Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Meddy yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard ‘Meddy’ usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateye ivi saba umukunzi we Sosena Aseffa[Mimi], ko yazamubera umufasha.

    Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-ethiopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

    Nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkranyambaga, Meddy muri costume y’umukara yashize ivi hasi maze asaba Mimi wari wambaye agakanzu k’umweru kagera hejuru y’amavi ko yazamubera umugore.

    Uyu muhango wo gusaba umukunzi we ko azamubera umufasha, wahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya Mimi.

    Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

    Meddy na Mimi ni abantu bakunze kugenda bagaragaza ko bari mu rukundo cyane cyane biciye mu magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.

    Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

    Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

    Meddy yateye ivi

    Meddy na Mimi bamaze imyaka irenga 3 bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/umuhanzi-meddy-yateye-ivi-asaba-umukunzi-we-kuzamubera-umugore

  • Musanze: Ijerekani y’inkari iragura 1,000 FRW #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo baturage bamaze kubwirwa ko inkari ari imari ikomeye, baremeza ko ayo mahirwe bagiye uyabyaza umusaruro, aho bagiye kujya bakusanya inkari bakazifata neza kugira ngo bazikuremo amafaranga aho bemeza ko ari amahirwe abagwiriye.

    Umwe muri bo ati “Twabonye isoko ry’inkari ndetse twatangiye kwishyurwa ni amahirwe akomeye tugize, urasoba wakuzuza ijerekani ukagenda bakaguha igihumbi cyawe, byaradutunguye batubwiye ko bagiye kutugurira inkari, ubu twakize byarangiye”.

    Undi ati “Ni amahirwe akomeye kuri njye, kuko mu rugo turi batanu, mu minsi ibiri turi kuba twujuje ikijerekani bakadukubita inoti”.

    Undi ati “Nta na gake kagomba gutakara iyi ni imari, urafata akadobo ugasobamo mu cyumweru kimwe ijerekani iri kuba yuzuye ahasigaye bakakwishyura”.

    Abenshi muri abo baturage bavuga ko mubyo bari kwirinda ari ukwihagarika mu gasozi, ngo akenshi bari kuba bari mu rugo kugira ngo ni bakenera kwihagarika babikorere mu ngo zabo, hari n’abayobotse igikoma aho bemeza ko cyongera inkari kuwakinyweye.

    Umugore umwe ati “Ni ukunywa igikoma cyinshi kugira ngo unyare cyane, none se waba uri kwishyurwa amafaranga ukanyanyagiza izo nkari? Ni imari ikomeye uruzuza ijerekani ukaba wizeye inoti y’igihumbi”.

    Mugenzi we ati “Nta mpamvu yo gusoba mu ngo z’ahandi, iyo nkubwe ni ukwihangana nkazifunga kugeza ngeze iwanjye nkazinyara mu kadobo narangiza nkazisuka mu ijerekani yakuzura nkaba nizeye igihumbi ntavunitse”.

    Kugeza ubu abaturage batangiye kugurisha, ndetse banatangiye gutegura imishinga bazakora mu gihe ubwo bucuruzi bw’inkari bukomeje nk’uko umwe muri bo ufite umushinga w’ubworozi bw’inkoko abivuga.

    Agira ati “Mu kwezi mbona amajerekani ane y’inkari, urumva ko ibihumbi bine birimo inkoko, urumva nguze iyo nkoko igatera no mu kundi kwezi nkabona ibindi bihumbi bine urumva ko umushinga w’ubworozi watera imbere”.

    Umushoramari witwa Tugiremungu Erneste washinze Kampani ishinzwe kugura izo nkari no kuzikoramo ifumbire, avuga ko izo nkari iyo zivanze n’amaganga y’ihene babivanga n’ibindi binyabutabire bigakora ifumbire nziza.

    Yemeza ko yiteguye kugurira abaturage inkari zose zibonetse ati “Umuturage aruzuza ijerekani tukamuha igihumbi, ni inkari zivuye mu muryango uko waba umuze kose, zaba iz’umugabo zaba iz’umugore, umwana zose tuzifata nk’inkari kandi turabishyura neza”.

