Category: Uncategorized

  • Malawi : Umuyobozi yafunzwe azira kwitambika imodoka ya Perezida #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi usanzwe ari komiseri muri Komisiyo y’amatora, ashinjwa kuba ubwo imodoka zari zitwaye Perezida zamunyuragaho mu muhanda yaranze kuva mu nzira.

    Ubwo ibyo byabaga, BBC yatangaje ko Kunje yari atwawe n’umushoferi we. Yanze gukura mu nzira imodoka, ayigizayo ubwo imodoka ya Perezida yari imugezeho neza.

    Kunje ari muri manda ye ya kabiri nka komiseri muri Komisiyo y’Amatora. Ni umwe mu bari bagize itsinda ryakurikiranye amatora ya Perezida yabaye mu 2019, akaza guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga.

    Abakomiseri muri Komisiyo y’Amatora ya Malawi bashyirwaho batanzwe n’imitwe ya politiki. Kunje yari yashyizweho atanzwe n’ishyaka ryahoze ku butegetsi rya Democratic Progressive Party.

    Umwaka ushize nabwo Polisi ya Malawi yataye muri yombi umushoferi wa ambulance ashinjwa kwitambika imodoka za Perezida. Uwo mushoferi yaje kurekurwa ataburanishijwe kuko benshi babinenze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Malawi-Umuyobozi-yafunzwe-azira-kwitambika-imodoka-ya-Perezida

  • Menya amakosa 4 yangiza abakobwa bakoreshwa n' urukundo #rwanda #RwOT

    N'ubwo urukundo ari kimwe mu bintu byiza kandi by' ingenzi mu bibereho y' abantu, hari igihe aho kukubera rwiza rukuzinutswa icy'ingenzi cyarwo, kuko hari igihe rutuma umuntu yirenga agatangira gukora ibintu bidasanzwe ndetse byanamuviramo ibindi rukaba rwamubabaza.

    Iyi nkuru ikubiyemo bimwe mu bintu abakobwa bakora kubera urukundo nyamara bishobora kubagwa nabi ndetse rukaba rwabicira ahazaza.

    1. Kohereza umusore amafoto y' ubwambure

    Bijya bibaho ko umukobwa akunda umuhungu akamwimariramo ku buryo icyo uwo musore amusabye agikora. Bamwe mu bakobwa bajya boherereza abasore amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakifotozanya bambaye ubusa ariko iki ni kimwe mu bintu bishobora kwagiza ahazaza hawe igihe uwo musore yashyira hanze ifoto yawe wambaye ubusa hari amahirwe menshi byakwimisha mu buzima bwawe.

    2. Kurwanya umuryango wawe kubera urukundo

    Ni amakosa kwihutira kwiteranya n' umuryango wawe kubera umusore mukundana kuko akenshi uwo musore ntabwo aba akwifuriza ibyiza kurenza ibyo umuryango wawe ukwifuriza.

    3. Gukunda umusore kandi gukunda Imana byarakunaniye

    Niba udafitanye umubano n' Imana ikiza waba uretse kugirana urukundo n' umusore ngo umwemerere ko uzamubera umugore. Kugirana umubano n' Imana abagabo bamwe babibona nk' ikimenyetso cy' uko witonda kandi witwara neza.

    4. Kurara ku musore

    Bamwe mu bakobwa bizera abasore kugeza ubwo bashaka ikinyoma babeshya ababyeyi kugira ngo bage kurara ku musore igihe yibana. Ibi ni amakosa kuko bishobora kukwangiriza ahazaza.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/16/menya-amakosa-4-yangiza-abakobwa-bakoreshwa-n-urukundo/

