Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Abamotari barasaba kongererwa igihe cyo kwishyura Parikingi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abamotari mu mujyi wa Nyagatare barifuza kongererwa igihe cyo gutanga umusoro wa Parking kuko uku kwezi bagomba kwishyura imisoro myinshi harimo n
    Abamotari mu mujyi wa Nyagatare barifuza kongererwa igihe cyo gutanga umusoro wa Parking kuko uku kwezi bagomba kwishyura imisoro myinshi harimo n’ubwizigame bwa Ejo Heza

    Rwabagabo Ali Hassan avuga ko ku itariki 07 Ukuboza batunguwe no kubona umukozi wa Ngali aza abaka amafaranga y’aho bahagarara (parking), nyamara batarabimenyeshejwe mbere.

    Avuga ko ibibazo bafite ari uko mu mpera z’umwaka baba bagomba kwishyura amafaranga menshi harimo umusoro ku nyungu.

    Ati “Twebwe twisabiye Mayor mu nama twagiranye tumugaragariza ko amafaranga ya parikingi ari menshi, atubwira ko bazadusubiza. Ejobundi uwa Ngali aza afata casques ngo twishyure 1,500 tutamenyeshejwe”.

    Akomeza agira ati “Kandi ubwo ngo tugomba kwishyura guhera mu kwezi kwa karindwi nyamara twe ntabyo twamenyeshejwe ubwo abayobozi bacu barabimenye baricecekera”.

    Rwabagabo avuga ko batanga gutanga ayo mafaranga ahubwo ikibazo ari ukuyabonera rimwe kubera imisoro bagomba kwishyura, bagomba no kwishyura amadeni ya moto batunze kuko abenshi bazitunze ku nguzanyo.

    Ati “Ntabwo twanga kwishyura rwose tuzi akamaro k’ayo mafaranga ariko ikibazo nk’ubu uku kwezi twatangiye kwishyura umusanzu muri Ejo Heza mu cyumweru twishyura 3,750, umusanzu wa koperative 2,000, umusoro ku nyungu ejo bundi kuri 31, ayo mafaranga ntiyaboneka rwose kuko abenshi moto dutwara ni inguzanyo na zo zishyurwa buri kwezi”.

    Rwabagabo akomeza agira ati “Twifuzaga inama tukisabira Mayor bakatwongerera igihe cyo kwishyura parikingi kuko urumva turishyuzwa menshi guhera mu kwa karindwi, nibura tukishyura duhereye mu kwa mbere”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, mbere na mbere ashima uruhare abamotari bagira mu iterambere ry’akarere ndetse n’ubufatanye bakunze kugaragariza ubuyobozi.

    Muri ubu bufatanye avuga ko bamugejejeho ikibazo cy’amafaranga menshi y’umusoro w’aho guhagarara, abigeza muri njyanama iyakura ku bihumbi bitatu ku kwezi agera ku 1500.

    Avuga ko ayo mafaranga atari menshi ahubwo byose ari ubushake kandi bakwiye kubugira kuko amafaranga batanga agamije guteza imbere akarere kabo n’igihugu muri rusange.

    Agira ati “Ubundi ariya mafaranga yari ibihumbi 10, turabagabanyiriza tuyagira ibihumbi bitatu barongera baratakamba, njyanama ibashyira ku 1,500, si amafaranga meshi umumotari yabura ku munsi, nibabikore kubera ubushake kuko ni uguteza imbere akarere kabo n’igihugu kandi ndabizera dusanzwe dufatanya muri byinshi”.

    Bimwe mu byo abamotari bo mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bituma batakibona amafaranga ngo ni uko n’abanyamuryango b’andi makoperative akorera mu yindi mirenge baza bagaparika aho bakorera bakabatwara abagenzi bakabaye ari bo babatwara.

    Iki kibazo ariko Ndizeye James umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Nyagatare, avuga ko kitari giherutse ariko ubwo kivugwa kizaganirwaho mu nama rusange y’iri huriro izaterana muri Werurwe 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-abamotari-barasaba-kongererwa-igihe-cyo-kwishyura-parikingi

  • Umugabo yakamejeje yanga kwishyura ibitaro kubera ko umugore we yabyaye umwana mubi #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko umugore we yabyaye umwana mubi cyane bityo atari bwishyure amafaranga y'ibitaro byamufashije kubyara.

    Uyu mugabo abinyujije kuri Facebook yavuze ko atemera ko uyu mwana w'umuhungu umugore we yabyaye ari uwe kuko ngo abona ari mubi cyane ugereranyije n'abandi yabyaye.

