Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Meddy yasabye umukunzi we Mimi ko amubera umugore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meddy na Mimi bamaze igihe bakundana
    Meddy na Mimi bamaze igihe bakundana

    Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020 bihurirana n’isabukuru y’amavuko y’uwo muhanzi wizihiza imyaka 32 amaze avutse. Amashusho yagaragaye Meddy atera ivi asaba Mimi ko amubera umugore.

    Muri ayo mashusho Mimi n’ibyishimo byinshi arahindukira akareba Meddy akavuga YEGO, ko yemeye kumubera umugore.

    Mu gitaramo cya East African Party cya 2018, Meddy uba muri Amerika yaje mu Rwanda ari ku rubyiniro ahamagara Mimi amwerekana nk’umukunzi we.

    Aba bombi bamaze igihe bakundana kuko no mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa “Ntawamusimbura” Mimi agaragaramo, ndetse kenshi na kenshi Meddy yagiye abwira itangazamakuru ko afite umukobwa bakundana utari umunyarwandakazi.

    Ku mbuga nkoranyambaga inshuti za Meddy na Mimi zabifurije ishya n’ihirwe harimo Uwamahoro Malaika, K8 Kavuyo n’abandi.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/umuhanzi-meddy-yasabye-umukunzi-we-mimi-ko-amubera-umugore

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    REPUBULIKA Y'U RWANDA
    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu

    INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

    Turamenyesha ko uwitwa BIZIMUNGU Faustin mwene Nzirabatinya Mugabo na Mukarwego Cecile, utuye mu Mudugudu wa Kabasengerezi, Akagari ka Kabasengerezi, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo BIZIMUNGU Faustin, akitwa RUDAHIGWA BIZIMUNGU Faustin mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina ry'umuryango.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-2/

  • We can write new relations chapter with Rwanda-South Africa ambassador #rwanda #RwOT

    Mpahlwa said it will be among his major areas of concern as the new ambassador accredited to Rwanda. He made the revelation yesterday after presenting letters of credence to President Paul Kagame.

    Mpahlwa, 60, has been appointed two years after his country withdrew her representative in Rwanda. In December 2018, South Africa recalled George Nkosinati Twala who was representing South Africa to Rwanda after completing his term. The recalling came two days after tensions triggered by allegations that Rwanda spoke ill of the then South Africa’s Minister of Foreign Affairs.

    Even though, reasons for new appointment delay remain unknown, both countries have been hit by diplomatic tensions where Rwanda accused South Africa to grant refuge to fugitives intending to threaten Rwanda’s security like Kayumba Nyamwasa who escaped justice and currently heading RNC terror outfit.

    In March 2018, President Cyril Ramaphosa said that the problem of Rwandans being denied visas to South Africa would soon become history after holding talks with President Paul Kagame. However, up to now, Rwandans still struggle to get visa to travel to South Africa.

    Rwanda has at different times explained that actions of convicted people or fugitives should not blur bilateral relations.

    After presenting letters of credence, Amb. Mpahlwa has revealed that he talked about the problem with President Kagame and expressed sentiments o address it. He explained that solving the problem will be part of his contributions as the new envoy accredited to Rwanda.

    'This is a matter that we have spoken about with the president, we both recognized that there some issues but we have both expressed commitment that must help us to normalize relationship. There are many South Africans living in Rwanda, business continues to operate in Rwanda and this must seek common grounds for improved relationships,' he said.

    'It is a responsibility awaiting us [visa problem], it has to be done to give meaning to my presence in Rwanda because we have capacity to solve problems to take relations forward. It is something I promised the president that I can relate to what my president would want to see,' added Mpahlwa.

    He didn’t precise when the problem will have been fixed but assured it is among his priorities noting that it will be addressed on time.

    Mpahlwa has been representing South Africa to Mozambique where he completed his tour of duty this year.

    He once served as the Minister of Trade and Industry and held different top positions in South Africa since 2004.

