Category: Uncategorized

  • #COVID19: Habonetse abarwayi bashya 73, ntawakize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 73 babonetse mu bipimo 3,468 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 40 (Abagenzi binjira mu gihugu), Rubavu: 17, Huye: 7, Musanze: 6, Rwamagana: 2, Burera: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,105 muri bo abamaze gukira ni 6,089 naho abakivurwa ni 959.

    Umugabo w’imyaka 70 y’amavuko witabye Imana ku wa Kabiri tariki15 Ukuboza 2020 ari i Rubavu azize Covid-19, yahise yuzuza umubare w’abantu 57 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-habonetse-abarwayi-bashya-73-ntawakize

  • WaterAid Rwanda & Partners Celebrate Sanitation Awareness Success #rwanda #RwOT

    As the world celebrated the World Toilet Day (WTD) on December 10th guided by the theme; 'sustainable sanitation and climate change', WaterAid Rwanda has intensified efforts in raising awareness on sanitation to reduce disease and creating healthier communities.

    WaterAid Rwanda one of Rwanda's key development partners is celebrating establishment of decent toilets. There are about 4.2 billion people living without access to safely managed sanitation globally.

    An ongoing global awareness campaign is mobilizing for action to tackle the sanitation crisis and achievement of the sustainable development goal (SDG) by 2030 dubbed 'water and sanitation for all by 2030'.

    A partnership between WaterAid Rwanda and the Ministry of Health and seven districts has paid off especially through dissemination of behavior change messages on improved hygiene, through use and access to decent toilets.

    For example, achievements have been registered at Groupe Scolaire Kibungo (GS Kibungo), a combined Primary and Secondary school, in Bugesera District, Ntarama sector, Kibungo cell, in Ruhengeri village. In Rwanda, celebrations were held in Bugesera district at (GS Kibingo).

    GS Kibungo has 28 teachers and 1963 students (1021 males and 942 females) supported by WaterAid Rwanda; it has built an underground Rainwater harvesting Tank, Menstrual Hygiene Management room, and School latrine.

    'The WTD day was an opportunity to showcase the combined toilet and water harvesting facilities established to emphasize this year's theme 'Sustainable Sanitation and Climate Change,' according to WaterAid Rwanda.

    Meanwhile, a 90-cubic meter rain Water harvesting tank and Menstrual Hygiene management room built at GS Kibungo have been built at GS Kibungo.

    In the past decade, WaterAid Rwanda has been behind the efforts to establish water storage facilities, hygiene campaigns, and sanitation in communities across the country.

    Since its inception, WaterAid Rwanda has supplied safe water to more than 172,483 people; educated 221,523 about sanitation and 959,724 people have been trained on hygiene behaviour change.

    Elsewhere, 338 schools, 5 health care centers, and two public places have accessed similar services including safe water, hygiene education, and sanitary facilities like menstrual sanitary rooms for girls at schools.

    Menstrual Hygiene management room built by WaterAid Rwanda at GS Kibungo

    WaterAid Rwanda has been working in 7 districts including Bugesera, Rwamagana and Nyagatare in Eastern Province, Nyamagabe in Southern Province as well as Nyarugenge, Gasabo, and Kicukiro districts in the City of Kigali. According to WaterAid Rwanda, over Rwf7billion has been spent on conducting hygiene awareness campaigns, sanitation services, and extending safe water to the communities in the last decade.

    According to the United Nations, everyone must have sustainable sanitation, alongside clean water and handwashing facilities, to help protect and maintain health security and stop the spread of deadly infectious diseases such as COVID-19, cholera, and typhoid.

    The United Nations figures indicate that over a half of the global population or 4.2 billion people lack safe sanitation and 40% — or three billion people — of the global population live without basic hand washing facilities with soap and water available at home.

    Moreover, some 297,000 children under five — more than 800 every day — die annually from diarrhea diseases due to poor hygiene, poor sanitation, or unsafe drinking water in the world.

    WaterAid Rwanda also built this 90-cubic meter rain Water harvesting tank

    The post WaterAid Rwanda & Partners Celebrate Sanitation Awareness Success appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/wateraid-rwanda-partners-celebrate-sanitation-awareness-success/

  • Diane wamenyekanye muri City Maid yasezeranye imbere y’amategeko(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Diane, yaraye asezeranye imbere y’amategeko na Ndayikingurukiye Fleury ‘Legend’.

