Category: Uncategorized

  • Inama y' Abaminisitiri yazamuye mu ntera Tom Close #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tom Close yagizwe Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) nyuma y'umwaka n'amezi umunani ayobora ishami rya Kigali.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 yafashe imyanzuro itandukanye ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 inashyira mu myanya abayobozi batandukanye.

    Muri bo harimo Dr Muyombo Thomas wagizwe  Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

    Kuva muri Kanama 2015, Tom Close ni umukozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe gutanga amaraso akaba yari ashinzwe ibikorwa byo gushaka abatanga amaraso bashya bujuje ubuziranenge no kongera umubare w'abayatanze bakongera kuyatanga.

    Muri Mata 2019 yagizwe n'Inama y'Abaminisitiri Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

    Muri Gashyantare 2017, Tom Close yari yatorewe kuba Perezida w'Ihuriro Nyafurika rishinzwe ibyo gutanga amaraso mu bihugu 13 biri mu gace k'Uburasirazuba bwa Afurika

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/15/inama-y-abaminisitiri-yazamuye-mu-ntera-tom-close/

  • RURA, WASAC, BDF get new bosses #rwanda #RwOT

    The cabinet meeting appointed Dr Ernest Nsabimana the Director General of RURA. Dr. Ernest previously served as Vice Mayor in charge of Urbanization and Infrastructure at the City of Kigali.

    He replaces Lt Col Patrick Nyirishema who has held the position for six years since July 2014.

    Alfred Dusenge Byigero has been appointed to replace Aimé Muzola as the CEO of WASAC. He has before served as the Deputy Director General of RURA between 2012 and 2017. He also headed Energy Company in Mauritius.

    WASAC performance has been raising concerns over resources mismanagement. who held office in September 2017.

    Vincent Munyeshyaka who once served as the Minister of Trade and Industry has been appointed the CEO of BDF while Rosalie Semigabo has been appointed to deputize him.

    Félix Nshimyumuremyi was also appointed the CEO of Rwanda Housing Authority (RHA) while Noël Nsanzineza deputizes him. Nshimyumuremyi Félix previously served as the Director of Road Safety and Environment Unit at Rwanda Transport Development Agency (RTDA) while Nsanzineza was the Acting CEO of RHA.

    The post of RHA CEO has been vacant for long following the arrest of former head Serubibi Eric accused of public funds mismanagement.

    Dr Rose Mukankomeje, the former Executive Director of Higher Education Council (HEC) has been appointed Director General of the institution.

    In the Financial Intelligence Center, Jeanne Pauline Gashumba has been appointed Director General, Jean Bosco Murenzi is the new Head of Compliance and Prevention Department while Jean Marie Nyirurugo has been appointed Head of Monitoring and Analysis Department.

    Among others, Paul Umukunzi, has been appointed Director General of Rwanda TVET Board (RTB). Other institutions like the Ministry of Health have got new appointees in various departments.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rura-wasac-bdf-get-new-bosses

  • Sobanukirwa impamvu imihango yose ijyanye n’ubukwe yahagaritswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo ni kimwe mu byemezo iyo nama yafashe, bikaba byatewe n’uko abandura icyo cyorezo mu gihugu bongeye kuba benshi, aho muri iyi minsi ya vuba abandura bongeye kurenga 100 ku munsi.

    Asobanura ku ihagarikwa ry’imihango ijyanye n’ubukwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko ubukwe ari kimwe mu bintu bikomeye bitanga icyuho cyo kwanduza icyo cyorezo.

    Agira ati “Ubukwe ni umwe mu mihango usanga abantu batambara udupfukamunwa, ntibahane intera ahubwo bagasabana bagasangira, ni kimwe mu bintu rero bitanga icyuho kuri Covid-19. Iyo urebye mu ngo usanga mu muhango wo gusaba no gukwa bikorwa nk’uko byari bisanzwe mbere y’icyo cyorezo”.

    Ati “Ibirori byose bijyanye n’ubukwe muri ibyo byumweru bitatu birahagaritswe, bivuze ko n’ibindi birori byose bihuza abantu byaba ibibera mu ngo n’ahandi na byo bitemewe kuko abantu badohotse ku kwirinda icyo cyorezo”.