    Hari impungenge z’uburyo izo nkari zikusanywa hirya no hino mu ngo zishobora kuba zateza ibibazo by’umwanda ndetse n’ubuzima bw’abaturage, ikirere n’ibidukikije bikaba byakwangirika.

    Nibyo Bisengimana Janvier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve aheraho avuga ko bagiye kwiga kuri icyo kibazo, hagamijwe Kureba uburyo zakusanywa bidateje umwanda wagira ingaruka ku buzima bw’abaturage no kubidukikije.

    Yagize ati “Ni ukubanza gutekereza ngo izo nkari bazegeranya bate, isuku y’aho ziva, isuku y’uburyo bazijyana urumva ko cyaba ari ikibazo, icyo mbwira abaturage ni ukubanza gutekereza ku buzima kurusha amafaranga”.

    Arongera ati “Ntekereza ko iyo bazibitse iminsi ibiri cyangwa itatu biba byabaye ikindi kintu gishobora kubangiza, kikangiza amatungo, ikirere, ibidukikije n’ibindi, ndabasaba ko baba babiretse tukabanza tukegera ababifitemo ubuhanga bigakorwaho ubushakashatsi, tukamenya ngo biramutse binakozwe byakorwa bite zakwegeranywa zite, noneho zagenda zite kugira ngo zigere aho zigomba kugera ntacyo zangije, bisaba ubuhanga bwinshi”.

    Uruhande rw’abaturage bo baravuga ko hagize uwahagarika iryo soko ry’inkari yaba abakuye amata u munwa aho bari biboneye amafaranga abafasha mu iterambere hadasabwe imbaraga nyinshi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ijerekani-y-inkari-iragura-1-000-frw

  • Umugeni wari ugiye kwishyingira yishimiye ko yabashije gusezerana n’umukunzi we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Ukuboza 2020 nibwo Nyirankundimana Claudine yabwiye Kigali Today ko guhagarika amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose ari ugushyigikira kwishyingira.

    Mu gahinda kenshi, yavugaga ko nibura Leta yabafasha bagasezerana imbere y’amategeko kuko umukunzi we ari umunyamahanga kandi bitashoboka ko yasubira iwabo atabashyiriye umukazana.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru ku ngamba nshya zo kwirinda COVID-19 cyabaye ku wa 16 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yemereye abantu baturutse hanze y’igihugu baje mu bukwe ko bakwegera imirenge bagafashwa ariko hatabayeho ubukwe kandi buri wese ntarenze abamuherekeza babiri.

    Ati “Ntabwo twakwirengagiza ko hari n’igihe bishoboka ko umukwe n’umugeni bashobora kuba nta yandi maburaburizo bafite, ntanze nk’urugero hari ibyagaragaye mu nzego z’ibanze ugasanga abantu bavuye hanze.”

    Akomeza agira ati “Umukwe cyangwa umugeni umwe yavuye cyangwa bombi ari cyo kimuzanye kandi agomba gusubirayo abo rero bimaze gusuzumwa no kuganirwaho ubundi icyerekezo ni uko bihagarara ariko mu gihe bimeze gutyo bakwegera umurenge ariko nabwo ntabwo tubigira ibirori.”

    Ku wa 17 Ukuboza 2020 nibwo Nyirankundimana Claudine n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Mu byishimo byinshi yabanje gushimira ubuvugizi Kigali Today yamukoreye kuko abashije kugenda neza atishyingiye.

    Ati “Nasezeranye n’ubwo ibindi bidakunda ariko Imana ishimwe, gusezerana ni byo bikomeye kuko bitabaye nta shingiro ry’urugo rwanyu. Icy’ingenzi ni uko twasezeranye, ni ukuri mwarakoze cyane, urumva se ubuvugizi bwanyu butarakoze umuti?”

    Umukunzi wa Nyirankundimana Claudine ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza bakaba bari bamaze igihe bakundana, biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

    Uwo mugabo yavuye mu Bwongereza aza mu Rwanda i Kigali gukorana ubukwe n’umukunzi we.

    Ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020 nibwo Nyirankundimana yasanze umukunzi we, batangira kubana nk’uko babyemeye imbere y’amategeko, nyuma ngo bakazabona gutangira gutegura kujya mu Bwongereza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umugeni-wari-ugiye-kwishyingira-yishimiye-ko-yabashije-gusezerana-n-umukunzi-we

  • Haruna Niyonzima yongereye amasezerano muri Young Africans #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima (iburyo) nyuma yo kongera amasezerano y
    Haruna Niyonzima (iburyo) nyuma yo kongera amasezerano y’umwaka muri Young Africans

    Nk’uko byatangajwe binyujijwe ku rubuga rwayo rwa Instagram rwa Young Africans, ikipe yavuze ko bongereye amasezerano ya Haruna . Bagize bati “Ikipe yacu ya Young uyu munsi twongereye amasezerano ya Niyonzima Haruna Fabregas aracyari hano aracyari muri twe.”

    Amasezerano ya Haruna Niyonzima yari asigaje ukwezi kumwe ku mwaka umwe yasinye muri Young Africans mu mwaka wa 2019.

    Haruna Niyonzima yerekeje muri Young Africans mu kwezi k’Ukuboza 2019 avuye muri As Kigali yari yagezemo avuye muri Simba yo muri Tanzania.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/haruna-niyonzima-yongereye-amasezerano-muri-young-africans

  • Imodoka zitwara abanyeshuri na zo zigomba kubatwara kuri 50% – Polisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka zitwara abanyeshuri na zo zigomba kubatwara kuri 50% nk
    Imodoka zitwara abanyeshuri na zo zigomba kubatwara kuri 50% nk’uko biri mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Ibyo biravugwa kuko nyuma y’aho impinduka mu gutwara abagenzi zitangiye gushyirwa mu bikorwa, hari imodoka zitwara abanyeshuri zagaragaye zitubahirije amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, zigatwara abana nk’uko byari bisanzwe.

    Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, avuga ko imodoka zose zitwara abagenzi zigomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bityo ko n’izitwara abanyeshuri bizireba.

    Agira ati “Hari amabisi atwara abanyeshuri cyangwa atwara abakozi bakorera ahantu hamwe, ayo na yo agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko nta mwihariko afite. Amabwiriza tugenderaho aranditse kandi arasobanutse, kutayubahiriza rero ni ukurenga ku mategeko, cyane ko abo bantu izo modoka zitwara bataba baraye hamwe cyangwa biriranwe”.

    Ati “Ba nyiri imodoka rero ndetse na ba nyiri ibigo bumve ko amabwiriza abareba kandi natwe mu byo tugenzura izo modoka tugiye kurushaho kuzihozaho ijisho. Turasaba n’abandi babibonye ko babitubwira, kuko izi ngamba ni izo kudufasha kwirinda icyorezo cya Covid-19, ntabwo ari igihano, twese rero tuzubahirize”.

    N’ubusanzwe imodoka zitwara abanyeshuri zikunze kuvugwaho gutwara abana benshi kuko ngo baba ari bato, zikarenza umubare wagenwe uhwanye n’ubwishingizi bw’abo izo modoka zagombye gutwara.

    Uwo muyobozi akomeza avuga ko ingamba zo kwirinda zigomba gukomeza gukazwa, cyane ko n’imibare yongeye kuzamuka nubwo ngo hari ababyirengagiza, ngo nta muntu n’umwe rero wagombye guhitanwa n’icyo cyorezo azira kutirinda.

    Ati “Ingamba zigomba gukomeza gukazwa kuko n’iyo haba hasigaye umuntu umwe urwaye bifata iminota mike ngo abe yanduje abandi niba ingamba zitubahirijwe. Aya mabwiriza rero buri muntu agomba kuyagira aye, akayakurikiza adakoreye ijisho ngo barambona bampane”.

    Ati “Andi makosa yo mu muhanda abashoferi bamwe na bamwe bakunze kuyirinda ari uko babonye abapolisi bakubahiriza amategeko yo mu muhanda, baba babarenze bakongera kwica amategeko. Kuri iki cyorezo ho nta gukorera ku jisho kuko nurenga ku mabwiriza urateza ikibazo, intero ikomeze ibe ya yindi ngo ‘ntabe ari njye uba intandaro yo kwandura cyangwa kwanduza abandi Covid-19′ bityo tuyihashye burundu”.

