Category: Uncategorized

  • Ese birakwiriye ko tujya gufasha abakene tukitwaza itangazamakuru? #rwanda #RwOT

    Bimaze kumenyerwa ko mu Ukuboza mu bihe bya Noheli n’Ubunani aribwo abantu benshi ku giti cyabo, imiryango ya gikirisito n’amatorero bajya gutanga ubufasha ku bakene, abarwaye, impfubyi n’abapfakazi.

    Abenshi babasura babashyiriye ibiribwa, ibikoresho by’isuku cyangwa ubufasha mu kwivuza nka mituweli n’ibindi.

    Ugarukiye aha iki gikorwa bakora ni cyiza ariko birababaje gukora icyiza ukakigerekaho ikibi kizasiga amateka mabi kigatera igikomere n’ipfunwe abazakomoka ku bo wafashije.

    Gufasha ni byiza ariko bitanga isura mbi iyo ababikoze bitwaje itangazamakuru bakagerekaho gushirya abo bafashije ku karubanda, bagafotora ibiryo n’abo babihaye kuva bivuye mu modoka, byinjira mu nzu kugera bitetswe bikajya mu gifu.

    Ese iyi migirire iterwa n’iki?

    Abantu benshi bafite ibirarane byo kubahwa, guhabwa agaciro bitewe n’imiryango bavukamo cyangwa uko sosiyete yabafashe, aba iyo bagize aho bagera bishakira icyubahiro no kumenyekana bityo ibyo bakora byose bifuza kubyubahirwa, batanga ikiguzi cyose cyatuma bagera kuri iyo ntego nubwo babyitirira gufasha.

    Abakirisito bo n’abanyamadini iyo bakoze ibyo babyita umurimo w’Imana ariko mu by’ukuri ntabwo ariwo ahubwo ni ukwivura ibikomere by’amateka banyuzemo. Burya impamvu idutera gukora ibyo dukora iruta cyane ibyo dukora ubwabyo.

    Ese muri ibi bikorwa harimo ubumuntu?

    Igisubizo cyanjye kiroroshye, ni oya. Umuntu w’impfura, warezwe kandi ufite indangagaciro, yewe niyo ataba umukirisitu ntiyatinyuka gushyira ku karubanda abo yagaburiye cyangwa abakene yafashije.

    Abantu benshi bakomotse ahantu habi ndetse u Rwanda rwahuriyemo abantu bafite amateka avangavanze, bamwe babaye impunzi imyaka myinshi abandi bahunze igihe gito, abandi bavuka mu miryango ikennye, abize bigoranye n’ibindi.

    Kuba waranyuze aho hose ntibibuza kwiyubaha no kubaha bagenzi bawe, iyo warezwe ugahabwa indangagaciro nzima kuko kuvukira mu buzima bubabaje si amahitamo yawe ntabwo ukwiriye kuzishyura ikiguzi cyabyo ubuzima bwose, igihe wowe n’abazagukomokaho uzaba ureba amafoto n’amashusho ari ku karubanda.

    Itangazamakuru ni ryiza ridufasha muri byinshi ariko tunibuke ko abarikoramo bazi kubika ibyo bakoze ku buryo nyuma y’imyaka mirongo itatu umwana w’umwe mu bafashijwe nagirwa Ministiri abanyamakuru bazagarura agafoto ka se apfukamye ashimira umuterankunga wamuhaye umufuka wa kawunga n’umuceri. Ese bizamuhesha ishema cyangwa bizamuzanira ipfunwe we n’umuryango we?

    Ikibazo mbaza abajya gufasha bakitwaza itangazamakuru, ese abaye ari so, nyoko, bashiki cyangwa basaza bawe bakaba babayeho ubuzima bubi bw’ubukene wakwishimira ko babagaburira bitwaje itangazamakuru bagashyira amafoto n’amashusho yabo ku karubanda?

    Yesu yaravuze ngo ukuboko kw’iburyo nigukora ikintu ukw’ibumoso ntikuzabimenye. Nonese ibibitse kuri Google n’ahandi byatangarijwe Isi yose ubwo bizagarukira he?

    Nsoza nagira inama abanyamadini n’amatorero n’abantu ku giti cyabo bifuza gufasha abakene; gufasha ni igikorwa cyiza ariko banza urebe impamvu igutera kubikora, hanyuma urebe niba birimo ubumuntu, unatekereze ku mutekano w’abo ugiye kugaburira niba bitazabasigira igikomere cy’iteka ryose kandi wowe wari uzi ko ugize neza.

