Category: Uncategorized

  • Burera : Abantu babatu barimo impanga bagwiriwe n’ikirombe umwe ahita apfa #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, aho uko ari batatu bazindukiye muri iki kirombe gucukura umucanga rwihishwa, kikariduka uwitwa Nzirorera Samuel w’imyaka 30 agahita apfa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko aba bagabo bacukuraga umucanga ahantu bari bamaze iminsi bihangiye kuko hatari hasanzwe hacukurwa.

    Yavuze ko aho hantu ari aho bari bihangiye mu murima bivugwa ko wari uw’umwe muri bo kuko nibwo bari bagitangira kuhacukura, baza kugira ibyago ikirombe kirabagwira umwe ahita apfa abandi barakomereka

    Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa ku Bitaro bya Butaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe abakomeretse bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rusasa kugira ngo bitabweho n’abaganga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Burera-Abantu-babatu-barimo-impanga-bagwiriwe-n-ikirombe-umwe-ahita-apfa

  • Miss Uwihirwe Yasipi Casmir ahanganye n'abakobwa b'uburanga mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abakobwa bahatanye mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 barimo na Uwihirwe Yasipi Casmir uhagarariye u Rwanda bakorewe ibirori byo kwakirwa mu Mujyi wa Calabar mbere y'uko amarushanwa atangira.

    Aba bakobwa bakoze umutambagiro witwa Carnival Calabar,banahabwa ikaze n'Umunyakenya Irene Ng'endo Mukii wegukanye iri kamba mu 2019.Umujyi wa Calabar ufatwa nk'Umurwa wa Leta ya Cross River uri kuberamo iri rushanwa yitabiriye.

    Uwihirwe Yasipi Casmir yahagurutse mu Rwanda ku wa 23 Ukuboza 2020, yitabiriye iri rushanwa ndetse abaritegura baherutse kumushyira mu bakobwa 10 bahabwa amahirwe yo kwegukana iri kamba.

    Uyu mukobwa yabonye itike yo guhagararira u Rwanda nyuma y'urugendo rwabaye rwo gushakisha uzaserukira igihugu muri Nigeria, aho ari guhatana n'abakobwa batandukanye bo mu bihugu bya Afurika.

    Uru rugendo rwatangiye ku wa 25 Ukwakira 2020; abakobwa batanu bo mu Rwanda bagatoranywa mu bandi umunani bageze ahabereye igikorwa mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Villa Porto Fino.

    Muri aba bakobwa batanu niho haje kuvamo Uwihirwe Yasipi Casmir ndetse na Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda 2019, aba aribo bajya mu cyiciro cya nyuma cyasabaga gutora hifashishijwe urubuga rwa Miss Africa Calabar.

    Mu gutora, ijwi rimwe ryanganaga na $1 akabakaba 1000 Frw. Uwihirwe yagize amajwi 442 mu gihe mugenzi we yari afite 400.

    Uyu mwaka iri rushanwa rizasozwa ku wa 30 Ukuboza 2020,ubwo hatangazwa Miss Africa Calabar 2020 n'ibisonga bye bibiri.Aho rizabera nta bantu bazaba barimo ahubwo abashaka kurikukirana bazishyura amafaranga kugira ngo barirebe binyuze ku rubuga rwaryo.

    Umukobwa uzaba wahize abandi azahemba ibihumbi 50 by'amadolari ndetse n'imodoka yo mu bwoko bwa SUV.







    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-uwihirwe-yasipi-casmir-ahanganye-n-abakobwa-b-uburanga-mu-irushanwa-rya

  • Rusheshangoga Michel yasezeye ku mupira w'amaguru ku myaka 26 gusa #rwanda #RwOT

    Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, nyuma y'imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali, ni bwo Rusheshangoga Michel yasezeye kuri bagenzi be bakinana muri AS Kigali, avuga ko agiye gutangira ubuzima bushya.

    Yagize ati 'Benshi babyumvaga ariko ukuri ni uko ngiye kuva aha. Muri aka kanya, ntabwo dushobora gukomezanya kubera impamvu z'ubundi buzima. Ntabwo nababwira ngo ndishimye.'

    Yavuze ko atishimiye gusiga bagenzi be kuko kuri we AS Kigali ari umuryango, asaba abo bakinanaga gukomeza intego bihaye mu marushanwa atandukanye bari gukina arimo CAF Confederation Cup.