    Amb. Mpahlwa in discussions with President Paul Kagame.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/we-can-write-new-relations-chapter-with-rwanda-south-africa-ambassador

  • Minisiteri y’Uburezi yafunze amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko biri mu itangazo MINEDUC yasohoye ku wa 18 Ukuboza 2020, ayo mashuri yafunzwe ngo namara kuzuza ibyo asabwa azongera ahabwe uburenganzi bwo gukora.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko mbere y’uko ayo mashuri afungwa habanje gukorwa igenzura ngo barebe uko ahagaze.

    Agira ati “Muri Kanama uyu mwaka mbere y’uko amashuri yongera gufungura, twazengurutse amashuri yose ya TVET ngo turebe uko ahagaze. Muri Nzeri twari twabirangije ndetse twanahaye ba nyiri amashuri ibyavuye mu bugenzuzi, niba hari ibyo basabwa kuzuza babikore”.

    Ati “Twarebye aho amashuri akorera niba azakomeza kwakira abanyeshuri no muri ibi bihe bidasanzwe, ese afite abarimu bahagije, icyerekezo cy’ishuri ndetse niba rinafite umutungo. Amwe muri ayo mashuri rero twasanze atakomeza gukora kubera ko adafite ibikoresho bihagije, hakaba n’andi atarigeze yongera gusaba gukora, gusa nk’undi mwaka bakongera bagakora niba ibyo babura bazaba babyujuje”.

    Akomeza avuga ko muri ayo mashuri atari yagaragaje ko azasubukura amasomo, hari ayafunguye yakira abanyeshuri kandi atari abyemerewe, bigateza ibibazo kuko abo bana baba biga kandi bitazwi.

    Irere avuga kandi ko ikibazo cyabayeho ari uko uturere twamenyeshejwe uko amashuri yatwo ahagaze, atemerewe gufungura ariko ntitubimenyeshe abo bireba.

    Ati “Ubundi mu kwegereza ubuyobozi abaturage, amashuri arebwa n’uturere. Twatanze rero urutonde rw’amashuri yahagaritswe muri buri karere ariko tuza gusanga ayo mashuri agikora twari tuzi ko yahagaze, nibwo byabaye ngombwa ko twisubirirayo ari yo mpamvu twahisemo gushyira ahagaragara urutonde rw’ayo 20 yahagaritswe kugira ngo ababyeyi n’abana babimenye”.

    Yongeraho ko urutonde rw’amashuri yemerewe gukora rugiye kuzajya rusohoka buri mwaka mbere y’uko amashuri atangira, bityo umubyeyi akamenya aho yohereza umwana we, hato atazamwohereza mu ishuri ryaharitswe agahomba kuko aba yishyuye amafaranga y’ishuri.

    Uwo muyobozi avuga kandi ko barimo kwiga uko abanyeshuri bigaga muri ayo mashuri yafunzwe bakomeza amasomo yabo.

    Ati “Muri ariya mashuri yafunzwe, agera kuri atanu ni yo yari yatangiye kwigisha kandi atari abyemerewe, ubwo rero turimo gufatanya ngo turebe aho abanyeshuri bayigagamo twabashyira, amashuri yo arahari. Andi mashuri ni ayigishirizaga ku murimo bivuze ko atari umubare munini w’abanyeshuri, biroroshye guhita tubona ahandi tubashyira”.

    Amwe mu mashuri yafunzwe ni nka KIAC ryo muri Gasabo ryigishaga gukora amavidewo, Murama TVET School mu Bugesera, Rabagirana TVET School muri Kicukiro, KFTV muri Nyarugenge, CEFOTEL muri Rubavu, Youth Center Ruhango, Mushongi TVET School muri Rulindo n’andi.

    U Rwanda rufite intego y’uko muri 2024 abana barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, 60% baba abajya kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, gusa ubu ngo rugeze kuri 52% nk’uko bigaragara mu mibare itangwa na WDA.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/minisiteri-y-uburezi-yafunze-amashuri-20-y-imyuga-n-ubumenyingiro

  • MONUSCO Mandate Extended Until December 2021 #rwanda #RwOT

    The United Nations Stabilisation Mission in Congo (MONUSCO) will continue with its work in DRC for the next one year until December 20, 2021- the United Nations Security Council resolved on Friday.

