Category: Uncategorized

  • Musanze: Kubahiriza saa moya byananiye abasaga 150 barara muri stade #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasaga 150 baraye muri Stade Ubworoherane nyuma yo kurenga ku mabwirizwa yo kwirinda COVID-19
    Abasaga 150 baraye muri Stade Ubworoherane nyuma yo kurenga ku mabwirizwa yo kwirinda COVID-19

    Abenshi mu bafashwe ni urubyiruko aho bamwe bagaragaweho ubusinzi nyuma yo gufatirwa mu tubare, hagaragara n’umubare munini w’urubyiruko rwafatiwe mu byumba bareba filime.

    Ikindi cyagaragaye kuri abo bafashwe ni umwanda aho bari bambaye imyambaro yanduye cyane barimo n’abatambaye udupfukamunwa.

    Umwe mu rubyiruko rwafatiwe mu businzi aganira na Kigali Today, yagize ati “Njye ndakangutse nisanga muri sitade ntambaye inkweto nta n’agapfukamunwa numva ndikanze, ndashimira Polisi kunzana hano ni nko kuntabara kuko sinari nzi aho ndi nari nasinze mu buryo bukabije”.

    Arongera ati “Twari mu rugo rw’umugabo tunywa inzoga, amacupa nibuka nanyweye ni atanu y’urwagwa, gusa sinzi uburyo nafashwe mbabajwe n’icyaha nakoze cyo gukinisha icyorezo, ngomba kwihana gusa n’abafungura utubare babicikeho turwanye COVID-19 ikomeje kwica benshi”.

    Hari n’abafatiwe mu mujyi wa Musanze batashye mu turere batuyemo tutarebwa na gahunda yo gufunga ingendo saa tanu, bisobanura bavuga ko batari bazi ko kunyura mu Mujyi wa Musanze utashye mu Karere bibujijwe.

    Uwari avuye i Kigali ajya muri Nyabihu ati “Navaga CHUK ntashye muri Nyabihu, ngeze mu mujyi wa Musanze saa moya n’iminota itanu baramfata, icyantindije nari mfite umurwayi bari bari kubagira muri CHUK, icyo nazize ni uko nageze i Musanze amasaha yarenze. Amabwiriza yo guhagarika ingendo i Musanze nari nayumvise ariko ntabwo nari nzi ko kuhanyura wigendera ujya mu kandi karere bibujijwe, ibintu byakaze Covid-19 imeze nabi, ntabwo ari ibintu byo kujenjekera gusa ndasaba imbabazi”.

    Bamwe bafashwe nta dupfukamunwa bambaye
    Bamwe bafashwe nta dupfukamunwa bambaye

    Umwe mu bakecuru baraye muri sitade ati “Bamfashe saa moya irengaho iminota icumi, nari hafi yo mu rugo neza neza, nafashwe ubwo nari nsohotse gato ngiye guhahira abana, ubu abana banjye baraye batariye nta n’amafaranga ibihumbi 10 y’ibihano mfite”.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, yavuze ko muri abo bantu baraye muri sitade harimo abafatiwe mu tubari abandi bafatirwa mu mafilime.

    Ati “Twasanze abantu batsindagiriye mu cyumba bareba filime, bari biganjemo abana bari biyambuye imyambaro y’ishuri bayifashe mu kwaha bambaye indi myenda. Bareberaga iyo filime ahantu hateye ubwoba hasa nabi cyane na bo basa nabi cyane. 27 muri bo bari hano twabafashe abana batoya bo munsi y’imyaka 15 turabareka, nyiri iyo nzu watorotse dukomeje kumushakisha kuko arangiriza abana agatuma bata ishuri, ubu n’ibyuma bye twabifashe biri hano”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko bihaye gahunda yo gukosora abakomeje kurenga ku mabwiriza, babahana mu rwego rwo gutanga ubutumwa bugamije kwirinda COVID-19.