  • Visi Perezida wa Rayon Sports yagizwe umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Nkuko bigaragara mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020,Visi Perezida wa mbere w'Umuryango Rayon Sports, Kayisire Jacques, yahawe inshingano nshya muri Minisiteri ya Siporo, aho yagizwe Umujyanama mu bijyanye n'imishinga ibyara inyungu ‘Business Analyst’.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b44ef3132f819d31eee23f3f8a5e56c731c82fb0df502a5dd465d820c19d0878d0ab2cb3f2ea3af5edc338a839f0250d8d2e46455e19effae5d47e57c0c1bfb6dfde90ca0c4fc30dce836577872b7f79c4cc03d6de0efdc47f

  • Amashuri amaze kubakwa muri Kicukiro yagabanyije ubucucike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akarere ka Kicukiro katashye ibyumba by
    Akarere ka Kicukiro katashye ibyumba by’amashuri bishya bizafasha kugabanya ubucucike

    Uturere twose mu gihugu dukomeje gusiganwa n’ibihe kugira ngo turangize kubaka ibyumba by’amashuri birenga 22,500 harimo 442 bigomba kubakwa muri Kicukiro.

    Icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri byamaze kubakwa n’Akarere ka Kicukiro mu kwezi kwa Kanama 2020, cyari kigizwe n’ibyumba 104, none hiyongereyeho ibyumba 115 byatashwe ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020.

    Ubuyobozi bw’amashuri yahawe ibyumba by’inyongera hamwe n’ababyeyi bayarereraho, bavuga ko batangiye kubona nta bucucike mu mashuri bugihari, kubera iyo mpamvu bakaba biteze imitsindire y’abana n’uburere bitandukanye n’ibyo mu myaka yashize.

    Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kagarama, ryahawe ibyumba umunani bishya, Samuel Nkurunziza, avuga ko umubare batagomba kurenza muri buri cyumba (nk’uko Minisiteri y’Uburezi ibiteganya) ari abanyeshuri 46.

    Uwimana Jacqueline wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kicukiro avuga ko atajyaga akurikirana neza imyigire y’abana bose bitewe n’igihe gito amara kuri buri somo kandi akigisha abana benshi.

    Uwimana yagize ati “Ibyumba n’ubwo hatubatswe byinshi cyane, byatugabanyirije umutwaro kuko mu cyumba hari hasanzwemo abana 50 ariko ubu bakaba babagabanyirije mu kindi cyumba, biramfasha kubagenzura byihuse no kureba ko basobanukiwe n’isomo nabahaye”.

    Mugenzi we witwa Mukangoga Justine wigisha muri EFOTEC-Nyarugunga mu Murenge wa Kanombe, avuga ko yatangiye kubona abana batsinda ibizamini ku rugero rwa 100% kuko badacucikiranye kandi kubakurikirana byoroshye.

    Umunyeshuri witwa Niyongira Eric wiga imibare, ubugenge n’ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga (computer science) aho muri EFOTEC-Nyarugunga, yemeza ko umusaruro buri wese azabona uzaba umukwiriye bitewe no kutegerana ngo bitange icyuho cyo gukopera.

    Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kicukiro, Munyantore Jean Claude, avuga ko ibyumba by’amashuri 115 ako Karere kubatse ku nkunga ya Leta nibimara gutahwa byose mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2021, ubucucike mu mashuri buzaba bugeze ku mpuzandengo y’abana 50 muri buri cyumba cy’ishuri buvuye kuri 75.

    Munyantore avuga ko ibyumba by’amashuri byubatswe mu ngengo y’imari ya Leta bitararangira kubakwa neza ari 16 mu 115, kandi ko ibyubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi na byo bigeze ku rugero rwa 85%.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko kubaka ibyumba by’amashuri biterwa inkunga na Banki y’isi byadindijwe n’uko Umujyi wa Kigali wabanje gutanga isoko ryo kugura inzugi n’amadirishya.