    Ati 'Kuva nava muri APR FC, nanjye nisanze mu muryango mwiza, umuryango w'abantu banyakiriye neza, bambanira neza. Mfashe uyu mwanya mbashimira mbikuye ku mutima.'

    'Ndabifuriza ko urugendo mwatangiye rugomba kurushaho, ntekereza ko uyu mwaka ni wo navuga ko ari uwa AS Kigali, mugomba kuwugira uwanyu. Ndabizi ko mubishoboye, ndabifuriza amahirwe masa, dukomeze dushyire hamwe twese. Ndabakunda cyane.'

    Rusheshangoga yari amaze umwaka umwe n'igice mu Ikipe y'Umujyi wa Kigali nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi y'umwaka ushize wa 2019. Muri Gicurasi uyu mwaka, yari yongereye amasezerano y'umwaka umwe.

    Nshimiyimana Eric wamutoje mu Isonga FC, APR FC ndetse akaba yamutozaga muri AS Kigali, yavuze ko byabagoye kwakira ko batazakomezanya na we kuko ari umukinnyi bari bagikeneye.

    Ati 'Tubyakiriye neza, icya ngombwa ni ukumusabira umugisha, navuga ko ari impamvu zitumye agenda, ntabwo yari ageze mu gihe cyo kurangiza umupira, ariko byari ngombwa ko agenda kuko ni ubundi buzima agiye gutangira.'

    'Ni ukumwifuriza umugisha, azabe amahoro, ntabwo biba byoroshye, wabonye ko kubyakira na we yagaragaje imbamutima ze kuko kuba mu mupira yari amazemo imyaka igera ku 10 akina, biragoye guhita abyakira.'

    Yakomeje agira ati 'Twari tukimukeneye nk'ikipe, yadufashaga, ariko tugomba kubyakira natwe tukamufasha gutangira ubwo buzima. Natwe byatugoye, ku myaka afite n'akazi dufite imbere ariko ni ukubyakira.'

    Rusheshangoga w'imyaka 26 nk'uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, ni umwe mu bari bagize Amavubi U-17 yakinnye Igikombe cy'Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

    Yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.

    Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50$, aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara wa 3000$ ku kwezi, akanagenerwa andi 500$ mu gihe ashoboye gutanga umupira uvamo igitego.

    Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka muri APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama 2018, ariko nyuma y'umwaka umwe atandukana na yo, yerekeza muri AS Kigali.

    Muri Nyakanga 2019 ni bwo yakoze ubukwe na Nakazungu Aimée 'Njungu'.

    Rusheshangoga waherukaga guhamagarwa mu Amavubi yitegura irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroun, yasezeye kuri AS Kigali mu gihe ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuramo na KCCA FC yo muri Uganda.

    Mu mukino ubanza wari kuba ku wa 23 Ukuboza 2020, AS Kigali yahawe ibitego 2-0 kuri mpaga yatewe iyi kipe yo muri Uganda kubera kutagira umubare uhagije w'abakinnyi.

    Source: IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rusheshangoga-michel-yasezeye-ku-mupira-w-amaguru-ku-myaka-26-gusa

  • Cristiano Ronaldo yatowe nk'umukinnyi w'ikinyejana mu birori byaryohejwe n'umukunzi we wari wambaye ikanzu ishotorana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,usanzwe ukunda cyane n'Abarabu ndetse nabo bakabimwereka,yatowe nk'umukinnyi w'ikinyejana imbere y'abarimo Messi,Zidane,Ronaldinho n'abandi.

    Mu birori byabereye mu mujyi wa Dubai,uyu mukinnyi watwaye Ballon d'Or 5 yatowe nk'umukinnyi mwiza kuva 2001-2020.

    Iki gihembo kije gikurikira icya Golden Foot nacyo aherutse guhabwa ahigitse ibihangange.Iki gihembo cyatangijwe muri 2003 gihabwa umukinnyi ufite imyaka 28 kuzamura ndetse umuntu agitwara rimwe mu buzima bwe.

    Nubwo amaze imyaka 20 akina umupira w'amaguru, Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cy'imyaka 100 arenga ku bakinnyi bose bamenyekanye mu myaka 100 ishize.

