
Category: Uncategorized
-
Sobanukirwa icyo amategeko ateganya ku irage n’uko rikorwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Igikorwa cyo kuraga cyahozeho kuva na kera mu mu ryango nyarwanda ariko uko ibihe byagiye bihinduka cyagiye kivugururwa gisanishwa n’amategeko mu rwego rwo kugabanya amakimbirane yavukaga nyuma yacyo cyangwa mbere y’uko gikorwa.
Guhera mu mwaka wa 1999 ibijyanye n’igikorwa cy’irage byateganwaga n’itegeko ryo kuwa 12/11/1999 Ryuzuzaga igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rigashyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.
Iri tegeko n’ingingo zirikubiyemo byaje gusimbuzwa bikurwaho n’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ariryo rikurikizwa kugeza none.
Itegeko ryo mu mwaka wa 1999 ryavugaga ko umubyeyi yari ategetswe gutanga umunani ku bana be bigakorwa ababyeyi bakiriho hagamijwe kugabira umutungo abana babo cyangwa ababakomokaho bagahita bawegukana, bikitwa ko bashoje inshingano yo kubarera no kububakira.
Gusa umubyeyi yashoboraga kuba yaratanze umunani agasigarana imitungo iyi akaba ariyo azaraga mbere y’uko apfa.
Nyuma ariko byagiye bigaragara ko hari abana bitwaraga nabi aho bashyiraga igitutu ku babyeyi ngo babahe umunani ndetse n’indagano itegeko ryo mu 1999 ryaje kuvanwaho risimbuzwa irya 2016 riha uburenganzira busesuye umubyeyi mu gikorwa cy’irage aho yemerewe guha umutungo we ho indagano uwo ashatse bitewe n’impamvu runaka ..
Ikindi itegeko ryo mu mwaka wa 1999 hari ingingo nyinshi ritasobanuraga ku gikorwa cy’irage aho byatumaga haba amakimbirane n’imanza bishingiye kuri iki gikorwa.
Mu rwego rwo kubafasha kurushaho gusobanukirwa n’icyo amategeko ateganya hagamijwe kumenya uburenganzira bwanyu no kugabanya amakimbirane mu miryango avuka ashingiye ku mitungo uyu munsi twahisemo kubabwira bimwe mu bintu bamwe mu kunze kwibaza ku gikorwa cy’irage.
Mbere yo gusobanura uko igikorwa cy’irage kigenda reka tubafashe gutandukanya aya magambo “Irage” n’Indagano”
Indagano ni impano itangwa mu buryo bw’irage nyir’ukuyihabwa akayegukana ari uko uwayimuhaye apfuye. Naho Irage ni igikorwa mbonezamategeko, kigirwa n’umwe mubo kireba, gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho.
Mu gikorwa cy’irage amategeko ateganya ko uraga yikuraho ibintu nta kiguzi, uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.
Ninde ufite ububasha bwo kuraga no kuragwa, ese bikorwa gute?
Umuntu wese ufite ubushobozi busabwa n’amategeko ashobora kuraga igice cyangwa umutungo we wose hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Icyakora, irage rikozwe n’umwe mu bashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo w’umuhahano, ku mutungo bahuriyeho rigomba kwemerwa mu nyandiko n’uwo bashyingiranywe. Ukora irage kimwe n’uwo bashyingiranywe agomba kuba afite ubushobozi busabwa n’amategeko mu gihe yakoraga irage. Uraga bitewe n’impamvu ashobora kuraga uwo ashatse wese kabone n’iyo nta sano baba bafitanye.
Aha urugero twatanga ni umukecuru w’intwaza Nyirangoragoza Marianne witabye Imana, agasiga ageneye Perezida Paul Kagame irage rigizwe n’ubutaka n’inzu biherereye mu Murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke.
Uragwa agomba kuba afite ubushobozi buteganywa n’amategeko ku munsi wo kwemera irage. Ku mwana utaragira imyaka y’ubukure cyangwa ku muntu mukuru udafite ubushobozi, kwemera irage bikorwa hubahirijwe amategeko agenga uguhagararira abadafite ubushobozi.
Mu ngingo ya 65 y’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ivuga ko Irage rikorwa mu buryo bw’inyandiko mpamo cyangwa bw’inyandiko bwite. Irage rikozwe mu buryo bw’inyandiko mpamo ni irage rikorewe imbere ya Noteri n’uraga cyangwa imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere waho uraga atuye cyangwa aba.
