Category: Uncategorized

  • Ruhango: Abantu 111 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 111 ni bo bafashwe bacibwa amande barataha
    Abantu 111 ni bo bafashwe bacibwa amande barataha

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko gufata abo bantu hari hagamijwe kureba uko ingamba zo kwirinda zubahirizwa no kongera kwigisha abantu gukomeza kwirinda kuko mu karere hamaze kugaragara abantu barindwi banduye COVID-19.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abafashwe bari biganjemo abagenzi basanzwe n’abaturage baje kurema isoko rya Ruhango hagamijwe kureba uko amabwiriza yubahirizwa mu isoko ahateranira abantu benshi.

    Umuyobozi w’Akarere avuga ko gufata abaremye isoko atari ukubahinda cyangwa kubakanga ngo birinde ahubwo ari ukubafasha no kongera kwibutswa amabwiriza yo kwirinda kuko icyorezo ntaho cyagiye.

    Agira ati, “Akarere ka Ruhango kari karakomeje kwirinda bihagije ku buryo abantu bageze aho bagacika intege bigatuma ubu tumaze kubona abantu barindwi banduye COVID-19 mu minsi ya vuba niyo mpamvu twatekereje gufata abo bantu batubahiriza amabwiriza ngo twongere tubasobanurire uko bakwiye kuba bitwara”.

    Umuyobozi w’akarere avuga ko abafashwe bari bambaye nabi udupfukamunwa, abagenda basuhuzanya abatubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi, n’abafashwe bacuruza mu tubari abandi bagura inzoga bakanazinywera mu tubari.

    Avuga ko abo bose baganirijwe hagakurikizwa amabwiriza agenwa n’inama Njyanama yo kubaca amande bagataha bigaragara ko banyuzwe kandi bagaragaje kwisubiraho bakaba batumwe ku baturanyiobabo gukomeza kwitwararika icyorezo cyamara gucika bakazabona kwisanzura.

    Agira ati, “Hakurikijwe amabwiriza nyuma yo kubigisha baciwe amande bisubirira mu mirimo yabo kandi bigaragara ko babaye Abanyarwanda beza, ntabwo kwari ukubahinda no kubakanga ni ugukomeza kwigisha kuko icyorezo kiracyahari”.

    Amabwiriza agenwa n’inama Njyanama y’akarere ateganya amande ku bantu bafashwe bica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuva ku 1.000frw kugeza ku 10.000frw.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ruhango-abantu-111-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Kagame receives credentials from South Africa, Sweden and Senegal envoys #rwanda #RwOT

    Speaking after presenting letters of credence to President Kagame, they expressed commitment to boost relations and cooperation between their respective countries and Rwanda.

    Ms. Johanna Teague, the ambassador of the Kingdom of Sweden in Rwanda expressed willingness to strengthen relationship by leveraging existing solid foundation in many areas of interest.

    'We have been working together in development cooperation in four areas mainly; the rule of law, inclusive economic growth, climate and environment as well as research cooperation. We also see a lot of interest in Rwanda and in Sweden to strengthen our trade relationship and investment. One of my priorities is to see how I can support that and take it forward,' she said.

    Among others, South Africa’s ambassadorial post to Rwanda has been vacant for two years. In December 2018, South Africa summoned George Nkosinati Twala who was representing South Africa to Rwanda after completing his term. The recalling came two days after tensions triggered by allegations that Rwanda spoke ill of the then South Africa’s Minister of Foreign Affairs.

    Towards the end of last year, South Africa designated Mandisi Mpahlwa, 60, as the new ambassador to Rwanda.

    After presenting letters of credence to President Kagame, Amb. Mpahlwa explained that his presence has a great significance to revitalizing both countries relations.

    'South Africa has not had an ambassador for quite some time since my predecessor left and of course there are various reasons. I am pleased that today I have presented credentials to the president and I have expressed positive sentiments to him. It is something that must be a positive signal about the direction of the two countries in terms of developing and continuing to strengthen the relationship between Rwanda and South Africa,' he noted.

    Mpahlwa has been representing South Africa to Mozambique where he completed his term this year.

    Senegal ambassador in Rwanda, Doudou Sow also committed to consolidate gains noting that there are many areas both countries can learn from each other.
    'I am very delighted as the first Senegal ambassador with residence in Rwanda. I have conveyed greetings President Paul Kagame from his counterpart Macky Sall and made my commitment to root on existing partnership to take relations to greater heights,' he said.

    He also highlighted that Senegal can learn from Rwanda’s advanced experience in the areas of environment, defense among others to be emulated.

