Category: Uncategorized

  • Banki ya Kigali yatangije Poromosiyo y’impera z’umwaka yise ‘MU MUNYENGA NA MASTERCARD’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT ni cyo gihembo gikuru kizatangwa muri iyi gahunda
    Imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT ni cyo gihembo gikuru kizatangwa muri iyi gahunda

    Iyo poromosiyo irareba umukiriya usanzwe ari umukiriya wa Banki ya Kigali akaba asanganywe ikarita ya ‘Mastercard Debit’ cyangwa ‘Credit card’. Asobanura ibijyanye n’iyo poromosiyo, Nshuti Thierry, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Banki ya Kigali, yavuze ko Banki ya Kigali yashyizeho iyo poromosiyo mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kwishimira impera z’umwaka utari woroshye kubera icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati “Umukiriya ashobora gutsindira kimwe muri ibyo bihembo mu gihe afite ikarita yitwa ‘BK Mastercard’ kandi akaba ashobora gukoresha nibura 25.000 Frw inshuro imwe mu gihe hari ibyo yishyura akoresheje ikoranabuhanga (POS) cyangwa ‘online payments’. Umuntu uwo ari we wese yabona ikarita ya ‘BK Mastercard’ mu gihe afunguye konti muri Banki ya Kigali imwegereye aho yaba aherereye hose mu gihugu”.

    Uhereye ku itariki 14 Ukuboza 2020, umuntu wese wujuje ibisabwa, azajya ahita yinjizwa mu batsindira ibyo bihembo bya buri cyumweru, birimo guhabwa amafaranga ku makarita yabo(cashback) n’amatike yo guhahisha muri Simba cyangwa Sawa City. Bazanatsindira kandi ibihembo bya buri kwezi birimo za moto na Mudasobwa. Hari kandi n’igihembo nyamukuru ari cyo imodoka nshya yo mu bwoko bwa ‘Mahindra KUV 100 NXT’, izatangwa ku musozo w’iyo poromosiyo. Umunyamahirwe uzaba yayitsindiye, azatangazwa ku munsi wo gusoza iyo poromosiyo tariki 31 Mutarama 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/banki-ya-kigali-yatangije-poromosiyo-y-impera-z-umwaka-yise-mu-munyenga-na-mastercard

  • Polisi iriteguye kandi ifite ubushobozi-CP Kabera avuga abatazubahiriza ingamba nshya za #COVID19 #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera nyuma y’uko kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, hari ingamba nshya abanyarwanda bashyiriweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

    Ni ingamba zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020, yari iyobowe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

    CP Kabera ubwo yari kuri Radio y’Igihugu yavuze ko abanyarwanda bakwiye kumenya neza ko Polisi izi neza amabwiriza yashyizwe, yibutsa ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rireba buri wese atagombye kurindira ko abapolisi baza kumuhana.

    Yavuze kandi ko 'Polisi iriteguye, ibi bintu ibimazemo amezi icyenda, turasaba abanyarwanda kumenya ko kubahiriza izi ngamba ari inshingano zabo batagombye gutegereza ko Polisi iza kubibasaba.'

    Afande CP Kabera yavze kandi ko 'Polisi ifite ubushobozi bwo gufasha mu iyubahiriza ry’aya mabwiriza n’andi yose ashobora gushyirwaho. Abanyarwanda batinye birinde COVID19 izindi nzego zirahari zizabafasha.'

    Muri rusange ingamba zashyizweho zirimo ko amasaha y’ingendo yavuye saa Yine z’ijoro agashyirwa saa Tatu mu minsi ya mbere gato ya Noheli, mu gihe mu bihe by’iminsi mikuru bwo zizaba zibujijwe guhera saa Mbili z’umugoroba kugera saa Kumi z’igitondo.

    Izi ngamba nshya zitangajwe nyuma y’uko ubwiyongere bwa Coronavirus mu gihugu bukomeje gufata indi ntera aho mu minsi 14 gusa ishize, abantu barenga 700 banduye iki cyorezo mu gihe batandatu bo bapfuye.

    Ni imibare iri hejuru ku buryo budasanzwe ugereranyije n’uko iki cyorezo cyari kimeze mu gihugu mu minsi yashize.

    Ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri zigomba gutangira gukoreshwa guhera kuri uyu wa 15 Ukuboza aho ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugera saa Kumi z’igitondo.

    Ibyo bizamara icyumweru kimwe kuko guhera ku wa 21 Ukuboza amasaha y’ingendo azongera guhinduka aho zizajya ziba zibujijwe guhera saa Mbili z’ijoro, umwanzuro uzageza tariki ya 4 Mutarama 2021.

    Mu Karere ka Musanze ho hashyizweho ingamba zihariye zigena ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugera saa Kumi z’igitondo.

    Inama y’Abaminisitiri ishingiye ku buryo imibare y’ubwandu bwa COVID-19 ikomeje kwiyongera, yafashe icyemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’igihugu harimo n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Polisi-iriteguye-kandi-ifite-ubushobozi-CP-Kabera-avuga-abatazubahiriza-ingamba-nshya-za-COVID19

  • RURA yahawe umuyobozi mushya nyuma y’imikorere itaranyuze abanturage #rwanda #RwOT

    RURA yayoborwaga na Lt Col Patrick Nyirishema guhera muri Nyakanga 2014, yari imaze iminsi itavugwaho rumwe ndetse abaturage bijujutira bimwe mu byemezo bifatwa n’iki kigo birimo kuzamura ibiciro by’ingendo ndetse n’ibigo by’itumanaho byiba abaturage.

    Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaministiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020, harimo abayobozi bahawe inshingano nshya barimo Dr Ernest Nsabimana wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RURA.

    Imikorere y’iki kigo gifite inshingano zo kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, yakunze kutavugwaho rumwe nk’aho mu Ukwakira uyu mwaka, abaturage by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ukwinubira izamurwa ry’ibiciro by’ingendo.

    Soma inkuru bifitanye isano : RURA yokejwe igitutu

    Icyo gihe hadutse igisa n’imyigaragambyo kuri Twitter aho abayikoresha bifashishije Hashtag ya #RURA4Transportfairness, bagarafaza ko ibiciro byashyizweho na RURA bitanyuze mu mucyo ndetse birimo guhonyora uburenganzira bw’umuturage cyangwa uhabwa serivisi.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’iterambere muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa, icyo gihe yavuze ko hashyirwaho ibi biciro bishya, RURA yakoze ibishoboka byose kugira ngo umugenzi abone uko ava mu rugo agana ahantu hatandukanye, kandi ku giciro kitamuhenze ariko kidahombya n’abashoramari.

    Ati 'Zimwe mu nyungu zikomeye z’ibanze ni uko babona iyo serivisi, kandi kugira ngo uhabwe iyo serivisi hari ikiguzi bisaba, ubwo rero mu nyungu z’abafatabuguzi RURA iricara igasesengura ikareba ngo igisabwa kugira ngo iyi serivisi ibe yatangwa ni ikingiki, birasaba mazutu, birasaba gukora neza imodoka birasaba kwishyura umushoferi, birasaba kwishyura aho bakorera, birasaba kwishyura imisoro ya Leta.'

    'Nyuma y’ibi RURA irasuzuma ikareba niba ibisabwa aribyo koko kugira ngo umugenzi areke kwishyura ibitajyanye na serivisi yahawe. Iyo bimaze kugaragara ko ibisabwa ariko bikwiriye RURA ishyiraho ibiciro.'

    Iki kibazo cyaje gukemurwa na Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Edouard wahise ategeka ko ibiciro bigabanywa bigasubizwa uko byahoze mbere y’icyorezo cya COVID19. Lt Col Patrick Nyirishema ntakiri umuyobozi wa RURA

    Dr Ernest Nsabimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RURA

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RURA-yahawe-umuyobozi-mushya-nyuma-y-imikorere-itaranyuze-abanturage

  • Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w'umukobwa ku ngufu. #rwanda #RwOT

    Inkuru y'uko Polisi Mpuzamahanga , Interpol, isaba ko Gasana Eugène Richard afatirwa mu gihugu yaba arimo cyose, yumvikanye kuri ya maradiyo y'ibigarasha, inemezwa na Charles Kambanda basangiye ubugarasha, akaba ari nawe umushuka ngo aramwunganira mu mategeko. Uyu Gasana E. Richard wigeze guhagararira u Rwanda mu Budage no muri Loni, aregwa gusambanya umukobwa ku ngufu, ubwo uwo mwangavu yimenyerezaga umwuga muri ambasade Gasana yari yaragize akarima ke. Charles Kambanda yemeje ko 'umukiliya we' koko yahuriye n'uwo mukobwa muri hoteli iri mu mujyi wa New York, ndetse bagakora imibonano mpuzabitsina, ariko ngo babyumvikanyeho.

