Category: Uncategorized

  • Wari uzi ko Imana itajya yibeshya? #rwanda #RwOT

    Mu buzima hari byinshi tunyuramo tugatekeereza ko Imana yabyibeshye ho ndetse tukagatngira kwitotomba, ariko Imana ntijya yibeshya icyo dusabwa ni ukuyizera.”Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere n’abahanuzi bayo mubone kugubwa neza” (2 Ngoma 20:20).

    Umwami utaremeraga ubwiza bw’Imana, yari afite umugaragu wakundaga kumubwiza ukuri mu bihe byose ati:

    Mwami wanjye, ntimugacike intege kuko kuko ibintu byose Imana ikora biratunganye, ntijya yibeshya!

    Umunsi umwe bajyanye guhiga bageze mu nzira, inyamaswa y’inkazi ishaka kwica umwami . Umugaragu we arayirwanya arayica, ariko ntiyabasha kubuza shebuja guhomba (gutakaza urutoki).

    Umwami nta kugaragaza ikinyabupfura no gushimira ko yarokotse urupfu, yateruye amagambo ati:

    Imana ni nziza? iyo iza kuba nziza, si mba naratewe n’inyamaswa, ikindi kandi si mba naratakaje urutoki rwa njye.

    Umugaragu yamusubije yitonze ati:

    Mwami wanjye, n’ubwo ibintu bimeze bityo, icyo nshobora kukubwira ni uko Imana ari nziza kandi izi impamvu y’ibintu byose bitubaho.Ibyo Imana ikora biratunganye. Ntijya yibeshya habe na mba!

    Ibyo Imana ikora byose biratunganye. Ntijya yibeshya:

    Umwami amaze kumva ibyo umugaragu we amusubije yazabiranyijwe n’uburakari maze ategeka ko uwo mugaragu afungwa.

    Umunsi umwe, yongeye kujya mu wundi muhigo. Ariko umwami yafashwe n’abantu b’inyeshyamba batambaga ibitambo by’abantu. Mugihe bari bamaze kumufata, biteguye kumutambaho igitambo, izo nyeshyamba zavumbuye ko rumwe mu ntoki ze rwacitse, bahise bamureka kuko babonaga ko ataberanye no gutambirwa imana zabo.

    Agarutse ibwami, yategetse ko bagomba kurekura umugaragu we, amwakira neza cyane.

    Umwami yaravuze ati:

    Nshuti yanjye, Imana ni nziza kuri njjye! Narokotse urupfu ubwo inyeshyamba zashakaga kunyica, ariko kuko nari mbuze urutoki rumwe gusa, barandetse! Hagati aho mfite ikibazo: Niba Imana ari nziza, kuki yemeye ko ngushyira muri gereza?

    Umugararagu yaramusubije ati:

    Mwami wanjye, iyo nza kujyana nawe muri uriya muhigo, mba naratambweho igitambo mu mwanya wawe, kuko njyewe nari mfite intoki zose. Kubw’ibyo wibuke ko ibyo Imana ikora byose bitunganye.Ntijya yibeshya.

    Inkunga y’uyu munsi:

    Akenshi twinubira ubuzima n’ibintu bisa nk’ibibi bitubaho, twibagiwe ko nta kintu kibaho kidafite impamvu kandi byose biba bifite intego. Buri gitondo, umunsi wawe wuragize Imana.Yisabe kuyobora ibitekerezo n’ibikorwa byawe, kandi ntutinye, Imana ntizigera yibeshya!

    Source:www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-Imana-itajya-yibeshya.html

  • Kubera iki abakristo bashobora gusambana kandi bakijijwe?. Bishobora guturuka ku mpamvu 5 #rwanda #RwOT

    Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya ibice 5: 19-21 havugwamo imirimo ya kamere. Abahanga mu bya Bibiliya izi ngeso za kamere bazigabanyije mu bice 5, aho igice kibanza bavuze kubyangiza umubiri birimo gusambana, gukora ibiteye isoni, n’iby’isoni nke. Mwigeze mubisobanukirwa se?

    Twibuke ko Abagalatiya bari abantu bakijijwe ntibari abapagani. Ni ukuvuga ko izi ngeso zose Pawulo yageze aho azibamenyesha bimaze kugaragara ko zababase. Binyuze mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv, Pasiteri Habyarimana Desire agaruka ku byaha byo mu maraso n’inkomoko yabyo, agaragaza n’uruhare umuntu akwiye kugira akabitsinda burundu.

    Kimwe mu ngeso zibase abantu ku kigero kiri hejuru ni ugusambana, gusambana ni ingeso irenze uko umuntu yayitekereza. Kuri ubu ubusambanyi ntibureba ngo urubatse, ntibureba ngo urakuze, ntibureba ngo uri muto, muby’ukuri bimeze nabi kuruta uko umuntu wese yabitekereza.

