikorwa 21 by’urugomo rufitanye isano n’amatora, byahitanye ubuzima bw’abantu batanu.

    Aya ni amatora ya perezida ya munani abayeho muri Ghana kuva itegekonshinga ry’iki gihugu ryavugururwa mu mwaka wa 1992.

    Mahama yabaye Perezida wa Ghana imyaka ine, asimburwa na Perezida Akufo-Addo mu mwaka wa 2017. Inshuro zose Bwana Akufo-Addo yamutsinze, yagiye amutsinda bigoranye.

    Kubera amabwiriza yo kwirinda coronavirus, kwitabiri mitingi ku bwinshi byari bisanzweho byarasubitswe.

    Ahubwo, igihe kinini cyo kwiyamamaza amashyaka New Patriotic Party (NPP) rya Perezida Akufo-Addo na National Democratic Congress (NDC) rya Bwana Mahama, yakimaze ahatanira ku mbuga nkoranyambaga no kuri radio na televiziyo.

    Ariko, mu minsi ya nyuma yo kwiyamamaza, kwigengesera byarirengagijwe ubwo abanyapolitike bahuraga n’imbaga y’ababashyigikiye. None ubu hari impungenge ko ubwandu bwa coronavirus bwaba bugiye kwiyongera.

    Muri Ghana abanduye Covid-19 barenga 52,000, muri bo abarenga 300 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ghana-Perezida-Nana-Akufo-Addo-yatorewe-indi-manda

  • Tanzania : Umudepite wari wahawe umwanya muri guverinoma yananiwe gusoma indahiro arasimbuzwa #rwanda #RwOT

    Tanzania : Umudepite wari wahawe umwanya muri guverinoma yananiwe gusoma neza indahiro ahita asimbuzwa

    Francis Ndulane, yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko ntiyagira amahirwe yo gutangira izi nshingano kubwo kunanirwa gusubira mu ndahiro.

    Uyu mugabo yagerageje kenshi gusubiramo amagambo akubiye mu ndahiro biranga uwari uyoboye umuhango amusaba kujya mu mwanya we akicara agatuza, akurikizaho abandi bahawe imirimo bakomeza kurahira.

    Hari video yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga irimo uriya Munyacyubahiro arahira bikamunanira mu muhango wari witabiriwe na Perezida Dr. Joseph John Pombe Magufuli.

    Perezida Magufuli yavuze ko mbere yo kwemeza Abayobozi bose barahiye yabanje guhabwa inyandiko zigaragaza ibyo bakoze n’uburambe bwabo (Curriculum Vitae, CV) ariko yongeraho ko Depite Ndulane umwanya mushya yari yahawe hazashakwa undi umusimbura.

    Ati 'Uyu mwanya nzawuha umuntu ushobora kurahira neza mu magambo ari mu ndahiro.'

    Yabwiye Depite Ndulane ko aguma mu mwanya yarimo wo guhagararira abaturage mu Nteko, gusa yongeraho ko bazagenzura neza ukuri kw’impamyabumenyi afite.

    Mu Ukwakira uyu mwaka ni bwo Magufuli yongeye gutorwa ku bwiganze bw’amajwi kuri manda ya kabiri y’imyaka itanu, mu matora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko yaranzwe n’uburiganya. Perezida Magufuli yagize amajwi 84%.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Tanzania-Umudepite-wari-wahawe-umwanya-muri-guverinoma-yananiwe-gusoma-indahiro-arasimbuzwa

  • Igihugu cy'Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n'u Rwanda guhangana n'icyorezo cya Coronavirus #rwanda #RwOT

    Ambasade y'u Bwongereza mu Rwanda ifatanyije n'Umuryango Grassroot development Organisation nk'umuryango utari uwa Leta batangaje ko icyo gihugu kizakomeza kizakomeza gufatanya n'u Rwanda guhangana n'icyorezo cya Coronavirus ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ubwo Ambasade y'u Bwongereza mu Rwanda ibinyujije mu Muryango udaharanira Inyungu Grassroot Development Organization (GDO), batangaga ibikoresho byo kwirinda Coronavirus ku baturage bo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro by'Umwihariko mu isoko rya Gikondo bigizwe na Kandagirukarabe zigezweho.