    Aka Karere kavuga ko karimo gukoresha ingengo y’imari ya Banki y’isi irenga miliyari imwe na miliyoni 400 mu kubaka ibyumba by’amashuri 151.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amashuri-amaze-kubakwa-muri-kicukiro-yagabanyije-ubucucike

  • Ibitaravuzwe ku buzima bwa Rukara rwa Bishingwe #rwanda #RwOT

    Rukara rwa Bishingwe ni mwene Bishingwe na Nyirakavumbi, yavukiye I Gahunga mu Ngoma y’u Burera kuri ubu ni mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera aho bakunze kwita 'Gahunga k’Abarashi'.

    Rukara yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda

    Amateka ya Rukara rwa Bishingwe abenshi bakunze kuyafata nk’umugani cyangwa igitekerezo kandi yarabayeho. Uretse bamwe mu bakirigitananga-nyarwanda nka Sebatunzi bacuranze amateka ye, bamwe mu banditsi b’amateka nabo bamwanditseho mu bitabo byabo kuko yabaye ikirangirire mu Rwanda.

    Ikiganiro n’Umwuzukuru wa Rukara

    Rukara afite benshi bamukomokaho bari bafite igisingizo cy’Ubutwari cy’Umuryango w’Abarashi', mu nzu y’ Abarashi, benshi muri aba bakaba batuye mu Karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ho mu ntara y’amajyaruguru, aho bakunze kwita mu mu Gahunga k’Abarashi.

    Inzu y’Abarashi ibarizwa mu bwoko bw’Ababacyaba b’Abarashi, bakomoka kuri Karashi ari we mukurambere wabo.

    Kwitwa Karashi byaba byaratewe n’uko ngo uyu sekuruza yari umukogoto w’umuheto (umuhanga mu kurashisha umuheto.)

    Karashi yavaga inda imwe n’abandi bahungu barimo Kanaga ndetse na Karandura, imiryango yabo ikaba ifite inkomoko muri Ankole.

    Benshi mu Barashi babaye ibyamamare mu ngabo z’i bwami ariko uwamamaye cyane ari Rukara rwa Bishingwe na Nyirakavumbi, wari ufite igisingizo kivuga ngo 'Nyirakavumbi nyina w’Amavubi' wari umutware w’Abakemba, Uruyenzi, Abemeranzige n’Urukandagira.

    Iyi mitwe yose uko ari ine, ikaba yari imitwe y’ingabo yariho ku ngoma ya Yuhi Musinga. Kubera ko yari Intwari y’Icyamamare ,ingabo ze zari zaramuhaye izina rya 'Rukara rw’Igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu'

    Intebe y’ubutware bw’ ingabo Rukara rw’igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu mu nteruro y’icyivugo cye, ngo yayizunguyeho (yayirazwe) se Bishingwe kuko ngo nawe yatwariraga Kigeli IV Rwabugili izo ngabo.

    Rukara rwa Bishingwe ngo yari umugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsi b’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse. Amateka agaragaza ko yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mu gihagararo.

    Usibye n’ibyo, kuri ubu hari umwe mu buzukuru be witwa Ndagijimana Yuvenali, iyo umwitegereje, wahita utekereza ibigango bya Rukara, dore ko ari umugabo wirabura w’ibigango n’ubwanwa bwinshi upima nka metero imwe na santimetero 90 z’igihagararo. Igihagararo n’ibigango akaba ari umwihariko w’abarashi ,kuko mu miryango yose yo kwa Rukara nta muntu uri munsi ya metero na santimetero 70 z’uburebure'.

    Rukara yagiraga ihinyu cyane

    Mu buzima bwe Rukara rwa Bishingwe yakunze guhinyura abantu bakomeye ariko ngo byagera ku mugabekazi Nyirayuhi Kanjogera wategekeraga umuhungu we Musinga wari akiri igihenga (umwana muto) muri icyo gihe bikaba akarusho.

    Umunsi umwe Rukara yasanze uyu mugabekazi wakundaga guca imanza yikinze inyuma y’inyegamo, maze ngo aramuhinyura avuga ko urubanza rwo mu nyegamo na nyina Nyirakavumbi yaruca !Usibye nibyo, Rukara yubahukaga cyane umugabekazi Kanjogera kuko ngo hari n’igihe yamunyariye ku ntebe undi ayihagurutseho.