    Dr Mpunga yasobanuye kandi impamvu amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo yongeye guhinduka ndetse akaba atandukanye no mu gihe cy’iminsi mikuru iri imbere, kuko guhera ku ya 22 Ukuboza 2020 kugeza ku ya 4 Mutarama 2021, ingendo zizajya zihagarara saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Ati “Gutandukanya amasaha mu matariki runaka ni ukugira ngo abantu bitegure kuko uko iminsi mikuru yegereza ni na ko ingamba zo kwirinda zigenda zikazwa kurushaho, kugira ngo abantu bareke kujya mu bintu bituma batirinda bakandura ari benshi. Byagiye bigaragara ko iyo ibyemezo bisohotse harimo n’impinduka, kuzishyira mu bikorwa byagoranaga bigateza n’impanuka mu mihanda”.

    Ati “Ubu rero ni uburyo bwo kugira ngo abantu babateguze, batangire bakore gahunda zabo bajyanye n’ibihe turimo, cyane cyane ko iminsi mikuru ijyana n’ubusabane no kwirekura. Ibyo ni byo bituma abantu batirinda Covid-19 kandi babona ko ihari”.

    Iyo Nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje ko n’umubare w’abitabira inama (meetings and conferences) utagomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abo bantu bose kandi mbere yo guterana ngo bagomba kubanza kwipimisha Covid-19 kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

    Icyo cyemezo cyo guhagarika amateraniro ahuza abantu benshi kije nyuma y’aho Leta yari imaze gutangaza ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 2020 itakibaye, bikaba byari biteganyijwe ko yagombye kuba ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, icyo cyemezo na cyo kikaba cyarashingiwe ku bwiyongere bw’imibare y’abandura Covid-19 mu gihugu.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sobanukirwa-impamvu-imihango-yose-ijyanye-n-ubukwe-yahagaritswe

  • Visi Perezida wa Rayon Sports yagizwe umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, aho yemeje ko Kayisire Jacques ari 'Business Analyst' muri Minisitiriya Siporo.

    Kayisire Jacques wabaye umukinnyi muri Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaherukaga gutorerwa kuba Visi Perezida wa Mbere w’Umuryango Rayon Sports muri Komite Nyobozi nshya yatowe ku wa 24 Ukwakira 2020.

    Yari asanzwe ari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ndetse ni Umuyobozi wa Dream Football Academy yashinze, iyi ikaba yarazamukiyemo abakinnyi batandukanye nka Mugisha Glbert, Ishimwe Kevin n’abandi

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Visi-Perezida-wa-Rayon-Sports-yagizwe-umuyobozi-muri-Minisiteri-ya-Siporo

  • Somalia yacanye umubano na Kenya #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza mu masaha y' ijoro Leta ya Somalia yatangaje Itangazo ku gitangazamakuru cya leta na Minisitiri w'itumanaho Osman Abukar Dubbe rivuga ko yacanye umubano wa dipolomasi na Kenya baturanye.

    Somalia yahamagaje abadipolomate bayo bose bakoreraga i Nairobi ndetse iha iminsi irindwi abadipolomate ba Kenya bakoreraga i Mogadishu ngo babe bamaze kuva mu gihugu.

    Perezida wa Kenya n'uwa Somalia bavuganye ku bushyamirane buri kwiyongera

    Yagize ati: 'Leta ya Somalia, ishingiye ku busugire bw'igihugu buteganywa n'amategeko mpuzamahanga…, kandi yuzuza inshingano yayo yemererwa n'itegekonshinga yo kurinda igihugu, ubumwe n'umudendezo by'igihugu, yafashe icyemezo cyo gucana umubano wa dipolomasi na leta ya Kenya'.

    Leta ya Somalia ifashe iki cyemezo nyuma y'ibaruwa yo kwamagana Kenya, yashyikirije Minisitiri w'intebe wa Sudan Abdalla Hamdok, uyu akaba anayobora umuryango uhuza za leta zo mu karere ugamije iterambere, uzwi mu mpine nka IGAD.