    Mu isoko rya Gikondo hatanzwe ibikoresho birimo kandagirukarabe zigezweho zishobora gukarabirwaho n'abantu batandatu icyarimwe, udupfukamunwa, imiti yo gukaraba yica udukoko n'ibindi, Umuyobozi ushinzwe Politiki muri Ambasade y'u Bwongereza mu Rwanda, Bhavik Shah, yavuze ko igihugu cyabo kirajwe ishinga no guhashya Coronavirus mu bice byose by'Isi.

    Yakomoje kuri gahunda igihugu cye cyatangije kuri uyu wa Kabiri, aho cyatangiye guha abaturage bacyo urukingo rwa Coronavirus rwakozwe na Sosiyete ya Pfizer ifatanyije na BioNTech. Yavuze ko nubwo bahereye ku baturage babo, u Bwongereza burajwe ishinga no kugeza urukingo ku bihugu byose kuko aribwo buzaba butekanye. Yagize ati 'U Bwongereza nicyo gihugu cyatangiye gukingira abaturage bacyo kibaha urukingo rwasuzumwe, ubu ikingira rirakomeje rireba abugarijwe cyane. Turajwe ishinga n'uko buri wese ukeneye urukingo arubona kuko ntabwo ushobora kumva utekanye hari abadatekanye.''

    'Turi gukorana na Gavi twubaka ubushobozi ngo duharanire ko haboneka inkingo zihagije zikwirakwizwe hirya no hino. U Bwongereza bwifuza ko ibihugu bikize atari byo bibona urukingo gusa ahubwo bushaka ko rugera ku bihugu byose dufashe abantu kubona urukingo. 'Gavi ni Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe iby'Inkingo riri ku isonga mu guhuriza hamwe ibihugu ngo haboneke ubushobozi buzatuma inkingo zigera kuri bose.

    Bhavik yashimiye uburyo u Rwanda rwakomeje kugaragaza umuhate n'ubufatanye muri gahunda ya Gavi, gusa avuga ko mu gihe urukingo rutaraboneka gukomeza kwirinda Coronavirus ari ingenzi ari yo mpamvu bagize uruhare mu gufasha abaturage kubona ibikoresho by'ubwirinzi.Yashimangiye ko ubwo bufasha bagiye kubugeza no mu bindi bice by'igihugu ahari abantu batishoboye.

    Umuyobozi w'Umuryango GDO, Sibomana Yassin, yavuze ko batangiye gufasha abaturage bo muri Kicukiro ubwo utugari n'imidugudu imwe n'imwe yo muri ako karere yatangiraga gushyirwa mu kato kubera ubwiyongere bwa Coronavirus. Sibomana yavuze ko abaturage bose batanganya ubushobozi ariyo mpamvu bashatse uko bafasha abatishoboye kugira ngo hatagira uba icyanzu cyo kwanduza cyangwa kwanduzwa kuko atishoboye. Ati ' Twabahaye ibikoresho byo kwirinda, za kandagirukarabe zigezweho kuko nizo za mbere zitangiye gukwirakwizwa mu Rwanda, tubaha udupfukamunwa kuko abenshi usanga bidodera utwo mu bitenge cyangwa ibindi bitambaro bitujuje ubuziranenge, hakabaho no kubaha amasabune.'

    Yavuze ko nk'agace gakunze kubamo urujya n'uruza rw'abantu benshi, ibikoresho nka kandagirukarabe ari ingenzi kuko bibafasha kwita ku isuku. Umukozi w'Akarere ka Kicukiro ushinzwe isuku n'isukura, Nduwamungu Jean Bosco, yavuze ko kuba abaturage bahawe ibikoresho by'isuku, bizabunganira mu gukomeza kwirinda kandi binaborohereze. Ati 'Batuzaniye kandagirukarabe zikarabwaho n'abantu batandatu icyarimwe kandi zirambye. Izo twari dufite zakoreshwaga n'umuntu umwe bagatonda umurongo.