    Abarega Gasana E. Richard bo bakomeje kuvuga ko yasambanyije uwo mwana w'umukobwa yitwaje igitinyiro, nk'uwari umubereye umukoresha muri icyo gihe, mbese umwanya yari afite yawugize igikangisho. Magingo aya Gasana E. Richard yahiye ubwoba ndetse abaturanyi be batubwiye ko yikingiranye mu nzu, ariko se kugeza ryari? Ubusanzwe iyo impapuro nk'izi Interpol izishyize hanze, biba bibaye nk'itegeko kuri buri gihugu, ku buryo rero igihe icyo aricyo cyose wakumva Gasana E. Richard yagejejwe mu butabera.

    Icyaha akurikiranyweho ntaho gihuriye no kujya mu mitwe y'iterabwoba , ariko ibigarasha byatangiye kuvuza induru ngo ni Leta y'u Rwanda yakoresheje Interpol, biyibagije ko iyi ari polisi Mpuzamahanga ikora kinyamwuga, mu bwigenge n'ubushishozi buhanitse, ku buryo idashobora gukurikirana umuntu itabanje kureba ishingiro ry'ibyo aregwa. Kambanda Charles rero reka kwivugisha uburimi ubeshya abantu, muri Interpol harimo abanyabwenge kabuhariwe batagize aho bahuriye nawe mu by'amategeko.

    Mu cyumweru gishize twababwiraga ko umuryango wa Gasana Eugène Richard, uhagarariwe na mushiki we Gasana Alice, umushishikariza gusaba imbabazi Abanyarwanda no kuva mu bikorwa by'ubugambanyi yishoyemo. Iyo aza kuba afite umutimanama, yari kumvira umuryango, akazajya mu rubanza rwo gusambanya umwana ku ngufu, nibura yariyunze n'Igihugu cye.

    Gasana E. Richard ni umuyoboke wa cya kiryabarezi RNC, ndetse akaba yaragiye agaragara muri aka karere, cyane cyane muri Uganda, akusanya inkunga ngo kushoza urugamba ku Rwanda. Nabanze akire urwo agiye kurwanamo n'ubutabera, naho ibyo kumena amaraso y' Abanyarwanda azabaze na ba Rusisibiranya Rusesabagina niba byarabahiriye.

    The post Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w'umukobwa ku ngufu. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/polisi-mpuzamahanga-interpol-irahiga-bukware-ikigarasha-gasana-eugene-richard-ngo-kiryozwe-gusambanya-umwana-wumukobwa-ku-ngufu/

  • Rubavu : Abanyamuryango ba FPR biyemeje kugura imodoka ya miliyoni 30Frw yo kurwanya magendu #rwanda #RwOT

    Uyu muhigo bakaba bawihaye nyuma yo kwishimira ibikorwa by’imibereho myiza bakoreye abaturage nyuma yo kurahiza abanyamuryango bashya 647 ku ikubitiro bakaba bahise bakusanya asaga miliyoni eshatu.

    Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza,Tuyisenge Annonciata agendeye ku bibazo bigaragara mu murenge wa Rubavu n’imbogamizi zo kutagira sitasiyo ya polisi yasabye abanyamuryango gufatanya bakagura imodoka y’umutekano.

    Yavuze ko 'Hano murabizi tugira imbogamizi zo kutagira sitasiyo ya polisi iyo habaye ikibazo twiyambaza iya Rugerero cyangwa iya Gisenyi bagatinda kutugeraho kandi murabizi hano dufata magendu.”

    Yakomeje agira ati “Hari nubwo haba urugomo muereke tishakemo miriyoni 30 tugure imodoka tujye tubijyanira kuri polisi kandi izajye inadufasha mw’irondo”

    Visi Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, Rucakabungo Pascal yasabye abanyamuryango kwishakamo ibisubizo by’umwihariko bagatanga umusanzu ku modoka y’umutekano.