    This decision came through a resolution adopted on Friday, December 19 by 14 votes in favour and one abstention (Russia).  The decision was taken according to the general report of the Secretary General of the United Nations, Antonio Guitteres, on the current state of the DRC.

    However, this is not the first time, the UN Security Council extends its peacekeeping missions mandate in the troubled DRC.

    The Monusco had until December 20, 2020 to pack and leave, however, earlier this week, Jean-Pierre Lacroix the Assistant Secretary General of UN flew to Kinshasa to negotiate an extension for Monusco.

    This new mandate will focus on the following strategic axes: protecting civilians and supporting the stabilization and strengthening of state institutions in the DRC as well as the main reforms in governance and security.

    Meanwhile, the Security Council has asked the General Secretariat to significantly reduce the level of Monusco's military deployment in areas of operation and in regions where the threat from armed groups is no longer significant.

    Monusco has been directed to work with the Office of the Special Envoy of the United Nations Secretary General for the Great Lakes, in the search for political solutions that can put an end to the cross-border flows of armed groups and minerals from conflicts that threaten peace and the stability in DRC.

    The Security Council has also directed Monusco to gradually transfer its tasks the DRC government and to the United Nations country team and to other relevant stakeholders in order to allow a sustainable and responsible exit from the peace operation.

    Monusco is composed of 14,000 military personnel, 660 for military observers and staff officers, 581 for police officers and 1050 members of formed police units.

    The UN peacekeeping mission in Congo was established by the United Nations Security Council in resolutions 1279 (1999) and 1291 (2000) of the United Nations Security Council to monitor the peace process of the Second Congo War, though much of its focus subsequently turned to the Ituri conflict, the Kivu conflict and the Congo conflict.

    President Félix Antoine Tshisekedi & UN Discuss Exit Of Monusco

    The post MONUSCO Mandate Extended Until December 2021 appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/monusco-mandate-extended-until-december-2021/

  • Rubavu : Babangamiwe n’umunuko w’ingurube baturanye nazo #rwanda #RwOT

    Iki kiraro cy’ingurube cyubatswe na rwiyemezamirimo witwa Nduwayo, wororeramo aya matungo ye mu buryo abaturage bavuga ko bubabangamiye kuko yaje agashyira ikiraro hagati y’ingo zabo.

    Abaturage baganiriye na UKWEZI bavuze ko batuye hagati yikiraro cy’ingurube babangamiwe bikomeye n’umunuko wazo.

    Uwitwa Uwimana Assumpta yagize ati 'Tubangamiwe n’umunuko w’izingurube zirihagati yacu za nduwayo duhora tumwinginga ko yashakira ahandi ikiraro cyazo ariko yaranze kuzihakura.'

    'Ikindi kandi haramabuye batera hejuru yibiraro by’ingurube tukagirubwoba ko ashobora guhitana ubuzima bw’umuntu.'

    Yakomeje agira ati 'Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi tugatandukana n’ingurube zirenga mirongo itanu.'

    Undi muturage witwa Uwabasinga yagize ati 'Ngeze hano vuba maze amezi atandatu ariko icyo kibazo nagisanzeho nagisanzeho sinzi impamvu kitavamunzira none tukaba tubasaba ko mwadukorera ubuvugizi zikava hagati yabaturage.

    Ku rundi ruhande ariko Nduwayo ari nawe nyiri izi ngurube yavuze ko aho yororeye yahaguze kandi nyuma yo kubona ko abaturage babangamiwe yahise atangira gushaka igisubizo aho yitegura kubaka ahandi hadatuye abantu.

    Ati 'Aho nororeye ingurube nahajye narahaguze ngiye kuhubaka inzu ndacyasaba icyangombwa cyokubaka nyuma yamezi atandatu ndaba nzihakuye.