    Uyu mugabo yavuze ko uwo mwana ari mubi cyane ku buryo ataba uwe ahubwo ko umugore we ashobora kuba yaramuciye inyuma akajya kubyara ku ruhande.

    Mu rwego rwo kwereka umugore we ko ibintu bikomeye, uyu mugabo yavuze ko yanze kwishyura amafaranga y'ibitaro ataramenya aho umwana yaturutse.

    Uyu mugabo yagize ati 'Ni gute umugore wanjye yabyara abandi ariko sintekereza ko uyu mwana ari uwanjye. Ni mubi cyane kuba uwanjye.  Agomba kumbwira aho yakuye uyu mwana kuko sinishyura ibitaro. Ndarushye!'

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/10/umugabo-yakamejeje-yanga-kwishyura-ibitaro-kubera-ko-umugore-we-yabyaye-umwana-mubi/

  • Rubavu : Umuryango wabaga mu ihunikiro ry’imyaka wakodesherejwe inzu ya 3000Frw nayo yenda kugwa #rwanda #RwOT

    Ngendahimana n’umugore we Nitegeka Athanasie bari bamaze imyaka ibiri batuye muri iri hunikiro [ryahozwe rikoreshwa n’abaturage barishyiramo ibigori ariko kuri ubu ntirigikoreshwa], ariko baje kwimurwamo n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero, bajya gukodesherezwa inzu iva.

    Ubusanzwe uyu muryango wari usanzwe utuye muri uyu mudugudu ariko babaga mu nzu yenda kubagwaho, noneho baza kubona iri hunikiro ridakoreshwa bafata umwanzuro wo kuryimukiramo babifashijwemo n’ubuyobozi bw’Umudugudu.

    Bavuga ko muri iyi myaka ibiri bari bamaze baba mu buhunikiro hamwe n’abana babo batatu, ubuyobozi butigeze bubaha ubufasha cyangwa ngo bubakirwe nk’abandi banyarwanda batishoboye dore ko nabo nta bundi bushobozi bari bafite.

    Mu minsi ishize nibwo uyu muryango wavanywe muri iri hunikiro ukodesherezwa inzu y’ibihumbi bitatu ku kwezi (3000Frw), aho ubuyobozi bwayibakodeshereje umwaka wose.

    Umugore wa Ngendahimana yabwiye UKWEZI ko iyi nzu batujwemo iva cyane ku buryo iyo imvura iguye bifashisha amabase n’amasafuriya mu kwitwikira cyangwa bakajya gucumbika mu baturanyi bakazagaruka ari uko imvura yahise kandi nabwo ngo iba yanyangiye ibikoresho bafite.

    Nitegeka avuga kandi ko ubwo ubuyobozi bwabimuriraga muri iyi nzu y’inkodeshanyo nta kindi bwabahaye byaba ibibatunga cyangwa ubundi bufasha.

    Yakomeje asaba 'Ko yakoregwa ubuvugizi agatuzwa nkabandi akubakirwa kuko ntabundi bushobozi afite kuberako umugabo we afite ubumuga.'

    Ubwo twakoraga iyi nkuru twavugishije umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rugerero, Umucyo Leonidas atubwira ko uwo muturage atamuzi ariko ahamya ko kuba bamenye icyo kibazo bagiye kugikurikirana bakareba uko bafasha uyu muturage. Reba ihunikiro uyu muryango wabagamo, umazemo imyaka ibiri Iyi ni inzu uyu muryango uherutse gukodesherezwa. Ku kwezi yishyurwa ibihumbi bitatu mu mafaranga y’u Rwanda

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umuryango-wabaga-mu-ihunikiro-ry-imyaka-wakodesherejwe-inzu-ya-3000Frw-nayo-yenda-kugwa

  • Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite abakobwa beza #rwanda #RwOT

    Afurika ni umugabane wa Kabiri utuwe cyane mu migabane irindwi igize isi,ukaba umugabane wiganjemo abirabura cyane.

    Dore urutonde rw'ibihugu icumi bifite abakobwa  beza muri Afurika:

    10. SOUTH SUDAN

    Sudan ni igihugu kiza kumwanya wa cumi mu bihugu bifite abakobwa beza muri afurika, barangwa no kugira ubucuti kandi banavuga icyongereza.

