Category: Uncategorized

  • Kamonyi: Abahinga umuceri mu kibaya cya Mukunguri, bashima ibyiza bagikesha #rwanda #RwOT

    Abahinzi b'umuceri bangana n'i 2198 bo mu Mirenge ya Mugina na Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi hamwe n'abo mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango, bashima ko igishanga cya Mukunguri kibafasha gukemura ibibazo bitandukanye by'imibereho yabo, ariko kandi bakaba banishimira kuba abashoramari mu ruganda rutunganya umuceri bahinga, aho bafitemo imigabane isaga 70%.

    Yandagiye Donatira afite imyaka 65 y'amavuko, atuye mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Ruhango ariko agahinga umuceri mu cyanya cy'igishanga cya Kamonyi, aho amaze imyaka isaga 40 muri ubu buhinzi. Avuga ko byinshi mubyo amaze kugeraho abikesha iki gishanga.

    Iyo umuhinzi asaruye, aha Koperative umusaruro, uruganda rukawakira, umuhinzi agahabwa amafaranga kandi akanatonorerwa umuceri ajyana iwe hagendewe ku musaruro yabonye.

    Agira ati' Ubwambere mpinga nakuyemo Inka, ndera abana nabyaye mbishyurira amashuri uko ari 6, barashaka. Nubatsemo amazu abiri afitemo sima mu nzu, mfite n'ikaye y'imihigo y'ibyo mba ngomba guhiga ko nzageraho buri mwaka. Mbese ubuhinzi ndimo bwagize icyo bungezaho nubu ndashaje ariko ndacyahinga'.

    Akomeza ati' Umuceri urera tukawuha Koperative yacu, bakawutonora mu ruganda rwacu twashoyemo imari, bakaduha uwo turya undi amafaranga bakayaduha nkayakoresha mu bindi. Njye byananyigishije gukorana n'ibigo by'imari kandi ku myaka yanjye urabona ko ngifite agatege. Iyo ifaranga ryaje ngura agatungo cyangwa se nkagura akarima nkongera ubutaka bwanjye'.

    Turikumana, asohotse muri koperative n'umuceri utonoye ku igare atahanye iwe kujya kurya.

    Turikumana Evode, atuye mu kagari ka kabugondo, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka kamonyi. Ahura n'umunyamakuru wa intyoza.com yasohokaga mu marembo ya Koperative Cooproriz-Abahuzabikorwa amazemo imyaka isaga icumi. Avuga ko guhinga mu kibaya cya Mukunguri umuceri, byatumye hari byinshi abasha kugeraho birimo kwikenura mu buryo butandukanye, kugura amatungo, igare n'ubutaka n'ibindi. Asaba buri wese guha agaciro ubuhinzi no kwishyira hamwe kuko ngo bifasha. Yishimira kandi ko nk'umuhinzi afite uruganda rw'umuceri rwa Mukunguri ( MRPIC) rutunganya umusaruro we na bagenzi be baba babonye, bakanabona ku byiza biruvamo.

    Nteziyaremye Jean Pierre hamwe n'umugore we Uwimpuhwe Claudine batuye mu Murenge wa Mugina, baganiriye na intyoza.com bari mu gishanga bahinga. Bavuga ko guhinga umuceri atari amabura kindi, ko ahubwo babibonamo inyungu, byaba mu kuba bafatanya guhinga bakazasarura ibyo buri wese yagizemo uruhare, haba kandi no kuba umusaruro babona ubafasha kwiteza imbere mu gukemura ibibazo bitandukanye mu rugo. Bashimangira ko gukorera hamwe bafatanya muri ubu buhinzi, bibarinda amakimbirane kenshi akunze kuvuka mu ngo mu gihe umugore n'umugabo badashyize hamwe.

    Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-Abahuzabikorwa, ahamya ko abanyamuryango 2198 bahinga muri iki gushanga, baba abo ku ruhanderwa Kamonyi ndetse na Ruhango, bose bamaze kugera kuri byinshi haba mu gukemura ibibazo by'imibereho yabo ya buri munsi ndetse no kubaka Koperative n'ibikorwa rusange byayo. Avuga kandi ko bafatanya muri byose kugira ngo hatagira umunyamuryango ugira ikibazo icyo aricyo cyose, ngo n'ikivutse bashakira igisubizo hamwe.

    Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, avuga ko bishimira intambwe bagezeho nubwo hakiri byinshi byo kunoza.

    Mugenzi, avuga ko kuba muri Koperative kw'abanzi byabafasije kuzamura imibareho yabo, kubona isoko ry'umusaruro wabo, aho mbere buri wese ngo yagurishaga uko abyumva n'aho ashaka kandi anahenzwe. Ashimangira ko kwihuza byabafashije guhuza mbaraga, bashyiraho uruganda ruwutunganya bagamije kuwongerera agaciro, aho bafitemo 71% by'imigabane yose.

    Agira kandi ati' Koperetive ubwayo niyo ikusanya umusaruro w'abanyamuryango, Ntabwo tugihinga tuvuga ngo ntituzi aho tuzagurishiriza umusaruro wacu kuko dufite isoko ry'uruganda rwacu ndetse tunajyanamo kuko badufasha no kudushakira imbuto nziza dufatanije nka Koperative. Rero n'isoko ryacu ririzewe kuko n'uruganda ahantu rushora amafaranga kugira ngo abahinzi babashe kubona umusaruro baba bagira ngo n'iryo soko rizagende neza kandi n'abahinzi bakabyishimira'.

    Nteziyaremye hamwe n'umugorewe, Uwimpuhwe bavuga ko abatazi ibyiza byo guhinga umuceri babaseka babonye uko baba bahingutse bameze.

    Igishanga cya Mukunguri gihuza Akarere ka Kamonyi na Ruhango two mu Ntara y'Amajyepfo. Abahinzi bibumbiye mu ma Zone 13 mu gishanga gifite ubuso bwose bugera kuri Hegitali 700 ariko wakuramo imigezi n'ahanyuzwa imiyoboro n'ibindi bikorwa by'ahadahingwa ugasanga gisigarana nka Hegitali 500 zirenga. Gusa na none kubera ibibazo by'ibiza byakuze kwibasira iki gishanga, ubuso bubyazwa umusaruro bubarirwa muri Hegitali 400 zirenga.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-abahinga-umuceri-mu-kibaya-cya-mukunguri-bashima-ibyiza-bagikesha/

  • Shyogwe: Abaturage 1,009 bahawe amashyiga ya cana rumwe azabakemurira ikibazo cy’inkwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bishimiye amashyiga bahawe
    Abaturage bishimiye amashyiga bahawe

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, ayo mashyiga akaba yatanzwe ku bufatanye bwa kompanyi ya DelAgua ndetse n’ubuyobozi bw’uwo murenge, bikaba bibujijwe ko uhawe iryo shyiga yarigurisha.

    Abaturage bahawe ayo mashyiga bayishimiye cyane, kuko ngo kubona inkwi byabagoraga ndetse n’amakara akaba ahenze cyane, nk’uko Minani Vincent wo mu mudugudu wa Karama wari umaze kuyifata abisobanura.

    Ati “Ishyiga bampaye riranshimishije cyane kuko nakoreshaga inkwi nyinshi mu ziko bikangora kuzibona none ndasubijwe. Ubu tuzajya ducana umwase umwe utageze no kuri metero uhishe inkono bityo turengere amashyamba kuko agenda ashira kandi n’amakara ahenze kuko ugura nk’akadobo ka 400 ntikagire icyo kamara, tukaba dushimira Leta yadufashije”.

    Niyonshuti Françoise nawe wo mu mudugudu wa Karama avuga ko kubona inkwi byari bigoye ariko ko iryo ziko rya kizungu bamuhaye rizamufasha kugabanya izo yakoreshaga.