    Umukozi w’Akagari ka Murara ushinzwe iterambere [SEDO], Dukuzimana Charles yavuze ko iki kibazo batangiye kugishakira umuti.

    Ati 'Kuva icyo kibazo kimenyekanye tugiye gukora ubujyanama bwanyiri matungo arebe ko harahandi yazubakira ikiraro.' Abaturage bakomeje kwinubira umunuko w’izi ngurube baturanye nazo

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Babangamiwe-n-umunuko-w-ingurube-baturanye-nazo

  • Umukinnyi Ishimwe Kevin yasezeranye imbere y’amategeko(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina usatira anyuze ku mpande, Ishimwe Kevin bivugwa ko yatandukanye na APR FC n’ubwo we atabyemera, ku munsi w’ejo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nana.

    Ni umuhango wabereye mu murenge wa Gisogi mu karere ka Gasabo, aho yari aherekejwe n’abantu barindwi bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Yasezeranye ejo ku waGatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020 saa sita. Mbere yo gusezerana akaba yarabwiye ISIMBI ko bagiye gusezerana imbere y’amategeko ubundi bakazategereza ko indi mihango y’ubukwe ikomorerwa nk’uko yahagaritswe n’inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 14 Ukuboza 2020 mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

    Ati“urabona indi mihango yose yarahagaze, ariko gusezerana mu murenge biremewe, turajya gusezerana ubundi dutegereze indi mihango.”

    Byari biteganyijwe ko ubukwe bwa Ishimwe Kevin na Nana La Divah buzaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020.

    Ishimwe Kevin yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Kigali. Ni umusore wakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports ndetse na Pepiniere FC.

    Ishimwe Kevin yarahiriye kubana akaramata na Nana La Divah

    Nana yarahiriye kuba umugore wa Ishimwe Kevin

    Bahawe icyemezo cy’uko bamaze gusezerana

    Kevin Ishimwe ati”isaha nari ntegereje cyane mu buzima ni iyi”

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-ishimwe-kevin-yasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto

  • Amahirwe y’inyamanza ? Abo 2020 isigiye ubwamamare babikesha 'gukora umunwa’ #rwanda #RwOT

    Umwaka 2020, hari abantu wahiriye babaye inshuro nyinshi mu matwi y’abanyarwanda by’umwihariko abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, aba bantu bamenyekanye ahanini nta mpano idasanzwe bafite ahubwo babikesha ibyo benshi basigaye barahaye inyito yo 'Gukora Umunwa.’

    Nk’uko bavuga ko amahirwe y’inyamanza atari nk’ay’izindi nyoni, ni nako aba nabo n’ubwo 2020 wabaryoheye n’ubwo washaririye benshi ahanini biturutse ku ngaruka zazanywe n’icyorezo cya COVID19.

    Muri iyi nkuru nta bushakashatsi runaka bwashingiweho, ahubwo umwanditsi yarebye cyane ku mbuga nkoranyambaga atoranya amazina yakunze kugarukwaho cyane ahanini bidatewe n’impano idasanzwe ba nyirayo bafite ahubwo babikesha 'gukora umunwa.’

    Yaka Mwana

    Ubusanzwe uyu musore witwa Gasore Pacique, abarizwa mu nkambi y’impunzi z’Abanyecongo ya Gihembe iherereye mu Mujyi wa Gicumbi mu Karere ka Gicumbi.

    Uyu musore yatangiye kumenyekana mu mpera z’umwaka ushize ariko biza kuba akarusho muri 2020, ubwo noneho yinjiraga muri sinema atangira kugaragara mu zitandukanye.

    Abibuka neza mu mpera z’umwaka ushize zishyira uyu wa 2020, bazi amashusho yakwirakwijwe y’uyu musore yakundaga kwibasira uwitwa 'Gatsiri’ babanaga mu nkambi akaza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Hari nk’amashusho yakunzwe cyane ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagakunda gukoresha amagambo y’uyu musore aho yabwiraga 'Gatsiri’ ati 'Nyoherereza agacupa ngasome.'

