Category: Uncategorized

  • Inkumi y’ikimero niyo igiye gushyira ku rupapuro urugendo rw’ubuzima bwa Kayitare Wayitare Dembe[AMAFOTO] #Rwanda #RwOT

     


    Umukobwa witwa Batamuriza Assumpta Maya yatangiye kwandika igitabo kivuga ku buzima umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe yanyuzemo,guhera mu mwaka w’1959 ubwo umuryango we wahungiraga mu gihugu cya Uganda bakahaba nk’impunzi,iki gitabo akazagifashwamo n’umunyamerikakazi nawe ufite amazina ya Maya UO.

    Assumpta umukobwa watangiye kwandika igitabo kivuga ku buzima bwa Kayitare Wayitare Dembe

    Iki gitabo batifuje guhita batangaza izina bagihaye,biteganyijwe ko uyu mukobwa w’umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Maya kizamutwara imyaka igera kuri itatu kugira ngo abe akirangije,kuko ngo bizamutwara kunyura munzira zitandukanye akusanya amakuru kuri uyu muhanzi.

    Maya UO Umunyamerikakazi ugiye gufatanya na Assumpta kwandika igitabo kuri Kayitare

    Muri izo nzira Maya avuga azanyuramo akusanya amakuru,harimo nko kujya mu bihugu bitandukanye uyu muhanzi Kayitare Wayitare Dembe yagiye abamo kuva akiri muto mu w’1981, kugeza agarutse mu Rwanda mu Ukwakira mu mwaka w’1994.

    Maya akomeza yavuze ko iki gitabo gishobora kuzarangira kibatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 20,ngo bitewe nuko hazabaho gutega indege berekeza mu bihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ’EAST AFRICA’ uyu muhanzi yagiye abamo,ndetse no kuba bazajya bakodesha muri Hotel n’ibindi.

    Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yavuze ko kandi ko ashobora no kuzifashisha abandi banditsi b’ibitabo babifitemo izina hano mu Rwanda,aho yatanze urugero nka Nsanzabera Jean de Dieu,kuko ngo amwemera nk’umwanditsi w’umuhanga.

    Assumpta na Kayitare Wayitare Dembe

    Maya akomeza yavuze ko impamvu yahisemo kwandika igitabo kuri Kayitare Wayitare Dembe,ari ukubera ko yabyirutse yumva ibigwi bye ndetse bigatuma akura amufata nk’umuntu w’intangarugero kuri we,ndetse anavuga ko hari byinshi yagiye amwigiraho nko kudacika intege ku ntego,no guca bugufi kuri buri wese,bityo ngo ntiyaterwa ipfunwe no kuba yamwita Hero ’Intwari’.

    Batamuriza Maya Assumpta akaba ari umwe ba bahagarariye Interconnect Justice ’ICJ’ mu Rwanda,umuryango mpuzamahanga ufite ikicaro muri Amerika,aho ubu bari gukora kuri Panafricanism.

    Kayitare Emmanuel yamenyekaniye ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe akaba yaramenyekaniye mu ndirimbo nka ’Abana b’Afurika,East Africa,Mujye mukundana Rubyiruko n’izindi’..Ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo ’ANITA,FATA KUMANO na Slay Queen’ zose akaba yarazisohoranye n’amashusho yazo.





    Source : Umuryango

  • Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko Uwinkindi akomeza gufungwa burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igifungo cya burundu cyahawe Uwinkindi Jean cyagumyeho
    Igifungo cya burundu cyahawe Uwinkindi Jean cyagumyeho

    Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, Uwinkindi yagarutse mu rukiko rw’ubujurire kumva umwanzuro ku bujurire yari yaratanze kuri icyo gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe aho yasabaga ko mu rubanza rwe harimo ibintu byinshi byirengagijwe mu mategeko no mu busabe bwe bityo akaba atemera uwo umwanzuro w’urukiko, akemeza ko ari umwere kugeza magingo aya.

    Biciye mu buryo bw’ikoranabuhanga, Uwinkindi yakurikiye ubu bujurire bwe yicaye muri gereza ya Mageragere kuva saa yine n’igice ntiyagira icyo avuga gusa yakomeje gukurikira ari wenyine nta mwunganizi mu buryo bw’amategeko.

    Urukiko rwasuzumye impamvu zatanzwe na Uwinkindi harimo kuba Urukiko Rukuru rwarafashe umwanzuro wo kumufunga burundu ku byaha binyuranye n’ibyo yarezwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha(ICTR), kuba atarahawe umwanya uhangije wo gushaka abatangabuhamya bamushinjura, kuba yarahawe ba avoka n’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda atagishijwe inama bityo urubanza rwe rurayoba kubera ko abo bunganizi atigeze yemera ko bamuhagararira mu rubanza rwe.