    Ati 'Murabizi neza ko kwishakamo ibisubizo aribwo budasa abanyarwanda twihariye iyi modoka tugomba kuyishakamo kuko twese ntawe utazi akamaro k’umutekano n’amahanga aza kutwigiraho”

    Ku ikubitiro bahise bakusanya angana na 3.370.000Frw, bikaba biteganijwe ko aya mafaranga miliyoni 30 azaboneka mu mezi 3 imodoka ikagurwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rubavu-Abanyamuryango-ba-FPR-biyemeje-kugura-imodoka-ya-miliyoni-30Frw-yo-kurwanya-magendu

  • Rubavu : Haravugwa uburiganya mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa sebeya #rwanda #RwOT

    Rwiyemezamirimo yagemuye ifumbire ntiyayigeza mu materasi ariko ku buriganya bwakozwe n’abakozi b’akarere bo mw’ishami rishinzwe iki gikorwa mu karere na Agronome w’umurenge wa Kanama bahaye amabwiriza basite manager ko ifumbire yikorerwa n’abakozi bakoresha bahembwa n’umushinga.

    Abakozi bazwi nkaba gapita bari barahawe amabwiriza yo gusaba abakozi kwikorera iyo fumbire buriwese agahita inshuro ebyiri (imifuka ibiri) bakandika ko yakoze mu materasi.

    Umuyobozi w’akarere wungirijwe ushinze imari n’iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias avuga ko amakuru bafite aruko ifumbire yaje ifite ibibazo,kuba idahagije n’abakozi bayitwaraga bahembwe ahadakwiriye.

    Ati 'Kuva mu kwezi kwa gatatu twatangiye gukoresha abaturage nk’abakozi mu materasi mu mirenge umugezi wa Sebeya ucamo,aya materasi agacibwa mu butaka bw’abaturage akaba ari nabo babikora kandi bakabihemberwa,bigeze igihe cyo guhinga twagombaga no kubaha ifumbire kugirango ibyo dushaka ko bahingamo umusaruro uziyongere kandi ube mwinshi,isoko uwaritsindiye amakuru atugeraho niyo tuhasuye bivugwa ko ifumbire yaje ifite ibibazo kuba idahagije,ifite ubuziranenge dukeka ko Atari bwiza,hakabaho n’abakozi bayitwaye mu mirima bayinyanyagiza bikavugwa ko ari abakozi batagombaga guhembwa n’umushinga kuko babarwa nk’aba rwiyemezamirimo”

    Avuga kandi ko hashyizweho itsinda ryo kwiga kugirango ricukumbure ahemberwe ibyo yakoze.

    Ati’ 'Mu byukuri itsinda twashyizeho ririmo riracukumbura ibikubiye mu masezerano kuko tumaze gukora hegitari 400 tuzareba niba rwiyemezamirimo ariwe wagombaga gushyiramo ifumbire aho yaba ariwe ugomba kwishyura abaturage babikoze yadusubiza amafaranga kuko ubu twarabahembye tubaha uburenganzira bwabo,nidusanga yaragombaga kuyigeza ahantu runaka abaturage bakayishyiriramo nawe yagombye kubona uburenganzira bwe”

    Asoza avuga ko hari abakozi barindwi bamaze guhagarikwa mu kazi kubera uruhare bagize muri ubu buriganya kandi ko bigomba kubera abandi urugero.

    '’Nubu tuvugana hari abatangiye kubihanirwa nubwo tutarabona neza amakosa yakozwemo ariko hari naho tubona ko imikorere y’abakozi bacu abari bafite amasezerano y’akazi batakoze neza mu kwezi kwashize hari abakozi 7 bahagaritswe mu kazi batakiri mu mushinga bikazabera isomo n’abandi,niyi fumbire uwo bizagaragaraho wese azabihanirwa”

    Tuyisingize Protogene rwiyemezamirimo wagemuraga ifumbire ku ruhande rwe avuga ko hari aho yagombaga kugeza ifumbire aho bigaragara ko ari kure ahandi akarere kakirwanaho nuko atungurwa no kumva ko hari abaturage agomba kwishyura.