    Uretse ayo magambo ariko hari n’ahandi Yaka Mwana yumvikana abwira 'Gatsiri ko atari inyangamugayo aho abivuga mu Cyongereza nacyo cyavugishije benshi ngo 'You are not clear to the people'.

    Amashusho ya Yaka Mwana ari mu yagiye ahererekanywa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kugeza ubwo Mutoni Assia umenyerewe muri sinema Nyarwanda yagiye gushaka uyu musore amwinjiza muri film ze aho bahereye ku yitwa 'Gatarina’.

    Uwavuga ko Yaka Mwana yahiriwe n’uyu mwaka abikesha 'gukora umunwa’ ntabwo yaba abeshye, ndetse no kugeza uyu munsi ni gake ikiganiro cya Yaka Mwana ugisanga kuri YouTube kitarebwe n’abantu benshi.

    Sky 2

    Amazina aba mu byangombwa bye ni Hahirwabasenga Thimothe, umusore usanzwe unafite impano y’ubuhanzi ariko itarahawe agaciro mbere hose kugeza ubwo yahinduye umuvuno akazana imvugo zidasanzwe.

    Muri za Werurwe 2020, hari mu ntangiro za 'Guma mu rugo’ imvugo zirimo 'Wabagahe ?, Nabaga Ino Musirikare, n’izindi zisekeje zazanywe n’uyu musore, kandi zagiye zifasha benshi kwidagadura bityo iminsi yo kuba mu rugo ikisunika.

    Imvugo n’amagambo bikoreshwa n’uyu musore, ni izisanzwe zizwi nka 'Slang’ ariko kuri we ashyiramo n’urwego ku rwego uri kumva cyangwa kureba ikiganiro cye aryoherwa ariko akanakuramo ubutumwa butandukanye uyu musore aba ashaka gutanga.

    Nk’urugero, hari ubwo yari yashyize hanze indirimbo yise 'Mu bapfumu’ yagiye hanze muri Gicurasi 2020, ni indirimbo nziza ndetse irimo ubutumwa bushobora gufasha benshi ariko uburyo uyu musore yakoreshaga ayamamaza byatumye ikundwa na benshi.

    Sky 2, ni umuhanzi ubimazemo igihe kitari gito ariko umuntu yavuga ko atangiye kumenyekana mu ntangiro z’uyu mwaka ndetse nibwo abantu batangiye kwibaza uwo ariwe no gushaka ibihangano bye.

    Ubwo abantu batangiraga kumwumva mu biganiro bitandukanye yabaga yakoranye n’umunyamakuru Murindahabi Irene, batangiye gushakisha ibihangano bye ndetse n’ibindi bitangazamakuru bitangira kumushaka gutyo.

    Uyu musore watangiye abenshi bamufata nk’uri gutera urwenya byaje kurangira imvugo n’amagambo ye abibyaje umusaruro kugeza n’aho yagiye abikoramo indirimbo kandi zigakundwa, ndetse niko bikimeze kugeza ubu.

    Papa Cyangwe

    Ubusanzwe yitwa Abijuru Lois Lewis ndetse kubera ko amaze igihe mu muziki yatangiranye izina rya King Lewis nk’iry’ubuhanzi.

    Uyu musore watangiye mu 2016, yakomeje kugerageza ndetse akora indirimbo nyishi cyane ariko abanyarwanda basa n’abamwimye amatwi kugeza ubwo yaje guhindura umuvuno abazanira 'imvugo zidasanzwe.’

    Papa Cyangwa nawe uri mu bahiriwe n’uyu mwaka, yamenyekanye cyane mu biganiro yakoranaga na Murindahabi Irene ariko akamuhuza na Sky2, byagaragaraga ko baziranye cyane dore ko ari imvugo n’amagambo adasanzwe bakoreshaga wasangaga bayahuriyeho.