    Uyu mubiri w’icyaha Satani ashobora kwigaragariza muri wo kandi usenga, ukijijwe bitewe n’uko umuntu atamenye aho akwiriye guhinduka, bitewe nuko atmenye uko batsinda ingeso za kamere, ntabwo yamenye uko akwiriye gutera intambwe no gusa na Kristo Yesu.

    Hari ubwo umuntu avuga ati’ Sinabikoze nkiri umukobwa/ umusore, ni gute nshobora guca inyuma umugabo/ umugore wanjye kandi nubatse?. Ntabwo ibi byaha by’ubusambanyi ari iby’abasore n’abakobwa gusa, n’abubatse ingo barabikora. Hari igihe umuntu yishuka akibwira ati’ Ninshaka bizaba birangiye ntabwo nzongera gukora iki cyaha cyangwa se ntabwo nakigwamo’, nutaba maso umenye ko uzabigwamo nta kabuza.

    Abagalatiya 5: 24, havuga ko ' Abakristo Yesu babambanye kamere n’iruba n’irari byayo'. Byari bishatse kuvuga ko igihe cyose utabamba ingeso zawe ku musaraba, uzabyisangamo kandi ukijijwe.

    Impamvu 5 zishobora gutuma ugwa mu cyaha cy’ubusambanyi kandi usenga

    Biri muri kamere

    Muri kamere y’abantu harimo kurarikira, iyo umuntu ashatse bigera igihe akararikira n’abo atashatse akumva yasambnana n’abandi, akaba yararikira n’abana. Kurarikira abo mudahuje igitsina ni ibintu bisanzwe ku muntu ariko intabwe y’indi utera ni yo ushobora gushiduka waguye mu cyaha cy’ubusambanyi.

    Hari abantu bazi ko iyo umuntu akijijwe kamere ihita ipfa, siko biri ahubwo kamere bisaba guhora uyibamba. Igihe utiga kubamba ingeso zawe za kamere umenye ko uzagwa mu byangwa n’amaso y’uwiteka, birasaba ko ako gatima karehareha ukabamba ku musaraba.

    Amaraso

    Bibiliya ihamya ko iyo umuntu asambanye rimwe bishobora gufata imyaka igihumbi kugira ngo uwo muvumo uve mu muryango, keretse iyo ugiye muri Kristo Yesu neza. Muri Kristo Yesu niho dukirira imivumo yose, igihe cyose utihishe muri Yesu uzagwa muri ibi bishuko. Biba ari amaraso, ukabona Sogokuru yashatse abagore bane, Papa wawe ashaka batandatu, nawe ukabona urototera kugwa muri ibyo bintu kandi ukijijwe usenga. Ukabona mu muryango wanyu yaba abakobwa cyangwa abahungu, bashaka baramaze kubyarira iwabo.

    Kubera ibikomere

    Hari igihe abantu baba bakijiwe bagasambana bitewe n’ibikomere, iyo utabonye urukundo rwa papa wawe uri umukobwa, akenshi ukundana n’abahungu utagamije ikintu kibi ahubwo ushaka uwakuzuza aho hantu, ushaka uwakubera papa. Uzasanga hari abagore bakubwira ko badakunda kuba inshuti n’abagore/ abakobwa bagenzi babo bagahitamo gucudika n’igitsina gabo gusa, abagabo/ abasore nabo bikaba uko bagacudika n’igitsina gore gusa.

    Bishobora gutangira ari ukwiyumvanamo bikarangirira mu busambanyi. Ikindi iyo umuntu yagize ihungabana mu buzima hari ubwo ahungira mu muziki mu gusambana, mu kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bimwangiza.

    Ibikuzengurutse( Environment)

    Muri iki gihe imbugankoranyambaga zikoreshwa cyane, biba bisaba kumenya uko uri bwirinde mu byo ukoreraho. Nk’urugero iyo ufunguye nk’inyigisho kuri Youtube munsi ushobora gusangamo poronogarafi. Ukwiye kuba uri umuntu uzi gukoresha amahitamo yawe ugahitamo ibyo ureba n’ibyo utareba. Pawulo yaravuze ngo ' Byose ndabyemerewa ariko si byose bingirira umumaro'.

    Imyuka mibi

    Hari abantu iteka barota basambana n’abagore/ abagabo ba nijoro, ugasanga barabaswe barara basambanywa n’abadayimoni. Babyita abagore/ abagabo ba nijoro, niba ugira inzozi nk’izo umenye ko ari ibibazo by’imyuka mibi mu buzima bwawe, ukwiye gusengerwa no kubohoka.