    Inyigisho ya Pasiteri Desire Habyarimana

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-birakwiriye-ko-tujya-gufasha-abakene-tukitwaza-itangazamakuru.html

  • Messi yavuze byinshi ku hazaza he anongera guhishura ukuntu yemera cyane Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Uyu munya Argentina watanze ibyishimo mu mupira w'amaguru,yemerewe gutangira kuvugana n'andi makipe guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka cyane ko amasezerano ye azarangira mu mpeshyi itaha.

    Uyu mukinnyi yavuze ko nashaka kugenda azabitangariza ikipe ndetse ko aticuza kuba yarasezeye ikipe mu mezi ashize ashaka kwigendera nubwo byarangiye bimwangiye.

    Mu kiganiro yagiranye na La Sexta yatangiye agira ati 'Bwari uburyo bwo kugaragaza ibyiyumvo byanjye.Ninjye wabwiye ikipe ko nshaka kugenda,numvaga ko natanze ibyo nasabwaga kandi cyari cyo gihe cyiza cyo gutandukana n'ikipe yampaye byinshi.Nifuzaga gutwara ibikombe ndetse no guhatanira Champions League numvaga aricyo gihe cyo guhindura.Perezida yatangiye kubyangiza ndetse anatangira kunsiga icyasha.

    Byari bingoye cyane gufata icyemezo cyo kuva mu ikipe.Umuryango wanjye wifuzaga ko mpaguma,hariya niho mu rugo iwabo ariko njye numvaga nshaka kugenda.

    Kugenda kwa Luis Suarez ntaho byari bihuriye n'icyemezo cyanjye cyo kugenda ariko numvise ari ubusazi uburyo yarekuwemo ndetse Barcelona yaramurekuye ajya mu ikipe duhanganye.

    Yagendeye Ubuntu,yishyurwa amafaranga yari asigaye ku masezerano ye anajya mu ikipe ihora ifite intego nk'izacu.Ntabwo byumvikana.'

    Ku bijyanye no kuva muri FC Barcelona,Messi yagize ati 'Reka dutegereze turebe uko bizagenda ariko nzatangaza ahazaza hanjye mu mpeshyi.Ikipe iri guca muri byinshi bikomeye ku bijyanye n'ubukungu byagorana kuzana Neymar Jr.'

    Messi yavuze ko iyo ajyana mu nkiko FC Barcelona mu mezi ashize kugira ngo imurekure agende yari kuyitsinda ariko ngo yanze kuyivamo nabi.

    Messi avuga aho yifuza kujya,yagize ati 'Nakwishimira kuzakina muri US nkaba mu buzima bwa hariya ndetse ngakina na shampiyona yaho ariko nkazagaruka muri FC Barcelona mfite ubumenyi.

    Ntabwo ndatangira gutekereza cyane ku biri imbere ahubwo ndashaka kureba uko umwaka w'imikino uzarangira.'

    Messi abajijwe uko abona Cristiano Ronaldo,yagize ati 'Hari abakinnyi bakwiriye guhabwa icyubahiro. Rafa Nadal, Federer, LeBron James.Mu mikino yose haba hari umukinnyi uwuhagarariye akanashimirwa ibyo yakoze.

    Cristiano ahagarariye umupira w'amaguru.Hari abakinnyi bahagaze neza mu byo bakora batanga ibyiza gusa.'

    Messi yavuze ko aterwa imbaraga cyane n'abahungu be kurusha abandi bose kuko ngo nibo bamubyutsa ngo ajye mu kazi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yavuze-byinshi-ku-hazaza-he-anongera-guhishura-ukuntu-yemera-cyane

  • Itangazo: Uwitwa Uwamariya Marie Anitha yasabye guhindura amazina akitwa Uwamariya Anitha #rwanda #RwOT

    Uwitwa Uwamariya Marie Anitha yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa Uwamariya Anitha mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ababyeyi bamwise ariko ntiyandikwa mu bitabo by'irangamimerere.
    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-uwamariya-marie-anitha-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Nzaramba Olivier wahoze ari 'Manager’ wa The Ben yabyaye impanga z’abana batatu #rwanda #RwOT

    Nzaramba w’imyaka 45 yavuze ko yari amaze imyaka 12 ashakanye n’umugore we ariko bakaba bari barabuze urubyaro kugeza ubwo mu mpera z’uyu mwaka wa 2020, Imana ibaha abana batatu b’impanga.