Umwanditsi w’Irangamimerere cyangwa Noteri abika inyandiko y’umwimerere akandika mu gitabo cyabugenewe itariki irage ryakoreweho, amazina y’uraga n’aho atuye cyangwa aho aba. Inyandiko y’umwimerere n’igitabo cyandikwamo irage bibikwa mu ibanga, ntawe ushobora kumenya ibyanditswemo uraga atarapfa kandi bimenyeshwa gusa abarebwa n’irage bonyine.
Irage rikozwe mu nyandiko bwite ni irage ryanditse ryose n’intoki z’uraga, hari abatangabuhamya nibura babiri (2) akarishyiraho itariki, umukono we n’uw’abatangabuhamya. Iyo ukora irage atazi kwandika cyangwa nta bushobozi afite bwo kwandika n’ubwo gushyira umukono ku irage, ashobora kwihitiramo uryandika mu mwanya we.
Kugirango irage rikorwe uraga abanza kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu y’iyi serivisi ishobora kubera mu murenge imbere ya Noteri cyangwa undi mwanditsi w’irangamimerere w’aho uraga atuye cyangwa aba.
Ni ryari Irage ritangazwa?
Ingingo ya 67 y’iri tegeko ivuga ko irage ritangazwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’urupfu rw’uwaraze, aho umukuru w’umuryango agena umunsi irage rizatangarizwa abazungura b’uwapfuye.
Kuri uwo munsi irage ritangarijweho, hanashyirwaho abagize inama ishinzwe iby’izungura. Ubifitemo inyungu wese ashobora kwitabira iryo tangazwa.

Uwahawe indagano mu mutungo w’uwapfuye nta nshingano agira yo kwishyura imyenda y’uwamuhaye indagano .
Itegeko rikurikizwa mu nyandiko z’irage z’Umunyarwanda uba mu mahanga igihe ikiragwa kiri mu Rwanda cg Inyandiko z’irage zikozwe n’umunyamahanga uba mu Rwanda
Inyandiko z’irage zikozwe n’Umunyarwanda uba mu mahanga igihe ikiragwa kiri mu Rwanda zigengwa n’ itegeko ry’igihugu zakorewemo ku byerekeranye n’uko ziteye. Icyakora, Umunyarwanda ashobora no guhitamo uburyo buteganywa n’itegeko ry’igihugu cye, hashobora no kurebwa itegeko ry’u Rwanda ku byerekeye icyo zivuga n’inkurikizi zazo
Inyandiko z’irage zikozwe n’umunyamahanga uba mu Rwanda zigengwa n’itegeko ry’igihugu zakorewemo ku byerekeranye n’uko ziteye. Icyakora, umunyamahanga ukoreye irage mu Rwanda ashobora guhitamo uburyo buteganywa n’itegeko ry’igihugu akomokamo; n’itegeko ry’igihugu akomokamo ku byerekeye icyo inyandiko z’irage zivuga n’inkurikizi zazo.
Ese Irage rishobora kuvanwaho? Ese iyo rikuweho bigira izihe ngaruka?
Irage rishobora kuvanwaho ryose cyangwa igice cyaryo n’urukiko bisabwe n’ubifitemo inyungu mu gihe ryakozwe ku gahato, ryakoranywe uburiganya cyangwa ritubahirije ibiteganywa n’itegeko. Ivanwaho ry’irage ritesha agaciro iryo rage.
Ibindi itegeko ryongeraho ku bijyanye n’ita agaciro k’indagano nuko iyo uwahawe indagano apfuye mbere y’uwaraze, uretse igihe ashobora guhagararirwa indagano ihita iteshwa agaciro.
Iteshwa agaciro kandi iyo icyari cyaratanzweho indagano cyangiritse cyose uwayitanze akiriho ndetse n’igihe ; uwahawe indagano ayanze cyangwa habayeho impamvu zituma yakwa uburenganzira bwo kwakira indagano.
Izungura ry’umutungo w’uwapfuye rikorwa hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko niba nta rindi rage ryigeze rikorwa kuko hari igihe biba ngombwa irage ntirikorwe bitewe n’impamvu runaka iyo irage ritabayeho habaho igikorwa cy’izungura rikorwa hakurikijwe itegeko.

-
Mu mafoto : 'Marine’ yashikuje umugore telefone ijya mu kiraro cya Nyabugogo hitabazwa abasore b’inkorokoro #rwanda #RwOT
Iki ni ikibazo kimaze igihe ndetse abaturage n’abakoresha gare ya Nyabugogo bakunze kugaragariza inzego z’umutekano mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko Akarere ka Nyarugenge aho gare ya Nyabugogo ibarizwa ko babangamiwe n’ubu bujura.