    Izi bazanye na wa muntu ufite ubumuga uri ku igare azajya abasha gukaraba. Hazajya hakaraba abantu benshi kandi bigabanye kwa gutinda kw'abaturage bari ku murongo.' Tubamenyeshe ko Inkunga y'ibikoresho yatanzwe n'Umuryango udaharanira Inyungu Grassroot Development Organization (GDO), ibarirwa agaciro ka miliyoni 15 Frw.

    The post Igihugu cy'Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n'u Rwanda guhangana n'icyorezo cya Coronavirus appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igihugu-cyubwongereza-gishishikajwe-no-gukomeza-gufatanya-nu-rwanda-guhangana-nicyorezo-cya-coronavirus/

  • Dr Kayumba Christope yavuze amasomo yavanye muri gereza agiye kwandikamo ibitabo #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wari wafunzwe ashinjwa guteza imvururu ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri I Kanombe, yavuze ko nyuma yo kumara umwaka ari muri gereza kuri ubu yageze mu rugo akaba ameze neza ndetse akaba yaranatangiye akazi.

    Avuga ko aribwo bwa mbere yari afunzwe ku buryo kugera muri gereza byabanje kumugora ariko nyuma aza kumenyera n’ubwo atari urugendo rwari rworoshye.

    Ati 'Mu bihe bya mbere ntabwo byari byoroshye, ariko urabizi ndi umunyamakuru nkaba n’umushakashatsi, nahasanze muby’ukuri ari ahantu hakwigisha umuntu kuko hariya uhasanga abantu batandukanye barimo abari bakomeye ku gihe cya Kayibanda, Habyarimana ndetse n’abo muri iki gihe.'

    Dr Kayumva avuga ko ubwo yari ari muri gereza yagize amahirwe ubuyobozi bwa gereza mumwemerera kuganira n’abo bantu barimo abafunzwe bashinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

    Ati 'Ni ahantu usanga hari ab’ingeri zose, abakire, abakene abadakennye cyane. Ni ahantu hakwigisha.'

    Nubwo hari ibyo yungukiye muri gereza ariko avuga ko yatakarijeyo byinshi birimo izina rye ryangiritse, kuba amaze umwaka adakora akazi n’ibindi birimo kuvugwa ibintu bitandukanye n’abantu baba batazi neza ibyatumye afungwa.

    Reba ikiganiro na Kayumba….

    Dr Kayumba usanzwe ari n’umwanditsi w’ibitabo avuga ko n’ubwo uyu mwaka yari afunzwe ariko mu mutwe atari afunzwe kuko yabashije gusoma ibitabo bigera kuri 70 ndetse akaba nawe ubwe hari ibyo yatangiye kwandika.

    Ati 'Hari umuhanga wigeze kuvuga ngo ntuzigere wangiza ibihe bidasanzwe bikubayeho ahubwo uzajye ubikoresha ukora ibyo utari gukora iyo utagezwa kuri ibyo bintu bitoroshye, kuri ibyo bintu bibi.'

    'Nkibaza rero nubwo uyu mwaka nari mfunzwe ariko mu mutwe ntabwo nari mfunzwe, kuko banyemereye ko mu rugo bajya banzanira ibitabo nasomye ibigera kuri 70 ndetse maze igihe nandika ku iterambere ry’u Rwanda.'

    Uyu mugabo ufite ubunararibonye mu itangazamakuru ndetse akaba anakurikiranira hafi ubuzima rusange bw’igihugu kuva mu myaka myinshi ishize yavuze ko igitabo cye kigaruka ku iterambere ry’u Rwanda nk’igitekerezo ariko nanone akagaruka ku bikorwa.

    Ati 'Iterambere kuva u Rwanda rwabaho kuva mu gihe cy’Umwami, kuri Kayibanda, Habyarimana ndetse n’ubungubu uko abaturage barifataga n’uko barifata ubu ngubu.'
    Dr Kayumba avuga ko hari n’ikindi gitabo yatangiye kwandika kivuga ku biryo bine umuntu arya akabaho yishimye ubuziraherezo.

    Ibyo biryo ngo ni iby’umubiri, iby’ubwonko [ubwenge], iby’umutima [urukundo] ndetse n’ibiryo bya roho bigendana no kwizera haba abizera Yezu, Imana, Allah n’ukundi kwizera gutandukanye abantu bagira.