    Si umugabekazi gusa utaravugaga rumwe na Rukara kuko atanacanaga uwaka n’abazungu cyane cyane abapadiri kuko baje bacengeza inyigisho z’ubukirisitu, mu gihe abatuye aka gace k’U Burera bari bakomeye ku idini gakondo ya Nyabingi w’Icyamamre muri ako gace.

    Ikiganiro n’Umwuzukuru wa Rukara

    Ikindi kandi ubwo abazungu bageraga muri kariya gace bigabije amwe mu masambu y’Abarashi bayashingamo imbago bashaka kuhubaka amazu nk’uko amateka abigaragaza.

    Indunduro y’ubuzima bwa Rukara rwa Bishingwe

    Intandaro yo gusezera ku isi kwa Rukara rwa Bishingwe, yabaye gufata iya mbere mu kurandura izo mbago maze Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana akamutumaho inshuro nyinshi ngo yisobanure ariko ngo Rukara akamuninira ntamwitabe, usibye ko byageze aho Rukara akemera kwitaba Padiri Lupiyasi bagahurira ahitwa kuri Nyabyungo ubu hubatse kiriziya y’Abagatolika.

    Bahuriye kuri Nyabyungo Lupiyasi ngo yaramukije Rukara agira ati : ” Yambu ” kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yarayifataga nk’igitutsi cyo kwamburwa abana, Rukara yamwihanangirije kutazongera kumubwira iryo jambo, Lupiyasi we abibonamo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse.

    Urupfu rwa Padiri Rupiyasi rwateye Rukara guhungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu Barashi bahungira i Congo, mu Bufumbira (Uganda), n’ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.

    Kwerekeza mu Ndorwa Rukara yashakaga kwisunga Ndungutse wari warahigaruriye n’ubwo nawe atari yorohewe na busa n’ubutegetsi bwa Musinga bwamuregaga kubwigumuraho.

    Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse bamusabye kubaha Rukara arabyemera yibwira ko nabo bazamukiza Musinga wari warahagurukiye kurwanya abigometse ku bwami bwe bose, nubwo bitabaye kuko bitabujije umudage Liyetona Goduwiyusi kumutera ku ya 13 mata 1912 abo yayoboraga bakegukira Umwami Musinga.

    Ikiganiro n’Umwuzukuru wa Rukara

    Ubwo Rukara yabuguzaga na Ndungutse mu rugo, abasilikali b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basilikali ahitanwe na Rukara ndetse ngo Rukara yiyambura impuzu ahenera Ndungutse amuvuma ngo ntakime ingoma mu Rwanda.

    Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanywe kunyongerwa mu Ruhengeri aho yarashwe urufaya rw’amasasu.

    Ibikorwa bya Rukara byakoze kuri bamwe mu Barashi

    Mbere y’uko Rukara anyongwa yasize ashinganishije abamukomokaho kuko ngo yasabye abazungu bari bagiye kumwica kutazamukorera ku bana n’ubwo ibyo bitabujije ko abakomoka mu nzu y’Abarashi ndetse n’ abari batuye U Burera muri rusange bahura n’ingaruka zitandukanye .

    Icyo gihe bumwe mu butaka bw’abarashi bari barahunze nyuma y’uko Rukara yivugana umuzungu , bwigaruriwe n’abandi baturage ntibanabusubizwe mu gihe bahungukaga. Uretse n’ibyo bamwe mu batuye kano gace bahejwe mu mashuri n’abapadiri bari bayoboye uburezi bw’icyo gihe.

    Kuri ubu umuryango w’abacyaba b’Abarashi wagutse ku buryo ubasanga henshi mu gihugu, cyane cyane mu duce tw’amajyaruguru nka Ruhengeri na Gisenyi.