    Birashoboka ko Imana yagukiza ubusambanyi, n’irari ry’ubusambanyi, ni cyo Umwuka Wera amaze, Yesu yavuze ko ' Uwo Mwuka Wera naza azatsinda abantu abemeze ibyaha abigishe amateka no gukiranuka. Niba umuntu ashobora kuguma mu busambanyi kandi akijijwe, byaba bisa nk’aho agakiza ntacyo kamaze. Ariko gukizwa no guhinduka birashoboka, Yesu yakubatura, Yesu yagukiza ugakora ubushake bw’Imana.

    Reba hano inyigisho yose: Uruhare ukwiriye kugira ngo utsinde ingeso za kamere: Izangiza umubiri

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kubera-iki-abakristo-bashobora-gusambana-kandi-bakijijwe-Bishobora-guturuka-ku.html

  • Pakstan:Umukristo wakatiwe igifungo cya burundu ashinjwa gutwika Korowani yafunguwe #rwanda #RwOT

    Umugabo w’umukirisito muri Pakisitani washinjwaga icyaha cyo gutuka Imana (blasphemy)yagizwe umwere maze ararekurwa nyuma y’imyaka 10 yari amaze muri gereza yarakatiwe igifungo cya burundu.

    Urukiko rwisumbuye rwa Lahore rwagize umwere Imran Ghafur Masih, umukirisitu wakatiwe igifungo cya burundu hakurikijwe amategeko ahana ibyaha byo gutuka Imana muri Pakisitani.

    Nk’uko umuryango wa Imran ubitangaza ngo bagiye mu bwihisho nyuma yo kotswa igitutu n’ iterabwoba ry’intagondwa za kisilamu.

    Urukiko rukuru rwatanze umwanzuro ku rubanza rwa Imran kuwa 15 Ukuboza maze rutegeka ko arekurwa. Iki akaba ari igitanagaza cyatunguye umuryango wa Imran.

    Aganira na International Christian Concern (ICC), umuryango mpuzamahanga urengera abakristo, murumuna wa Imran, yagize ati: “Ni umunsi w’umuzuko kuri twe.Imana yumvise gutaka kwacu kandi turayishimira cyane. Ni impano ya Noheri kuri twe”.

    Muri 2009, Imran yashinjwaga gutuka Imana nyuma yo kugisha inama umuturanyi we w’umuyisilamu ku bijyanye no gutwika igitabo. Ubwo yarimo asukura inzu y’ibitabo y’umuryango we mu mujyi wa Hajweri uherereye i Faisalabad.Imran yendaga gutwika imyanda yakusanyije, irimo ibitabo n’impapuro zishaje nibwo yabonye igitabo cyanditse mu cyarabu. Kubera ko Imran yari afite impungenge ku gitabo kirimo inyandiko z’idini, yabajije Hajji Liaquat Ali ibijyanye no kugitwika.

    Ali yagiriye inama Imran yo gutwika igitabo, nuko akijugunya mu muriro arigendera. Igitabo kimaze gushya igice, Ali yaragarutse agikura mu muriro. Ali yifashishije icyo gitabo cyatwitswe igice maze ashinja ibinyoma Imran byo gutwika Korowani. Nk’uko umuryango wa Imran ubitangaza, Ali yashakaga kwigarurira ububiko bw’iduka ry’ibitabo by’umuryango kugira ngo ashobore kwagura ubucuruzi bwe.

    Amakuru avuga ko yatwitse Korowani yakwirakwiriye mu misigiti yaho ndetse banabitangaza hose. Agatsiko kanini kagizwe n’abayisilamu bagera kuri 400 bageze mu rugo rwa Imran, aho bamuteye, murumuna we na se.

    Abapolisi baho bageze aho bafata Imran bamujyana muri gereza. Hagati aho, bivugwa ko agatsiko k’abayisilamu 1.000 imbere y’igipolisi maze batera hejuru bati: “Mubambe uwasuzuguye Korowani ntagatifu. Abakiristo ni imbwa. Imran ni imbwa”.

    Polisi yashinjaga Imran icyaha cyo gutuka Imana kandi itanga kopi z’ibyo aregwa mu rwego rwo gutangaza icyo azira.

    Muri Mutarama 2010, Urukiko rwa Faisalabad rwakatiye Imran igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga 100.000 hakurikijwe ingingo ya 295-A na 295-B mu mategeko yo gutuka Imana muri Pakisitani. Mu myaka 10 yakurikiyeho, urubanza rwa Imran rwajuririwe mu rukiko rwisumbuye rwa Lahore ariko rusubikwa inshuro zigera kuri 70. Nk’uko uwunganira Imran abitangaza ngo ubujurire bwanyuze mu biro by’abacamanza nibura 10.

