Category: Uncategorized

  • Rusizi : Abantu batatu bo mu muryango umwe baguye mu mpanuka #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020, yaguyemo abarimo Nyiranzirorera Alexianne w’imyaka 52 wari kumwe n’umukobwa we witwa Mukandayisenga Rachel w’imyaka 32 wari uhetse umwana witwa Turikumana Gervais w’umwaka umwe.

    Aba baturage bo mu Murenge wa Butare, bakoze impanuka bageze mu Mudugudu wa Barenga, Akagari ka Nyabintare, mu Murenge wa Nyakabuye.

    Moto ifite ibirango RB928Z yari itwawe na Habimana Philipe yavaga Nyabitimbo yerekeza Rasano mu Murenge wa Butare atwaye abantu batatu bose bo mu Muryango umwe.

    Amakuru avuga ko iriya moto yari ishatse guca ku modoka yo mu bwoko bwa 'Camion Mercedes Benz RAD358C' yari itwawe Nsanzumukiza Samuel w’imyaka 38, ayinyuze iburyo bwayo uwari utwaye moto ayigongaho mu rubavu rw’iburyo, abo yari atwaye bagwa hasi amapine y’inyuma y’imodoka arabakandagira bahita bapfa.

    Ndabananiye Jean Bocsco Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyakabuye, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko iriya mpanuka yabaye ejo hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Abaguye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa ku bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mu gihe uwari utwaye moto we yahise atoroka akaba agishakishwa.
    Moto n’imodoka byagonganye byagiye gufungirwa kuri Police station ya Bugarama hamwe n’umushoferi w’imodoka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rusizi-Abantu-batatu-bo-mu-muryango-umwe-baguye-mu-mpanuka

  • Abacuruzi barakangurirwa kwaka inguzanyo mu kigega cyo kuzahura ubukungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruzi basubijwe inyuma na Covid-19 barakangurirwa kugana ikigega cyashyriweho kuzahura ubukungu bakagurizwa
    Abacuruzi basubijwe inyuma na Covid-19 barakangurirwa kugana ikigega cyashyriweho kuzahura ubukungu bakagurizwa

    Ibyo ni ibyatangajwe na Rwigamba Eric, Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio ku wa 16 Ukuboza 2020, ikiganiro cyibanze ku mikorere y’icyo kigega.

    Rwigamba avuga ko ku ikubitiro muri icyo kigega Leta yahise ishyiramo miliyari 100, hakaba hari ayamaze guhabwa abayasabye biganjemo ab’amahoteli ariko andi ngo aracyahari.

    Ati “Muri miliyari 100 z’Amafaranga y’u Rwanda Leta yashyize mu kigega, miliyari 50 zari zigenewe amahoteli, hakaba hamaze gusohoka miliyari 43. Miliyari 50 zindi zari zisigaye zo zagenewe izindi bizinesi na zo zahuye n’ibibazo kubera Covid-19, ariko muri zo amafaranga yahawe abayasabye ni miliyari 13 gusa”.

    Ati “Ndakangurira rero abandi bikorera bafite bizinesi zitandukanye zaba iziringaniye cyangwa iziciriritse n’abantu ku giti cyabo, bagane ibigo by’imari bakorana na byo bahabwe ayo mahirwe”.

    Iyo nguzanyo ihabwa umuntu binyuze muri Banki cyangwa ikindi kigo cy’imari asanzwe akorana na cyo, akakigezaho umushinga we, basanga ukwiye guhabwa iyo nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 8% akayihabwa.

    Uwo muyobozi agaruka kuri zimwe mu mpamvu zituma hari abadahabwa iyo nguzanyo kandi baba bajyanye imishinga yabo mu bigo by’imari, kuko bisaba ko umucuruzi aba yari asanzwe yitwara neza.

    Ati “Kugira ngo umucuruzi ahabwe inguzanyo y’iki kigega ni uko aba yari asanzwe acuruza mbere ya Covid-19 kandi yitwara neza. Hari rero abaza ntibabashe kugaragaza ko bishyura ipatante, abafite ibirarane by’inguzanyo bafashe muri banki mbere batishyura neza ndetse n’abagaragaza imishinga myiza ariko ugasanga mbere ya Covid-19 bataracuruzaga, abo ikigega ntikibaguriza”.

    Yongeraho ko hari abandi banga kujya kwaka inguzanyo muri icyo kigega kuko babona n’ubu isoko rigicumbagira, ko abakiriya babonaga mbere bagabanutse cyane bityo bakifata.

    Kugeza ubu imishinga mishya icyo kigega cyemerewe guha inguzanyo, ni iyo gucuruza cyangwa gukora ibintu bikenerwa mu kwirinda Covid-19, nko gukora udupfukamunwa, imiti isukura intoki, imyenda yambarwa n’abaganga n’ibindi.

