Category: Uncategorized

  • CIMERWA ihagaze neza ku Isoko ry’imari n’imigabane – RSE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CIMERWA ihagaze neza ku Isoko ry
    CIMERWA ihagaze neza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane nubwo irijeho vuba

    Iyo sosiyete ikora sima yinjiye ku isoko ry’Imari n’Imigabane muri Kanama uyu mwaka, ihita iba iya cumi kuri iryo soko ry’u Rwanda, bituma rihita ryongererwa icyizere na Banki y’isi muri gahunda yo koroshya ishoramari, kuko iyo Banki isaba ko nibura igihugu kigira ibigo 10 bikomeye biri ku Isoko ry’Imari n’imigabane kugira ngo kigirirwe icyo kizere.

    Nyuma y’amezi make icyo kigo kigiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, kivuga ko cyinjije miliyari 63 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyari cyarihaye intego yo kwinjiza milyari 61, kikaba kandi cyarabonye inyungu ya miliyari 1,95 z’Amafaranga y’u Rwanda, hamaze gukurwaho imisoro n’andi mafaranga yakoreshejwe.

    Ubucuruzi bwa CIMERWA kandi bwazamutseho 1% muri uyu mwaka ugererasnyije n’ushize, nubwo hari iminsi uruganda rutakoze neza kubera ibihe bigoye igihugu cyari kirimo kubera icyorezo cya Covid-19.

    Urwo ruganda rutangaza ko rwageze ku musaruro udasanzwe muri Nyakanga uyu mwaka, kuko rwakoze toni 55,000 za sima muri uko kwezi konyine, ngo rwagombaga gukora cyane kugira ngo ruhaze isoko kuko sima iva hanze itinjiraga nk’uko byari bisanzwe, nk’uko bigarukwaho na Albert Sigei, Umuyobozi mukuru warwo.

    Agira ati “Ibyo bigaragaza ko CIMERWA ari ikigo gishyira ingufu mu byo gikora. Mu guhangana n’ingaruka za Covid-19, ikigo cyashyizeho ingamba zikomeye kugira ngo imirimo ikomeze kandi kigere ku ntego cyihaye”.

    Ku isoko ry’imigabane ryo mu Rwanda nubwo hari mu gihe cya Covid-19, CIMERWA yagurishije imigabane ibihumbi 205, ngo bikaba bitanga ikizere ku isoko kandi bikazakurura abandi bashoramari, nk’uko bitangazwa na Celestin Rwabukumba, Umuyobozi mukuru wa RSE.

    Ati “Ibyo iyo sosiyete yageze mu gihe gito nk’iki birashimishije, ntekereza rero ko ari ikintu cyakangurirwa n’abandi nkurikije uko twe tubyumva, cyane ko hari henshi habonetse ibihombo”.

    Arongera ati “Turateganya kuzabona inyungu zituruka ku bandi bashoramari, cyane ko benshi bazaba babonye uko CIMERWA yabyitwayemo neza. Bumvaga babibonamo urwunguko ariko bari bategereje kureba uko bigenda”.

    Mu bindi bigo byiyandikishije ku Isoko ry’Imari n’Imigabane harimo Banki ya Kigali (BK), Bralirwa, Crystal Telecoms, I&M Bank, Nation Media Group, Uchumi, Equity Bank, Kenya Commercial Bank na South Africa’s RH Bophelo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/isoko-ry-imigabane/article/cimerwa-ihagaze-neza-ku-isoko-ry-imari-n-imigabane-rse

  • Muhanga : Abayobozi babiri bakurikiranyweho kwaka ruswa yo guhindurira abaturage ibyiciro by’ubudehe #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Ukuboza nibwo RIB yafunze abo bayobozi babiri bo mu nzego z’ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Akagari ka Musongati n’Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi mu ibazwa ry’ibanze bemeye ko batse abaturage amafaranga kugira ngo babahindurire ibyiciro by’ubudehe.

    RIB ivuga ko bakurikiranyweho icyaha cyo kwakira no gusaba ruswa aho mu bihe bitandukanye bagiye baka abaturage ruswa kugira ngo bahindurirwe ibyiciro by’ubudehe.

    Dr Murangira yavuze kandi ko mu ibazwa ry’ibanze bemeye icyaha ko bagiye baka amafaranga abaturage kugira ngo babahindurire ibyiciro.