    Nyuma y’amasaha agera kuri ane asomerwa urwo urubanza rwaciwe kuva muri 2013, ibyashingiweho ku mpande zombi (uregwa n’ubushinjacyaha) urukiko rw’ubujurire rwerekanye uko byagenze muri bimwe Uwinkindi yagaragaje mu bujuririre bwe.

    Urugero uru rukiko rwagaragaje ko ubwa mbere Uwinkindi yahawe abunganizi babiri bitewe n’uko yagaragaje ko nta bushobozi yari afite bwo kwiyishyurira ba Avoka ku giti cye. Ngo ibi byarabaye kandi urubanza ruraburanishwa bigera n’aho abo bunganizi baruvamo bitewe n’ikibazo cy’amikoro angana n’amafaranga yari abagenewe mu gukora iperereza bashakira umukiliya wabo ubuhamya bumushinjura.

    Ngo aba bunganizi bari basabye amafaranga asaga miliyoni ijana n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (Rwf103million) ngo bahabwa ibihumbi 800 mu yo bari basabye ariko ngo bata urubanza ntibanagaragaza icyo bakoresheje ayo mafaranga.

    Ngo n’ubwo urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwamushakiye abandi bunganizi babiri bashya, uregwa avuga ko byakozwe atabizi ntibumvikana gusa urukiko rw’ubujurire rwo rwagaragaje ko kubera impamvu zo kuba Uwinkindi yari yagaragaje ko nta bushobozi afite bwo kwishyura abunganizi be, byari ngombwa ko atavutswa uburenganzira bwe bityo biba ngombwa ko ahabwa abandi ba Avoka kugira ngo aburane mu buryo busabwa n’amategeko mpunzamahanga y’ibyaha yaregwaga.

    Ikindi ngo ni uko imvugo z’abatangabuhamya zitasuzumwe mu buryo bwimbitse kandi ngo yifuzaga ko yashaka abatangabuhamya be baba hanze y’u Rwanda ngo ariko ntibyakorwa bitewe n’uko nta bwumvikane bwabaye hagati ya Uwinkindi n’abavoka be bashya, kandi kuba abavoka ba mbere bari baragaragaje ubushobozi n’ibyangobwa bibemerera gukora iryo perereza, ngo nta shingiro rigaragaza ko atahawe ayo mahirwe.

    Gusa ku kibazo cy’ibyangobwa byo gutegura urubanza rwe, Uwinkindi ngo yasabaga ko ahabwa umwanya uhagije (amezi 6) wo gutegura dosiye ye no gukusanya amakuru yuzuye, ariko ngo yahawe amezi abiri gusa bituma atagira umwanya uhagije nk’uwo ubushinjacyaha buhabwa, ariko Urukiko rw’ubujurire rwagaragaje ko igihe gihabwa ubushinjyacyaha ngo kitangana n’igihabwa uregwa bityo ngo nta mategeko yirengajijwe.
    Umwanya munini mu rukiko rw’ubujurire wafashwe ku kibazo cy’abatangabuhamya

    Urukiko rw’ubujurire rwagarutse ku kibazo cy’abatangabuhamya aho Uwinkindi yagaragaje ko ababajijwe bamubeshyeye, ubucamanza bwamusomeye bimwe mu byavuzwe bigaragaza uruhare rwe mu bikorwa byatumye habaho kwica Abatutsi basengeraga mu rusengero rwa ADEPR i Kanzeze yari ayoboye.

    Urugero, ngo kuba abayobozi (Burugumesitiri Gatanazi n’abandi) muri ako gace barashoboraga kumva ijambo rya Uwinkindi bakanarikurikiza, ngo ntabwo yigeze abuza abicanyi gushinga za Bariyeri ahubwo yitabiriye izo nama z’ibitero byagabwe ahitwa Kariyeri muri Kanzeze kandi ngo hari n’aho yavuze ngo ntihagire ujya kurya inyama zasahuwe mu bitero nta kazi yakoze, bigaragara ko yatangaga amabwiriza y’ibitero anabikorera mu rusengero.

    Gusa Uwinkindi avuga ko hari itandukaniro hagati y’urusengero n’agace ka Kariyeri n’ubwo abatangabuhamya bahuriza ku kuba intambwe zihari hagati ya Kariyeri n’urusengero ari nke kandi ngo uregwa yari yitabiriye iyo nama yatumijwe na Burugumesitiri Gatanazi.

    Uwinkindi we avuga ko ibi bitashingirwaho kuko harimo kunyuranya kuri iyo nama. Gusa urukiko rwo rwasanze ko kuba abatangabuhamya bashobora kuba banyuranya ku munsi iyo nama yabereyeho bitatuma ubuhamya bwatanzwe budahabwa agaciro ku byaha Uwinkindi aregwa ari byo gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi muri ako gace.

