Category: Uncategorized

  • Kit manager Rujugiro ndetse nabamwe mubakinnyi b'amavubi muri Camp basanzwemo Covid-19 #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike shampiyona Y'umupira w'amaguru mu U Rwanda ihagarikiwe kubera icyorezo cyugarije isi Covid-19 cyagaragaye muma kipe nka Rayon sport,Sunrise,nandi amwe namwe, bikayiviramo guhagarikwa kwa shampiyona.

    Mu ikipe yigihugu Amavubi kuri ubu yabarizwaga muri camp muri hotel imwe hano mu Rwanda bitegura gukina imikino ya CHAN izabera  muri Cameroon, amakuru dufite ava hafi mubari muri camp avugako harabakinnyi basanzwemo Covid-19.

    Abakinnyi  barimo Rugwiro Herve Captain wa Rayon sport, Sugira Ernest waruherutse gukira iki cyorezo wa Rayon sport, Danny Usengimana wa APR ndetse na Rujugiro kit manager w'Amavubi aba bakaba basanzwemo Covid-19 mugihe gito bari bamaze muri Camp.

    Aba bakinnyi ndetse na kit manager Rujugiro kurubu bakaba bajyanywe mukato kugirango bakomeze bakorerwe isuzuma banakomeza kwitabwaho nabagaganga.

     

    Captain wa Rayon sport Rugwiro Herve
    Danny Usengimana Umukinnyi wa APR FC
    Sugira Ernest wa Rayon sport
    Kit Manager Rujugiro w'Amavubi

     

    The post Kit manager Rujugiro ndetse nabamwe mubakinnyi b'amavubi muri Camp basanzwemo Covid-19 appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/12/28/kit-manager-rujugiro-ndetse-nabamwe-mubakinnyi-bamavubi-muri-camp-basanzwemo-covid-19/

  • Umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant yahaye impano zihenze Kim Kardashian na Mama we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni inkweto umugabo we nyakwigendera Kobe Bryant yamamazaga dore ko ubwoko bw'izi nkweto yigeze kuzambara mu mwaka wa 2010 kuri Noheli. Vanessa Bryant yeretse aba bantu urukundo abakunda cyane, abaha inkweto zidasanzwe za 'Nike Kobe 6 'Grinch'.

    Vanessa yahaye izi nkweto Kim Kardashian na Kris Jenner tariki 23 Ukuboza habura igihe gito ngo zigere ku isoko, zagombaga kujya ahagaragara ku ya 24 Ukuboza 2020. Izi nkweto zifite agaciro kangana n'amadorali ibihumbi bibiri ($ 2000).

    Kris Jenner ni icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazamakuru akaba n'umushabitsi, yamenyekanye cyane mu kiganiro yakoraga kizwi nka 'Keeping up with Kardashian'. Izi mpano z'inkweto bamaze kuzihabwa bagiye ku mbuga nkoranyambaga bishimira ibyo Vanessa yabakoreye.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-nyakwigendera-kobe-bryant-yahaye-impano-zihenze-kim-kardashian-na

  • Uruganda rukora inzoga rwakoreye agashya abanyezamu Lionel Messi yinjije ibitego bose [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Lionel Messi ukinira FC Barcelona yakoze agahigo ko kuba umukinnyi wenyine utsindiye ikipe imwe akinira ibitego 644 ndetse ibi bitego yabitsinze abanyezamu 160 batandukanye.

    Uruganda rwa Budweiser rwakoze agashya ku munsi w'ejo rwoherereza icupa ry'inzoga rukora buri munyezamu wese winjijwe igitego na Lionel Messi ruhereye kuri Gianluigi Buffon wanamugoye cyane.

    Umunyezamu wa Atletico Madrid witwa Jan Oblak nawe ari mu bahawe iri cupa ry'inzoga.kimwe na Kepa Arrizabalaga wanaryishimiye akifotoza arifashe.
    Igitego cya 644,Messi yagitsinze ikipe ya Valladolid mu mukino wa Shampiyona FC Barcelona yayitsinzemo ibitego 3-0.