    Avuga ko ibi bitabo yabyanditse akoresheje ikaramu n’amakayi ariko kuri ubu agiye gufata ibyo yanditse byose abishyire muri mudasobwa cyane ko hariya muri gereza bitari byemewe.

    Dr Kayumba Christophe uherutse gufungurwa nyuma yo gusoza igihano cy’igifungo cy’umwaka yakatiwe n’ Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama nyuma yo kumuhamya icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe.

    Uyu mugabo ariko avuga ko atemera iki cyaha ari nayo mpamvu yahise ajurira kuri ubu akaba ategereje kuburana ubujurire bwe kugira ngo Urukiko rumuhanagureho icyaha.

    Dr Kayumba Christophe yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’itangazamakuru. Niwe washinze ikinyamakuru cya The Chronicles cyigeze gufungwa nyuma kiza kongera gufungura mu isura nshya.

    Uyu mugabo ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD mu bijyanye n’Iterambere n’Amahoro asanzwe anakora indi mirimo irimo ibijyanye no guhugura abanyamakuru ndetse n’ubushakashatsi.
    Reba ikiganiro na Kayumba….

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dr-Kayumba-Christope-yavuze-amasomo-yavanye-muri-gereza-agiye-kwandikamo-ibitabo

  • Dr. Christophe Kayumba, Senior Rwandan Journalist receives special gift upon arrival from the prison #rwanda #RwOT

    Dr. Christophe Kayumba, an expert in the Rwandan media Industry, has received a special gift upon arrival at home after a year in prison where he had been incarcerated for alleged misconduct at Kigali International Airport.

    When Kayumba arrived at his home, he was greeted with various gifts from his relatives and his mother.

    On the photos he posted on his Twitter wall Dr. Kayumba was given a very large rosary, one of the hallmarks of a rooted family in the Catholic faith.

    Kayumba has been released in recent days by the Rwandan judiciary.

    75

    The post Dr. Christophe Kayumba, Senior Rwandan Journalist receives special gift upon arrival from the prison appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/10/dr-christophe-kayumba-senior-rwandan-journalist-receives-special-gift-upon-arrival-from-the-prison/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dr-christophe-kayumba-senior-rwandan-journalist-receives-special-gift-upon-arrival-from-the-prison

  • U.S Treasury Sanctions Corrupt Actors in Africa and Asia #rwanda #RwOT

    U.S. Department of the Treasury
    Press Release
    December 9, 2020

     

    Global Magnitsky designations target corrupt actors and their networks on International Anti-Corruption Day

    Washington — Today, on International Anti-Corruption Day, the U.S. Department of the Treasury's Office of Foreign Assets Control (OFAC) is targeting corrupt actors and their networks across several countries in Africa and Asia. Today's actions are taken pursuant to Executive Order (E.O.) 13818, which builds upon and implements the Global Magnitsky Human Rights Accountability Act, and targets perpetrators of corruption and serious human rights abuse. 

    'On International Anti-Corruption Day, Treasury remains fully committed to imposing costs on those who facilitate corruption at the expense of the people,' said Deputy Secretary Justin G. Muzinich.  

    To raise public awareness for anti-corruption initiatives, International Anti-Corruption Day has been observed annually on December 9 since the United Nations General Assembly adopted the United Nations Convention against Corruption (UNCAC) on October 31, 2003. There are currently 187 States parties to the UNCAC. In addition to sending a message against corrupt behavior, Treasury uses its tools to increase transparency, accountability, and the rule of law. With these designations, Treasury encourages all governments to implement anti-money laundering reforms to address corruption vulnerabilities.  

    CORRUPTION IN LIBERIA: HARRY VARNEY GBOTO-NAMBI SHERMAN

    Harry Varney Gboto-Nambi Sherman (Sherman), now a prominent lawyer, Liberian senator, and Chair of the Liberian Senate Judiciary Committee, offered bribes to multiple judges associated with his trial for a 2010 bribery scheme, and he had an undisclosed conflict of interest with the judge who ultimately returned a not guilty verdict in July 2019. Sherman has routinely paid judges to decide cases in his favor, and he has allegedly facilitated payments to Liberian politicians to support impeachment of a judge who has ruled against him.  