    Icyakora Rwigamba avuga ko itsinda rikurikirana imikorere yacyo ririmo kwiga uko n’indi mishinga myiza yafashwa.

    Ati “Nk’umuntu ufite bizinesi nziza nubwo yaba itari muri biriya byo kurwanya icyorezo cya Covid-19, ikaba igaragaza ubushobozi, turimo kwiga uko twakwagura. Ni ukuvuga ko abataragira amahirwe yo guhabwa iyo nguzanyo ariko bafite imishinga ifatika, tubatega amatwi, tukabyigaho ku buryo dushobora guhindura imirongo igenderwaho mu gutanga iyo nguzanyo”.

    Abahabwa inguzanyo muri icyo kigega ngo bazahure ubucuruzi bwabo, banahabwa igihe bakora bataratangira kwishyura (grace period) kugira ngo babanze bisuganye, kikaba kiva ku mezi atatu kikagera ku mwaka bitewe n’imiterere y’ubucuruzi bw’umuntu n’inguzanyo yasabye, gusa ngo icyo gihe gishobora kugabanywa ku bwumvikane bw’impande zombi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abacuruzi-barakangurirwa-kwaka-inguzanyo-mu-kigega-cyo-kuzahura-ubukungu

  • Ababyeyi barasabwa gusubira ku nshingano zo kurera abana aho kubaharira Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Jeannette arasaba umuryango nyarwanda kwita ku burere bw
    Mukeshimana Jeannette arasaba umuryango nyarwanda kwita ku burere bw’abana aho kubiharira Leta

    Yabitangarije mu bukangurambaga bw’umunsi umwe bwari bugenewe ibyiciro bitandukanye bikorera ku rwego rw’umudugudu bwibanze ku kurinda umwana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwakorewe mu Karere ka Gatsibo.

    Imibare itangwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Gatsibo igaragaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu Gushyingo 2020, abana 244 basambanyijwe mu gihe 38 muri bo batewe inda.

    Ni mu gihe mu mwaka wa 2019, abana hagati ya 600 na 700 ari bo batewe inda.

    Umuyobozi w’Intara y’ivugabutumwa ya Kabarore mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi Pasitoro Rurangirwa Alphonse avuga ko gusambanya abana bimaze kuba icyorezo kandi bihangayikishije.

    Avuga ko uretse kuba ari ingaruka y’icyaha harimo kudohoka kw’ababyeyi, kutiha agaciro kw’ababikora ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Ati “Ni ukutiha agaciro k’ababibikora, ubundi mu muco umwana ni umwana kandi umuruta mu myaka wese ni umubyeyi we, ikindi hari n’abatazi ingaruka zo guhohotera abana ariko nanone kenshi na kenshi ababikora babiterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ntidukwiye gutinya abana dukwiye kubigisha ububi bwabyo aho kubikura hanze kandi mbona byagira akamaro.”

    Bamwe mu babyeyi ariko banagaragaza impungenge z’umuco wacitse aho umwana asigaye ari uw’umubyeyi atakiri uw’umuryango.

    Umuryango nyarwanda urasabwa gusubira ku muco wo kumva ko umwana ari uwa buri wese atari uw
    Umuryango nyarwanda urasabwa gusubira ku muco wo kumva ko umwana ari uwa buri wese atari uw’umubyeyi w’amaraso wenyine

    Diyama Leah umuturage w’akagari ka Kabeza umurenge wa Kabarore avuga ko basigaye bagira impungenge zo guhana umwana utari uwabo kuko byabateranya n’ababyeyi b’amaraso.

    Avuga ko buri muryango ufashe umwana wese nk’uwe kubasambanya byacika burundu.

    Agira ati “Twe tugira impungenge kumva ngo umwana ni uwa Sebasaza si uwa Diyama, uwa Sebasaza simufate nk’uwanjye ariko umwana umusanze akora ikibi mu nzira, mucyahe nyina yibireba nabi ngo umwangira umwana ariko aho niho ducikira intege kuko ubikora bikakugiraho ingaruka.”

    Umuhuzabikorwa w’ibiro by’umuryango utegamiye kuri Leta Transparency International Rwanda akarere ka Kayonza Mukeshimana Jeanette avuga ko ababyeyi benshi bihugiyeho batakibonera abana umwanya.

    Arasaba ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange gusubira ku nshingano zo kurera abana aho kubaharira Leta.

    Agira ati “Umwana yabaye uwa Leta, arajya ku ishuri agaharirwa mwalimu, yataha ntiyitabweho rero kugira ngo ricike ni ubufatanye ntihagire urebera uhereye ku babyeyi, abaturanyi ukageza ku nzego za Leta ariko noneho cyane inzego zihana ni ukuvuga abakoze icyo cyaha bahanwe isambanywa ry’abana ryacika.”