    Muri Pakisitani, ibirego by’ibinyoma byo gutukana birasanzwe kandi akenshi biterwa n’abacuruzi ku giti cyabo cyangwa urwango rw’idini. Kugeza ubu, byibuze abakirisitu 24 bafunzwe bashinjwa gutuka Imana muri Pakisitani.

    Umuyobozi wa ICC muri Aziya y’Epfo, William Stark, yagize ati: “Twebwe hano mu nama mpuzamahanga ya gikiristo twishimiye ko Imran Masih yaje kugirwa umwere akarekurwa nyuma y’imyaka irenga 10 muri gereza. Birashimishije kubona ikibazo nk’iki kimaze igihe kirekire cyakemuwe neza n’Urukiko Rukuru muri Pakisitani”.

    Stark yakomeje agira ati: “Icyakora, dukomeje guhangayikishwa cyane n’umutekano wa Imran n’umuryango we. Abahezanguni bo muri Pakisitani bazwiho kwibasira abantu bashinjwa ibyaha by’idini, nko gutuka Imana, na nyuma yo kugirwa abere.

    Gukoresha nabi amategeko yo gutuka Imana muri Pakisitani bigomba guhagarikwa kandi ibirego by’ibinyoma bigomba guhanwa. Kenshi na kenshi aya mategeko yabaye igikoresho cy’intagondwa zishaka kubyutsa ihohoterwa rishingiye ku idini rikorerwa rubanda rugufi. Hatabayeho ivugurura, amadini mato azakomeza guhangana n’ibirego byo gushinjwa ibinyoma n’ihohoterwa rikunze guherekeza ibyo birego”.

    source: www1.cbn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Pakstan-Umukristo-wakatiwe-igifungo-cya-burundu-ashinjwa-gutwika-Korowani.html

  • Ubuhamya bwa Angelique washakanye n’umugabo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga #rwanda #RwOT

    Mbere yuko Angelique ashyingirwa yabanje kuba mu buzima bushaririye, ariko muri byose arashima Imana ko yakomeje kugenda imwiyereka. Uwahindutse umugabo we yabanje kumusaba ko yamushakira umukobwa bazarushinga ngo ariko yagombaga kuba ari inzobe, gusa kubw’umugambi w’Imana birangira ari we bashakanye.

    Nyiransengimana Angelique ni umukristo mu itorero rya ADEPR, ateranira muri paruwase ya Ruyaga ku mudugudu wa Rusheshe. Naho umugabo we Uwiragiye Bosco ateranira muri paruwase ya Kinyinya ku mudugudu wa Kami.

    'Uzandinde kubyarira mu rugo, uzandinde kwishyingira', Ni isengesho Angelique yahoranaga imbere y’Imana.

    Mu kiganiro yagiranye na Sinai Tv ari naho yatangiye ubuhamya bwe, Angelique yavuze uko yashakanye n’umugabo we biciye mu mugambi w’Imana nubwo abenshi baba bumva ko urukundo rubyara urushako nk’uru rutashoboka.

    Kuri we anyuzwe no kuba umugabo we afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ngo kuko yamusabye Imana, dore ko nta n’ikibazo agira mu bijyanye no gushyikirana (Communication), kuko Imana yabanje kumutegura kera akiri umukobwa. Ati' Aho yabaga kwa nyina wabo yari incuti no mu rugo tuziranye bakantuma yo nkajyayo, rimwe nsubiyeyo nsanga arahari mpageze ambwira ko ashaka umugore.

    Njyewe ntabwo yankundaga! yavugaga ko ashaka umukobwa w’inzobe, ubwo uwo mukobwa w’inzobe ndamushakisha. Hari umukobwa w’inshuti yanjye twari duturanye iwacu ndamubwira arabyemera, mbibwira uyu (umugabo we) ati 'nisawa’ baza kumureba bavugana inkwano, ibintu bigera kure tuza kwiyerekana.

    Hashize iminsi uwo mukobwa ahita abireka, ambwira ko imiryango ye yamwanze, ko yamusetse ubwo ndaza mbibwira uyu (umugabo we) kubyakira biramugora. Uwo mukobwa twari inshuti cyane aho twajyaga gusengera twese baduhanuriraga ko dukoresheje ubukwe.

    Ubwo rero abonye iby’inzobe byanze aza kunsaba ko twakwibanira, mu mutima wanjye ndibwira nti’ ubu mwangire, mwemerere?’ kubera ko rero nari nafite undi musore uvuga twakundanaga, ibyo gukunda uyu sinabyiyumvishaga.

    Naramubwiye nti 'ngaho tuza, icecekere’ ubwo ndataha mbitekerezaho, najyaga gusenga nkavuga nti 'Mana niba koko uriya mugabo ari uwanjye nzajye gusengera ahantu babimbwire bwa mbere. Ubwo njya gusengera ahantu barambwira bati 'itegure ubukwe buraje bambwira ko babonye n’umugabo wanjye aca amarenga.