    Iki gitego yagitsinze ku munota wa 65 ku mupira mwiza yahawe n'abatsinsino n'umwana muto witwa Pedri arangije ateresha ikirenge cye cy'ibumoso umupira uruhukira mu rushundura.

    Messi wari usangiye agahigo na Pele we watsindiye Santos ibitego 643,yahise amurengaho gusa uyu munya Brazil aracyafite agahigo gakomeye ko gutsinda ibitego 1,283 mu mateka ye nk'umukinnyi.

    Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize,Pele wari ufite agahigo k'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu ikipe imwe,yandikiye Messi amushimira ko nawe yabigezeho.

    Ati 'Iyo umutima wawe wuzuye urukundo,biragora guhindura inzira yawe.Kimwe nawe,nzi neza uko bimeze urukundo rwo kwambara umwenda umwe buri munsi.Kimwe nawe nzi neza ko nta gisa no kugira aho wita mu rugo.

    Ndagushimiye kubw'agahigo wakoze Lionel,ariko ikiruta byose ngushimiye ku byo wakoze byose muri FC Barcelona. Inkuru nk'iyawe yo gukunda ikipe imwe igihe kirekire izabaho gake mu mupira w'amaguru.Ndagufana cyane Leo Messi.'





    Abanyezamu Messi yatsinze ibitego bose bahawe inzoga na Budweiser

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uruganda-rukora-inzoga-rwakoreye-agashya-abanyezamu-lionel-messi-yinjije

  • Nyuma yuko afunguwe,Bushali yashimiye Leta y'u Rwanda yamugoroye #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020 mu kiganiro 'Drive' cya Kiss Fm gikorwa na Luwano Tosh [Uncle Austin]. Bushali yafunguwe ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2020, aho yari amaze igihe afungiwe mu kigo kinyurwamo by'igihe gito (Transit Center) giherereye i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga.

    Uyu muhanzi yari amaze amezi abiri afunzwe. Mu Ukwakira 2020 yari yatawe muri yombi aza gufungurwa mu Ukuboza 2020. Ukuboza ni ukwezi avuga ko kwamuhiriye bitewe n'amasengesho y'umubyeyi we.

    Abiteramo urwenya akavuga ati 'Hari umukecuru wanjye ufite ijisho rimwe n'ibere rimwe aravuguta bya hatari kbs [Araseka cyane] aba yavuguse umuti bikomeye cyane.'

    Uyu muraperi wadukanye injyana ya 'KinyaTrap' yavuze ko ahantu yari afungiye atahita nk'ahantu habi, kuko hari byinshi yahigiye. Ndetse ko yakurikirana Radio.

    Bushali yavuze ko yafunzwe atari uko Leta imwanze, ahubwo ngo byari ngombwa ko agororwa akerekwa inzira nyayo yo kugenderaho.

    Ati '…Ahantu nari ndi ntabwo nahita nk'ahantu habi. Kuko ku rundi rwego Leta ni umubyeyi si nanjye gusa twese turabibona. Ntabwo bakora ikintu kubera ko bakwanze. Ahubwo ni ukwereka inzira nyayo yo kugenderamo,'.

    Bushali ntiyerura neza icyo yari afungiye. Byavuzwe ko yafunzwe aryozwa gukoresha ibiyobyabwenge ndetse ko yari mu bari kujya kugororerwa Iwawa. Ariko ngo si ko biri.

    We yavuze ko yafunzwe kubera ko yari yarengereye. Ati 'Abantu benshi bavuga ibitandukanye…Njyewe ikintu nari ndi gukekwaho ni ibintu bisanzwe nyine biri mu rubyiruko. Kuba umuntu abayeho usa nk'aho nta murongo ufite ugenderaho. Sinabyita kwica amategeko y'Igihugu. Ariko umuntu aba yarengereye rimwe na rimwe kubera n'ibintu biba biri hano hanze, …'

    Bushali yavuze ko yafunguwe yiyemeje gukomera ku Mana, kuko ngo yari yararyohewe n'ibihe byiza mu muziki arayirengagiza. Akavuga ko atarafungwa yajyaga asenga Imana nk'uwikiza, ariko ko yiyemeje kuyikorera n'umutima we wose.