    Ati “Mu ijoro ryakeye twafashe abagera ku 150, murabona ibinyabiziga, moto amagare aba bose bagiye barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, hari abarengeje isaha yagenwe abo twafashe bahoberana mu muhanda, abatambaye udupfukamunwa, abari mu tubari, bose twabazanye naho utubari twadufunze”.

    Arongera ati “Ntawe bishimisha kubona imbaga y’abantu hano bafatiwe mu makosa, twizere ko ubutumwa bugera ku bantu bose bakamenya ko kurenga ku mabwiriza ari amakosa, ni ngombwa kubivuga kugira ngo dufashe abandi kwirinda, ni yo mpamvu tubazana hano muri sitade tukabigisha tubaca n’amande kugira ngo n’abandi babyumvireho”.

    Uwo muyobozi kandi yanenze abafashwe basinze aho baraye muri sitade batazi aho bari kubera inzoga, aho basabwe kugaragaza utwo tubari banywereyemo kugira ngo ba nyiratwo bahanwe, asaba n’umuntu wese wibonaho ibimenyetso bya COVID-19 gutanga amakuru byihuse kugira ngo bafashwe.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/musanze-kubahiriza-saa-moya-byananiye-abasaga-150-barara-muri-stade

  • Amavubi yaguye miswi na Djibouti, imibare muri 1/2 isubira irudubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu irushanwa rya CECAFA U17 ririmo kubera mu Rwanda i Rubavu, Amavubi yanganyije na Djibouti 0-0, imabare yo kugera muri 1/2 cy’iri rushanwa isubira irudubi.

    Wari umukino wa nyuma w’itsinda B rya CECAFA U17, nyuma yo gutsindwa na Tanzania 3-1 Amavubi yakinnye na Djibouti.

    Mu gice cya mbere cy’umukino Amavubi yarushuje cyane Djibouti ndetse igenda ibona amahirwe menshi ariko kuyibyaza umusarura biranga.

    Abasore barimo Siradji Iradukunda wari kapiteni kuri uyu mukino yafashije Amavubi mu kibuga hagati ba Bobo Sultan ariko abasore barimo Eric Irahamye wari mu busatirizi ntiyabasha kubona igitego mu izamu rya Djibouti.

    U Rwanda kandi rwagiye rubona imipira myinshi y’imiterekano nko ku makosa yakorewe abakinnyi barimo Salim Saleh gusa nayo nta musaruro yatanze.

    Djibouti yacungiraga ku mipira miremire cyane nka ‘Contre attaque’, nta mahirwe menshi yabonye uretse ku munota wa 35 ku ishoti rikomeye rutahizamu wabo Sultan Sultan yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Yves akawushyira muri koruneri. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri Yves Rwasamanzi yakoze impinduka zitandukanye hinjiramo abarimo kapiteni Hoziyana Kennedy, barasatira babona amahirwe ariko kureba mu izamu biranga. Umukino warangiye ari 0-0.

    Kurangiza uyu mukino ari 0-0, byagabanyije amahirwe y’u Rwanda yo kugera muri 1/2 kuko ubu ruri ku mwanya wa nyuma n’inota 1 inganya na Djibouti ariko u Rwanda rukagira umwenda w’ibitego 2.

    Kugira ngo u Rwanda rujye muri 1/2 birasaba ko Tanzania yazatsinda Djibouti ku wa 5 ku kinyuranyo cy’ibitego 3.

    Mu mukino wo itsinda A wabaye mbere, Uganda yatsinze Ethiopia 5-0.

    Abakinnyi 11 ba Djibouti babanjemo

    Abakinnyi 11 b’Amavubi babanjemo

    Ba kapiteni mbere y’umukino

    Ni umukino Amavubi yarushije Djibouti ariko kubona igitego biranga

    Rutahizamu Eric Irahamye w’Amavubi yagerageje biranga

    Ubwugarizi bwa Djibouti bwari buhagaze neza

    Umunyezamu wa Djibouti yahuye n’akazi gakomeye

    Amavubi yagerageje amahirwe ariko biranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-djibouti-imibare-muri-1-2-isubira-irudubi-amafoto

  • Gen Mupenzi calls for resource mobilization to bridge gaps in EASF #rwanda #RwOT

    The aim of the five-day meeting is to draft a Concept on Countering Asymmetric Threats, a global phenomenon that poses a regional and international security threat.