    Uyu muhanzi avuga ko abo bana barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram yavuze ko 'Mbere y’uko uyu mwaka wabaye mubi kuri twese urangira ndashaka gushimira Imana iri hejuru y’ibigeragezo.'

    Yakomeje agira ati 'Njye n’umugore wanjye tumaranye imyaka 12 nta mwanya dufite ariko twakomeje gutegereza twihanganye kuko tuzi ko ari Imana y’urukundo kandi yo kwizerwa. Tariki 10 Ugushyingo 2020 yaratwibutse iduha abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa.'
    Nzaramba n’umugore we bibarutse abana batatu b’impanga

    Nzaramba kuva mu 2009 atuye mu Bwongereza kubera ko ariho umufasha we yari atuye basezerana kubana akaramata.

    Uyu mugabo yamamaye mu myidagaduro y’indirimbo zisanzwe, aho yari afite nakabari ka mbere mu 2002 aho bitaga mu Gicopain.

    Uyu kandi wahoze witwa Olivier Nigga niwe waje gutangiza akabyiniro kitwaga Black & White kategurirwagamo ibitaramo.

    Avuga ko kubera kuba mu ruganda rw’imyidagaduro yagiye aba inshuti cyane z’abari barurimo mu gihe cye, ndetse hari n’abo yagiye areberera inyungu mu muziki (Music Management) barimo The Ben na Kitoko.

    Nzaramba aherutse kubwira itangazamakuru ko mu 2010 aribwo yinjiye mu gakiza ndetse atangira kureba uko yakwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari nabyo akora muri iki gihe.

    Reba hano indirimbo ya ‘Nzaramba’

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nzaramba-Olivier-wahoze-ari-Manager-wa-The-Ben-yabyaye-impanga-z-abana-batatu

  • Imiterere y'intoki ishobora kwerekana no gusobanura imyifatire n'amahitamo y'abakobwa ku birebana n'igitsina #rwanda #RwOT

    Uburebure bw'intoki z'umugore bushobora kwerekana icyerekezo cye cy'imibonano mpuzabitsina, nk'uko ubushakashatsi bwasohotse mu bubiko be'Imyitwarire ku birebana n'Igitsina. Ibyavuye mu bushakashatsi byatangajwe na BBC, bivuga ko bishoboka cyane ko abagore bafite urutoki rujyaho impeta n'urutoku rukurikira urw'igikumwe bifite uburebure butandukanye aba ari abalesbiyani.

    Mu rwego rw'ubu bushakashatsi, abahanga basuzumye intoki 18 z'impanga z'abagore zisa, aho umwe yari umulesbiyani mugihe undi akundana n'abagabo. Hafashwe umwanzuro ko ugereranije, intoki z'impeta n'izikurikira igikumwe by'impanga z'abalesbiyani zifite uburebure butandukanye, bitandukanye n'impanga zikunda abagabo. Ibi byagaragaye ariko ku kiganza cy'ibumoso gusa.

    Nkuko abashakashatsi bo muri kaminuza ya Essex babitangaza, guhura na testosterone munda bishobora kuba impamvu yumvikana yo gutandukana k'uburebure bw'intoki. Mugihe ubushakashatsi busa bwakorewe ku bagabo, nta mahuriro nkayo yashoboye kugaragara. (Testosterone ni umusemburo wiganje mu bagabo, uri mu bituma umuhungu atandukana n'umukobwa).

    Abo bashakashatsi bapimye intoke z'abantu 14 b'impanga z'abahungu, aho basanze umwe akundana n'abakobwa, naho undi agakundana n'abahungu (Gay), ariko nta budasa bw'intoki babonye.

    Dr Tuesday Watts, umwanditsi w'ubwo bushakashatsi wo muri kaminuza ya Essex yagize ati. 'Kubera ko impanga zisa, zisangiye 100 ku ijana ibinyamubiri (Genes), zishobora gutandukana mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, ibindi bitari genetiki bigomba kubara itandukaniro.'

    yakomeje agira ati: 'Ubushakashatsi bwerekana icyerekezo cy'imibonano mpuzabitsina yacu kigenerwa mu nda kandi biterwa n'urugero rw'umusemburo w'igitsina gabo (testosterone) duhura nawo cyangwa uburyo imibiri yacu ubwayo yitwara kuri iyo misemburo, abahuye urugero rwinshi rwa testosterone bigatuma bashobora kuba abakunda ibitsina byombi cyangwa abaryamana bahuje igitsina.'