    Benshi mu bakomoka mu nzu y’Abarashi bafata Rukara rwa Bishingwe nk’intwari.

    Ikiganiro n’Umwuzukuru wa Rukara

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibitaravuzwe-ku-buzima-bwa-Rukara-rwa-Bishingwe

  • Nyanza : Umurambo w’umukecuru wasanzwe mu murima #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rutunguranye rw’umukecuru yamenyekanye kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020 ahagana saa yine za mugitondo.

    Abaturage bamusanze mu murima we w’ibishyimbo yapfuye, yari yagiye gusarura imyaka shyimbo).

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Rwabicuma, Ngirinama David yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru abaturage batabaje ubuyobozi bavuga ko hari umukecuru basanze yapfuye.

    Ngirinama avuga ko kugeza ubu bataramenya icyo nyakwigendera yazize, ariko hakekwa ko ari uburwayi.

    Abaturage bababwiye ko yari asanganywe uburwayi bw’isereri amaranye iminsi, bagakeka ko bushobora kuba bwaturutseho urwo rupfu kuko, nta muntu ukekwa bari bafitanye ikibazo.

    Inzego z’umutekano zirimo Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza zahise zimenyeshwa amakuru nyuma umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Nyanza-Umurambo-w-umukecuru-wasanzwe-mu-murima

  • Over 2000 women coffee growers empowered to implement good agriculture practices #rwanda #RwOT

    These are beneficiaries from Nestlé-Zoégas and Sucafina’s second phase of the Nescafé Plan-Coffee by women program which was launched last year and is implemented by the Kahawatu Foundation. The Foundation is an agribusiness nonprofit organization, that supports small-scale coffee growers in Rwanda and neighboring countries with the objective to improve the livelihoods and strengthen the resilience of the households and this in a sustainable way.

    Uwimbabazi Dorothe a coffee farmer from Nyamyumba, is one of the 2,828 women coffee farmers, who have benefited from Nestlé- Zoégas program. She explained that my coffee production has increased exponentially in the last two consecutive years, that is 2018 and 2019.

    Among others, her farm productivity improved with about 17% in 2019 vs 2018 production.

    'This is a result of the adoption of the training on good agricultural practices and the technical assistance that Kahawatu has provided as part of the Nescafé Plan — Coffee By Women program,' said Uwimbabazi.

    The program which seeks to empower more than 3,000 women within three years since 2019, has seen Nestlé and its partners deploy Agronomists to the 5 western CWS of Rwacof namely Musasa, Mushonyi, Nyamyumba, Rwinyoni, and Ngororero, to offer agricultural extension services, establish coffee demonstration plots for teaching purposes, and teach the farmers how to undertake coffee farming as a family business.

    The farmers have also received trainings on Group Dynamics and leadership, nutrition and food security, primary healthcare and hygiene and sanitation.

    'As a result of the trainings we have undertaken, we have seen an increase in the representation of women and youth in the producer organizations formed in the five coffee washing stations,' said Hans Nilsson, Marketing Manager Zoégas (Nestlé).

    'Currently the leadership structure of the producer organizations has changed to include a lead farmer, women representative and youth representative. We are also seeing an increasing number of women owning their own coffee farms and vying for leadership positions in the coffee washing stations,' he added.

    Women play a significant role in coffee farming activities, as well as their critical contribution to families and communities, but they frequently do not have the same opportunities to receive training or to take on leading organizational roles.

    The project supports gender equality and women empowerment with a tailored program to increase the household incomes, strengthen financial management, and develop communication and influencing skills, helping some of them to assume leading community roles.

    Coffee is still a major source of livelihood for thousands of Rwandese smallholder farmers and this partnership aims to have a higher inclusion of women and youth, improved economics of coffee farming, improved livelihood and living standards and thus improved household resilience.

    Women play a significant role in coffee farming activities: Net photo

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/over-2000-women-coffee-growers-empowered-to-implement-good-agriculture