    The Chiefs of Defence and Security meeting was officially opened by Rwanda Defence Force Army Chief of Staff, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi.

    In his opening remarks, he noted that the region continues to face challenges of conflict that impact peace and stability in some of member states and proposed possible solutions.

    'Acts of violence, terrorism and violent extremism, particularly in the Horn of Africa and Eastern DRC, continue impacting the region and call for concerted effort,' he said.

    'For EASF to realise its goals, we need to match our stated commitment of promoting African solutions to African problems, with an equal commitment to mobilize more resources from within the continent than we do today, in order to give a concrete meaning to the leadership and ownership of the organization,' added Lt Gen Mupenzi.

    The EASF Director, Brig Gen Getachew Shiferaw Fayisa emphasized the EASF Organisation after achieving full operational capability (FOC) since 2014.
    'One of our key activities for the next five years strategic plan will be to maintain the force readiness and focus on preventing conflicts in the region' he said.

    The EASF CDS meeting will be followed by the Council of Ministers of Defence and Security meeting which is the last of the 28th Ordinary Session of Policy Organs Meetings.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/gen-mupenzi-calls-for-resource-mobilization-to-bridge-gaps-in-easf

  • CP Kabera: Abantu bihishe COVID-19 aho kwihisha Polisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera avuga ko mu mezi icyenda indwara ya COVID-19 imaze igeze mu Rwanda, mu byumweru 3 bishize aribwo hagaragaye umubare munini w’abantu barenga ku mabwiriza.

    Avuga ko impamvu zituma barenga ku mabwiriza harimo kuba abantu barabonye ko serivisi nyinshi zifunguwe bakeka ko icyorezo cyarangiye.

    Hari kandi n’abarambiwe ku buryo bavuga ko bazabana na yo ariko na none ngo hakaba n’ikindi kiciro cy’abumva nabi bakarenga ku mabwiriza nkana.

    Agira ati “Hari abantu barambirwa ndetse bamwe bakanabivuga ngo icyorezo cya COVID-19 tuzabana na cyo ariko ntiwabana na cyo nk’uko byavuzwe nk’uko imibare ibigaragaza kuko kiragufata kikakuzahaza cyangwa kikakwica, kuvuga ko uzabana na cyo utarakirwara cyangwa utazi n’ukirwaye uko aba ameze kwaba ari ugukabya.”

    Asaba Abanyarwanda kujya basoma amabwiriza aba yatanzwe uko yakabaye aho kureba ingingo imwe ihuye n’icyo wifuzaga cyangwa ukora.

    Agira ati “Icyatugaragariye ni uko iyo asohotse (amabwiriza) umuntu acishamo ijisho urugero niba acuruza Resitora ati munshakiremo ijambo resitora niba ataribonye akigendera akumva ko bitamureba yajya gukora ubucuruzi bwe akarenga ku mabwiriza.”

    CP John Bosco Kabera avuga ko abantu bacuruza amafunguro ariko ugasanga bafitemo utubari ari bo barimo gufatwa ku bwinshi barenze ku mabwiriza.

    Avuga ko hari abantu usanga resitora barazihinduye utubari ku buryo abantu babeshya ko bagiye gufungura nyamara barimo kunywa inzoga kandi utubari twarahagaritswe.

    Ati “Urugero nabaha ni uko mu minsi itandatu cyangwa itanu ishize isaa yine z’ijoro n’izirenga tumaze gufata abantu batwaye ibinyabiziga basinze 55. Abo bantu nta handi baba bavuye ni muri ayo maresitora kuko utubari ntabwo twemerewe gukora.”

    Asaba abacuruzi ba resitora kwirinda gucuruza inzoga kuko bishobora guha icyuho abantu bakandura.