    Ati “Byari bigoye cyane kubona inkwi kandi n’iyo uzibonye ugakoresha nyinshi kuko nko guteka ibishimbo byumye nakoreshaga imyase nka 10 ariko kuri iri shyiga rya kijyambere ngo imyase ibiri irahagije ngo bibe bihiye. Ubwo amafaranga nakoreshaga mu kugura inkwi cyangwa amakara aragabanuka cyane bikazamfasha mu iterambere ry’urugo, nkabishimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu”.

    Umwe mu babonye iryo shyiga mbere umenyereye kurikoresha, Uwitonze Odette, avuga ko kuritekaho byihuta kandi byatwaye inkwi nke bishoboka.

    Ati “Iri shyiga ibanga ryaryo ni ugushyuha vuba washyizemo uduce duto tw’imyase bityo ugahisha ibyo kurya mu buryo bwihuse. Nk’ubu iyo ngiye guteka umuceri nshyiramo uduce tubiri gusa tukawuhisha, naho nko ku bishyimbo aho nakoreshaga imyase minini itandatu cyangwa irenga muri rondereza zisanzwe, ubu nkoresha imyase ibiri gusa”.

    Iri shyiga rya kijyambere rirondereza inkwi rikagabanyiriza ibibazo abaturage
    Iri shyiga rya kijyambere rirondereza inkwi rikagabanyiriza ibibazo abaturage

    Ati “Ikindi ni uko utetse utaba urira amaso nk’uko biba ku muntu watsa mu ziko kuko iri shyiga nta mwotsi rigira. Mu cyumweru ubundi nacanaga inkwi zihagaze nk’ibihimbi birindwi ariko ubu nkoresha izigura ibihumbi bitatu gusa bivuze ko andi nyazigama agakora ibindi byungura umuryango, turashimira rero Perezida wa Repubulika kuko ari we uba watugejejeho iri terambere rinatuma turengera ibidukikije”.

    Umukozi w’akagari ka Ruli ushinzwe iterambere, Callixte Nsengimana, avuga ko ingo zose zituye iyo midugudu uko ari itatu, ni ukuvuga Karama, Kavumu na Gakombe, ihabwa ayo mashyiga nta kindi kigendeweho.

    Ati “Ingo zose zituye iyo midugudu ifatwa nk’iy’icyaro zigomba kubona ayo mashyiga, nta kindi cyitaweho, nta no kureba iby’ibyiciro by’ubudehe. N’abaje gutura muri iyo midugudu nyuma urutonde rwarakozwe nabo ntibacikanwa, tubashyira ku mugereka ariko nabo bakazihabwa kuko umufatanyabikorwa yazanye izihagije”.

    Mbere yo guhabwa ishyiga umuturage yagombaga kugaragaza imyirondoro ye yuzuye
    Mbere yo guhabwa ishyiga umuturage yagombaga kugaragaza imyirondoro ye yuzuye

    Ati “Ni igisubizo tubonye muri kano kagari kuko amashyamba agenda akendera, kuba rero umuturage azajya acana urukwi rumwe agahisha ni inyungu mu rugo rwe. Biranadufasha muri gahunda ya Leta yo kurengera amashyamba tugabanya ibicanwa bikomoka ku biti”.

    Leta ishishikariza Abanyarwanda gukoresha ibindi bicanwa nka gaze, briquette n’ibindi mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kugabanya ihumana ry’ikirere.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/shyogwe-abaturage-1-009-bahawe-amashyiga-ya-cana-rumwe-azabakemurira-ikibazo-cy-inkwi

  • Nyamara n’ubwo Abanyarwanda barira cyane nabonye ubukungu butarahungabanye cyane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko kugeza mu gihembwe cya kabiri cya 2020, ubukungu bw’u Rwanda muri rusange bwagabanutseho 12,4% ugereranyije n’uko bwari bwifashe mu 2019, bitewe n’icyorezo cya COVID-19. Ariko nyamara Abanyarwanda benshi bagaragazaga ko ibi babishidikanyaho, kuko abenshi muganiriye bagaragazaga ko n’ubwo nta bushakashatsi bakoze ariko bo babona ubukungu bwaba bwarahungabanye nko kuri 80% ndetse no kuzamura.