Ubu bujura bukomeje gufata indi ntera bukorwa n’abana b’inzererezi bazwi nka 'Mayibobo’ ariko aba hano Nyabugogo bo bafite akabyiniriro ka 'Marine’, kubera ko bakunze kuba no kurara mu biraro bibiri binini bya Nyabugogo [Ikijya Gicumbi n’ikizamuka mu Mujyi unyuze ku Muhima].
Ingero z’abantu bibwe n’aba basore n’inkumi zizwi nka ba 'Marine’ ni umugore washikujwe telefone n’umusore witwa Kwizerimana Janvier uri mu kigero cy’imyaka 18, wayimwatse ubwo yari avuye mu Murenge wa Kigali ari kwambuka ikiraro kijya mu Gatsata.
Uyu mugore wari uri kwitaba telefone iri kugutwi niho uyu yayimwambuye ahita amanukira muri iki kiraro bisaba ko hitabazwa abasore bane b’inkorokoro bashoka mu kiraro bamara amasaha abiri bashakisha uyu musore ndetse bagwana nawe kugeza bamukuyemo ahita atabwa muri yombi.
Uyu mubyeyi wavugaga ko telefone ye yayiguze ibihumbi 12Frw byamusabye gutanga ibihumbi 2Frw abiha aba basore b’inkorokoro bagiye kuzana uyu mu 'Marine’ wari wamaze kumanuka hasi mu kiraro nyuma yo kwiba telefone.
Umwe mu baturage wari uri aho ibi byabereye yavuze ko ubu bujura bukomeje gukaza umurego ku buryo inzego z’umutekano zidatabaye byarushaho kuba bibi.
Ati 'Isa ku isaha haba mu gitondo, saa sita cyangwa nimugoroba ntabwo hano hashira imonota 30 nta muturage utatse ko yibwe kuri iki kiraro, badufashe rwose ubusambo bw’aha hantu bumeze nabi.'
Uyu musore wari wibye iyi telefone yahise atabwa muri yombi na Polisi gusa abaturage bavuga ko ibi bidahagije ahubwo hakwiye gukazwa umutekano.

-
Nyuma y'imyaka 6 umuraperi Babou yasohoye amashusho y'indirimbo-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuraperi ukiri muto Shema Arnold Babou uzwi nka Babou, yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Ibisubizo' yakoranye na Kapo, ni nyuma y'imyaka itandatu atayakora. -
Kenya: Urukiko rwategetse leta guha impozamarira abagore bafashwe ku ngufu #rwanda #RwOT
Urukiko rukuru muri Kenya rwategetse leta guha impozamarira igera hafi ku madolari y'Amerika 30,000 buri mugore muri bane yananiwe kurinda gufatwa ku ngufu n'ibindi bikorwa by'urugomo bishingiye ku gitsina.
Bijyanye n'urugomo rwakurikiye amatora ataravuzweho rumwe mu 2007-2008.
Iki cyemezo cy'urukiko kirimo kubonwa nk'ikintu gikomeye kigezweho.
Naitore Nyamu-Mathenge, ukuriye ishyirahamwe ry'abaganga baharanira uburenganzira bwa muntu bagize uruhare muri uru rubanza, yavuze ko kera kabaye ubutabera bugezweho.
Ariko, yashishikarije leta ya Kenya gufata ingamba zo gutuma ibikorwa by'urugomo nk'ibyo bitabaho mu gihe kiri imbere.
Umucamanza Weldon Korir yanzuye ko uburenganzira kw'abo bagore barokotse bwo kugira ubuzima ndetse n'uburinganire, bwahonyowe ubwo bahohoterwaga.
Yanavuze ko leta ya Kenya yananiwe kubarinda gukorerwa iyicarubozo ndetse n'ibikorwa bitari ibya kimuntu kandi bitesha agaciro.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch ugereraganya ko abantu batari munsi ya 1,000 bishwe, naho abarenga 500,000 bata ingo zabo mu bikorwa by'urugomo byo muri icyo gihe cy'amatora.
Hanavuzwe amakuru menshi yo gufata abagore n'abakobwa ku ngufu ndetse n'iyicarubozo.
Urwo rugomo rwatangiye ubwo uwari Perezida Mwai Kibaki yatangazwaga ko yatsinze amatora. Uwo bari bahatanye bikomeye Raila Odinga yavuze ko amatora yabayemo uburiganya.