    '’ Icyabayeho ni ibintu bitari bisobanutse mu masezerano hari ingingo zitari zisobanutse zigendanye n’ahagomba gushyirwa ifumbire haje kuba inama hafatwa umurongo ariko ibikorwa byaratangiye gukorwa twemeje kugemura ahantu 4 ha kure aho bitaga hafi hakoreshwa abakozi bo mu mushinga,habayeho kutumvikana kuko twabasabaga gutandukanya kugemura no gukwirakwiza kuko twatunze izacu nabo batunda izabo akazi karangiye batubwira ko haribyo tubura ngo hari abaturage tugomba kwishyura”

    Avuga ko byose yabyemeye akaba azishyura abaturage bose ariko byatewe no kutagira umurongo w’imikorere.

    '’Nyuma byaje kugaragara yuko iminsi batunzemo ifumbire yabaye myinshi irenze iyo twateganya tworoheje ibibazo twemeye ko tugomba kwishyura kuko bari badusize icyasha cyuko amafaranga abaturage bagombaga kwishyura byose bitureba kandi atari byo kuko niba abaturage baravugaga ko bamaze quinzaine 4 badahembwa byose bakabinshyiraho amafaranga arenga miliyoni 70 asumbye n’agaciro k’isoko byatewe no kudafata umurongo w’imikorere”

    Bivugwa ko rwiyemezamirimo yemeye gutanga miliyoni 10 hanyuma akabona kwishyurwakandi n’abaturage bose bakaba barangije guhembwa.

    Umushinga w’imyaka itatu ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije (IUCN) ndetse n’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV) ku nkunga y’Ambasade y’Abaholandi.

    Mu Murenge wa Kanama, uyu mushinga umaze gukora hegitari zisaga 65 z’amaterasi y’indinganire, ni mu gihe mu Karere kose ka Rubavu hakozwe amaterasi afite hegitari zisaga 150. Uyu mushinga ukaba uri gukorera mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero ngengo y’imari yawo ingani na miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Haravugwa-uburiganya-mu-mushinga-wo-kubungabunga-icyogogo-cy-umugezi-wa-sebeya

  • AFCON U-17 Qualifiers: Serengeti Boys fly high against Rwanda’s Junior Wasps #rwanda #RwOT

    Tanzania’s U-17 National Team run a riot against Rwanda’s U-17 National team in the opening game of group B in the Zonal AFCON U-17 Qualifiers being played in Rwanda, Rubavu district.

    Striker Omar Abas Mvungi netted a goal in each half to help the Serengeti Boys of Tanzania defeat hosts Rwanda 3-1 at Umuganda Stadium.

    After 10 minutes, Kassimu Yahaya’s low shot was too hard to handle for Rwanda goalkeeper Ivan RUHAMYANKIKO

    It was Mvungi’s turn to get his name on the score sheet when he chipped Rwanda’s advancing goalkeeper Yvan Ruhamyankiko after 14 minutes to make it 2-0.

    But the Rwanda team continued to battle with purpose before they got a penalty in the 18th minute. A Tanzania defender handled the ball in the box and Rwanda’s Eric Irihamye made no mistake from the spot when he sent the goalkeeper the wrong way.

    Tanzania continued to create several scoring opportunities, but found Rwanda’s goalkeeper Ruhamyankiko up to the task.

    In the second half Tanzania showed more hunger for goal, but had to wait till the 61st minute when Mvungi showed his hard work in the box before he scored to make it 3-1. Mvungi joined the team early this week after arriving from Saudi Arabia where he was part of the U-20 national team playing international friendly matches.

    Later Rwanda were awarded another penalty in the 78th minute when Abubakari Lubotile brought down Rwanda’s Salim Saleh in the box. This time Eric Irihamye missed the opportunity to get his name on the score sheet again his penalty kick hit the pole and bounced back into play.

    Tanzania picked three yellow cards in the game, while Rwanda had two. Maalim Swalehe Mohamed, the Tanzania coach said he was happy that his team started the tournament with a win.

    'It is always difficult to play a host nation. But I am glad my boys played well and won the game scoring three goals,' added the Tanzanian coach.

    Action will return on Wednesday with two games on card as Uganda Cubs take on Kenya and Djibouti face Tanzania.

    The best two teams will qualify for the AFCON U-17 to take place in Morocco next year.

    Source : http://ferwafa.rw/spip.php?article2774

  • Abari bafite ubukwe bakiriye bate icyemezo kibuhagarika? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020 ifatiye umwanzuro wo guhagarika ibirori n’ubukwe.