    Mukagasana Naome avuga ko ubufatanye bw
    Mukagasana Naome avuga ko ubufatanye bw’inzego zose buzarandura ikibazo cy’isambanywa ry’abana

    Umukozi w’akarere ka Gatsibo ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Naome Mukagasana avuga ko buhoro buhoro ikibazo cy’isambanywa ry’abana kizagenda kigabanuka kubera ubukangurambaga butangwa buri gihe.

    Avuga ko ubufatanye bw’inzego zose buzafasha mu kurandura iki kibazo kibangamiye umuryango nyarwanda.

    Ubukangurambaga bwo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko isambanywa ry’abana bwatangiye muri Nzeli 2020 bukazarangirana n’uku Ukuboza.

    Bukaba bukorerwa mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Gasabo tugaragaramo imibare myinshi y’abana basambanywa, bukaba bukorwa n’ihuriro ry’imiryango 11 iyobowe na minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF).

    Uburimo gukorwa muri uku kwezi bukaba bukorwa na Transparency International Rwanda ku bufatanye n’umuryango Women for Women International ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango uzira ihohoterwa.”


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ababyeyi-barasabwa-gusubira-ku-nshingano-zo-kurera-abana-aho-kubaharira-leta

  • N’ubwo Isi igoye tureke gutakaza 'Ubuntu’- Miss Jolly avuga ku gikorwa bagiye gutangamo $1000 #rwanda #RwOT

    Miss Jolly yabisobanuye ubwo yagarukaga ku gikorwa cyatangijwe n’Ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda [Nyampinga Foundation] cyiswe 'Ubumuntu’ kigamije gushishikariza abanyarwanda kugira urukundo no gufasha abababaye.

    Ni igikorwa cyatekerejwe n’aba bakobwa bagiye bambikwa ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye bagamije gukangurira abantu kugirira neza abandi nk’indangagaciro y’urukundo ikwiye kuranga buri wese.

    Ni igikorwa batekerejeho kugira ngo abantu bongera kwibuka bagenzi babo babayeho nabi muri ibi Isi ihanganye n’Icyorezo cya Covid-19. Ni igikorwa kandi bashaka ko cyaguka, buri wese wishoboye akumva ko kugirira neza abandi, ari indangagaciro ikomeye ikwiye kuranga abaturarwanda.

    Buri wese ushaka kwinjira muri iki gikorwa, asabwa gukorera igikorwa cy’urukundo abandi, hanyuma akabisakaza yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Instagram agakora 'Tags’ kuri Nyampinga Foundation akanakoresha Hashtag ya #Kindness #Nyampingafoundation,

    Aba ba nyampinga bavuga ko kuva ku wa 21 Ukuboza kugeza ku wa 25 Ukuboza 2020, mu gihe ku wa 26 Ukuboza aribwo hazatangazwa uwatsinze agahita anashyikirizwa igihembo cy’amadorali 1000 [992,000Frw].

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Miss Jolly yavuze ko muri iyi minsi abantu bihugiraho bakibagirwa ko hari abatishoboye kandi bakeneye ubafasha.

    Yagize ati 'Igitekerezo ukuntu cyaje rero, Isi irasa nk’aho iri mu bihe bigoye, no mu bihe bisanzwe, mbere ya Coronavirus, isi wabonaga ishishikajwe n’uko buri muntu yashaka imibereho ye ariko akibagirwa abababaye, ugasanga Ubuntu ni buke, turimo gutakaza indangagaciro yacu.'

    Yakomeje agira ati 'Twatekereje gukangurira abantu kugira, Ubuntu niba inyamanswa zigira ubunyamanswa n’abantu tugomba kugira Ubumuntu. Ubuntu ni Indangagaciro dukwiye kwimakaza. Ubutumwa rusange, tureke gutakaza indangagaciro z’ubuntu, n’ubwo Isi igoye ariko ntabwo dukwiye gutakaza.'

    Muri rusange ababarizwa muri Nyampinga Foundation ni Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009. Miss Jolly yavuze ko muri iki gihe abantu bihugiraho bakibagirwa indangagaciro y’ubuntu Ihuriro rya ba Nyampinga risanzwe rikora ibindi bikorwa bigamije gufasha abantu mu ngeri zitandukanye

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/N-ubwo-Isi-igoye-tureke-gutakaza-Ubuntu-Miss-Jolly-avuga-ku-gikorwa-bagiye-gutangamo-1000

  • Ishimwe Kevin ntiyemeranya n’umutoza Adil uvuga ko yirukanywe muri APR FC, ngo aracyari umukinnyi wayo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umutoza w’ikipe ya APR FC, Adil Erradi atangaje ko bamaze gutandukana burundu na Ishimwe Kevin, uyu mukinnyi ukina asatira aca ku mpande avuga ko atari byo kuko we akiri umukinnyi w’iyi kipe.