    Uyu mukobwa watangiye gukina filime ye bwite yise Impaga, ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020 yasezeranye imbere y’amategeko na Ndayikengurikiye Fleury usanzwe ukora akazi ko gufata no gutunganya amashusho, akaba ari nawe ufata amashusho y’Impanga Series.

    Bakaba basezeranye kubana akaramata nyuma y’imyaka irenga 3 bakundana.

    Byari biteganyijwe ko nyuma y’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko ku wa Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020 ari bwo ubukwe bwari kuzaba ariko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, Leta yahagaritse imihango yose y’ububwe.

    Bakaba bagomba gutegereza ngo iyi mihango ifungurwe babone gukomeza gahunda zabo ndetse ari nabwo bazabana nk’umugore n’umugabo.

    Bahavu Jeannette abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto arimo asezerana iherekezwa n’amagambo agira ati“nzahora nshima! Ndagukunda mwami wanjye.”

    Mu ibirori byahuriranye n’isabukuru ya Bahavu Jeannette, ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Legend nibwo yasabye Bahavu ko yazamubera umugore, ni ibirori byabereye Scheba Hotel mu Kiyovu.

    Bahavu Jeannette yarahiriye kubana akaramata na Ndayikengurikiye Fleury

    Fleury yarahiriye kuba umugabo wa Bahavu Jeannette

    Nyuma yo gusezerana bahawe icyemezo cy’uko bamaze kuba umugore n’umugabo

    Fleury ni uko yari yambaye mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko

    Bahavu Jeannette yari yishimye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diane-wamenyekanye-muri-city-maid-yasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto

  • Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare ntikibaye #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare 2020 yari iteganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru ntikibaye bitewe n’amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi shampiyona yari iteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza no ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020.

    Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ yavuze iri rushanwa ritakibaye.

    Yagize ati“Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare 2020 yari iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 19/12/2020 no ku Cyumweru 20/12/2020 ntikibaye.”

    Umunsi wa mbere wa shampiyona 2020, abasiganwa bari kuzakina igice cyo gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial/ITT) mu nzira ya Nyamata-Mbyo-Nyamata (25 Km).

    Ku munsi wa kabiri wa shampiyona 2020 mu mukino w’amagare, abasiganwa bari kuzakoresha imwe mu nzira zizanyurwamo na Tour du Rwanda 2021 Gatsata bagana i Kanyinya (MAGERWA) mu nzira ya Gatsata-Gicumbi-Base-Nyirangarama-Kanyinya (MAGERWA), urugendo rufite intera ya kilometero 139 (139 Km).

    Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare yahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-y-igihugu-y-umukino-w-amagare-ntikibaye

  • Hop Onto A Trip Inside the Kigali City Tour Bus this Festive Season #rwanda #RwOT

    The open roof double-decker bus allows tourists to sightsee as much as they like and to revel in all the best sights and attractions that the Kigali city has to offer.

    The Kigali Sightseeing Bus elevates people’s experiences to a new level by giving them the opportunity to learn more about the City of Kigali and its history.

    In the spirit of the Festive Season, the luxury double-decker open roof bus has brought a special festive package that includes ‘Nyanza Cultural Trip’ with a Cooking masterclass on New Year’s Eve.

    This festive season, the Kigali City sightseeing tour bus is offering a Special Festive Season Package for a group of 20 at Rwf5, 000 per person, valid from December 01st to January 31st.

    Another special offer is the ‘Nyanza Cultural Trip’ which includes activities that involve a visit to the King’s Palace, a parade of Inyambo Cows, with a cooking masterclass all at a price of Rwf25, 000 per person.

    Last but not least, Kigali City Tour has not forgotten children through a colorful Christmas Offer for Kids at Rwf8, 000 on Christmas Day.

    For history buffs and those with a wish to see certain sites in the Kigali city, these tours are an affordable way of doing so, as they allow passengers to hop on and off at will, all day long.

    Kigali City Tour Ltd offers three-hour tours in three shifts. The first is from 9 am to 12 pm, the second shift is from 2 pm to 5 pm.