    Umukobwa twahaye izina rya Uwimana yari afite ubukwe ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

    Avuga ko atarafata umwanzuro neza w’icyo agomba gukora ariko ngo atekereza no kwishyingira.

    Ati “Umugabo wanjye ni umunyamahanga yaje mu Rwanda ngo dukore ubukwe tugende busoje. Ubu se azasubirayo tudashakanye, yagaruka se?”

    Uwimana avuga ko atanga ko habaho kwirinda COVID-19 ariko nk’uko insengero zemerewe gukora na bo ngo bakabaretse nibura bagasezerana imbere y’amategeko wenda ibindi bikaba ari byo bihagarara gusa.

    Agira ati “Insengero zirakira abantu ariko ngo ku murenge nta gusezerana? Basi se iyo bareka hakajyayo umuhungu n’umukobwa bashyingirwa bonyine ariko bagasezerana? Urumva kubyanga ni ugushyigikira kwishyingira kuko kongera gushaka amafaranga y’ubukwe ni ikibazo.”

    Umusore wagombaga gusezerana mu mategeko mu murenge wa Nyagatare kuri uyu wa kane twahaye izina Mugabo Paul avuga ko ntacyo yarenza ku mabwiriza yashyizweho ariko na none agiye gutekereza igikwiye yakora.

    Ati “Ubukwe ni amafaranga, nariteguye byose abantu barantwerereye, sinabasubiza amafaranga kuko narayakoresheje. Ndaza kuganira na cherie turebe icyakorwa ubwo n’imiryango iratugira inama.”

    N’ubwo hari abagaragaza ko babangamiwe n’izi ngamba zo guhagarika ibijyanye n’ubukwe, ku rundi ruhande zari ngombwa kuko Leta yazifashe mu rwego rwo kugabanya ubukana bwa Covid-19, dore ko bigaragara ko muri iyi minsi imibare y’abandura n’abapfa yari ikomeje kuzamuka cyane.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abari-bafite-ubukwe-bakiriye-bate-icyemezo-kibuhagarika

  • RFTC irizeza abatwara abagenzi mu modoka ko bwira ibiciro bishya byasohotse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa (RFTC) Col. Twahirwa Dodo atangaje ibi nyuma y’uko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byasohotse byongera bigaragaza ko imodoka rusange zitwara abagenzi zemerewe gutwara 50%, ariko ibiciro bikaba bitahise bihinduka, icyakora ngo hakaba hagiye kuba inama iza gufatirwamo ibyemezo bishya ku biciro by’ingendo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 ubuzima bwasaga nk’ubwongeye gukonja mu mujyi wa Muhanga kubera ibyemezo by’inama y’abaminisitiri byaraye bisohotse bigasubizaho ingamba zo gutwara abantu mu modoka rusange hubahirizwa intera hagati y’abagenzi, ibyo bikavuga ko imodoka itwara 50% by’abo isanzwe itwara.

    Ikigaragarira amaso ni uko Gare ya Muhanga yasaga n’itarimo imodoka mu masaha ya saa moya n’igice za mu gitondo, abatwara abagenzi bakavuga ko kubera ko abagenzi babaye benshi kandi imodoka zitiyongereye byabaye ngombwa ko imodoka yatwaraga abagenzi 30 ubu itwara 15 bityo hakagendera rimwe imodoka ebyiri ku buryo muri ayo masaha nta modoka zari muri gare.

    Hari n’abavugaga ko banze kuzana imodoka mu muhanda kuko bahomba igihe cyose ibiciro bitarahinduka, kandi basabwa gutwara icya kabiri cy’abantu mu modoka imwe kandi ikoresha amavuta menshi.

    Hari kandi abagenzi bagaragazaga ko bari gusabwa kwishyura itiki y’urugendo rwa kure ugarukira hafi kugira ngo uzibe icyuho cy’igiciro gito, ni ukuvuga ko nk’umugenzi ujya Ruhango yasabwaga kwishyura amafaranga ajya Huye, cyangwa ujya Ngororero akishyura ajya Rubavu.