    RIB yasabye abayobozi kwirinda kwitwaza inshingano bahawe n’amategeko, ngo bajye mu bikorwa bigize ibyaha birimo nk’iki cya ruswa.

    Mu gihe aba bayobozi bahamwa n’icyaha, urukiko rushobora kubaha igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi n’ihazabu yikubye hagati y’inshuro eshatu n’eshanu z’agaciro k’indoke batse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Muhanga-Abayobozi-babiri-bakurikiranyweho-kwaka-ruswa-yo-guhindurira-abaturage-ibyiciro-by-ubudehe

  • Kayonza : Umugore yiyahuje ikinini cy’imbeba, harakekwa amakimbirane #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane mu Mudugudu wa Rukore Akagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

    Abaturage bari baturanye n’uyu mugore bavuze ko kuri uyu wa Gatatu yirirwanye n’umuhabo we mu gasantere ariko ngo akaba yari yaramubwiye ko adashaka ko yongera kubonana n’umugore we mukuru.

    Mu masaha y’ikigoroba ngo nibwo baje kugirana amakimbirane biba ngombwa ko umugabo we ajya kurara ku mugore we mukuru undi ahita anywa ikinini bakunze gutegesha imbeba.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ko uyu mugore akimara kwiyahura ubuyobozi n’abaturage bagerageje kumutabara ariko agapfira mu nzira bamutwaye kwa muganga.

    Rukeribuga yakomeje avuga ko asaba abaturage kubana neza birinda amakimbira, uwagize ikibazo akagana ubuyobozi bukamugira inama bukamufasha. Icyakora ngo hari ababihisha kugeza habaye ibikorwa bigayitse nk’ibi byo kwiyambura ubuzima.

    Uyu mugore wiyahuye yari atarabyara kuko yari amaranye igihe gito n’uyu mugabo. Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzumwa mbere yo kujya kumushyingura.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kayonza-Umugore-yiyahuje-ikinini-cy-imbeba-harakekwa-amakimbirane

  • Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yanduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa nibyo byatangaje ko Macron yanduye Coronavirus. Byavuze yapimwe agasanganwa aka gakoko nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byako.

    Ubu agiye kwishyira mu kato k’iminsi irindwi mu gihe azaba ari kwitabwaho n’abaganga gusa azakomeza imirimo ye yifashishije ikoranabuhanga.

    Igihugu cye kiri mu byibasiwe cyane na Coronavirus aho kugeza ubu abantu 2.409.062 bamaze kwandura mu gihe 59.361 bamaze gupfa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Emmanuel-Macron-w-u-Bufaransa-yanduye-Coronavirus

  • Kyagulanyi Government Seeks To Cut VAT From 18% to 10% #rwanda #RwOT

    If all goes in the favour of National Unity Platform political Party, Robert Kyagulanyi has promised to reduce the Value Added Tax from the current 18% to 10%.

    'The NUP Govt will zero rate VAT on all domestic consumers & reduce VAT on commercial consumers from 18 to 10%. This will make electricity more affordable for domestic & commercial use. This will give relief to SMEs, e.g. cottage industry, the largest non-agricultural employer,' he said on Thursday.

    According to Kyagulanyi aka Bobi Wine, the increased demand and utilisation of electricity will in turn create many job opportunities, but also increase government revenue. If this revenue isn't lost through corruption, it can turn things around.

    The aggressive presidential candidate says that 'everywhere I've gone, Ugandans complain of a very high cost of electricity. The tariffs are so high! Many districts experience regular, extended power outages. The national access rate still stands at 28% only! NUP is committed to improving efficiency in this critical sector.'

    General elections will be held in Uganda on 14 January 2021 in Uganda to elect the President and the Parliament.

    Kyagulanyi has managed to put up a spirited fight against the ruling National Resistance Movement party led by incumbent President Yoweri Museveni.

    Meanwhile, Uganda asked Google to block at least 14 YouTube accounts linked to Kyagulanyi for 'sensationalist' broadcasts.

    Ugandan authorities have blamed the broadcasts for inciting deadly protests last month sparked by the arrest of Wine for allegedly breaching Covid-related restrictions by holding mass rallies.