    Uyu muhanzi yamurikaga indirimbo ze ebyiri yise 'Kinyatrap' na 'Wapfa' yakoze mbere y'uko afungwa. Ni indirimbo avuga ko yakoze nyuma y'amagambo yacicikanaga amuvugwaho. Nko mu ndirimbo 'Wapfa' avugamo uburyo nta muntu 'urenze' mu buzima bwa buri munsi.

    Yavuze ko yafunguwe akumbuye Se na Nyina n'abavandimwe be barindwi. Ni we bucura mu muryango. Kuba ari bucura mu muryango akaba ari nawe uzwi, ngo ntibyahise byakirwa neza mu muryango.

    Avuga ko iwabo batabyumvaga neza bitewe n'uko yakoraga umuziki abivanga n'amasomo, ariko ngo ubu nibo bamushyigikira cyane. Bushali avuga ko yakuriye muri Korali kandi ko yahoze ari umunyabugeni mwiza mu gushushanya.

    Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo ziri kuri Album ye 'Ibihe Birindwi' akundaho indirimbo 'Umwali' yakoranye na Ariel Wayz. Akavuga ko injyana ya 'Kinya Trap' itaragera ku rwego rwiza, ariko ko banishimira intambwe bateye kuko ubu abantu benshi bayizi.

    Yavuze ko bashaka kwambutsa iyi njyana ikagera ku rwego rw'Isi, ndetse ko ari kubikora afashishijwemo na Magnom, Producer wo mu Budage n'abandi.

    Bushali avuga ko abahanzi bo mu Rwanda badakwiye guhangana, ahubwo ko bakwiye gushyigikirana kugira ngo bazabone uko bahangana n'abahanzi mpuzamahanga.

    Uyu muhanzi yavuze ko abantu bakwiye kumwitega, kuko ubu ameze nk'umwana uri kwitabwaho.

    Yabwiye abafana be ko umwaka wa 2021 harimo imishinga mishya y'indirimbo. Ati 'Banyitege. Ubu meze nk'umwana ndi kwirira bya hatari. Uriya mwaka bashonje bahishiwe. Imishinga myinshi batarumva cyangwa bataranabona ahandi.'

    Bushali yashimye Leta y'u Rwanda avuga ko ari 'umubyeyi uhora utureberera'. Yabwiye abahanzi bagenzi be guharanira gusa neza nk'uko Leta ibyifuza. Abasaba kandi gukora cyane badakorera ku ijisho.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yuko-afunguwe-bushali-yashimiye-leta-y-u-rwanda-yamugoroye

  • Nadia Umutoni umunyamakuru ukunzwe cyane kuri Televiziyo y'u Rwanda yarongowe na Shaffy[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Nadia Umutoni yasezeranye mu mategeko na Malik Shaffy, aba bombi bamaze igihe bagaragaza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye nkuko bigaragara mu mafoto banyuza kumbuga nkoranyambaga zabo.

    Nadia azwi cyane mukiganiro Zoom In cyibanda cyane ku makuru y'ibyamamare gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, aho uyu mukobwa aba arikumwe na Gerald Mbabazi.

    Uyu mukobwa ni umwe mubakunzwe cyane n'abakurikirana iki kiganiro bitewe nuburyo avugamo amakuru neza ubonako adategwa.

    Nadia na Malik basezeranye kubana akaramata, aba bombi batangije urubuga bahurizaho amafoto n'amashusho yabo bise 'The Nalik'(Nadia & Malik) uru rubuga rukaba rugaragaraho amafoto yo mubihe byabo bitandukanye ubonako baryohewe n'urukundo.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nadia-umutoni-umunyamakuru-ukunzwe-cyane-kuri-televiziyo-y-u-rwanda-yarongowe

  • Kim Kardashian ari gutanga amafaranga y'u Rwanda angana n'ibihumbi 500 kuri buri muntu wubahirije gukora ibyo yasabye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian avuga ko uyu mwaka wabaye ingume ku bantu benshi, bityo ko hari abadafite amafaranga yo kwishyura ubukode, kugura ibiryo byo kurya n'ibindi. Ashimangira ko abantu 1000 bose azabaha amadorari 500 umwe umwe.