    Ntangira kuvuga nti 'noneho bya bintu ni sawa! nibuka ijambo nasengeragamo mvuga nti ' Mana uzandinde kubyarira mu rugo, uzandinde kwishyingira kandi uzampe umugabo mwiza utazankubita, uzampe uwo tuzabana mu mahoro yaba ikimuga, yaba ikiragi.”

    Ubwo rero naratashye mvuye mu masengesho, ariko numvaga nta rukundo mufitiye ku buryo twabana. Byansabye ku bisengera, kubera ko najyaga aho yabaga nkahamara nk’icyumweru naramurebaga ibyo yakoraga, yakoraga amasuku akukira amatungo. Yaranyegeraga nkumva ari kunukira kubera ako kazi akora, nkumva rwose kubana nawe ntibishoboka.

    Nakomeje kubisengera rero tubibwira imiryango imyiteguro iratangira, dutangira gutumira ariko najyaga njya gutanga ubutumire (envitation) nkagira isoni, rimwe na rimwe nkazisubiza mu rugo ntazitanze ngeze aho nziha mama akaba ari we uzitanga.

    Ubukwe bwabo ngo ni Imana yonyine yabwikoreye

    'Mama nta n’igihumbi na kimwe yari afite, najyaga nsenga mvuga nti’ Mana dore turi abakene, turaca incuro nta by’ubukwe dushaka’. Kurya byari bigoranye noneho abantu bakajya banaduserereza ngo tugiye kwishyira mu by’ubukwe, dufite ibibanza tuzagurisha!, mbese mama nawe akababara.

    Najya gusenga Imana ikambwira ko izabyikorera nta nakimwe cyacu ishaka, “Nzabyikorera ku murongo kandi nzanararika”. Bagiye kutwerekana ubwo abadiyakoni b’iwacu ku rusengero baraterana haboneka amafaranga barahaha, abadakijijwe bari bamaze kubyumva baraza baratwerera bashaka amatente, baratwerekanye tugira ngo ubukwe n’ibwo bwabaye!,

    Abantu barahurura baza kureba Angelique nkuko Imana yari yaravuze ko izanyamamaza ikararika yarabikoze. Ubwo rero tuvuye mu rukiko abantu bo hanze barampamagaye bati ' twabonye ubuhamya bwawe’ bati rwose twumvise ko nta nzu mufite, Ubwo banyoherereza amafaranga n’ubaka inzu. Umuntu wo hanze yarampapagaye ngira ngo ni Imana impamagaye, ati’ ndi umuntu wo muri Amerika, numva ni igitangaza cy’Imana.

    Ubukwe babumpanuriye 2018, 2020 burasohora. Urumva ko nta jambo Imana ivuga ngo rihere'.

    Muri ubu buhamya Angelique yavuze ko gushyikirana n’umugabo we( Communication) nta kibazo kibirimo nubwo ngo mbere atahise amenya byose bijyanye n’ururimi rw’amarenga, ariko ngo ntibyigeze bimutonda cyane dore ko n’Imana yabanje gusa n’aho imutoza, yakuranye n’umukobwa w’incuti ye nawe ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga waje no kumwambarira mu bukwe bwe.

    Reba hano ubuhamya bwose

    Source: Sinai Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Angelique-washakanye-n-umugabo-ufite-ubumuga-bwo-kutumva-no.html

  • Dore amagambo yubaka icyizere hagati y’abashakanye #rwanda #RwOT

    Amagambo dukoresha ashobora kuba ikintu cy’ingenzi mu kubaka icyizere ndetse agahindura byinshi mu mibanire y’abashakanye bigatuma buri wese yiyumvamo mugenzi we. Nk’uko Bibiliya ibivuga ururimi rufite ubushobozi bwo kwica no gukiza. Muri iyi nkuru turarebera hamwe amagambo abashakanye bashobora kubwirana akubaka icyizere hagati yabo.

    Mu rushako icyizere cyubakwa binyuze mu magambo n’igihe. Amagambo dukoresha mu mibanire yacu adufasha kumenya urwego rw’icyizere buri wese afitiye mugenzi we. Ni muri urwo rwegoo tugiye kurebera hamwe amagambo abashakanye bashobora kubwirana akubaka icyizere hagati yabo.

    Umunsi wawe wagenze ute?

    Biroroshye kubaza uwo mwashakanye uti “Umunsi wawe wagenze ute?” uko mugenzi wawe agusobanurira uko umunsi we wagenze umuteze amatwi, umwikiriza, umwihanganisha ku bitagenze neza, umufasha kwishimira ibyiza yagezeho. Ibi byose bibaremamo icyizere cyo kubana mubwizanya ukuri kandi mufashanya muri byose.