    Kimwe na mugenzi we Sky2, Papa Cyangwa afite imvugo n’amagambo yihariye ariko we akagira akarusho ko kwambara neza ndetse no kubivuga ko ariwe wambara neza cyane mu bandi bantu bose azi.

    Uyu musore ukora umuziki ariko akavangamo imvugo zifatwa na benshi nk’izigamije urwenya, aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Ngaho ndetse n’iyo yise Imbeba yafatanyije na Igor Mabano.

    Izi ndirimbo ze yashyize hanze mu 2020, urebye urwego zakunzwego ruri hejuru ariko nanone urebye izo yakoze mbere abantu bameze nk’abazirengagije cyane ko no mu 2018, yamuritse album ariko abanyarwanda babizi ni bake.

    Uyu musore wari watangiye umuziki yitwa King Lewis yaje kubona ko izina rya Papa Cyangwe yari yiyise ashaka kumvikanisha ko yambara neza, rikunzwe na benshi ahitamo kurikoresha nk’umuhanzi kuri ubu akaba ari umuhanzi witwa Papa Cyangwe.

    BIG BOSS

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bibuka neza amashusho y’umugabo munini cyane w’igikara uba yikokoye igice cyo hejuru, ari imbere ya micro ari kuririmba inyana ya Hip Hop, yigeze gukwirakwizwa mu 2018.

    Uyu mugabo wo mu Karere ka Rubavu n’ubwo yamenyekanye ku mazina ya Big Boss yitwa Habanabashaka Thomas. Ni umugabo ushyitse dore ko apima ibiro 145 ari naho yakuye izina ry’ubuhanzi rya Big Boss.

    Uyu mugabo waje kugera aho agasa n’utakivugwa cyane yongeye kubura umutwe muri 2020, ubwo abanyamakuru batandukanye by’umwihariko abakorera kuri murandasi bagiye kumushaka bamukoresha ibiganiro bigakundwa na benshi.

    Ni ibintu byatumye umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa film, VD Frank amubenguka asanga kumukoresha muri film ye byatuma izamuka dore ko abantu benshi bakundaga imvugo ze.

    Big Boss nawe uwavuga ko 2020, yamuhiriye ntabwo yaba atandukiriye cyane ko uretse kuba yarabashije kubengukwa n’abatunganya film ariko byanamufashije kugera I Kigali bwa mbere nk’uko yagiye abyivugira mu biganiro.

    SAMUSUNDI

    Nkundwanabake Eric wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo idasanzwe yuzuyemo urwenya n’amagambo asekeje cyane nawe ari mu bantu bahiriwe no kuvuga ndetse biza kurangira abahanga mu kuvumbura impano bamushyira muri film.

    Uyu mugabo ubusanzwe ukomoka mu Karere ka Huye ari naho yamenyekaniye ubwo ibiganiro bye byatangiraga kujya ku mbuga nkoranyambaga.

    Nawe wamamaye cyane mu 2020, ubusanzwe yamenyekanye mu mvugo zigoye kuzumva ariko yaje guhabwa akabyiniriro ka 'Samusundi’ ku mpamvu z’uko telefone nini zigezweho yazitaga 'Samusundi’ ashaka kuvuga Samsung.

    Editorial : Iyi nkuru ntabwo ishingiye ku bushakashatsi ubwo aribwo bwose ahubwo ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi.

    Yaka Mwana ari mu bakunzwe cyane abikesha kuganira

    Imvugo n’amagambo akoreshwa mu ndirimbo za 'Sky2′ Ntabwo byumvwa na buri wese

    Papa Cyangwe yaje kubyaza umusaruro izina yahawe no 'gukora umunwa’

    Papa Cyangwe wabanje kwiyita King Lewis, ntabwo yari yarahiriwe n’urugendo rwa muzika, ariko 2020, ije iramutumbagiza

    Uyu mugabo witwa Sumusundi nawe ari mu barikoroje kubera 'gukora umunwa’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amahirwe-y-inyamanza-Abo-2020-isigiye-ubwamamare-babikesha-gukora-umunwa

  • Meddy yateye ivi asaba umukobwa bakundana ko yamubera umugore #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore.