    Nk'uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter, agaha amahirwe abantu 1000 bamukurikira, birashoboka ko wayatsindira kuko ntabwo yashyizeho itariki ntarengwa nu'bwo yabitangaje Tariki 21 Ukuboza 2020.

    Mu butumwa bwe Kim Kardashian yagize ati: 'Muraho! Umwaka wa 2020, wabaye ingume abantu benshi baragorwa no kwishyura ubukode cyangwa se kubona ifunguro ku meza, ndashaka kwerekana urukundo nohereza amadorari 500 ku bantu 1000, andika #KKWHoliday'.

    Kim Kardashian, ari mu bagore b'abaherwe ku isi kandi bakurikirwa n'abantu benshi ku isi kuri Twitter, dore ko abamuyobotse bagera kuri Miliyoni 68, bikiyongeraho ko ari umugore washakanye n'icyamamare muri muzika, Kanye West washakaga kwiyamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kim-kardashian-ari-gutanga-amafaranga-y-u-rwanda-angana-n-ibihumbi-500-kuri

  • Abakinnyi bakomeye bashyize hanze amafoto meza bari kumwe n'imiryango yabo mu kwizihiza Noheli [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo,Lionel Messi,Luis Suarez n'abandi bizihije uyu munsi bashyira hanze amafoto meza bari kumwe n'imiryango yabo.

    Cristiano Ronaldo ari mu biruhuko n'umuryango we nyuma y'aho ikipe ye ya Juventus inyagiriwe na Fiorentina ibitego 3-0 gusa afite umwanya wo kwidagadura kuko we na bagenzi be bo muri Serie A bazagaruka mu kazi kuwa 03 Mutarama 2021.

    Nyuma yo gushyira hanze ifoto ari kumwe n'umuryango we,yahise yandikaho ati 'Tubifurije Noheli nziza yuzuye urukundo, ibyishimo n'ubuzima bwiza.'

    Ronaldo w'imyaka 35 yari kumwe n'umukunzi we Georgina n'abana be 4 Cristiano Junior, impanga ze Eva na Mateo n'undi mukobwa we witwa Alana.









    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-bakomeye-bashyize-hanze-amafoto-meza-bari-kumwe-n-imiryango-yabo-mu

  • Agasembuye karaje benshi mu mihanda bagafashe ku bwinshi bitegura Noheli [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Nubwo muri iyi mijyi hari hakonje mu ijoro ryakeye,benshi ntibatinye imbeho bagiye mu tubari banywa inzoga nyinshi ubundi gutaha biba ikibazo cy'ingutu.

    Aba bantu kandi bishimiraga ko nubwo umwaka wari ushize bahanganye na Covid-19 yatumye habaho Guma mu rugo ariko bemerewe kwizihiza noheli.

    Ibihugu byinshi byashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19 ariko aba bakunzi b'agasembuye ntibazubahirije banyoye karahava bataha basinze.

    Amafoto yagaragaje bamwe mu bagore bagizweho ingaruka n'agasembuye baryamye hasi ariko bari gufashwa na bagenzi babo guhaguruka.

    Amakuru avuga ko bamwe mu banyamerika barenze ku mabwiriza y'umukwabu was aa tanu z'ijoro bigira mu tubari kwinywera inzoga.

    Icyakora ikinyamakuru The Sun cyavuze ko abacuruzi b'inzoga n'ibyokurya batazacuruza cyane nkuko byagendaga mu myaka yashize.







    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/agasembuye-karaje-benshi-mu-mihanda-mu-rwego-rwo-kwitegura-noheli-amafoto

  • Reba umugore w'umwirabura wubatse umubiri ku buryo butangaje ukomeje gutungura abatuye Isi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Iris Floyd, yavutse ku ya 22 Kanama 1974, ni umunyamerika w'umwirabura wamamaye mu mwuga wo kubaka umubiri. Kuri ubu atuye i Katy, muri Texas. Kugeza ubu, niwe gitsina gore watsinze cyane mu marushanwa y'abubatse umubiri, mu marushanwa ya Olympia yatsinze inshuro ebyiri yikurikiranya. Iris yashyizwe ku rutonde rw'abakobwa bubaka umubiri muri IFBB.