    Nari nibeshye

    Mu buzima hagati y’abashakanye hari ubwo usanga habayeho kwihagararaho k’uwakoze amakosa bitewe n’uko yumva afite icyubahiro, akibwira ko guca bugufi ari iby’umunyantege nke nyamara bineza umutima kubona umuntu abwira mugenzi we bashakanye ati:”Nari nibeshye ubwo nafataga imyanzuro imeze kuriya”.

    Mfasha kumva

    Mu rushako habaho kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe. Buri umwe hagati y’abashakanye afite uko abona ibintu. Benshi mu bashakanye bagira ingeso yo kuvugira hejuru, ariko iyo umwe ari kuvugira hejuru, ntabasha kumva mugenzi we.

    Mugihe uzi ko amarangamutima yawe ari uku ameze, cisha make ubwire mugenzi wawe uti:”Mfasha kumva” Mubaze ibibazo bigaragara ku byo yavugaga kandi umureke akubwire utamurogoya, ibi bizubaka icyizere hagati yanyu.

    Nakora iki mu bundi buryo?

    Iyo umuntu twizerana atubajije ibitekerezo byacu, biba ari byiza. Iyo uvuze uti: 'Ni iki nshobora gukora mu bundi buryo?' biha uwo mwashakanye uruhushya rwo kuvuga mu buzima bwawe. Mubyukuri ntabwo uba urimo gusaba urutonde rw’ibintu ukeneye gukosora ariko ushobora kuvuga ibishobora gukosorwa mu mibanire yanyu.

    Sinashoboraga kubigeraho ntari kumwe nawe

    Gushimira bigira ingaruka nziza iyo bigaragaye. Igihe cyose ufite intsinzi, bwira uwo mwashakanye ibiyerekeye kugira ngo musangire umunezero wawe. Ashobora kuba atabigizemo uruhare, ariko mumenyeshe ko ushimira inkunga ye n’amahirwe yo gukorera hamwe mubuzima. Mu rushako, ababiri bahinduka umwe bityo bagashakira hamwe ibisubizo.

    Ubitekerezaho iki?

    Urugero uramutse ugiye gusangira n’uwo mwashakanye, kandi mwembi mufite ahantu hatandukanye mwifuza kujya. Niba mubyukuri ntacyo bitwaye, reka uwo mwashakanye afate icyemezo. Noneho wemere ko uzahitamo ubutaha. Ibi bifasha abashakanye kwiyumvanamo bityo bigahashya amakimbirane.

    Muri macye amagambo tuvuga afite ububasha bwo kwica no gukiza, niyo mpamvu abashakanye bakwiriye kubwirana amagambo meza arushaho kububakamo icyizere bityo bakubaka urugo ruhesha Imana icyubahiro.

    Source: focusonthefamily.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-amagambo-yubaka-icyizere-hagati-y-abashakanye.html

  • Nyamagabe: Abaturage bubatse ubwanikiro bw’imyaka bategereza kwishyurwa amaso ahera mu kirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abubatse n
    Abubatse n’abatanze ibikoresho byo kubaka ubwanikiro bwa Nkomane bamaze igihe kirekire bategereje kwishyurwa

    Iyi kampani yari yatsindiye isoko ryo kubaka ubwanikiro bune, harimo butatu bwo mu Murenge wa Cyanika, na bumwe mu Murenge wa Nkomane.

    Abo barimo amafaranga ni abakoze umurimo wo kubaka, n’abatanze ibiti n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kubaka, nk’uko bivugwa n’umugabo umwe mu bafitiwe umwenda, utuye mu mudugudu wa Buhazi, Akagari ka Bitandara, Umurenge wa Nkomane.

    Agira ati “Haje Rwiyemezamirimo ku tariki 19 z’ukwa mbere muri uyu mwaka, atubwira ko azajya ahemba buri minsi 15. Iminsi 15 yarashize hashira n’indi, none dore bigeze mu kwa 12 batubwira ngo ejo bazaduhemba. Abo bafatiye ibiti na sima na bo ntibarabishyura.”

    Agronome w’Akarere ngo yaje kuza ababwira ko bagiye kubishyura, abaka na nomero za konti zabo, none na bwo hashize amezi atatu batarayabona.

    Ati “Twabuze uwo twatakira. Bandimo ibihumbi 204 by’ibiti kandi byo bari batubwiye ko bahita babyishyura. Nk’i Mushubi hari uwitwa John Mbarushimana barimo ibihumbi magana abiri by’ibiti, n’uwitwa Habubwira Xavier na we bamurimo ibihumbi 200. Hari n’abakozi bagiye bakora nyakabyizi, na bo ntibigeze bahembwa.”