    9. RWANDA

    U Rwanda rugizwe n'imisozi igihumbi, aho ibiciro byo kubaho bihendutse(low cost of living).  Ruza kumwanya wa cyenda rufite abakobwa beza barangwa numuco nyarwanda, bavuga ikinyarwanda, ndetse bakoresha n'icyongereza.

    8. MORROCO

    Maroke iza kumwanya wa gatatu, iki gihugu baka bavuga ururimi rw'icyarabu(arabic).

    7. KENYA

    Kenya iza kumwanya wa karindwi bakaba bavuga icyongereza cyane, ndetse iza mubihugu byateye imbere mwikoranabuhanga ku isi.

    6. EGYPT

    Misiri (Egypt) iza kumwanya wa gatandatu. Ikigihugu kiba kizwi cyane muri aflica kuko kirangwa n,inyubako zo mubwoko bwa  piramide.

    5. ERITREA

    Eritrea iza kumwanya wa gatanu, iki gihugugihererye muruhande rw'iburyo rwa Ethiopia, bavuga ururimi rwa Tigrinya.

    4. GHANA

    Ghana  iza kumwanya wa kane iki gihugu bavuga icyongereza cyane ,kandi barangwa no kwakira neza ba mukerarugendo.

    3. ETHIOPIA

    Ethiopia ifite abakobwa beza barangwa no kugira amaso meza manini, kandi bafite n'uruhu rucyeye iki gihugu kiza kumwanya wa gatatu.

    2. DJIBOUTI

    Iki  gihugu gifite abaturage bake kiza kumwanya wa kabiri bakaba bavuga ururimi rwigifaransa cyane, niba wifuza kubona umukobwa mwiza ni wige igifaransa.

    1. SOMALIA

    Somaliya niyo iza kumwanya wa mbere, iki gihugu gifite abakobwa beza bakunda gusohokera ku Nyanja ya OCEAN.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/10/ibihugu-10-bya-mbere-muri-afurika-bifite-abakobwa-beza/

  • Muhanga: Hari abashaka kubyiganira mu cyiciro cy’ubudehe cya D #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage basabwa kuba inyangamugayo kugira ngo batange amakuru azafasha igenamigambi rya Leta
    Abaturage basabwa kuba inyangamugayo kugira ngo batange amakuru azafasha igenamigambi rya Leta

    Ubuyobozi bugaragaza ko ibyiciro bishya by’ubudehe bigamije gutegura neza igenamigambi ry’iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange, ko nta zindi gahunda za leta zizakoreshwa kuri ibyo byiciro by’ubudeh bishya.

    Mu Karere ka Muhanga mu Murenge w’umujyi wa Nyamabuye, igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro cyakozwe hakurikijwe amasibo y’abaturage bagize umudugudu, baziranye imiterere y’ingo n’ubushobozi bwabo.

    Ni amakuru akomeje gutangwa nyuma yo gusoma mu ikoranabuhanga rya telefoni niba umuntu yaratanze amakuru amwerekeyeho, nyuma abaturage bagashingira ku bisobanuro byo kujya mu cyiciro runaka bakabona kwemeza niba agishyirwamo hashingiwe ku bwiganze bw’abamutanzeho amakuru.

    Ibyiciro cya B, C na D ni byo abaturage benshi bagaragaramo cyane ariko hakaba n’abashaka kwigira mu cya D kuko ngo bagifite imyumvire y’uko hari gahunda za leta zishobora kuzabishingiraho nk’uko byakunze kugenda mu byiciro byabanje.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mukagatana Fortunné, amara impungenge abaturage bashingiye ku bya kera ko atari ko bikimeze, haba kwishyurira abana muri kaminuza cyangwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

    Agira ati “Ni byo koko hari ibyiciro byabanje byagiye binashingirwaho zimwe muri gahunda za leta bituma hari n’abana basabwa kwiyishyurira muri kaminuza kandi yenda bidashoboka ku bushobozi bwashingiweho muri ibyo byiciro”.

    Ikoranabuhanga rya terefone ririmo urutonde rw
    Ikoranabuhanga rya terefone ririmo urutonde rw’abatuye buri mudugudu batanze amakuru nirwo rikoreshwa

    Yongeraho ati “Abaturage bumve ko nta kindi ibyiciro bigamije usibye igenamigami rya Leta rizanozwa hakurikijwe ubushobozi bw’abaturage bari muri buri cyiciro, niba ari abashaje bakeneye gufashwa bikorwe neza, niba ari no guhanga imirimo ku bagikomeye bitegurwe neza”.