    In the 2010 scheme that led to this trial, Sherman was hired by a British mining company in an effort to obtain one of Liberia's last remaining mining assets, the Wologizi iron ore concession. Sherman advised the company that, in order to obtain the contract, they first had to get Liberia's procurement and concessions law changed by bribing senior officials. In 2016, Sherman was indicted by the Liberian government, along with several other government officials, for their involvement in the USD 950,000 bribery scheme. In 2019, the presiding judge acquitted all individuals accused of being involved in the bribery scheme. Sherman's acts of bribery demonstrate a larger pattern of behavior to exercise influence over the Liberian judiciary and the Ministry of Justice.

    Sherman is designated for being a foreign person who is a current or former government official responsible for or complicit in, or directly or indirectly engaged in, corruption, including the misappropriation of state assets, the expropriation of private assets for personal gain, corruption related to government contracts or the extraction of natural resources, or bribery.

    CORRUPTION IN THE KYRGYZ REPUBLIC: RAIMBEK MATRAIMOV

    Raimbek Matraimov (Matraimov), a former deputy of the Kyrgyz Customs Service, was involved in a customs scheme in which at least USD 700 million was laundered from the Kyrgyz Republic. The scheme involved a company and their evasion of customs fees. The company would bribe customs officials, and, in return, these customs officials would clear more expensive products as low-value goods allowing for maximum profits. Additionally, the company's goods would pass more quickly through customs terminals. The goods of other companies, not associated with this company and not paying bribes, would often be thoroughly inspected, unloaded from the trucks, and sit in customs warehouses for weeks, if not months. Matraimov used his position to ensure that the company's goods would be able to seamlessly pass through the borders of the Kyrgyz Republic. Matraimov was in charge of collecting and distributing bribes that came from this company. Furthermore, Matraimov assisted this company in smuggling cash into the Kyrgyz Republic via couriers. When these couriers, carrying a large amount of cash, would be approached by Kyrgyz law enforcement at an airport, the couriers would use Matraimov's name in an attempt to continue with their journey. Matraimov, utilizing his former position as deputy of the Kyrgyz Customs Service, made hundreds of millions of dollars as a result of his involvement in the customs scheme. 

    Matraimov is designated for being a foreign person who is a current or former government official responsible for or complicit in, or directly or indirectly engaged in, corruption, including the misappropriation of state assets, the expropriation of private assets for personal gain, corruption related to government contracts or the extraction of natural resources, or bribery.

    CORRUPTION IN SOUTHEAST ASIA: BROKEN TOOTH

    Wan Kuok Koi, also commonly known as 'Broken Tooth,' is a member of the Communist Party of China's (CCP) Chinese People's Political Consultative Conference, and is a leader of the 14K Triad, one of the largest Chinese organized criminal organizations in the world that engages in drug trafficking, illegal gambling, racketeering, human trafficking, and a range of other criminal activities. In addition to bribery, corruption, and graft, the 14K Triad has engaged in similar illicit activities in Palau. 

    Broken Tooth is designated for being a foreign person who is a leader or official of an entity, including any government entity, that has engaged in, or whose members have engaged in, corruption, including the misappropriation of state assets, the expropriation of private assets for personal gain, corruption related to government contracts or the extraction of natural resources, or bribery.  

    OFAC also designated three entities that are owned or controlled by Broken Tooth:

    •    World Hongmen History and Culture Association, based in Cambodia and established in 2018 by Broken Tooth;
    •    Dongmei Group, based in Hong Kong; and
    •    Palau China Hung-Mun Cultural Association, based in Palau.

    In 2018, Broken Tooth established the headquarters of the World Hongmen History and Culture Association in Cambodia. Hongmen (or 'Hung Mun') is a global Chinese fraternal organization established in the mid-1600s and is synonymous with 'Triad' in Hong Kong and Macau. The 14K Triad is utilizing Broken Tooth's World Hongmen History and Culture Association as an effort to legitimize itself.  

    The World Hongmen History and Culture Association has managed to co-opt elite figures in Malaysia and Cambodia. This continues a pattern of overseas Chinese actors trying to paper over illegal criminal activities by framing their actions in terms of China's Belt and Road Initiative (BRI), the China Dream, or other major initiatives of the CCP. The World Hongmen History and Culture Association is spreading across Southeast Asia, establishing a powerful business network involved in the development and launching of crypto currencies, real estate, and most recently a security company specialized in protecting BRI investments.  