    Vedaste Ndagijimana na we wo mu Murenge wa Nkomane agira ati “Njyewe bandimo amafaranga ibihumbi 18. Bayampaye nabasha kugura amakayi y’abana. Rwose bazatwishyure.”

    Etienne Nzayisenga na we ati “Bandimo 4,500 y’imibyizi itatu. N’ubwo ari makeya nayakoreye nyakeneye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Lambert Kabayiza, avuga ko muri rusange amafaranga rwiyemezamirimo yari abereyemo abaturage abarirwa muri miliyoni umunani n’igice.

    Nyuma yo kwemeranywa na we ko babanza kwishyura abaturage bakabona kumwishyura, akarere kishyuye abaturage ku itariki ya 9 Ukuboza. Ariko ngo kugeza ubu abafite konti muri Koperative Umwalimu SACCO ni bo bonyine bamaze kuyabona.

    Ati “Abatarayabona byaturutse ku bibazo banki z’ubucuruzi zifite muri iyi minsi. Ariko ahatari ibyo bibazo nko mu Mwalimu Sacco bo barayabonye.”

    Kuri ubu ngo bari gutekereza gukorana na banki abagomba kwishyurwa bafitemo konti, bakazigaragariza ko bo batanze amafaranga n’ubwo atarabageraho, bakareba ko babemerera kuba bayatanze hanyuma bo bagategereza ko ay’akarere na bo azabageraho.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyamagabe-abaturage-bubatse-ubwanikiro-bw-imyaka-bategereza-kwishyurwa-amaso-ahera-mu-kirere

  • RURA iraburira ba nyiri imodoka zitwara abagenzi zitabyemerewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyatangajwe na Anthony Kulamba, Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio n’abandi batumirwa, aho bagarutse ku gutwara abagenzi nyuma y’aho habereye impinduka ku mubare w’abagenda mu modoka.

    Impinduka mu gutwara abagenzi zabaye ni izishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 14 Ukuboza 2020, aho yasabye ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zibatwara kuri 50%, hagamijwe ko bahana intera mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Iyo gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, ikaba yaratangiye irimo ibibazo kuko hari abantu babuze imodoka, izindi zizamura ibiciro by’ingendo nta bwiriza ribivuga, ari na ho abafite imodoka zitagenewe gutwara abagenzi zihita zibatwara kandi bitemewe, bakaba baburirwa ko ibihano bikarishye bibategereje nk’uko Kulamba abivuga.

    Agira ati “Hari imodoka nto tuzi ko zijya ziyiba zigatwara abagenzi zirimo nka Avensis n’andi mavatiri, tumaze igihe turwana na zo kuko zitwara abagenzi mu buryo butemewe, tukazifata, tukazihana, tukazifunga. Ba nyirazo bamenye ko zizajya zifatwa zigafungwa igihe kirekire kuko ziba ziri mu makosa, ndetse tukanasaba abaturage kujya baduha amakuru”.

    Ati “Kimwe ni uko zikora ako kazi nta byangombwa bibibemerera, ikindi ni uko batubahiriza n’izi gahunda turimo zo kurwanya Covid-19, bapfa gupakira abantu uko babonye bakagenda kandi nta n’ubwishingizi baba bafite. Izo rwose turaziburira ko tugiye kurushaho kuzihana nubwo twari dusanzwe tubikora, tuzica amande ariko ibihano bigiye kuziyongera”.

    Akomeza asaba ba nyirazo kubivamo kuko binyuranyije n’amategeko, ahubwo ngo uwifuza gukora ubwikorezi agende abisabe ahabwe ibyangombwa, ajye mu mikorere ikwiriye.

    Uretse izo, ngo hari n’izindi zizwi nka Twegerane (minibus) ziba zarakuwe mu mashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuko zitagishoboye akazi ariko zigakomeza gukora bitemewe, izo na zo ngo zigomba kubireka.

    Ati “Hari imodoka za minibus zabaga muri sosiyete ya RFTC itwara abagenzi ariko ikaza kuzisezerera, hari aho rero zikomeza gukora. Izo na zo turafatanya na Polisi tuzifate zifungwe kuko zikora bitemewe ari na zo zitwa inyeshyamba. Ntitwakwemera gukorera mu kajagari na cyane cyane muri iki gihe gikomeye cyo kwirinda Covid-19, abazibonye bajye baduha amakuru”.