    Mukagatana asaba abaturage kwihutira gutanga amakuru ku bacikanwe kugira ngo nibura bitarenze tariki ya 11 Ukuboza 2020 umuntu wa nyuma azabe yamaze gushyirwa mu cyiciro kugira ngo byihutishe gahunda zikurikiraho.

    Mukagatana asaba abaturage kurangwa n’ubupfura bagatanga amakuru azira amakemwa kugira ngo azafashe mu igendamigambi rya Leta, bityo buri wese akorerwe ibimukwiriye kandi atange umusanzu ashoboye mu kubaka igihugu.

    Abaturage bagaragaza ko guhabwa ibyiciro n’abaturanyi babo mu masibo baziranye bizatuma nta kwibeshya kongera kubaho cyangwa guhindurirwa amakuru nk’uko byagendaga mu byiciro byabanje.

    Umwe wo mu Mudugudu wa Rutenga agira ati “Nishimye cyane nta mitungo ihambaye mfite singifite amaboko yo gukora banshyize mu cyiciro cya C kuko sinkodesha ntuye iwanjye, ku myaka 60 icyiciro banshyizemo gitandukanye n’icyo nari nsanzwemo mbere hari amahirwe kitampaga”.

    Uhamagawe aza imbere abaturage bakemeza icyiciro akwiye kujyamo
    Uhamagawe aza imbere abaturage bakemeza icyiciro akwiye kujyamo

    Abaturage benshi wasangaga bishimiye kuba bashyizwe mu byiciro n’abaturanyi babo ariko bikaba bisaba gukoresha ubunyangamugayo kugira ngo hatabaho amarangamutima yo guhishirana cyangwa kugendera ku makuru ashaje yaranze ibyiciro by’ubudehe bya kera.

    Mukagatana avuga ko abatuye mu bice by’icyaro ari bo bari kwitabira cyane kurusha mu mujyi, akaba yibutsa kandi ko uhabwa icyiro ari umuryango uhagarariwe n’umukuru w’umuryango bityo ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuri bamwe bari basanzwe bibaruza mu cyiciro cy’ubudehe bitangirwamo ubwisungane mu kwivuza.

    Avuga ko n’iyo umwana yaba asanzwe aba ukwe azagaragara mu bagize umuryango igihe cyose atarashinga urwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-hari-abashaka-kubyiganira-mu-cyiciro-cy-ubudehe-cya-d

  • Umuhanzi Elvis Nyaruri agiye gukorana na Universal Music Group #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Elvis Nyaruri
    Elvis Nyaruri

    “Uko icyuma gityazwa ku kindi cyuma, ni na ko umuntu yigishwa na mugenzi we.” ibi byanditse muri bibiliya mu gitabo cy’imigani ibice 27 umurongo wa 17.

    Ibi Elvis Nyaruri abivuga asobanura aho akura inganzo ye kuko se yari umuhanzi mu myaka ya 1980 ndetse na nyirakuru na we yari umuhanzikazi mbere yahoo, ndetse no kuba yitiranwa n’icyamamare Elvis Presley bikaba biri mu bimutera imbaraga.

    Mu gusobanura impamvu yahisemo kuririmba injyana ya country itamenyerewe cyane muri aka gace, yagize ati “Kuri njye injyana ya country ni uburyo bwo kubaho, mu kuyiririmba ugomba kuba wemera buri jambo usohoye rero ni ubuzima kuri njye kandi ni ukuri.”

    Umuyobozi wa A.I Records inzu itunganya umuziki yatangiye gukorera muri Kenya mu 1950 Michael Andrews avuga ko iki ari igihe cy’uko Abanyakenya batangira kubyaza umusaruro injyana ya country kuko idasaza.

    Ati “Country music ni injyana yakunzwe cyane muri Kenya ku bahanzi nka Dolly Parton, Kenny Rogers, Jim Reeves n’abandi. Nizera ko nitubyaza umusaruro iyi njyana abazadukomokaho bazayumva bakayisangamo kuko idasaza.”

    Elvis Nyaruri yasohoye indirimbo ye ya mbere muri A.I Records tariki 9 Ukuboza 2020 ayita “I just cannot wait to go back home” bisobanura mu Kinyarwanda ngo mfite amashyushyu yo gutaha iwacu. Avuga ko iyi ndirimbo yayiririmbiye abantu baba mu mahanga bakanakorayo bashaka imibereh, ariko bagahora bifuza gusubira iwabo.