Perezida wa Kenya uriho kuri ubu Uhuru Kenyatta â” wari ushyigikiye Bwana Kibaki â” ndetse na Visi Perezida William Ruto â” wari ushyigikiye Bwana Odinga â” barezwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ibyaha byibasiye inyokomuntu, bashinjwa gukongeza urwo rugomo.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bombi bahakanye ibyo birego, nyuma byaje no gukurwaho.
-
Irondaruhu ryatumye umukino wa BaÅakÅehir na PSG usubikwa! Umusifuzi wasifuye ajya mu mazi abira – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umukino wagombaga guhuza Istanbul Başakşehir na PSG muri UEFA Champions League mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020, wasubitswe nyuma y'uko umusifuzi wa kane abwiye umutoza wungirije wa Başakşehir amagambo y'irondaruhu. -
Ingaruka 5 zo kuryamana n'umusore mukundana mutarashinga urugo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Abahanga mu by'urukundo n'abajyanama baburira abasore n'abakobwa bakundana ko bakwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingiranwa. -
Danny Vumbi yakoranye indirimbo na Lulu wo muri Malawi bahuye mu 2018-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi kandi nka Danny Vumbi yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Nyakamwe' yakoranye n'umuhanzi Lulu uri mu bakomeye muri Malawi bahuye mu mwaka wa 2018 ubwo yari yasuye u Rwanda. -
Polisi irizeza umutekano usesuye abazitabira imurikagurisha rya 23 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 09 Ukuboza 2020 ku cyicaro cy’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Polisi(CP) John Bosco Kabera yavuze ko abazitabira imurikagurisha bazagira umutekano usesuye ariko na bo bakabigiramo uruhare.
CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda izaba ifite ibiro mu imurikagurisha, biteguye gufasha umuntu wese ugize ikibazo cy’umutekano. Yasabye abantu kuzajya bagana Polisi kandi bagatanga amakuru bakoresheje umurongo wa telefoni 0788311177.
Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage mu bijyanye n’umutekano, Polisi y’u Rwanda izaba ifite sitasiyo yayo ahazabera imurikagurisha. Abapolisi bazajya baba biteguye gufasha abantu, bashobora kuza kuhashakira ibyangombwa byatakaye ndetse kandi bakanabirangisha.”
CP Kabera yibukije abantu ko n’ubwo hagiye kuba imurikagurisha bidakuyeho ko tukiri mu bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yasabaye abantu kuzubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye nk’uko tumaze amezi 9 tuyubahiriza.
Ati “Hari abajya babona Leta yagize ibikorwa bimwe na bimwe ifungura bagatangira kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID-19. Siko bimeze kuko ingamba zizubahirizwa no mu imurikagurisha, abantu bazajya bambara agapfukamunwa neza uko bisanzwe, guhana intera ni ngombwa, kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune mbere yo kwinjira ahabera imurikagurisha n’andi mabwiriza.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanibukije abantu ko nta mwana uri munsi y’imyaka 12 wemerewe kuzaza muri iri murikagurisha. Yaboneyeho gusaba ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kwita ku bana kutazagira uza guteza umuvundo abeshya ko umwana arengeje imyaka 12. Yabibukije ko uwo bizagaragaraho azafatirwa ibihano.
CP Kabera yasabye abantu kuzirinda impanuka zo mu muhanda kugira ngo bave cyangwa bagere iyo bajya amahoro. Yavuze ko hazaba hari abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bafasha abaje mu imurikagurisha. Hazaba hari kandi n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda(PSF), Ruzibiza Stephen yasobanuriye itangazamakuru ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerwe kuzaza mu imurikagurisha nk’uko byari bisanzwe ku mpamvu zo kubarinda kuba bakwandura icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Serivisi zose zajyaga zihabwa abana bari munsi y’imyaka 12 twazikuye mu imurikagurisha kubera ko zifite ibyago byinshi byo kwanduza abana COVID-19. Byagorana kuba wazana umwana hanyuma ukamubuza ko bamusiga amarange, ukamubuza kujya mu byicungo cyangwa kumushyirira umwuka mu bipulizo. Hari n’abacuruzaga zimwe muri serivisi zisaba kugirirwa isuku basabye ko byakurwamo kuko byabahenda.”
Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizafungurwa ku mugaragaro tariki ya 15 Ukuboza 2020, kugeza ubu abantu 373 ni bo bamaze kwiyandikisha kuzaryitabira mu gihe hari hateganyijwe abagera kuri 400. Abanyamahanga bamaze kwemeza ko bazaza ni 72 bazaturuka mu bihugu 12.
Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

-