    The Chinese enterprises behind the BRI projects have several things in common: their leadership has links to criminal networks or actors involved in illicit activities in other parts of Southeast Asia, as well as China; they have pre-existing organizations engaged in casinos and crypto currencies; they advertise themselves online to be associated with Beijing's BRI and flaunt connections with key Chinese government agencies; and all of them have established associations that actively seek to assist Chinese nationals.

    In addition to furthering the CCP's BRI via the World Hongmen History and Culture Association, Broken Tooth also heads the Dongmei Group. The Dongmei Group is the key investor in the Saixigang Zone in Burma. 

    SANCTIONS IMPLICATIONS

    As a result of today's action, all property and interests in property of the persons above that are in the United States or in the possession or control of U.S. persons are blocked and must be reported to OFAC. In addition, any entities that are owned, directly or indirectly, 50 percent or more by one or more blocked persons are also blocked. Unless authorized by a general or specific license issued by OFAC, or otherwise exempt, OFAC's regulations generally prohibit all transactions by U.S. persons or within (or transiting) the United States that involve any property or interests in property of designated or otherwise blocked persons. The prohibitions include the making of any contribution or provision of funds, goods, or services by, to, or for the benefit of any blocked person or the receipt of any contribution or provision of funds, goods, or services from any such person.

    GLOBAL MAGNITSKY

    Building upon the Global Magnitsky Human Rights Accountability Act, the President signed E.O. 13818 on December 20, 2017, in which the President found that the prevalence of human rights abuse and corruption that have their source, in whole or in substantial part, outside the United States, had reached such scope and gravity that it threatens the stability of international political and economic systems. Human rights abuse and corruption undermine the values that form an essential foundation of stable, secure, and functioning societies; have devastating impacts on individuals; weaken democratic institutions; degrade the rule of law; perpetuate violent conflicts; facilitate the activities of dangerous persons; and undermine economic markets. The United States seeks to impose tangible and significant consequences on those who commit serious human rights abuse or engage in corruption, as well as to protect the financial system of the United States from abuse by these same persons. 

    View more information on the individuals and entities designated today.

    33

    The post U.S Treasury Sanctions Corrupt Actors in Africa and Asia appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/10/u-s-treasury-sanctions-corrupt-actors-in-africa-and-asia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-s-treasury-sanctions-corrupt-actors-in-africa-and-asia

  • Kagame donates Cows to Burera residents #rwanda #RwOT

    President Paul Kagame, the Commander-in-Chief of the Rwanda Defense Forces, donated 20 cows to needy families in Burera District in Cyanika Sector.

    The donation ceremony took place on Wednesday this week in Kabyiniro Cell in Cyanika Sector.

    The Governor of the Northern Province, Gatabazi JMV, along with the Chief of Reserve Forces in the Northern Province  , Maj Gen Eric Murokore, presented the cows to the people on behalf of President Kagame.

    Governor Gatabazi commended the cooperation between the people and the security services, local authorities and the people of Burera District for their contribution to the security of the area and the fight against cross-border crime and drugs trafficking as some of the most common crimes in this region bordering Uganda.

    He said the cows, which President Kagame had given to the people, were a 'symbol of love, unity and development' in their efforts to achieve lasting security and development in the region.

    Uwimana Marie Chantal, a mother of five, was given a cow. She said she and her children will benefit a lot from this cow given by the President of the Republic including milk which will make them healthier and help them in farming as they will get more fertilizer.

    61

    The post Kagame donates Cows to Burera residents appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/10/kagame-donates-cows-to-burera-residents/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kagame-donates-cows-to-burera-residents

  • Cost of corruption much higher than taking it headon-Kagame #rwanda #RwOT

    'Combatting corruption may have a political cost, but the price of not uprooting it is much higher, in particular for the most vulnerable members of our societies,' he said.

    Kagame delivered the message today as he virtually attended the 5th Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani International Anti-Corruption Excellence Awards.

    This year’s awards have been given out in Tunisia while previous ceremony took place in Rwanda last year at Kigali Convention Center.