    Somalia yari iherutse gushinja Kenya kwivanga mu bibazo na politike by'icyo gihugu — ibyo leta ya Kenya yahakanye.


    Ba Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed 'Farmaajo' wa Somalia (ibumoso) na Uhuru Kenyatta wa Kenya bigeze guhura baganira ku gucyemura ubushyamirane hagati y'ibihugu byombi
    Isoko y' inkuru BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/15/somalia-yacanye-umubano-na-kenya/

  • 18th Umushyikirano canceled, President to deliver State of the Nation Address #rwanda #RwOT

    The decision was among expected resolutions of the meeting that took place at Village Urugwiro yesterday chaired by President Paul Kagame.

    The 18th Umushyikirano was scheduled on Thursday 16th December 2020.

    Preparations for the council were underway while 500 participants were expected to go for COVID-19 test since Tuesday this week.

    'Given the current trend of COVID — 19, the Cabinet has postponed all national events including Umushyirano,' reads the second resolution of the cabinet meeting.

    Following the cancellation of Umushyikirano, President Kagame is expected to deliver State of the Nation Address on 21st December 2020. The address is expected to comfort Rwandans especially during these difficult times when COVID-19 affected the country putting economy at a downturn.

    The first COVID-19 case was confirmed in Rwanda on 14th March 2020. As of today, 6747 people have been tested positive out of 671,223 sample tests of whom 5996 have recovered, 695 are active cases while 56 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/18th-umushyikirano-canceled-president-to-deliver-state-of-the-nation-address

  • MTN Rwanda Launches Fixed Data Festive Offer for Customers #rwanda #RwOT

    All new customers that purchase a minimum 5MBPS will receive a free router for either their home or office that comes with free installation.

    Speaking about the offer, Senior Manager of MTN’s Enterprise Business Unit (EBU), Didas Ndoli, said, 'During this festive season, we are glad to offer our valued customers a free router and installation upon purchasing a package so they can study, work, stream, game and download with a connection that is consistently stable.'

    With more people working and learning at home, MTN recently ventured into providing dedicated broadband internet to homes, a service that was once provided to only corporate institutions.

    Customers have 4 (four) broadband internet packages to choose from with speeds ranging from 5Mbps to 25Mbps depending on their needs.

    Key features of MTN’s Fixed Internet are:

    • Unlimited usage and high Internet speeds with the most reliable internet connectivity

    • Installation and connection of a home or office within 48 hours upon subscribing for the service within Kigali

    • 24/7 customer service and dedicated technical support

    • Payment options via MTN MoMoPay by dialling *182*8*1*800000#

    MTN’s EBU operates as a fully converged provider, with an ability to offer businesses and now homes, the largest range of Fixed Internet services. Many of these solutions mainly target Small and Medium Enterprises (SMEs) in need of affordable, efficient, and collaborative productivity solutions.

    Customers who would like to have this new service installed at their homes can contact the MTN Sales team on a toll-free line 3111 or send an email to [email protected].

    About MTN Rwanda

    MTN Rwanda is the market leader in the mobile telecommunications industry in Rwanda. Since 1998, MTN Rwanda has continuously invested in expanding and modernizing its network and is now proudly Rwanda’s No 1 Internet Network.

    MTN Rwanda offers superior services to its subscriber base, including innovative propositions such as personalized voice and data offers with MTN Irekure. The company is also the front runner in Mobile Financial Services in Rwanda with Mobile Money, MoMoPay and MoKash Loans and Savings.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/mtn-rwanda-launches-fixed-data-festive-offer-for-customers

  • Stringent: Curfew hours revised, wedding ceremonies prohibited #rwanda #RwOT

    According to the statement, movements are prohibited from 9 PM to 4 AM effective from 15th to 21st December 2020 while movements will be prohibited from 8 PM to 4 AM effective from December 22nd — 4th January.

    The new measures have been announced following the up surging COVID-19 new cases whereby over 700 people were tested positive within 14 days while 6 succumbed to the virus in the same period.

    The figures are higher compared to the previous time.

    Among others, the cabinet meeting set special curfew hours in Musanze district prohibiting movements from 7pm until 4pm.

    Based on the increasing cases, the cabinet meeting has suspended social gatherings at national level including the National Dialogue Council.