    ACP Ruyenzi asaba kandi abatwara ibinyabiziga kubahiriza gahunda yashyizweho yo guhagarika ingendo saa tatu, bakarangiza gahunda zabo ku gihe kugira ngo batahe batagendera ku muvuduko uri hejuru, kuko ari byo biteza impanuka zikunze gutwara ubuzima bw’abantu benshi.

    Ikindi ngo mu minsi mikuru abantu baba bavugana cyane kuri telefone, agasaba abatwara ibinyabiziga kujya bajya ku ruhande rw’umuhanda bakabanza kurangiza kuvuga, kuko telefone na zo ngo ziri mu biteza impanuka nyinshi kubera ko zirangaza abashoferi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imodoka-zitwara-abanyeshuri-na-zo-zigomba-kubatwara-kuri-50-polisi

  • Le Rwanda se promet une intense activité industrielle pour l’après Covid19 #rwanda #RwOT

    Ils trouvent que la seule façon d’une convalescence rapide du Rwanda résidera dans sa façon d’appuyer le développement industriel du pays et le réveil des nationaux à se lancer dans cette bataille.

    Un rythme moyen de développement industriel
    L’industrie rwandaise a, en 2019, compté pour 18% dans le PIB, l’agriculture et élevage, 24%. Par contre le secteur des services comptait pour 49% du PIB rwandais au cours de cette période 2019.

    Comment renverser cette tendance ?
    Il faut dans tous les cas qu’une économie du pays se construise sur des bases solides industrielles. Les économistes rwandais tablent sur un regain d’activités industrielles pour arriver à faire en sorte que ce secteur compte pour 34% dans le PIB rwandais à l’orée de 2024. Un pari osé, dites-vous ?

    Ils trouvent qu’il est parfaitement atteignable à la condition que l’Etat rwandais remplisse sa part de responsabilité : formation professionnel des agents et ouvriers d’entreprises diverses, participer à l’aggrandissement des marchés locaux et internationaux pour les produits Made In Rwanda. Ceci fera que la capacité de production des entreprises s’accroîtra. Il est aussi demandé aux pouvoirs publics de revoir sérieusement à la baisse les prix de l’eau et d’électricité. La cherté de ces deux éléments fait que les produits étrangers rendus au pays coûtent moins cher que les mêmes produits fabriqués localement.

    Mais qu’est ce qui est demandé aux industriels locaux pour leur compétitivité ?
    Il est recommandé aux industriels rwandais de donner un plus à la qualité des produits qu’ils mettent sur le marché afin qu’ils soient aussi si pas plus attrayants que les produits importés ou qu’ils soient supérieurement plus compétitifs que d’autres produits similaires sur le marché international.

    Pour ce qui est de la capacité insuffisante d’entreprises rwandaises, des experts se posent la question de savoir pourquoi plus de 25 entreprises de décorticage du riz dans le pays ne produisent pas assez de cette marchandise rien que pour le marché intérieur qui en demande plus et recours à son importation. Elles ne répondent qu’à 45% de la demande intérieure.

    Mais ici, la question pourrait être mal tournée. L’industriel ne transforme que ce qu’il voit sur le marché. Dans sa tête, il verrait mal comment il prendrait une initiative de l’Etat consistant à rassembler les fermiers agricoles et les financer pour qu’ils produisent assez pour son industrie. Dans sa conscience, il trouve, et avec raison, que ce rôle revient à l’Etat qui a toute une armée d’ingénieurs agricoles et de sociologues du développement qui sont sensés sensibiliser, réveiller et coordonner les activités agricoles des fermiers pour leur plus grande productivité.
    L’objectif 2024 pourra-t-il être atteint tant que les mentalités en matière de travail et production n’auront pas évolué ?

    Tenez ! L’industrie du sucre rwandais ne peut qu’offrir 11% des besoins locaux. Les industries du bois, du textile et du plastique satisfont respectivement 4 puis 10 puis 11% de la demande intérieure. Avouez que ces chiffres sont alarmants. Ils montrent une société prostrée dans des habitudes conservatrices traditionnelles empreintes d’une paresse mentale et physique décapante.