    Umutoza wa Manchester City witwa Pep Guardiola niwe wahawe igihembo cy'umutoza w'ikinyejana kubera ibyo yakoze mu makipe 3 amaze gutoza arimo Barcelona,Bayern Munich na City.

    Ushakira amakipe Cristiano Ronaldo Jorge Mendes yatowe nk'uhagarariye abakinnyi w'ikinyejana mu gihe Robert Lewandowski yatowe nk'umukinnyi w'umwaka atsinze Ronaldo na Messi.Bayern Munich yabaye ikipe y'umwaka.

    Nubwo afite imyaka 35,Cristiano Ronaldo ntahagarika gutsinda ibitego kuko mu mwaka w'imikino ushize yatsinze ibitego 44 mu mikino yose yakinnye.Uretse Robert Lewandowski nta wundi wamuruhije ibitego.

    Uko ibihembo byatanzwe muri Globe Soccer awards:

    Player of the Year – Robert Lewandowski
    Club of the Year – Bayern Munich
    Coach of the Year – Hans-Dieter Flick
    Player of the Century – Cristiano Ronaldo
    Club of the Century – Real Madrid
    Coach of the Century – Pep Guardiola
    Agent of the Century – Jorge Mendes
    Player Career Award – Gerard Pique, Iker Casillas





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yatowe-nk-umukinnyi-w-ikinyejana-mu-birori-byaryohejwe-n

  • Yesu ni Data wa twese uhoraho. Ese wahindutse kuba umwana w’ Imana cyangwa uri umuntu w’Imana? #rwanda #RwOT

    Yesu yavuze ijambo rikomeye ati'Byose nabihawe na Data kandi ntawe uzi Umwana w’Imana keretse Se. Kandi ntawe uzi Se keretse Umwana w’Imana , n’umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha'. Matayo 11: 27

    Turi kugaruka ku nyigisho z’ibanda ku buhanuzi bwa Yesaya, aho yavuze ko Umwami Yesu azavuka , avuga amazina azitwa n’indangagaciro zizamuranga. Ubu noneho turavuga ku izina 'Data wa twese uhoraho’. Pasiteri Habyarimana Desire ni we wabisobanuye mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv.

    'Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese uhoraho, Umwami w’amahoro'. Yesaya 5: 9.

    Imana itubera Data ryari?

    Kuva kera iri jambo ' Data wa twese’ ryarakoreshwaga, ariko Yesu ni we waje guhishura Data muby’ukuri. Iyo tuvuze Data, duhita twumva isano ry’umwana na papa we. Kugira ngo Imana mugirane iri sano ry’amaraso ni uko haba habayeho kubyarwa, aho Bibiliya ivuga ngo ' Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana' Yohana 1:12.

    Aba bana rero si abana bavutse kubw’umubiri ahubwo babyewe n’amaraso ya Kristo Yesu. Igihe Yesu yajyaga ku musaraba yateye ibise abyara itorero kandi ni ikintu cyo kwishimira cyane!.

    Abantu benshi ni abantu b’Imana ariko si abana b’Imana, kuko kugira ngo ube umwana w’Imana hagomba kuba isano yo kubyarwa. Umuntu agomba kuba yarabyawe abizi neza ko yavutse kandi uburyo bwo kuvuka burazwi, turabizi ko umuntu atwita akabyara. Yesu yatwise itorero araribyara abo bantu yabyaye ni bo bitwa abana b’Imana.

    Hari abantu benshi b’iyitirira Imana

    Kuba dufite insengero zuzura buri cyumweru ntabwo bivuze ko abo bantu bose ari abana b’Imana. Hari abantu benshi b’injiye itorero bahinduka abayoboke b’abantu, bahinduka abayoboke b’amadini ariko batahindutse kuba abana b’Imana.

    Iyo umuntu yavutse aba abizi, ese wajyenda mu muhanda abagabo bose muhuye ukabita papa wawe?, ntabwo bishoboka kuko na bo batakwiyumvamo nk’umwana. Ariko umwana iyo ahamagaye papa bafitanye isano y’ukuri, yewe niyo yaba ari umwana wakiriwe mu muryango ahita yumva ko ari papa w’ukuri.