    The International Anti-Corruption Excellence Awards are given to people who have been exemplary in leading the fight against corruption. The International Anti-Corruption Excellence Award is organized by Qatar in partnership with the United Nations Office on Drugs and Crime (UNODC).

    President Kagame commended the Emir of Qatar and the valuable partnership with the United Nations that makes the awards possible and congratulated awardees for unique and determined efforts to expose and eliminate corruption.

    'The fight against corruption is a global objective that requires all of us to work together, to improve our societies. Transparency and accountability allow us to use our national resources effectively for the wellbeing of our citizens,' he said.

    The award giving ceremony coincided with the International Anti-Corruption Day.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/cost-of-corruption-much-higher-than-taking-it-headon-kagame

  • Gakenke : Imodoka ihetse amakaziye y’inzoga yakoze impanuka abaturage barazinywa barasinda bararwana #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 8 Ukuboza 2020, iyi Fuso n’ubundi y’uruganda rwa Agashyinguracumu Ltd yageze muri aka gace gahanamye cyane ikarenga umuhanda ikamanuka hepfo cyane mu ishyamba.

    Iyi modoka yibaranguye muri iri shyamba amakaziye yari arimo yose arangirika cyane ko yagiye asigara mu nzira uko imodoka yagendaga igonga ibiti, gusa imodoka yo yangiritse bikomeye iba ubushwangi.

    Amakuru yatanzwe n’abaturage bahise bahagera bavuze ko abari bari muri iyo modoka bakomeretse ariko ntawitabye Imana.

    Reba video y’imirwano yahabereye n’uburyo aba baturage bari basinze..

    Mu gitondo cyo ku wa Gatatu abaturage benshi bari basinze ndetse havutse n’imirwano ishingiye kuri ubwo businzi dore ko hari abahise bahagera impanuka ikimara kuba bagatangira kunywa muri uwo mugoroba.

    Abaganiriye na UKWEZI mu buryo bw’amajwi n’amashusho bavuze ko hari umugabo wari ufite inkoni arimo kubakubita. Gusa uwo mugabo we yashimangiye ko bazimurindishije ari nayo mpamvu yafashe inkoni agakubita abashaka kuzinywa.

    Uyu mugabo wagaragaraga nk’uwasinze yavuze ko impamvu ari gukubita aba bantu ari uko bari gushaka gusahura izi nzoga kandi we bazimurindishije.

    Umwe mubo yakubise yagize ati 'Nari mvuye guhinga hariya hepfo nje kureba ibyabaye hano, mu kugera hano nari mpagararanye n’uyu muhungu ahita ankubita inkoni.'

    Undi wavugaga nawe ameze nk’uwasinze dore ko yavugaga igifaransa cyinshi yagize ati 'Mpageze nkererewe ariko usibye ko abantu ubona umuntu yagize ibyago, ukagira ngo wowe ntiwakagira, uyu ari mu kazi ariko ntakitwaze ingufu z’ikirenga. Abantu benshi basinze nibyo batangiye kunywa izi nzoga nimugoroba.'

    Aka gace imodoka yakoreyemo impanuka ntabwo gatuwe dore ko ari mu ishyamba ariko ubwinshi bw’abaturage bari bahageze bwatera kwibaza aho bavuye ariko umwe mu bari bahari yavuze ko bagiye batumanaho niba umwe aje mu ishyamba gusenya inkwi, agahita aza kunywa, uwari ugiye guhinga gutyo gutyo.

    Umukozi w’uru ruganda rwa Agashyinguracumu Ltd yavuze ko kubw’amahirwe nta muntu wapfuye mu bantu batatu bari bari muri iyi modoka. Babiri baracyari kwa muganga mu gihe umwe yatashye.

    Uyu mugabo yavuze ko ibintu byose birimo imodoka n’ibyo yari ipakiye byangiritse ndetse iyi modoka ngo yacagaguye ibiti bigera muri 30.

    Reba video y’imirwano yahabereye n’uburyo aba baturage bari basinze..

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gakenke-Imodoka-ihetse-amakaziye-y-inzoga-yakoze-impanuka-abaturage-barazinywa-barasinda-bararwana