    Ku wa 28 Ukwakira 2020 nibwo APR FC yatangaje ko yahagaritse umukinnyi wayo Ishimwe Kevin kugeza igihe kitazwi, nta kosa yahaniwe batangaje ariko bivugwa ko harimo kuba yarabwiye nabi umutoza mu myitozo yo ku wa 27 Ukwakira biza bisanga imyitwarire ye itari myiza yari asanganywe.

    Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi tariki ya 12 Ugushyingo 20202 yavuze ko uyu musore yihanganiwe bishoboka rero icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi ko uyu musore atazongera gukinira ikipe y’ingabo z’igihugu.
    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Ishimwe Kevin yavuze ko we atirukanywe muri APR FC akiri umukinnyi w’iyi kipe, ngo ari mu bihano ndetse avugana n’ubuyobozi bw’ikipe ye.

    Ati'ntabwo twari twatandukana kuko ntabwo murambona nasinyiye indi kipe. Njye ndi umukinnyi wa APR FC. Njye ndacyari umukinnyi wabo. Abayobozi turavugana, nibyo twari turimo ni uko shampiyona yahise ihagarara ariko turavugana njye ntabwo nigeze nirukanwa.'

    Ishimwe Kevin yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Kigali. Ni umusore wakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports ndetse na Pepiniere FC.

    N’ubwo Adil yavuze ko Ishimwe Kevin yirukanywe, we ahamya ko akiri umukinnyi wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ishimwe-kevin-ntiyemeranya-n-umutoza-adil-uvuga-ko-yirukanywe-muri-apr-fc-ngo-aracyari-umukinnyi-wayo

  • Pierre Buyoya wayoboye u Burundi inshuro 2 akoze kudeta yapfuye, harakekwa Covid19 #rwanda #RwOT

    Icyamuhitanye ntikiramenyekana ariko Ijwi rya Amerika ryatangaje urupfu rwe bwa mbere , ryavuze ko hakekwa ko yaba yazize icyorezo cya Coronavirus.

    Umwe mu bo mu muryango wa Buyoya, yabwiye Ikinyamakuru Iwacu ko yapfuye ubwo yari mu nzira ajyanywe kuvurirwa mu Bufaransa.

    Major Pierre Buyoya yayoboye u Burundi inshuro ebyiri (1987-1993, 1996-2003). Uyu mugabo aza ku mwanya wa kabiri mu bakuru b’igihugu bayoboye u Burundi imyaka myinshi (13).

    Yari aherutse kwegura ku mwanya w’Intumwa nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y’iminsi mike akatiwe gufungwa burundu.

    Urukiko rwo mu Burundi rwamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye wishwe mu 1993.

    Mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 1993 nibwo Umutwe w’Abasirikare b’u Burundi wafashe umukuru w’igihugu, Melchior Ndadaye, wa mbere wari ugiyeho biciye mu matora ya demokarasi, uramwica.

    Iyicwa rye ryakurikiwe n’ubwicanyi bwo kwihorera hagati y’Abahutu n’Abatutsi, Abarundi benshi bagera mu bihumbi 300 barishwe, abandi barahunga.
    Buyoya aheruka kuvuga ko atemera ibihano yafatiwe kuko urubanza rwabaye ku nyungu za politiki kandi rukaba binyuranyije n’amategeko.

    Yavuze ko urubanza rwatangiye rugamije kuyobya amahanga ku mvururu zakuruwe na manda ya gatatu ihabanye n’Itegeko Nshinga ya Perezida Pierre Nkurunziza hagamijwe ubukangurambaga bushingiye ku moko buganisha ku matora yabaye mu 2020.

    Yavuze ko kandi kuba rwarasomwe mu gihe hibukwa imyaka 27 Ndadaye yishwe, nabyo ngo ni ibyo kwibazwaho kuko bigamije kunezeza imitima y’abantu gusa.

    Buyoya yari aherutse kuvuga ko azajuririra igihano yahawe kugira ngo agaragaze uburyo ari umwere. Pierre Buyoya ari kumwe na nyakwigendera Pierre Nkurunziza nawe wayoboye u Burundi

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Pierre-Buyoya-wayoboye-u-Burundi-inshuro-2-akoze-kudeta-yapfuye-harakekwa-Covid19

  • Bigenda bite kugira ngo umuntu akatirwe igifungo kiri hejuru y’imyaka abaho ku isi? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho n’ahandi hari aho bakatira umuntu igifungo kirenze imyaka azabaho ku isi. Aha dutanze urugero nko mu gihugu cya Esipanye mu mwaka wa 2009, urukiko rw’i Madrid rwigeze gukatira igifungo cy’imyaka ibihumbi mirongo ine na bitatu (43,000) umuntu wari wateye igisasu kigahitana abarenga 191.

