Category: Uncategorized
-
Intambwe zagufasha kuneshesha ikibi icyiza #rwanda #RwOT
Mu buzima bwa buri munsi nk’abakristo duhora turwana intambara yo kunesha ikibi, nyamara rimwe na rimwe tugatsindwa, ariko mbere ya byose dukwiriye kubanza gusobanukirwa intambwe zadufasha mu rugamba rwo kuneshesha ikibi icyiza bityo tuzabasha kubaho ubuzima bunezeza Imana.
Mu rwandiko rwa mbere rwa Yohana 5:4 haragira hati:”Kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku niko kunesha kwanesheje iby’isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w’Imana”.
1. Kuba umuntu yarakijijwe/ yaravutse ubwa kabiri
Burya umuntu utarakizwa ngo yakire Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, aba ari imbata y’icyaha icyo ari cyo cyose. Agakiza ni ak’umuntu ku giti cye kuba umuntu yaba afite ababyeyi bakijijwe ntibivuze ko nawe akijijwe, burya umwana wa pasiteri iyo akijijwe aba umwana w’Imana ku giti cye kuko Imana igira abana ntigira abuzukuru.
Ubusanzwe nta muntu uvuka ari umwere, ahubwo twese tuvukana icyaha cya Adamu, ariko iyo twakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wacu, nibwo dukira icyaha cya Adamu nk’uko Bibiliya itubwira ko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi. Isoko yo kunesha ibyaha iba muri Yesu iyo umuntu yemeye kubyarwa ubwa kabiri.
Hari abantu baba mu madini ariko mubyukuri batarabyarwa n’Imana. Niba umuntu ashobora gutegura icyaha, akagikorera imbanzirizamushinga kugeza ubwo akirangije, akagishyira mu bikorwa, urugero: umuntu ashobora kugambirira kwica mugenzi we, kumwiba, kumusambanya akabishyira mu bikorawa. Icyo nicyo bita gukora icyaha. Uyu muntu aba ari umupagani.
Umuntu wabayawe n’Imana ntagambirira gukora icyaha. Reka dufate urugero: Umuntu ashobora kuba ari kugenda agiye gusenga, ku ishuri cyangwa ku kazi, agaca ahantu hari ibiziba maze imodoka yahanyura ikabimutera, biba bivuze ko yanduye ariko atabishakaga. Mubyukuri imodoka yanduje imyenda ariko uwandujwe atabishakaga, ariko ubusanzwe uwo muntu ugiye mu ruzinduko ntiyakwijyana mu biziba ariko iyo imodoka imuteye ibyondo ahita asubira mu rugo cyangwa se agashaka uburyo yisukura kugira ngo atagera aho agiye yanduye. Bene uyu muntu aba ari umukristo kuko ahita yihana akikuraho icyaha.
2. Kwiga ijambo ry’Imana
Urabona iyo umwana amaze kuvuka hari igihe kigera agatangira kurya kugira ngo umubiri ubashe gukura, kugira imbaraga n’ubuzima bwiza muri rusange. Iyo umuntu amaze iminsi atarya cyangwa se afite imirire mibi, umubiri utakaza imbaraga n’ubudahangarwa. Iyo hagize indwara yose iza, biba byoroshye gufata wa mubiri watakaje ubudahangarwa. Ibi tubigereranye no muri ka gakiza k’umunt wavutse ubwa kabiri, nta bindi byo kurya by’uwo muntu uretse ijambo ry’Imana n’amasengesho.
Iyo umuntu yavutse ubwa kabiri agira umuntu w’inyuma ari wo mubiri twambika tukanawugaburira ibiribwa imbuto, imboga, ibinyamafufu n’ibindi. Ariko kandi agira n’umuntu w’imbere tugaburira ijambo ry’Imana. Iyo umuntu w’imbere atabonye ijambo ry’Imana rigwiriye, nibwo usanga habayeho kugwingira ko mu mwuka. Icyo gihe intambara zose zaba izo mu mubiri n’izo mu mwuka zose ziragutsinda kuko uba udakomeye.
Muyukuri gusenga no gusoma ijambo ry’Imana iyo ubigize ubuzima, ukabigira ibyo kurya by’umwuka, bituma wa muntu w’imbere akura neza kuko wamugaburiye indyo yuzuye. Umuntu wacu w’imbere atungwa n’amasengesho ndetse n’ijambo ry’Imana. Uko umuntu agenda akura mu mwuka, niko kamere igenda icika intege, iyo kamere yazamutse umwuka akaryama, niho usanga umuntu yagiye mu buzima bw’ibyaha adashoboye kwihangana.