    'Ntawe uzi Umwana w’Imana keretse Se. Kandi ntawe uzi Se keretse Umwana w’Imana , n’umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha'

    Birumvikana ko kugira ngo umenye ko Imana ari so, bisaba ihishurirwa. Kugira ngo umuntu avuke habanza kuba agahinda gatera kwihana kuticuzwa. Ese kubera iki umuntu w’umugabo agira agahinda akarira?, ni uko aba yahishuriwe ko ari umunyabyaha kandi akamenya ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, impano y’Imana ari ubugingo buhoraho.

    Akamenya ko akwiriye kwakira Kristo, akamenya ko ibyaha bye ari byo byashyize Yesu ku musaraba akagira agahinda akiyemeza guhindukira no kubivamo. Icyiba gisigaye ni ukwizera amaraso ya Yesu nk’igitambo kizima hanyuma ukatura ibyaha wakoze icyo gihe uba ukijijwe. Ibi bikorwa n’Umwuka Wera, ni Yesu ubitanga nta muntu ushobora kubitanga.

    Buri wese akwiye gusenga Imana ikamwihishurira bitari ukumwiyitirira gusa. Bibiliya ivuga ko mu minsi y’imperuka abakobwa 7 bazafata umugabo umwe bamubwire ngo ' Tuziyambika, twirishe nta kindi tuzagusaba turashaka kwitirirwa izina ryawe gusa’. Umugore cyangwa umukobwa asobanura itorero naho umugabo ni Kristo.

    Dufite abantu benshi bitirirwa Yesu ku cyumweru ariko ntababeshejeho, babeshya nk’abandi, bashugurika nk’abandi. Ubuzima babaho ni nk’ubw’abandi bose ntibafite imyitwarire nk’iya Yesu, ntibahinduka ku ngeso baramwiyitirira gusa. Abo ntabwo bavuga ngo ni ‘Data wa Twese’, ni abantu b’Imana ariko si abana b’Imana.

    Yesu yigishije abigishwa be gusenga

    Ati' Nuko musenge mutya muti ' 'Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru. Uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi, Uduharire imyenda yacu, Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu. Ntuduhane mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, None n’iteka ryose. Amen.” Matayo 6: 9-13

    Ugomba kwitoza kubaho ubuzima bwubaha Imana. Hanyuma ukwiye kumenya ko icyo waremewe ari ukwamamaza Ubwami bwayo. Nyuma yaho ukwiye kumenya ko hirya yo kwamamaza Ubwami bwayo ubushake bw’Imana bukwiye kuba mu buzima bwawe.

    Abantu benshi uzumva bavuga ngo 'Ubushake bw’Imana burasharira, busharirira kamere!, ubushake bw’Imana ni bwiza. Ifi iyo iri mu mazi ni bwo buzima bwiza bubaho kuri yo, iyo ivuye mu mazi iba ipfuye. Iyo Imana yakubereye so ukabaho ubuzima bumwubaha, ubushake bw’Imana biba ari nk’ifi iba mu mazi uba uri ahakwiriye ukora ibyo wakagombye gukora.

    Umwana w’ikirara yari mu muryango nta kibazo, igihe kiza kugera arivumbura yumva arashaka kwibeshaho. Arajyenda Bibiliya ivuga ko igihe yajyaga kuragira ingurube yifuje gusangira nazo ibyo biryo ntabone ubimuha. Ikindi gihe ngo yisubiramo arahaguruka yigira inama yo gusubira kwa se.

    Gutana no kujya kure bibaho kuko turwana n’isi na Satani n’umubiri ariko ni byiza ko umuntu yiga kwisubiramo. Ese ubukristo bwawe wumva bumeze bute, ese usabana na Data wa twese?, wumva ufite ishema ko Imana ari so? Umwana w’ikirara iyo yisubiramo agakomeza kuragira ingurube ntacyo byari gutanga, ahubwo yarahagurutse.

    Gukizwa ni uguhindukira ukavuga ngo’ Mfashe ikemezo ngiye gukora ibyo Data ashaka’, ngiye gusubira mu busabane bwanjye n’Imana. Wigeze gukizwa none ubu waracogoye, ntabwo ukiri mu busabane na Data wa twese, ntukiri mu rukundo nawe, ntabwo ukiri aho Imana ishaka. Inkuru nziza ni uko Data, Imana yakongera ikakwakira kandi mukabana.