    Mu ma saa kumi z’igicamunsi, urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko nyuma yo gusuzuma impamvu zose uregwa yatanze ajurira, rwasanze nta shingiro zifite bityo rugumishaho imikirize y’urukiko rukuru yo ku wa 30 Ukuboza 2015.

    Ubu Uwinkindi ashobora kujuririra uyu mwanzuro mu rukiko rwisumbuyeho (rw’ikirenga) ku mpamvu z’akarengane gusa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/urukiko-rw-ubujurire-rwemeje-ko-uwinkindi-akomeza-gufungwa-burundu

  • Kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere byasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwakira izo kandidadatire bizaba kuva tariki 11 kugeza ku ya 22 Mutarama 2021, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda ribivuga.

    Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y
    Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kwakira-kandidatire-z-abifuza-kujya-mu-nama-njyanama-z-uturere-byasubitswe

  • Santarafurika: Inyeshyamba zirasaba ko amatora yo ku Cyumweru asubikwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Faustin-Archange Touadéra, arimo kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu muri manda ye ya kabiri
    Perezida Faustin-Archange Touadéra, arimo kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu muri manda ye ya kabiri

    Ikinyamakuru ‘Corbeau News’ kivuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatatu habaye imirwano yashyamiranyije izi nyeshyamba n’ingabo za Leta mu Majyepfo y’Igihugu, ndetse ko zafashe imijyi ya Beloko na Cantonier iri mu Majyaruguru.

    BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko ku wa Gatatu tariki 23 Ukuboza, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Santarafurika na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, baganiriye ku bibazo biri muri iki gihugu, u Bufaransa buvuga ko bwamagana abashaka guhungabanya umutekano wa Santarafurika.

    Nyuma yo kuganira kwabo, indege z’intambara z’u Bufaransa zahise zitangira kugenda hejuru y’ikirere cya Santarafurika, ibi biri mu bwumvikane bagiranye nk’uko itangazo ry’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ribivuga.

    Mu cyumweru gishize, ibihugu by’u Burusiya n’u Rwanda byohereje abasirikare muri Santarafurika, bagiye kubungabunga umutekano w’ ubutegetsi bwa Touadera, by’umwihariko mu matora ateganyijwe ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020.

    Repubulika ya Santarafurika ni igihugu gikize ku mutungo kamere wa Diyama, Zahabu, Peteroli na Uranium ariko ni kimwe mu bifite abaturage bakennye cyane ku isi.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/santarafurika-inyeshyamba-zirasaba-ko-amatora-yo-ku-cyumweru-asubikwa

  • Video: Amaze imyaka isaga 50 ari umuhanzi ugendana n’ibihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Makanyaga Abdoul ni umwe mu bahanzi b
    Umuhanzi Makanyaga Abdoul ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamaze igihe kinini muri uwo mwuga

    Makanyaga amaze imyaka isaga 50 ari umuhanzi, umuririmbyi n’umucuranzi. Zimwe mu ndirimbo yahimbye kera yarazivuguruye izindi azikorana n’abahanzi bakiri bato ariko agaharanira ko zigumana umwimerere wazo.

    Ni umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki w’u Rwanda dore ko yanacuranze muri orchestres zitandukanye guhera ahagana mu 1970, kugeza ubu akaba afite itsinda rye yise Groupe Makanyaga.

    Kurikira ikiganiro cyose kuri KT TV:

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/video-amaze-imyaka-isaga-50-ari-umuhanzi-ugendana-n-ibihe

  • Pasiteri Uwinkindi arahabwa umwanzuro ku bujurire yatanze ku gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jean Uwinkindi
    Jean Uwinkindi

    Uwinkindi yahoze ari umushumba mu itorero rya ADEPR mu cyahoze ari Komini Kanzenze mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari ubu ni mu Karere ka Bugesera.

    Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye Abatutsi benshi ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura Abatutsi bari bwicwe, ibyaha yahamijwe ko yabikoranye ubugome ndengakamere.

    Yitabiriye kandi inama nyinshi zanogerezwagamo imigambi yo kurimbura Abatutsi, bigize icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cya Jenoside.

    Akimara gusomerwa igihano yahawe, Uwinkindi yahise avuga ko akijuririye imbere y’urukiko rw’ubujurire.

    Uwinkindi yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30 Kamena 2010, ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubwo yari yiyoberanyije amazina.

    Yaje gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, nyuma rumwohereza mu Rwanda tariki 19 Mata 2012 ubwo rwendaga gusoza imirimo yarwo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/pasiteri-uwinkindi-arahabwa-umwanzuro-ku-bujurire-yatanze-ku-gihano-cyo-gufungwa-burundu-yakatiwe

  • Umujyi wa Kigali wifuza ko abawukoreramo bataha hanze yawo bajya bawuraramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali
    Umujyi wa Kigali

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imitunganyirize y’Umujyi, Enjeniyeri(Enj) Marie Solange Muhirwa, yatangarije Kigali Today ko igishushanyo mbonera gishya cyemerera abacuruzi birirwa i Kigali guhita barara mu nzu bakoreramo, ariko ko abubatsi b’izo nzu batajya bateganya aho kurara.