    Watts yongeyeho ati: 'Kubera isano iri hagati y'urugero rw'imisemburo n'ugutandukana k'uburebure bw'intoki, kureba ibiganza by'umuntu bishobora gutanga ibimenyetso ku cyerekezo cy'imibonano mpuzabitsina yabo.'

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/imiterere-y-intoki-ishobora-kwerekana-no-gusobanura-imyifatire-n-amahitamo-y

  • REMA yaburiye abagifite ibikorwa hafi y'imigezi n'ibiyaga – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa kiri gukorerwa hirya no hino mu gihugu hose ku bufatanye bwa REMA na Polisi y’Igihugu, aho bagenda bigisha abaturage bahinga mu nkengero z’ibiyaga n’imigezi kujya bibuka gushyira intera ya metero 50 hagati y’ibiyaga n’ubutaka bahingaho.

    Abagenzuzi ba REMA basanze hari aho abaturage bubahiriza amabwiriza yagenwe kuko nko ku kiyaga cya Gashanga, kiri mu Karere ka Bugesera, abaturage benshi bahinga muri metero 50 zagenwe mu kubungabunga iki kiyaga.

    Ku rundi ruhande, hari abaturage batubarihiza iyi ntera yagenwe, nko mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Rubona, ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera, hari umuturage wari watangiye kuhubaka inzu ikora ku mazi, yirengagije gusiga intera ya metero 50.

    REMA itangaza ko usibye no kuba guhinga hafi y’ibiyaga n’imigezi bigira ingaruka mbi kuri yo, binashobora kugira ingaruka mbi ku byahinzwe kuko bishobora gutwarwa n’amazi.

    Ibi ni byo byabaye kuri Uwingeneye Donatha, wahinze ku nkengero z’ikiyaga cya Gashanga giherereye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera, bikarangira ahombye kuko imyaka yahinze yatwawe n’amazi.

    Yagize ati ‘Nari nahahinze ibijumba, ibirayi n’imboga. Nari mfite umurima ufite intambwe zirenga 30. Icyo gihe [nyuma y’imvura nyinshi] byose narabihombye kuko n’ubundi urebye usanga ari mu mazi, kuva nagira icyo gihombo nafashe umwanzuro wo kureka kuhahinga kandi n’abandi bahahinga baba babizi ko bigira ingaruka mbi kuko abenshi ntibunguka ahubwo bitwarwa n’amazi.’

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, we avuga ko mu biyaga icyenda bafite muri aka Karere n’imigezi itatu ibazengurutse, abaturage bahabwa ibyangombwa byo kuhakorera nyuma yo kugenzura ko batazarengera inkengero z’ibiyaga n’imigezi, gusa ko hari ababirengaho.

    Ati ‘Ntabwo ari ukubuza umuturage guhinga kuko tutifuza ko asarura byinshi, ahubwo ni uko gusarura byinshi wangije ibidukikije bishobora kugutunga igihe gito urwo rusobe rwaba rwangiritse natwe ubwacu ntitubeho, turongera kwibutsa abaturage ko byose bikorwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kutavogera izo mbago.’

    Uyu muyobozi yavuze ko hari abaturage barengereye, bagahinga muri izo mbago ariko ko ubuyobozi bwagiranye na bo amasezerano y’uko nibasarura, batazongera kuhahinga.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yasobanuye ko impamvu abaturage babuzwa guhinga hafi y’amazi ari uko biba bishoboka ko imyanda ikomoka ku buhinzi ishobora kwinjira mu mazi, ugasanga aranduye kandi akoreshwa n’abantu benshi.

    Ati ‘Abantu nibabanze bumve neza impamvu ziriya metero zitagomba gukoreshwa, iyo mpamvu nimara kumvikana haterwe intambwe yo gukuraho ibikorwa remezo bihakorerwa. Abantu ntibahakure ibikorwa binuba, babanze bumve neza impamvu bagomba kuhava’.

    Kabera yavuze ko ubu bugenzuzi bwari bugamije kurebera hamwe uko ingamba zari zatanzwe mu minsi yashize zashyizwe mu bikorwa, aho basanze zitarubahirijwe bagakebura abaturage ariko abakomeza kwinangira inshuro nyinshi bagahanwa, nk’uko bigenwa n’amategeko.

    Inkombe z’ibiyaga n’imigezi byemejwe ko ari umutungo rusange wa leta mu mwaka wa 2010, nyuma y’uko hasohotse Iteka rya Minisitiri rishyiraho iri tegeko mu rwego rwo kubungabunga umutungo w’amazi n’ibinyabuzima bibamo.