    Museveni is currently in the Western Region precisely in Kasese and Bundibugyo districts known to host the Rwenzori Mountains.

    'Our campaigns are still in the Rwenzori and Tooro sub-regions. Today, I will be in Bundibugyo and thereafter conduct a radio/TV address,' he said on Thursday.

    With an advantage as the incumbent President, Museveni on Wednesday commissioned the 50Km Kyenjojo—Fort portal road, whose construction was fully funded by the government of Uganda.

    According to him this road is a major link to the neighbouring countries of Democratic Republic of Congo and Rwanda, it also serves as a transit route for tourists to the Rwenzori Mountains.

    The post Kyagulanyi Government Seeks To Cut VAT From 18% to 10% appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/kyagulanyi-government-seeks-to-cut-vat-from-18-to-10/

  • Rwanda responds to US Congresswoman who appealed for Rusesabagina’s release #rwanda #RwOT

    In her letter dated 14th December 2020, Carolyn B. Maloney said that on August 27, 2020, Mr. Rusesabagina boarded a plane in Dubai believing he was headed to Burundi.

    'The next day, however, the plane landed in Kigali, where Mr. Rusesabagina was arrested immediately by Rwandan authorities. While specific details around the arrest remain unclear, what is clear is that the Republic of Rwanda extrajudicially kidnapped Mr. Rusesabagina to incarcerate and imprison him for unfounded crimes stemming from his long-documented and internationally acclaimed human rights advocacy efforts,' reads part of the letter.

    The letter also reads that Rwanda utilized clandestine methods to lure and arrest Mr. Rusesabagina, that the Government ignored the legal avenues available via US deportation laws.

    In a response letter, Minister Busingye informed her that Rwanda’s justice system is independent that Paul Rusesabagina’s arrest and ongoing trial are based on key facts.

    'This letter serves to inform you that Rwanda’s justice system is independent, that Paul Rusesabagina is under the authority and directions of the judiciary and further, according to Rwanda National Public Prosecution Authority (NPPA) that his arrest and ongoing trial, were and are based on key facts, he has not disputed to date and most of which are readily available in the public domain,' reads part of the letter.

    'The Rwanda Investigation Bureau (RIB) and NPPA have clarified in court and to the media that Paul Rusesabagina was neither kidnapped nor extradited. He departed Dubai voluntarily by private jet and when his plane landed in Rwanda and he voluntarily alighted, he was placed under arrest pursuant to a 2018 NPPA arrest warrant,' adds the letter.

    Busingye further explained that NPPA has charged Rusesabagina alongside 18 other suspects with over nine serious charges including formation of an irregular amred group, membership of a terrorist group, financing terrorism, murder as an act of terrorism, attempted murder as an act of terrorism, arson as an act of terrorism, attempted murder as an act of terrorism and assault and battery as an act of terrorism.

    The court has scheduled their trial to begin on the 26th of January 2021 where they will be tried by Rwanda’s High Court Chamber for International and Cross-Border crimes located in Nyanza district, Southern Province.

    As Busingye Busingye explained, the NPPA further asserts that Mr. Rusesabagina has been neither secretive nor silent about his criminal intent, and that the fact, for example, that in December 2018 as President of MRCD-Ubumwe and its armed wing, the FLN /NLF Force de Liberation Nationale/ National Liberation Forces), he posted a video new year message on YouTube pledging his full support to the youth of the National liberation Forces, and openly called for war on Rwanda.

    'The time has come for us to use any means possible to bring about change,' he said in the video.

    Among others, the NPPA asserts that this same group (MRCD/FLN), thereafter, led and claimed responsibility for several terror attacks in Nyamagabe, Nyaruguru and Nyungwe Forest, Southern Rwanda in 2018, killing 9 people and leaving many others wounded.

    'It has set fire and destroyed local population’s property and infrastructure including a local cooperative building, cars, motorbikes among others,' reads the letter.

    Busingye reminded that Rusesabagina has been subject of an NPPA International Arrest Warrant since 2010 following evidence of funding he provided to the FDLR in activities to destabilize Rwanda’s security.

    With regard to the Congresswoman’s concern to his health and access to fair trial, Busingye told him that Rusesabagina is in good health and has regular access to medical care by professionals 'a fact that his family members who he regularly speaks to are aware of’.