    Ushobora kuba ujya wumva cyangwa ugasoma mu binyamakuru ngo umuntu yakatiwe igifungo cy’imyaka 141, imyaka 400 cyangwa se n’ibindi gusubiza hejuru. Ese bigenda bite kugira ngo umuntu akatirwe n’inkiko igifungo kirenze imyaka irenze iyo umuntu azabaho ku isi? Ni abahe bantu byagiye bibaho? Ese mu Rwanda amategeko abiteganyaho iki?

    Ibi ni byo Kigali Today yifuje kugusobanurira neza muri iyi nkuru kugira ngo ikumare amatsiko kuri iki kibazo wajyaga wibaza.

    Kugeza ubu mu Rwanda ibihano bihabwa abantu bakoze icyaha ni ihazabu, igifungo cyangwa imirimo y’inyungu rusange, igifungo gitanngwa mu Rwanda nabwo kirimo ibyiciro bibiri ,igihano cy’igifungo cya burundu cyangwa igihano cy’igifungo kizwi amategeko ateganya ko kitagomba kujya hejuru y’imyaka 25 (reba ingingo ya 27 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rya 2018)

    *Ese mu Rwanda birashoboka ko umuntu yahabwa igifungo cy’igifungo kizwi kiri hejuru y’imyaka azamara ku isi ?

    Ubundi uko igifungo kibarwa babara uburemere bw’icyaha cyakozwe , ingaruka cyagize , impamvu nyoroshya cyaha n’impamvu nkomeza cyaha.

    Nyuma iyo bateranya imyaka y’igifungo umucamanza anagendera kandi no ku mpurirane y’ibyaha (Concurrence of offences) ariyo ituma imyaka y’igifungo ku cyaha cyakozwe izamuka ikaba byinshi bitewe n’uburemere n’umubare w’ibyaha byakozwe mu mpurirane y’ibyaha.

    Mu ngingo ya 61 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange havuga ko aba impurirane y’ibyaha iyo umuntu umwe (1) yakoze ibyaha byinshi kandi nta na kimwe muri byo cyaciriwe urubanza rwabaye ndakuka.

    Impurirane y’ibyaha ishobora kuba mbonezamugambi cyangwa mbonezabyaha.

    Urugero twatanga ku mpurirane y’ibyaha , umuntu ashobora gutera urugo rw’undi yitwaje intwaro, yegerayo mbere yo ku mwica akamusambanya agakomeretsa n’abari muri urwo rugo.

    Aha harimo impurirane y’ibyaha 5 aribyo: ubujura bwitwaje intwaro, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, gufata ku ngufu , gukomeretsa ndetse n’icyaha cyo kwica.

    Impurirane mbonezamugambi ibaho iyo: mbonezabyaha. mbonezamugambi cyangwa Impurirane y’ibyaha ishobora kuba

    1 º igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi.

    2 º ibikorwa bitandukanye bigize ubwabyo ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

    Impurirane mbonezabyaha ibaho iyo ibikorwa bitandukanye ubwabyo byakozwe bikurikirana kandi bikabyara ibyaha bidafitanye isano.

    Urugero twatanga ku mpurirane y’ibyaha kugirango urusheho ku byumva neza ni nk’aho ,umuntu ashobora gutera urugo rw’undi yitwaje intwaro, yagerayo mbere yo kwiba no ku mwica akamusambanya agakomeretsa n’abari muri urwo rugo.

    Aha harimo impurirane y’ibyaha 5 aribyo: ubujura bwitwaje intwaro, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, gufata ku ngufu , gukomeretsa ndetse n’icyaha cyo kwica.

    Mu gihe cy’impurirane mbonezamugambi ivugwa mu gace ka mbere k’igika cya gatatu cy’ingingo ya 61 y’iri tegeko umucamanza atanga ibihano byateganirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera .

    Mu gihe cy’impurirane mbonezamugambi ivugwa mu gace ka kabiri k’igika cya gatatu cy’ingingo ya 61 y’iritegeko mu Rwanda umucamanza atanga igihano ntarengwa cyo hejuru giteganirijwe icyaha kirusha ibindi gukomera .

    Mu gihe cy’impurirane mbonezabyaha umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya ariko akubahiriza ibi bikurikira:

    1 º Igihano cy’igifungo cya burundu kiburizamo ibindi bihano byose by’igifungo.