    Mu Itegeko rigenga Ibidukikije ryasohotse mu 2018, mu ngingo yaryo ya 42, rivuga ko bibujijwe gukorera ibikorwa muri metero 10 uvuye ku migezi na metero 50 uvuye ku biyaga.

    Imirimo igomba kuhakorerwa ijyanye no kubungabunga uwo mutungo kamere w’amazi cyangwa imirimo y’ubushakashatsi. Iyo bibaye ngombwa ko hakorerwa indi mirimo, hatangwa uruhushya rwihariye rutangwa na Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze.

    Abahinga hafi y’imigezi bagiriwe inama yo kubireka

    Hari abaturage batangiye kubaka hafi y’ibiyaga kandi bibujijwe


    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rema-yaburiye-abagifite-ibikorwa-hafi-y-imigezi-n-ibiyaga

  • Nyanza: Meya Ntazinda yagaragaje ibikwiye kuzitabwaho n'abazayobora ako karere muri manda itaha – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n'Abanyamakuru ubwo yari abajijwe ibikorwa bifatika Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyanza yakoze mu myaka itanu ishize ndetse n'ibyo abona byazibandwaho.

    Ntazinda yavuze ko hakwiye kwitabwa ku kuzamura imibereho myiza y'abaturage hakemurwa ibibazo biyibangamiye; gukomeza kubatoza gukora cyane; kubaka ibikorwa remezo no gukomeza kugira Nyanza izingiro ry'ubukerarugendo bushingiye ku muco n'amateka.

    Yagarutse kuri bimwe mu byakozwe muri manda y'imyaka itanu kuva mu 2016 kugeza mu 2020 ahera ku bijyanye no guhindura Akarere igicumbi cy'umuco n'amateka.

    Ati 'Icyakozwe rero ni uko twagerageje gushaka uburyo bwo kwagura urukari dufatanyije n'Ikigo cy'Ingoro z'Umurange w'u Rwanda. Uyu munsi icyo twishimira ni uko ahagomba gukorerwa umushinga hamaze kwishyurwa, ingurane yaratanzwe kuri kiriya gice cyose gikikije urukari. Inyigo y'umudugudu ndangamuco yarakozwe hasigaye ko haboneka amafaranga igashyirwa mu bikorwa.'

    Hashyizweho inzira z'ubukerarugendo z'abanyamaguru zihabwa ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.

    Mu bijyanye n'ubuhinzi bukorwa n'abaturage bagera kuri 80% i Nyanza, ubutaka buhingwaho buhujwe bwikubye inshuro zisaga ebyiri ku mwaka buva kuri hegitari zisaga ibihumbi 19 bugera ku zisaga ibihumbi 40. Buhingwaho ibishyimbo, ibigori, imyumbati n'umuceri.

    Umusaruro wariyongereye kuri hegitari aho ku myumbati wavuye kuri toni 18 ugera hafi 27. Ibigori byavuye kuri toni 2,7 bigera kuri 3,6 naho umuceri uva kuri toni 5 ugera kuri 5,8 naho ibishyimbo biva kuri toni 1,2 bigera kuri 1,3.

    Hashyizweho uburyo bwo guhunika no gutunganya uwo musaruro ndetse no kuwongerera agaciro.

    Mu bworozi mu Karere ka Nyanza habarurwa inka 55097; ihene zisaga ibihumbi 68; intama hafi ibihumbi bitanu; ingurube ibihumbi 14; inkoko zisaga ibihumbi 88 n'ibyuzi bine by'amafi.

    Mu kuvugurura icyororo, inka 24844 zatewe intanga mu gihe mu gutunganya umukamo hubatswe amakusanyirizo mato y'amata 16 n'irindi rinini rimwe hanavugururwa uruganda rw'amata ruva ku kwakira litiro ibihumbi umunani rugera ku bihumbi 20 ku munsi.

    Muri iyi manda iri kugana ku musozo muri Nyanza hubatswe amasoko mato abiri; imiyoboro y'amazi yavuye kuri kilometero 116 igera ku 143 naho ingana na kilometero 187 irasanwa bituma abaturage begerejwe amazi meza bava kuri 70% bagera kuri 76% .

    Hashyizwe amatara ku muhanda ku bilometero 30 bivuye ku 10 naho imiyoboro y'amashanyarazi iyakwirakwiza mu giturage yubakwa ku bilometero 272 bituma ingo ziyafite ziva kuri 12% zigera kuri 42%.