    Busingye said that Rusesabagina as a dual citizen of both Rwanda and Belgium and resident of the United States, receives consular visits by both the USAND Belgian embassies whenever such visits have been requested.

    In conclusion, Busingye tells the Congresswoman that Rusesabagina is represented by counsel of his own choosing like any other Rwandan citizen that his right to free and fair trial is guaranteed and protected by the Constitution.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-responds-to-us-congress-member-who-appealed-for-rusesabagina-s-release

  • Ibitangaje kuri Kaminuza irera Abayobozi benshi mu Rwanda, yishyuza 16.000.000 ku mwaka #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutangaza Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, Ishyirahamwe ry’intiti zarangije muri iyi Kaminuza ndetse na Kaminuza ubwayo, binyuze kuri twitter batangaje ko batewe ishema no kuba abantu batandatu mu bahawe imyanya n’Inama y’Abaminisitiri barize muri iyi Kaminuza.

    Muri abo harimo Esther Kunda wagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe guhanga udushya n’ikoranabuhanga rigezweho, hamwe n’abandi bahawe imirimo ifitanye isano n’ikoranabuhanga barimo Ishimwe Romalice, Roger Mizero, Darius Mico, Gloria Ingabire na Gervais Ngirabiri.

    Congratulations to our alumni appointed to @RwandaICT : Esther Kunda (MSIT’14), DG Innovation & Emerging Technologies ; Roger Mizero (MSIT’18) CDO Environmental & Disaster Management ; Romalice Ishimwe (MSIT’18), CDO Infrastructure ; & Darius Mico (MIST’18), Business Analyst MIFTORA. pic.twitter.com/egVHynqa9o

    — Carnegie Mellon University Africa (@cmu_africa) December 15, 2020

    Ibyo wamenya kuri Carnegie Mellon University Africa

    Carnegie Mellon University Africa yatangiye mu mwaka wa 2011, ikaba ari nayo Kaminuza yo muri Amerika yonyine ikorera muri Afurika aho abanyeshuri bigishwa amasomo yose y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza hakoreshejwe ubuyobozi n’ibikorwa byose bya Kaminuza biri muri Afurika. Ni Kaminuza yavutse ku bufatanye bwa Carnegie Mellon University na Leta y’u Rwanda, igamije gukemura ikibazo cy’umubare mucye w’abahanga mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

    Iyi Kaminuza ifite icyicaro mu Rwanda, ni imwe mu zitanga uburezi bwihagazeho kuko umuturage ufite ubwenegihugu bwo muri Afurika akaba ashaka kwigira i Kigali, yishyura amadokari 16.000 ku mwaka, ni ukuvuga akabakaba miliyoni 16. Aho haba harimo koroherezwa kubera ubufatanye bwa Carnegie Mellon University na Leta y’u Rwanda. Ku banyeshuri bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), bo bashobora guhabwa buruse (scholarship) itangwa na Leta y’u Rwanda, bakishyura 50% bingana n’amadolari 8.000 ku mwaka.

    Iyo utari umunyeshuri wo ku mugabane wa Afurika, ni ukuvuga n’iyo waba uhatuye ariko udafite ubwenegihugu bw’igihugu cyo muri Afurika, igiciro cyo kwiga muri Carnegie Mellon University Africa gihita kingana n’icyo kwiga mu ishuri rya Kaminuza mpuzamahanga ya Carnegie Mellon University iri mu mujyi wa Pittsburgh mu ishuri ry’ikoranabuhanga ryaho (College of Engineering) ukishyura ku mwaka amadolari 50.100, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Turebye muri rusange kuri Carnegie Mellon University iri mu mujyi wa Pittsburgh, iri ku mwanya wa 27 muri rusange muri Kaminuza zikomeye ku isi, ikaba ku mwanya wa 4 turebye gusa iby’ishuri ryayo ry’ikoranabuhanga (College of Engineering), ikaba iya mbere nanone turebye iby’ishuri ryayo ry’ubuhanga mu bya mudasobwa (School of Computer Science) ndetse ikaba n’iya mbere nanone turebye iby’ishami ry’ubwenge butari karemano (Artificial Intelligence).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibitangaje-kuri-Kaminuza-irera-Abayobozi-benshi-mu-Rwanda-yishyuza-16-000-000-ku-mwaka

  • World Bank boosts support for Human Capital Development Program in Rwanda #rwanda #RwOT

    Aligned with the objectives of the country’s National Strategy for Transformation (2017-24), the First Programmatic Human Capital for Inclusive Growth Development Policy Financing marks the start of a series of three operations to be delivered between 2020 and 2022. It will support the Government-led multisectoral reform program that includes mutually supportive policy and institutional reform actions for effectively delivering social sector services to families across the lifecycle.