    Iris, mu bikorwa bye bya siporo yakinnye, harimo kwiruka bizwi nka (Cross), Basketball (point guard), na softball (shortstop). Yari Umunyamerika w'umuhanga muri Basketball dore ko yahawe bourse ya siporo. Iris Kyle , avuga ko kwihata siporo cyane ngo abe umugore w'ikirangirire mu kubaka umubiri, ahanini yafanaga uwitwa Lenda Murray yifuzaga kumera nkawe.

    Iris ati: 'Ndibuka ku nshuro ya mbere nabonye ifoto ya Lenda Murray mu kinyamakuru. Natangajwe cyane nayo, ubwo nafashe iyo shusho nyishyira kuri firigo yanjye ngo njye nyireba, kandi kuva icyo gihe, intego yanjye yari iyo guteza imbere umubiri wanjye nka we. '

    Olympia yongeye gutangaza amakuru muri Nyakanga 2020 ubwo byatangarijwe nyuma yo gutangaza ko amarushanwa ya Olympia azagaruka muri 2020 bikavugwa ko Iris atazayitabira kubera uburwayi, kuva 2015-2019. Kyle niwe wenyine wubaka umubiri wegukanye ibikombe icumi mubice byose muri Olympia.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-umugore-w-umwirabura-wubatse-umubiri-ku-buryo-butangaje-ukomeje-gutungura

  • Abantu 3 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 72 barayandura #rwanda #RwOT

    Uyu munsi kandi abantu 72 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 mu bipimo 6,436 byafashwe, mu gihe abantu 40 bayikize mu masaha 24 yashize.

    Abanduye iki cyorezo babonetse I Kigali: 35, Rubavu: 25, Nyamasheke: 5, Huye: 2, Muhanga: 2, Rusizi: 2, Nyamagabe: 1.

    Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda,abantu 7,670 banduye Coronavirus. Muri bo 6,203 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo mu gihe 1,398 bakiri kwitabwaho.

    Kugeza ubu nta muti n'urukingo bya Coronavirus biragera mu Rwanda, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by'iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w'umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Imibare itangazwa n'inzego z'ubuzima z'u Butaliyani igaragaza ko Coronavirus, yaraye ihitanye abantu 553 mu masaha 24, bakurikirana n'abagera kuri 626 bahitanywe nayo kuwa kabiri bituma kiba igihugu cya mbere ku mugabane w'u Burayi kigize abishwe na Covid-19 barenga ibihumbi 70.

    U Butaliyani, ni cyo gihugu ku mugabane w'i Burayi cyashegeshwe na Covid-19 cyane dore ko ari icya gatanu ku isi muri rusange.

    Ubwo u Butaliyani bwongeraga gutangaza ko Covid-19 yagarutse mu Ugushyingo, icyo gihe ibitaro byatangazaga ko byakira abantu 1000 ku munsi, mu gihe abarembye barengaga abantu 100 ku munsi.

    Kugeza ubu mu Butaliyani harabarurwa umubare w'abamaze kwandura urenga miliyoni 1,9, abamaze guhitanwa n'iki cyorezo barenga ibihumbi 70, abakirwaye bagera 596192.

    Kuva umuntu wa mbere yagaragara muri iki gihugu mu mpera za Mutarama, umubare w'abandura wakomeje kugenda wiyongera uza kugabanuka muri Gicurasi, gusa mu Ugushyingo imibare yongeye kuzamuka ku buryo buteye inkeke bituma u Butaliyani bugira abishwe na Coronavirus bangana 70.395.

    Minisitiri w'intebe, Giuseppe Conte, aherutse gutangaza ko mu bihe bya Noheli n'Ubunani, amaduka, utubari na restaurant bizaba bifunze ndetse ingendo zizaba zibujijwe kubera gukangaranywa n'ubwiyongere bw'abarwara iki cyorezo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-3-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-72-barayandura