    Umuhanda wa kaburimbo wa kilometero enye wa Maranata-Gihisi-Mugonzi warubatswe naho uwa Bigega-Rukari uravugururwa ku bilometero 5,7.

    Mu rwego rw'imiturire hubatswe imidugudu y'icyitegererezo itandatu bituma abaturage batuye neza biyongera.

    Ntazinda ati 'Uyu munsi tubarura ko 88% by'abaturage bacu batuye mu midugudu itunganyije neza.'

    Ibikwiye gushyirwamo imbaraga muri manda itaha

    Ntazinda yavuze ko muri manda itaha ubuyobozi bukwiye gushyira imbaraga mu bikorwa remezo birimo kuvugurura Stade ya Nyanza; kubaka Gare ya Nyanza no kongera umukamo w'amata mu bwiza no mu bwinshi.

    Ibindi asanga bikwiye gushyirwamo imbaraga ni uruganda rw'amakaro rwamaze gukorerwa inyigo.

    Ati 'Narwo ni igikorwa twifuza ko cyazashyirwa mu bikorwa inyigo yacyo igaragaza ko kurwubaka bizamara amezi 18, twifuza ko rero icyo gikorwa kirangira.'

    Ikindi ni ugukomeza gukurikirana iyubakwa ry'umuhanda wa kaburimbo Gasoro- Rwabusoro ndetse no gukwirakwiza amazi meza n'amashanyarazi mu baturage kugira ngo bizagera mu 2024 abaturage babigezwaho ku kigero gishimishije.

    Yavuze ko umuyobozi uzayobora Akarere ka Nyanza muri manda itaha akwiye gukomeza kwita ku gukemura ibibaza bibangamiye imibereho myiza y'abaturage birimo kubatuza neza; kubafasha kuba mu nzu nziza batabana n'amatungo; kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa no kurwanya imirire mibi mu bana bato.

    Ikindi abona gikwiye gushyirwamo ingufu ni ugufasha abaturage bari mu bukene bukabije kubuvamo kuko ibipimo biheruka byerekana ko abangana na 16% ari abakene cyane naho abangana na 40% bari mu cyiro cy'abakene.

    Yavuze ko muri manda iri kugana ku musozo imiryango 678 yasamberaga yubakiwe hakaba hasigaye 24 ariko nayo inzu zatangiye kuzamurwa.

    Hakwiye kandi gukomeza kwimakaza isuku muri byose, by'umwuhariko gahunda yo kurimbisha Umujyi wa Nyanza igakomeza.

    Mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2016/17 Akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa 21 n'amanota 77,15% naho mu mihigo ya 2017/18 kaza ku mwanya wa 30 ari nawo wa nyuma n'amanota 53. Mu mwaka w'imihigo wa 2019/20 kaje ku mwanya wa gatanu n'amanota 77.9%.

    Ku nzu n'inyubako zo mu Mujyi wa Nyanza hasizwe amarangi mu buryo bw'imitako gakondo hagamijwe kwimakaza isuku no gushyigikira Umuco Nyarwanda

    Mu Mujyi wa Nyanza hagaragara isuku kandi ni umujyi ukeye

    Mu Karere ka Nyanza hari umusezero w’Abami uherereye i Mwima

    Hari intego yo gukomeza guhindura Akarere ka Nyanza igicumbi cy'umuco n'amateka

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyanza

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme

    [email protected]


    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-meya-ntazinda-yagaragaje-ibikwiye-kuzitabwaho-n-abazayobora-ako-karere

  • Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyimuriwe mu 2023 – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasohowe na FIFA ku wa 24 Ukuboza 2020, rivuga ko imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 n’icy’abatarengeje imyaka 17 yari iteganyijwe mu 2021 itakibaye.

    Riragira riti “Biragaragara ko uburyo ubuzima buhagaze ku Isi butaragera ku rwego rwiza rwatuma aya marushanwa yombi abasha kuba.”

    FIFA yatangaje ko mu gihe aya marushanwa azaba asubukuwe mu 2023 n’ubundi azabera mu bihugu yagombaga kuberamo umwaka utaha ari byo Indonesie na Peru.

    Amarushanwa menshi y’umupira w’amaguru yari ateganyijwe yagiye yimurwa bitewe n’ikwirakwira ry’icyorezo kigiteye impungenge.