    Uyu muhango wabereye mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Mimi Mehfira, byari byitabiriwe na bamwe mu nshuti z’aba bombi.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho uyu musore aca bugufi ashyira ivi hasi agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, undi nawe nta kuzuyaza yahise yikiriza atega urutoki Meddy arushyiramo impeta.

    Umuraperi K8 Kavuyo wasohoye amashusho ya Meddy atera ivi, yamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya yatangiye na Mimi. Uyu mukobwa wambitswe impeta aratungurwa biramurenga.

    Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu, Meddy yari yanditse kuri konti ye ya instagram abwira Mimi ko ari buze kumwitaho uko ashoboye.

    Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo 'Ntawamusimbura'. Iyi ndirimbo 'Ntawamusimbura' mu gihe cy’imyaka ibiri imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.

    WHACTH : Rwandan artist @Meddyonly has already proposed his Ethiopian Girlfriend asking her if she can accept his ring and be his life partner.

    Congratulations Meddy and Mimi.. all the best in your new life step pic.twitter.com/brV12XtIxp

    — Akayezu Jean de Dieu (@AkayezuJa) December 19, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Meddy-yateye-ivi-asaba-umukobwa-bakundana-ko-yamubera-umugore

  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje urukingo rwa kabiri rwa Coronavirus #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje urukingo rwa kabiri rwa Coronavirus, 'Moderna', ubu hakaba hagiye gusohoka umubare mwinshi w'amadoze yarwo.

    Ikigo gishinzwe Ibyo kurya , kunywa n'imiti muri Amerika (FDA) cyatanze uburenganzira bwo gukoresha uru rukingo  rwakorewe muri iki gihugu nyuma y'icyumweru kimwe gusa hemejwe urwa Pfizer/BioNTech ruri gutangwa mu gihugu cyose.

    Nk'uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru, Amerika ngo  igiye kugura doze miriyoni 200 z'uru rukingo rwa Moderna, muri izi nkingo Miriyoni esheshatu  zitabonetse zikaba zirindiriye gutangwa igihe icyo ari cyo cyose hagenwa igihe cyo kuzitanga.

    Amerika nicyo gihugu cya mbere kw'isi gifite imibare iri hejuru y'abanduye n'abamaze guhitanwa  na Covid-19. Kaminuza ya Johns Hopkins isanzwe ikurikiranira hafi uko iki cyorezo kigenza kiyongera kw'isi ivuga ko muri Amerika abamaze kwandura Covid-19 ari miriyoni 17.5, ikaba imaze guhitana abarenga 313.500.

    Umuyobozi w'ikigo FDA,  Stephen Hahn avuga ko iyemezwa ry'uru rukingo ryabaye mu ijoro ryo ku wa gatanu ari intambwe ikomeye cyane mu kurwanya iki kiza gihangayikishije  isi.

    Mwitangwa ry'urukingo rya Moderna bisaba ko rushirwa mu byuma bikonjesha cyane kugeza ku bushuhe bwa degré 20 musi ya Zero -20OC)  byumvikana ko rushobora kubikwa muri firigo isanzwe. Ariko Pfizer ni ngombwa ko ishirwa ku bushuhe bungana na degré 75 musi ya Zero(-75OC), ibi bigatuma bitoroha kuyigeza aho igomba gukoresherezwa .

    Ni kimwe  na Pfizer, n'urukingo rwa Moderna na rwo rukenera ko umuntu aterwa urundi rushinge rwa kabiri kugira ngo rugire ingufu. Kuri Pfizer, umuntu utewe urwa mbere, bisaba iminsi 21 kugira ngo aterwe urwa kabiri, ariko kuri Moderna uru rwa kabiri umuntu ategerezwa kuruterwa hashize iminsi 28.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/19/leta-zunze-ubumwe-za-amerika-zemeje-urukingo-rwa-kabiri-rwa-coronavirus/