    Reba iyo ndirimbo ye nshya hano

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-elvis-nyaruri-agiye-gukorana-na-universal-music-group

  • Umugore wirirwa mu rugo wamuhemba arenga 93,000Frw buri kwezi – ActionAid #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego zitandukanye bagaragarijwe ubushakashatsi ku mirimo yo mu rugo idahemberwa

    Uwamariya ayobora umuryango utari uwa Leta witwa ActionAid mu Rwanda. Kuri uyu wa 09 Ukuboza 2020 ActionAid yamuritse ubushakashatsi yakoze muri 2019/2020 ku bijyanye n’imirimo idahemberwa yo kwita ku rugo n’abarubamo.

    Ubu bushakatsi bugaragaza ko umuntu udafite akandi kazi kamuhemba buri kwezi akaba yirirwa mu rugo, akora imirimo ifite agaciro k’amafaranga nibura 93,960 ku kwezi, cyangwa 3,132Frw ku munsi.

    ActionAid ivuga ko itakoze ubu bushakashatsi kugira ngo abakora iyi mirimo yitwa ‘unpaid care work’ batangire gusaba abo bashakanye igihembo, ariko ko bagomba guhabwa agaciro kandi uwo murimo ukemerwa nk’indi yose yinjiriza urugo.

    Uwamariya yagize ati “bikwiriye kumenyekana ko kubungabunga urugo ari umurimo nk’indi isanzwe, ariko ntabwo tuvuze ngo uwawukoze ajye kwishyuza kubera ko yahetse umwana, yafashije umurwayi cyangwa yatetse”.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Sarah Mukantaganda, avuga ko umugore wonsa wasigaranye urugo n’abana, ashobora kuba akorera amafaranga arenze ayavuzwe na ActionAid.

    Josephine Uwamariya, umuyobozi wa Action Aid Rwanda
    Josephine Uwamariya, umuyobozi wa Action Aid Rwanda

    Mukantaganda yagize ati “mfashe nk’urugero rw’umubyeyi wonsa, ngaha agaciro amashereka kuko ni cyo cya mbere umwana agomba guhabwa, ayo mashereka ubwayo aramutse agurishwa yaba ahenda cyane kurusha amata asanzwe”.

    MIGEPROF na ActionAid bavuga ko abasigarana imirimo y’urugo akenshi bongererwaho no kubwirwa amagambo abaserereza ngo ‘ntacyo bamaze, ni abo kurya gusa’, nyamara ari bo bakoze ibifite agaciro karenze kure ibyakozwe n’abatiriwe mu rugo.

    Izi nzego zikavuga ko amagambo nk’aya cyangwa ibikorwa bitandukanye bisuzuguza umuntu usigarana urugo, ubwabyo ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Umubyeyi bakunze kwita Mama Eunice ariko wanze kwivuga amazina ye, yakomeje agira ati “kwirirwa mu mirimo y’urugo biravuna, jyewe ndamutse nsabye igiciro cyabyo, ntabwo najya munsi y’amafaranga ibihumbi 10 ku munsi, ariko icyiza ni uko umugabo wanjye ataha akanshimira”.

    Ubushakashatsi bwa ActionAid busaba inzego gufatanya ingamba zatuma umuntu ushinzwe urugo n’abarubamo yahabwa agaciro mbere ya byose (recognition).

    Hagakurikiraho gushaka ibyamugabanyiriza imvune nko gutekesha gas niba yakoreshaga inkwi, kumugurira imashini imesa imyenda, cyangwa kumufasha imwe mu mirimo, ndetse no kumuhagararira mu nzego zifata ibyemezo, hamwe no kumushimira.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umugore-wirirwa-mu-rugo-wamuhemba-arenga-93-000frw-buri-kwezi-actionaid

  • Kagame donates cows to vulnerable families in Burera District #rwanda #RwOT

    The Governor of Northern Province, Gatabazi Jean Marie Vianney accompanied by the Regional Reserve Force Commander- (Nothern Province), Maj Gen Eric Murokore handed over the cows to the residents on behalf of the President during a function held at Kabyiniro Cell, Cyanika Sector.

    In their remarks, the leaders thanked residents for their active role and contribution to the security as well as the socio-economic development in their area.

    Governor Gatabazi said that the excellent cooperation existing between the security organs, the local leaders and the residents of Burera District have actively contributed to safeguard the territorial integrity and to prevent crimes such as illegal border crossing, smuggling and drug abuse in that region bordering with Uganda.

    He added that President Kagame’s donation was an encouragement to the residents to keep the momentum.