    Ubusanzwe igice kinini cy’Abanyarwanda cyizihiza iminsi mikuru isoza umwaka ari yo “Noheli n’Ubunani” abenshi bari batewe amatsiko no kureba uko iyi minsi izaba isa, cyane cyane ko uyu mwaka wa 2020 abantu bawufata nk’umwaka mubi cyane mu myaka abenshi bariho babayeho. Ndetse abenshi bavugaga ko umunsi wa Noheli, itabaye ahubwo ari umunsi wa Gatanu nk’indi yose, akenshi bagaragaza ko nta bushobozi bazagira wo kuwizihiza nk’uko byari bisanzwe.

    Noheli ni umunsi mukuru abakristo bizihiza nk’itariki y’ivuka ry’umucunguzi wabo “Yesu Kristo” aho uyu mwaka hizihizwa imyaka ibarirwa muri 2020 amaze avutse. Uyu munsi wizihizwa abantu bambara neza, barya, bananywa neza, batanga banakira impano zitandukanye ndetse banabyina, baririmba. Mbese buri wese agaragaza ibyishimo uko abyumva. Uyu munsi rero icyagaragaye uretse wenda imyidagaduro yabangamiwe kubera ibihe turimo byo gukumira icyorezo cya Covid-19, ibindi byagenze nk’uko byari bisanzwe bigenda ahubwo ahandi ukabona byanarushijeho, ku buryo ku bwanjye mbona nta gikuba cyacitse mu bijyanye n’ubukungu nk’uko byavugwaga. Yego umwaka wabaye mubi muri rusange ibyo turabyemeranywaho ariko nabwo ntibiri ku rwego cyangwa ku buremere twabihaga.

    Dore bimwe mu bigaragaza ko nta gikuba cyacitse :

    - Ahategerwa imodoka zijya zinava mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda hari umubyigano udasanzwe abantu bajya mu miryango yabo gusangira iminsi mikuru. Nyamara mbere yaho wumvaga ari amaganya gusa ukagira ngo nta n’umuntu uzabona itike yamugeza iwabo. Kandi ibi ni ku bantu bafite ubushobozi buke twabonye kuko abafite ubushobozi bwisumbuyeho bagiye mu modoka zabo.

    - Ahagurishwa ibiribwa n’ibibyobwa hari umubyigano udasanzwe cyane cyane ahagurishwa inyama n’amafi nka bimwe mu mafunguro y’imena mu minsi mikuru yo mu Rwanda. Wabonaga urujya n’uruza rw’imiryango itandukanye buri wese ku bushobozi bwe nk’uko byari bisanzwe, buri muntu ahahira umuryango we iby’iminsi mikuru.

    - Hari abagaragaye bambaye imyambaro mishyashya. Hirya no hino mu miryango cyane cyane abana bagaragaye bambaye imyenda ya Noheli yiganje mu mabara y’umweru n’umutuku yitiriwe Père Noël, kandi iyi myenda ntabwo ihendutse irahenze kandi yambarwa kuri Noheli gusa bigaragara ko uyigurira umwana nta byacitse biba byaramubayeho. Ibi kandi biherekejwe n’imitako itandukanye kandi iyi mitako ijyanye n’iminsi mikuru iba ihenze.

    - Abandi benshi bahisemo gukora indirimbo zitandukanye z’imiryango yabo yaba iz’amajwi cyangwa amashusho, yaba izihimbaza Imana cyangwa indirimbo zisanzwe zo kwifurizanya iminsi mikuru myiza.