    CP Kabera avuga ko hagiye kuzagenzurwa za resitora kugira ngo harebwe ko amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Avuga ko amasaha yagenwe kuba abantu bageze mu rugo akwiye kubahirizwa uko yakabaye kuko nta gikomeye kirimo ahubwo byose ari ukumva ububi bw’icyorezo.

    Asaba Abanyarwanda kubahiriza imibare y’abantu bagenwe mu gihe cy’ikiriyo, mu nsengero no mu nama zitandukanye.

    Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gusaba abantu kwitwararika cyane mu minsi mikuru ntibakore ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati “Turasaba Abanyarwanda bose ko badakwiye gukora ibikorwa mu ngo zabo bituma Polisi iza kureba uko bubahiriza Noheli n’Ubunani. Itariki 25 z’uyu mwaka 2020 izaba ari Noheli, 25 za 2021 izaba ari Noheli.”

    Akomeza agira ati “Itariki ya mbere z’ukwa mbere 2021 hazaba ari Ubunani, itariki ya mbere z’ukwa mbere 2022 izaba ari Ubunani. Noheli ntiza ngo ishire, Ubunani ntibuza ngo bushire. Twitwaye neza COVID-19 twayitsinda, izo Noheli tuzazizihiza neza dusabana n’imiryango yacu.”

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera ashimira abaturage bakora ibishoboka kugira ngo birinde kandi barinde abandi COVID-19 ariko akabasaba gutanga amakuru ku batubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

    Ati “Ku bantu bubahiriza amabwiriza uko yakabaye turabashimira cyane ariko na none n’abantu barenga ku mabwiriza bakora ibidakorwa, bakora ibibashyira mu kaga cyangwa bakora ibishyira bagenzi babo mu kaga bazi ko bihishe Polisi nyamuneka turabasaba nibishe Coronavirus.”


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/cp-kabera-abantu-bihishe-covid-19-aho-kwihisha-polisi

  • Abahanzi 6 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa The Next Popstar bahataniye miliyoni 50 bamenyekanye #rwanda #RwOT

    Irushanwa The next Popstar rigeze mu cyiciro cya nyuma(final) aho abahanzi batandatu barimo Gisa Cy’Inganzo na Ish Kevin ari bo basigayemo bahataniye igihembo nyamukuru kingana na miliyoni 50.

    The Next Popstar, ni irushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga, abahanzi batandatu basigayemo barimo abakobwa babiri n’abahungu bane.

    Abo bahanzi ni Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo, Yannick Gashiramanga, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze muri iki cyiciro cya nyuma batoranyijwe muri 20 bari bageze mu cyiciro cyabanjirije iki.

    Aba bahanzi uko ari batandatu bazahita bajya mu mwiherero (Boot camp) uzabera muri Hotel Portofino kuva tariki 18 kugera tariki 24 Ukuboza 2020.

    Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki ya 26/12/2020 hahembwa abahanzi babiri bazaba bahize abandi. Ni igikorwa kizanitabirwa n’abahagarariye Kompanyi Network Show Biz (NSB) na SM1 Music Group/ Sony Music Group ari na bo bateguye iri rushanwa.

    The Next Popstar ni irushanwa ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

    Uzaryegukana azahabwa ibihembo bifite agaciro ka Milioni 50 z’amafaranga y’u Rwanda (Rwf50M) mu gihe uwa Kabiri na we azasinyana amasezerano y’imikoranire (contract) na Kompanyi itunganya imiziki SM1 Music Group/ Sony Music Group.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-6-bageze-mu-cyiciro-cya-nyuma-cy-irushanwa-the-next-popstar-bahataniye-miliyoni-50-bamenyekanye

  • Intra-Africa trade key to cushioning the blow of trade tensions and external shocks, says Afreximbank #rwanda #RwOT

     

    Africa's share of global trade was 2.7% in 2019, below the 4% figure of the 1970s