    2 º Igiteranyo cy’ibihano cy’igifungo kimara igihe kizwi ntigishobora kurenga inshuro ( 2) z’urwego ntarengwa rw’igihano kirushije ibindi kuremera.

    3 º igiteranyo cy’imirimo rusange ntikigomba kurenga imyaka ibiri (2)

    4 º Igiteranyo cy’ibihano byo kubuza cyangwa cyangwa gutegeka kuba ahantu cyangwa icy’ibihano byo kubuza uburenganzira mboneragihugu ntigishobora kurenga imyaka 25 .

    Icyo bivuze hano iwacu mu Rwanda ntabwo dushobora kubona umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo kizwi imyaka irenze iyo azabaho ubuzima bwe nkuko ahandi bigenda aho tubona hari n’abakatirwa imyaka myinshi cyane nk’urugero twatanze ku mugabo wo muri Espagne wigeze gukatirwa imyaka 43000 hagendewe ku kubara ibyaha byabaye mu gihe cy’impurirane.

    Aha umucamanza mu gihe cy’impurirane mbonezabyaha umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya ariko akubahiriza ariko akubahiriza ko Igihano cy’igifungo cya burundu kiburizamo ibindi bihano byose by’igifungo ndetse akanubahiriza ko kandi mu gihe cy’impurirane atanga ibihano byateganirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera .

    Nubwo mu gihe cy’impurirane twabonye ko ariyo ishobora gutuma hatangwa imyaka myinshi mu gihe cy’ikatirwa aho umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya aha twabonye ko hari ibyo agomba gukurikiza.

    Mu Rwanda buri cyaha cyakozwe kiba giteganyirizwa mu itegeko igifungo kigomba guhabwa , niba ari icyaha gihanirwa igihano cya burundu itegeko riba ribiteganya niba ari n’icyaha gihanirwa igifungo cy’imyaka 25 ari nacyo gifungo cy’igihe kizwi kirekire tugira itegeko riba ribiteganya.

    Aha rero ntabwo byashoboka ko twabona umuntu wakatiwe imyaka 100, 200, 400, 1000 cyangwa se gusubiza hejuru.

    Ahandi bijya bibaho ko umuntu yakatirwa igihano kiri hejuru y’imyaka azamara ku isi

    Gukatirwa imyaka myinshi biterwa n’uko umucamanza aba yateranije imyaka yose akurikije imyaka iteganyirizwa buri gihano cyakozwe , iyo ibyaha ari byinshi kandi biremereye bishoboka ko umuntu yisanga yakatiwe imyaka myinshi.

    Impamvu banabara igihano ku byaha byakozwe hagendewe ku mpurirane y’ibyaha imyaka ikazamuka ikaba myinshi nuko usanga ibihugu bimwe na bimwe bitagira igihano cy’igifungo cya burundu. Urugero ibihugu byinshi byo ku mugabane w’uburayi kubera igitutu cy’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu byakuyeho igifungo cya burundu n’igihano cy’urupfu.

    Impamvu imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye itanga nuko umuntu wakatiwe igihano cya burundu atashoboraga guhabwa imbabazi zisanzwe zibaho zo kubabarira abanyabyaha mu gihe baba bitwara neza mu gihe cyo kurangiza igifungo kabone niyo yabaga amaze imyaka myinshi afunzwe.

    Aha rero kubera batagifite biriya bihano bagiraga kugirango bakumire ibyaha muri sosiyete amategeko yabo usanga aba agena imyaka myinshi y’igifungo ku cyaha cyakozwe bitewe n’uburemere bwacyo.

    Urugero nko muri leta z’unze ubumwe z’Amerika buri gihano kiba gifite imyaka y’igifungo cyateganirijwe n’itegeko , amategeko yaho ntabwo ateganya igifungo cya burundu ku cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro ariko bitewe n’impurirane y’ibyaha bihurirana n’iki cyaha buri gihano giteganyirizwa imyaka 10, Aha ni ukuvuga ko ukoze ibyaha 10 byahuriranye n’icyo cyaha umucamanza agukatira imyaka 100.

    Birumvikana ko iyo hari impurirane y’icyaha bitewe nuko bingana n’uburemere bwabyo iyo umucamanza ateranije imyaka ya buri gihano usanga igifungo kibaye imyaka myinshi rimwe na rimwe ikarenga iyo umuntu asanzwe amara ku isi.

    Bamwe mu bantu ku isi bakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi

    Mu 1976 Urukiko rwo muri Alabama muri Leta z’unze ubumwe za Amerika rwakatiye Dudley Wayne Kyzer wari ufite imyaka 74 y’amavuko .

    Icyo gihe yaziraga ibyaha by’ubwicanyi butatu yari yarakoze aribwo kwica umugore we Emily Diane Kyzer , na nyina w’umugore we Eunice Barringer n’umunyeshuri wigaga muri Kaminuza ya Alabama.