    'The cows you have received today are a symbol of love, unity and progress you displayed to achieve security and socio-economic development in your area,' he further told the beneficiaries.

    Replying to the Governor, a joyful Uwimana Marie Chantal, mother of 5 children hailed the donation expected to improve family’s wellbeing.

    'My family, especially the children will benefit from HE the President’s donation and the milk from the received cow will improve the health of my children and will also contribute to improve our livestock and farming,' she said after receiving a cow.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/kagame-donates-cows-to-vulnerable-families-in-burera-district

  • Menya ibihugu 5 bifite umubare munini w'abamara igihe ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Uko ikoranabuhanga rigenda rifata indi ntera ni nako abantu bajyana naryo. Imbugankoranyambaga ni kimwe mu bimaze kwigarurira benshi ku buryo kuva COVID-19 yakwibasira isi, cyane hagati y'ukwezi kwa Kane n'ukwa Cyenda 2020, 83% mu bakoreshaga murandasi, bayobotse imbuga nkoranyambaga.

    Impanuro.rw uyu munsi irabagezaho urutonde rw'ibihugu bifite umubare w'abantu benshi bamara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga ugereranyije n'ahandi. Twifashishije Ubushakashatsi bwa Global web index na statista.

    5. Ubushinwa

    Muri iki gihugu bitewe no kwitabira ibikorwa na serivisi zo kuri murandasi cyane, umuntu umwe waho bimutwara nibuze isaha imwe n'iminota 57 itavangiye ari ku mbuga nkoranyambaga ku munsi.

    4. Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

    Muri iki gihugu, umuntu waho ku munsi, imbuga nkoranyambaga zigomba kumutwara amasaha 2 n'iminota 8 nta kinti ahugiyemo.

    3. Ubuhinde

    Mu Buhinde umuntu waho ufite telefone cyangwa mudasobwa bimutwara nibuze amasaha 2 n'iminota 36 ari ku mbuga nkoranyambaga.

    2. Nigeria

    Muri iki gihugu, abakoresha ibyuma by'ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga zibatwara nibuze amaha agera kuri 3 n'iminota 42 ku munsi.

    1. Philiphine

    Muri iki kihugu, umuntu umwe waho ahomba amasaha agera kuri 3 n'iminota 50 ku munsi aba yamaze ku mbugankoranyambaga, aganira  cyangwa ireba ibyo abandi bashyizeho.

    Magingo aya mu isi abagera kuri miliyari 3.196 bakoresha imbuga nkoranyambaga. Techjury ivuga ko 50.1% by'igihe abantu bamara ku matelefone, gitakarira ku mbugankoranyambaga zirimo facebook, youtube, whattaspp,tiktok n'izindi. Ibi bituma muri rusanjye buri wese ukoresha murandasi ahabwa ikigereranyo  cy'amasaha 2 n'iminota 24 ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/10/menya-ibihugu-5-bifite-umubare-munini-wabamara-igihe-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Tanzania : Perezida Magufuli yaburiye abaminisitiri bifata ‘selfies’ mu kazi #rwanda #RwOT

    Perezida Magufuli yanaburiye abaminisitiri kwirinda kwifata amafoto kuri telefone zabo zigezweho – aya azwi nka ‘selfies’ – mu gihe bari mu kazi, avuga ko akazi kabo “kazagaragarira” mu bikorwa bagezeho

    Yabivuze ku wa gatatu mu muhango wo kwakira indahiro z’abaminisitiri n’ababungirije wabereye mu murwa mukuru Dodoma.

    Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter y’Umuvugizi wa Perezida Magufuli buvuga kandi ko hari abayobozi muri guverinoma basigaye bafite indwara idasanzwe aho hari amatangazo ya leta ashyirwa muri ‘group’ za WhatsApp.

    Yagize ati “Muri guverinoma ubu hasigaye hari indwara idasanzwe aho n’amatangazo ya leta ashyirwa mu matsinda [groups] yo kuri WhatsApp. Amwe [amatangazo] y’ibanga arimo kumenwa. Mureke dukurikize indahiro zacu”.

    Mu Ukwakira 2020, nibwo Magufuli yongeye gutorwa ku bwiganze bw’amajwi kuri manda ya kabiri y’imyaka itanu, mu matora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko yaranzwe n’uburiganya. Perezida Magufuli yagize amajwi 84%.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Tanzania-Perezida-Magufuli-yaburiye-abaminisitiri-bifata-selfies-mu-kazi