    On 21st December, President Paul Kagame will hold talks with officials, citizens and journalists and deliver State of the Nation Address.

    General preventive measures nationwide

    a. From December 15th — 21st, movements are prohibited from 9 PM to 4 AM.

    b. From December 22nd — 4th January, movements will be prohibited from 8 PM to 4 AM.

    c. All social gatherings including wedding ceremonies and celebrations of all kinds are prohibited both in public and private settings.

    d. Meetings and conferences should not exceed 30% of venue capacity. Event organizers must comply with all COVID —19 preventive measures. COVID – 19 tests will be required for all participants.

    e. Offices of public and private institutions will operate at 30% capacity. Other employees will continue working from home on a rotational basis.

    f. Public transportation (buses) will operate at 50% capacity in compliance with COVID — 19 preventative measures.

    g. Services at places of worship shall operate once a week at no more than 50% of maximum occupancy.

    h. Funerals should not exceed 50 persons.

    i. Attendance at a wake/vigil (Ikiriyo) should not exceed 15 persons at any one time.
    j. All gyms and swimming pools are closed. However, those at hotels may be used only by tested hotel residents.

    k. The national football premier league games and training camps are suspended except for national football team competitions and clubs involved in international competitions.

    Specific measures in Musanze city

    a. Movements are prohibited from 7 PM to 4 AM.

    b. Meetings and conferences shall be suspended for the next three weeks.

    c. Services at places of worship shall operate once a week at no more than 30%of maximum occupancy.

    d. Funerals should not exceed 30 persons.

    All citizens are reminded of the critical importance of complying with health measures including physical distancing, wearing face masks and hand hygiene.

    Penalties will be applied for non-compliance. All other existing measures and guidelines shall remain in force.

    These measures will be reviewed after 3 weeks upon a health assessment.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/stringent-curfew-hours-revised-wedding-ceremonies-prohibited

  • AS Kigali n’Amavubi niyo makipe rukumbi yemerewe gukomeza ibikorwa bya ruhago mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ihagaritse shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021 kubera ko amakipe yadohotse ku kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Amavubi afite irushanwa rya CHAN na AS Kigali yemerewe kuguma mu mwiherero igakora imyitozo ndetse ikitabira n’amarushanwa mpuzamahanga.

    Ku wa Gatanu tariki ya 11 nibwo Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rihagarika shampiyona y’umupira w’amaguru n’imyitozo ndetse itegeka FERWAFA gupimisha amakipe mbere y’uko abakinnyi bataha bajya mu ngo zabo bavuye aho babaga.

    MINISPORTS yavugaga ko amakipe atubahirije amabwiriza nk’uko FERWAFA na MINISPORTS zayatanze bigatuma habamo ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa Coronavirus ku makipe.

    Mu Inama y’Abaminisitiri yaraye ibaye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, bemeje uyu mwanzuro wa MINISPORTS ko shampiyona y’umupira w’amaguru ihagarara n’imyitozo ariko amakipe ahagariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo akaba yemerewe kwitabira no kwitoza yitegura imikino.

    AS Kigali akaba ari yo kipe isigayemo mu mikino Nyafurika aho izahura na KCCA yo muri Uganda muri uku kwezi muri CAF Confederations Cup, ikaba yemerewe gukomeza umwiherero yitegura iyi mikino.

    Amavubi nayo afite irushanwa rya CHAN muri Mutarama 2021, umutoza yemerewe kuba yahagamagara ikipe yitegura iri rushanwa cyane ko nta n’igihindutse bazatangira imyiteguro mu mpera z’uku kwezi.

    Hari kandi n’ikipe y’Igihugu y’Ingimbi, Amavubi U-17, iri mu irushanwa ryahuje amakipe atandatu yo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) i Rubavu, rigamije gushaka amakipe azabona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu Werurwe 2021.

    AS Kigali iraguma mu mwiherero yitegura umukino wa KCCA

    Amavubi nayo yemerewe kwitegura imikino mpuzamahanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-n-amavubi-niyo-makipe-rukumbi-yemerewe-gukomeza-ibikorwa-bya-ruhago-mu-rwanda