    Mu mwaka wa 1977 yari yakatiwe igihano cy’urupfu aho yagombaga kwicazwa ku ntebe y’amashanyarazi akanyongwa ariko nyuma igihano cy’urupfu cyaje gukurwaho muri iyi leta maze nyuma yongera gukatirwa mu 1981 akatirwa igifungo cy’imyaka 10,000

    Mu 1994 inkiko zo muri Amarika zakatiye Charles Scott Robinson igifungo cy’imyaka 30,000 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itatu. Ibyaha bitandatu bijyanye n’iki cyaha buri kimwe yari yakoze cyabarirwaga imyaka ibihumbi bitanu , umucamanza abiteranije bituma igera ku gifungo cy’imyaka 30.000

    Mu 1989 Chamoy Thipyaso inkiko zo muri Thailande zamukatiye igifungo cy’imyaka 141,078 , yakatiwe iki gihano nyuma yo kunyereza miliyoni 204 z’amadolari y’abanyamerika gusa yaje gukatirwa imyaka 20 y’igifungo nyuma yuko itegeko ryari rimaze kuvugururwa maze ahita anarekurwa nyuma y’imyaka umunani muri gereza.

    Gukatirwa igihano kirekire kundi kwabayeho ku isi ni ukw’itsinda ry’ibyihebe ryagabye ibitero by’ubwiyahuzi mu mujyi wa Madrid mu mwaka wa 2004.

    Iri tsinda ryari rigizwe na Khoi Doan wakatiwe igifungo cy’imyaka 42,924 , Jamal Zougam wakatiwe igifungo cy’imyaka 42,922 na Emilio Suárez Trashorras wakatiwe igifungo cy’imyaka 34,715

    Muri Afurika igifungo kirekire cyabayeho ku muntu nubwo mu mwaka wa 1997 Umunyafurika y’epfo Moses Sithole yakatirwaga gufungwa imyaka 2,410 azira icyaha cyo kwica abantu benshi mu cyo yari yarise ABC Murders mu ntara ya Gauteng , iki gihe yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu 40, ibyaha byo kwica 38 n’ibyaha by’ubujura bwitwaje intwalo 6.

    Nk’uko twabibonye ibijyanye no gutanga igifungo ku bakoze ibyaha biterwa n’amategeko ya buri gihugu abantu benshi bagiye bakatirwa igifungo kiri hejuru rimwe na rimwe kikarenga imyaka y’uburambe bwa muntu tubasanga muri leta z’unze ubumwe za Amerika no mu gihugu cya Espagne.

    Twabonye ko ahandi nko mu Rwanda nubwo umucamanza atanga igihano nyuma yo guteranya impurirane y’ibyaha byakozwe agateranyiriza buri gihano imyaka giteganirizwa n’itegeko, mu gihe cy’impurirane umucamanza atanga igihano kuri buri cyaha maze akabiteranya ariko akubahiriza ko Igihano cy’igifungo cya burundu kiburizamo ibindi bihano byose by’igifungo ndetse akanubahiriza ko kandi mu gihe cy’impurirane atanga ibihano byateganirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera .

    Mu Rwanda tugira ubwoko bw’igifungo 2 , igifungo cya burundu n’ igifungo cy’igihe kizwi amategeko ateganya ko kiva ku munsi umwe kikagera ku myaka 25.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/bigenda-bite-kugira-ngo-umuntu-akatirwe-igifungo-kiri-hejuru-y-imyaka-abaho-ku-isi

  • Fuel Prices In Malawi Raised By 28% #rwanda #RwOT

    Reports reaching Taarifa Business desk indicate that the prices of petroleum products in Malawi have hiked to levels that have left the citizens in a complete shock.

    Petrol has been raised from K690.50 to K834.60 representing a 20.87% increase. For diesel price per litre has moved from K664.80 to K826.40 — this represents a 24.31% increase for Paraffin price per litre has shot up by 38.8% from K441.70 to K613.20.

    'The combination of increased Free On Board (FOB) prices on the International Market and the poor performance of the Malawian currency- Kwacha against the US dollar and the SOuth African Rand, has made it necessary for us to adjust upward the prices of Petroleum products,' said Leonard Chikadya the Board Chairperson of Malawi Energy Regulatory Authority (MERA).

    Malawi is one of the world's most densely populated nations with a population of 15.8 million people. The landlocked country in south central Africa ranks among the world's least developed countries.

    The economy of Malawi is predominantly agricultural, with about 80% of the population living in rural areas.

    The main food crops are maize, cassava, sweet potatoes, sorghum, bananas, rice, and Irish potatoes and cattle, sheep and goats are raised. The main industries deal with agricultural processing of tobacco, tea and sugar and timber products.