    Enj Muhirwa yagize ati “Iyo ugeze muri uyu mujyi nijoro cyangwa muri ‘week-end’ usanga nta rujya n’uruza rw’abantu ndetse nta n’ibikorwa bihari, ukibaza ngo ese aha hantu haba abantu?”

    Enj. Muhirwa yavuze ko barimo gukorana n’abubaka inzu mu mujyi wa Kigali rwagati muri Nyarugenge, kugira ngo mu miturirwa hasi hajye hagenerwa ubucuruzi, hanyuma inyubako zo hejuru zibe izo guturwamo.

    Avuga ko inzu zizaba zigenewe gukorerwamo imirimo itandukanye(mixed use), atari ubucuruzi gusa n’ibiro, ahubwo ko abantu bazajya basangamo serivisi nka resitora, ubwidagaduriro bw’abana, amacumbi, amaduka n’amasoko y’ibintu hafi ya byose.

    Ibi bigamije gufasha abantu kwirinda gutega imodoka bava mu kazi cyangwa bakajyamo, ndetse n’abava hirya no hino baje gushaka ibintu na serivisi zitandukanye, bikaba ari byo biteza umubyigano w’imodoka mu mihanda.

    Indi nyungu irimo ni uko iyi gahunda izafasha abaturage na Leta gukoresha neza ubutaka, kuko abasanzwe batuye mu nzu z’intagarane hasi ku butaka bagiye gutura bagana hejuru.

    Uhagarariye abikorera ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, Tharcisse Ngabonziza avuga ko kubaka umuturirwa mu mujyi akawuturamo nka nyirawo bishoboka, ariko ko kubona abakodesha inzu yo guturamo muri uwo muturirwa bitoroshye.

    Ngabonziza yagize ati “Wenda wowe nka nyiri inzu wajyamo ariko kubona abapangayi ntabwo bikunda, nawe reba nko muri MIC inzu y’icyumba kimwe na salon ni amafaranga ibihumbi 600 ku kwezi kandi ubwo kuhakodesha ari munsi y’amadolari 1,000 (miliyoni imwe y’amanyarwanda) uba uhomba.”

    Ngabonziza avuga ko impamvu bigoye kubona umupangayi mu miturirwa y’i Kigali rwagati ari uko umuntu yinyabya hirya gato yayo, akabona inzu y’amafaranga ibihumbi 300 ku kwezi, nini kandi nziza.

    Icyakora we nka nyiri inzu yahize ko agomba kuva aho atuye mu nkengero za Kigali mu gihe cya vuba, akaza gutura hejuru mu muturirwa we, kandi ko azabikangurira na bagenzi be bafite inyubako mu mujyi rwagati.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butanga urugero ku nzu yitwa Makuza Peace Plaza buvuga ko iri ku rwego rwifuzwa, kuko yifitemo parikingi y’imodoka, imyanya yo gucururizamo no gukoreramo ibintu bitandukanye, ibiro by’inzego zinyuranye, hanyuma hakaba n’igice cyagenewe guturwamo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wifuza-ko-abawukoreramo-bataha-hanze-yawo-bajya-bawuraramo

  • Perezida Kagame yifurije Perezida Macron urwaye COVID-19 gukira vuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yifurije Macron gukira vuba
    Perezida Kagame yifurije Macron gukira vuba

    Ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020 nibwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ibipimo byagaragaje ko afite ubwandu bwa Virus ya COVID-19, nk’uko ibiro bye byabitangaje. Perezida Emmanuel Macron yahise afata icyemezo cyo kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi.

    Itangazo rya Perezidansi y’u Bufaransa ryasohotse kuri uwo munsi ryagiraga riti, « Bijyanye n’amabwiriza ari ho ubu yashyizweho n’inzego z’ubuzima kandi akurikizwa ku bantu bose, Perezida wa Repubulika arajya mu kato mu minsi irindwi. Azakomeza gukora no kuzuza inshingano ze, hifashishijwe uburyo bw’iya kure (à distance)».

    Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yifurije Emmanuel Macron gukira vuba ndetse akaryoherwa n’iyi minsi mikuru isoza umwaka.

    Ibiro bya Perezida Macron byatangaje ko ubuzima bwa Perezida Macron bugenda burushaho kumera neza.

    Belatedly but heartily wishing President of France @EmmanuelMacron speedy recovery into healthy Festive Season and beyond.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) December 23, 2020


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/perezida-kagame-yifurije-perezida-macron-urwaye-covid-19-gukira-vuba