    Muri ayo harimo Euro ya 2020 yimuriwe mu mpeshyi y’umwaka utaha kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 11 Nyakanga 2021, Copa América nayo yimuriwe muri iyo mpeshyi, ndetse n’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyimuriwe muri Mutarama 2022.

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko kugeza ubu ku isi yose abamaze kwandura Coronavirus barenga miliyoni 79,4, abamaze kuyikira bagera kuri miliyoni 44,8 mu gihe abamaze guhitanwa nayo bagera kuri miliyoni 1,74.

    Ukraine ni yo yegukanye Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 giheruka

    source https://igihe.com/imikino/article/igikombe-cy-isi-cy-abatarengeje-imyaka-20-cyimuriwe-mu-2023

  • Chorale de Kigali yemeje abantu mu gitaramo cya Noheli, kirangira bagifite ipfa – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Nubwo Coronavirus yatumye abantu batongera guteranira hamwe, ntibyabujije abishimira ivuka ry’Umwana Yezu kwizihirwa bari imbere za Televiziyo zabo.

    Buri mwaka Chorale de Kigali itegura igitaramo cyo kwishimana n’abakirisitu ku munsi w’ivuka rya Yezu. Uyu mwaka cyabereye muri Kigali Arena, gusa abantu bagikurikiye kuri Televiziyo kuko ibitaramo byahagaritswe.

    Ku mbuga nkoranyambaga, abagikurikiye basazwe n’amarangamutima, bagaragaza ko cyari kinyuze amatwi, kubera amajwi meza y’abasore n’inkumi bo muri iyi chorale. Cyaririmbwemo indirimbo zimenyerewe muri Kiliziya Gatolika, izo mu buzima busanzwe zivuga kuri Noheli n’izindi nyinshi.

    Nk’indirimbo yamamaye cyane mu Buyapani ya Akio Machida yitwa Funiculi Funicula ni imwe mu zo iyi chorale yaririmbye mu buryo bwanyuze benshi, ku buryo umuntu atakeka ko ari Ikiyapani bari kuririmba. By’umwihariko, ijya kurangira baririmbye mu ijwi rinyura amatwi ku buryo wari kugira ngo ni Umunyabigwi Andrea Bocelli uri i Kigali.

    Nyuma yayo, bahise binikiza, bakora mu majwi meza baririmba indirimbo ya Uefa Champions, imwe mu zifatwa nk’izitera ubwoba abantu kurusha izindi zose mbere y’imikino y’iri rushanwa ry’amakipe ya mbere i Burayi.

    Ni indirimbo yanditswe na Tony Britten mu 1992, ikorerwa injyana inyuze amatwi na Orchestre yo mu Bwongereza ibwami yitwa Royal Philharmonic Orchestra.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, ni umwe bakurikiye iki gitaramo, abinyujije ku rukuta rwa Twitter, yashimiye Chorale de Kigali ku bwo kwinjiza abanyarwanda mu byishimo bya Noheli.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, nawe kuri Twitter ye yashimye iyi Chorale yahaye ibyishimo bya Noheli abanyarwanda.

    Si aba bayobozi bonyine bavuze kuri iki gitaramo kuko n’abandi benshi cyarangiye banyuzwe ariko bakinyotewe gukomeza kumva amajwi meza y’aba baririmbyi na cyane ko nta wasiganwaga n’igihe ashaka gutaha.

    Gatashya Isaac
    Manishimwe Eric
    Girbert kubeimana
    Rosine Mujawimana
    Henrietta Umutesi
    Simbi ndizihiwe Yvette 👏🏿👏🏿👏🏿👏🏿👏🏿👏🏿👏🏿👏🏿👏🏿 @ChoraledeKigali Mwaduhaye Noheli rwose

    — Aissa M. Cyiza (@AissaCyiza) December 24, 2020

    Well…. honestly these voices @ChoraledeKigali is all you need for a good mental health..at least now 😭😍😍😍❤️

    — THE FAT GEMINI ♊🌟 🇷🇼 (@Emma_Pitie) December 24, 2020

    MERRY CHRISTMAS 🎄 @ChoraledeKigali 🙌🏾🙌🏾🙌🏾🙌🏾 pic.twitter.com/VBPNjtluVq

    — Athan Tashobya (@AthanTashobya) December 25, 2020

    @ChoraledeKigali to @ChampionsLeague Final. pic.twitter.com/C5qX7mNQ1L

    — Athan Tashobya (@AthanTashobya) December 25, 2020

    No doubt about them. That moment brought goosebumps, it seemed like a real champions league night on a Xmas eve. They deserve the opportunity to perform live prior to a @UEFA @ChampionsLeague finale once normality returns. https://t.co/B0suN9R2Ql