    Covid-19 yahungabanyije ibintu byinshi, ariko bigaragara ko Abanyarwanda n’umeze neza agendera ku bandi uko barira na we agataka, bigatuma ibintu bihabwa ubundi buremere. Uyu mwaka hari abo wabereye mubi cyane, ariko hari n’abo wabereye mwiza cyane kandi ni kimwe n’indi myaka yose.

    Ibi byose navuze haruguru ntibivuze ko habuze imiryango runaka yabuze ubushobozi bwo kwizihiza iyi minsi mikuru, ariko ni ibisanzwe n’indi myaka byabayeho kandi n’indi iri imbere ni ko bizamera, isi ni uko iteye. Umwaka muri rusange wabaye mubi ariko Nyagasani yaduciriye akanzu. Abanyarwanda nidukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 imyaka iri imbere bizagenda neza cyane kurusha ubu.

    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/nyamara-n-ubwo-abanyarwanda-barira-cyane-nabonye-ubukungu-butarahungabanye-cyane

  • Yize gucuranga afite imyaka ine abirebera kuri se, none ku myaka icumi aramurusha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cyizere yiga mu mwaka wa Gatanu (5) w’amashuri abanza, ariko iyo urebye uburyo acuranga n’ukuntu azi indirimbo za kera – izi zimenyerewe nka Karahanyuze – ukagereranya n’imyaka afite (10) biratangaje cyane.

    Kubera iyo mpano Cyizere avuga ko ari iy’Imana, bamuhimbye izina rya Karahanyuze, akaba afite n’urubuga rwa YouTube yise iryo zina (Danny Karahanyuze).

    Cyizere yatubwiye ko yatangiye kwiga gucuranga afite imyaka ine, ariko icyo gihe ngo yabireberaga kuri se wigaga gitari yigishwa n’undi muntu, maze atangiye kwigira hejuru se (Nizeyimana Emmanuel) akajya amwerekera, Cyizere aza kumenya kwifatira gitari, none ku myaka icumi afite ubu (2020) aracuranga ukagira ngo ni umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi.

    Kurikira indirimbo ya Cyizere Danny “Umwana ni impano y’Imana”

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/yize-gucuranga-afite-imyaka-ine-abirebera-kuri-se-none-ku-myaka-icumi-aramurusha

  • Agendana ikarita ituma atambara agapfukamunwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi karita ngo irinda umuntu kwandura Covid-19 cyangwa kwanduza abandi ku rugero rwa 99.9%
    Iyi karita ngo irinda umuntu kwandura Covid-19 cyangwa kwanduza abandi ku rugero rwa 99.9%

    Uyu mufotozi yaberetse ikarita yari yambaye mu gituza avuga ko isimbura agapfukamunwa, kuko ngo yica mikorobe na virusi zirimo iya Corona, mu gihe we yaba afite ubwo bwandu cyangwa hari undi umwegereye ku ntera ya metero imwe urwaye.

    Iyi karita yitwa ‘Desinfection Card’, nyirayo avuga ko yayitumije mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba yarayiguze amadolari 45 ariko ngo no muri za farumasi zo mu Rwanda iyo karita iracuruzwa.

    Uwo mufotozi avuga ko iyo karita iba ari agasashe karimo umuti urekura umwuka wica virusi na mikorobe, ku buryo we aramutse ahuye n’undi muntu nta n’umwe ushobora kwanduza undi.

    Yagize ati”Nk’ubu niba ndi kuvuga ndwaye ibicurane cyangwa niba nitsamuye, ntabwo nakwanduza, iyi nayibonanye inshuti yanjye ndayimutuma ajya kuyinzanira muri Amerika, uretse ko na hano iwacu mu mafarumasi akomeye yose iyi karita isigaye ihari, iracuruzwa”.

    Umufotozi avuga ko bene izo karita habamo izifite umuti umara ukwezi zigurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35, hakaba n’izimara amezi abiri zigurwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 40-45.

    Avuga ko iyo Polisi imuhagaritse akayerekana, ihita imureka akitambukira agakomeza. Uyu mufotozi avuga ko hari nyinshi muri za farumasi zo mu Rwanda zaranguye izo karita ariko akaba adashaka kuvuga izo ari zo.