    This operation will help the government of Rwanda in strengthening the resilience of families, supporting a promising start for young children, enabling a better learning environment for students in school, promoting equitable access to health services, and enhancing the delivery of human capital focused social protection benefits and services to the poor and vulnerable.

    'I am thrilled about this operation, which supports Rwanda’s strong commitment to investing in people and accelerating progress on human capital development. It supports policy reforms that promote close collaboration among various ministries and agencies across different sectors to better serve families, women, and children in order to unleash the full potential of all Rwandan citizens,' said Rolande Pryce, World Bank Country Manager for Rwanda. 'This is one of the first such efforts in Africa sharply focusing on human capital and acknowledging its important role in the inclusive economic growth agenda.'

    The program promotes Rwanda’s long-term fiscal sustainability and enhances local capacity and accountability for social services delivery. It recognizes women’s empowerment as a fundamental condition to boost the human capital of future generations and to leveraging untapped potential for increased productivity.

    'This program represents an important step forward as Rwanda strives to ensure a level playing field for all citizens and strengthens the quality and availability of social services. It advances the Government’s commitment to unlock policy and institutional bottlenecks in maximizing the returns on investments in education, health, and social protection,' said Iftikhar Malik, World Bank Senior Human Development Specialist and the Task Team Leader for this operation.

    'The program design ensures that poor and vulnerable families are not left behind and receive due support for their welfare as well as enhanced nutrition and learning to ensure a better future for their children.'

    At the end of this three-year reform program, it is expected that emergency cash transfers will be delivered to 100,000 households to help them cope with the impact of COVID-19-related shocks and that the coverage and share of low-income beneficiaries receiving support from human capital-focused social protection programs and from the community-based health insurance scheme will increase.

    It is also expected that there will be a greater share of qualified teachers in primary and secondary schools, and the presence of doctors and nurses in the public sector health facilities will be improved.

    Rwanda is an early adopter of the World Bank’s Human Capital Project, a growing global network of 78 countries of all income levels that focuses on more and better investments in people for greater equity and growth. Finance ministers from these countries meet regularly to report progress and discuss human capital related issues. Government officials also work together across the country network to exchange ideas and knowledge.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/world-bank-boosts-support-for-human-capital-development-program-in-rwanda

  • France: Perezida Macron bamusanzemo Covid-19 #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron bamusanzemo Covid-19, nkuko bitangazwa n'ibiro bye Champs-Élysées dukesha iyi nkuru.

    Bwana Macron, w'imyaka 42, yipimishije nyuma yuko agaragaje ibimenyetso, ubu akaba agiye kwishyira mu kato mu gihe cy'iminsi irindwi, nkuko itangazo ry'ibiro bye ribivuga.

    Iryo tangazo ryongeraho ko Bwana Macron 'akiyoboye' igihugu kandi azakomeza gukora mu buryo bw'iyakure.

    Itangazo ry'ibiro bya Champs-Élysées ryo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane rikomeza rigira riti: 'Perezida wa Repubulika bamusanzemo Covid-19 uyu munsi'.

    'Ibi ni ibipimo byafashwe… nyuma yuko hatangiye kugaragara ibimenyetso bya mbere'.

    Ntabwo biramenyekana uko Bwana Macron yanduye iyi virusi, ariko ibiro bye byavuze ko birimo gushakisha abo bahuye mu buryo bwegeranye kugira ngo bibibamenyeshe.

    Muri iki cyumweru, Ubufaransa bwashyizeho ingamba z'umukwabu uhera nijoro, mu rwego rwo gufasha guhangana n'ubwandu bukomeje kwiyongera.

    Mu Bufaransa hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 2,4 banduye coronavirus, muri bo abarenga 59,000 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/17/france-perezida-macron-bamusanzemo-covid-19/