    — Bonnie Mugabe (@BonnieMugabe) December 25, 2020

    Mu majwi meza yabo
    Mu njyana nziza cyane
    Mu ndirimbo nziza cyane
    Mu myambaro ibereye ijisho
    Mu nzu nziza cyane cya @kigali_arena
    Chorale de Kigali iduhaye Noheli rwose!
    Murakoze cyane @ChoraledeKigali. pic.twitter.com/qHt3BpkJq2

    — Ruzindana Rugasaguhunga (@RuzindanaRUGASA) December 24, 2020

    Nshimiye @ChoraledeKigali cyane.
    Ubu mbinye ko gukorera mu murongo wa institutionslisation bitanga umusaruro. Rwose mufite intarumikwa ku ruhembe. Mukomeze inzira mwatangiye.
    Muririmbye neza. Amajwi meza. Mesage zumvikana. Harakabaho Institutionalisation

    — Alfred Ngirababyeyi (@ANgirababyeyi) December 24, 2020

    Thank you @ChoraledeKigali for giving us such amazing concert while wearing masks 👏🏽👏🏽 you’ve cheered up our 2020 Christmas 🎄. No more excuses good people, wear your mask all the time, keep distance and wash your hands. #Ntabearinjye

    — Nadine G.Umutoni (@UmutoniNadine) December 25, 2020

    And @ChoraledeKigali‘s highlight of the night was CHIQUITITA

    Chiquitita, tell me what’s wrong
    You’re enchained by your own sorrow. In your eyes there is no hope for tomorrow. How I hate to see you like this. There is no way you can deny it…

    THANK YOU 👌 pic.twitter.com/nMCTmgVLWl

    — Edwin Musoni (@EdwinMusoni) December 24, 2020

    Congratulations to Chorale de Kigali for the amazing Christmas concert. Everything was absolutely spectacular. Kudos to you All for the fine work on sound (despite singing with masks). Let’s keep fighting #Covid-19 pic.twitter.com/IeK54kz66D

    — Pudence RUBINGISA (@PudenceR) December 24, 2020

    Chorale de Kigali yashimishije abakunzi b’umuziki wayo

    Nubwo byabasabaga kuririmba bapfutse umunwa, ntibyababujije kunyura abakurikiye igitaramo cyabo

    Iki gitaramo cyanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/chorale-de-kigali-yemeje-abantu-mu-gitaramo-cya-noheli-kirangira-bagifite-ipfa

  • Abanyamerika barenga miliyoni bamaze gukingirwa Coronavirus – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu urukingo rwa Pfizer-BioNTech ni rwo ruri gukoreshwa, ariko izindi nkingo nyinshi ziri gukorwa ndetse byitezwe ko izirimo urwa Moderna zitangira gutangwa mu minsi ya vuba cyane.

    Amerika irateganya ko abaturage miliyoni 331 bazakingirwa, aho buri kwezi hazajya hakingirwa abaturage batari munsi ya miliyoni 20, gusa uyu mubare ukaba ushobora kwikuba ubwo inkingo zizaba zimaze kuboneka ku bwinshi, ahagana muri Gashyantare na Werurwe umwaka utaha.

    Hagati aho hari impungenge z’ubushoobozi bwa Amerika bwo gukingira abaturage barenga miliyoni 18 bagomba gukingirwa mbere y’uko umwaka urangira, aho bivugwa ko hakenewe imbaraga zikubye inshuro eshanu izisanzwe kugira ngo uyu muhigo uzagerweho.

    Ikigo Gishinzwe Kurwanya Ibyorezo muri Amerika (CDC) kivuga ko inkingo zirenga miliyoni icyenda zimaze kugezwa ahantu zizatangirwa, ku buryo mu bihe bya vuba zigomba kuba zatanzwe.

    Mu gihe hasigaye iminsi itanu gusa ngo intego yo gukingira abaturage igerweho, bamwe mu mpuguke mu by’ubuzima muri Amerika bavuga ko igihe uwo muhigo utakweswa, bishobora gutanga ubutumwa bubi mu baturage, bikanaba bishobora kugira ingaruka mu kwizera ubushobozi bw’urukingo ndetse ntibanarufate.

    Amerika imaze gukingira abaturage barenga miliyoni

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/abanyamerika-barenga-miliyoni-bamaze-gukingirwa-coronavirus