    Ceci montre une image non avenante d’un citoyen rwandais qui ne fait que consommer des produits et autres biens et services économiques produits par d’autres peuples. Et c’est ici que les Rwandais n’ont pas la dimension nationaliste. Ils cherchent celle-ci au politique alors qu’elle est matérielle et vitale d’abord.
    Ici, tout jeune homme soucieux d’arriver dans le secteur industriel est très encouragé par les pouvoirs publics. Mais, a-t-il suffisamment d’atouts pour y parvenir ? Pense-t-il être guidé par ce souci de produire plus et mieux avant de se gonfler les poches des recettes et se remplir la tête d’honneurs que lui donne sa profession.

    Les industriels rwandais devraient dans ce cas asseoir des stratégies suffisantes et rationnelles de pouvoir fonctionner toute la capacité installée de leurs entreprises et non ce qu’elle est actuellement- entre 30 et 50%.

    Absence de banques et fonds de développement agricole et industriel
    Mais tout le problème pourrait être du côté des pouvoirs publics qui pourraient ne pas avoir étudié dans le détail près leurs politiques sectorielles de l’agriculture, du foncier, de l’industrie, de l’éducation, de la jeunesse de façon synergique.

    Rien ne sert de voir un ministère énoncer sa politique sectorielle selon qu’il est ministère de l’agriculture, de l’environnement, de l’industrie et que sais-je. Ces politiques sectorielles devraient être conçues et étudiées en concertations permanentes jusqu’à leur point final. Ici alors, ce serait une politique du développement intégré dont il sera question. Et c’est bien elle qui sonnera le début d’un combat de tout un peuple pour son développement socio economique et son epanouissement mental.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/Le-Rwanda-se-promet-une-intense-activite-industrielle-pour-l-apres-Covid19.html

  • COPEDU annonce un bénéfice brut de 1.47 milliards de francs pour 2019 #rwanda #RwOT

    Mme Liliane Gashumba, Presidente du Conseil d’Administration de COPEDU dresse le bilan de sa Microfinance devant les actionnaires

    Ces informations ont été rendus publiques ce 6 décembre dernier au moment où se tenait l’assemblée générale des actionnaires.

    La danse des chiffres mirobolants
    Les sociétaires de cette grande microfinance qui a des branches dans la plupart des grandes villes du pays sont fiers d’entendre que leur microfinance a réalisé un profit net de 979 millions de francs soit une augmentation de 50% par rapport à l’année 2018. Ceci et autres réalisations ont fait que son capital social est monté jusqu’à 4,400 milliards de francs.

    Ce profit confortable a été rendu possible grâce au volume élevé de crédits bancaires distribués à ses clients, tout en insistant sur notre objectif de départ consistant à favoriser l’accès facile des femmes rwandaises au crédit, a indiqué Liliane Gashumba, Présidente de COPEDU Plc.

    ” Notre grand souhait est de faire de COPEDU une banque modèle pour la promotion de la femme en Afrique afin que d’autres investisseurs africains nous prennent comme modèle à adopter “, a-t-elle ajouté.

    En effet, les femmes rwandaises telle cette Mukarugambwa louent cette microfinance COPEDU fondée il y a 23 ans, qui les a accompagnées dans leur ascension dans les affaires pour faire d’elles des femmes d’affaires respectées dans le monde du business.

    Anne Marie Mukarugambwa qui a consomme avec succes les produits bancaires de COPEDU

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/COPEDU-annonce-un-benefice-brut-de-1-47-milliards-de-francs-pour-2019.html

  • Amakuru Mashya: Minisiteri y'uburezi yafunze amwe mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Uburezi yafunze amashuri 20 y'imyuga n'ubumenyingiro nyuma y'igenzura yakoze ibinyujije mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyigishirize y'Imyuga n'Ubumenyingiro (WDA) igasanga atujuje ibisabwa bituma atanga ireme ry'uburezi.

    Aya mashuri afunzwe nyuma yaho hamaze igihe muri WDA bamwe mu bayobozi ba mashuri bataka mu itangazamakuru Ruswa bakwa na bamwe mu bakozi ba WDA.

    Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry'Uburezi mu mashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, MINEDUC iramenyesha ababyeyi n'abanyeshuri ko hari amashami yo mu bigo by'amashuri 20 akurikira ahagaritswe hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe.