    Twabajije Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, Dr Sabin Nsanzimana iby’izi karita zisimbura udupfukamunwa, avuga ko nta cyizere zifitiwe.

    Dr Nsanzimana mu butumwa yatwoherereje kuri Whatsapp yagize ati “Aya makarita ntabwo yigeze asuzumwa mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, bisobanuye ko atizewe”.

    Nyiri kwambara iyo karita yatubwiye ko mu byumweru bitatu yari ayimaranye nta kibazo cy’ubuzima yigeze agira, uretse kubabara umutwe mu gihe cy’amasaha make (nk’atatu) igihe yari akiyigura(umuti ucyuzuye).

    N’ubwo avuga ko yayitumije muri Amerika, iyo karita igaragaza ko ari iyo gukumira kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo Covid-19 ku rugero rwa 99.9%, ariko nta hantu igaragaza izina ry’uruganda rwayikoze.

    Kugeza ubu mu kwirinda kwanduzanya Covid-19 nta kindi kintu gisimbura agapfukamunwa mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza.


    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/agendana-ikarita-ituma-atambara-agapfukamunwa

  • Musanze: Abajura bibye mu iduka ry’imyenda, abacuruzi basaba ko amarondo akazwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Isoko rya Musanze
    Isoko rya Musanze

    Ibi barabivuga nyuma y’aho mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, abantu bataramenyekana bamennye ibirahuri by’urugi rw’iduka ricururizwamo imyenda.

    Iri duka riherereye ku muhanda wa kaburimbo mu kagari ka Mpenge, ahitwa mu ibereshi rya gatatu, hafi y’umusigiti w’Abayislamu.

    Umumararungu Marie Goreti yagize ati nyiri iri duka yagize ati: “Nafunze iduka ejo nimugoroba saa kumi n’ebyiri ndataha kugira ngo saa moya zinsange ndi mu rugo. Mu gitondo ngarutse mu kazi, nabaye ngikingura nsanga ibirahuri by’urugi babimennye, nsangamo ibibando bibiri, kimwe gishinzemo umusumari, nkeka ko ari cyo bakoreshe bakurura imyenda bibye”.

    Uyu mucuruzi w’imyenda y’abana, abagore n’abagabo ngo yibwe amakoti yo mu bwoko bwa kwire, amashati n’imipira byari ahegereye urwo rugi rwamenwe ibirahuri.

    Yagize ati: “Amakoti banyibye uko ari umunani, rimwe riba rihagaze ibihumbi 15, hari amashati y’abagore y’ama brouse bagiye bakurura n’imipira byose ndi kubara agaciro kabyo bihagaze mu mafaranga ibihumbi 200”.

    Uyu mucuruzi ngo yatangajwe n’ukuntu abibye iduka rye, babashije kugera ku mugambi wabo mubisha, nyamara aho riherereye ari ku muhanda wa kaburimbo, hakaba n’amatara manini awumurikira mu masaha y’ijoro.

    Yagize ati: “Byantangaje rwose, na n’ubu sindiyumvisha ukuntu abamennye ibirahuri babashije kwiba ibicuruzwa kandi iduka riri ku muhanda neza neza, n’amatara yakaga. Saa moya z’ijoro ziri kugera nta muntu n’umwe uri mu muhanda, tukibaza ukuntu abo bajura baca mu rihumye abantu bakanyura mu mayira abandi bavuye mu mihanda. Bigaragara ko muri iyi minsi abiba bafite amayeri akomeye, kuba rero badasinziriye birasaba ko abantu baba maso cyane”.

    Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, abacuruzi baranguye ibicuruzwa byinshi, kugira ngo abakenera guhaha ibyo kwifashisha mu minsi mikuru batabibura. Umumararungu na we, niko yabigenje kugira ngo abamugana bakeneye imyambaro mishya batayibura.