    For more information, visit their website on www.kigalicitytour.rw

    The open roof double-decker bus allows tourists to sightsee as much as they like and to revel in all the best sights and attractions that the Kigali city has to offer.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/hop-onto-a-trip-inside-the-kigali-city-tour-bus-this-festive-season

  • Abamurika ibikorwa byabo muri Expo2020 barataka igihombo gikabije #rwanda #RwOT

    Iri murikagurisha ribaye mu gihe Isi yose n’u Rwanda muri rusange hakomeje gukaza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID19 gikomeje guhitana ubuzima bw’abantu. Ryatangiye ku 13 Ukuboza kugeza kuri 31 Ukuboza 2020, aho risanzwe ribera I Gikondo ahazwi nko muri 'Expo Ground’.

    Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha babwiye UKWEZI ko uyu mwaka bamaze kubona ko bazahura n’igihombo gikabije kubera ko ahabera Expo hakonje cyane nta bakiliya barimo kubona.

    Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda [PSF], Théoneste Ntagengerwa avuga ko mu minsi ya mbere y’imurikagurisha hakunze kuba hari ubwitabire buke ari nayo mpamvu hari icyizere ko nyuma bizagenda neza.

    Reba ikiganiro twagiranye na bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha..

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abamurika-ibikorwa-byabo-muri-Expo2020-barataka-igihombo-gikabije

  • Abasanzwe ari abanditsi ba filime bagiye guhabwa amahugurwa yihariye – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Rwanda Screenwriting Lab Ifatanyije n'Ihuriro ry'abanditsi ba filime mu Rwanda (Rwanda Screenwriters Union) bateguye amahugurwa yo gufasha abasanzwe ari abanditsi ba filime kugira ngo babashe guhangana ku rwego Mpuzamahanga no kuba bacuruza inkuru zabo ku isoko ryagutse.

    Source : https://rss.app/articles/cb4e791f267872da1d4d595068d7bb8f0a50132e1270bbefc9f7950fcad73796b449f713388a8f2ba2fc203a8a095ed139c839b3934c2f4dcf789c7ed393576acaea3cbff0ae22e3ef8734a061ee3f07833658091e0df0f2a0cc704cdbc5b7efc3c591860747971b8ac23a34de307c679d8e5f8c

  • Amashuri 20 y’imyuga azwi nka TVET yafungiwe kutuzuza ibisabwa #rwanda #RwOT

    Mineduc ivuga ko ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyigishirize y’Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA), yakoze ubugenzuzi mu Gihugu hose kuva mu kwezi kwa Kanama kugeza muri Nzeri 2020.

    Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko 'Hashingiwe ku byavuye muri ubwo bugenzuzi, Minisiteri y’Uburezi iramenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko amashami yo mu bigo by’amashuri bikurikira yahagaritswe.'

    Rikomeza rigira riti 'Ayo mashuri akazongera kwemererwa kwakira abanyeshuri muri ayo mashami amaze kuzuza ibisabwa.'

    Minisiteri y’Uburezi ikaba isaba Abanyarwanda bose bagana amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ko bajya babanza kumenya amashuri yemewe (afite ibyangombwa/ accreditation) mbere yo koherezayo abanyeshuri.

    Mineduc ivuga ko urutonde rw’Ibigo by’Amashuri yigisha Imyuga n’Ubumenyingiro byemewe ruboneka ku Karere ndetse no ku rubuga rwayo.

    Bivugwa ko amwe muri aya mashuri atigeze asaba kongera kwemererwa kwigisha. Igihe azongera gusaba azagenzurwa hasuzumwe niba yujuje ibisabwa abone kongere gufungura.

    Mineduc ivuga ko uru rutonde ruzajya ruvugururwa buri mwaka rutangazwe mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira.

    Ikindi kandi ngo abanyeshuri bazakomeza kwiga mu mashuri yafunzwe ntabwo bazabasha gukora ibizami bya Leta cyangwa se ngo basinyirwe impamyabushobozi zabo.

    Ba nyiri aya mashuri bakwegera ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi kugira ngo abanyeshuri bigaga muri ayo mashuri bafashwe kubona ibindi bigo.

    Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’Uburezi mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, MINEDUC iramenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko hari amashami yo mu bigo by’amashuri 20 akurikira ahagaritswe hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe. pic.twitter.com/7NTVvhaLXM

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) December 18, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Amashuri-20-y-imyuga-azwi-nka-TVET-yafungiwe-kutuzuza-ibisabwa