    Nubwo haherutse kubaho impinduka mu gutwara abagenzi, RURA yaraye itangaje ko ibiciro by’ingendo bitagomba kuzamuka, mu rwego rwo korohereza abaturage kuko ubukungu bwabo bwashegeshwe na Covid-19, Leta ikaba yemeye ko izajya ibunganira iha amafaranga y’inyongera ibigo bitwara abagenzi kugira ngo na byo bidahomba, kuko imodoka zirimo gutwara igice cy’umubare w’abantu zatwaraga.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rura-iraburira-ba-nyiri-imodoka-zitwara-abagenzi-zitabyemerewe

  • Kisoro: Bobi Wine yavuze amagambo asesereza Perezida Museveni #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu Karere ka Kisoro yiyamamaza, umukandida ku mwanya wa Perezida muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yavuze amagambo asesereza kuri Perezida Museveni ubwo yagarukaga ku Kibazo cya Gen. Kale Muhwezi Kayihura.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza, Bobi Wine yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kisoro. Nk'umwe mu bagabo bazi kwigarurira abaturage bitewe n'imbwirwaruhame ze, yagarutse ku mubano utari mwiza uri hagati ya Perezida Museveni na Gen. Kayihura ukomoka muri aka gace akava no mu muryango uzwi w'Abafumbira.

    Mu guserereza Museveni, Bobi Wine yagize ati: 'Museveni yakoresheje Kayihura mu gukora amakosa, nyuma aramujugunya. Yafashwe ari kumwe na Gen. Tumukunde, ubu uri kwiyamamariza kuba Perezida ariko we (Gen. Kayihura) ntashobora no kujya mu rugo. Niba mbeshya, reka Museveni azazane na Kayihura mu kwiyamamariza muri Kisoro.'

    Aya magambo ya Bobi Wine ku bakurikiraniye hafi ibibazo Gen. Kayihura yagize nyuma yo kuvanwa ku mwanya w'umuyobozi wa polisi mu 2018 barabibona ko ari ayo kwigarurira imitima y'Abafumbira.

    Ibi bihumira mu mirari ku kuba Abafumbira bafata Gen. Kayihura nk'umwe muri benewabo bakomeye mu butegetsi bwa Museveni kimwe na Dr Philemon Mateke ariko akaba asa n'uwashyizwe ku gatebe gato muri iki gihe. Ibi bigaragazwa n'uburyo Abafumbira batakambye ubwo Gen. Kayihura yari afunzwe.

    Ikindi ni uko mu minsi ishize, Umuyobozi w'Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana ubwo yavugaga ku makuru ko Museveni atakije kwiyamamariza Kisoro, yavuze ko bibabaje ko ahubwo NRM ikwiriye kutazajya buri gihe ibaho yizeye ko nta kabuza izatorwa muri Kisoro.


    Abaturage benshi bari baje kumva imigabo n'imigambi ya Bobi Wine

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/16/kisoro-bobi-wine-yavuze-amagambo-asesereza-perezida-museveni/

  • Karongi: Umugabo yikase ubugabo bwe bitewe n'amakimbirane afitanye n'umugore we #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Harerimana Athanase w' imyaka 38 utuye mu Mudugudu wa Bugoberi, Akagari ka Gitega mu Murenge wa Gitesi yatunguye benshi akikebagura ku gitsina ke, bitewe n'amakimbirane afitanye n'umugore.Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020.

    Umwe mu baturage yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko batazi neza niba uyu mugabo yarashakanye byemewe n' amategeko n' umugore bafitenye amakimbirane. Yagize ati'Ntabwo tuzi impamvu uriya mugabo yabikoze, turacyashakisha amakuru.'

    Umuyobozi w'Akagari ka Gitega yaganiriye n'iki kinyamakuru avuga ko atazi 'niba umugabo yarasanze umugore amuca inyuma' nk'uko amakuru umwe mu baturage yabitangaje abivuga.

    Ati 'Uwabikoze ntacyo adusubiza.'

    Gusa yemeza ko umugore we bakunda kugirana ibibazo byo kumuca inyuma. Ati 'Ni kumwe umugabo ashaka umugore, akajya amuca inyuma kenshi.'

    Umunyamanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye iki kinyamakuru ko uwo mugabo yagiranye ibibazo n'umugore we ku wa Mbere mu masaha y'umugoroba nka sa kumi n'ebyiri agahita ajya ahantu hiherereye afata urwembe atangira kwikata igitsina.Ngo yakataga ahereye aho igitsina gitangirira agenda ashishura abaturage baza gusanga yamaze kwikorera aya marorerwa.

    Uyu muyobozi avuga ko uwo mugabo bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi, ariko bakaza guhita bamwohereza ku bitaro bya Kibuye.

    Niyonsaba Cyriaque yasoje agira inama abaturage ko mu gihe bagize ibibazo bya amakimbirane 'badakwiye kwifatira ibyemezo ahubwo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.
    Inkuru dukesha Umuseke.rw

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/16/karongi-umugabo-yikase-ubugabo-bwe-bitewe-namakimbirane-afitanye-numugore-we/