    Umuyobozi wa gare ya Muhanga yatangaje ko kuva mu gitondo igiciro ari igisanzwe mu gihe bagitegereje amabwiriza RURA iza gushyiraho y’ibiciro bishya by’ingendo, ariko ntawe babujije kugenda hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Umuyobozi wa RFTC atangaza ko igiciro kuri 1km ari amafaranga 21 ku mugenzi n’ubundi akaba yari make ugereranyije n’ibisabwa ngo umugenzi agere aho ajya akaba asanga RURA itaratinda gutangaza ibiciro bishya kugira ngo abatwara abagenzi boroherwe.

    Asaba abatwara abagenzi kwihanga uyu munsi kuko bwira hamenyekanye ibiciro bishya kuko RURA igiye kuganira n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi mu gihugu hose.

    Agira ati, “Mu kanya turagirana ibiganiro na RURA turizera ko tuza gufata umwanzuro wo gusubizaho ibiciro byari byashyizweho ubwo n’ubundi twatwaraga icya kabiri cy’abantu mu modoka, abatwara abagenzi bihangane uyu munsi byanze bikunze harara hasohotse ibiciro bishya”.

    Ku kijyanye no kuba hari abanze gushyira imodoka mu muhanda kubera gutinya ibihombo, Col. Twahirwa Dodo avuga ko atabihamya ariko bishoboka ko hari abahisemo kuba bategereje ibiciro bishya bya RURA.

    Agira ati, “Imodoka ziri gukora uko bisanzwe baratwara abantu hubahirizwa amabwiriza mashya, wenda hari bamwe bategereje ngo bumve igisubizo cya RURA, ariko byanze bikunze biraza guhinduka nta masaha menshi bifata ngo bikemuke imodoka ntabwo bazihishe.

    Umuyobozi wa RFTC asaba abatwara imodoka z’abagenzi kurushaho kwitwararika ku mabiwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko uburwayi bwayongereye, turasabwa kubahiriza itegeko Leta yashyizeho abantu bakihangana kuko na Leta iziko abantu bagomba kugenda mu modoka.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rftc-irizeza-abatwara-abagenzi-mu-modoka-ko-bwira-ibiciro-bishya-byasohotse

  • Covid 19 : récréation terminée ; on revient aux mesures musclées ! #rwanda #RwOT

    Le Ministre de la Santé a montré des statistiques alarmantes selon lesquelles rien qu’en ces deux dernières semaines, 700 personnes ont été dépistées positives au Covid 19 et six en sont mortes.

    ” Désormais, le couvre-feu court de 21 heures de la soirée à quatre heures du matin pour la période d’avant les fêtes de fin d’année. De Noël au Nouvel An (4 janvier 2021), le couvre feu commencera à 20 heures de la soirée à quatre heures du matin.
    Le District de Musanze est mis sur un régime de couvre feu spécial allant de 21 heures à quatre heures du matin.

    Les rencontres publiques y compris des cérémonies de mariage, des parties diverses de plaisir en famille ou ailleurs sont interdites.

    Les bureaux et autres places de travail du secteur public et privé devront ne garder que 30% de leurs effectifs. Le transport en commun fonctionnera sur 50% de sa capacité tout autant que les lieux de culte devront réduire de 50% leurs participants.
    Les cérémonies funéraires ne peuvent pas dépasser 50 personnes, a décidé le Conseil des Ministres. Avec les veillées funèbres, on est vraiment strict : 15 personnes uniquement pouvant être remplacées par d’autres.

    Pour ce qui est des exercices physiques et sportifs en salles (gym) ou en piscine, cela est suspendu sauf pour les personnes séjournant dans les hotels qui hébergent ces salles de gym et ces piscines.

    Les autorités sanitaires veulent être très prudentes. Le Conseil des ministres a suspendu aussi des championnats locaux de football et des exercices d’entrainement. Cependant, il précise que les équipes participant au championnat interafricain pourront continuer leur entraînement.

    Des activités culturelles elles aussi suspendues jusqu’à nouvel ordre dès ce 15 décembre 2020. Ainsi les salles de conférences sont fermées durant ces ci-devant 3 semaines.

    Il va sans dire qu’une attention particulière est faite sur le porte de masques à tout moment, le lavage des mains et sur un mètre obligation de distanciation sociale dans les places publiques.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Covid-19-recreation-terminee-on-revient-aux-mesures-musclees.html