    Yungamo ko: “Muri iyi minsi abacuruzi benshi, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ziri kugera twafunze amaduka kugira ngo dutahe hakiri kare, saa moya zigere turi iwacu. Ariko abantu dushobora kwibeshya ko twese iyo saha tuba turi mu ngo, ntitwibuke ko abajura cyangwa abandi bifuza guhungabanya umutekano bo baba bagishakisha uko basohoza imigambi yabo. Turasaba ubuyobozi bwacu n’ubwo ntako butagira ngo buducungire umutekano, nibwongere imbaraga, bukaze amarondo cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka”.

    Agace iri duka ryibwe riherereyemo, hagenda hiyongera andi maduka ku bwinshi.Turacyagerageza kuvugisha ubuyobozi bwaho, nibugira icyo buvuga ku ngamba zihari zijyanye no gukumira ubujura, turabigarukaho mu nkuru.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/musanze-abajura-bibye-mu-iduka-ry-imyenda-abacuruzi-basaba-ko-amarondo-akazwa

  • Iburasirazuba: Kuri Noheli 2,159 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko abafashwe harimo abarengeje amasaha yo kugera mu ngo zabo 1,416 abandi bakaba barafashwe kubera kutambara udupfukamunwa n’abafatiwe mu tubari.

    Avuga ko utubari 29 aritwo twagaragaye, bamwe turi mu ngo zabo, ahari hasanzwe akabari ndetse na resitora zari zahinduwe utubari.

    Ati “Bamwe bafatiwe mu tubari twari dusanzwe dufunze abandi muri resitora zahindutse utubari abandi rero batwimuriye mu ngo zabo.”

    Hafashwe kandi imodoka 13 na moto 44 n’amagare 28 bose bakaba bari barenze ku mabwiriza.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana asaba abaturage kwizihiza iminsi mikuru ariko banazirikana ko icyorezo gihari kandi kica bakubahiriza ingamba zashyizweho.

    Agira ati “Turagira inama abaturage kurushaho kwirinda bakubahiriza amabwiriza yashyizeho kuko agamije kubarinda icyorezo.”

    Abafashwe bose barigishijwe bacibwa amande.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/iburasirazuba-kuri-noheli-2-159-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Imishinga 10 Imbuto Foundation izatoranyamo ihabwa amadolari 10,000 yabonetse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yiswe Innovation Accelerator(iaccelerator) abaye ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka wa 2016, aho imishinga itatu ya mbere (buri umwe umwe) ihabwa amafaranga angana n’amadolari ya Amerika ibihumbi 10 (akabakaba amanyarwanda miliyoni 10).

    Amarushanwa y’ijonjora yabaye hifashishijwe kurebana no kuvugana binyuze mu ikoranabuhanga (mu rwego rwo kwirinda Covid-19), aho urubyiruko rufite imishinga rwanyuze imbere y’inteko ibishinzwe ku wa kabiri tariki 22 Ukuboza 2020.

    Buri muntu cyangwa itsinda ryateguye umushinga bahabwaga iminota itanu yo kugaragaza uburyo bazashobora gutanga amakuru na serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rufite ubumuga.

    Iyo mishinga kandi yagombaga kugaragaza uburyo izasakaza amakuru ajyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko, akarufasha kwikura mu bwigunge no gushaka ubufasha ahantu hose bashoboye kububona.

    Inteko ikora ijonjora igizwe na Dr Damascène Iyamuremye uyobora Ishami rishinzwe ubuzima bwo mutwe mu kigo RBC hamwe n’Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe Urubyiruko muri Imbuto Foundation, Joel Murenzi.

    Hari n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’Imyororokere mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage(UNFPA), Daphrose Nyirasafari, hamwe n’Umuyobozi ushinzwe guteza imbere imishinga y’abafite ubumuga mu Nama Nkuru y’Abafite Ubumuga(NCPD), Oswald Tuyizere.