    Reba hano inyigisho yose

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Yesu-ni-Data-wa-twese-uhoraho-Ese-wahindutse-kuba-umwana-w-Imana-cyangwa-uri.html

  • AMAFOTO: Miss Yasipi n'abo bahanganye muri Miss Africa Calabar 2020 bakorewe ibirori biryoheye ijisho. #rwanda #RwOT

    Uwihirwe Yasipi Casmir uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 na bagenzi be bakorewe ibirori byo kwakirwa mu Mujyi wa Calabar mbere y'uko barushanwa bagatangaza uwegukanye ikamba.

    Mu Cyumeru gishize nibwo Uwihirwe Yasipi Casmir yahagurutse i Kigali yerekeza muri Nigeria aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.

    Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatanu rihuje abakobwa 20 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w'Afurika.

    Kuri iki cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020 aba bakobwa bakorewe ibirori byo kwakirwa mu mujyi w'ubukerarugendo wa Calabar byaranzwe n'akarasisi n'imbyino zo muri Nigeria.

    Biteganyijwe iri rushanwa rizasozwa tariki 30 Ukuboza 2020, ubwo hatangazwa Miss Africa Calabar 2020 n'ibisonga bye bibiri.

    Uyu mukobwa uzaba wahize abandi azahemba ibihumbi $50 ndetse n'imodoka yo mu bwoko bwa SUV.

    Azaba asimbuye umunyakenyakazi Irene Ng'endo Mukii wambitswe iri kamba mu mwaka ushize.

    Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 iri rushanwa rizaba nta bantu benshi bahari, ahubwo rizerekanwa biciye ku rubuga rwa interineti rwaryo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/28/amafoto-miss-yasipi-nabo-bahanganye-muri-miss-africa-calabar-2020-bakorewe-ibirori-biryoheye-ijisho/

  • Rwanda Media High Council seeks to increase number of Journalists who use Sign Language #rwanda #RwOT

    A group of Rwandan journalists has spent about two months learning sign language in a short course organized by the Media High Council (MHC) in collaboration with the umbrella of Deaf in Rwanda.
     
    After the short course they have visited deaf  people in Rubavu District as part of practical course on the Sign Language Course to make sure they  know it.
     
    The Journalists visited Ubumwe Community Center where students mostly deaf were very pleased with the knowledge they had gained from the opportunity to talk and even said that once the journalists got to know it it would help deaf people to know  various News and articles that would go through the media from which they came.
     
    Deaf people said that it is usually difficult to know the information and what was said in the news because almost all media outlets had no sign language interpreter other than National Television.
     
    They go on to say that at least it would be better if all the media had an interpreter to help them understand the various information and conversations.
     
    The fact that there were no translators to help them understand what was being said makes them feel no need to watch TV and choose to read only to those who know the information and sometimes take it from others which probably mislead them.
     
    Olivier, One of the students we spoke to who is also deaf  said that in addition to the training provided by the school, deaf students also help their colleagues to know  sign language and all the students can speak it at home, although not all at home know it.
     
     Zachalie Dusingizimana, Director of Ubumwe Community Center, said the parents' perceptions were initially a challenge since they were not understanding how children with disabilities could learn together in school with the use sign language.
     
    He added that so far the rest of the parents are happy because their children are learning all the languages ​​including the sign language.

     
     
     
    'Sign language is a language like any other. So since it is a language that is not widely known in our schools we have chosen to include talented teachers who translate for the deaf  so that they can attend all classes and teach it to all other students with disabilities.'
     
    'This year we have 32 children with hearing and speech impairments. The problem with them is mainly the ability to communicate with others in sign language so that even when they get home in their families they are not helped,' he said.
     
    The center was launched to help people with disabilities as they were found to be marginalized and now accommodate all students and people with various disabilities.
     
    Although the number of sign language users is increasing, those who teach it still have the problem that there are no sign language manuals in Kinyarwanda, and that a child who knows sign language in English would not tell it in Kinyarwanda.
     
     KAYIHURA Frederic, a teacher and sign language translator, said, 'The challenges we face in teaching sign language are that children often go up without basic knowledge of sign language and even when they start learning they start from English signs but now the problem is to take them out of the English sign and take them to the Kinyarwanda sign language '
     
    'For a child who has studied English sign language to take the Kinyarwanda test is very difficult, there is a need for advocacy so that there is a Kinyarwanda sign language textbook,' he added.