    Among others, RwandAir opened flights to Senegal in 2017. Doudou explained that it was a great milestone to connecting both countries’ people and expressed optimism for further cooperation.

    Théophile Niyitegeka

    Source : https://en.igihe.com/news/article/kagame-receives-credentials-from-south-africa-sweden-and-senegal-envoys

  • Menya uburyo bw’umwimerere warwanya umubyibuho ukabije bikakurinda indwara nyinshi #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kuganira ibyo wakora kugirango ushobore gutakaza ibiro kandi nta zindi ngaruka bikugizeho,ndetse n’ibyo wakoresha kugirango ubigereho.

    Dore ibintu wakora ugatakaza ibiro mu buryo bwiza :

    1. Gerageza gusezera isukari n’ibyo irimo byose : Niba ushaka gutakaza ibiro, no kunyunguta bombo ntuba ukibyemerewe. Kunywa soda kizabe ikizira kuri wowe, kimwe na ya mitobe tugura ikoze. Ibi tuvuze biri mu bintu bya mbere bituma ubyibuha niyo mpamvu kubyirinda bizagufasha kugabanya ibiro. Mu mwanya wabyo warya imbuto, ukanywa imitobe wikoreye itarimo isukari yo mu nganda, cyangwa ugakoresha ubuki.

    2. Jya unywa amazi byibura iminota 30 mbere yo kurya : Ubushakashatsi bumwe bwakozwe bwagaragaje ko kunywa amazi iminota 30 mbere yo kurya bigufasha kugabanya ibiro ku kigero cya 44% mu gihe cy’amezi 3 gusa. Impamvu ni uko amazi nta bibyibushya bibamo, kandi aho yagiye nta kindi kiba kiri buhajye bityo akagufasha kurya bicye kandi ukumva uhaze.

    3. Jya ugerageza gufata amafunguro afasha gutakaza ibiro : Niba wifuza gutakaza ibiro usabwa kwita ku mafunguro abigufashamo. Muri yo twavuga amagi atogosheje, imboga rwatsi, amafi cyane cyane ya salmon, imboga zo mu bwoko bw’amashu, ibirayi bitogosheje, ibishyimbo, amasupu (potage), avoka, apple cider vinegar, ubunyobwa, impeke zuzuye, poivron, imbuto. Muri aya mafunguro arimo amavuta ni byiza kuyafata mu gitondo na ku manywa naho andi atarimo amavuta ukayafata ninjoro.

    4. Rya ifunguro ririmo fibre ziyenga vuba : Fibre zifasha kugabanya ibinure by’umwihariko ibiba byaje ku nda. Amafunguro akize kuri fibre harimo intoryi, imboga zinyuranye.

    5. Tapfuna witonze : Hari abantu usanga mu kurya kwabo baba bameze nk’abacuranwa kuburyo mu minota 2 akaba arangije isahani yose. Niba ushaka gutakaza ibiro gerageza kurya buhoro buhoro kuko uko ibiryo bitinda mu kanwa niko umubiri ubona akanya ko gutegura imisemburo yo kubishwanyaguza ndetse bizagufasha kumva uhaze vuba.

    6. Gabanya isahani uriraho : Niba wajyaga urira ku isahani nini gerageza ushake agasahani gato ujye uba ariko uriraho. Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko urira ku isahani nto bifasha ubwonko kwakira ibyo biryo bikaguhaza neza.

    7. Ryama usinzire neza : Kuryama ugasinzira bihagije bifasha umubiri gukoresha neza ibyo wariye. Ikigufasha kuryama neza harimo kurwanya stress, gukora imibonano mpuzabitsina ku babyemerewe, siporo itananiza cyane, no kuryama ahantu hagufasha kuruhuka neza.

    8. Jya ugerageza gukora siporo ndetse n’imyitozo ngorora mubiri

    Wari uzi ko hari ubundi buryo wagabanya ibiro ku buryo bwizewe kandi bw’umwimerere ?

    Ni byiza gukoresha ubu buryo twavuze haruguru kugira ngo ibiro bigabayuke, gusa hari n’ababikora ntibikunde neza cyane ko wenda baba bafite ibiro by’umurengera cyangwa se kugabanya kurya biriya biryo twavuze haruguru bikabananira burundu. Ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera, ikaba itwika ibinure mu mubiri kuburyo bwiza bigatuma ibiro bigabanuka. Iyi miti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).

    Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti nyunganiramirire wahamagara kuri 0785587788/ 0788266268 cyangwa ukaba wagana RAINBOW HEALTH FOOD LTD aho bakorera mu nyubako ya MIC hepfo y’igikari cyo kwa Rubangura, uretse n’iyi nyunganiramirire bakaba baguha n’inama ziboneye zagufasha kuca ukubiri burundu n’umubyibuho ukabije.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Menya-uburyo-bw-umwimerere-warwanya-umubyibuho-ukabije-bikakurinda-indwara-nyinshi

  • Haruna Niyonzima yongereye amasezerano muri Yanga #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yongereye amasezerano y’umwaka umwe ari umukinnyi wa Young Africans.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Yanga ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze kongerera uyu mukinnyi w’umunyarwanda amasezerano.

    Mu Kuboza 2019 nibwo Haruna Niyonzima yari yasubiye muri Yanga avuye muri AS Kigali.

    Uyu mukinnyi akaba yabwiye ISIMBI ko yishimiye kongera amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe ikunzwe cyane muri Tanzania.

    Haruna wamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine, ahava muri 2011 ajya muri Tanzania muri Yanga yatandukanye nayo muri 2017 ajya muri Simba SC yavuyemo mu mpeshyi ya 2019 ajya muri AS Kigali batandukanye mu mpera za 2019 asubira muri Yanga.

    Haruna Niyonzima yongereye amasezerano muri Yanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yongereye-amasezerano-muri-yanga

  • Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yahize gukura agatotsi kabaye mu mubano w’u Rwanda n’igihugu ahagarariye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Mandisi Bongani Mabut MPAHLWA wa Afurika y
    Ambasaderi Mandisi Bongani Mabut MPAHLWA wa Afurika y’Epfo mu Rwanda

    Yabitangaje Kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Yagize ati “Afurika y’Epfo n’u Rwanda bifitanye umubano utari mubi nubwo wajemo agatotsi, nkaba nje guhagararira igihugu cyanjye kugira ngo ako gatotsi tukavanemo maze turusheho kubaka umubano uganisha mu iterambere ryacu twembi.”

    Kuri uyu wa Gatanu kandi Perezida Kagame yakiriye abandi ba Ambasaderi babiri barimo; MS Johanna TEAGUE wa Suede, na Mr Doudou Sow wa Senegal .

    Aba bose bakaba bashima u #Rwanda mu ntambwe rumaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi , bakaba banijeje ko bazarushaho gukomeza umubano w’U Rwanda n’ibihugu bahagrariye ukarushaho gutera imbere no guteza imbere abaturage muri rusange.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ambasaderi-wa-afurika-y-epfo-yahize-gukura-agatotsi-kabaye-mu-mubano-w-u-rwanda-n-igihugu-ahagarariye

  • Tycoon Ezra Bunyenyezi is Dead #rwanda #RwOT

    Death has robbed Rwanda and the East African community of a businessman Ezra Bunyenyezi.

    He has been serving as an Executive Director at ComzAfrica — an integrated solutions provider geared to enhancing lives by delivering innovative services using mobile and emerging technology.

    Refresh your page

    The post Tycoon Ezra Bunyenyezi is Dead appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/tycoon-ezra-bunyenyezi-is-dead/

  • Leta ya Tanzania ntizihanganira uwari wese ushaka kwinezeza mu mafaranga y'abaturage #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, mubyo yise ko byaba ari ubuyobozi bubi, yatangaje ko Leta ya Tanzania itazihanganira uwari wese ushaka kwinezeza mu mafaranga y'abaturage.

    Kuri iyo mpamvu, Minisitiri w'Intebe Majaliwa yatanze itegeko ko kuva kuwa 17 Ukuboza 2020 abayobozi mu nzego za Leta baguze imodoka zihenze bagomba gutangira gutanga ibisobanuro mu cyumweru kimwe.

    Majaliwa yavuze ko Umunyamabanga mu biro bya minisitiri w'intebe, abashinzwe kugenzura ibyo kugura imodoka mu biro bye, abayobozi mu mujyi wa Mwanza, abo mu ri njyanama y'Uturere twa: Chato, Msalala na Kahama bagomba gusobanura impamvu baguze imodoka zihenze.

    Majaliwa ubwo yari mu kiganiro n'abayobozi muri Hoteli Malayika mu Mujyi wa Mwanza yavuze ko izi modoka ari umutwaro ku baturage.