    Urutonde rw'Ibigo by'amashuri yigisha Imyuga n'Ubumenyingiro byemewe mwarusanga ku biro bya buri Karere no ku rubuga rwa MINEDUC.

    Minisiteri y'Uburezi ibinyujije mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imyigishirize y'Imyuga n'Ubumenyingiro (WDA), yakoze ubugenzuzi mu Gihugu hose kuva mu kwezi kwa Kanama kugeza muri Nzeri 2020.

    Hashingiwe ku byavuye muri ubwo bugenzuzi, Minisiteri y'Uburezi iramenyesha ababyeyi n'abanyeshuri ko amashami yo mu bigo by'amashuri bikurikira yahagaritswe, ayo mashuri akazongera kwemererwa kwakira abanyeshuri muri ayo mashami amaze kuzuza ibisabwa.



  • Source : https://impanuro.rw/2020/12/19/amakuru-mashya-minisiteri-yuburezi-yafunze-amwe-mu-mashuri-yimyuga-nubumenyingiro/

  • Musanze: Mu byishimo baragurisha ijerekani y'inkari ku Frw 1,000 #rwanda #RwOT

    Ibyishimo ni byinshi mu baturage batuye mu Kagari ka Bubandu mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze kubera ko baboneye isoko ryo kugurishaho inkari, aho ijerekani imwe umushoramari ayigura ku Frw 1,000.

    Aba baturage babwiye KT Radio ko ubu bucuruzi bubinjiriza amafaranga, ko ubu batacyihagarika mu bwiherero.

    Umwe muri bo ati ' Ntitugisoba mu musarani. Ni mu kidomora. Ni ukunywa igikoma cyinshi cyane. Turazigurisha bakaguha igihumbi. Turazibika zakuzura ijerekani, bakaduha igihumbi. Mu cyumweru mba nyujuje.'

    Undi yunzemo ngo ' Nshobora kubona ibihumbi bine ku kwezi. None mbiguzemo inkoko ntiyangirira akamaro. Turazibika tukazazigurisha.'

    Aba baturage icyo bahurizaho ni ukuba uyu mushoramari ugura inkari azibyazamo ifumbire nabo bikabinjiriza amafaranga.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/19/musanze-mu-byishimo-baragurisha-ijerekani-yinkari-ku-frw-1000/

  • Gicumbi: Umunyamakuru w'imikino kuri Radio Ishingiro yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y'umunyamakuru wa Radio Ishingiro watawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwarimukazi.

    Uyu munyamakuru yafunzwe tariki ya 15 Ukuboza 2020, nyuma y'amakuru yo gukubita umwarimukazi wacumbikiye umugore we wari wahunze amakimbirane bari bafitanye.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo munyamakuru yafashwe ndetse ahita afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

    Ati 'Yakubise anakomeretsa umubyeyi w'imyaka 40 akaba ari n'umwarimukazi. Byabereye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.''

    Amakuru dukesha BWIZA, nayo ikaba iyakesha bamwe mu ncuti za hafi z'uriya munyamakuru usanzwe akora ibiganiro by'imikino kuri Radio Ishingiro, ni uko yakubise uwo mwarimu inshyi zo mu maso akanava amaraso.

    Uyu usanzwe ari umunyamakuru wa kiriya gitangazamakuru yabwiye BWIZA ko uriya munyamakuru yari yarekuwe ejo ku wa Kane, gusa akaba atazi niba yongeye gutabwa muri yombi.

    Mu ibazwa ry'ibanze, ukekwa w'imyaka 30 yavuze ko icyo yahoye uwo mwarimukazi ari uko yahaye icumbi umugore we nk'uko umuvugizi wa RIB yakomeje abisobanura.

    Ati: 'Umugore w'umunyamakuru yatse icumbi amuhunga kubera amakimbirane yo mu ngo ashingiye ku gucana inyuma no gutotezwa. Undi yagiye kumureba ahita ahura n'uwo mwarimukazi aramukubita, amuziza ko yacumbikiye umugore we.''

    Ingingo 121 yo mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu n'ihazabu iri hagati y'ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/19/gicumbi-umunyamakuru-wimikino-kuri-radio-ishingiro-yatawe-muri-yombi/