    Gross Domestic Product in Malawi is expected to reach 4.70 USD Billion by the end of 2020, according to Trading Economics global macro models and analysts' expectations. In the long-term, the Malawi GDP is projected to trend around 6.00 USD Billion in 2021 and 7.50 USD Billion in 2022.

    The post Fuel Prices In Malawi Raised By 28% appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/fuel-prices-in-malawi-raised-by-28/

  • One arrested with 170kgs of smuggled minerals in Nyagatare #rwanda #RwOT

    Germain Ntigurirwa, 39, was at the time transporting the minerals on a motorcycle RF 940I, which was also impounded. The minerals had just been smuggled into Rwanda from the neighbouring Uganda, through an illegal border point in Gikunyu Village, Nyagatabire Cell in Musheri Sector.

    Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, the Police spokesperson for the Eastern region, said that Ntigurirwa was seen and reported by a resident of the borderline village of Gikunyu, who got suspicious after seeing him loading a sack on a motorcycle.

    The suspect hails from Kayonza District, Kabarondo Sector in Kabarondo Cell, Munini Village.

    “Following a phone call by a suspicious and vigilant resident, Police tracked and arrested Ntigurirwa at about 5pm. After a thorough search, they found that the sack he was transporting contained cassiterite minerals weighing 170kgs,” said CIP Twizeyimana.

    Following his arrest, Ntigurirwa disclosed that he normally buys the minerals from another illegal dealer in Uganda.

    He disclosed that he wires the money by phone before his supplier finds a way to smuggle the equivalent quantity of minerals across into Rwanda at an agreed point, where he collects them.

    “We have established that this was the third time he has received the minerals in a similar setting, and sells them to a registered dealer in Kigali,” CIP Twizeyimana said.

    Ntigurirwa has since been handed over to RIB at Musheri station.

    The spokesperson thanked the resident who exercised the community policing rights to report the unlawful act, and called upon the general public to always share informatiom about anything suspicious.

    Article 54 of the law on mining and quarry operations, states that; 'any person, who undertakes mineral or quarry exploration, exploitation, processing or trading without a licence commits an offence.'

    Upon conviction, the offender is liable to imprisonment for a term of between two and six months and a fine of not less than Rwf1 million and not more than Rwf5 million or only one of these penalties.

    The court also orders confiscation of any seized minerals or quarry in storage, trading or processing without a license.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/one-arrested-with-170kgs-of-smuggled-minerals-in-nyagatare

  • The Economist Names Malawi, 'Country Of the Year' #rwanda #RwOT

    A British Magazine The Economist has named Malawi as 'Country of the Year' for reviving democracy in an authoritarian region' citing the nullification of the 2019 Presidential elections that were marred by irregularities.

    The Economist argues that Malawi handled very well democracy and the rule of law highlighted by the nullification of the presidential election and peaceful shift of power. The British Publication also hailed Malawians as people who stood for democracy in the year 2020.

    'The vote-count was rigged with correction fluid on the tally sheets. Foreign observers cynically approved it anyway. Malawians launched mass protests against the 'Tipp-Ex election'. Malawian judges turned down suitcases of bribes and annulled it,' The Economist said in a statement.

    Early in June, Malawi held a Presidential election re-run and President Peter Mutharika was defeated by Lazarus Chakwera who was blocked by a Tonse Alliance of nine opposition parties.

    The Economist says Freedom House's report that democracy and respect of Human rights regressed in 80 countries between the start of the Covid-19 pandemic and September but only improved in Malawi.

    'Malawi is still poor but its people are citizens not subjects,' the Publication adds.

    According to the Publication, Malawi beat countries in the league of New Zealand, Taiwan, United States of America and Bolivia.

    Recently the London-based think-tank Chatham House also named Malawi's Constitutional Court judges as winners of a prestigious International award for Overturning presidential elections for rigging.

    The Chatham House Prize is annually awarded for 'the most significant contribution to the improvement of International relations.'

    The ELection of Chakwera- with significant support from his runningmate and state vice-President Saulos Chilima- was also the second time in Africa that an election re-run has led to defeat of an incumbent.

    Malawi's Constitutional Court's verdict was only the second time in history that an African high court had canceled the result of a presidential election. Kenya's Supreme Court was the first to do so in September 2017.

    This does not mean that complaints are uncommon; opposition parties across the continent frequently cry foul and lodge legal challenges to election results. In most cases, however, their complaints are dismissed or rejected by the courts.

    Every year The Economist based in London nominates the states that succeeded in making the greatest progress in the affairs of Democracy for the title of country of the Year.

    The post The Economist Names Malawi, 'Country Of the Year' appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/the-economist-names-malawi-country-of-the-year/