    CAIRO, Egypt, December 16, 2020/ — Global trade expected to contract by 9.2% this year, having fallen by 2.9% in 2019; Africa's share of global trade was 2.7% in 2019, below the 4% figure of the 1970s; informal cross-border trade which is a key component of intra-African trade is wide-spread in its composition; the African Trade Report estimates that in Eastern African ICBT is very high and could be worth as much as 80% of value of formal trade in some countries; South Africa was the biggest contributor to Intra-African trade, accounting for 23% of total trade, in 2019. The biggest jump came from DRC which became the second intra-African trading nation, accounting for 10.4% of total intra-African trade and Nigeria was third with 7%; continent remains overly dependent on export of raw commodities, with oil and gas accounting for over 37% of total exports; Afreximbank's (www.Afreximbank.com) African Commodity Index is down 20% year on year, but shows a V-shaped recovery from the lows of April.

    Afreximbank released yesterday its annual African Trade Report (ATR). This year's report examined trade and economic developments in Africa in 2019, a year dominated by trade wars and escalating tariffs that resulted in a sharp deceleration of global trade growth. This has been compounded by Covid-19, and as a result, following a fall of 2.9% last year, global trade is expected to shrink by 9.2% in 2020.

    The ATR conducted an extensive study of informal cross-border trade (ICBT), the first attempt at measuring in a detailed manner the size and composition of informal trade. Despite regional variations, the report highlighted the importance of ICBT for generating employment and income. The report estimates that it serves as a source of income for about 43% of Africa's population and is dominated by women. In Southern Africa (the SADC block), female traders account for about 70% of ICBT. In West Africa, food and agriculture products accounted for 30% of intra-regional trade.

    Commenting on the report, Prof. Benedict Oramah, President of Afreximbank, said that: 'Even though ICBT accounts for a significant proportion of domestic absorption and has become a major source of income for consumption smoothing, its contribution to GDP is hardly recognized.'

    By bringing an evidence-based approach to measuring ICBT, the report highlights the areas that can be targeted to grow intra-African trade and transition ICBT to formality. For example, removing technical and non-tariff barriers to trade, as well as simplifying processes, increasing access to finance and creating payment systems that draw on digitalization to mitigate risks will help traders scale and move up the value chain. ICBT is currently a cash-only business.

    Many recommendations come out of the report which will become even more relevant with the advent of the Africa Continental Free Trade Agreement (AfCFTA). Afreximbank, for example, is rolling out its Pan-African Payments and Settlements System (PAPSS) to enable buyers and sellers to trade in local currency, as well as reducing the security risk associated with trading in cash.

    Global Trade

    In the period Jan to Aug, Africa's merchandise trade contracted by 12% compared to same period last year, with April and May emerging as the period witnessing the largest contractions. The outlook for 2021 is positive and Africa's trade is expected to rebound strongly in 2021 as global economic activity picks up and demand for African exports increases.

    The share of Africa's exports to Asia increased to 30.79 percent in 2019 while the EU's share decreased to 24.6. China and India have been the main drivers of the rising trade relationships between Africa and Asia, with China and India accounting for 27 percent of Africa's total merchandise exports in 2019.

    A similar pattern is also observed in the sourcing of imports by African countries. Even though the EU has historically been the largest market for Africa's imports, its share of total African imports has been decreasing steadily and Asia has become as important as the EU.

    Intra-African Trade

    The value of total intra-African trade fell by 5.23 percent in 2019 reducing its overall contribution to overall African trade, from about 15 percent in 2018 to 14.4 percent in 2019.

    South Africa maintained its position as the largest intra-African trade nation, accounting for 23.1 percent of total intra-African trade in 2019. The Democratic Republic of Congo (DRC) consolidated its position as a major contributor to intra-African trade, recording an increase of 10.4 percent in total trade with the continent to emerge as the second largest intra-African trade economy on the continent in 2019. Despite declining by 4.7 percent, Nigeria's share of intra-African trade remained constant at about 7 percent and Nigeria emerged as the third largest intra-African trade country.

    Commodities

    Commodities play an outsize role in terms of the value of African exports. Oil & Gas, despite a significant fall in price, still accounted for 37% of total African exports in 2019. Afreximbank, through their African Commodity Index, a trade-weighted index which tracks Africa's 13 most important commodities, saw a V-shaped recovery between February and October although the index is approximately 30% below what it was in December 2018 and 20% below what it was at the start of the year.