    Uyu muyobozi yavuze ko aba badakwiriye gutunga imodoka zihenze aho kugira ngo bakoreshe ayo mafaranga mu mishinga iteza imbere abaturage. Aba ko abayobozi bakwiriye kuba bibuka neza amabwiriza ya Leta ku bijyanye no kugura imodoka.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/18/leta-ya-tanzania-ntizihanganira-uwari-wese-ushaka-kwinezeza-mu-mafaranga-yabaturage/

  • Ericsson: Intelligent connected machines to be a major part of life by 2030, consumers predict #rwanda #RwOT

     

    • Early tech-adopter consumers predict intelligent connectivity to enable services that go way beyond the mobile broadband experiences of today
    • Consumer expectations on smarter connectivity are higher than for any other connected intelligent machine type
    • These predictions about connected intelligent machines point to opportunities for 5G service providers for new intelligent network services.

    Consumers expect connected technology to become more flexible and interactive going forward and see devices enabling more pro-active, and even creative choices in a wide range of everyday life situations by 2030.

    The tenth edition of the Ericsson ConsumerLab10 Hot Consumer Trends report highlights consumer predictions about the various roles that connected intelligent machines could take on going forward. Each of these roles could be seen as new service areas, opening a range of opportunities for 5G service providers to gradually extend intelligent networks to their customers.

    At Ericsson Research, our vision is that advances in AI and cellular communications technology will enable connected intelligent machines to securely communicate across the networks of tomorrow. In the process, they could make the world more responsive to consumer needs than ever before, given that consumers predict intelligent connectivity to enable services that go way beyond the mobile broadband experiences of today.

    Based on long-standing global trend research, the ConsumerLab10 Hot Consumer Trends 2030 report represents the expectations and predictions of 50 million early technology adopters across 15 major cities.

    In this study, respondents rated 112 connected intelligent machine concepts, ranging from a human-centered to a more rational perspective. The result is an overview of the 10 roles consumers expect connected intelligent machines to take in everyday life by 2030. Each trend in the report depicts a specific role that such machines could take.

    Dr. Michael Björn, Head of Research Agenda, Ericsson Consumer &IndustryLab, and author of the report, says: 'I was surprised to see that consumer expectations on smarter connectivity are higher than for any other connected intelligent machine type. The Connectivity Gofers trend includes predictions that devices will intelligently adapt to any signal, with use of cellular, Wi-Fi and fixed connectivity being seamless, as well as smart signal locators that guide users to spots with optimal coverage even in crowded areas.'

    'This points to opportunities for 5G service providers to gradually extend intelligent networks to cover a whole range of new services for their customers, and each of the machine roles we present in this report could be seen as a whole new service area.'

    'The Community Bots trend, for example, highlights the role machine intelligence could take in providing much needed community services. The Explainers puts forward the idea that all connected devices need to be able to explain themselves to users, and Sustainability bots focuses on the increased need for localized intelligent climate advice going forward.'

    'What all of these potential services have in common is that they rely on intelligently communicating across devices and thus puts the networking aspect even more in the front seat than today.'

    The 10 Hot Consumer Trends for 2030

    1. Body bots: Get a power-up — 76 percent of consumers predict there will be intelligent posture-supporting suits.
    2. Guardian angels: Three-quarters believe that privacy guardians will help fool surveillance cameras and block electronic snooping.
    3. Community bots: Seventy-eight percent believe electronic watchdog services will alert neighborhood allies to any trespassers.
    4. Sustainability bots: Future weather will be extreme — 82 percent believe devices will share data and warn about local rain torrents or heat blasts.
    5. Home officers: WFH uninterrupted — 79 percent say smart speakers will project noise-canceling walls around the home office space.
    6. Explainers: Over 8 in 10 predict automated financial management systems that explain how your investments are handled.
    7. Connectivity gofers: Smart signal locators will be able to guide you to optimal connectivity spots, say 83 percent of consumers.
    8. Baddie bots: A baddie bot that can be trained to carry out burglaries or attack other people is wanted by 37 percent of AR/VR users.
    9. Media creators: Machines will curate content. Sixty-two percent think game consoles will make original games based on their game play.
    10. Bossy bots: Around 7 in 10 believe that social network AIs will understand your personality and build up a circle of friends that is good for your mental and physical wellbeing.

    Read the ConsumerLab Hot Consumer Trends 2030 report here

     

    62

    The post Ericsson: Intelligent connected machines to be a major part of life by 2030, consumers predict appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/18/ericsson-intelligent-connected-machines-to-be-a-major-part-of-life-by-2030-consumers-predict/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ericsson-intelligent-connected-machines-to-be-a-major-part-of-life-by-2030-consumers-predict