     
    Isabella Iradukunda Elisabeth
     

     

     

    83

    The post Rwanda Media High Council seeks to increase number of Journalists who use Sign Language appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/28/rwanda-media-high-council-moves-to-increase-number-of-journalists-who-use-sign-language/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-media-high-council-moves-to-increase-number-of-journalists-who-use-sign-language

  • Ubunani burageze tugiye kwishimira ko twarangije umwaka, ibyo COVID19 ntabwo ibizi- CP Kabera #rwanda #RwOT

    Urugamba rwo kurwanya ikwirakwira rya COVID19 rumaze amezi agera ku Icyenda ,aho abanyarwanda imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 7970 bamaze kwandura mu bipimo 716 933.

    Minisante igaragaza kandi ko abagera kuri 6289 bamaze gukira iki cyorezo mu gihe abakirwaye ari 1607 naho abitabye Imana bamze kugera ku 74.

    Ubwandu bushya bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera by’umwihariko muri iyi minsi isoza umwaka wa 2020, ibintu inzego zibishinzwe zivuga ko biterwa n’uko abaturage badohotse ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera yavuze ko inshingano zabo nk’uru rwego ari ukwigisha no kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda aba yashyizweho n’inzego zirimo iz’ubuzima yubahirizwa.

    Ubwo yari mu kiganiro ku Isibo TV, yavuze ko mu baturage harimo igice cy’abantu bumvira bakubahiriza n’amabwiriza, muri bo hakabamo igice cy’abagaragaza ibitagenda bakanatanga amakuru kuho amabwiriza atari kubahirizwa.

    Hari ikindi cyiciro cy’abantu bagaragaza ko bageze igihe cyo kwirinda ariko uko igihe kigenda gishira bakadohoka, ari nabo Polisi ifite inshingano zo gukomeza kubibutsa amabwiriza yo kwirinda. Hari ikindi gica cya gatatu cy’abantu bavuga ko COVID19 ari igihugu gishingiye kuri politiki.

    CP Kabera ati 'Ikintu rero gikomeye cyane ni uko inzego zishinzwe izo gahunda zose zaba izo dukorana yaba Polisi iri ku isonga mu kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa, ni ukudatezuka, ni uko itagomba kurambirwa, ni uko itagomba kuruha.'

    Yakomeje agira ati 'Niyo mpamvu kuva tariki 21 Werurwe, gahunda ya Guma mu Rugo yatangira kugeza uyu munsi Polisi itagomba kurambirwa, icyo cyo kirakomeye… burya buri gihe turabivuga ariko niko bimeze ntabwo wareka kuvuga ukuri guhari.'

    Afande CP Kabera avuga ko uru rugamba rwo kurwanya COVID19 rusaba kutarambirwa ariko rugasaba ko buri Muturarwanda agira inshingano zo kuyirwanya.

    Ati 'Ibi turabivuga tukongera tukabivuga, wenda abantu bakibaza ngo kubera iki, ariko ntabwo wareka kuvuga ukuri guhari, ntabwo wareka kuvuga ko COVID19 idahari kandi buri munsi yica abantu.'

    CP Kabera avuga ko imyitwarire y’abaturage mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza iteye ikibazo ndetse igaragaza ko uru rwego avugira rugifite akazi ko gukora no kwibutsa abaturage.

    Yakomeje agira ati 'Noheli irageze, ubwo baravuga ngo tugiye kwishimisha ariko COVID19 wenda hari ukundi yabigenza. Ntako yabigenza yo ntabwo ibizi, Ubunani bugiye kugera twishimira ko twarangije undi mwaka, ibyo ntabwo ibizi.'

    'Iyo Coronavirus iza kuba yumva, ukuntu mu Rwanda cyangwa ahandi bayamaganye iba yaragiye.'

    Muri iki kiganiro, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yanavuze kandi ko amaze imyaka igera kuri 30 mu bijyanye no gucunga umutekano ariko akaba yarinjiye muri Polisi mu 2009, ubwo yari avuye mu Ngabo z’u Rwanda, icyo gihe ngo yari afite ipeti rya Majoro [Major].

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ubunani-burageze-tugiye-kwishimira-ko-twarangije-umwaka-ibyo-COVID19-ntabwo-ibizi-CP-Kabera