    55

    The post Intra-Africa trade key to cushioning the blow of trade tensions and external shocks, says Afreximbank appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/16/intra-africa-trade-key-to-cushioning-the-blow-of-trade-tensions-and-external-shocks-says-afreximbank/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=intra-africa-trade-key-to-cushioning-the-blow-of-trade-tensions-and-external-shocks-says-afreximbank

  • Alain Muku yasabye Abanyafurika gusenyera umugozi umwe mu ndirimbo iri mu ndimi enye #rwanda #RwOT

    Alain Muku usanzwe ari n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi mu bikorwa bitandukanye ya 'Boss Papa Label’ yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020.

    United Africa, ni indirimbo iri mu ndimi enye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili n’Icyongereza mu rwego rwo kugira ngo izarenga imipaka, ubutumwa yifuje gutanga bugere ku batuye Afurika no hanze yaho.

    Reba hano 'United Africa’

    Alain Muku avuga ko Abanyafurika bashyize hamwe bagera kuri byinshi, cyane ko ari umugabane ufite buri kimwe cyose cyatuma utera imbere, ariko ko kudashyira hamwe kw’abawutuye akaba aribyo bituma ukomeza gufatwa nk’umugabane udateye imbere.

    Ati 'Abanyafurika ntitudashyira hamwe turarimbutse. Niba abanyaburayi barabibashije, abanyamerika bakabibasha bagakora igihugu kimwe, twe bitunaniza iki ? Tureba he, turagana he, bitunaniza iki ? Ntaho tujya ntitudashyira hamwe.'

    Akomeza ati 'bintu byivangura, ibintu by’imipaka biveho. Dushyire hamwe, dukorere hamwe dufite umugabane kuri iyi Isi nta mugabane ukize, ufite ubutunzi nk’uwacu.'

    Indirimbo 'United Africa’ iri mu mudiho wa Kinyafurika igaragaza neza ishusho ya Afurika yuje iterambere kandi ifite buri kimwe cyose abayituye bakwifuza batagombye kujya kugushaka ku yindi migabane.

    Ni indirimbo yatunganyirijwe muri Côte d’Ivoire ari naho Alain Muku atuye we n’umuryango we.

    Reba hano 'United Africa’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Alain-Muku-yasabye-Abanyafurika-gusenyera-umugozi-umwe-mu-ndirimbo-iri-mu-ndimi-enye

  • Mico The Best azanye iyitwa 'Umunamba’ nyuma y’igare itaravuzweho rumwe #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ubarizwa muri Kikac Music Label yashyize hanze iyi ndirimbo 'Umunamba’ kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, aho ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Ubusanzwe ahantu bogereza imodoka bakunze kuhita mu kinamba mu gihe umuntu ukora akazi ko koza imodoka bakunze kumwita 'Umunamba’, ndetse n’indirimbo ya Mico The Best nibwo butuma yashatse gutanga agaragaza umuntu umwogereza imodoka neza.

    Hari aho aririmba ko 'Urufuro si urw’ibura, kandi amazi si ay’ibura, utandukanye n’abandi banamba, urayipurije ubu imodoka ni umwakaka, bayikiniragaho ariko ntibayikeshe…Sinzi niba itandukaniro ari ikinamba cyangwa ari abanamba barushanwa ubuhanga…'

    Reba hano indirimbo ‘Umunamba’

    Kimwe n’indirimbo iheruka ya Mico The Best yari yise igare, iyi ndirimbo nayo ni imwe mu zishobora gushyirwa ku rutonde rw’izirimo ubutumwa bufatwa nk’ibishegu cyane ko n’iyo iheruka ariko gatebo yashyizwemo.

    Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Kikac Music, Uhujimfura Jean Claude, yabwiye UKWEZI ko akenshi abahanzi bakora indirimbo bagatanga ubutumwa ariko bigapfira mu bafana bazisobanura uko bashatse.