    Mu byagendeweho batoranya imishinga ihabwa inkunga, harimo kuba umuntu cyangwa itsinda ry’urubyiruko rurushanwa bafite imyaka y’ubukure hagati ya 18-30.

    Abatsinze aya marushanwa ya iaccelerator, ni Habimana Amadoullah wakoze amashusho y’udushushanyo (cartoon) twigisha urubyiruko rufite ubumuga ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere.

    Cyubahiro Confiance, Niyongira Eric na Umurungi Nadine bafite ikoranabuhanga ryitwa ‘Kundwa Typing Application’ ryo kwandika mu kimeze nk’umukino, inyandiko zivuga ku buzima bw’imyororokere.

    Nkurunziza Yvette mu mushinga witwa Intambwe, agamije gushyiraho ahantu yajya yakirira abamugana baje gushaka amakuru ku buzima bw’imyorokere, uburyo bakwirinda bakanarinda bagenzi babo.

    Umubyeyi Aimée Laetitia na we afite umushinga wo kwigisha urubyiruko rufite ubumuga hirya no hino mu gihugu, rukamenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Mfitumukiza Jerome na Ntirenganya Jean Bosco barifuza gushyiraho urubuga rwa murandasi n’ikoranabuhanga rya telefone (mobile app), bitanga amakuru akenewe ku bantu bafite ubumuga.

    Umurerwa Josiane na Hirwubaruta Dan bafite ikoranabuhanga ryitwa ‘Vugukire’ ritangirwaho inama, rikagira n’umurongo utishyuzwa (Hotline) abantu bajya bahamagaraho bakamenya abajyanama n’imiti bakoresha ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

    Rukundo Janvier, Irasubiza Elie na Ishimwe Yvan bafite umushinga wiswe eMental w’ikoranabuhanga rya internet, ritanga amakuru ku buzima bwo mu mutwe cyane cyane mu rubyiruko.

    Muhanguzi Sam na Nshizirungu Eric bafite umushinga w’akanyamakuru (magazine) kazajya gatanga inkuru zirimo n’ubushakashatsi buhindura imitekerereze y’abantu ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

    Uwitwa Habiyambere Emmanuel na Hafashimana Oreste, bafite umushinga w’ubukangurambaga mu itangazamakuru wiswe ‘Menya Wirinde’, uzajya wibanda ku buzima bw’imyororokere na serivisi bijyanye, ndetse no kwigisha ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

    Ndayishimiye Uwineza Marie-Odile na Mugeniwayesu Charline bo bateganya gukora ibintu bisekeje by’ubugeni, imigati n’imitako abantu bambara, byose bitanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyorokere hamwe n’ibibazo byo mu mutwe.

    Amarushanwa ya iaccelerator ku nshuro ya gatatu yatangijwe tariki 13 Ugushyingo 2020 n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni ari kumwe (mu buryo bw’ikoranabuhanga) n’abandi bayobozi batandukanye.

    Aba bayobozi ni Mark Bryan Schreiner wa UNFPA, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo(KOICA) mu Rwanda, CHON Gyong Shik, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi.

    Imbuto Foundation ivuga ko ku ikubitiro yakiriye imishinga 690 yaje gutoranywamo 40. Iyo ikaba ari yo yitabiriye amarushanwa ku wa kabiri w’iki cyumweru hagatoranywamo 10 ya mbere.

    Mu mwaka utaha wa 2021 ba nyiri iyi mishinga bazajyanwa mu mwiherero, aho bazahabwa ubumenyi butuma imishinga yabo irushanwa hagatoranywamo itatu ihabwa amadolari ibihumbi 10 ndetse n’abashinzwe kuyikurikirana no gutanga ubumenyi bwafasha kuyiteza iterambere.

    Amarushanwa ya iaccelerator ategurwa na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abaturage(UNFPA) hamwe n’Ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo(KOICA).

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imishinga-10-imbuto-foundation-izatoranyamo-ihabwa-amadolari-10-000-yabonetse