Muri macye kugira ngo umuntu anesheshe ikibi icyiza akwiriye kubanza kuvuka ubwa kabiri akakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe hanyuma akagira umwete wo gusoma Ijambo ry’Imana ndetse akagira ibihe byo gusenga kugira ngo ubuzima bwo mu mwuka burusheho kugenda neza.
Source: agakizatv
Source : https://agakiza.org/Intambwe-zagufasha-kuneshesha-ikibi-icyiza.html
-
Sobanukirwa indwara yo kwipfundika kw’amaraso #rwanda #RwOT
Mu buzima busanzwe kwipfundika kw’amaraso (caillots sanguins) si ikibazo mu mibereho bw’umuntu kuko hari igihe biba ingenzi, nk’iyo umuntu yakomeretse, kuko bituma amaraso avura, bityo bikagabanya kuva kw’igikomere, ntihabeho gutakaza amaraso (hemoragie).
Icyakora biba ikibazo mu gihe utubumbe tw’amaraso tuzibye umutsi ugaburira amaraso urugingo runaka rw’umubiri, ntabashe kurugeramo, ndetse n’umwuka mwiza (oxygene) ntugeremo.
Urubuga rwa Internet theepochtimes.com ruvuga ko ibi biteza impanuka zo guturika kw’imitsi (accidents vasculaires cérébraux) ndetse n’indwara z’umutima. Aha batanga urugero rw’impanuka yo guturika kw’imitsi yo mu bwonko (stroke).
Bityo rero ni byiza ko abantu basobanukirwa ibimenyetso by’ingenzi bishobora gutuma bakeka ko amaraso yipfunditse bikabafasha kwisuzumisha hakiri kare.
Ibimenyetso by’ingenzi ni ibi bikurikira:
1.Kubyimba kw’imitsi ikagaragara ku mubiri
Akenshi iyi mitsi igaragara ku mpfundiko, ukabona imitsi yishushanyije kandi ibyimbye, ndetse hakaba n’ubwo ukoraho ukumva harashyushye kurusha ahandi byegeranye, hakanahindura ibara.
2.Kubyimbirwa ku kuguru kose, ku mpfundiko, ku itako cyangwa se ku murundi
Mu gihe ubonye hamwe muri ibi bice hagenda habyimbirwa, bishobora kuba ikimenyetso kikuburira ko amaraso adatembera neza, bitewe n’utubumbe twayo tuba twipfunditse, n’umwuka mwiza wa oxygene ntushobore kugera muri icyo gice uko bikwiye, ari byo bitera ububyimbirwe, bikaba byatera indwara izwi nka deep vein thrombosis (DVT).
Hari n’ubwo kimwe muri ibi bice kigira ibinya cyangwa kigafatwa n’imbwa. Mu gihe ubibonye ari nta yindi mpamvu izwi yabiteye, ni byiza kwihutira kureba umuganga.
3.Kubabara mu gatuza no guhumeka nabi
Ibi bibaho iyo twa tubumbe tw’amaraso (blood clots/caillots sanguins) twaje mu bihaha, akenshi bikagaragazwa no kumva ubabara mu gituza, biherekejwe no guhumeka insigane cyangwa bigoranye, hakaba n’ubwo umuntu ashobora gucira igikororwa kirimo amaraso. Icyo gihe ntukwiye kuzuyaza ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.
4. Kuribwa umutwe cyane kandi mu buryo buhoraho
Kuribwa umutwe ubwabyo si indwara, ahubwo bisa n’aho ari ikimenyetso cy’indwara runaka. Imwe mu ndwara yarangwa no kubabara umutwe udakira, utavurwa n’imiti ivura ububabare, ni ukwipfundika kw’amaraso.
Ibindi bimenyetso ni inkorora idaherekejwe n’ibicurane no kuruka cyangwa guhitwa.
Bitewe n’uko indwara zishobora guhurira ku bimenyetso bimwe, ni byiza ko mu gihe wibonyeho ikintu kidasanzwe ku mubiri wawe wihutira kwisuzumisha kwa muganga.
source: kigalitoday.com
Source : https://agakiza.org/Mu-buzima-busanzwe-kwipfundika-kw-amaraso.html
-
Ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda ryashyizeho akabakaba miliyoni ku muntu uzakora igikorwa cy’indashyikirwa kurusha abandi #rwanda #RwOT
Ba Nyampinga b’u Rwanda bibumbiye mu ihuriro 'Nyampinga Foundation’,bashyizeho igihembo kingana n’igihumbi cy’Amadorali(9992000frw) ku muntu uzakora igikorwa cy’indashyikirwa cyo gufasha abandi ni muri gahunda bise 'Ubumuntu.’
Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020, Foundation y’abanyampinga nibwo yatangaje ko yashyizeho iki gihembo ku muntu uzahiga abandi mu gufasha abatishoboye.
Mu mashusho y’aba banyampinga 6 n’umugabo umwe bagize iri huriro bashyize hanze, bagiye bahuriza ku kintu kimwe ko ubumuntu no kugira neza ari ubutwari kandi ari indangagaciro yagakwiye kuranga buri muntu aho kwihugiraho n’imiryango yabo aho gushyikira n’abandi.
Iri ruhiriro rigizwe na Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.
Buri wese ushaka kwinjira muri iki gikorwa, asabwa gukorera igikorwa cy’urukundo abandi, hanyuma akabisakaza yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Instagram agakora 'Tags’ kuri Nyampinga Foundation akanakoresha Hashtag ya #Kindness #Nyampingafoundation.
Bizatangira ku wa 21 Ukuboza 2020 bisozwe ku ka 25 Ukuboza 2020, ni mu gihe uzatsinda azatangazwa ku wa 26 Ukuboza 2020.
Muri ibi bihe iri huriro riherutse gutanga udupfukamunwa mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus -
Bushali yarekuwe #rwanda #RwOT
Nyuma y’ukwezi kurenga ari mu kigo cyo kwa Kabuga gikunze gushyirwamo inzererezi, abafitiwe mu buraya, ababangamiye abaturage, umuhanzi Bushali amakuru avuga ko yamaze kurekurwa yatashye.
Mu Gushyingo 2020 nibwo haje inkuru y’uko uyu muhanzi yafashwe ndetse ari mu kigo cy’inyzwamo abantu igihe gito cy’Umujyi wa Kigali ‘Transit Center’ i Gikondo kwa Kabuga aho byari biteganyijwe ko ashobora kujyanwa mu kigo ngororamuco cy’Iwawa.
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri iki giheywari wafatanywe na bagenzi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Amakuru akaba avuga ko ku mugoroba w’ejo hashize uyu muhanzi yarekuwe arataha.
Si ubwa mbere Bushali akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge kuko no mu mpera za 2019 yarafashwe ajyanwa imbere y’inkiko nabwo akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nyuma aza kurekurwa.
Bushali yamaze kurekurwaSource : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bushali-yarekuwe
-
Niba mukundana bya nyabyo mwirinde ibi bibazo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
N’ubwo ari ibisanzwe ko mu rukundo abantu bagira ibibazo bahura nabyo, byinshi muri byo biba byoroshye ko byakemurwa mu mahoro masa, mu gihe umwe mu bakundana yemeye kubiganiraho byimbitse n'uwo bakundana kandi akaba yiteguye gufata iya mbere mu gukemura ayo makimbirane. -
Uwahoze areberera inyungu za Lil Wayne yamujyanye mu nkiko amushinja kumwambura Miliyoni $20 – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Uwahoze ari Manager w'umuraperi Lil Wayne yamaze kugeza ikirego cye imbere y'ubutabera aho ashinja uyu muhanzi kumwambura akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari ubwo bari bagikorana. -
Abahanzi nyarwanda binjije agatubutse kurusha abandi bakuye mu ma sosiyete bagiranye amasezerano mu 2020 – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
N'ubwo 2020 wabaye umwaka mubi ku bantu benshi muri rusange hari abo wahiriye mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri abo harimo n'abahanzi. Mu gihe nta bitaramo byakorwaga byari kubinjiriza, hari abahanzi bahiriwe basarura agatubutse muri za sosiyete zitandukanye bagirenye amasezerano y'imikoranire. -
King James agiye gusohora indirimbo nshya kuri Album nshya yise “Ubushobozi” – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuhanzi Ruhumuriza James [King James] wamamaye mu ndirimbo zitandukanye z'urukundo, yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya kuri Album nshya mu rwego rwo gufasha abafana be n'abakunzi b'umuziki we muri rusange kurangiza neza umwaka wa 2020 binjira mu 2021.