    Ati 'Ntabwo ari ibishegu, ni ubutumwa busanzwe umuhanzi yatangaga.'
    Indirimbo 'Umunamba’ yatubanyijwe mu buryo bw’amajwi na Madebeat mu gihe amashusho yayo yayobowe, afatwa ndetse anatunganywa na Fayzo Pro.

    Ubuyobozi bwa Kikac Music Label butangaza ko nyuma y’iyi ndirimbo harakurikiraho indi mishinga itandukanye irimo kuba buri kwezi bazajya bashyira hanze indirimbo ndetse kuri ubu hakaba harakurikiraho iya Danny Vumbi nawe ubarizwa muri iyi 'label’.

    Reba hano indirimbo ‘Umunamba’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mico-The-Best-azanye-iyitwa-Umunamba-nyuma-y-igare-itaravuzweho-rumwe

  • Ahirwa no guhimba ikinyoma ! Davis D yaba yahinduye umuvuno #rwanda #RwOT

    Uyu musore ufite indirimbo yise 'Ifarasi’ akubutse mu Mujyi wa Dubai aho yafatiraga amashusho y’indirimbo ye nshya iteganya gusohoka mu minsi iri imbere nk’uko byatangajwe na Bagenzi Bernard ureberera inyungu ze mu by’umuziki mu kiganiro gito yagiranye na UKWEZI.

    Bagenzi twavuganye ku murongo wa telefone yabajijwe iby’umuhanzi we ushinjwa kwishimisha mu mitungo y’umukobwa wumvikana mu majwi ko yitwa Aisha, atubwira ko ibyo bibazo atari mu mwanya mwiza wo kubisubiza.

    Yagize ati 'Urumva ndi mu mwanya mwiza wo gusubiza icyo kibazo ? Urabura kumbaza niba twasohoye indirimbo ukambaza iby’abantu bakundana ?'

    Umujyanama wa Davis D yahise avuga ko biramutse bikunze indirimbo nshya y’uyu muhanzi izasohoka muri iki Cyumweru cyangwa igitaha.

    Amajwi yashyizwe hanze yumvikanisha Davis D n’uyu mukobwa witwa Aisha, aho atangira baganira nk’abasanzwe bakundana ariko umusore akaba aherutse mu kazi I Dubai ntamwiteho ahubwo akishimisha mu mafaranga ye ari kumwe n’umukobwa yakoresheje mu ndirimbo.

    Iki kiganiro byumvikana ko baba bari kukigiranira kuri telefone dore ko umukobwa ageraho akabwira umusore ko ari kumufata amajwi ndetse byose azabishyira hanze. Davis D amaze iminsi mike avuye Dubai gufata amashusho y’indirimbo ye iteganya gusohoka mu gihe cya vuba

    Uyu mukobwa uvuga ko yishyurira Davis D indirimbo z’amajwi n’amashusho, akaba amukodeshereza inzu, akaba yaranamuguriye imodoka avuga ko yagiye I Dubai akishyimishanya n’umukobwa waho akibagirwa kuvugisha umukunzi we umwishyurira byose.

    Nubwo hari amakuru agera ku UKWEZI avuga ko ibi byose ari ibyateguwe n’uyu muhanzi agamije kugira ngo 'atwike’ kugira ngo indirimbo agiye gushyira hanze izakundwe n’abantu benshi.

    Akunze kuzana icya semuhanuka kigafata

    Abakurikiranira hafi icyitwa 'Showbiz’ bemeza ko umuhanzi mwiza atarangwa no gukora indirimbo nziza gusa ahubwo ari wawundi ubasha gukora ibituma izina rye rihora mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga muri ibi bihe zigezweho.

    Icyishaka David [Davis D], ni umuhanzi ushobora kuba ari mwiza kuko ugendeye kuri iyo ngingo ihurizwaho n’abahanga mu bya gihanzi cyangwa imibereho y’abanyamuziki.

    Nko mu myaka ibiri ishize, kuba uyu muhanzi yarakoze indirimbo nziza zituma izina rye riguma mu matwi y’abanyarwanda n’abanyamahanga babasha kuzumva.

    Kugira ngo byumvikane neza, indirimbo yitwa 'Irekure, Henessy, Dede, Micro, ndetse n’Ifarasi zageze kure cyane ndetse n’abazirebye ku rukuta rwe rwa YouTube bagaraza urwego uyu muhanzi ariho muri iyi myaka ibiri ishize.

    Kuri we nk’umuhanzi mwiza azi neza ko gukora ibihangano bidahagije ari nayo mpamvu hari inkuru nyinshi cyane zagiye zivugwa kuri uyu muhanzi ndetse n’ibyo we yagiye atangaza ariko nyuma bikaza kumenyekana ko cyari ikinyoma yari yateguye afatanyije n’abatangaje izo nkuru.

    Nk’urugero rwa hafi ni inkuru yakozwe na Afrimax y’uko 'Asinah baramujyanye | Umugabo we ahawe amafaranga ngo amuveho : Davis D yakamejeje.’

    Icyo gihe hari muri Gicurasi 2019, Davis D yafashe amadorali [byaje kuvugwa ko yari amahimbano] avuga ko ayahaye umuhanzikazi Assinah Era ndetse ashimangira ko azamugurira impeta y’umukara ihenze.

    Ni inkuru yatanzweho ibitekerezo bitandukanye ariko nyuma byaje kumenyekana ko byari ibintu byateguwe ndetse yari yabikoze agamije kwamamaza indirimbo ye yari igezweho icyo gihe.

    Mbere yaho muri Mutarama 2019, Davis D nanone yari yongeye kugaragara mu nkuru ivuga ko 'Davis D ahaye Asinah Imodoka Ihenze Muruhame | Umugabo we yaranyumviye abivamo’.

    Icyo gihe nibwo Davis D yari yagiye gutaramira I Huye ari naho avuka, yavuze ko iyo modoka yari yajyanye iri mu bwoko bwa Hummer ayihaye Assinah Era.
    Iyi nkuru nayo yari yahimbwe nk’uko nabakurikiye icyo kiganiro babitanzeho ibitekerezo bavuga ko ari icya semuhanuka cyateguwe na Davis D afatanyije n’umunyamakuru.

    Mu majwi yashizwe hanze n’uyu mukobwa Aisha hari aho avuga ko amaze imyaka ibiri amukodeshereza inzu, ndetse yanamuguriye imodoka.

    Ibi ariko ubyumvise ahita amenya neza ko atari ukuri kuko Davis D ni umuhanzi ubana n’umubyeyi we , Bukuru Jean Damascene, aho batuye I Nyamirambo ku Cyivugiza.

    Muri Nyakanga 2018, urubuga rwa YouTube rwitwa Kigalihits rwatangaje inkuru ivuga ko 'Tembera urugo rw’umuhanzi Davis D twamusuye’, icyo gihe uyu musore yeretse umunyamakuru inzu nziza igezweho yavugaga ko amaze igihe gito ayibamo n’abandi basore b’abavandimwe be.

    Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru UKWEZI, avuga ko iyi nzu n’ubundi ari iyo ku Cyivugiza ari nayo Se wa Davis D, Bukuru atuyemo ndetse bikaba bizwi ko uyu musore abana nawe.

    Kuba uyu muhanzi asanzwe agerageza guhimba inkuru zituma abanyarwanda bamuhugiraho izina rye rikaguma mu matwi yabo, hari abavuga ko ibye na Aisha ari ikinyoma cyahimbwe hagamijwe ko uyu musore akomeza kuvugwa noneho indirimbo ye yazasohoka igahita yakirwa.

    Ibyo kuba uyu mukobwa witwa Aisha ahari azwi nabyo byatejwe urujijo gusa mu majwi yagiye hanze yumvikanisha ko aba mu Mujyi wa Kigali.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ahirwa-no-guhimba-ikinyoma-Davis-D-yaba-yahinduye-umuvuno